Category: Uncategorized

  • Jules Sentore agiye gutaramira i Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo gakondo Jules Sentore agiye gutaramira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba hanze y’u Rwanda ku mugabane w’i Burayi. Mu kiganiro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/jules-sentore-agiye-gutaramira-i-burayi

  • Karongi:Umukobwa wateye icyuma mwarimu akamwica yaburanishijwe #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wari usanzwe ari umwarimu, yasabiwe gufungwa burundu.

    Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki 02 Kanama 2022, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuzahamya icyaha uyu mukobwa, rukamukatira gufungwa burundu.

    Uyu mukobwa akekwaho gukora iki cyaha tariki 28 Kamena 2022, ubwo umugabo wari usanzwe ari umwarimu yajyaga muri butiki y'uyu mukobwa kugura ibintu bitandukanye ariko bakaza kunanirwa kumvikana ku mwenda yari amusigayemo.

    Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Karongi buburana n'uyu mukobwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, buvuga ko nyakwigendera yari yaguze ibintu bifite agaciro k'ibihumbi 18 Frw ariko akamwishyira ibihumbi 10 Frw hagasigara umwenda w'ibihumbi umunani.

    Buvuga ko nyuma baje kunanirwa kumvikana ku mafaranga yari amusigayemo kuko nyakwigendera yavugaga ko yayamwishyuye yose mu gihe umukobwa yavugaga ko amusigayemo umwenda.

    Uyu mukobwa yaje kwinjira mu nzu yarimo uwo mwarimu aza afite icyuma yagihishe mu ikabutura ahita agitera uwo mwarimu mu gatuza ahita yitaba Imana.

    Urubanza ruzasomwa kuwa 10 Kanama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/karongiumukobwa-wateye-icyuma-mwarimu-akamwica-yaburanishijwe

  • Amajyaruguru: Tumwe mu dushya twaranze Umuganura (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Mirenge yose igize Intara y’Amajyaruguru, ku wa Gatanu tariki 05 Kanama 2022, hizihijwe umunsi w’Umuganura; uyu ukaba ari umunsi, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Amajyaruguru-Tumwe-mu-dushya-twaranze-Umuganura-Amafoto

  • Guverineri Habitegeko yageneye ubutumwa abashaka gutungwa n'ibyo batavunikiye #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François yagaye abagishaka gutungwa n'ibyo batabunikiye avuga ko kimwe mu byo umuganura ugamije harimo no kurwanya umuco mubi w'ubunebwe.

    Umunsi mukuru w'umuganura wizihijwe mu gihe abaturage benshi bashishikajwe no gukora bakiteza imbere, ariko bakabangamirwa  na bake bagifite umuco w'ubunebwe wo gushaka kurya ibyo batavunikiye.

    Abo barimo ababyukira ku dusantere banywa inzoga, banakina imikino irimo igisoro, dame n'amakarita. Ibi hari ababihuza n'ubujura bw'imyaka n'amatungo magufi bakavuga ko ababyuka bicaye aribo biba.

    Uretse ababyukira ku dusantere, kandi abaturage babangamiwe n'umuco w'ubutekamutwe ukomeje gufata indi ntera, aho hari ababahamagara kuri telefone bababeshya ko batomboye cyangwa batsindikiye ibihembo runaka ariko ari amayeri yo kubiba.

    Mu butumwa Guverineri Habitegeko yatangiye mu karere ka Karongi ahabereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura kuri uyu wa 05 Kanama 2022 yavuze ko yashimiye abaturage ba Karongi ko babashije gukorana umurava, bikaba byatumye babona ibyo baganura avuga ko mu muhango w'umuganura habagaho gushima abakoze neza bagahabwa inka y'ubumanzi, agaya abanebwe bashaka kurya ibyo batavunikiye.

    Yagize ati 'Mu muganura abantu biyibutsaga ko batagomba kunebwa, bagomba gukora cyane, ko ugomba kurya ibyo waruhiye, umuco rero w'abantu babyuka bajya ku masantere, ntiyitabire umurimo uko bikwiye, uriya ni umuco mubi umuntu atashyigikira, ukwiye kurwanywa'.

