Category: Uncategorized

  • Minisante yagaragaje ko umusanzu wa 'mituelle de santé' ukwiye kongerwa #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza mituelle de santé abaturage batanga idahagije, ariyo mpamvu hari serivise z'ubuvuzi itishyurira abarwayi. 

    Yabitangarije mu karere ka Karongi kuri uyu 09 Kanama 2022 mu ruzinduko ari kugirira mu Ntara y'Iburengerazuba aho ari gusura ibitaro n'Ibigo Nderabuzima.
    Kugeza ubu mituelle de santé ntabwo yishyura indorerwamo z'amaso, serivise y'ubuvuzi ku bafite uburwayi bw'uruhu, n'ubuvuzi bwa kanseri.
    Dr Mpunga yavuze ko ubuvuzi bwa kanseri buhenze, ku rwego hari dose y'umuti uvura kanseri ugura miliyoni 3Frw z'amafaranga y'u Rwanda.
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima Dr Mpunga Tharcisse(Hagati)
    Yavuze ko harimo ikibazo cy'uko abishoboye bakabaye batanga imisanzu ya 7000Frw nabo batanga ibihumbi 3Frw bigatuma imisanzu ya mituelle de santé abaturage batanga ikomeza kuba amafaranga make atabasha kuvuza umurwayi umwaka wose.
    Yagize ati 'Amafaranga ibihumbi bitatu yavuza umuntu umwaka wose? Niyo mpamvu ubona abantu bavuga ngo hari serivise njya kwa muganga sinzibone, mituelle ntabwo yakwishyura ibintu byose'
    Yakomeje avuga ko Mituelle yishyura iby'ibanze, ariko ngo uko serivise yishyura zizagenda ziyongera bizasaba ko hari andi mafaranga yiyongeramo, ndetse n'umusanzu ukazamuka.
    Ati 'Ibiciro birahinduka ku isoko, urabona essence aho igeze, imiti iva hanze ubwikorezi buyigiraho ingaruka, bigira ingaruka ku mafaranga mituelle ikoresha. Amafaranga yatangwaga ntabwo ahagije dukeneye kuyongera kugira ngo dushobore guhangana n'ihindagurika ry'ibiciro ku isoko'
    Umusanzu wa mituelle de santé ugize igice kinini cyane cy'amafaranga ibigo by'ubuvuzi byinjiza. Mu karere ka Karongi habarurwa Ibigo Nderabuzima 23. Ibi bigo nderabuzima bibereyemo Ikigo cy'igihugu gishizwe gucuruzs imiti miliyoni zisaga 314 kuko bitarishyurwa na RSSB amafaranga ya mituelle de santé.
    Habimana Gad 

    The post Minisante yagaragaje ko umusanzu wa 'mituelle de santé' ukwiye kongerwa appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/09/minisante-yagaragaje-ko-umusanzu-wa-mituelle-de-sante-ukwiye-kongerwa/

  • Rayon Sports itegereje ba rutahizamu babiri bakomeye muri iri joro #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse muri iri joro, Rayon Sports irakira ba rutahizamu babiri bakomeye umwe ukomoka muri Mali n’undi ukomoka muri Kenya.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa Rayon Sports aheruka gutanga, yavuze ko ikipe ye asigaje kuyubaka mu izamu ndetse no mu gice cy’ubusatirizi.

    Ku mugoroba w’ejo hashize iyi kipe yasinyishije myugariro Rwatubyaye Abdul uheruka gutandukana n’ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia.

    Boubacar Traore ni rutahuzamu ukomoka muri Mali, akaba ategerejwe i Kigali muri iri joro aho aje gusinyira Rayon Sports kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye arimo Adana Demirspor yo muri Turikiya, FC Zimbru Chișinău yo muri Moldova, Salitas yo muri Burkina Faso n’izindi.

    Urutse uyu mukinnyi, Rayon Sports itegereje rutahizamu w’umunyakenya, Paul Were ushobora no usatira anyuze ku mpande na we ategerejwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 28 yakiniye amakipe arimo Tusker FC na AFC Leopards z’iwabo muri Kenya n’andi atandukanye, yaherukaga muri Egaleo yo mu Bugereki.

    Ku kijyanye n’umunyezamu we, bivugwa ko azaba yabonetse mu cyumweru gitaha, na we akaba agomba kuba ari umunyamahanga.

