Category: Uncategorized

  • Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w' Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye! #rwanda #RwOT

    Kuva ejo kuwa gatatu tariki 10 Kanama, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, rwanateye kwibaza niba bamwe mu bakomoka mu burengerazuba bw'isi bazi ko igihe cy'ubukoloni cyarangiye.

    Mbere y'uko Antony Blinken atangira uruzinduko rwe muri Afrika, ibiro bye byaratinyutse bitangaza ko  mu bimugenza harimo gufunguza Paul Rusesabagina 'ufunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko'!  Yewe ndetse abo mu muryango wa Rusesabagina n'abandi bamushyigikiye, bikomanze ku gatuza, bizeye ko Bwana Blinken azategeka u Rwanda kumurekura, ndetse ahari bagatahana mu ndege imwe. Bakamye ikimasa rero, kuko u Rwanda rwongeye kwerekana ko rudafata ibyemezo kubera igitutu cy'uwo ariwe wese. 

    Ikibazo cya Rusesabagina rero nk'uko byari byitezwe, ni imwe mu ngingo Bwana Blinken yaganiriyeho n'abayobozi b'u Rwanda barimo na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Vincent Biruta, yatangaje ko uyu wabaye umwanya mwiza wo gusobanurira Bwana Blinken ko Rusesabagina yahawe uburenganzira bwose yemererwa n'amategeko, urukiko rubifitiye ububasha rukamuhana rukurikije ibyaha bimuhama. Kuba rero yafungurwa atarangije igihano kubera igitutu cy'amahanga, bikaba bidashoboka.

    Muri icyo kiganiro, Minisitiri Biruta yavuze ko kuba Rusesabagina yaragizwe igihangange, bamwitirira ibikorwa by'indashyikirwa Abanyarwanda batanazi, bitamuha ubudahangarwa ku buryo yishora mu bikorwa by'iterabwoba ntabiryozwe. Kuba afite impapuro zimwemerera gutura muri Amerika, ntibimuha gusumba amategeko.

    Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, ndetse agakatirwa imyaka 25 y'igifungo, umuryango we n'abandi batifuriza ineza uRwanda bakoresheje imbaraga nyinshi cyane ngo amahanga ategeke uRwanda kumufungura. Byageze n'aho bamwe mu basenateri b'Amerika, nka  Bob Mendez, asabira uRwanda ibihano niba rutarekuye Rusesabagina. Amakuru avuga ko uyu Bob Mendez yaba yarahawe agatubutse, dore ko anasanzwe avugwa mu bikorwa bya ruswa. Byose bibaye imfabusa ariko, kuko uRwanda rukomeje guhagaraga ku busugire bwarwo nk'igihugu cyigenga.

    Ibikorwa bya Rusesabagina na FLN ye, byahitanye abantu 9, abandi bakahavana ubumuga, ibyabo bikangizwa, nibyo bimufunze, akazamara muri gereza imyaka 25. Abavuza induru rero ngo narekurwe bamenye ko n'amaraso y'Abanyarwanda afite agacironk'ay'Abanyamerika.

    Buri gihugu kandi  gifite uko gifata'Bin Laden 'wacyo.  Bin Laden w'Amerika yahisemo kumwica atanaburanye. Bin Laden w'uRwanda, Paul Rusesabagina, rwahisemo kumuha ubutabera, bumuhana hakurikijwe amategeko. 

    The post Abo kwa Paul Rusesabagina bongeye gukama ikimasa. Bari bizeye ko Umunyamabanga w' Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken uri mu Rwanda, amutahana ariko azarangiza igihano cye! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abo-kwa-paul-rusesabagina-bongeye-gukama-ikimasa-bari-bizeye-ko-umunyamabanga-w-amerika-ushinzwe-ububanyi-namahanga-antony-blinken-uri-mu-rwanda-amutahana-ariko-azarangiza-igihano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abo-kwa-paul-rusesabagina-bongeye-gukama-ikimasa-bari-bizeye-ko-umunyamabanga-w-amerika-ushinzwe-ububanyi-namahanga-antony-blinken-uri-mu-rwanda-amutahana-ariko-azarangiza-igihano

  • Rusesabagina, FDLR na M23 bagarutsweho ,Kagame na Tshisekedi bahabwa ubutumwa #rwanda #RwOT

    Mu byaganiriweho hagati y’abayobozi bombi, harimo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze iminsi cyarabaye ihwa mu mubano w’u Rwanda na RDC.