    Yakomeje avuga ko abantu bafite umuco w'ubunebwe aribo birangira babaye inzererezi, banywa ibiyobyabwenge, bakajya no muri izo ngeso z'ubujura.

    Uyu muyobozi yavuze ko umuganura ari umuco mwiza ukwiye gufasha Abanyarwanda kubaka ubumwe buhamye kuko harimo kuremera abatarabonye umusaruro bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo ibiza.

    Muri uyu mwaka umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuganura isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira'.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko iyi nsangamatsiko, ikangurira Abanyarwanda kwicara hamwe mu muryango bakareba ibyo bagezeho n'ibyo batagezeho bagafata ingamba zo guhangana n'ibyabakomye mu nkokora.

    Mu karere ka Karongi kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura byahuriranye no kwakira imihigo y'urubyiruko rw'abakorera bushakake, rumaze iminsi mahugurwa yo kurufasha kunoza aka kazi.

    Umuyobozi wabo mu  karere ka Karongi yabwiye François Ntakirutimana yavuze ko bagiye kubarura abantu bari mu buzererezi, ngo bagakora urutonde rwabo, ngo nibamara kubigisha binyuze mu bukangurambaga.

    Ati 'Ku cyibazo cy'ubujura icyo tuzakora ni ugutanga amakuru, no kwigisha abaturage kumenya gucunga umutekano w'ibyabo'.

    Umuyobozi w'umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yavuze ko kuri uyu munsi w'umuganura abaturage bejeje baremeye bagenzi babo bahinze bakarumbya.

    Ati 'Twaganuje abaturage batahiriwe n'ibihe, tunoroza n'imiryango itatu itari yoroye inka'.

    Twabibutsa ko Umuganura ari umuhango wizihizwa buri wa 5 wa mbere w'ukwezi kwa Kanama, aho abanyarwanda bizihiza ibyo bagezeho mu buhinzi, ubworozi ndetse n'uburumbuke.

    Yanditswe na Habimana Gad

    The post Guverineri Habitegeko yageneye ubutumwa abashaka gutungwa n'ibyo batavunikiye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/06/guverineri-habitegeko-yageneye-ubutumwa-abashaka-gutungwa-nibyo-batavunikiye/

  • U Rwanda rwahawe ubutaka bwa Hegitari Enye i Naivasha muri Kenya #rwanda #RwOT

    Usibye u Rwanda, Kenyatta yahaye ibyangombwa by’ubutaka ibindi bihugu bya EAC, birimo u Burundi, Sudani y’Epfo, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ubutaka ibi bihugu byahawe, buzajya bubwifashisha nk’ububiko bw’ibintu bivuye mu cyambu. U Rwanda rwahawe hegitari 4,047, rwiteze kuzajya rubwifashisha gutwara ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali.

    Bizanagabanya kandi ikiguzi byatwaraga mu kubibika ibyo bicuruzwa hamwe no kugira ngo bibe byahabwa uburenganzira bwo gusohoka mu gihugu.

    U Rwanda rwari rusanganywe ubutaka muri Kenya, gusa bwakunze kuvugwa mu bibazo bitandukanye.

    Mu 1986 ubwo Kenya yayoborwaga na Perezida Daniel Arap Moi, yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitare 12 (are 32), buherereye hafi y’icyambu cya Mombasa.

    Nyuma y’aho umucuruzi w’Umunya-Kenya, Salad Awale, ukorera i Mombasa yaje gutangaza ko ari ubwe, ko afite n’ibyangombwa bimwemerera kubukoresha mu gihe cy’imyaka 99 yahawe na leta ya Kenya mu 1986.

    Icyo kibazo cyageze mu Rukiko Rukuru muri Kenya maze umucamanza Anyara Emukule, afata umwanzuro ko ubutaka busubizwa Leta y’u Rwanda kuko ibyangombwa umucuruzi Awale avuga ko afite ari ibyiganano, nkuko byemejwe nyuma yo kugenzurwa na komisiyo ishinzwe ubutaka.

