
Category: Uncategorized
-
Dore imirimo 8 idasanzwe ariko ihemba neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ese iyo ubyutse ugiye ku kazi buri gitondo wumva wishimye? Wumva se ufite amatsiko y’icyo umunsi mushya utangiye uguhishiye, ukumva ufite amashyushyu yo (…) -
Abacuruzi bitwaza izamuka ry'ibikomoka kuri Peteroli bakazamura ibiciro  bihanijwe #rwanda #RwOT
Ibiciro bishya by'ibikomoka kuri petrole byatangiye gukurikizwa mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2022, bigaragaza ko litiro ya lisansi ari 1609 Frw ivuye kuri 1460 Frw, naho litiro ya mazutu yo yashyizwe kuri 1,607 Frw ivuye kuri 1,503 Frw.
Ibi bije nyuma y'amezi abiri, bisimbura ibyari byashyizweho nabyo byari byari byazamutse.
Iri zamuka rikomeje kwibazwaho n'abaturage ko rishobora kujyana n'izamuka ry'ibiciro ku isoko, bagasaba leta kugira icyo ikora kuko kuzamuka byabateza inzara.
Ati 'Niba Essance yazamutse n'ibiribwa birazamuka kubera ko niyo ikora ingendo kugira ngo bitugereho. Â Ibintu byakomeje kandi none n'umushara nturimo kwiyongera.'
Kugeza ubu hari abaturage batangiye kugenda n'amaguru cyane cyane abatega moto, bitewe n'abazitwara barimo kuzamura ibiciro.
Aba bacuruzi muri za butiki n'abigisha gutwara ibinyabiziga, ngo nta kabuza bagomba kuzamura ibiciro kuko essence yazamutse.
Impuguke mu bukungu Dr. Bihira Canisius agaragaza ko nta kabuza ibiciro ku isoko bishobora kuzamuka, bigatuma abaturage barya rimwe ku munsi.
Dr. Bihira abona ko nta gikozwe ubukungu bw'igihugu bwamanuka.
Aragira ati 'Nk'abantu bakuze baryaga wenda nk'amasahani abiri aragabanya akarya isahani imwe, icyo gihe ya mafaranga yasohoraga ku kwezi nayo aragabanuka nubwo ibiciro byiyongeye ariko n'amafaranga yakoreshaga aragabanuka. Urugamba rw'ibiciro rudutsinze ubukungu bw'igihugu cyacu bwagwa, mwabonye muri Zimbabwe aho umuntu yajyanaga guhaha ingorofani y'amafaranga, abajura bakiba ingorofani kuruta amafaranga.'
Minisiteri y' Ubucuruzi n'Inganda iravuga ko iri zamuka ry'ibikomoka kuri peterole ntaho rigomba guhurira n'izamuka ry'ibiciro ku masoko, kubera ko Leta y'u Rwanda yashyizemo nkunganire y'amafaranga agomba guhangana nabyo.
Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Dr. Ngabitsinza Jean Chrysostome, araburira abacuruzi kutibeshya ngo bazamure ibiciro bitwaje izamuka rya Essance .
Aragira ati 'Nukuvuga ko izamuka rya Essance na peteroli ryagiye riba leta iba yashyizemo amafaranga, kugira ngo igabanye umuzigo w'umuntu ushobora kuba yagombaga gukoresha ibyo bicuruzwa kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane. Abacuruzi iyo babikoze ku giti cyabo turabahana rwose, kandi ako ni akazi kacu tuzakorera abaturage ku buryo uraza kubikora mu buryo yishakiye biraza kumugora.'
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda igaragaza ko irimo gukurikiranira hafi ibiciro ku masoko, ku buryo ariyo izagena ibiciro bishya mu gihe bizaba bibaye ngombwa.
Kugeza ubu leta y'u Rwanda igaragaza ko yatanze nkunganire ya Miliyari 10 z'amafaranga y' u Rwanda, yo guhangana n'itumbagira ry'ibiciro bya Essance na Mazutu kuri iyi nshuro.
Iri zamuka ry'ibikomoka kuri peteroli rikomeje guterwa n'intambara iri kubera mu burayi hagati y'ibihugu bibiri Ukraine n'Uburusiya.
Ntambara Garleon
The post Abacuruzi bitwaza izamuka ry'ibikomoka kuri Peteroli bakazamura ibiciro  bihanijwe appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Ukemuye amakimbirane mu miryango uba urwanyije n’ibindi bibazo – Min Nyirahabimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, avuga ko iyo ibibazo by’amakimbirane mu (…)
-
Umunyamabanga wa leta y'Amerika yatangiye uruzinduko muri Afurika-Aragera i Kigali kuwa Gatatu #rwanda #RwOT
Umunyamabanga wa leta y'Amerika Antony Blinken yaraye ageze muri Afurika y'epfo, mu ntangiriro y'uruzinduko rwe mu bihugu bitatu byo muri Afurika rugamije guhangana n'ibikorwa by'Uburusiya byo kongera ijambo bufite kuri uyu mugabane.
