Category: Uncategorized

  • Japheti yagaragaye yenda guhuza iminwa na Anita Pendo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Anita Pendo yasangije abafana bamukurikira kuri instagram ifoto aho yari yicaye ahumirije ameze nk'uwarurimo gusenga maze yerekana na mugenzi we Japhet Mazimpaka bakorana kuri Magic FM aho bendaga gusomana.

    Source : https://yegob.rw/japheti-yagaragaye-yenda-guhuza-iminwa-na-anita-pendo/

  • Jabana: Biyubakiye ibiro by'Umudugudu byatwaye miliyoni 37Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi biro byuzuye bitwaye arenga miliyoni 37Frw bikaba bifite ibyumba bitandukanye birimo, ahazakorera umukuru w'Umudugudu, Ushinzwe umutekano n'ushinzwe Iterambere n'icyumba mberabyombi kizajya kiberamo Inama.

    Iyi nzu yubatswe ku musanzu w'abaturage 2901 baba mu ngo 377.

    Bamwe mu batuye muri uyu Mudugudu wa Rebero babwiye IGIHE, ko bahisemo kwiyubakira ibiro kugira ngo bakemure ibibazo bitandukanye bahuraga nabyo birimo gusanga abayobozi babo mu ngo zabo, kubura aho bakorera inama n'ibindi.

    Bemeza ko nyuma y'uko batashye ibiro by'Umudugudu wabo batazongera kujya bicwa n'izuba cyangwa banyagirwe igihe bakoresheje inama.

    Uwitwa Mushimiyimana Sylvie, yagize ati ' Mbere twashakaga nka serivisi ugasanga tugiye gusanga mudugudu iwe cyangwa ushinzwe imibereho myiza ugasanga birabangamye cyane kuko hari n'ubwo umuntu yajyag akubareba nijoro kandi atari byiza ariko ubu umuntu azajya agenda abasange ku biro.'

    Umukuru w'Umudugudu wa Rebero, Damascene Nyabyenda, we avuga ko ibi biro by'umudugudu binafite ibyumba bizajya byinjiza amafaranga buri kwezi azajya akemura bimwe mu bibazo bitandukanye bijya bigaragara mu batuye muri aka gace.

    Ati ' Hari igihe habonekaga abaturage bagize ibibazo babuze uko bishyura mituweli ariko kuko twubatse n'inzu mberabyombi izajya iberamo inama ishobora gukodeshwa nk'ibihumbi 150Frw kandi hakaba hari n'ibyumba bizajya bikadeshwa ibihumbi 100Frw, ayo mafaranga yose akinjira ku kwezi azajya akemura utwo tubazo twagaragaraga.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Gonzague, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo kwiyubakira ibiro by'umudugudu ari intanga rugero.

    Yagize ati 'Ni igikorwa cy'intanga rugero kigaragaza ubushobozi bw'abaturage, twacyakiriye nk'igikorwa cy'indashyikirwa cyane indi midugudu ikwiriye kureberaho kuko kigaragaza ko iyo abaturage bayobowe neza ntacyo batageraho.'

    Nawe yashimangiye ko Akagari ka Kabuye uyu mudugudu wa Rebero uherereyemo ibiro gakoreramo atari ibyako ndetse bari gushakisha ubutaka bw'aho ibiro byako n'Iby'Umurenge wa Jabana byazubakwa.

    Abaturage bo muri Jabana biyubakiye ibiro by'Umudugudu byatwaye miliyoni 37Frw

    Ibi biro by’umudugudu byuzuye bitwaye 37.875.000 Frw

    Umukuru w'Umudugudu wa Rebero. Damascene Nyabyenda yavuze ko kubona aho bazajya bakorera bigiye gutuma barushaho gutanga serivisi nziza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jabana-biyubakiye-ibiro-by-umudugudu-byatwaye-miliyoni-37frw

  • Imiryango itari iya Leta muri DR-Congo yageneye ubutumwa Perezida Kagame ku kibazo cya M23 #rwanda #RwOT

    Iyi miryango igera kuri 17 ndetse n’inzobere zirimo Abanye-Congo ndetse n’Abanyamerika, basohoye itangazo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022 rivuga ko hari ibyifuzo bifuza kugeza kuri Antony Blinken utegerejwe muri DRC kuri uyu wa Kabiri.

