Category: Uncategorized

  • Abakinnyi 3 barimo n’uheruka gutwara champions League batari babona ikipe bazakinira umwaka utaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi batatu bakomeye mu mateka y'isi badafite amakipe bakinira kugeza ubu kandi bigurisha, abo ni abakinnyi bakoze ibitangaza mu mupira w'amaguru.

    Uwa mbere ni Marcelo Vieira da Silva Júnior (Marcelo) umwe mu bakinnyi beza bakinnye kuri gatatu isi yaba yaratunze. Marcelo uheruka gusezera muri Real Madrid baherutse gutwarana champions League ubu nta kipe afite.

    Uwa kabiri ni Edinson Roberto Cavani Gómez (Cavani) uyu ni rutahizamu ukomeye wanyuze mu makipe menshi akomeye nka Manchester United, Paris Saint Germain ndetse n'izindi. Kugeza ubu nta kipe afite. Cavan aheruka gusoza amasezerano ye muri Manchester United ndetse akaba nta kipe iramwifuza.

    Umukinnyi wa gatatu ni Juan Manuel Mata García (Juan Mata) na we ni umukinnyi ukomeye utarabona ikipe kandi ari mu bakinnyi beza bo hagati ariko utaratanze umusaruro yari yitezweho muri Manchester United. Ibyo byatumye batamwongerera amasezerano binatuma kugeze ubu nta kipe arabona.

    Abo bakinnyi bose twavuze bari hejuru y'imyaka mirongo itatu ibyo bishobora gutuma nta kipe ibifuza kuko  bamajije gukura ndetse bituma amakipe atabibonamo mu mishinga yayo y'igihe kirekire.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-3-barimo-nuheruka-gutwara-champions-league-batari-babona-ikipe-bazakinira-umwaka-utaha/

  • Umushinga w'indangamuntu ikomatanyije wahagaritswe burundu #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) bwatangaje ko umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by'ingenzi ku indangamuntu wahagaritswe, kuko hari ibyo amategeko atemera ko bihuzwa.

    Kivuga ko ibikoresho byari byaraguzwe kubera uyu mushinga bizakomeza kwifashishwa mu kazi ka buri munsi k'iki kigo, cyane ko gikataje mu ikoranabuhanga.

    Mu mwaka wa 2006 ni bwo Guverinoma yemeje ishyirwaho ry'indangamuntu ikomatanyijeho ibyangombwa by'ingenzi umuntu akenera birimo nk'uruhushya rwo gutwara imodoka, impamyabumenyi aho mu gihe iyo ndangamuntu yaba yashyizweho bitari kuba bigikenewe ko uyifite agira ikindi cyangombwa yitwaza.

    Bimwe mu byangombwa byateganyirizwaga guhuzwa muri iyo ndangamutu ikomatanyije bigera kuri 7 harimo, indangamuntu ubwayo, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Pasiporo, nomero ya RSSB, ubwishingizi, Nomero y'usora (Tin Number) ndetse n'abagize umuryango.

    Byari biteganyijwe ko umuntu wayikenera yazajya atanga amafaranga y'u Rwanda 15,000.

    Hari abaturage bagaragaza ko gukomatanyiriza hamwe ibyangombwa nkenerwa ku ikarita ndangamuntu, ari inyungu ikomeye cyane mu gihe umuntu agiye gusaba service zisaba ibyangombwa byinshi.

    Raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta y'umwaka warangiye tariki 30 kamena 2021, igaragaza ko mu mwaka wa 2015 haguzwe imashini ya miliyari 2.5 z'amafaranga y'u Rwanda yo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w'indangamuntu ikomatanije, kugeza ubu hakaba nta kirakorwa. 

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe ikorwa ry'indangamuntu n'itangwa ryazo muri NIDA, Manago Dieudonné avuga ko bitewe n'uko hari ibyo amategeko atemera ngo uyu mushinga warahagaritswe.

    Nanone ariko ikigo gishinzwe indangamuntu gisobanura ko harimo gutekerezwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho, aho hazajya hafatwa ibikumwe byose by'umuntu kugira ngo amakuru akomeze kubikwa kandi yizewe kandi ngo bimwe mu bikoresho byaguzwe mu mushinga wahagaritswe bizifashishwa mu mushinga mushya w'ikoranabuhanga utegerejwe.