    Blinken yageze mu Rwanda avuye muri RDC aho yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi, icyo gihugu kigatunga agatoki u Rwanda ko ruri inyuma y’Umutwe wa M23 umaze iminsi usaba RDC kubahiriza amasezerano bemeranyije atarubahirijwe.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane i Kigali, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagize ati 'Twaganiriye no ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo uhangayikishije cyane u Rwanda, tukaba twagaragaje ko dushyigikiye ingamba zafashwe ku rwego rw’akarere zirimo ibiganiro bya Nairobi n’izindi ngamba z’u Rwanda zigamije umutekano n’ituze mu karere kacu.'

    Yongeyeho ko 'Twemeranyije ku kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irimo FDLR n’indi bikorana. Twagaragaje iyenyegezwa ry’imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC n’impamvu ari ngombwa kubyamagana. Twongeye gusaba kandi iyubahirizwa ry’ubusugire bw’ibihugu byose mu karere.'

    Nubwo Congo ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 rwo rurabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gufatanya na FDLR ndetse no kubahuka ubusugire bwarwo, hashingiwe ku bisasu byagiye biraswa n’ingabo za Congo (FARDC) ku butaka bw’u Rwanda mu minsi ishize.

    Blinken yabwiye abanyamakuru ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yamubwiye ko Amerika ihangayikishijwe na raporo zivuga ko u Rwanda rufasha M23.

    Ati 'Nagaragaje ibibazo biduhangayikisije nka raporo zivuga ko u Rwanda rushyigikiye Umutwe wa M23 ndetse ko ingabo zarwo ziri muri RDC. Turabizi ko u Rwanda narwo ruhangayikishije n’umutekano warwo harimo n’ubufatanye bw’igisirikare cya Congo na FDLR.'

    'Ubutumwa bwanjye ku bakuru b’ibihugu byombi, Tshisekedi na Perezida Kagame ni bumwe, ubufatanye ubwo ari bwo bwose buhawe imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo bushyira mu kaga abaturage n’umutekano w’Akarere. Kandi buri gihugu mu Karere kigomba kubaha ubusugire bw’ikindi.'

    Yavuze ko Igihugu cye cyakomeje kugaragaza impungenge ku rubanza rwa Rusesabagina, ati 'Byumwihariko ku kudahabwa ubutabera bunyuze mu mucyo, turakomeza kuganira uburyo hakemurwa imbogamizi zijyanye n’ubutabera yahawe.'

    Yagize ati 'Nagize amahirwe yo kuganira na Perezida Paul Kagame muri iki gitondo kuri iki kibazo nubwo ntakwinjira mu byo twaganiriye ariko tuzakomeza kubiganiraho kandi nagize amahirwe yo kuvugana n’umuryango wa Rusesabagina mu minsi micye ishize kandi tuzakomeza kuvugana.'

    Iki kiganiro cyabaye nyuma y’amasaha macye Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ko iki gitutu amahanga akomeje gushyira ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina, kitazagira icyo gihindura ku byemezo byafashwe n’ubucamanza bw’u Rwanda.

    Perezida Kagame wasubije ku butumwa bw’uwibazaga kuri iki gitutu, yavuze ko icyo gitutu 'Ibintu nk’ibyo ntabwo bikora hano !!'

    Yavuze ko mu biganiro yagiranye na Tshisekedi ndetse n’ibyo yagiranye na Perezida Kagame, yabasabye gukomeza inzira y’ibiganiro yatangijwe n’ibihugu by’akarere ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Blinken yavuze ko Amerika ishyigikiye ibiganiro bya Nairobi bisaba Congo kuganira n’imitwe yitwaje intwaro.

    Ati 'Abakuru b’ibihugu byombi biyemeje kuganira, biteguye gusubukura ibiganiro nk’uko biri muri gahunda ya Nairobi yatangiye n’imitwe yitwaje intwaro kandi bombi bemera ubuhuza bwa Afurika Yunze Ubumwe bushyigikiwe na Amerika.'

    Blinken yagarutse ku kibazo cy’imvugo z’urwango kimaze iminsi muri Congo ku baturage bavuga Ikinyarwanda, babwirwa ko ari abagambanyi kandi atari abenegihugu, hamwe na hamwe bakicwa cyangwa bagahutazwa.

    Yavuze ko 'Amerika izakomeza kwamagana izo mvugo mbi kandi nabwiye Perezida Tshisekedi na Guverinoma ye kubigenza gutyo.'

    Antony Blinken yijeje ko Amerika izakomeza gufasha u Rwanda, anagaragaza ko igihugu cye cyishimiye aho rwavuye mu myaka isaga 25 ishize.