    Bavuga ko bifuza ko uyu muyobozi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, azaba ubutegetsi bwa Congo ko muri iki Gihugu hagomba kubaho amatora anyuze mu mucyo, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa.

    Itangazo ryabo rigira riti 'Antony Blinken kandi agomba kwemeza ko Leta Zunze Ubumwe za America zifatira ibihano Guverinoma ndetse n’abantu bafasha imitwe yitwaje intwaro. Agomba kandi gushimangira igitekerezo cyo kuvugurura igisirikare cya Congo.'

    Rigobert Minani Bihuzo Bakomeza uyobora umuryango wa CEPAS (Centre d’études pour l’Action sociale) yagize ati 'Umunyamabanga wa Leta Blinken kandi agomba kuzamenyesha Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ko Leta Zunze Ubumwe za America zitazakomeza kwihanganira gufasha M23 nkuko byakozwe na Perezida Barack Obama muri 2012.'

    Yakomeje agira ati 'Agomba kandi gushyigikira ko Guverinoma ya Congo ivugurura igisirikare cyacyo byumwihariko mu rwego rwo kurwanya ruswa ndetse hakirukanwa abasirikare bose bakuru bakoresheje nabi ububasha bwabo ndetse hakanakorwa iperereza ku bijanditse mu byaha by’intambara.'

    Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken ategerejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri aho ku munsi w’ejo tariki 10 Kanama azava ahita yerecyeza mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imiryango-itari-iya-Leta-muri-DR-Congo-yageneye-ubutumwa-Perezida-Kagame-ku-kibazo-cya-M23

  • Ingabo z’u Burundi zasabwe na FDLR ubufatanye mu kurimbura Abatutsi n’ababashyigikiye bose mu Karere, zigiye kwinjira mu ntambara ya M23 #rwanda #RwOT

    Byemejwe na Minisitiri w’Ingabo mu Burundi, Alain-Tribert Mutabazi wavuze ko ingabo z’iki Gihugu ziteguye kwerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagize ati 'Imyiteguro y’Abasirikare b’u Buru bazajya mu butumwa bw’amahoro muri DRC, igeze kuri 90%.'

    Yakomeje agira ati 'Ndizera ko mu gihe cya vuba, tuzaba turangije imyiteguro ubundi tugategereza ko boherezwa muri ubu butumwa bw’akarere.'

    Izi ngabo z’u Burunzi zizaba zigizwe n’itsinda ry’ingabo zihuriweho z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nkuko byemejwe mu nama y’abakuru b’Ibihugu yabaye mu kwezi kwa Kamena 2022 bemeje ko bagomba kohereza ingabo zo guhangana n’umutwe wa M23 ndetse n’indi mitwe ikomeje iri mu burasirazuba bwa Congo.

    Ibihugu nka Kenya na Tanzania na byo byamaze kwemeza ko bizagira uruhare muri ubu butumwa bw’ingabo zihuriweho za EAC zizajya kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro yazahaje uburasirazuba bwa Congo.

    U Rwanda rwo rwamaze kwemera icyifuzo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje kenshi ko idakeneye ingabo zarwo muri ubu butumwa kubera ibyo iki Gihugu gishinja u Rwanda byo kuba rufasha M23.

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu ntangiro za Nyakanga, yagarutse kuri ibi byifuzo byanagiye bishimangirwa na mugenzi we Felix Tshisekedi, avuga ko kuba ingabo z’u Rwanda zitajya muri Congo ntakibazo abifiteho.

