Category: Uncategorized

  • Abanyamakuru ba Isibo Tv bavuze uko The Ben yasuzuguye abanyarwanda bose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Thechoice live kinyura kuri Television ya Isibo, abanyamakuru Clement na Babu bakora muri iki kiganiro bongeye kugaruka kubyo babonye mu gitaramo cya The Ben bikaba bitari bikwiye ndetse bakavuga ko byagakwiye guhinduka.

    Aba banyamakuru banenze The Ben ko kuba yaranze kuganira n'itangazamakuru ahubwo akaza asaba abantu kumucanira amatoroshi arimo aririmba mu gihe yimanye amakuru.

    The Ben muri Uganda yaganiriye n'ibitangazamakuru byaho, muri Suede yaganiriye n'ibitangazamakuru kandi aho hose ntago hari mu rugo iwabo ariko yageze mu Rwanda iwabo aho hari abafana be benshi kandi bamukeneye yanga gutanga amakuru.

    Bivugwa ko The Ben yavuze ko nta gitangazamakuru cyo mu Rwanda yavugasha kuko bitari ku rwego rwe byose biciriritse kuri we.

    Bamunenze ko kandi amatike yajemo zagazagara bigatuma hinjira abantu batishyuye ndetse n'abishyuye bakaza kwinjira bakicazwa aho batishyuye.

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-ba-isibo-tv-bavuze-uko-the-ben-yasuzuguye-abanyarwanda-bose/

  • Video y’umunsi: Nel Ngabo yagaragaye yagiranye ibihe byiza n'umwana muto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 07 Kanama 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire videwo y'umunsi. Videwo twabahitiyemo ni iya Nel Ngabo aho yari ateruye umwana muto bigaragara ko amufitiye urukundo rwinshi. Iyi videwo yashyizwe hanze binyujijwe ku rukuta rwa instagram rwa Igor Mabano. Igor yifuje no kuyisangiza abakunzi ba Nel Ngabo kuri uyu munsi Nel Ngabo kandi akaba yizihije isabukuru ye y'amavuko.

     

    Source : https://yegob.rw/video-yumunsi-nel-ngabo-yagaragaye-yagiranye-ibihe-byiza-numwana-muto/

  • Kenny Sol amennye umuceri hasi avuga agasuzuguro yakorewe||intandaro yo kutaririmba mu gitaramo cya The Ben – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kenny Sol yatangaje ko agasuzuguro no kutishyurwa aribyo byatumye ataririmba mu gitaramo cya The Ben cyabaye mu ijoro ryatambutse.

    Mu itangazo uyu muhanzi yashyize hanze yatangaje ko ashengurwa no kuba amezi agiye kuba abiri Bruce Intore wateguye ibitaramo Chop Life ataramwishyura ndetse no kuba David Bayingana n'abandi bateguye igitaramo cya The Ben banze kumwishyura nkuko amasezerano yabiteganyaga.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko agasuzuguro abahanzi nyarwanda basuzugurwa n'abategura ibitaramo gakwiye guhagarara ndetse asaba abahanzi bagenzi be gutinyuka bagashyira hanze ukuri kose.

    Source : https://yegob.rw/kenny-sol-amennye-umuceri-hasi-avuga-agasuzuguro-yakoreweintandaro-yo-kutaririmba-mu-gitaramo-cya-the-ben/

  • Mu mvugo ikakaye Kenny Sol yikomye umunyamakuru David Bayingana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Kenny Sol yavuze ko yatengushywe bikomeye n’umunyamakuru David Bayingana wavuze ngo ajye ku rubyiniro aririmbe cyangwa abireke, ni mu gitaramo cya ‘Rwanda Rebirth’.

    Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 6 Kanama 2022, mu Rwanda hari igitaramo cy’imbaturamugabo cyari cyatumiwemo umuhanzi Nyarwanda The Ben usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmba hariho n’umuhanzi Kenny Sol, gusa yarategerejwe ntiyakandagira ku rubyiniro ni mu gihe kandi yari muri Kigali Arena ahabereye iki gitaramo.