    Boubacar Traore umunya-Mali ugomba kuza gusinyira Rayon Sports

    Paul Were ukomoka muri Kenya na we ategerejwe muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-itegereje-ba-rutahizamu-babiri-bakomeye-muri-iri-joro

  • Perezida Kagame yabwiye Amagambo y’urukundo Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 y’amavuko #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame, yagize ati 'Isabukuru nziza Jeannette !'

    Yakomeje agira ati 'Imyaka 60 yumvikana nk’aho ari micye. Tekereza ko tumaranye imyaka irenga 30 turi kumwe, yatubereye iyo kubana umuryango ndetse n’Igihugu mu bwubahane bwabidushoboje.'

    Umukuru w’u Rwanda yakomeje yifuriza Madamu Jeannette Kagame gukomeza kugira ibyiza, ati 'Imigisha kuri twese !!!'

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoze ubukwe tariki 10 Kamena 1989 bwabereye muri Uganda ubwo bamwe mu Banyarwanda bari barahunze itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

    Umukuru w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame basanzwe bafitanye abana bane ndetse ubu bakaba bafite n’abuzukuru babiri b’ubuheta bwabo Ange Ingabire Kagame uherutse na we kwibaruka ubuheta.

    Perezida Kagame ukunze kugaragaza ko yita ku muryango we, mu minsi micye ishize yagaragaje ko yishimiye kwakira umwuzukuru wa kabiri uherutse kuvuga ndetse no ku munsi w’ejo hashize, yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umwuzukuru mukuru ateruye umuto.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yabwiye-Amagambo-y-urukundo-Jeannette-Kagame-wujuje-imyaka-60-y-amavuko

  • Umugore wabyaye umwana udafite uburanga yajyanywe mu nkiko n'umugabo we,amusaba akayabo k'impozamarira #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Jian Feng yajyanye mu nkiko uyu mugore we nyuma yuko abyaye umwana udasa n'umwe mu babyeyi be yaba nyina cyangwa Se.

    Yashinjaga umugore we kumuca inyuma akabyarana n'undi mugabo ariko byaje kugaragara ko ikibazo atari ukumuca inyuma ahubwo ko ari umugore wamubeshye. Muti byagenze gute?

    Byaje gutahurwa ko uyu mugore yari yaribagishije isura mbere yuko ahura n'uyu mugabo ku buryo ari byo byatumye uriya mwana babyaranye aza afite isura idasa n'iy'umwe mu babyeyi be bombi mu gihe ashobora kuba asa na nyina mbere yuko yibagisha.

    Uyu mugore wakoresheje ibihumbi 100 $ mu kwibagisha, yahamijwe icyaha cy'ububeshyi kuko yahishe umugabo we ububi bwe.

    Jian Feng wajyanye mu nkiko umugore we amushinja kuba yaramuciye inyuma, yahise ahindura ikirego, amurega kumubeshya no kumuhisha ko yari mubi bityo ko yashyingiranywe na we ku kinyoma gihanitse.

    Uyu mugabo yatsinze urubanza, ndetse Umucamanza yemeza ko uyu mugore agomba gutanga indishyi ya 120000$.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wabyaye-umwana-udafite-uburanga-yajyanywe-mu-nkiko-n-umugabo-we-amusaba

  • Kizz Daniel yasabye imbabazi abanya Tanzania… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 07 Kanama nibwo Kizz Daniel byari biteganijwe ko ataramira abanya Tanzania mu gitaramo cyari kihagazeho, kuko harimo n'itike ya miliyoni 5Frw.

    Gusa byaje kurangira atabashije gutaramira abari bishyuye ku bwinshi, ngo bajye gutaramirwa n'uyu muhanzi ugezeweho mu ndirimbo zirimo Buga yakoranye na Tekno.

    Icyakurikiyeho ni uko uyu muhanzi yatawe muri yombi amara amasaha agera ku 8 atanga ibisobanuro, birangira abifashijwemo na Harmonize nk'uko byagaragaye arekuwe.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyanyuraga kuri Instagram ya Str9upvibes, yagize ati:'Kuri uyu wa Gatanu nzakora igitaramo cy'ubuntu, kuko mfite gusaba imbabazi abafana banjye.'

    Uyu muhanzi akomeje kuzenguruka mu bihugu bitandukanye. Uretse kuba havuka utubazo ibitaramo bye bikomeje kugira abafana benshi.