Mu kwezi gushize, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov yasuye ibihugu bine byo muri Afurika – Misiri, Ethiopia, Uganda na Repubulika ya Congo.
Afurika y'epfo yakomeje kudafata uruhande mu ntambara yo muri Ukraine, yanga gukurikiza ubusabe bw'ibihugu byo mu burengerazuba (Amerika n'Uburayi) bwo kwamagana Uburusiya.
Avuye i Pretoria mu murwa mukuru w'Afurika y'epfo, uyu mukuru w'ububanyi n'amahanga bw'Amerika arerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho azava ku wa gatatu yerekeza mu Rwanda.
Ubushyamirane hagati y'ibi bihugu by'ibituranyi bwariyongereye mu mezi ya vuba aha ashize, bushingiye ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu cyumweru gishize, itsinda ry'inzobere za ONU ryavuze ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z'u Rwanda zarwanye hamwe n'inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru AFP na Reuters bishingiye kuri raporo y'ibanga.
Leta y'u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri iyo raporo itarasohoka kandi itaremezwa irushinja gufasha umutwe wa M23, naho leta ya Congo ivuga ko ishyigikiye iyo raporo “yahawe akanama k'umutekano ka ONU”.
I Kinshasa, mu byo Blinken azaganira n'abategetsi baho harimo ubucuruzi n'ishoramari, “n'umuhate wo kugeza ku mahoro uburasirazuba” bw'iki gihugu “n'akarere k'ibiyaga bigari muri rusange”.
I Kigali, ibiro bya Blinken bivuga ko “azibanda ku ruhare leta y'u Rwanda yagira mu guhosha amakimbirane n'ubugizi bwa nabi ubu biri mu burasirazuba bwa DRC”, nkuko itangazo ry'ibiro bye ribivuga.
Mu Rwanda kandi, Antony Blinken azavuga ku bibazo by'uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n'ubutegetsi, no “gufunga mu buryo butari bwo uwemerewe kuba muri Amerika Paul Rusesabagina”.
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'inteko ishingamategeko y'Amerika byemeza ko Rusesabagina “yafunzwe mu buryo butari bwo” n'u Rwanda.
Leta y'u Rwanda ivuga ko uruzinduko rwa Blinken mu Rwanda ari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n'ifungwa rya Rusesabagina byari bikurikije amategeko.
Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Blinken ku mugabane w'Afurika, kuva yagera kuri uyu mwanya w'umunyamabanga wa leta y'Amerika mu kwezi kwa mbere mu 2021.
Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021, yasuye Nigeria, Sénégal na Kenya.
BBC
-
Rayon Sports na APR FC ku munsi wa 14, ingengabihe ya shampiyona yasohotse #rwanda #RwOT
Ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2022-23 yamaze gusohoka, umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR FC na Rayon Sports uzaba tariki ya 17 Ukuboza 2022, azaba ari ku munsi wa 14 wa shampiyona
Iyi shampiyona izatangira tariki ya 19 Kanama 2022, AS Kigali yakira Etincelles, APR FC yakire Musanze FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports, Sunrise FC na Police FC, Espoir FC yakire Marines.
Uyu munsi wa mbere uzakomeza tariki ya 20 Kanama 2022, Rwamagana City yakira Gorilla FC, Rayon Sports yakire Rutsiro ni mu gihe Gasogi United izakira Mukura VS.
Tunyuze mu mikino 5 ya mbere ku makipe 5 ahabwa amahirwe ku gikombe ari APR FC, rayon Sports, AS Kigali, Kiyovu Sports na Police FC.
Ku munsi wa 2, AS Kigali izaba yasuye Mukura VS, APR FC izaba iri mu Bugesera, Rayon Sports izasura Police FC imikino izaba tariki ya 8 Nzeri 2022 ni mu gihe Kiyovu Sports tariki ya 7 Nzeri izaba yakiriye Espoir FC.
Ku munsi wa 3 wa shampiyona uzatangira tariki ya 13 Nzeri, APR FC izakina na Police FC. Tariki ya 14 Nzeri, Rayon Sports izakira Rwamagana City, AS Kigali yakire Musanze FC ni mu gihe Kiyovu Sports izasura Gorilla FC.
Umunsi wa 4 uzatangira tariki ya 1 Ukwakira 2022, Kiyovu Sports yakira Sunrise FC, Rayon Sports izajya i Rubavu gusura Marines FC, Police FC yakire Gasogi United. Tariki ya 2 Ukwakira, AS Kigali izajya i Rubavu gusura Rutsiro FC ni mu gihe APR FC izasura Rwamagana City.
