Category: Uncategorized

  • “Uri umwamikazi “ibyavuzwe kuri Knowless nyuma y’imyambarire ye(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless ukunzwe n'abatari bake kubera indirimbo ze zitandukanye agenda akora yishimiwe n'abafana be ndetse bamwita umwamikazi nyuma yo gushyira hanze ifoto ye yambaye imyambaro y'icyatsi kibisi.

    Ni ifoto uyu muhanzikazi yashyize hanze yifashishije instagram ye yerekanye ko yaberewe no kwambara imyenda y'ibara ryicyatsi.Abamukurikira bahise bamwereka ko bamukunda ndetse hari umufana we wamwise umwamikazi.

    Source : https://yegob.rw/uri-umwamikazi-ibyavuzwe-kuri-knowless-nyuma-yimyambarire-yeifoto/

  • Inkoramutima zasuye Ingoro Ndangamateka yUru… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'amavuko w'umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye mu muziki nka Meddy, abafana be basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

    Mbere yo kwereeza kuri iyi ngoro bahuriye ku nzu y'imikino n'imyidagaduro BK Arena aho bafatiye imodoka yabatwaye, bahaguruka ku isaha ya saa kumi z'umugoroba zo ku cyumweru tariki 07 Kanama 2022.

    Mu rugendo rwabo bagendaga bumva banaririmba indirimbo z'uyu muhanzi. Ubwo bari bageze ku Ngoro bazengurukijwe ibice binyuranye biyigize ari na ko basobanurirwa uko byari byifashe.

    Iyi ngoro yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame kuwa 13 Ukuboza 2017 ikaba ibumbatiye amateka akomeye y'u Rwanda rwa none n’uko Urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze.

    Umwe mu bagize Inkoramutima yabwiye inyaRwanda.com ubutumwa bahakuye agira ati: 'Buriya ibintu byinshi turabyiga cyangwa tukabyumva ku mateka y'igihugu cyacu ariko twe twiyemeje kuzajya twigerera aho byabereye.'

    Akomeza agira ati: 'Ibi ntitubikora kubera indi mpamvu dushaka gusobanukirwa kurushaho ngo natwe tuzajye tubona uko dusobanurira abandi, hari byinshi kandi twungukiye hano bizatuma turushaho gukomeza kuba abanyarwanda beza kandi n'abambasaderi b'Igihugu cyacu.'

    Mu bihe by'iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Inkoramutima za Meddy basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi hari kuwa 17 Mata 2022.

    Nyuma yo gusura Ingoro bahise bakomereza mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Meddy ahantu heza bari bateguye. Uyu muhanzi yujuje imyaka 33 afite umugore n'umwana w'umukobwa witwa Myla Ngabo wabonye izuba muri Werurwe uyu mwaka.

    Bahagurukiye kuri BK Arena

    Abasore n’abagabo bagize Inkoramutima

    Abagore n’abakobwa bagize Inkoramutima 

    Abagize Inkoramutima bari bishimye 

    Ku Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

    Bafashe umwanya wo gusangira 


     Basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119820/inkoramutima-zasuye-ingoro-ndangamateka-yurugamba-rwo-guhagarika-jenoside-mu-kwizihiza-isa-119820.html

  • Abategura ibitaramo bifatiye ku gahanga kenny Sol wabavuyemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu nibwo hari hateguwe igutaramo cyiswe Rwanda rebirth celebration cyarimo umuhanzi mukuru w'Imena ariwe The Ben.

    Kenny Sol yanze kuririmba muri iki gitaramo hanyuma Phil Peter akinga ibikarito mu maso abantu ariko Kenny Sol aza kuvuga impamvu yatengushye abafana be.

    Yagize ati 'Akenshi abantu bategura ibi bitaramo ni bo kibazo. Muvandimwe wanjye David Bayingana, ndagira ngo mvuge uburyo natengushywe cyane n'uburyo butari ubwa kinyamwuga wanyitwayeho mu ijoro ryahise hamwe n'itsinda dukorana. Mu magambo yawe bwite wavuze ngo 'turirimbe cyangwa tubireke'.'

    'Wageze n'aho ugerageza kumvisha umuntu ucunga ibikorwa byanjye kugumana telefoni yawe nk'ingwate. Koko? Kubera gusa ko twagusabaga wowe na bagezi bawe kubahiriza amasezerano twagiranye?'

    Umwebmu bategura ibitaramo yavuze ko abasangiye ubusa bitana ibisambo, ko niba abantu batabonye amafaranga muri ibyo bitaramo bityo bakaba ari ntaho bayakura ndetse yemeza ko iyo yanze ibiganiro yagana inkiko agahabwa ubutabera.