    Ati 'Urugendo rw’u Rwanda mu myaka isaga 20 ishize ni ntagereranywa. Mwavuye mu ngaruka zikomeye za Jenoside none ubu muri icyitegererezo ku Isi mu guhanga udushya, ishoramari n’ubukerarugendo. Muri imbere ku rwego mpuzamahanga, ibintu dusangiye twembi.'

    U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangiye umubano mu bya dipolomasi guhera mu 1962

    Mu mwaka wa 2021, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 147 z’amadolari agamije guteza imbere inzego za demokarasi, imiyoborere, ubuzima, uburezi, ubukungu no kurengera ibidukikije.

    Mu myaka itatu ishize, buri mwaka Amerika igenera urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda miliyoni 116 z’amadolari. Amerika kandi yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 23 z’amadolari yo guhangana na Covid-19. Guhera muri Kanama 2021, icyo gihugu biciye muri COVAX imaze guha u Rwanda inkingo 5.550.030.

    Mu 2021, mu bucuruzi ibyo Amerika ivana mu Rwanda byari bifite agaciro ka miliyoni 31,4$ mu gihe ibyo u Rwanda ruvanayo bingana na miliyoni 49,9$.

    Mu bijyanye n’umutekano, mu 2021 Amerika yahaye u Rwanda inkunga ya 500.000$ iciye mu bijyanye no kurinda imipaka, gutoza abajya mu butumwa bw’amahoro, umutekano wo mu kirere n’ibindi.

    Yabivuze mu kiganiro n’Abanyamakuru

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rusesabagina-FDLR-na-M23-bagarutsweho-Kagame-na-Tshisekedi-bahabwa-ubutumwa

  • Abayobozi mu nzego z’ibanze barimo kongererwa ubumenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), rifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abayobozi-mu-nzego-z-ibanze-barimo-kongererwa-ubumenyi

  • Imikino y’Igikombe cy’Isi izatangira mbere y’igihe cyari giteganyjwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikombe cy’Isi cy’umpira w’amaguru 'FIFA World Cup 2022′, giteganyijwe gutangira umunsi umwe mbere y’itariki yari iteganyijwe. Kigatangira ku Cyumweru tariki (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/imikino-y-igikombe-cy-isi-izatangira-mbere-y-igihe-cyari-giteganyjwe

  • Basabwa icyangombwa cy’ubusugi ngo barongorwe, Umwe aherutse kwiyura Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

    Ariko mu mwaka ushize, abantu bakomeje kwiyongera mu kurwanya uwo mugenzo.

    'Waranshutse ndakurongora kuko wari uzi ko utakiri isugi. Nta muntu wari kugushaka iyo bamenya ukuri.'

    Ibi ni ibyo umugabo wa Maryam yamubwiye nyuma y’uko bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere.

    Yagerageje kumwumvisha ko, nubwo atavuye amaraso, atigeze akora imibonano mpuzabitsina mbere. Ariko ntiyabyemeye, yamusabye kujya kuzana icyangombwa cy’ubusugi.

    Ibi ni ibisanzwe muri Iran. Nyuma yo kwemeranya gushakana, abakobwa benshi bajya kureba umuganga akabasuzuma akemeza ko batigeze bakora imibonano mpuzabitsina.

    Gusa OMS ivuga ko gupima ubusugi bidafite ibyo bishingiraho bya siyanse nk’uko bitangazwa na BBC.

    Icyangombwa cya Maryam kivuga ko akarindabusugi ke 'gakweduka'. Ibyo bisobanuye ko yashoboraga kutava (amaraso) mu mibonano yinjira mu gitsina.

    Ati : 'Bintesha ishema. Nta kintu kibi nakoze, ariko umugabo wanjye yakomeje kuntuka. Nageze aho ntabyihanganira, mfata ibinini ngerageza kwiyahura.'

    Ariko muri ako kanya yajyanywe kwa muganga, ararokoka.

    Ati : 'Sinzibagirwa iyo minsi mibi. Nataye 20kg muri icyo gihe.'

    Igitutu cyo guca uwo mugenzo

    Inkuru ya Maryam ni ukuri kw’abagore benshi muri Iran. Kuba isugi mbere yo kurongorwa ni ingenzi cyane ku bakobwa benshi n’imiryango yabo. Ni indangagaciro ifite imizi mu gukomera ku bya kera.

