Category: Uncategorized

  • Uko uburaya bwakwirakwiye igihugu cyose buvuye i huye (butare) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko tubizi uburaya si umuco waturutse umuco nyarwanda ariko abantu bakjya bibaza ukuntu biba bitangaje kugira ngo habe harakwirakwiye uburaya igihugu cyose kandi tuziko kubva na kera na kare abakobwa bitabwagaho cyane kurusha basaza be ndetse bagakunda kumwigisha.

    Iyaduka ry'uburaya mu Rwanda ryakabuwe n'imico y'ubwangamibyizi, yadukanywe n'abakobwa bo mu Busanza bwa Ruguru( Mu Mirenge ya: Kinazi, Rwaniro, Rusatira, Ruhashya, Simbi, Mbazi, Maraba na Kigoma yo mu Karere ka Huye) ku ngoma ya Kigeli Rwabugili ahasaga mu wa 1880, aho abakobwa bo muri ibyo bice, bataga imiryango yabo, bakajya kubwerebwera ku rurembo rw'ibwami aho ruri hose mu gihugu.

    Muri icyo gihe ntabwo umukobwa wararutse yitwaga 'Indaya' ahubwo bamwitaga 'Icyangamubyizi'

    Aba bakobwa bari barananiye iwabo baje kuva iwabo bajya ibwami banga gukorera iwabo ahubwo bajya gushaka akazi ibwami aho bavugaga ko bagiye mu buzima bwiza ndetse bahimba indirimbo baririmbaga ngo 'Aho kurwara ibikota byo ntoki, Nzarwara ibikota byo mu birenge, Nkurikiye Inkotanyi i Rubengera.'

    Bageze i nyanza i bwami bahasanga abasore babasamira mu kirere babafata neza hanyuma nabandi babonye ko babayeho neza barabagana icyo gihe bahita bitwa Inyangakurushwa.

    Bigeze mu mwaka wa 1927, uburaya bwariyongereye noneho baza muri kigali kubera hari hatangiye kuza abazungu bajya no gusogongera abazungu ngo bumve. Ubwo iryo hururu ryari rikabuwe n'umugore Nyirakayondo w'umurerakazi; yari mushiki wa Rukara rwa Bishingwe, afitwe n'umuzungu bitaga Rongorongo.

    Bigeze mu mwaka wa 1932, umuzungu bitaga Busambira (Administrateur Schmidt) yubatse urusisiro bitaga Iturubaki arigira icumbi ry'abatware n'ibisonga n'abakarani igihe baje ku itariki.

    Ubwo noneho abakobwa b'ibyomanzi b'impande zose barasukiranya bahururiye kwambara amasengeri; niho yari acyaduka:

     

    source; Ibirari by'amateka y'u rwanda, igihe

    Source : https://yegob.rw/uko-uburaya-bwakwirakwiye-igihugu-cyose-buvuye-i-huye-butare/

  • Ukuri kuri nyakwigendera 2Pac wagaragaye mu matora ya Kenya ejo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri, muri Kenya bari mu matora hanyuma hagaragara ifoto ya nyakwigendera ari ku murongo w'abagiye gutora hanyuma ikwirakwizwa hose hafi isi yose.

    Amakuru yaje kumenyekana nyuma ni uko yari Photoshop aho bafashe ahari hahagaze Madam Margarita Uhuru Kenyatta hanyuma bahashyira ifoto ya nyakwigendera 2Pac.

    Ifoto ya nyayo yafashwe n'ibiro by'umukuru w'Igihugu cya Kenya, igaragaza Madamu Margaret Kenyatta ari ku murongo ategereje kwinjira mu cyumba cy'itora aho yatoreye mu gace ka Lavington mu murwa mukuru wa Nairobi.

    Source : https://yegob.rw/ukuri-kuri-nyakwigendera-2pac-wagaragaye-mu-matora-ya-kenya-ejo/

  • Kayonza: Uko abana b'abakobwa bakomeje guhindura imibereho ya bagenzi babo – #rwanda #RwOT

    Hari ibibazo bikunze kwiganza mu muryango Nyarwanda Leta n'abafatanyabikorwa bakabishoramo akayabo nyamara hari ibishobora gukorwa nta ngengo y'imari kandi bigatanga umusaruro.