    Urukiko rwavumbuye ko nta mukozi wa Minisiteri y’Ubutaka muri Kenya wigeze atanga ibyo byangombwa, maze buza gusubizwa u Rwanda.

    Mu 2019, Amb. Dr. Masozera yabwiye IGIHE ko ubu ikibazo cy’ubu butaka cyakemutse kuko hari amananiza yari yashyizwemo n’inzego z'ibanze ariko ubu byarangiye hakurikiyeho kureba uko bwabyazwa umusaruro.

    Ati 'Dufite impapuro zabwo […] Ni ubutaka bwajyamo ibikorwa bihagije kugira ngo abacuruzi b’u Rwanda bashobore kubona aho bakorera cyane ku mwaro wa Mombasa kuko icyambu cya Mombasa gisigaye gikoreshwa cyane.'

    Yavuze ko ubu butaka bushobora kwifashishwa ku buryo ibicuruzwa bijya cyangwa biva mu Rwanda bidatinda ku cyambu cyangwa se byaba na ngombwa hakaba hakodeshwa.

    Muri Kenya magingo aya habarirwa abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu. Barimo umubare munini w’abanyeshuri, abakora ubucuruzi n’ikindi gice cy’abanyarwanda bamaze imyaka myinshi mu Burengerazuba bwa Kenya biyumvaga nk’Abanya-Kenya.

    Perezida Uhuru Kenyatta yatanze ibyangombwa bigenewe ibihugu byo muri EAC mu Cyanya cy’Inganda cya Naivasha

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rwahawe-ubutaka-bwa-Hegitari-Enye-i-Naivasha-muri-Kenya

  • Abadepite 2 ba Amerika basabye Minisitiri Blinken gusaba n'imbaraga u Rwanda rugafungura Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Abadepite babiri ba Leta zunze ubumwe z'Amerika barasaba minisitiri w'ububanyi n'amahanga wabo, Antony Blinken, gusaba n'imbaraga leta y'u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina.

    Aba badepite ni bwana Joaquin Castro, wo mu ishyaka ry'Abademokarate rya Perezida Joe Biden na minisitiri Blinken, n'umutegarugoli Young Kim wo mu ishyaka ry'Abarepubulikani. Bombi bari muri Komite y'ububanyi n'amahanga y'Umutwe w'Abadepite w'inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z'Amerika.

    Nk'uko tubikesha televiziyo ABC News, bandikiye ibaruwa minisitiri Blinken bamusaba ko mu ruzinduko azagira i Kigali mu cyumweru gitaha 'yazakoresha uburyo bwose bwa dipolomasi afite kugirango Rusesabagina agaruke amahoro muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.' By'umwihariko, baravuga ko Blinken akwiye 'gusaba perezida w'u Rwanda kurekura Rusesabagina vuba.'

    Paul Rusesabagina afite impapuro zemewe n'amategeko zimwemerera gutura muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Mu ibaruwa yabo, depite Castro na depite Kim babwira Blinken ko naramuka ananiwe gukemura ikibazo cya Rusesabagina bizatuma 'guverinoma y'u Rwanda yibasira kurushaho Abanyamerika n'abafite bene izo mpapuro nk'ize.

    Castro na Kim basaba kandi Blinken kujya gusura Rusesabagina, 'ufungiye ahantu hadatekanye kandi ufite ibibazo by'ubuzima.' Bandika ko Rusesabagina afite imyaka 68 y'amavuko kandi ko yakirutse kanseri n'ikibazo cy'imitsi y'ubwonko bita stroke mu Cyongereza.

    ABC News ivuga ko minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika yayitangarije ko Blinken azaganira na leta y'u Rwanda ku kibazo cya Paul Rusesabagina.