Umunsi wa 5 uzafungurwa na AS Kigali yasuye Rayon Sports tariki ya 11 Ukwakira 2022. Tariki ya 12 Ukwakira APR FC izakira Marines. Tariki ya 13 Ukwakira Kiyovu Sports izakira Etincelles, Police FC yakire Bugesera FC.
Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports, umwe mu mikino iba itegerejwe na bantu benshi uzaba tariki ya 17 Ukuboza 2022, bizaba ari ku munsi wa 14 w’iyi shampiyona ya 2022-23.
Iyi shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya tariki ya 19 Kanama 2022 ntabwo hashyizweho igihe izasorezwa kuko amatariki agarukira ku munsi wa 25 aho uzakinwa tariki ya 16 Mata 203, andi matariki azashyirwaho nyuma.
Gahunda ya shmpiyona ya 2022-23
Rayon Sports ni izakina na APR FC ku munsi wa 14 wa shampiyona -
Impera z'icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games #rwanda #RwOT
Impera z'icyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Kanama 2022, zisize ikipe y'ingabo z'igihugu y'u Rwanda ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya yaguze bagomba gufatanya n'abandi bakinnyi mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ndetse na shampiyona muri rusange, ni igikorwa cyabereye i Shyorongi aho iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu isanzwe iba.

Abakinnyi bashya berekanywe nyuma yo kubasinyisha barimo myugariro Niyigena Clement wari waratijwe muri Rayon Sports, myugariro Ishimwe Christian wavuye muri AS Kigali, Nkundimana wavuye muri Musanze FC, Ramadhan Niyibizi wayuye muri AS Kigali, Ishimwe Fiston wari waratijwe muri Marines FC, rutahizamu Taibu Mbonyumwami wavuye muri Espoir FC ndetse na Uwiduhaye Aboubakar wavuye muri Police FC.
Usibye aba bakinnyi bashya berekanywe kandi, hanashimiwe abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino wa 2021-2022, Ruboneka Bosco yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umwaka, Mugunga Yves na Mugisha Gilbert bahembwe nk'abatsinze ibitego byinshi, bombi batsinze 6.
Umukinnyi muto w'umwaka muri iyi kipe ya APR FC wahembwe ni Ishimwe Pierre wagize umwaka mwiza mu gice cy'izamu, ni mu gihe kandi umutoza Adil Erradi Muhamed we yahembwe nk'umutoza umaze kwitwara neza kuba ageze muri iyi kipe.Muri uyu muhango kandi, herekanywe Maj Jean Paul nk'ushinzwe ubuzima muri iyi kipe (Team manager), umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Pablo Sebastien Morchon.

Impera z'icyumweru kandi zisize ikipe ya Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Ndekwe Felix wahoze muri iyi kipe ya AS Kigali ubwo bakiniraga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru.
Muri Uganda haberaga imikino y'intoki ya Volleyball izwi nka Kampala Amatuer Volleyball Clubs, iri rushanwa rikaba ryarekuganwe na APR Volley Ball Club mu Bagabo ndetse no mu bagore iyi kipe ya APR VC yegukana igikombe.
IÂ Birmingham mu mukino ya Common Wealth, ikipe y'igihugu ya Beach Volleyball yari ihagarariwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venutse begukanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa n'u Bwongereza amaseti 2-0.
The post Impera z'icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games appeared first on RUSHYASHYA.
-
Ally Niyonzima wakiniye APR FC, Rayon Sports, Amavubi⦠yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT
Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati Niyonzima Ally yamaze gusinyira amasezerano y’umwaka umwe Bumamuru FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Burundi.
Ally Niyonzima wakinaga muri Arabie Saoudite akaba yamaze gutangazwa n’iyi kipe aho aje kuyifasha mu mwaka w’imikino wa 2022-23.
Uyu mukinnyi usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, yakiniraga ikipe ya Jeddah FC muri Arabie Saoudite.
Hari nyuma yo gukinira amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS, APR FC, AS Kigali na Rayon Sports ndetse na Azam FC yo muri Tanzania.
Iyi kipe kandi ikaba yanasinyishije abandi bakinnyi babiri barimo Ahmed Ben Ouattara, umunya-Côte d’Ivoire wakiniraga Diable Noire yo muri Congo Brazaville na Haruna Moussa, umukongomani wakiniraga Simba de Katanga muri Congo Kinshasa.
