Category: Uncategorized

  • UMUBURO ku Banyakigali : Ibice byinshi b’Umujyi bigiye kubura amazi Iminsi Itatu #rwanda #RwOT

    Itangazo rya WASAC rivuga ko ari 'kubera imirimo yo kwagura umuyoboro Nzove-Ntora'.

    Ibice bizabura amazi ni Gisozi, Kagugu, Gacuriro, Kami, Rwankuba, Kacyiru, Rugando, Kamukina, Nduba, Gasanze, Nyarutarama, Nyabisindu, Nyagatovu, Kibagabaga, Rukiri, Kinyinya, Bumbogo, mu Makawa, Gihogwe, Karuruma, Jabana, Jali na Gatsata.

    Abafatabuguzi basabwe kubika amazi bazakoresha mu gihe imirimo izaba itararangira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UMUBURO-ku-Banyakigali-Ibice-byinshi-b-Umujyi-bigiye-kubura-amazi-Iminsi-Itatu

  • Ubushinjacyaha bwatangije ikoranabuhanga rizagabanya gutinza amadosiye – #rwanda #RwOT

    Iterambere ryagiye riza bigera ubwo Abashinjacyaha bahabwa za mudasobwa, bakajya batanga ibirego byanditswe n'imashini, nyuma hazaho uburyo bw'ikoranabuhanga aho batanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Kuri ubu hagezweho kunozwa inyandiko itanga ibirego aho iyo nyandiko izajya iba iri mu ikoranabuhanga [muri system], ku buryo niba Umushinjacyaha arimo gutegura inyandiko itanga ikirego azajya ajya muri 'system' akareba icyo cyaha, ibikigize, ibimenyetso n'ibindi.

    Nk'urugero niba umuntu aregwa ruswa, Umushinjacyaha azajya yinjira muri iryo koranabuhanga agende areba ibigize icyaha cya ruswa ndetse akomeze areba n'ibimenyetso.

    Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin avuga ko kugeza ubu iri koranabuhanga rimaze gushyirwamo ibyaha 157.

    Ati “Ariko byose bigomba kujyamo uko byakabaye. Byose bigomba kuba byagiyemo mu gihe cya vuba cyane kugira ngo tworoshye akazi twakoraga nk'Ubushinjacyaha.”

    Ubuyobozi bw'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda butangaza ko iri koranabuhanga rizafasha mu gushaka umuti w'ikibazo cy'ubwinshi bw'amadosiye cyangwa ibirego binajyana n'ubwiza bw'amadosiye bashyikiriza inkiko cyangwa ibindi byemezo.

    Umugenzuzi Mukuru w'Ubushinjacyaha, Ntete Jules Marius yagize ati 'Ibyo rero tumaze kubishyira hamwe, guhuza ubwo bwiza no guhangana n'ubwinshi bw'amadosiye, kimwe mu bisubizo byatanzwe n'Ubuyobozi Bukuru bw'Ubushinjacyaha ni ugukoresha ikoranabuhanga rya 'Electronic Indictment'.”

    Ntete avuga ko ibi bizanagabanya imanza Ubushinjacyaha bwatsindwaga mu nkiko ahanini kuko byaterwaga no kutagira ibimenyetso cyangwa guhuriza ku bigize icyaha.

    Ati”Bimwe mu byashoboraga gutuma dutsindwa ni ukwibeshya kuri zimwe muri izo ngingo zigize icyaha, none ubuyobozi izo ngingo burazegeranyije buzishyize hamwe ubu ntabwo tuzongera gutsindwa kubera kwibeshya.”

    “Abashinjacyaha bacu bagiye gukora kimwe mu gihugu hose. Ikingi gikomeye, ni ukuvuga ngo aka kazi kagiye kwihuta. Aho yajyaga amara umwanya atekereza kumenya izo ngingo, arabifite twarangije kubitegura birahari. Niba yakoraga dosiye eshanu ashobora gukora icumi kuko wa mwanya wo gutekereza kuri za ngingo benshi zibakomerera uwo twawuvanyeho kuko twabibahaye.”

    Bamwe mu Bashinjacyaha bavuga ko iri koranabuhanga rije kuborohereza akazi bakora ariko rikazanafasha mu gutanga ubutabera bunoze.

    Nk'urugero rw'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu , ni icyaha gishobora guhabwa inyito eshatu zitandukanye bitewe n'ibigize icyaha.

    Hari ushobora kucyita gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, undi akabyita ubwicanyi cyangwa undi akabyita kwica byagwiririye umuntu.