    Naho minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda, mu itangazo yashyize ahagaragara, iravuga ko 'uruzinduko rwa minisitiri Blinken ruzaba undi mwanya wo 'kumvikanisha na none ko ifungwa rya Paul Rusesabagina rikurikije amategeko y'u Rwanda n'amategeko mpuzamahanga.'

    Ibaruwa ya ba depite Joaquin Castro na Young Kim ikurikiye indi umuyobozi wa komisiyo y'ububanyi n'amahanga muri sena y'Amerika, Senateri Robert Menendez, aherutse kwandikira ministiri Blinken amusaba gusubiramo politiki y'Amerika ku Rwanda no kuvugurura ibijyanye n'inkunga Leta Zunze Ubumwe z'Amerika iha u Rwanda. Agira, ati: 'Biteye impungenge kubona Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ikomeza gufasha igihugu gishinjwa guhonyanga uburenganzira bwa muntu, burimo n'ubwa Paul Rusesabagina, no guhungabanya umutekano mu karere rutuyemo.'

    Senateri Menendez, wo mu ishyaka ry'Abademokarate, asobanura ko Amerika yahaye u Rwanda imfashanyo y'amadolari asaga miliyoni 147 mu mwaka w'2021, kandi ko n'ingengo y'imari y'u Rwanda y'2023 Amerika yayigeneye andi madolari miliyoni 145.

    Umuryango wa Paul Rusesabagina urashima ko abategetsi bakuru ba guverinoma n'abo mu nteko ishinga amategeko z'Amerika bahagurukiye ikibazo cye. Mu itangazo yashyikirije ABC News, umwana wa Rusesabagina, Anaise Kanimba, avuga ko 'bizeye ko uruzinduko rwa Antony Blinken i Kigali ruzasoza inzozi mbi z'umuryango wabo.'

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abadepite-2-ba-amerika-basabye-minisitiri-blinken-gusaba-n-imbaraga-u-rwanda

  • Umukobwa yavuze uko yasambanyijwe n’imbwa hamwe na nyirabuja – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umukobwa watanze ikiganiro kuri kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda yavugaga uburyo yasambanye n'imbwa bigizwemo uruhare na nyirabuja w'umuzungu wamukoreshaga.

    Uyu mugore w'umuzungu wakoreshaga uyu munyarwandakazi, nta mugabo yari afite ariko ntago yasibaga happiness kuko imbwa we yabimufashagamo buri gihe ntago yigeze na rimwe yifuza undi mugabo.

    Uyu mukobwa yakunze kujya yumva uyu muzungu arimo ataka nkaho ari umuntu urimo kuryamana n'undi hanyuma ageraheza kujya ajya kureba icyo yabaye ariko yahagera agahita aceceka umukobwa aza kugira ngo ni umuntu uza kumufasha kumara irari ry'umubiri we.

    Nyuma yaje kumva na none ataka hanyuma ajya kureba ahageze aba akunitanye na nyirabuja yagaramye imbwa irimo kwiha akabyizi nyirabuja ahita abyuka aramubwira ati ugomba kumbikira ibanga hanyuma umukobwa aremera ko azaribika.

    Umuzungu byamwanze munda hanyuma ahita amubwira ngo kugira ngo abyemere ni uko agomba kuryamana n'iyo mbwa nawe, umukobwa abyanze umuzungu yamuteje imbwa hanyuma aranamufata bararwana.

    Umuzungu abonye ko arimo aneshwa, yahise akinga icyumba ahita afata imbunda aramubwira nutemera kuryamana n'iyi mbwa ndakwica hanyuma umukobwa abura uko abigenza.

    Imbwa ihagarariwe na nyirabuja n'imbunda, yasambanyije uwo mukobwa yiha akabyizi kagaragara kugeza ubwo iyo mbwa ubwayo yananiwe yivana kuri uwo mukobwa.

    Nyuma uwo mukobwa yaje guhita ava aho yakoreraga yemera guhara akazi ke kamuhembaga neza.

