
Category: Uncategorized
-
APR FC yerekanye abakinnyi bashya inahemba abitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abakinnyi bashya iheruka kugura, inahemba abakinnyi, abafana n’abatoza biatwaye neza mu kwaka w’imikino wa (…) -
IFOTO Y'UMUNSI: Miss Muheto yagaragaye mu myambaro tutari tumumenyereyeho – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 06 Kanama 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo ni iya Miss Muheto Divine aho yari yambaye imikenyero yatashye ubukwe bw'inshuti ze. Iyi foto twayifashe muri kamwe mu duce tw'amashusho Miss Muheto Divine yasangije abamukurikira abinyujije kuri story ya instagram ye.


Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-muheto-yagaragaye-mu-myambaro-turari-tumumenyereyeho/
-
Ahazaza ha Kaminuza zigenga mu Rwanda mu mboni za Prof Kabera Callixte – #rwanda #RwOT
Ntabwo ari amashyengo kuko mu mashuri makuru na Kaminuza 54 u Rwanda rwari rufite mu 2017, hasigaye 38.
Hari izagabanutse kuko zahujwe, ariko hari n'izafunzwe kuko zitujuje ibisabwa, zisiga mu giharahiro ibihumbi by'abanyeshuri utibagiwe n'amagana y'abari abakozi bazo.
Havuzwe byinshi ku ifungwa ryazo, bamwe bashinja inzego z'uburezi gukoresha imbaraga z'umurengera mu gihe abandi bagaragazaga ko byari byaratinze.
Prof Callixte Kabera, ni inzobere mu bijyanye n'uburezi dore ko abimazemo imyaka isaga 15. Aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, nyuma y'igihe kinini ayoboye University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB).
Kuri ubu ni Umuyobozi w'Ihuriro rya Kaminuza zigenga mu Rwanda, akabana Chairman wa East African Inter University Council, ihuriza hamwe amashuri makuru na Kaminuza muri Afurika y'Iburasirazuba.
Prof Kabera yaganiriye na IGIHE, ava imuzi imigabo n'imigambi bye muri Kaminuza ayoboye, ibibazo byugarije Kaminuza zigenga mu Rwanda n'ibindi.
Muherutse guhabwa inshingano zo kuyobora East African University, tubitegeho iki?
Iyi Kaminuza imaze iminsi, hari ibyo imaze kugeraho bifatika kuko yatangiye mu 2015. Imaze gutanga impamyabumenyi inshuro eshatu, umubare w'abanyeshuri ntacyo utwaye, bafite porogaramu nziza bigisha ndetse igikuru cyagezweho ni ugufungura campus ya Kigali.
Hari byinshi bikenewe gukorwa, icya mbere dushyizemo imbaraga ni ukuzamura ireme ry'uburezi tubona abarimu beza ndetse na porogaramu zikavugururwa zikajyana n'isoko ry'umurimo, hakaza n'izindi porogaramu nshya zijyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.
Murifuza kuzibukirwa kuki muri iyi Kaminuza�
Ndifuza ko iyi kaminuza yaba muri kaminuza za mbere zigenga muri iki gihugu kandi mu gihe nzaba nkiri hano [..] turashaka kuva kuri iki cyiciro cyo gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelor's) tukajya kuri Master's. Bizanatuma umubare w'abanyeshuri wiyongera, bitume twubaka n'ubushobozi.
Hashize igihe Kaminuza zigenga mu Rwanda zifungwa cyane, ikibazo kiri he?
Harimo ibibazo by'ubwoko bubiri. Icya mbere ni ikijyanye n'imiyoborere muri za Kaminuza. Akenshi usanga imiyoborere izamo ibibazo. Ba nyiri gushinga kaminuza bakivanga mu miyoborere ya za Kaminuza umunsi ku wundi, ugasanga ntabwo za Kaminuza zishakisha ubundi bushobozi burenze ubuturuka mu mafaranga yinjizwa n'abanyeshuri.
Ikindi usanga ba nyiri ikigo bakeneye inyungu mu bigo bashoyemo imari kandi igihe wenda kitaragera. Ibyo byose usanga bigira ingaruka ku ireme ry'uburezi, bikagira ingaruka ku banyeshuri.
Abiga muri kaminuza ni abantu bakuru, iyo kaminuza idafite ireme usanga ari ibibazo, barabimenya ugasanga umubare uragenda ugabanyuka.