    Kugeza ubu habarurwa abantu basaga gato miliyoni 8 bafite irangamuntu bavuye kuri miliyoni 5 n'ibihumbi 200 bazihawe mu mwaka wa 2008 ubwo irangamuntu zikozwe mu mpapuro zakurwagaho. 

    Usibye gukora indangamuntu z'abenegihugu, ikigo gishinzwe irangamuntu kinatunganya impushya zo gutwara imodoka, ikarita z'impunzi, iz'abanyamahanga baba mu Rwanda n'ibyangombwa by'abanyarwanda baba mu mahanga.

    RBA

    The post Umushinga w'indangamuntu ikomatanyije wahagaritswe burundu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/05/umushinga-windangamuntu-ikomatanyije-wahagaritswe-burundu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umushinga-windangamuntu-ikomatanyije-wahagaritswe-burundu

  • Congo yasohoye itangazo kuri Raporo y’Ibanga ishinja u Rwanda 'kuyigabaho ibitero no gufasha M23' #rwanda #RwOT

    Iyi raporo irimo ibirego bishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 no gucengera kw’ingabo zarwo ku butaka bwa Congo. Gusa, itangazo ryasohowe n’u Rwanda ruhakana ibi birego, ndetse rukavuga ko ntacyo rwavuga kuri raporo itaremezwa.

    Congo yo ivuga ko 'yishimiye akazi kakozwe n’itsinda ry’impuguke za UN zahawe akazi ngo zikore raporo, ifite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zafashije inyeshyamba za M23 mu gihe cy’imirwano mu burasirazuba bwa Congo, hagati y’ugushyingo 2021 na Nyakanga, 2022.

    Itangazo rya Leta ya congo rivuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zahaye intwaro, amasasu n’imyambaro inyeshyamba za M23, bagaba ibitero bafatanyije 'n’ibyo byihebwe', muri Gicurasi, 2022 mu kigo cya Rumangabo.

    Congo ivuga ko mu bimenyetso bihari harimo amafoto y’abasirikare b’u Rwanda bari mu kigo cya M23, amashusho yafashwe n’indege itagira abapilote igaragaza umurongo wa bamwe mu basirikare binjira muri Congo, ndetse n’agaragaza ubufatanye bwabo na M23.

    Gusa Congo ntacyo yavuze ku bimenyetso bindi biri muri iyi raporo bivuga ko ingabo zayo zafatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu kugaba ibitero ku Rwanda.

    Guverinoma ya Congo ivuga ko iyi raporo y’impuguke za UN ishimangira ibindi byagaragajw ena raporo y’Umuryango Human Right Watch iheruka gusohoka ishinja u Rwanda gukorana na M23.

    Itangazo rigira riti 'Kubera ibyo bimenyetso u Rwanda nturugishoboye kunyoma ibirego, rukwiye kwemera icyaha n’uruhare rwarwo mu guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Congo-yasohoye-itangazo-kuri-Raporo-y-Ibanga-ishinja-u-Rwanda-kuyigabaho-ibitero-no-gufasha-M23

  • Rwanda : Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yahawe amahirwe yo kujya muri EALA #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda igiye guhindura uburyo bwo gutora Abadepite bahagarira igihugu mu nteko ishingamategeko y'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba  EALA,  kugirango amashyaka yose ahagarariwe mu nteko ishingamategeko  ihabwe amahirwe  yo guhagarirwa muri  EALA.

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi  yemewe mu Rwanda yagaragaje kunyurwa n'uyu mushinga w'itegeko .

    Kuri ubu inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite yamaze kwemeza ishingiro ry' Umushinga w'itegeko rigenga itora ry'Abadepite bahagarira u Rwanda mu nteko y'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba EALA.  

    Bisa naho politiki yo gusangaranganya Ubutegetsi u Rwanda rwahisemo ariyo yasunikiye Guverinoma gutangiza umushinga w'itegeko ngenga rigenga itorwa ry'Abadepite bahagarira u Rwanda mu nteko ishingamategeko amategeko y'umuryango wa Afurika y'iburasizurazuba . Mu mishinga wiri tegeko ngenga  hagaragaramo ko amashyaka ahagariwe mu nteko ishingamategeko umutwe w'abadepite atanga abakandida batatu barimo umugore umwe hanyuma mubakandida Bose baturutse muri iyo mitwe ya Politiki hatorwemo Abadepite bazajya muri EALA.