    Icyo gihe iri koranabuhanga rizafasha mu kuba Umushinjacyaha yamenya ibigize icyaha. Ni ibintu bizaba bihuriweho mu gihugu hose.

    Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, Nshimiyimana Michael ati “Icyo bidufasha harimo guhuza umurongo, harimo kumenya uburyo bw'imikorere buhuye neza ku buryo bidufasha kurushaho gusobanukirwa no kumva kimwe ibigize icyaha n'ibimenyetso bigomba gushakirwa kuri buri cyaha, ibyo bikadufasha kunoza ubutabera.”

    Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko iri koranabuhanga rizajya rivugururwa bijyanye n'imiterere y'ibyaha bigezweho cyane ko bigenda bihinduka.

    Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, Ntete Jules Marius yagaragaje ibyuho iri koranabuhanga rije kuziba mu gutanga ubutabera bunoze mu Rwanda

    Abashinjacyaha batanze ibitekerezo kuri iri koranabuhanga

    Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, Ntete Jules Marius yahuguye Abashinjacyaha ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga

    Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, Ntete Jules Marius yahuguye Abashinjacyaha ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga

    Abashinjacyaha bahawe amahugurwa ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwatangije-ikoranabuhanga-rizagabanya-gutinza-amadosiye

  • Gahini: Hateguwe urugendo nyobokamana ruzitabirwa n’ibyamamare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Gahini mu Ntara y’Uburasirazuba hateguwe urugendo nyobokamana rwiswe 'Gahini Revival Trip’, rugamije kumenyekanisha amateka y’ubukirisitu ndetse no kwigira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gahini-hateguwe-urugendo-nyobokamana-ruzitabirwa-n-ibyamamare

  • #CAFCC: AS Kigali izahura na ASAS Djibouti Télécom #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro 2022, kiyihesha itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/cafcc-as-kigali-izahura-na-asas-djibouti-telecom

  • #COVID19: Abantu 5 banduye babonetse mu bipimo 3,338 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 5, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-5-banduye-babonetse-mu-bipimo-3-338

  • Itangazo rigenewe abatuye mu mujyi wa kigali rirebana nibura ry'amazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi Wasac yateguje abatuye mu mujyi wa kigali mu duce twavuzwe ko ku munsi w'ejo hazarangwa n'ibura ry'amazi kubera ibikorwa byo gusana umuyoboro wa Nzove -Ntora.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-rigenewe-abatuye-mu-mujyi-wa-kigali-rirebana-nibura-ryamazi/

  • Umuntu azajya ava muri Group ya WhatsApp ntih… – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo bwiswe ngo 'Leave Group Silently' cyangwa ngo 'Va mu itsinda bucece' ugenekereje mu Kinyarwanda, bushatse kuvuga ko aho kumenyesha itsinda ryose ko umuntu runaka avuyemo bizajya bimenyeshwa umwe gusa uyiyoboye cyangwa abarenze umwe ariko baruyoboye (Admins). Uyu muyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg, yatangaje ko ubu buryo buzatangira muri uku kwezi kwa Kanama.

    Zuckerberg, yongereyeho ko abakoresha urubuga rwa WhatsApp, bagiye kujya bakumirana mu gufata ikizwi nka 'Screenshoot'. 

    Atangaza iby’izi mpinduka, Mark Zuckerberg, yagize ati'Ubu buryo bushya bugiye gushyirirwaho abakoresha WhatsApp harimo; Kuba umuntu yava mu itsinda ntawe abwiye cyangwa ngo bose babibone, kuba wamenya umuntu uri bukubone uri ku muronko ndetse no kubuza abantu gusangiza abandi ubutumwa hakoreshejwe 'Screenshoot' mu gihe hari igitekerezo cyatanzwe muri rusange”.

    Arakomeza ati “Tuzashyira ubundi buryo bwo kurinda ubutumwa bwanyu dukoresheje icyiswe 'Face to face conversation'. Kuba abantu babona ko uhari ni byiza ariko na none hari ababa bashaka kureba ubutumwa bwabo mu ibanga. Aha tuzafasha abantu kuba bahitamo abashobora kubabona kumuronko”.

    Bigaraga ko abantu bagera kuri 72% ari bo akenshi baba bashaka ko ibintu byose bakora bigaragara, gusa ngo nanone 57% by'abakoresha imbuga nkoranyambaga, ntabwo bakunda ko ibintu byabo bijya ku karubanda ari yo mpamvu Zuckerberg yafashe umwanzuro wo kugira ibyo yongera muri WhatsApp.