    Dore link yakugeza kuri video:

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yavuze-uko-yasambanyijwe-nimbwa-hamwe-na-nyirabuja/

  • Arsenal yatangiriye mu bicu shampiyona y'Ubwongereza #rwanda #RwOT

    Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal “ifite inzara “nyuma yo gutangira neza Premier League 2022-23 itsinda Crystal Palace ibitego 2-0 mu mukino wari ukomeye kuri Selhurst Park.

    Ikipe ya Gunners yitwaye neza mu mikino itegura shampiyona ndetse yatangiye umukino wo kuri uyu wa Gatanu itsinda hakiri ubwo Gabriel Martinelli yatsindaga n'umutwe ku munota wa 20 ku mupira mwiza yahawe n'umukinnyi mushya Oleksandr Zinchenko.

    Byatwaye Palace igice cya mbere cyose kugira ngo igaruke mu mukino, ariko bamaze kumenyera Odsonne Edouard yasigaranye n'umunyezamu Aaron Ramsdale ariko ananirwa kumutsinda ari nako byagenze ku mutwe wa Joachim Andersen.

    Eagles yasatiriye bikomeye Arsenal mu gice cya kabiri ariko Arsenal ni yo yongeye kubona urushundura,ubwo ku munota wa 85, Marc Guehi yitsindaga igitego ku mupira mwiza wari utewe mu rubuga rw'amahina na Bukayo Saka

    Arteta yabwiye abanyamakuru nyuma y'umukino ati: “Nagize ibyiyumvo mu byumweru bike bya mbere ubwo abahungu batangira imikino yo kwitegura shampiyona.Bariteguye, basa n'abashonje, bafite iyo mitekerereze ko bashaka gutsinda.”

    Ikipe yaje hano ije gukina uko twifuza gukina – twabaruhije, twabateje ibibazo, mu by'ukuri twari mu mukino kandi dukaze kuva mu ntangiriro. Hanyuma ubwo twotswaga igitutu twahanganye nacyo twihanganye.”

    Mu gice cya mbere Arsenal yabonye amahirwe menshi ariko Abarimo Martinelli na Jesus ntibayabyaza umusaruro gusa abakinnyi bose bari ku rwego rwo hejuru by'umwihariko William Saliba mu bwugarizi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yatangiriye-mu-bicu-shampiyona-y-ubwongereza

  • Abayobozi babi, uko yahuye na Perezida Kagame n'inama agira abato: Ikiganiro na Nyiramandwa urengeje imyaka 100 – #rwanda #RwOT

    Yamenyekanye cyane ubwo amafoto ye yajyaga hanze kuva mu 2010 na nyuma yaho aramukanya na Perezida Kagame ubundi agacishamo akamwongorera.

    Uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu atuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka aho abana n'umukobwa we Mukaruziga Annonciata na we ugeze mu zabukuru kuko afite imyaka 78 y'amavuko hamwe n'abakozi bamufasha imirimo yo mu rugo bakita no ku nka ze.

    Umunyamakuru wa IGIHE yamusuye mu rugo aho atuye baganira byinshi ku mibereho ye nk'umuntu w'inararibonye. Avuga ko atibuka neza itariki ye y'amavuko ariko ko hari ku ngoma y'Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931.

    Yagize ati 'Icyo gihe [mvuka] hariho Musinga wa Rwabugiri. Rudahigwa yimye ndi umukobwa maze gusabwa.'

    Avuga ubwo mu Rwanda hateraga inzara ya Rumanurimbaba (izwi ku izina rya Rumanura) hagati y'imyaka ya 1916 na 1918, nyina yitabye Imana bituma ajya kurerwa na Nyirasenge ari na we wamwise izina rya 'Nyiramandwa'.

    Aseka yagize ati 'Niba icyo gihe Imandwa zabo zitarapfaga simbizi, anyita iryo zina anderana na babyara banjye turakurana, ndahasabirwa. Data yapfuye ncukije uriya [umwana we wa gatatu w'umukobwa babana mu rugo].'