    Havuzwe byinshi birimo kuba ngo yaba yimwe inzoga ya Hennessy ngo abone kujya ku rubyiniro.

    Mu ibaruwa ndende uyu musore yaraye asohoye, yagarutse ku mpamvu yatumye ataririmba kandi yari yageze ahagomba kubera igitaramo.

    Yavuze ko hashize imyaka myinshi abahanzi barabaye ikibazo, ngo ntibagerera ahagomba kubera igitaramo igihe n’ibindi, gusa ngo bigomba guhinduka.

    Ngo abategura ibitaramo rimwe na rimwe na bo ubwabo baba ari ibibazo kuko banze kubahiriza ibyo bumvikanye, aha ni ho yatanze urugero kuri David Bayingana wavuze ngo baririmbe cyangwa babireke, ngo yanatanze ingwate ya telefoni ye ngo azayisubize amaze kwishyurwa.

    Ati “rimwe na rimwe abantu batumira abahanzi ni bo baba ari ibibazo. Muvandimwe Bayingana ngomba kuvuga ukuntu wantengushye mu ijoro ryakeye, amagambo wambwiye n’ikipe yanjye ngo “Turirimbe cyangwa tubireke”, wageregeje no kujya kumvisha umujyanama wanjye ngo afate telefoni ya we nk’ingwate, kubera ko gusa twagusabaga n’abantu ba we kuzuza ibikubiye mu masezerano twagiranye.”

    Kenny Sol bivugwa ko yari yemerewe miliyoni 2, mbere yo kujya ku rubyiniro yabwiwe ko ahabwa sheki azabikuza tariki ya 10 Kanama ariko nayo arayitegereza ntiyayihabwa ari nabwo yafataga umwanzuro wo kutajya ku rubyiniro.

    Muri iyi baruwa ndende kandi yasobanuye ibibazo abahanzi bahura nabyo, aho barara amajoro bakora ariko benshi mu bategura ibitaramo ntibahe agaciro ibyo bakora.

    Ngo mu Rwanda ni ho honyine abamenyekanisha ibihangano (promoters) bumva bari hejuru y’umuhanzi ndetse n’abategura ibitaramo bakumva ko gutumira umuhanzi ari impuhwe bamugiriye.

    Yibajije kandi niba Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyaba cyizi ko igitaramo cya ‘Chop Life’ yaririmbyemo tariki ya 25 Kamena 2022 cyateguwe n’Intore Entertainment yaba atarishyurwa amafaranga yose.

    Ibaruwa ya Kenny Sol

    Kenny Sol yavuze impamvu ataririmbye muri Rwanda Rebirth Concert

    Bayingana David yatunzwe agatoki bitewe n’amagambo yabwiye Kenny Sol

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mvugo-ikakaye-kenny-sol-yikomye-umunyamakuru-david-bayingana

  • Wari wambaye neza nukuri! Mama Cyangwe! – Imyambarire ya Anita Pendo mu gitaramo cya The Ben yashimishije abafana be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo umushyushyarugamba Anita Pendo ari kumwe n'abandi bashyushyarugamba barimo MC Tino na Lucky Nzeyimana bayoboye igitaramo kiswe Rwanda Rebirth Celebration byari cyatumiwemo Umuhanzi The Ben cyabereye muri BK Arena. Nyuma yuko iki gitaramo kirangiye, Anita Pendo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze imwe mu mafoto ye yafatiwe muri iki gitaramo igaragaza imyambarire ye.

    Nyuma yuko iyi foto ya Anita Pendo igiye hanze, bamwe mu bafana bame bayibonye bavuze ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/wari-wambaye-neza-nukuri-mama-cyangwe-imyambarire-ya-anita-pendo-mu-gitaramo-cya-the-ben-yashimishije-abafana-be/

  • Urubyiriko rw’abasore n’inkumi bagaragaye mu rusengero bikubanaho abantu barumirwa(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bumiwe babonye amashusho atangaje y'urubyiruko rw'abasore n'inkumi babyinaga mu rusengero nk'abari mu kabyiniro.