    Kuri ubu umushinga wa Ready for Reading ukorera mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Kayonza watangije uburyo butatu abana bari hagati y'imyaka icumi na 16 bigishwa kwishakamo ibisubizo bigirira umuryango Nyarwanda umumaro.

    Uru rubyiruko ruhabwa amasomo mu gihe cy'imyaka itatu arimo kwigisha umwana w'umukobwa gukurana icyizere, ubuzima bw'imyororokere akamenya uko yicunga no gucunga umubiri we ndetse bakanabafasha kwishakamo ibisubizo no kwihangira umurimo.

    Izi nyigisho zatumye aba bana babasha gutinyuka bamwe banabasha gukora ibikorwa by'indashyikirwa birimo n'ibikorwa nta ngengo y'imari nyamara bo bakaba barabikoze kubera ubwitange.

    Hari abakora ibikoresho by'isuku byifashishwa mu mihango

    Iradukunda Angelique ufite imyaka 17 ni umwe mu bagize uruhare mu gukora ibikoresho by'isuku by'abakobwa bishobora no gufurwa bikongera bigakoreshwa, yavuze ko batangiye kuzikora kugira ngo bajye baziha bamwe mu bana bajya mu mihango ntibabashe kuzigura bigatuma basiba ishuri.

    Ati ' Muri twe harimo abadafite ubushobozi bwo kuzigura rero tuzajya tuzikora tuzibahe hanyuma ya mafaranga abe yagurwamo ibindi nkenerwa.'

    Irasubiza Deborah we yagize ati ' Aho ntuye hari abakobwa benshi batishoboye, iyo bagiye mu mihango rero akenshi basiba ishuri, turifuza kujya tuzibaha bikabafasha kudasiba ishuri nkuko byari bisanzwe.'

    Hari abana bagaruye bagenzi babo mu ishuri

    Abangavu bo mu Murenge wa Rwinkwavu nyuma yo kwigishwa bakigirira icyizere basuye abana 83 bari baravuye mu ishuri barigaruramo 57 mu gihe abandi babakoreye ubuvugizi mu bigo bitandukanye babasha kwigishwa imyuga.

    Uwambayinzobe Carine utuye mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu, yabashije kugarura mu ishuri abana batatu nyuma yo kubasanga iwabo akababaza icyatumye bareka ishuri.

    Yagize ati ' Twaragendaga tukababaza impamvu bavuye mu ishuri, uwa mbere yatubwiye ko yari yarabuze ibikoresho, tukamwigisha tukamwumvisha uburyo kuva mu ishuri atari byiza kugeza atwumvise, hari abahitaga batubaza uburyo bazabona ibikoresho tukabibakira ubuyobozi ubundi bakagaruka mu ishuri.'

    Uwambayinzobe yavuze ko kuba umwana nkawe aganiriza abandi bana bataye ishuri bakarigarukamo ari kimwe mu bituma yumva ko ashoboye nyamara ngo hari abayobozi n'abandi bantu bakuru bajya kubaganiriza bikanga.

    Ati ' Mba numva nishimye cyane kuba naragiye nkaganiriza umwana njyewe ku giti cyanjye uko ngana uku nyamara hari umuntu mukuru abanabibwira ntajyeyo ariko njye nkitinyura nkajyayo nkamuganiriza agasubira mu ishuri mba nishimye cyane.'

    Hari abarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Munezero Grace uri mu bakoze umushinga wo kureba ku bibazo bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko bimwe mu bibazo babonye harimo kuba hari ibihuru byinshi bitiza umurindi abahohotera abangavu, hari abana bafite ibibazo byo mu mutwe bamwe bakabyuririraho, ubukene, amakimbirane yo mu miryango n'ibindi byinshi.

    Ati ' Iyo dusuye abo bangavu tubasangiza ku bumenyi dufite tukanabakorera ubuvugizi abatazi uburenganzira bwabo tukabubigisha kuburyo batakongera gusambanywa.'