    Source : https://yegob.rw/abategura-ibitaramo-bifatiye-ku-gahanga-kenny-sol-wabavuyemo/

  • Burna boy yasubije uwari umukunzi we wavuze ko atazi gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burna Boy umuhanzi ukomeye muri Nigeria ndetse no ku isi hose, yibasiwe n'umugore we avuga uburyo uyu mugabo atazi gutera akabariro ndetse akaba yihgararaho yirengagije inenge afite.

    Uretse kudashobora kumuhaza ngo yumve anyuzwe, na gake yakoze ntago yashoboye kumuha akana ahubwo akajya amuzanaho amatiku gusa.

    Nyuma y'iminsi mike ubutumwa bwa Stefflon bugiye hanze, Burna Boy yamusubije.Ati: 'Nibyo yego ndi ingagi idafite imbaraga mu gutera akabariro ariko mfite amafaranga abita ikuzimu!'

    Umubano hagati y'aba baririmbyi bombi wari ushyigikiwe cyane n'abakunzi babo bahoraga babashima ariko Burna yatangaje gutandukana kwabo kuri Instagram.

    Source : https://yegob.rw/burna-boy-yasubije-uwari-umukunzi-we-wavuze-ko-atazi-gutera-akabariro/

  • Juno nawe yemeje ko abahanzi barambiwe agasuzuguro k'abigize abakomisiyoneri muri muzika #rwanda #RwOT

    Ibi abitangaje nyuma y'ubutumwa bukuraho urujijo ku mpamvu umuhanzi Kenny Sol atagaragaye ku rubyiniro rw'igitaramo The Ben aherutse kuririmbamo muri BK ARENA i Kigali.

    Mu ibarurwa Kenny Sol ku Cyumweru yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko nk'umuhanzi wakoze ubutaruhuka ngo agere ku rwego ariho, yashenguwe no kuba bagisuzugurwa ntibahabwe agaciro k'imirimo bakora ko 'yasanze ari umwanya wo kuvuga ibibazo abahanzi bakizamuka bahura nabyo.'

    Yagaragaje ko 'ubunyamwuga bucye mu myidagaduro mu Rwanda' ari imwe mu mpamvu ituma bahora inyuma ndetse no kumva ko abategura ibitaramo bakomeye kurusha abahanzi.

    Uyu muhanzi yavuze ko abategura ibitaramo babakoresha mu nyungu zabo bwitebabyise ubufasha, abibutsa ko abahanzi bashora byinshi bakora indirimbo ko badakwiriye 'kubashakiraho amaramuko biyuzuriza imifuka yabo.'

    Ati 'Ndabwira abafana banjye ko nari nageze muri BK Arena, bityo ntawagakwiye kuvuga ko Kenny Sol ntagaragaye mu gitaramo. Ndavuga ibi kuko abahanzi bagiye bafatwa nk'abadafite ikinyabupfura, badakorera ku gihe n'ibindi, ibyo bikwiye guhinduka. Kenshi abantu batumira abahanzi nibo bafite ikibazo ubwabo.'

    Kenny Sol yunzemo ati 'Ijoro ryashize ryanyeretse nanone ko abategura ibitaramo bakoresha abahanzi mu nyungu zabo bwite, East Gold 2022 gute mwakitega gucuruza amashusho yanjye mutanyishyuye? Mukeka ko ndi umwana? Nkeka ko mwbeshya.'

    Uyu muhanzi yagaragaje ko kutaririmba kwe kwaturutse ku bwumvikane bucye bwabaye hagati ye n'abateguye kiriya gitaramo banze kumwishyura amafaranga bumvikanye. Bagerageje no 'Kugwatiriza telefone ngendanwa nk'ikimenyetso cyo kwizerana ababera ibamba !'

    Juno Kizigenza nawe yagaragaje ko hari abigize aba Komisiyoneri b'abahanzi bagamije indamu zabo ariko ntibite kumvune abahanzi baba bahuye nazo.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko abo ba komisiyoneri iyo ushatse guharanira uburenganzira bwawe 'bakugira ishyamba' bagamije kukwangisha abantu.

    Ati 'Iyo muri kuvugana baba bigize abana beza , bakubeshyako bagiye kuguha opportunities (amahirwe) ukeneye, ubundi wamara gusinya contract cyangwa ku munsi wa event bigira nkaho batakuzi, hanyuma iyo ushatse guharanira uburenganzira bwawe bagenda babeshya ko usuzugura, wiyemera kubakuzamuye.'

    Yakomeje agira ati 'Kandi benshi muri bo ninabo bitambika hagati y'umuhanzi n'ibigo bitera inkunga cyangwa ibya leta, bigize abakomisiyoneri b'abahanzi bakabeshya ko abahanzi bose ari abasinzi kandi ko aribo bonyine bazi kuduhandlinga.'


    Yeruye ko hari impamvu zatumye areka gukora bimwe mu bitaramo bibera mu Rwanda ndetse bamwe mu babitegura bakamufungira inzira, yizera ko igihe kizagera akitegurira ibye.