    Nkuko bigaragara aba basore n'inkumi barimo guhimbaza Imana ariko babyina bikubanaho basunda nk'abari mu gitaramo gisanzwe.

    Source : https://yegob.rw/urubyiriko-rwabasore-ninkumi-bagaragaye-mu-rusengero-bikubanaho-abantu-barumirwavideo/

  • Bamuhaga ingurane ya telefoni! Kenny Sol yavu… – #rwanda #RwOT

    Yasohoye iyi baruwa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, nyuma y’ibyiriwe bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko yimwe inzoga ya ‘Hennesy’ kandi byari mu masezerano, bituma ataririmba.

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko Kenny Sol yemeranyije n’abateguye iki gitaramo Miliyoni 2 Frw kugira ngo aririmbe. Cyo kimwe n’abandi basezeranyijwe ko amafaranga bazayahabwa ku munsi w’igitaramo.

    Uyu muhanzi yageze kuri BK Arena asaba ko amafaranga ayahabwa, bamubwira ko bagiye kumuha sheki azabikuza mu gihe cy’iminsi 10 ategereza ko bayimuha araheba. Bamubwiraga ko ugomba gusinya kuri sheki adahari.

    Mu bandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo, harimo uwahawe ibihumbi 230 Frw, undi ahabwa ibihumbi 300 Frw, ubundi babona kuririmba. Kontaro yabo ivuga ko buri umwe agomba kwishyurwa Miliyoni 1 Frw.

    Mu itangazo yageneye itangazamakuru, Kenny Sol yavuze ko yanditse iyi baruwa umutima we uremerewe nk’umuhanzi wiriye akimara kugira ngo abe ageze aho ari uyu munsi.

    Avuga ko yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kugira ngo agaruke kuri bimwe bisubiza inyuma umuziki w’u Rwanda.

    Yatangiye avuga ko ibikorwa by’ubunyamwuga bucye biri mu myidagaduro, ari kimwe mu bituma uru rwego rudatera imbere. We avuga ko ari virus.

    Uyu muhanzi yavuze ko mu Rwanda ari ‘ho honyine utegura igitaramo yumva ko ari hejuru y’umuhanzi’. Avuga ko biteye isoni kubona utegura igitaramo agutumira kuririmba ‘nk’aho ari impuhwe akugiriye’.

    Ati “Muribeshya. Ntabwo mubidukorera ku bw’impuhwe. Ku rundi ruhande mukeneye abahanzi muri business zanyu.”

    Kenny avuga ko abahanzi barara ijoro n’amanywa bakora indirimbo, rimwe na rimwe bakabura ayo gukora amashusho yazo n’amafaranga yo kuzimenyekanisha.

    Avuga ko hari abirengagiza ibi bagakoresha abahanzi mu nyungu zabo no kuzuza imifuko yabo.

    Ati “Ntabwo mbavuga amazina ariko muriyizi.” Yatanze urugero avuga ko tariki 25 Kamena 2021 yaririmbye mu gitaramo cyateguwe na Intore Entertainment ‘kuva icyo gihe sindishyurwa amafaranga yose’. Ati “Ubu bibaye amezi abiri.”

    Yabajije abashinzwe gahunda ya Visit Rwanda mu Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) niba bazi ibi. Hari amakuru avuga ko abahanzi baririmbye muri Chop Life nta n’umwe urishyurwa.

    Uyu muhanzi yibajije kandi niba abategura ibitaramo n’abafatanyabikorwa bazi neza ibijyanye no kwita ku muhanzi mu gitaramo.

    Yavuze ko atayobewe ko kuvuga ukuri bimuzanira abanzi (umwanzi) ariko hari byinshi biramira mu gihe kizaza. Yavuze ko intego ye ari ugukorera umuziki abakunzi be atari ugushimisha ‘abantu batubaha akazi nkora’.