    Icyo gihe yagize ati 'Nakwishima cyane bikozwe nta ruhare tubigize kuko kubijyamo byadutwara imbaraga. Ni gute nakwemera kwishyura mu gihe hari undi muntu uvuga uti 'Oya, ndashaka kubigukorera ?'

    Perezida Paul Kagame yavuze ko abazajya muri ubu butumwa bagomba kuzirikana gukemura ibibazo by’imitwe yose iri mu burasirazuba bwa Congo irimo na FDLR.

    Agaruka kuri iri tsinda ry’ingabo rihuriweho rya EAC, Perezida Kagame yagize ati 'Niba uwo mutwe uzemerera u Rwanda ko nta gisasu na kimwe kizagwa ku butaka bwarwo, yaba icya FDLR cyangwa FARDC ninde wabirwanya !.'

    Gusa bamwe mu banyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo n’abari mu myanya mu nzego nkuru z’Igihugu barwanyije uyu mugambi wo kujyanayo ingabo zihuriweho za EAC, bavuga ko izi ngabo zitazajyanwa na kamwe ndetse ko n’izindi zimazeyo imyaka n’imyaka zirimo iza MONUSCO ntacyo zakoze.

    Umutwe w’Iterabwoba urwanya u Rwanda, FDLR uherutse gusaba ko wahuzwa n’Ingabo z’u Burundi mu kurimbura abo wise Abatutsi n’ababatera inkunga bose.

    Umutwe wa FDLR wasabye Leta ya DR Congo ko yagira uruhare mu rugamba rwo kurwanya M23 yanga urunuka ivuga ko ugizwe n’Abatutsi bafashwa n’u Rwanda bityo ko ugamije kubarimbura burundu.

    Itangazo ry’umutwe wa FDLR ryo kuwa 20 Nyakanga 2022, ryashyizweho umukono na Maj Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR rivuga ko FDLR itewe impungenge ndetse ko yamaze kubona ko Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika EAC ,urimo gutinza gahunda yo kohereza umutwe w’ingabo uhuriwe n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo gurwanya M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo.

    FDLR kandi ivugako yakiriye neza ikifuzo cya leta y’u Burundi cyo kohereza umutwe udasanzwe mu ngabo z’u Burundi uzaba uyobowe na Gen Maj Sibomana Ignace na Lt Col Baranyikwa Ildephonse kugirango uhangane na M23 bityo ko FDLR yifuza ko abarwanyi bawo bazivanga n’uwo mutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Burundi kugirango bafashe FARDC guhashya umutwe wa M23.

    Cure Ngoma arangiza avuga ko ibyo byakoroha ngo kuko abarwanyi ba FDLR bamenyereye ndetse bakaba basanzwe bazi neza uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru byumwihariko muri teritwari ya Rustshuru ahari ibirindiro bya M23

    FDLR binyuze mu muvugizi wayo Cure Ngoma ikomeza ivuga ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bashyigikiwe n’u Rwanda bityo ko byaba byiza indi mitwe yose yo mu karere yifatanyije na FDLR maze bakarimbura Abatusti n’ababashyigikiye bose mu karere

    Yagize ati : Turasaba indi mitwe yose yo mu karere kwifatanya natwe maze tukarandura burundu Abatutsi mu karere n’afatanyabikorwa babo.'

    FDLR isanzwe ari umutwe ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za EX FAR n’Interahamwe bagize ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu ukaba ukibungana ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango rukomeye ufitiye Abatutsi.

    FDLR yanga urunuka umutwe wa M23 ngo kuko ahani ari umutwe ugizwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi .

    Ku rundi ruhande ariko hari abasanga umutwe wa FDLR utagakwiye gusaba kugira uruhare mu kurwanya indi mitwe ,ko ahubwo ariwo wagakwiye kurwanywa mbere y’indi mitwe yose ,cyane cyane ko ariwo ntandaro y’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo no mu karere muri rusange.