Leta yagiye itungwa agatoki ko hari aho itumva neza Kaminuza zigenga, hari icyo muzifasha nk'Ihuriro?
Ihuriro burya riba rifite icyo rigamije, ni ukwishyira hamwe abantu bakinenga. Buriya tugira Komisiyo eshatu, hari ijyanye no kwigenzura. Igenzura za kaminuza igatanga raporo ku bashinzwe gukurikirana ireme ry'uburezi.
Tugira indi Komisiyo yo kubaka ubushobozi ireba uko tugenda twubaka ubushobozi bw'abarimu bacu kuko ireme rishingiye ku barimu bashoboye. Tugira indi Komisiyo ishinzwe ubushakashatsi.
Muri ubwo buvugizi hari ibyagezweho. Nko mu gihe cya Covid-19, kiriya kigega nzahurabukungu, ibijyanye n'uburezi byajemo nyuma cyane, byari byaranze.
Twandikiye Minisitiri w'Uburezi baratwakira, baracyumva. Ntabwo byatinze ubu kaminuza hafi ya zose zabonye ariya mafaranga, izayashatse.
Hari ibindi bibazo tuganiraho bijyanye no kuba abanyeshuri biga muri za Kaminuza zigenga nabo bahabwa buruse za Leta. Ntabwo baratangira kuzihabwa, ariko bari babitwemereye ko bazakiganiraho bakaduha igisubizo cya nyacyo, kandi ni ibintu byumvikana.
Kaminuza zigenga zifite porogaramu zigisha zitaba no muri Leta, kandi zifitiye umumaro igihugu. Muzi ko dufite abanyeshuri benshi muri za Kaminuza biga ubukerarugendo n'amahoteli, nta kaminuza ya Leta ibyigisha [â¦]
Nk'ubu ufashe izi porogaramu turi kwigisha zo gutunganya filime, ubugeni, nta Kaminuza ya Leta birimo. Natwe n'iyo bavuga tukumvikana ku mubare wenda bakavuga bati Kaminuza za Leta zihabwe 80%, hanyuma n'abandi batsinze babishaka, baze muri izi kaminuza.
Nta mpungenge mufitiye Kaminuza mpuzamahanga zikomeje kwiyongera mu Rwanda?
Kuba ayo mashuri aza ni ibintu byiza cyane kuko natwe bituma tubigiraho, tukazamura urwego rw'imyigishirize yacu.
Icya kabiri ayo mashuri afasha gutuma tubona abarimu beza barangije muri ayo mashuri. Ikindi ayo mashuri akenshi aranahenze cyane, ku buryo umunyarwanda usanzwe kugira ngo uyigemo udafite ubufasha bwa Leta, ntabwo byoroshye.
Nta bwoba ateye, ahubwo iyo hari ihiganwa bituma abarimu nabo bagira urwego bazamuraho imyigishirize yabo.
Abikorera bashinja Kaminuza gusohora abantu badafite ubumenyi bukenewe ku isoko, bipfira he?
Buriya nta kivugwa kidafite aho gituruka. Ireme ry'uburezi usanga za Kaminuza zitarivugaho kimwe n'abikorera. Uburyo uburezi buteye ubu, kwigisha ntabwo ari ukuza mu ishuri gusa ahubwo bisaba ko n'abo bavuga ko ireme ry'uburezi ari rike, bagira uruhare mu gutuma turizamura.
Abo bose bari mu nzego zikorera, banyuze muri aya mashuri kandi bo ntabwo bavuga ko badafite ireme ry'uburezi. Ntabwo twavuga ko turi shyashya, ariko nkeka ko bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye kugira ngo wa mwana usohotse, azasohoke ashoboye kandi asubiza ibibazo biri ku isoko ry'umurimo.
Kaminuza zigenga mu gihe dushyiraho izi porogaramu zo kwigisha, dukwiriye kuba turi kumwe n'abo bikorera kugira ngo turebe ko koko izo porogaramu dukoze zijyanye n'isoko ry'umurimo, wa wundi wikorera atubwire ko ya masomo turi kwigisha ajyanye n'iby'umukozi yifuza.
Baracyabyinubira, ariko twabatumira ngo baze dukore porogaramu ugasanga ntibitabira cyane.