    Kenny avuga ko ibi atari isomo yisangije kuko n’abandi bahanzi bagenzi be bibabaho. Avuga ko igihe ari iki cy’uko bashyira hamwe mu gutuma abategura ibitaramo bumva neza agaciro kabo harimo no gushyiraho imirongo ngenderwaho.

    Avuga ko umuhanzi adakwiye gukoresha ijwi rye gusa aririmba ahubwo no guhindura sosiyete. Ati “Twese dukwiye kumva ko turi abanegihugu.”

    Uyu muhanzi yavuze ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 yari muri BK Arena yiteguye kuririmbira abakunzi be.

    Avuga ko nta muntu ukwiye kumubeshyera ko atigeze agaragara muri iki gitaramo ‘kuko mu bihe bitandukanye abahanzi bafashwe nk’abatagira ikinyabupfura’ kenshi batitabira ibitaramo ku gihe cyagenwe.

    We avuga ko rimwe na rimwe abategura ibitaramo ari bo bateze ibibazo. Yavuze ko yatengushywe n’uburyo umunyamakuru wa B&B FM, David Bayingana yitwaye imbere ye ubwo yamusabaga kujya ku rubyiniro akamubwira ati “Turirimbe cyangwa tubireke.”

    Avuga ko Bayingana yagerageje kubwira umujyanama we [wa Kenny Sol] ngo amwinginge ajye ku rubyiniro ingwate ibe telephone ye [Ya Bayingana] azayimusubize nibamara kumwishyura.

    Kenny uzwi mu ndirimbo zirimo 'Say my name' avuga ko ibi byose byabaye ubwo bagerageza kubwira abateguye iki gitaramo kubahiriza ibyari mu masezerano.

    Yavuze ko ijoro ryashize ryamuhaye ishusho ngari y’uko abategura ibitaramo bagamije kunyuzuza imitsi y’abahanzi.

    Mu ibaruwa yahaye Hashtag yise #turambiweagasuzuguro, yavuzemo ko yayanditse kugira ngo The Ben nk’umuhanzi arebereraho amenye ukuri kw’ibyabaye. Abwira abafana be kutizera ibyo babona byose cyangwa basoma.” 

    Kenny Sol yatangaje ko ataririmbye mu gitaramo The Ben yatumiwemo kubera ko ibyari mu masezerano bitubahirijwe 

    Kenny Sol yavuze ko amezi abaye abiri amafaranga yakoreye mu gitaramo 'Chop Life' cyateguwe na Intore Entertainment na emPawa Africa ya Mr Eazi atarayahabwa 

    Kenny yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi bavuge ijwi rimwe, bamagane abategura ibi bitaramo banyunyuza imitsi yabo bakabatumira bababifata nk'impuhwe 

    Kenny Sol yavuze azi neza ko kuba avuze ibi bimuzanira abanzi, ariko bizaramira ejo hazaza 

    Uyu muhanzi yasoje itangazo rye avuga ko abahazi barambiwe gusuzugurwa n'abategura ibitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119794/bamuhaga-ingurane-ya-telefoni-kenny-sol-yavuye-imuzi-impamvu-ataririmbye-kwa-the-ben-ahish-119794.html

  • Jordan Mushambokazi yagaragaye agirana ibihe byiza n’imfura ye(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2018,yagaragaye agirana ibihe byiza n'umwana we w'imfura.

    Mu mashusho amafoto yashyize kuri Instagram yagaragaje ko yagize icyumweru kiza ari kumwe n'umwana we.

    Source : https://yegob.rw/jordan-mushambokazi-yagaragaye-agirana-ibihe-byiza-nimfura-yeamafoto/

  • Manchester United yatangiye nabi cyane shampiyona,City yongera gukanga abakeba #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yatangiye umwaka w'imikino nabi nkuko yashoje ushize kuko yasanzwe ku kibuga cyayo ikahatsindirwa ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa mbere wa Premier League.City yo yatsinze Westham ibitego 2-0.

    Ibitego 2 bya Pascal Gross mu gice cya mbere byatumye abafana ba United bari mu rugo batahana agahinda kuko bifuzaga cyane kubona ikipe yabo itangira neza nyuma yo gusoza nabi shampiyona ishize.