    Inkomoko: Nairametrics.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119858/umuntu-azajya-ava-muri-group-ya-whatsapp-ntihagira-ubimenya-mark-zuckerberg-yakoze-amavugu-119858.html

  • Kigali: Hagiye kongerwa imodoka 20 zitwara abagenzi mu muhanda bitarenze iminsi 2 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikigo ngenzuramikorere,RURA, buravuga ko muri gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe kitarenze iminsi 2 hari izindi modoka 20 ziza kwiyongera ku zisanzwe zikora uyu murimo.

    Mu kiganiro Umuyobozi mukuru wa RURA,Eng.Deo Muvunyi yahaye RBA,yavuze ko hari abashoramari bamaze kugera ku ruganda bagiye gushaka imodoka zo gutwara abagenzi ndetse ko mu minsi itarenze 2 hari imodoka 20 ziriyongera mu zari zisanzwe zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

    Ati “Icyo twabizeza abashoramari bari kugerageza kwitanga,hari abo tuzi nka 5 bageze no ku nganda kureba hanyuma bagaruka baduha igisubizo.Sinshaka kubwira abanyarwanda ngo igisubizo cyabonetse uyu munsi batari banagaruka ngo batubwire ko zihari.

    Twebwe icyo tuvuga ni igihari ubu ngubu.Amasezerano tumaze kubona ko hari ubwo ataba ukuri cyane ko tutabifiteho controle ariko byibuze icyo twabizeza nuko izizajya ziboneka tuzajya tuzishyiramo bidatinze.

    Na nubu dufite icyizere ko hari indi [kompanyi]ishobora kutubonera izindi 20 mu minsi itarenze ibiri nazo muza kubona mu muhanda.Bigenda biduha icyizere ko harimo kuziba icyuho ko bizarushaho kumera neza.”

    Umujyi wa Kigali uheruka gutangaza ko hakenewe bisi zisaga 500 mu gufasha gukemura ibibazo byo gutwara abantu n'ibintu mu Mujyi wa Kigali nkuko Eng. Emmanuel Katabarwa,uri mu buyobozi bw'Umujyi wa Kigali yabitangaje.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga, yavuze ko urebye imodoka zari zisanzwe mu mihanda yo mu mujyi, hari bisi zitwara abagenzi rusange 271.

    Ati: 'Turimo gukorana na RURA, RTDA kugira ngo dushobore kwinjiza abikorera ku giti cyabo mu kazi kugira ngo bazane bisi nyinshi mu byumweru bike biri imbere kuko hashobora kuba hari amabisi ari aho adakoreshwa cyangwa adakoreshwa neza.

    Icyakora, Katabarwa yavuze ko isuzuma ryerekanye ko nta mushoramari wagaragaje ko afite ubushobozi buhagije ndetse wujuje ibyasabwe mu gukemura ibibazo byo gutwara abantu mu modoka rusange.

    Yavuze ko bisi 500 zikenewe mu murwa mukuru zigomba kuba nibura imwe itwara abagenzi bari hagati ya 39 na 70.

    Icyo gihe,Eng. Deo Muvunyi, yavuze ko igihe cyo gutegereza bisi ku bagenzi mu mujyi wa Kigali ari kirekire kuko kiri hagati y'iminota 30 n'isaha imwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kigali-hagiye-kongerwa-imodoka-20-zitwara-abagenzi-mu-muhanda-bitarenze-iminsi

  • Grand P wamamaye mu kugira umugore munini batandukanye azana undi urenze (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomoka muri Guinea ufite ubumuga bw'imikurire, Moussa Sandiana Kaba uzwi cyane ku izina rya Grand P, yagaragaye hamwe n'undi mugore nyuma y'amezi make yambitse impeta umukunzi we ukomoka muri Cote d'Ivoire, Eudoxie Yao.

    Grand P na Eudoxie bafitanye umubano w'urutare dore ko bashwana ariko bikaza kurangira bongeye kwiyunga bakongera bagashwana nyuma y'igihe kirekire bakongera bagasubirana.

    Source : https://yegob.rw/grand-p-wamamaye-mu-kugira-umugore-munini-batandukanye-azana-undi-urenze-amafoto/

  • Video y'umunsi: Umuhanzi Jules Sentore yabyinanye imbyino ya Kinyarwanda n'umwana we w'imfura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 09 Kanama 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire videwo y'umunsi. Videwo twabahitiyemo ni iya Jules Sentore aho yararimo kubyinana indirimbo Warakoze n'umwana we w'imfura. Ni videwo yashyizwe hanze na Jules Sentore abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Source : https://yegob.rw/video-yumunsi-umuhanzi-jules-sentore-yabyinanye-imbyino-ya-kinyarwanda-numwana-we-wimfura/