    Ariko vuba aha, ibintu byatangiye guhinduka. Abagore n’abagabo muri iki gihugu batangira kubyamagana basaba ko gupima ubusugi bihagarara.

    Mu Ugushyingo(11) gushize, inyandiko isaba yo kuri Internet yasinyweho n’abantu hafi 25,000 mu kwezi kumwe.

    Bwari ubwa mbere ibyo gupima ubusugi byamaganywe n’abantu bangana gutyo muri Iran.

    Neda ati : 'Ni uguhungabanya ubuzima bwite bw’umuntu, ni urukozasoni.'

    Ubwo yari umunyeshuri w’imyaka 17 i Tehran, yatakaje ubusugi bwe ku muhungu bakundanaga.

    Ati : 'Nahiye ubwoba. Natinye cyane uko byangendekera umuryagno wanjye ubimenye.'

    Neda yiyemeje gusubiranya akarindabusugi ke.

    Mu busanzwe, ibi ntabwo byemewe n’amategeko — bityo nta bitaro byakwemera kubikora.

    Bityo Neda yashatse ivuriro ryigenga ryabimukorera mu ibanga — ku giciro cyo hejuru.

    Ati : 'Natanze utwo nizigamiye twose. Nagurishije laptop yanjye, telefone igendanwa yanjye, n’imikufi yanjye ya zahabu.'

    Yagombye kandi gusinya inyandiko yemeza ko azirengera ingaruka mu gihe hari ikintu cyose cyagenda nabi.

    Maze umuforomokazi amukorera icyo gikorwa cyo kubaga. Cyamaze iminota igera hafi kuri 40.

    Ariko byafashe Neda ibyumweru byinshi kugira ngo akire.

    Aribuka ati : 'Narababaraga cyane. Sinashoboraga kunyeganyeza amaguru.' Kandi byose yabihishe ababyeyi be.

    Ati : 'Numvise ndi jyenyine. Ariko nibaza ko ubwoba bw’uko babimenya bwamfashije kwihanganira uburibwe.'

    Ako kababaro kose yagize nta cyo katanze.

    Hashize umwaka, yahuye n’umuntu wifuje ko babana. Ariko bakoze imibonano mpuzabitsina ntiyava amaraso. Kiriya gikorwa nticyageze ku ntego 'ye’.

    Ati : 'Umukunzi wanjye yanshinje kumushuka ngo andongore. Yavuze ko ndi umubeshyi maze aranta.'

    Igitutu cy’umuryango

    Nubwo OMS yamagana ibyo gupima ubusugi nk’ibidafite ishingiro rya siyanse, ibi biracyakorwa mu bihugu byinshi, birimo Indonesia, Iraq, na Turkiya.

    Ishyirahamwe ry’abaganga muri Iran rivuga ko rikora icyo gikorwa gusa mu bihe byihariye — nk’iyo bisabwe n’inkiko cyangwa ku birego byo gufata ku ngufu.

    Ariko, ibyangombwa by’ubusugi bisabwa kenshi na 'couples’ zirimo gutegura kubana. Bityo bajya mu mavuriro yigenga — kenshi baherekejwe na ba nyina.

    Umuganga w’abagore cyangwa umuforomokazi ni we ukora isuzuma maze agatanga icyangombwa.

    Kiba kiriho amazina y’umukobwa, amazina ya se, indangamuntu ye, rimwe na rimwe n’ifoto ye.

    Icyo cyangombwa gisobanura kandi uko akarindabusugi ke kameze, kikandikwaho ngo 'Uyu mukobwa biraboneka ko ari isugi.'

    Mu miryango ikomeye ku bya kera kurushaho, icyo cyangombwa gisinywaho n’abahamya babiri, kenshi ababyeyi b’abagore.

    Dr Fariba amaze imyaka atanga ibi byangombwa. Yemera ko ari umugenzo uteye isoni, ariko ko awukora yumva ko arimo gufasha abagore benshi.

    Ati : 'Baba bari ku gitutu cy’imiryango yabo. Rimwe na rimwe mbwira 'couple’ nyibeshya. Iyo baryamanye kandi bashaka gushyingirwa, mvugira imbere y’imiryango yabo ko umukobwa ari isugi.'

    Ku bagabo benshi, kurongora umukobwa w’isugi biracyari ikintu gikomeye.

    Ali, w’imyaka 34, ukora amashanyarazi ahitwa Shiraz, ati : 'Iyo umukobwa atakaje ubusugi bwe atararongorwa, ntabwo yakwizerwa. Ashobora guta umugabo we agasanga undi.'