    Nyiramandwa yavukiye mu Karere ka Nyaruguru ashakira umugabo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

    Yakomoje ku butegetsi bubi na Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nyiramandwa yavuze ko mu Rwanda habayeho ubutegetsi bubi bwicaga abaturage kuko mu myaka ya 1960 na nyuma yaho umuryango we wibasiwe bamwe mu bawugize baricwa.

    Ati 'Mu 1960 hicwa umugabo wacu n'abana be, abo baragenda ndasigara n'umugabo wanjye n'abana.'

    Nyuma mu 1963 Nyirasenge na we yarishwe yicanwa n'abana be bose.
    Yavuze ko mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo umugabo we yishwe, hicwa n'abana be batatu, we n'umukobwa we witwa Mukaruziga Annociata bararokoka.

    Nyiramandwa Rachel n’umukobwa we Mukaruziga Annonciata

    Gusa muri Jenoside Interahamwe zaramukubise zimukira n'amenyo naho umukobwa we Mukaruziga zimukubita ikibando mu mugongo ku buryo kuri ubu yamugaye.

    Nyuma yo kurokoka Jenoside yabayeho mu buzima bugoye kuko yabanje kuba ku mukobwa we [Mukaruziga] washakiye umugabo mu Murenge wa Cyanika bigeze aho aza gutuzwa ku mudugudu mu Murenge wa Gasaka.

    Yagiye ahabwa inkunga kimwe n'abandi barokotse Jenoside ariko agakunda kurwara kubera kubura amata yo kunywa.

    Mu 2010 yahuye na Perezida Kagame

    Nyiramandwa yavuze ko yahuye na Perezida Kagame bwa mbere mu 2010 ubwo yari yujuje imyaka 100 bararamukanya, yongera guhura na we mu 2017 naho ubwa gatatu bahura mu 2019. Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yabaga yasuye abaturage mu Karere ka Nyamagabe.

    Yabwiye IGIHE ko ashimira Perezida Kagame wamwubakiye inzu nziza yo kubamo amuha n'inka zimukamirwa, avuga ko ari we akesha imibereho myiza.

    Ati 'Aho dusigariye twebwe abacitse ku icumu, Intore izirusha Intambwe yaradutambukije aduheka mu mugongo n'ubu aracyaduhetse. Aduha amahoro akajya atwibutsa abacu, aduha imfashanyo n'ubu aracyaziduha, imfashanyo ndayibona none reba aho yanyubakiye. Iyo atampa amata simba ndiho, iyo atanyicaza aheza simba ndiho.'

    Yavuze ko iyo abantu baje kumusura mu rugo yumva anezerewe ariko byose biterwa n'uko afite amahoro n'umutekano bituruka ku miyoborere myiza iri mu Rwanda.

    Nubwo ageze mu zabukuru yemeza ko ajya yumva radiyo agakurikira ijambo rya Perezida Kagame n'impanuro atanga.

    Ati 'Iyo atubwira ati 'mube umwe', iyo atubwira ati 'uhinga mukwe ntasigana' aratwereka ko na we nyine avunika akorera u Rwanda kandi nitwe akorera kandi twumva bitunejeje.'

    Mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, avuga ko na we amaze kugabira inka abantu babiri.

    Asobanura ko yatangiye kubaho neza ku butegetsi bwa Perezida Kagame.

    Ati 'Natangiye kubaho neza aho Kagame agabaniye aje adutabara. Nibwo yaduhaye umuganda wo kubaka u Rwanda. Niho natangiriye kubaho neza; niho twagiriye umutima mwiza turaryama turasinzira, tukabyuka tukicara neza tukota izuba tudafite ubwoba, tukugama imvura tudafite ubwoba ngo baraza kutwica. Niho nagiriye amahoro nibwo amahoro yanjye yaje.'

    Inka yagabiwe na Perezida Kagame ziri iwe mu rugo

    Inka yahawe zigirira akamaro n'abaturanyi

    Nyiramandwa yavuze ko usibye kuba yaratangiye koroza inka abandi, abana b'abaturanyi na bo baza akabaha amata kandi yabagiriye akamaro.