    Avuga ko abo bigize abakomisiyoneri b'abahanzi bateye imbere ku giti cyabo mu gihe abahanzi babanjirije abagezweho muri iyi minsi bashaje bazi ko inganzo nta mafaranga itanga ahubwo 'basaruye ama depression (kwiheba) gusa abandi barambiwe agasuzuguro bigira muzindi business (ubushabitsi)'

    Juno Kizigenza yavuze ko 'Iyo uhemukiye umuhanzi uba uhemukiye, imiryango ibayeho kuberako yakoze ndetse binaca intege generations zizakurikira kuko twese mu ntangiriro tuba turebera kubatubanjirije.'

    Yibukije ko badasaba ibya mirenge ko bifuza ko hajya habaho kubahiriza amasezerano yasinywe n'impande zombi.

    Asaba abahanzi gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe bakirya bakimara ndetse bagashaka abanyamategeko bazajya babafasha 'gukurikirana iyubahirizwa ry' amasezereno tugirana n'aba bacommissionaire.'

    Uyu muhanzi avuga ko barambiwe agasuzuguro kandi ko impinduka zigorana biyemeje guharanira uburenganzira bwabo.
    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abiganjemo abo mu gisata cy'imyidagaduro bakomeje gutanga ibitekerezo basaba Leta gushyiraho umurongo urengera inyungu z'umuhanzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/juno-yunze-murya-kenny-sol-yemeza-ko-abahanzi-barambiwe-agasuzuguro-k-abigize

  • Musanze: Bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’Utugari bisimbura ibishaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’iby’Utugari bishyashya, cyangwa inyubako bisanzwe bikoreramo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-bifuza-kubakirwa-ibiro-by-umurenge-n-utugari-bisimbura-ibishaje

  • Jennifer Lopez na Ben Affleck ntabwo babana mu nzu kandi baheruka gushyingiranwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibyumweru hafi bibiri by'ubuzima bw'ubuki, abafana benshi barabaza bati: Umubano wa Jennifer Lopez na Ben Affleck umeze ute nyuma y'ubukwe bwabo? Birasa nk'aho ukomeje gukomera nubwo batandukanye.

    Umwe mu bantu ba hafi babo yatangarije Hollywood Life ku ya 5 Kanama 2022, ko bishimiye cyane kubaho batabana mu nzu imwe [batandukanye].

    Uwatanze amakuru yagize ati: “Ikintu kimwe gitumye umubano wabo wihariye cyane ni uko bazi kurusha abandi bose ibikenewe mu byo bakora”. Mu by'ukuri bizera ko kumara umwanya batari kumwe bituma bakundana cyane kandi biratunganye kuko iyo batari kumwe, baba binjiza amafaranga menshi cyane.N'ukunguka kuri buri ruhande.

    Bahora bavugana,boherezanya ubutumwa bugufi, bavugana kuri Video, ndetse bakanohererezanya amajwi kenshi. Kandi umwanya bamara hagati yabo batari kumwe utuma kongeraguhura kuba umwihariko cyane. JLo akunda kwiyumvamo ko umugabo we azaba ahari kubwe uko byagenda kose. '

    Andi mutangamakuru yatangarije icyo kinyamakuru ko babonana cyane kandi ko bategereza igihe gikwiriye. Ati: “Basobanukiwe neza ko hari igihe bashobora kuba batari kumwe.Ni ikintu bombi bemeye kandi baganiraho igihe kirekire, rero nta gishya gihari. N'ukuri, gutandukana vuba nyuma y'ubukwe bwabo ntabwo ari byiza. Ariko bazi ko bafite ubuzima bwabo bwose imbere yabo kandi bakunda buri munota w'urugendo. '

    Aba bombi bashyingiranwe kuwa 16 Nyakanga uyu mwaka mu birori bikomeye byabereye Las Vegas.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/jennifer-lopez-na-ben-affleck-ntabwo-babana-kandi-baheruka-gushyingiranwa

  • Cuba: Umwe yapfuye, 121 barakomereka bazize ikigega cya Peteroli cyahiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, kubera inkongi y’umuriro ikomeye yafashe ikigega cya peteroli nyuma yo gukubitwa n’inkuba, Perezida wa Cuba Miguel (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/cuba-umwe-yapfuye-121-barakomereka-bazize-ikigega-cya-peteroli-cyahiye

  • Kamonyi: Besheje umuhigo bahize basuye Umulindi w’Intwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage b’Umurenge wa Nyamiyaga barishimira kwesa umuhigo bahize wo kwigurira imodoka y’umutekano n’isuku, nk’isomo bigiye ku Mulindi w’Intwari, ahari Ingoro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kamonyi-besheje-umuhigo-bahize-basuye-umulindi-w-intwari