Prof Kabera yavuze ko abikorera bakwiriye kumva uruhare rwabo mu gutanga ireme rinoze ku biga muri KaminuzaNiba dushaka umuntu mwiza, birasaba ubufatanye bw'abikorera, ubufatanye bwa za kaminuza n'ubufatanye na Leta [â¦] Ishoramari mu burezi riragoye, ubushobozi burakenewe butanyuze gusa muri ba nyirabyo, ahubwo binyuze mu bushakashatsi, gukora imishinga no kumva abafatanyabikorwa mu ireme ry'uburezi.
Kuki Kaminuza zo mu Rwanda tutazibona cyane mu bushakashatsi?
Burya ubushakashatsi burahenda kandi ugiye kubukora akabiha umwanya. Ubona akenshi rero muri za Kaminuza zacu abarimu bakoreshwa mu kwigisha kurusha uko bahabwa umwanya wo gukora ubushakashatsi.
Abarimu bacu biga mu mashuri abo bazungu nabo bigamo, yananirwa ate gukora ubushakashatsi?
Ahubwo icyo akuramo ni iki? Ubu turishimira ko hari ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga, cyahawe inshingano zo guteza imbere ubushakashatsi. Buri mwaka gishyiraho ubushakashatsi bukenewe, za Kaminuza zigapiganwa, bimaze imyaka nk'itatu.
Ubushakashatsi nibwo bwakunganira ya mafaranga atangwa n'abanyeshuri. Ni ahantu dukwiriye gushyira imbaraga, kandi Leta yarabitangiye. Iri gushoramo amafaranga, ahubwo ni ukubaka ubushobozi bwa Kaminuza ku buryo zipiganirwa iyo mishinga bikajya no ku rwego mpuzamahanga.
Ubwo Kaminuza zimwe zafungwaga, byasize mu bibazo abazikoragamo n'abazigagamo, mwabafashije iki?
Ibyo bibazo byari bihari, bimwe byarakemutse ariko ibindi biracyahari. Hari izafunze abarimu bakiri mu nkiko, ibigo bigishakisha uko bibishyura.
Ku bijyanye no gushakira abanyeshuri amashuri, keretse udashaka kwiga ngo arangize, ibyo twabiganiriyeho na HEC bitangwaho umurongo. Uwaba afite ikibazo yakomeza kukivuga tukamufasha.
Hari abakiraga abantu batujuje ibyangombwa, abo bafite ikibazo. Nubwo HEC yatanze uburenganzira bw'uko tubakira, nta kaminuza yakwakira utujuje ibisabwa, aho niho wasanga umwe cyangwa babiri bagishakisha uko buzuza ibyo byangombwa. Agomba kuba yaratsinze nibura amasomo abiri y'ingenzi. Bidahari, nta kindi.
Gufunga Kaminuza yaratangiye gukora mwe mubona ari byo?
Ubundi kugira ngo kaminuza itangire bigira ibyo bikurikiza, ariko amategeko ya HEC ntabwo ahora ari amwe, ajyana n'igihe. Ushobora kwemererwa wujuje ibyangombwa kugira ngo utangire, ariko muri kwa gukora kwawe ukagenda usubira inyuma.
HEC na yo ikwiriye kugira uko ikurikirana ayo makaminuza, ntabwo cyagakwiriye kuza nk'ikibazo gitunguranye, cyagakwiriye kuba ari ikibazo cyagiye kiboneka mu gihe, umuntu atakubahiriza ibisabwa akaba ari bwo bafunga.
Gusa tubona gufunga atari wo muti, umuti ahubwo wakabaye uwo kuganira n'abo bantu bagahabwa igihe ntarengwa, noneho bitakunda uwo muntu akaba ari bwo afungirwa.
Hari ayagiye afungwa ataranahabwa ibyangombwa byuzuye kandi yaremerewe gutangira, na ho ugasanga hagiye habamo udukosa [â¦]
Gufunga byangiza byinshi, noneho n'abagirwaho ingaruka ugasanga si bo bagize uruhare mu gutuma ya kaminuza ifunga. Hakwiriye kurebwa uko haboneka ibisubizo bitagira ingaruka kuri wa muntu utaragize uruhare mu gutuma Kaminuza ifungwa.