    Nyamara Ali avuga ko yaryamanye n’abakobwa 10. Ati : 'Nananiwe kwihangana.'

    Ali yemera ko hari indimi ebyiri muri sosiyete ya Iran, ariko akabona ko nta mpamvu zo guca iruhande rw’umuco.

    Ati : 'Imico yacu yemera ko abagabo bagira ubwisanzure kurusha abagore.'

    Ibitekerezo bya Ali abihuriyeho na benshi, cyane cyane abo mu byaro, ibice bikomeye ku bya kera kurushaho.

    Nubwo kwamagana gupima ubusugi birimo kwiyongera, kubera uburyo uyu mugenzo ushinze imizi mu mico ya Iran, benshi babona ko kuba leta yahagarika uwo mugenzo atari ibintu bya vuba aha.

    Icyizere ejo hazaza
    Imyaka ine nyuma yo kugerageza kwiyahura no kubana n’umugabo umuhohotera, Maryam yabashije kubona gatanya mu nkiko.

    Mu byumweru bicye bishize ni bwo byemejwe ko ubu nta mugabo afite.

    Ati : 'Bizangora kongera kwizera umugabo, sinibona nongeye gushaka umugabo mu gihe cya vuba.'

    Hamwe n’abandi bagore ibihumbi n’ibihumbi, Maryam na we yasinye inyandiko yo kuri Internet isaba ko umugenzo w’ibyangombwa by’ubusugi uhagarikwa.

    Nubwo atiteze ko ibintu byahinduka vuba aha, ndetse ko bishobora kutabaho mu gihe cye, yizeye ko umunsi umwe abagore mu gihugu cye bazagera ku buringanire.

    Ati : 'Nizeye ko umunsi umwe bizabaho. Nizeye ko ejo hazaza abakobwa batazaca mu byo nanyuzemo.'

    Amazina yose y’ababajijwe yahinduwe mu kurengera imyirondoro wabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Basabwa-icyangombwa-cy-ubusugi-ngo-barongorwe-Umwe-aherutse-kwiyura-Imana-ikinga-akaboko

  • Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana ku myaka 90 – #rwanda #RwOT

    Padiri Muzungu wari Umudominikani wahawe UbusaseridotI mu 1961, yatabarutse ku wa 10 Kanama 2022, aguye mu Bitaro bya CHUK ari naho yari amaze iminsi arwariye.

    Amakuru y'urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, atangajwe n'aba hafi y'umuryango we ndetse n'abari bamuzi.

    Ni umusaza washenguye benshi bagarutse ku buhanga bwamuranze, ubumuntu no gusigasira amateka y'igihugu.

    Tom Ndahiro yagize ati 'Padiri Bernardin Muzungu yatabarutse. U Rwanda rwongeye kubura umunyabwenge, umunyakuri n'umuhamya w'amateka y'ibihe bitandukanye by'igihugu cyacu. Aruhukire mu mahoro.'

    Uwimana Basile yagize ati 'Umwanditsi ukomeye w'amateka, umwe muri bake basigaye mu rungano rwe. Umusizi ukomoka mu muryango w'abasizi b'Abasinga. Umupadiri wafashije benshi mu buzima. Ku myaka 90, Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana mu bitaro bya CHUK azize uburwayi.''

    Padiri Muzungu yize Amateka, Umuco (anthropologie culturelle) na Tewolojiya mu Rwanda, u Busuwisi, u Bufaransa, u Bwongereza na Canada na we abyigisha muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, mu Burundi, muri Congo, mu Bufaransa n'ahandi.

    Yavukiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, akaba atabarutse yari afite imyaka 90 y'amavuko aho yari yaragiye mu kiruhuko cy'izabukuru aba mu kigo cy'Abadominikani ku Kacyiru.

    Padiri Muzungu yemezaga ko ibitabo yanditse ari byinshi ku buryo ibyo yibuka bigera ku 100. Birimo icyo yise 'Le Patriotisme jusqu'au sang' ndetse n'ibindi by'uruhererekane bivuga ku Ngabo z'u Rwanda guhera kuri Gihanga Ngomijana kugeza uyu munsi.

    RIP Padiri Muzungu.