    Mu mpera z'iki cyumweru akaba ategerejwe mu iserukiramuco rya MTN/ATHF, rizatangirana n'itariki ya 12 Kanama rikazarangirana n'iya 13 Kanama 2022 mu Rwanda.

    Kizz Daniel agiye gutaramira muri Tanzania mbere gato y'uko aza mu Rwanda

    Ubwo aheruka muri Uganda yabyinishije inkumi zitandukanye bigeze kuri Alaine Alya biba ibindi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119881/kizz-daniel-yasabye-imbabazi-abanya-tanzania-anabemerera-igitaramo-cyubuntu-kuri-uyu-wa-ga-119881.html

  • Menya Amateka y’umupadiri w’umuhanzi Jean Pierre Rushigajiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Rushigajiki Jean Pierre uzwi ku izina ryo kuva mu bwana rya 'Pierrot’ akoresha no mu buhanzi, avuga ko kuba umusaserodoti bitamubuza no gukora (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-amateka-y-umupadiri-w-umuhanzi-jean-pierre-rushigajiki

  • Museveni yavuze ku byo gusimburwa n’Umuhungu we Gen.Muhoozi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na BBC,Perezida Museveni avuga ko yateguye abantu benshi mu mu Ishyaka rye NRM barusha ubunararibonye Gen Muhoozi Kainerugaba bahora bavuga ko ariwe yateguriye kumusimbura.

    Yagize ati :'Ntawe nabwiye ko mu ishyaka National Resistance Movement (NRM) twabuze abayobozi. Barahari kandi benshi bashobora guturuka muri ishyaka NRM'

    Asubiza ku kibazo yabajijwe ko yateguye umuhungu we ko azamusimbura ku butegetsi, Museveni yabihakanye yivuye inyuma ahubwo avuga ko inshingano Gen Kainerugaba arimo gukora ubu zihagije ku rwego ariho.

    Yagize ati :' Sibyo, Hari akandi kazi arimo [Gen Kainerugaba] gukora. Nabura gutegura abayobozi ba NRM bose nkategura umuntu umwe gusa ? Nateguye abayobozi ba NRM n’igisirikare muri rusange kandi igihe n’ikigera muzabona ko bafite ubunararibinye bwo kuyobora'

    Museveni atangaje ibi , mu gihe imyaka ikabakaba 20 bivugwa ko yatangije icyiswe Umushinga wa Muhoozi( Muhoozi Project). Abatavuga rumwe na NRM ya Museveni bavuga ko uyu mushinga ugamije gutegura Imfura ye [Lt Gen Muhoozi Kainerugaba] kuzamusimbura ku butegetsi mu gihe azaba aburekuye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Museveni-yavuze-ku-byo-gusimburwa-n-Umuhungu-we-Gen-Muhoozi

  • Caleb muri Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umurundi ariko ufite bwenegihugu bw’u Rwanda, Bimenyimana Bonfils Caleb yagaragaye muri Rayon Sports ayikoreramo imyitozo, ni mu gihe bivugwa ko ishobora kumusinyisha.

    Uyu rutahizamu ari mu Rwanda nyuma y’uko atsinzwe igeragezwa muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo yari amaze iminsi akoreramo.

    Uyu rutahuzamu wafashije Rayon Sports ubwo yayikiniraga kuva 2017 kugeza 2019, ni umwe mu bagize uruhare mu kuyigeza mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, bivugwa ko iyi kipe yifuza kumugarura ngo aze ayifashe mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Ibi byatijwe umurindi n’uko ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 9 Kanama 2022, uyu rutahizamu yatangiye gukorera imyitozo muri Rayon Sports, ikipe yagiriyemo ibihe byiza.

    Nyuma y’uko ku munsi w’ejo isinyishije Rwatubyaye Abdul wahoze ayikinira, bivugwa ko ukurikiraho ari Bimenyimana Bonfils Caleb.

    Bimenyimana Bonfils Caleb yakiniye amakipe arimo Vital’O, Rayon Sports, Rigas FS yo muri Lativia yaje kumutiza muri Atlantas yo muri Lithuania, intizanyo yayikomereje muri Pohronie yo muri Slovakia akaba aheruka gutandukana na Kaisar yo muri Kazakhstan.

    Caleb arimo gukorera imyitozo muri Rayon Sports

    Aheruka gutsindwa igeragezwa muri Kaizer Chiefs muri Afurika y’Epfo

    Rayon Sports ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza

    Bivugwa ko Rayon Sports ishobora kumukinisha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caleb-muri-rayon-sports-amafoto