East African University Prof Kabera ayoboye, ifite amashami i Kigali na Nyagatare -
Ngororero: Barindwi bafashwe bacukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko – #rwanda #RwOT
Bafatiwe mu bikorwa byateguwe na Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama, byo gufata abantu bacukura amabuye y'agaciro muri Pariki ya Gishwati, bafatirwa mu Mudugudu wa Gatomvu, Akagali ka Mugarura, Umurenge wa Muhanda, bari bamaze gucukura ibiro bine bya Wolfram.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uretse kuba bafashwe bacukura amabuye banakurikiranyweho kugira uruhare rwo kwangiza ibiti byo muri Parike.
Ati 'Abaturage bo Mudugudu wa Gatomvu batanze amakuru kuri Polisi ko hari abaturage bacukura amabuye y'agaciro mu ishyamba rya Leta kandi bakanangiza ibiti. Nibwo ibikorwa byo kubafata byahise bitangira hafatwa abantu barindwi bacukura amabuye y'agaciro bakoresha ibikoresho gakondo. Bafashwe bamaze gucukura ibiro bine bya Wolfram, bahita bafungwa.”
SP Karekezi yibukije abaturage ko gucukura amabuye y'agaciro utabifiye uruhushya ari icyaha gihanwa n'amategeko, yongeraho ko bariya bafashwe bacukuraga mu ishyamba rya Leta bakaba baranangizaga ibiti, abasaba kubicikaho kuko ari icyaha gihanwa.
Yasoje ashima uruhare rw'abaturage batanga amakuru, abakora ibyaha bagafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe.
Abafashwe n'ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Kabaya ngo hakurikizwe amategeko.
Bahamwe n'icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda (7.000.000 FRW).
Iyo iki cyaha gikorewe muri pariki y'Igihugu cyangwa icyanya kamere ntayegayezwa, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi z'amafaranga y'u Rwanda (10.000.000 FRW).
Abaturage basabwe kwirinda ibikorwa byo binyuranyije n’amategeko birimo no kwangiza ibidukikije -
Karongi: Umukobwa ushinjwa kwica mwarimu yasabiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT
Tariki ya 28 Kamena 2022 ahagana saa sita z'amanywa mu mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Muhororo mu Murenge wa Murambi ho mu karere ka Karongi, nibwo umwarimu wari usanzwe yigisha ku kigo cy'amashuri abanza cya Nkoto yagiye kugura ibintu bitandukanye muri butiki yacururizwagamo n'umukobwa ahagura ibicuruzwa bifite agaciro 18,000 Frw amwishyuramo ibihumbi icumi hasigara ibihumbi umunani.
Nyuma baje kunanirwa kumvikana kuri ayo mafaranga yari asigaye kuko umwarimu we yavugaga ko yayamwishyuye yose, bityo uwo mukobwa abonye atabyishimiye afata icyemezo cyo kwinjira mu nzu azana icyuma agihishe mu ikabutura agitera wa mwarimu mu gatuza ahita yikubita hasi yitaba Imana.
Mu iburanishwa ryabereye aho icyaha cyakorewe yasabiwe n'Ubushinjacyaha igihano cy'igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y' itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018.
Uru rubanza ruzasomwa tariki ya 10/08/2022 i saa cyenda z'amanywa.
-
Akumiro: umuhungu yarongoye mushiki we babyarana abana bane – YEGOB #rwanda #RwOT
Abashakanye bazwi nka Paulin na Dorica bagaragaje mu kiganiro ko ari abavandimwe ndetse bamaze kubyarana abana bane.
Paulin, umusore w'imyaka 28 yatangaje ko we na mushiki we, Dorica batandukanye n'ababyeyi babo mu ntambara yabereye i Bunia, muri DR Congo bakiri bato.
Bombi bahungiye muri Miti nta kimenyetso cyababyeyi cyangwa abavandimwe babo bazi.
Intambara irangiye, Paulin yatangaje ko yasubiye muri Bunia gushaka ababyeyi babo ariko ntiyabasha kubona ibimenyetso byabo cyangwa umuvandimwe uwo ari we wese.
Nyuma yo gushakisha ababyeyi be, Paulin yahisemo gusubira muri Miti kubana na mushiki we.
Abavandimwe bombi basigaye bafite intimba nyuma yo kubona nta babyeyi babo ari yo mpamvu Paulin yatanze igitekerezo cyo gushyingirwa na mushiki we.
Impamvu ye yafashe icyemezo kidasanzwe nuko yabafasha kurinda ibisekuru byabo kuko bishoboka ko aribo barokotse bonyine.
Mushiki we yatangaje ko yabitekereje iminsi myinshi mbere yuko abyemera barashyingirwa.