    United yagowe cyane n'uyu mukino n'iyi kipe ya Graham Potter yayisubiriye nyuma y'aho mu mwaka w'imikino yayitsinze ibitego 4-0 kuri stade Amex muri Gicurasi uyu mwaka byatumye Brighton irangiza ku mwanya wa cyenda muri Premier League bandika amateka mashya.

    Brighton yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Pascal Gross ku mupira mwiza yahawe na Danny Welbeck hanyuma bidatinze kuwa 39,uyu Gross ashyiramo icya kabiri.

    Nubwo igice cya kabiri cyaranzwe no kwinjira mu kibuga kwa Cristiano Ronaldo wari wabanje hanze,United ntiyashoboye kwishyura ibi bitego byombi bya Brighton.

    Nubwo muri iki gice Brighton yaruhijwe cyane na United yihagazeho itsindwa igitego kimwe nacyo cyitsinzwe n'umukinnyi wayo Alexis Mac Allister ku munota wa 68 nyuma y'uko umunyezamu Robert Sanchez akuyemo umupira agashaka kuwusohora hanze ariko kubera igitutu cya Harry Maguire awtera mu rushundura.

    United yakoze ibishoboka byose ngo yishyure ariko ba rutahizamu bayo barimo Rashford,Bruno Fernandes bari hasi ntibagira icyo bakora.

    Umutoza mushya,Erik Ten Hag yananiwe kugarura mu bihe byiza United ndetse biragaragara ko bizamugora muri uyu mwaka w'imikino kubera urwego ruri hasi rw'abakinnyi be.

    Uburwayi bwa United buri guhera kuri nimero 6 kuza inyuma hose cyane ko ubwugarizi bwayo bwo bwari hasi cyane.

    Kuwa 13 Kanama ikipe ya Brentford izakira Manchester Utd ndetse benshi bategereje kureba uko iyi kipe y'ibigwi izitwara.

    Mu wundi mukino wabaye uyu munsi,Manchester City yatwaye shampiyona ubushize yatsinze Westham ibitego 2 byose byatsinzwe na kizigenza Erling Haaland.

    Igitego cya mbere Haaland yagitsinze ku munota wa 36 kuri penaliti yakorewe n'umunyezamu Areola wamuteze hanyuma ku munota wa 65 atsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na De Bruyne.





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yatangiye-nabi-cyane-shampiyona-city-yongera-gukinga-abakeba

  • Volcano yongerewe mu bigo bizajya bitwara abagenzi muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RURA yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, mu rwego rwo kunganira imodoka nke zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali.

    Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, RFTC na Royal Express.

    Iyi sosiyete ya Volcano yahawe gutwara abagenzi mu byerekezo bikurikira:

    Remera gare- mu Mujyi ufite nimero 101
    Remera gare- SEZ (i Masoro mu nganda) ufite nimero 120
    Remera gare- Bwerankori ufite nimero 109
    Remera gare- Nyabugogo via Kacyiru ufite nimera 105
    Remera gare- Busanza ufite nimero 115
    Rubilizi- Nyabugogo ufite nimero 134

    Volcano yari isanzwe ikora ingendo zijya mu ntara cyane cyane iy'amajyepfo mu turere nka Muhanga, Nyanza na Huye. Biteganyijwe ko iyi gahunda nshya y'ingendo iratangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere.

    RURA ifashe iki cyemezo mu gihe abatuye Umujyi wa Kigali bamaze igihe kinini bagaragaza ko batanyurwa na gahunda yo gutwara abantu muri uyu mujyi, aho benshi bamara igihe kinini ku mirongo bikabaviramo gukererwa muri gahunda baba bagiyemo.

    Ni ikibazo Umujyi wa Kigali wagaragaje ko giterwa n'uko imodoka zitwara abantu zisigaye ari nke cyane ugereranyije n'uko iyi gahunda yatangiye zingana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/volcano-yongerewe-mu-bigo-bizajya-bitwara-abagenzi-muri-kigali