    Itegeko risanzwe ryavugaga mu mazina amashyaka agomba gutanga abakandida batorwamo abadepite bahagarira u Rwanda muri EALA ,bityo ibi Guverinoma ikaba yarasanze bikomeje gutya byaba ari ukwima amahirwe andi mashyaka ahagarirwe mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda.

      Uku niko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi JMV yabisobanuriye inteko rusanga y'abadepite.

    Ati 'Ingingo y'itegeko twari dufite yavugaga imitwe ya  politiki iri muri parliament ikavuga amazina twabonaga ko hari abandi bihita byima uburenganzira bwabo kuko itego rya mbere ryavugaga RPF nabo bafatinyije na PSD na PL ariko ubu mu mutwe w'abadepite dufite imitwe ya politiki yiyongeremo.'

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi asa nayasamiye hejuru uyu mushinga w'itegeko ngenga kuko ngo nayo agiye kubona amahirwe yo guhagarirwa muri EALA . Depite Frank HABINEZA ayobora ishyaka Green Party naho Depite Mukabunani Christine ayobora ishyaka

    PS IMBERAKURI

    Depite Frank  ati ' Uko biteganyijwe muri iri tegeko biri umwe ubyifuza uzatanga abakandida batatu ariko harimo n'umugore ubwo n'abandi bose bazatange ariko hatarwemo batandatu bazaba batsinze abandi urumva ko amahirwe arafunguye kuri twese ni ukuvuga ngo njyewe ndawishimiye cyane.'

    Depite Mukabunani ati ' Icyo mvuga ni uko nta miziro dufite ni ishyaka ryujuje ibisabwa  kugirango ribe ryatanga umukandida warihagararia.'

    Kurundi ruhande

    Umushinga Itegeko ngenga rigenga rivuga ko umudepite  uhagarira u Rwanda muri EALA agomba kuba yarangije ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza . Ni ingingo yateye impungenge zimwe mu ntumwa za rubanda kuko ubusanzwe kujya muri EALA bidasaba amashuri no kuba kuba umudepite mu Rwanda  nabyo bidasaba  amashuri .

    Umwe mubadepite ati ' Mubukuri umudepite we mu Rwanda ntabwo asabwa bachelor cg equivalency ndetse na EAC treaty nta n'ubwo yabisabye nkaba ngirango numve imvu y'iyi nyongera.'

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko amateka y'u Rwanda ayrio yatumye biba ngombwa ko umudepite adasabwa amashuri ari ko igihe kigeze ibyo bigahidnuka.

    Ati ' Abari muri iki gihugu murabyibuka turi munziba cyuho kugirango ubone umuntu weize amashuri yisumbuye na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi benshi bari barishwe kuburyo ntabwo byabaga byoroshye kubona n'umuntu ufite amashuri yisumbuye ariko uko ugenda uzamuka uyu munsi kubona uwize kaminuza biroroshye kubona uwize masters birorosnye kuburyo hari competition zigenda zizana ayo mashuri.'

    Nyuma yo kunyurwa nibisobanuro bya Guverinoma kubikubiye mu mushinga w'itegeko rigenga itora ry'Abadepite bahagarira u Rwanda muri EALA , inteko rusange yabadepite bemeje ishingiro ryayo .

    Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu yasabye abadepite kwihutisha itorwa ry'ri tegeko kuko ngo amatora yabagize inteko ishingamategeko ya EALA yegejereje.

    The post Rwanda : Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yahawe amahirwe yo kujya muri EALA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/05/rwanda-amashyaka-atavuga-rumwe-nubutegetsi-yahawe-amahirwe-yo-kujya-muri-eala/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-amashyaka-atavuga-rumwe-nubutegetsi-yahawe-amahirwe-yo-kujya-muri-eala

  • #COVID19: Abantu 15 banduye babonetse mu bipimo 2,883 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 4 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-15-banduye-babonetse-mu-bipimo-2-883

  • Gisagara:Umukobwa yabenzwe ku munsi w'ubukwe #rwanda #RwOT

    Gisagara: Umukobwa wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yategereje umuhungu bari gukorana ibirori by'ubukwe, yari kumusaba akanakwa, ndetse bagasezerana mu kiliziya ariko umuhungu ntiyaboneka ku munsi w'ubukwe.