    Hari nabafashe ibi byatangajwe na FDLR nko kujijisha kuko n’ubusanzwe bizwi ko uyu mutwe usanzwe warashowe imbere ku rugamba FARDC ihanganyemo na M23.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-z-u-Burundi-zasabwe-na-FDLR-ubufatanye-mu-kurimbura-Abatutsi-n-ababashyigikiye-bose-mu-Karere-zigiye-kwinjira-mu-ntambara-ya-M23

  • Kigali: Yaguye ku mugabo we ari gukorerwa massage ya 'body to body' – #rwanda #RwOT

    Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko uyu mugore yari amaze iminsi atabanye neza n'umugabo we nyuma yo kumenya ko ajya afata umwanya akajya muri 'Sauna massage' ari kumwe n'abandi bagabo.

    Ngo akimenya aya makuru yaje kubibaza umugabo we ndetse baranabipfa ariko amwizeza ko atazongera kujya muri Sauna massage ndetse ko nashaka kujya ajyayo azajya amubwira bakajyana cyane ko yavugaga ko nta kintu kibi ahakorera.

    Bavuga ko ibintu byaje kuzamba nyuma y'aho undi mugabo w'inshuti y'umugabo w'uwo mugore abwiriye uwo mugore ko umugabo we adashobora kumara icyumweru atagiye muri sauna massage ndetse n'iyo yayigiyemo akorerwa iyitwa 'body to body'.

    Muhizi Djuma utuye i Nyamirambwo yabwiye IGIHE ko iyo nshuti y'uwo mugabo ariyo yatumye uwo mugore afatira umugabo we muri sauna massage.

    Yagize ati 'Kubera ko umugore yahakanaga ko umugabo we atakijya muri Sauna massage yayicitseho, uwo mugabo w'inshuti yabo baje kumvikana amubwira ko umunsi azamubonamo azahita abimubwira.'

    Yakomeje avuga ko uwo mugabo yaje guhamagara uwo mugore umugabo we ari muri sauna massage i Nyamirambo hafi ya stade amutegerereza inyuma y'urugi kuko nta wundi muntu uba wemerewe kwinjira.

    Ntwari Jean Pierre na we wari uri ahabereye ibi, yavuze ko yatunguwe n'uburyo uyu mugore yateje akavuyo mu bindi byumba biberamo sauna massage.

    Yagize ati 'Twe twagiye kubona tubona adusanze muri sauna ari kubaza ngo ni hehe ari, asakuza cyane ngo aramwifatiye baramusohora nibwo yaje kumenya icyumba umugabo we arimo agisohoka ahita amusingira abagabo bari aha baritambika barabakiza.'

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko ngo uyu mugore yahise ajya iwe apakira ibintu bye birimo imyenda anatwara abana batatu yabyaranye n'uwo mugabo ahita ajya iwabo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-yaguye-ku-mugabo-we-ari-gukorerwa-massage-ya-body-to-body

  • Impinduka ku mukino wa Super Cup uzahuza APR FC na AS Kigali #rwanda #RwOT

    Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) ugomba guhuza APR FC na AS Kigali, wamaze gukurwa i Huye ushyirwa kuri Stade ya Kigali.

    Tariki ya 14 Kanama 2022 ni bwo hateganyijwe uyu mukino uhuza ikipe yatwaye shampiyona ndetse n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.

    Kuri iyi inshuro uzahuza APR FC yegukanye shampiyona ya 2021-22 na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2022.

    Ni umukino wari uteganyijwe kuzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye saa 18h ariko ukaba wamaze kwimurirwa kuri Stade ya Kigali saa 15h nk’uko bigaragara mu ibaruwa umunyamabanga wa FERWAFA w’umusigire, Iraguha David yandikiye amakipe ya AS Kigali na APR FC.

    Uyu kandi ukazaba ari umukino ubanziriza shampiyona ya 2022-23 kuko tariki ya 19 Kanama izahita na yo itangira.