    Umuyobozi w'agateganyo w'umushinga Ready for Reading, Habimana Jean Marie, avuga ko kwigisha aba bana binyuze mu ihuriro bahuriramo kuri ubu bigenda bitanga umusaruro mu muryango Nyarwanda, yavuze ko bagerageza kububakamo imbaraga no kuzana impinduka hirya no hino aho bari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Amb. Solina Nyirahabimana, aheruka kugaragariza abayobozi bo mu nzego z'ibanze ko hari ibibazo bidakenera ingengo y'imari ahubwo bikenera imiyoborere, abasaba gukoresha urubyiruko n'izindi nzego mu kubikemura.

    Kuri ubu urubyiruko 510 ruturuka mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Kayonza bari mu ihuriro mu Murenge wa Rwinkwavu hagamije kurwongerera ubumenyi mu gihe cy'iminsi itatu ngo rurusheho gushakira umuryango Nyarwanda ibisubizo ku bibazo bagenda bahura nabyo.

    Aba bana b’abakobwa bakora ‘Cotex’ zifasha bagenzi babo gukomeza amasomo igihe bari mu mihango

    Abana b’abakobwa bakomeje gufasha bagenzi babo kuguma mu ishuri

    Umuyobozi w’agateganyo wa Ready for Reading Habimana Jean Marie avuga ko kuri ubu abana 510 bari kwigishwa kwigira

    Uwambayinzobe yishimira ko amaze kugarura abana batatu mu ishuri

    Aba bana biyemeje gukora impapuro z’isuku bazajya baha abandi bana byagoraga kuzibona


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-uko-abana-b-abakobwa-bakomeje-guhindura-imibereho-ya-bagenzi-babo

  • Musanze:Havumbuwe ibigega bya lisansi bimaze Imyaka 40 bitabwe #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Musanze rwagati mu kibanza kiri kubakwamo umuturirwa hamaze gutabururwa ibigega 3 bya lisansi bikekwa ko byatabwe mu myaka isaga 40 ishize.

    Ibyo bigega byagaragaye ku mbuga y'ahari kubakwa umuturirwa ubwo abahakoraga bacukuraga ibyobo bizabafasha gufata amazi y'imvura n'azajya aba yakoreshejwe mu mirimo itandukanye izaba ikorerwa muri iyo nyubako.

    Urebye neza ibyo bigega aho byari bitabye ni hafi cyane kuko byari hasi ya metero y'ubujyakuzimu ndetse hari n'umuyoboro w'amazi wabinyuraga hejuru ku buryo ababa barawunyujijemo bakwiye kuba barabonye ibyo bigega.

    Bikimara kuboneka, abaturage bakangaranye batangira kugira impungenge bakeka ko ibyo bigega byaba bikirimo lisansi kandi bishaje cyane, ku buryo bakekaga ko bishobora kubateza impanuka zaterwa n'inkongi yabiturukaho.

    Icyakora byaje gusangwa nta lisansi ikibibamo bahita bitabaza imashini zicukura bibiri bishyirwa hejuru hasigaramo kimwe hagishakwa uko cyakurwamo.

    Bamwe mu baturage babibonye ndetse bamaze igihe kinini mu Mujyi wa Musanze, bemeza ko mu myaka yo muri za 1960 hashyira mu 1970 hahoze sitasiyo ya lisansi yitwaga Fina.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/musanze-havumbuwe-ibigega-bya-lisansi-bimaze-imyaka-40-bitabwe

  • Kigali: Abamotari banze gukoresha mubazi kubera ibihombo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bamotari bo mu mujyi wa Kigali batangaje ko batazongera gukoresha mubazi kubera ko ibatera ibihombo bikomeye cyane ko n'ibicirio bya lisansi bikomeje kuzamuka.

    Ku cyumweru tariki ya 7 Kanama 2022, nibwo RURA yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere igiciro cya mazutu kigomba kugura 1607Frw.Naho lisansi ikagura 1609frw.

    Aba bamotari babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kubera ibiciro by'ibikomoka kuri peterori byazamutse, nabo badashobora gukoresha mubazi kuko byaba bibashyira mu gihombo.

    mwe yavuze ko badashobora kuyanga mu buryo bweruye ko ahubwo bazakomeza gucungana ku ijisho na Polisi.