    Taliki ya 03 Kanama 2022 nibwo iriya mihango y'ubukwe yagombaga kuba hagati ya Felix na Denyse, umukobwa yari gusabirwa iwabo akaba ari naho bamukoshereza, bagasezeranira imbere y'Imana muri Paruwasi ya Magi ho mu Karere ka Gisagara.

    Abantu bari babukereye ngo bagiye gutaha ubukwe bamwe muri bo bafite impano bari butange abandi baranatwerereye birangira ubukwe butabaye.

    Umwe mubari batashye ubwo bukwe yabwiye UMUSEKE ko bategereje abageni ngo basezerane baraheba, yongeho ko bariya bombi muri uyu mwaka wa 2022 aribwo bari basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Mukindo.

    Ati 'Umusore yagiye ku wa Gatanu avuga ko agiye gushaka ibijyanye no kwitegura ubukwe ariko anagiye kwiga (asanzwe yiga muri Kaminuza) birangira atagurutse, ariko agenda yabwiye ababyeyi be ko bakomeza gutegura ibijyanye n'ubukwe, gusa mbere y'ubukwe nibwo byagaragaye ko umuhungu atari gufata telefone kugera ku munsi w'ubukwe ntiyaza.'

    UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya bombi bari gusezerana imbere y'Imana bafitanye umwana mukuru w'umukobwa, biracyekwa ko icyatumye umuhungu atagaragara ari uko iwabo (w'umuhungu) batashakaga uwo mukobwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Gitega Biziyaremye Samuel yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye na bo byabatunguye.

    Yavuze ko yaganirije umukobwa amubwira ko umugabo we amaze iminsi itatu atamubona kuko hari imihango yagombaga kubanza gukorwa kwa Padiri umuhungu ntiyahaboneka.

    Ati 'Turacyamushakisha, icyatumye ataza mu bukwe ntitwakimenya kereka tumubonye akatwibwirira. Gusa amakuru atugeraho ni muzima ntacyabaye kidasanzwe.'

    Gitifu Samuel yongeyeho ko imyiteguro y'ubukwe yose yari yarabayeho aho kuba barahashatse, ubuyobozi bw'Akagari bwaratiwe intebe n'ibyuma byo gucuranga (akagari karabigira) umuhungu yarabyemerewe.

    Umukobwa nta kazi agira, naho umuhungu ni umunyeshuri muri Kaminuza, abatashye ubukwe babonye ubukwe butabaye abari bafite impano bazisubizayo, naho ibyari byateguwe by'ibinyobwa n'ubukwe bahise babirya, ibinyobwa biranyobwa.

    Ubuyobozi bwa hariya bwasabye abantu bagiye gushinga ingo kubanza bakagenzura neza byose mbere y'uko basezerana imbere y'amategeko mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo bya hato na hato.

    Umuyobozi yabwiye UMUSEKE ati 'Urumva niba umusore yabenze umukobwa ku munsi w'ubukwe, ni icyasha na we ubwe bishobora kwica ibindi biba biri imbere. Abantu bashobora gusesengura umusore akaba ari we munyacyaha kuko akenshi ni na we ufata iya mbere akajyana umukobwa mu Murenge.'

    Théogène NSHIMIYIMANA
    Radio Flash&TV/ Nyanza

    The post Gisagara:Umukobwa yabenzwe ku munsi w'ubukwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/05/gisagaraumukobwa-yabenzwe-ku-munsi-wubukwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gisagaraumukobwa-yabenzwe-ku-munsi-wubukwe

  • Mbona ari ukubaremera nubwo gushyira hanze ab… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko abakoresha urubuga rwa Youtube bose bahishe aba 'Subscribers' bitazongera gukunda kuko nubwo nyiri uru rubuga atabyikorera iyi kompanyi ubwayo izabyikorera kuko iyo serivisi nta mahirwe igifite.

    Ibi koko byatangiye kuba ndetse ab’inkwakuzi bahita bubahiriza iri tegeko ntarirarenga, muri abo higanjemo abahanzi barimo nka Bruce Melodie byagaragaye ko afite abamukurikira umunsi ku wundi 'Subscribers' ibihumbi 347 kimwe na 'Views' Miliyoni 44.8.

    Ni mu gihe The Ben utegerejwe mu gitaramo mbaturamugabo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kanama 2022 muri BK Arena byagaragaye ko afite aba 'Subscribers' ibihumbi 164 na 'Views' Miliyoni 27.9.