Babanye kuva icyo gihe kandi babyaranye abana bane kuva mubucuti. Abashakanye kandi basobanuye neza ko bazakomeza kubana kandi ko baticuza na gato kubyo bakoze no gufata ibyemezo bisa nk'amahano.


Source : https://yegob.rw/akumiro-umuhungu-yarongoye-mushiki-we-babyarana-abana-bane/
-
The Ben amaze kwibagirana, bari biteze inyama none indagara nazo zagoranye – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatandatu Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye gukorera igitaramo muri Arena gusa ariko ibyo abantu bari biteze ntago aribyo barimo barabona.
Abantu bari biteze ko umubyigano w'abaza kureba umuhanzi The Ben baba ari uruvunganzoka none kugeza nubu abantu banze kuza ku bwinshi kandi atari ikindi kibazo cyabaye.
Amatike abantu bari biteze ko aza kuba ahenze cyane noneho kuyagurira kuri gate, ayari kugura 10,000 bayakubise ishoka agera ku 2,000 ndetse hari na benshi binjiriye ubuntu.
Kuri ubu abavanga umuziki barimo basusurutsa abitabiriye iki gitaramo ari nako bivumagura ko cyatinze gutangira dore ko abenshi baje rikirasa(izuba)
Source : https://yegob.rw/the-ben-amaze-kwibagirana-bari-biteze-inyama-none-indagara-nazo-zagoranye/
-
Imyambarire n’imibyinire idasanzwe: Bwiza na… – #rwanda #RwOT
Ku isaha ya saa 19:30 nibwo umuziki wari utangiye gushyuha abanyabirori bari bamaze kugera muri BK Arena, ariko bawubyina bajyanirana na Dj Shooter warimo awuvangavanga mu buryo bwose avanga injyana zose.
Saa 20:02 nibwo Luckman Nzeyimana yari ageze ku rubyiniro atangira gushyushya ajyanirana n'umurya w'inanga wa Dj Shooter, maze ku isaha ya saa 20:05 ahamagara ku rubyiniro Mc Tessy usanzwe ari umunyamakurukazi wa Isango Star kuza ngo bafatanye gukomeza gufasha abanyabirori banyuranye.
Anitha Pendo na Tino bahamagawe ku rubyiniro saa 20:42 nyuma y'uko hari hamaze gutangwa ibihembo ku makipe yahize abandi mu mikino ya Rwanda Rebirth, maze bacyiranwa urugwiro abakunzi babacanira amatoroshi ya telefone bayazunguza mu kirere.
Bwiza waraye yegukanye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka mu bihembo bya KIM FEST ni we wabimburiye abandi ku isaha ya saa 22:59, aza yambaye imyenda n'inkweto zo mu ibara ry'umweru agaragiwe n'ababyinnyi be bambaye amakote y'ubururu n'umweru.
Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye maze ababyinnyi baramushyigikira cyane barushaho gutuma abantu baryoherwa, mu mibyinire ubona ko bafashe umwanya wo kwitegura.
Bushali ni we wabaye uwa kabiri abafana bahita bahaguruka maze nawe yinjira nk'umuriro muteguro uvanze umusaraba n'imirabyo mu izina rye, ryihinduranyaga mu nsakazamashusho ngali ziri muri BK Arena.
Ubwo yageraga ku rubyiniro yari yambaye nk'ingagi, abantu bamwakirana yombi bose intero ari Kinyatrap.
Mc Anitha Pendo
Mc Tessy
Uncle Austin ari mu byamamare byitabiriye iki gitaramo
Bwiza yaserutse mu byera
Ababyinnyi ba Bwiza bamufashishije kuryohereza abitabiriyeÂ
Mc Tino
Bushali yaje ku rubyiniro yambaye nk’ingagi
Bushali yemeje abanyabirori na none ko ari we mwami wa Kinya Trap![]()
![]()
![]()
-
Umuganura2022: Guverineri Habitegeko yageneye ubutumwa abagishaka gutungwa n'ibyo batavunikiye – #rwanda #RwOT
Umunsi mukuru w'umuganura wizihijwe mu gihe abaturage benshi bashishikajwe no gukora bakiteza imbere ariko bakabangamirwa na bake bagifite ubunebwe bashaka kurya ibyo batavunikiye.
Abo barimo ababyukira ku dusantere banywa inzoga bakina igisoro n'amakarita hakaba ababihuza n'ubujura bw'imyaka n'amatungo magufi bavuga ko ababyuka bicaye aribo biba.
