
Category: Uncategorized
-
Abafite ubumuga hari serivisi basaba koroherezwa mu kuzihabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bahura na zo ni uko hari serivisi bakenera zijyanye n’ubuvuzi ntibazisange ku bitaro byose by’Akarere bibegereye. (…) -
Wa mukobwa warize mu gitaramo cya The Ben yavuze icyamurijije kitari kumubona – YEGOB #rwanda #RwOT
Amafoto ndetse n'amashusho yagiye hanze ubwo The Ben yaririmbaga mu gitaramo cyabereye muri BK Arena umukobwa yararize arahogora.
Mu kiganiro yagiranye na thechoice live, uyu mukobwa yavuze byinshi ku byamuteue kurira kubera The Ben.
Yagize ati' Kuba nkunda The Ben ndamukunda kandi cyane ariko sinatekerezaga ko yabimenya muri buriya buryo kuko uretse kuba byangizeho ingaruka zitari nziza n'ababyeyi bange byabagezeho'.
Yavuze ko kuba yararize byaramugizeho ingaruka haba kuriwe ndetse no ku muryango we muri rusange kuko ari unu Islam kandi biriya yakoze bikaba bitemewe mu itorero ryabo.
Uyu mukobwa kandi yavuze ko yakunze The Ben kuva na kera na kare ndetse kugeza nubu aracyamukunda kandi azahora amukunda.
Â
Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-warize-mu-gitaramo-cya-the-ben-yavuze-icyamurijije-kitari-kumubona/
-
Iburasirazuba: Mu mezi atandatu abajura bibye Televiziyo 123 na Mudasobwa 133 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka wa 2022, mu Turere turindwi tugize iyi Ntara hamaze kwibwa (…)
-
#Expo2022: RIB yegereje serivisi zayo abaturage (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT
Iri murikagurisha [Rwanda International Trade Fair] ryatangiye ku wa 26 Nyakanga rikaba rizarangira kuri 16 Kanama 2022.
Ubuyobozi bw'Urugaga rw'Abikorera, PSF, busobanura ko uretse abacuruzi, inganda n'abandi baba baje kugurisha ibyo bakora. hari n'ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo baba baje kumurika serivisi batanga.
Kuri iyi nshuro, Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, ni rumwe mu nzego za leta zaje kumurika serivisi zarwo no kwegera abitabira imurikagurisha muri gahunda yarwo y'ubukangurambaga bugamije gusobanurira Abanyarwanda imiterere y'ibyaha n'uko bashobora kubyirinda.
Ubwo abayobozi barimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa PSF, Robert Bafakulera n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera basuraga ahari 'stand' ya RIB, basobanuriwe byinshi mu byo uru rwego rwaje kumurika.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uru rwego rushyirwaho rwahawe inshingano ziri mu nkingi eshatu zirimo; gutahura, gukumira no kugenza ibyaha. Ni ibintu avuga ko Abanyarwanda bagomba kubisobanukirwa kuko inshingano z'ibanze z'uru rwego atari ugufunga.
Yavuze ko mu cyumweru kimwe Expo2022 yari imaze abarenga 400 bari bamaze gusura aho RIB irimo kumurikira ibikorwa byayo kandi bagiye basobanurirwa mu buryo bwimbitse, bagataha banyuzwe.
Ati 'Baza bafite ibibazo babaza kuri RIB, hari abaza bagira ngo basobanuze bafite ibirego runaka cyangwa ibibazo, turabasobanurira tukabohereza aho bajya kubitangira kuri Sitasiyo ya RIB.'
'Hari abaza bafite ibibazo twabisuzuma tugasanga ari mbonezamubano nabwo bagasobanurirwa. Hari n'abaza bafite amatsiko baje kureba ese RIB yaje gukora iki muri Expo2022? Turabakira tukabasobanurira serivisi dutanga.'
Dr Murangira avuga kandi ko hari byinshi barimo gusobanurira abitabira iri murika birimo n'ibyangombwa bitangwa n'uru rwego aho ababishaka bahita babihabwa cyangwa bagafashwa kubibona.
Mu nshingano n'ububasha bya RIB harimo n'itangwa ry'ibyangombwa bitandukanye. Ibyo bikenerwa cyane n'abaturarwanda n'abarugenda, mu rwego rw'akazi no gusaba serivisi zitandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga.
Mu byemezo bitangwa na RIB harimo Icyemezo cyerekana ko nta cyaha ukurikiranwaho, Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo, Icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire, Uruhushya rwo kwambutsa umurambo hanze y'igihugu cy'u Rwanda.
Hari kandi Icyemezo cyemeza itangwa n'ihabwa ry'ingingo z'umubiri, Icyemezo cya Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) cyemerera ikinyabiziga gutambuka ku mupaka, Icyemezo cyemeza ibyibwe ndetse n' Icyemezo cyemeza icyabuze.