    Yagize ati ' Uwazanye mubazi azahomba ariko Polisi yabonye amafaranga.Twiyemeje guha polisi amafaranga.(Avuga ko batazakoresha mubazi.)

    Uyu yavuze ko iyo ufashwe udakoreshwa mubazi ucibwa 10.000Frw ariko ko badashobora kuyikoresha kuko ibahombya.

    Yakomeje ati 'Abagikoresha mubazi ni bacye kuko bahomba. Ubonye udahomba wowe ntiwayikoresha? Cyakora ubu aho lisansi yazamukiye abagenzi bazajya bayishaka kuko ibara macye rwose ku mafaranga tubaca.'

    Undi nawe yavuze ko mu by'ukuri izamuka ry'ibiciro bya Lisansi na Mazutu byaje bibasonga ndetse ko na mbere bari bagaragaraje ko iyi mubazi ibabangamiye ariko ko batumvwa, bityo nabo bazajya bakoresha amayeri mu gucengana na polisi.

    Muri Gicurasi uyu mwaka mu nama yari yahuje abamotari muri Kigali n'Urwego Ngenzura Mikorere, RURA, Umuvugizi wa Polisi y'uRwanda, CP Kabera John Bosco, yaburiye abomotari banga gukoresha mubazi.

    Yagize ati 'Twatanze ubutumwa butandukanye bwo gukomeza gukoresha mubazi ku bazifite ,abatazifite , bakazategereza .'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe abamotari mu Rwego rw'Igihugu Ngenzura Mikorere,RURA, icyo gihe yemeje ko umubare w'abakoreresha mubazi ari mucye bityo hakwiye gushyirwamo imbaraga.

    Yagize ati 'Koko habayeho igabanuka ry'imikoreshereze ya mubazi gusa bishobora kuva ku mpamvu zitandukanye ariko nibyo dutekereza kuko abatazikoresha nibo babizi neza nubwo bavuga ko biterwa n'ibiciro.'

    Abamotari mu bihe bitandukanye bo batangaje ko badakoresha mubazi ahanini bitewe n'uko ibahendesha cyane. Batangaza ko bakatwa 10% ku mugenzi, ibintu bavuga ko bituma batabona umusaruro bifuza.

    Ubusanzwe ibirometero bibiri bya mbere umugenzi yishyura 400Frw aho kuba 280Frw ibindi birometero bikiyongeraho 130Frw.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kigali-abamotari-banze-gukoresha-mubazi-kubera-ibihombo

  • Abasirikare 15 Baguye mu Gitero cy'Intangondwa muri Burkina Faso #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Burkina Faso gitangaza ko abasirikare bacyo 15 bishwe mu gitero cyagabwe n'umutwe w'ibyihebe wa Kiyisilamu.

    Mu bitero abo barwanyi bamaze imisi bagaba, ejo ku wa 2 nibwo bagabye ikindi basuka ibibombe byahitanye abasirikare

    Mw'itangazo ry'igisirikare cya Burkina Faso, izo bombe ebyiri zatewe ku nzira iva ahitwa Bourzanga ijya i Djibo mu ntara yo mu burasirazuba. Ibyo byabaye mu gihe abasiriakare bari mu rugendo rujyanye n'ibikorwa bya gisirikare.


    Bombe ya mbere yaturikijwe n'imodoka yayinyuze hejuru hafi y'akarere ka Namsiguia mu ntara ya Bam. Abasirikare bahise bazenguruka ako karere batangira gutabara imbabare

    Ubugizi bwa nabi muri Burkina Faso bushinjwa imitwe y'intagondwa za Kiilamu n'umutwe wa al-Qaida hamwe nabo mu ishyaka ry'abaharanira leta ya Kiyisilamu.

    Ubwicanyi bugigwa niyo mitwe bumaze guhitana abantu ibihumbi n'ibihumbi butesha ingo abantu bangana na Miliyoni isaga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abasirikare-15-baguye-mu-gitero-cy-intangondwa-muri-burkina-faso

  • Madamu Jeannette Kagame yashimiye Perezida Kagame wamwifurije isabukuru nziza #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame wagize isabukuru y'imyaka 60 uyu munsi,yashimiye Perezida Kagame wamwifurije isabukuru nziza ndetse wamubereye inkoramutima mu myaka 33 bamaze babana.

    ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yifurije isabukuru nziza y'amavuko Madamu we Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 kuri uyu munsi.

    Mu magambo yihariye,Perezida Kagame yagaragaje ko yanyuzwe n'imyaka irenga 30 bamaze babana aho umuryango n'Igihugu bifuzaga mbere y'aho babigezemo.

    Yagize ati “Isabukuru nziza Jeannette!.Imyaka irasa naho ari mike.Tekereza imyaka irenga 30 tumaranye.Nibwo umuryango n'igihugu twashakaga byabonetse.Birangora buri munsi gusaba ibiruse ibi.Umugisha kuri twese.”

    Mu kumusubiza,Madamu Jeannette Kagame yakoresheje amagambo y'Icyongereza nawe amushimira uko yamubereye inkoramutima mu gihe cyose bamaranye.

    Tugenekereje yagize ati”Warakoze ku bw'iyi myaka 33 tumaranye,iganisha ku isabukuru yanjye y'imyaka 60 mbayeho neza.Mu kuri sinabona umuryango mwiza urenze uyu,igihugu n'abuzukuru 2 beza cyane.Nzahora ngushimira.”

    Madamu Jeannette Kagame yavukiye mu buhungiro mu Burundi ku italiki ya 10 Kanama 1962, akaba yarashakanye na Perezida Kagame mu mwaka wa 1989.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/madamu-jeannette-kagame-yashimiye-perezida-kagame-wamwifurije-isabukuru-nziza

  • Rubavu: Ba Gitifu 2 barimo uwarangaye akarere kagahagararirwa n'Umutetsi mu #Kwibuka28 birukanwe #rwanda #RwOT

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ibiri barimo uwa Rugerero aho umutetsi yahagarariye akarere mu Kwibuka birukanwe mu kazi burundu kubera amakosa atandukanye.

    Bwana Murenzi Augustin wari gitifu wa Rugerero,hamwe basiganiye kujya mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 bikarangira boherejeyo Umutetsi,yirukanwe.

    Undi wirukanwe ni Habimana Aoron wari umunyamabanga nshingwabikorwa w'agateganyo mu murenge wa Nyundo na Biryabanzi Onesphore wari umukozi w'akarere ushinzwe Ubwisungane mu kwivuza,birukanwe mu kazi kubera amakosa akarere kavuze ko akomeye bakoze.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwemeje aya makuru ariko bwirinda kuvuga amakosa bakoze yatumye birukanwa.

    Nubwo ubuyobozi bw'akarere bwirinze gutangaza icyo bazize, nka Murenzi Augustin wayoboraga Umurenge wa Rugerero bivugwa ko yazize kugira uburangare mu kazi bigatuma ubuyobozi buhagararirwa n'umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu rwunge rw'amashuri rwa Nkama.

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yemeje ko birukanwe ariko yirinda kuvuga icyo bazize.

    Ati 'Nibyo koko birukanwe ariko ntabwo byemewe kuvuga amakosa umukozi aba yakoze,kuko biba byaganiweho hagati y'umukozi n'ubuyobozi''.

    Yakomeje avuga ko batazasabirwa gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera. Meya Kambogo yasabye abakozi basigaye mu kazi kubahiriza amategeko agenga umurimo ko nta kidasanzwe kuba bagenzi babo birukanwe.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/rubavu-ba-gitifu-2-barimo-uwarangaye-akarere-kagahagararirwa-n-umutetsi-mu

  • Abategura ibitaramo bacyuriye Kenny sol na Juno Kizigenza bamennye umuceri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kenny Sol na Juno Kizigenza nibo bavuze kubyo akarengane bagirirwa ubwo bategura ibitaramo ndetse uko barenganywa ntibishyurwe.

    David Bayingana ushyirwa mu majwi mu gusuzugura abahanzi nyarwanda ndetse no kutabishyura, nawe yaje acyurira aba bahanzi ko umuryango barimo bakinga bagakwiye kubitekerezaho neza dore ko bashobora kuzongera gukenera kwinjira bakabibura.

    Source : https://yegob.rw/abategura-ibitaramo-bacyuriye-kenny-sol-na-juno-kizigenza-bamennye-umuceri/