    Ati 'Ubwo amata sinayanyoye njyenyine, amata yareze abana ba rubanda icyo gihe mbona abantu naravugaga ngo sinzongera kubona abantu tuvugana ariko ubu ndababona. Urwaye akaza akabimbwira nkamuha amata kandi n'ubu ngubu ntawe ndacura amata.'

    Inka yagabiwe kandi zimufasha kubona ifumbire ituma umukobwa we ahingisha abakozi bakeza ibiribwa bitandukanye.

    Akunda kunywa amata no kurya umuceri

    Abantu benshi bibaza icyatumye Nyiramandwa arama kugeza ku myaka irenga 100 kandi akaba akibasha kugenda nubwo imbaraga zimaze kuba nkeya akaba atabasha kugera kure [azenguruka imbere mu rugo rwe gusa].

    Yabwiye IGIHE ko kera yaryaga ibiryo bitandukanye birimo umutsima w'amasaka, umutsima w'uburo, imyumbati, ibijumba n'ibishyimbo n'ibindi ariko by'umwihariko agakunda kunywa amata.

    Kuri ubu abasha kurya ibiryo byoroshye bigizwe n'umuceri n'imboga, akanywa n'amata kuko ayakunda cyane.

    Ati 'Ariko nkinywera amata weee, nkinywera amata, nkinywera amata. N'uwo muceri nkawureka nkinywera amata, mba numva nezerewe kuko nayabonye kuko nyafite nyakubahwa yayampaye naho ubundi simba nkiriho.'

    Yagiriye inama abakiri bato

    Nyiramandwa nk'umuntu ugeze mu zabukuru yagiriye inama abakiri bato abasaba gushyira hamwe, kumvira no gukunda igihugu.

    Ati 'Nabagira inama yo gushyira umutima hamwe, nabagira inama yo gushyira ubwenge hamwe, nabagira inama yo kuba insoro imwe, nabagira inama yo kumvikana bakumvira ubategeka, bakumvira umubyeyi wababyaye.'

    Yagiriye inama urubyiruko yo kwirinda ingeso mbi zirimo ubusambanyi, gufata ibiyobyabwenge, ubusinzi, urugomo, ubujura n'izindi.

    Ati 'Gukura amaboko mu mifuka ni byiza, gukora utikoresheje ni byiza, ugakora ukamenya y'uko ushaka kurya.'

    Yavuze no ku makimbirane yo mu ngo akunze kugaragara muri iki gihe asaba umugabo n'umugore bashakanye kujya bumvikana bagashyira hamwe bagamije iterambere ryabo n'abana babo.

    Yagize ati 'Niba ari umugore washatse mukajya inama, niba ari umugabo washatse mukajya inama mukayihuza. Niba ari umwana mubyaye mukamugira inama mukamubwira neza mukamugirira neza. Yabananira burya inkoni ntihana hahana ururimi kandi umutima ukunda niwo mwiza.'

    Ndumva umutima ucyeye

    Nyiramandwa yavuze ko yashimye Perezida Kagame wamuhinduriye ubuzima kandi n'ubu akimushima kubera urukundo yamugaragarije.

    Ati 'Naramushimye we na Madamu we bahorane umugisha bahorane umunezero, bahore banezerewe mu bo babyaye, bahore banezerewe mu baturanyi, bahore banezerewe bakora umurimo.

    'Numva rwose iyo ndi kumva Radiyo Rwanda nanabasumira nkabaramutsa nkumva nakohereza ukuboko muri radiyo ni uko bidakunda, tukaramukanya. Ubundi duherukana anyongera inka, ubu naramukumbuye cyane.'

    Uyu mukecuru yavuze ko yumva akeye kandi azataha neza igihe nikigera.

    Ati 'Ndumva ku mutima hacyeye neza, ndumva nzataha neza kuko yanyicaje heza. Nzapfa nsohoka heza, nzakira nsohoka heza kuko bangiriye neza. Yandwanyeho andwanirira no ku bana banjye basigaye.'