Ahantu RIB yakirira abayigana hateguye neza
RIB irimo gusobanurira abitabiriye Expo2022 serivisi itanga n’ibyangombwa itanga
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira asobanurira uwitabiriye Expo2022 ibikorwa bya RIB
Dr Murangira yavuze ko hari abantu benshi barimo kubagana aho mu cyumweru kimwe bakiriye abarenga 400
Abaturage bagaragaje inyota yo kumenya serivisi RIB itanga
RIB imaze kwiyubaka mu bijyanye n’ibikoresho
Ibikoresho byifashishwa ahabereye icyaha
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ngabitsinze yasuye aho RIB imurikira ibyo ikora
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira avuga ko RIB inatanga ibyangombwa bitandukanye
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira yasobanuriye abayobozi serivisi zitangwa n’uru rwego
Abarenga 400 bamaze gusura aho RIB imurikira ibikorwa mu cyumweru kimwe
Dr Murangira avuga ko abaturage bakomeje kwitabira serivisi za RIB
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Mugisha Lucien
-
Bibukijwe ko ibiruhuko atari ukureba televiziyo gusa, ko ari ukwitoza umurimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urubyiruko rw’abanyeshuri rurasabwa kuzirikana ko ibiruhuko atari igihe cyo kwicara imbere ya televiziyo gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwitoza (…)
-
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi babiri bashya mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye impapuro za ba Amabasaderi bashya babiri (…)
-
Rwatubyaye Abdul asinye muri Rayon Sports imyaka ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul amaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri
-
Umudepite wari Inkoramutima ya Tshisekedi yatawe muri yombi azira gutuka ubutegetsi bwe #rwanda #RwOT
Iyi ntumwa ya rubanda yanigeze kuba Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022.
Uyu munsi yari yitabye Umushinjacyaha uri kumukoraho iperereza ku byaha yatangiye gukurikiranwaho nyuma y’amagambo yavuze mu minsi ishize yumvikanamo gutuka ubutegetsi bwa Congo, ariko ntiyabasha gutaha.
Nyuma yo kubazwa n’Umushinjacyaha, yahise yurizwa imodoka ya Polisi ahita ajya gufungirwa kuri Gereza ya Makala aho afunzwe by’agateganyo.
Umunyamategeko we Me Henriette Bongwalanga na we yemeje ifungwa ry’umukiriya we, aho yavuze ko nyuma yo kwitaba Umushinjacyaha, bahise bajya kumufunga.
Abari ku cyumba cy’Ubushinjacyaha aho uyu munyapolitiki yabarizwaga n’Umushinjacyaha, bavuga ko imodoka yagiye kumufunga yari icungiwe umutekano mu buryo budasanzwe.
Depite Kabund aherutse gutangaza amagambo akomeye cyane aho yavuze ko ubutegetsi bwa Congo burangajwe imbere n’amabandi asahura Igihugu.
Ni amagambo yarakaje Guverinoma ya Congo yahise itangaza ko Ubutabera bugiye kumukurikirana ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya Gihugu igahita imwamaganira kure aho yahise inatangira inzira yo kumwambura ubudahangawa nubwo yatawe muri yombi bitarashyirwa mu bikorwa.
-
Kenya: Yagiye gutora Perezida akenyeye isume !! #rwanda #RwOT
Abanya Kenya baramukiye mu matora y'umukuru w'igihugu aho ibiro by'itora byafunguye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo (6h), ni ukuvuga saa kumi n'imwe ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi .
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Kanama, abaturage bo muri Kenya bazindukiye mu matora y'Umukuru w'Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta urimo gusoza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma.
Mu mafoto yaciye ibintu henshi,harimo iy'umusore w'umunya Kenya wanze gutinda mubyo gushaka imyenda, asohoka mu bwogera akomereza kuri site y'itora.
Uyu musore ntiyavuzwe amazina cyangwa aho yatoreye gusa ari gucicikana henshi kubera uko yitabiriye iki gikorwa cy'ingenzi.
Muri aya matora, Abakandida babiri ari bo Raila Odinga na William Ruto, ni bo bahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi.
Abo bakandida bombi bashyize imbere Politiki yo kurwanya ubusumbane buri mu gihugu ndetse no guhangana n'ikibazo cya ruswa yashinze imizi ari na yo ntandaro ibibazo by'amakimbirane mu miryango n'imiyoborere iha icyuho izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'izindi ngorane zigira ingaruka ku muturage.
Abanyakenya barimo gutora bifuza Umukuru w'Igihugu uzabafasha kugabanya itumbagira rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa no kurandura ruswa yamaze gushinga imizi mu nzego za Leta.
Umubare munini w'urubyiruko nwiwigeze wiyandikisha mu bagomba gutora uyu munsi nk'uko imibare ya Komisiyo y'igihugu y'Amatora ibigaragaza.
Abenshi mu banze kwiyandikisha bavuga ko barambiwe ubusumbane bukomeje kwiyongera ndetse n'imikorere ya Politiki ikomeza gushyira imbere abasaziye muri politiki gusa.
Abatora bose hamwe ni 22.120.458. Barahitamo Perezida wa Repubulika mu bakandida 4. Ni igikorwa bari bukorere ku biro by'itora 46.229. Baraza gutora kandi abagize Inteko Ishinga Amategeko, ba Guverineri, Abasenateri, Abahagarariye Abagore n'abahagarariye uturere, ni inzego 6.
Imyanya itorerwa yose hamwe mu gihugu ni 1882 mu gihe urebye abakandida bayihatanira, bose hamwe ni 16.108.

Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kenya-yagiye-gutora-perezida-akenyeye-isume
-
Abaturage barakangurirwa kugira ibimoteri bibafasha kubona ifumbire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abashinzwe ubuhinzi hirya no hino mu gihugu batangiye gahunda yo kugenzura ko buri rugo rufite ikimoteri cyo gukusanyirizwamo imyanda, mu rwego rwo kugira (…)