Ally Niyonzima ubwo yasinyaga amasezerano yo gukinira Bumamuru FC
Ally Niyonzima yasubiye gukina iwabo mu Burundi -
Igisasu cya bombe gipima ibiro 450 cyo mu ntambara ya 2 y'Isi cyabonywe mu ruzi rwitwa' Po' #rwanda #RwOT
Igisasu kitaturitse cyo mu ntambara ya kabiri y'isi cyabonetse mu ruzi rwo mu Butaliyani nyuma y'uko rukamye kubera amapfa akabije. Iyi bombe ipima ibiro 450 yabonywe n'abarobyi ahegereye inkombe z'uru ruzi rurimo gukama rwitwa Po.Â
Ibice binini by'uyu mugezi wa 650km byarakamye muri aya mapfa akomeye yugarije Ubutaliyani kuva mu myaka 70 ishize. Colonel Marco Nasi wo mu ngabo z'Ubutaliyani yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:' Iyo bombe yabonywe n'abarobyi ku nkombe z'umugezi wa Po.'
Iki gisasu cyari kitaraturika, abasirikare bavuze ko cyari kirimo 240kg z'ubumara buturika, kikaba cyarabonywe mu gace ka Lombardie mu kwezi gushize.
Abantu bagera ku 3,000 batuye hafi aho byabaye ngombwa ko bahakurwa kugira ngo abategura ibisasu bakihavane ndetse bagituritse neza kuri iki cyumweru.
Francesco Apori, ukuriye ako gace, yagize ati: 'Mbere, bamwe mu bahaturiye bari bavuze ko ntaho bajya, ariko mu minsi ishize twabashije kubyumvisha buri wese.' Ikirere cy'aka gace nacyo cyarafunzwe by'igihe gito, ndetse n'inzira zo mu mazi. Kugira ngo bagituritse.
'Po', nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, nirwo ruzi rurerure mu Butaliyani, ruva mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'imisozi ya Alpes rukagera ku nyanja ya Adriatic.

Kuri iki cyumweru nibwo iki gisasu cyaturikijwe. Ku mashusho ngarukamwaka y'icyogajuru, ay'uyu mwaka yerekana imikoki yumagaye mu ngobyi y'uru ruzi kubera amapfa akabije yateye Ubutaliyani.
Mu kwezi gushize, abategetsi b'iki gihugu batangaje ibihe bidasanzwe mu duce dukikije uruzi Po, rusanzwe rwifashishwa mu kuhira 1/3 cy'umusaruro w'ubuhinzi bw'Ubutaliyani.
Abahinzi bo mu kibaya cy'uru ruzi bavuze ko kuva mu mezi ashize rurimo gutembamo amazi y'icyunyunyu nk'ay'inyanja, arimo kwangiza ibihingwa.
intyoza
-
Vava yahaye gasopo Super manager wavuze ko yamuraranye – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu minsi yashize humvikanye amakuru ko aho Vava vamwirukanye hanyuma super manager agacumbikira vava bakararana ndetse akanamuha itike yo kugira ngo atahe ajye iwabo nyamasheke.
Ku kiganiro cye cya mbere akoreye kuri television,mu marira menshi vava uzwi nka dore imboga yabwije ukuri super manager wari urimo amwihakana avuga ko atamuzi amubwira ko ibyo avuga atazi ibyo akina nabyo.
Vava yavuze ko super manager yamuhamagaye akamwemerera amafaranga 20,000 ndetse akamubwira ko yari kujya mu ifamu ya bruce melody agakuramo ingurube ariko nabyo ntiyabikora.
Super manager n'ikimwaro kinshi yakomeje kumwihakana hanyuma vava amusaba imbabazi kuba amwubahutse gusa ariko bikaba byatewe n'uko atigeze amuhereza icyubahiro vava akwiye.
Super manager kandi yabajije vava icyo akora hanyuma amubwira ko ari umukozi wo mu rugo super manager amuha akazi k'ubunamba mu modoka z'aho yamamariza.
Source : https://yegob.rw/vava-yahaye-gasopo-super-manager-wavuze-ko-yamuraranye/
-
Telephone ya Super manager yamuraburije mu kiganiro ku Isibo Tv – YEGOB #rwanda #RwOT
Super Manager ubwo yari mu kiganiro ku Isibo Tv, bamubajije mu kuba yarasinye amasezerano y'ibifefeko hanyuma nawe ashaka guca impaka kugira ngo abereke aho bamwishyuriye.
Umunyamakuru Clement wari wakoze mu kiganiro The choice live akimara gufata Telephone agiye gusoma ubutumwa yohererejwe bw'amafaranga na company hahise hiyandikamo ngo insufficient storage (umwanya ntago uhagije).
Icyatunguye abantu ni ukuntu we yari amaze kwiyemera ko ariwe ufite telephone irenze hano mu Rwanda ko ariyo Joe Biden atunze akaba ari mu kiciro kimwe nawe.
Source : https://yegob.rw/telephone-ya-super-manager-yamuraburije-mu-kiganiro-ku-isibo-tv/