    Nubwo bamwe babona ko aba banyamuziki n'abandi banyuranye batamajwe, ariko si ko njye mbibona kuko nsanga ahubwo Youtube ibaremeye. Impamvu ni uko yaba bo kimwe n'abandi batandukanye bafite abafana benshi ariko abo bafana bakaba batari bazi ko abahanzi babo bafite umusaruro udakwiye kuri uru rubuga mu buryo bw’aba 'Subscribers', nta kabuza bagiye gukanda inzogera bidasubirwaho bongerere abahanzi bakunda umubare w’ababakurikira.

    Kuri ubu urutonde rw'abahanzi nyarwanda bafite aba subscribers benshi ruyobowe na Meddy ufite abagera ku bihumbi 984, ibi binajyanirana n'umusaruro wo hejuru wa 'Views' zigera kuri Miliyoni 180.

    Bruce Melodie ari mu bahanzi bari barahishe aba ‘Subscribers’ ariko Youtube iramugaragaje 

    The Ben ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena mu mpera z’iki cyumweru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119690/mbona-ari-ukubaremera-nubwo-gushyira-hanze-aba-subscribers-bibyamamare-nka-the-ben-na-bruc-119690.html

  • Umukinnyi mpuzamahanga Rayon Sports yaguze yageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w'Umurundi, Mbirizi Eric ukina hagati yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kanama 2022 aho aje gukinira Rayon Sports.

    Mbirizi Eric wakiniraga Le Messager Ngozi y'iwabo mu Burundi, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kuri uyu wa Kane, saa Kumi n'ebyiri n'igice nkuko tubikesha Rwanda Magazine.

    Ku kibuga cy'indege i Kanombe yakiriwe n'umutoza we Haringingo Francis ndetse n'Umuvugizi w'ikipe Nkurunziza Jean Paul.

    Rayon Sports yatangaje ko isigaje abandi bakinnyi 2 b'abanyamahanga.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ndetse akaba asanzwe ari Kapiteni w'Ikipe y'u Burundi ya CHAN, byitezwe ko azagaragara mu mukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Musanze FC ku wa Gatanu saa Kumi n'ebyiri i Nyamirambo.

    Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.

    Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-mpuzamahanga-rayon-sports-yaguze-yageze-mu-rwanda

  • Mushiki wa The ben yashyize hanze ukuri kose k'ubukwe bwa The ben na Pamella (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Belinda Umurerwa wamenyekanye mu itangazamakuru aho yakoreye bimwe mu bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda ,ndetse akaba ariho yubakiye izina.

    Mu kiganiro yagiranye na sabin yahishuye ko The ben ari we musaza we bahuza cyane dore ko ari inshuti kuva mu bwana ,ndetse yemeza ko mu bavandimwe be ariwe bahuza.

    Belinda yongeye guhishura ko Pamella yageze mu muryango wabo kandi ko umuryango wabo wakunze imico ye,ndetse yemeza ko ari umukobwa w'umutima mwiza.

    Mu magambo kandi yirinze kugira icyo avuga ku bukwe bwa musaza we The ben,Gusa yemeza ko ari vuba kuko n'umukobwa yamaze kwakirwa mu muryango wo kwa The ben.

    Source : https://yegob.rw/mushiki-wa-the-ben-yashyize-hanze-ukuri-kose-kubukwe-bwa-the-ben-na-pamella-video/

  • Minisiteri yUbuzima igiye gutanga Doze ya 2… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rya nyujijwe kuri Twitter ya Minisiteri y'Ubuzima rigaragaza ko hagiye gurangira gutangwa Doze ya 2 ishimangira y’urukingo rwa Coronavirus. Yavuze ko izarutanga haherewe ku bafite imyaka 60 n'abandi bafite intege nke z'umubiri bitewe n'uburwayi bafite nk'uko byatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt. Col. Dr Tharcisse Mpunga.

    Iri tangazo riragira riti: 'U Rwanda rwatangiye gahunda yo gutanga doze ya 2 ishimangira y'urukingo rwa Covi-19. Guhera ku wa Mbere tariki 08.08.2022. Iyi doze izatangira gutangwa kuri site zose z'ikingira hibandwa ku bakuze bari hejuru y'imyaka 60 n'abandi bafite intege nke z'umubiri'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119695/minisiteri-yubuzima-yangaje-ko-igiye-kongera-gutanga-doze-ya-2-yurukingo-rwa-covid-19-rush-119695.html