Hari kandi ibikorwa by'ubutekamutwe babangamiwe bikomeje gufata indi ntera bikorwa binyuze mu guhamagara kuri telefone babwira abaturage ko batomboye cyangwa batsindikiye ibihembo runaka ariko ari amayeri yo kubiba.
Mu butumwa Guverineri Habitegeko yatangiye mu karere ka Karongi ahabereye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'umuganura kuri uyu wa 5 Kanama 2022, yavuze ko yashimiye abaturage ba Karongi ko babashije gukorana umurava, bikaba byatumye babona ibyo baganura, agaya abanebwe bashaka kurya ibyo batavunikiye.
Yagize ati “Mu Muganura abantu biyibutsaga ko batagomba kunebwa, bagomba gukora cyane, ko ugomba kurya ibyo waruhiye, umuco rero w'abantu babyuka bajya ku masantere, ntiyitabire umurimo uko bikwiye, uriya ni umuco mubi umuntu atashyigikira, ukwiye kurwanywa”.
Yakomeje avuga ko abantu bafite umuco w'ubunebwe aribo birangira babaye inzererezi, banywa ibiyobyabwenge, bakajya no muri izo ngeso z'ubujura.
Uyu muyobozi yavuze ko umuganura ari umuco mwiza ukwiye gufasha Abanyarwanda kubaka ubumwe buhamye kuko harimo kuremera abatarabonye umusaruro bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo ibiza.
Muri uyu mwaka Umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira”.
Guverineri Habitegeko yavuze ko iyi nsangamatsiko, ikangurira Abanyarwanda kwicara hamwe mu muryango bakareba ibyo bagezeho n'ibyo batagezeho bagafata ingamba zo guhangana n'ibyabakomye mu nkokora.
Mu karere ka Karongi kwizihiza Umuganura byahuriranye no kwakira imihigo y'urubyiruko rw'abakorerabushakake rumaze iminsi mu mahugurwa yo kurufasha kunoza aka kazi.
Umuyobozi wabo mu Karere ka Karongi, François Ntakirutimana yabwiye IGIHE ko bagiye kubarura abantu bari mu buzererezi ngo bagakora urutonde rwabo, ngo nibamara kubigisha binyuze mu bukangurambaga.
Ati “Ku kibazo cy'ubujura icyo tuzakora ni ugutanga amakuru no kwigisha abaturage kumenya gucunga umutekano w'ibyabo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yavuze ko kuri uyu munsi w'Umuganura abaturage bejeje baremeye bagenzi babo bahinze bakarumbya.
Guverineri Habitegeko na Meya Mukarutesi Vestine baganuje abaturage b’akarere ka Karongi
Abana bahawe amata banaganuzwa ku mbuto zeze
Mu birori by’Umuganura imiryango itatu itagiraga inka yagabiwe
Kwizihiza Umunsi w’Umuganura byaranzwe n’ubusabane hagati y’abayobizi n’abayoborwa -
Muhanga: Umusore akekwaho kwica umukecuru baturanye amukubise ifuni – #rwanda #RwOT
Uwo mukecuru w'imyaka 75 yiciwe mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Mbiriri ahanaga saa yine z'igitondo kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari iwabo w'uwo musore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, yabwiye IGIHE ko uwo mukecuru yari avuye mu murima guhinga ahura n'umusore banyurana iwabo ari naho yamwiciye.
Ati “Bigaragara ko uwo musore yanyujije umukecuru iwabo arahamwicira kuko yari avuye mu murima guhinga.”
Ubwo uwo mukecuru yicwaga ngo ababyeyi b'uwo musore ntabwo bari bahari nta n'undi muntu wari uri mu rugo.
Ruzindana yavuze ko uwo musore w'imyaka 31 bikekwa ko anywa ibiyobyabwenge. Kuri ubu ngo yamaze gutabwa muri yombi.
Mc Anitha Pendo
Mc Tessy
Uncle Austin ari mu byamamare byitabiriye iki gitaramo
Bwiza yaserutse mu byera
Ababyinnyi ba Bwiza bamufashishije kuryohereza abitabiriyeÂ
Mc Tino
Bushali yaje ku rubyiniro yambaye nk’ingagi
Bushali yemeje abanyabirori na none ko ari we mwami wa Kinya Trap