    Abo babana abatoza kugira urukundo

    Umukobwa we Mukaruziga Annonciata ni we umwitaho buri munsi kuko amuba hafi akamenya uko yaramutse n'uko yiriwe.

    Mu rugo rwe hari abakozi bakora imirimo irimo isuku no kwita ku nka ze. Bavuga ko iyo abaganiriza abagira inama yo kwimika urukundo hagati yabo birinda urwango.

    Mukaruziga ati 'Akunda kutubwira urukundo, gukundana tukabana n'abandi ntitugirire abandi nabi.'

    Kugeza ubu bavuga ko nta kibazo afite kandi bagerageza kumuba hafi bamwitaho banamumara irungu.

    Nyiramandwa Rachel ubwo yahuraga na Perezida Kagame mu 2019 mu Karere ka Nyamagabe

    Nyiramandwa Rachel mu 2019 yagabiwe inka na Perezida Kagame

    Mu 2019 ubwo Nyiramandwa Rachel yaganiraga na Perezida Kagame kuri Stade ya Nyamagabe

    Mu 2017 nabwo Nyiramandwa Rachel yahuye na Perezida Kagame amubwira ikimuri ku mutima

    Akunze kugaragaza ibyishimo iyo yahuye na Perezida Kagame

    Inzu ya Nyiramandwa Rachel atuyemo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndumva-ku-mutima-hakeye-kandi-nzataha-neza-ishimwe-rya-nyiramandwa-wahinduriwe

  • Kim Kardashian yatandukanye na Pete Davidson… – #rwanda #RwOT

    Amakuru ava mu nshuti za hafi z'aba bombi ni uko bahisemo kurecyeraho gukundana nk'uko ikinyamakuru cya E! Kibivuga,  imvano y'uku gutandukana ikaba ahanini ari ukuba buri umwe asigaye aba kure y'undi.

    Nk'uko biheruka gutangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye, kugeza ubu Pete arimo kubarizwa muri Australia mu bikorwa byo gutunganya filimi mu gihe Kim Kardashian akomeje ibikorwa bye by'ubushabitsi n'inshingano zo kurera abana be 4 muri Los Angeles.

    Kim kandi aheruka kujya kureba Pete muri Australia, ntabwo biramenyekana niba muri uru rugendo aribwo aba bombi baba bariyemeje gutandukana.

    Mu Ukwakira 2021 nibwo Kim na Pete iby'inkuru y'urukundo rwabo byatangiye kujya hanze, ubwo bagaragaraga bari kumwe mu gace ka Knott's Berry Farm muri Los Angeles.

    Nyuma gato aba bombi batangiye kugenda bagaragara bari kumwe mu duce dutandukanye bishimanye, ndetse bagiye bajyana mu biruhuko hirya no hino.

    Muri Mata kandi aba bombi baheruka kunyurana ku itapi itukura, mu musangiro wa White House Correspondent.

    Ikindi kandi akaba ari uko Kanye na Kim Kardashian muri iyi minsi bameranye neza n'ubwo hagiye havugwa ko ikidashoboka ari ugusubirana kw'aba bombi, nyamara nta rirarenga.Kim Kardashian ni we witereteye Pete Davidson amushakaho ko baryamana nibura rimwe gusa, kuko ngo nyamusore ari umuhanga mu mabanga y’abakuze.

    Mu mezi icyenda bari bamaranye baryanye isi batemberana ahantu hanyuranye, aha bari bajyanye muri Bahamas

    Ubwo baheruka kunyurana ku itapi itukura muri Mata 2022

    Gukundana na Pete kwa Kim Kardashian byatumye atakaza ibiro bitagira ingano, bisa nk'aho asa n'umureshyareshya dore ko batari mu myaka imwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119734/kim-kardashian-yatandukanye-na-pete-davidson-nyuma-yamezi-9-bari-mu-munyenga-wurukundo-119734.html