    Umukino wa AS Kigali na APR FC uzabera kuri Stade Regional ya Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-mukino-wa-super-cup-uzahuza-apr-fc-na-as-kigali

  • Abikorera bazize kuvuganira abaryamana bahuje ibitsina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Uganda yafunze ibikorwa by'umuryango utegamiye kuri Leta wari usanzwe uvugira abaryamana bahuje ibitsina (LGBT).

    Uyu muryango uzwi nka Sexual Minorities Uganda's (SMUG) washinjwe gukora mu buryo bunyuranyije n'amategeko nk'uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatandatu, na Stephen Okello ushinzwe ikigo kigenzura imiryango itari iya Leta.

    Bavuze ko kuryamana hagati b'abahuje ibitsina bitemewe muri Uganda ko kuba bavuganira ababikora ari mu buryo bwo kugira ngo bikorwe.

    Source : https://yegob.rw/abikorera-bazize-kuvuganira-abaryamana-bahuje-ibitsina/

  • Manishimwe Djabel yikomye itangazamakuru mu gihe naryo rimwikoma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC yavuze amagambo menshi ku munsi APR FC yerekanye abakinnyi bayo bashya uko ari batandatu ndetse ahabwa umwanya kugira ngo agire icyo avuga imbere y'abayobozi be.

    Manishimwe Djabel yikomye itangazamakuru ko banenga abanyarwanda kandi bashoboye ndetse yongeraho ko kuba umunyamahanga bidasobanuye ko uzi gukina ahubwo n'abanyarwanda bazi gukina dore ko aribo baheruka igikombe.

    Itangazamakuru naryo rinenga APR FC ko ritajya ritanga amakuru nkuko andi makipe yose atanga amakuru bigatuma abanyamakuru bitangariza amakuru bashatse.

    Source : https://yegob.rw/manishimwe-djabel-yikomye-itangazamakuru-mu-gihe-naryo-rimwikoma/

  • 'Turambiwe agasuzuguro 'Juno Kizigenza yunze murya Kennysol wamennye Umuceri hasi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko kenny sol atagaragaye mu gitaramo cya The ben yagombaga kuririmba mo kubera ko abategura ibitaramo batubahirije ibyo bumvikane n'uyu muhanzi.

    Kenny Sol yavuze ko abahanzi nyarwanda basuzugurwa cyane n'abategura ibitaramo ndetse n'abamenyekanisha ibihangano bya bo (promoters) aho yavuze ko bo baba bumva banarenze umuhanzi.

    Yavuze ko mu Rwanda abategura ibitaramo bahamagara umuhanzi nk'aho ari impuhwe bamugiriye ndetse bakaba bumva yakwemera kubakorera ni yo we yaba yumva atanyuzwe n'ibyo yahawe cyangwa uburyo bamubwira gukoreramo.

    Juno Kizigenza nawe yunze murya mugenzi kenny sol maze yandika ibaruwa ndende avuga ku mitegurire mibi y'ibitaramo mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/turambiwe-agasuzuguro-juno-kizigenza-yunze-murya-kennysol-wamennye-umuceri-hasi/

  • Umwana muto cyane yatunguranye ajya gusaba umukobwa bangana ngo basohokane(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Video yagiye ahagaragara yerekana igihe umuhungu muto cyane yahisemo guhura na se wumukunzi we bwa mbere ngo amusabe uruhushya basohokane.

    Uyu mwana muto yinjiye mu rugo rw'umukobwa maze atungura papa we asaba gusohora umukobwa muto bangana ngo batemberane.

    Muri videwo yashyizwe ku rubuga rwa interineti, ubwo yakomanze ku rugi rw'umugabo arakingura, umuhungu yasabye kubona umukobwa muto witwa Zizi.

    Igihe se yabazaga umwana impamvu atekereza ko akwiriye gusohora umukobwa we, umusore wintwari yavuze ko yishimye kandi yizeye ko ari umuhungu mwiza.

    Source : https://yegob.rw/umwana-muto-cyane-yatunguranye-ajya-gusaba-umukobwa-bangana-ngo-basohokanevideo/