    Ni umwe muri bake baminuje mu buhanga bemeye ivanjiri badateye umugongo Imana y’i Rwanda. @EpaNdungutse
    yigeze kumusura amuhishurira byinshi mu kiganiro #Amahumbezi cya @Radiorwanda_RBA https://t.co/JfeDNQIRqZ pic.twitter.com/F6eJ9fDFYp

    — Aldo Havugimana (@AldoHavugimana) August 10, 2022

    Padiri Bernardin Muzungu yatabarutse. U Rwanda rwongeye kubura umunyabwenge, umunyakuri n’umuhamya w’amateka y’ibihe bitandukanye by’igihugu cyacu. Rest In Power our great man! pic.twitter.com/uxNfDhzbzn

    — Tom Ndahiro (@TomNdahiro) August 11, 2022

    INKURU Y’AKABABARO :

    ✅Umwanditsi ukomeye w’amateka, umwe muri bake basigaye mu rungano rwe.
    ✅Umusizi ukomoka mu muryango w’abasizi b’Abasinga.
    ✅ Umupadiri wafashije benshi mu buzima.

    Ku myaka 90, Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana mu bitaro bya CHUK azize uburwayi. pic.twitter.com/1hKEPNpGOY

    — Uwimana Basile (@BasileUwimana) August 10, 2022

    Aha ni umwaka ushize, ubwo @habyarimanab yavugaga kuri Padiri Dr. Bernardin Muzungu

    Padiri Muzungu witabye Imana kuri uyu wa 10 Kanama 2022, azibukwa nk’Umunyarwanda w’Intwali, umusaserdoti, umuhanga, umushakashatsi, umunyamateka n’umusizi.

    Imana imwakire pic.twitter.com/qgZQoqZjCe

    — Akayezu Jean de Dieu (@AkayezuJa) August 11, 2022

    Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana ku myaka 90


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-muzungu-bernardin-yitabye-imana-ku-myaka-90

  • Gitifu wavuzwe mu kibazo cy’Umukwikwi wahagarariye Akarere ka Rubavu mu gikorwa cyo Kwibuka yirukanwe #rwanda #RwOT

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Ruregero, Murenzi Augustin ndetse n’uwa Nyundo, Habimana Aaron birukanywe hamwe n’umukozi w’Akarere ushinzwe ubwisungane mu kwivuza witwa Biryabanzi Onesphore.

    Ubuyobozi bw’Akarere bwahamije iyirukanwa ry’aba bantu batatu, buvuga ko birukaniwe amakosa bakoze gusa bwirinda kuvuga ayo ari yo kuko ubusanzwe ikosa n’ibisobanuro byaryo aba ari ibanga riri hagati y’abakozi n’abamukuriye.

    Murenzi Augustin yagarutsweho cyane mu kwezi gushize ubwo havugwaga inkuru y’umukozi utekera abanyeshuri witabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 wabereye Rwunge rw’Amashuri Nkama.

    Byavugwaga ko uwo mukozi yagiyeyo nyuma yo koherezwayo n’Uwari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero, Nyiraneza Esperance waje guhagarikwa ndetse ubu akaba akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Uyu wari umukozi ushinzwe uburezi, mbere yuko atabwa muri yombi, yisobanuye avuga ko yari yoherejweyo n’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ubu na we wirukanywe, kandi ko na we icyo gihe yagombaga kujyayo kuko ntacyo yari ari gukora.

    Biravugwa ko nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwirinze kuvuga amakosa yatumye aba bantu batatu birukanwa, ariko ko kuri Murezi Augustin yirukaniwe ibifitanye isano n’iki kibazo cyaje kuvamo icyaha gikurikiranyweho uriya wari umukozi ushinzwe uburezi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gitifu-wavuzwe-mu-kibazo-cy-Umukwikwi-wahagarariye-Akarere-ka-Rubavu-mu-gikorwa-cyo-Kwibuka-yirukanwe

  • Lucky wa RBA aje yariye karungu kuri Kenny Sol – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Lucky Nzeyimana ukorera ikigo k'igihugu cy'itangazamakuru (RBA) yatangaje ko atemeranya n'umuhanzi Kenny Sol wanze gukora igitaramo kuko atishyuwe ahubwo avuga ko yari gutarama akishyuza nyuma.

    Ni mu kiganiro uyu munyamakuru Lucky yagiranye na shene ya MIE aho yavuze ko atemeranya n'uyu muhanzi.

    Source : https://yegob.rw/lucky-wa-rba-aje-yariye-karungu-kuri-kenny-sol/

  • #COVID19: Abantu 2 banduye babonetse mu bipimo 2,397 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 2, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-2-banduye-babonetse-mu-bipimo-2-397

  • Abamotari bongeye bakora imyigaragambyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abamotari bo mu mujyi wa kigali bavuze ko batazongera gukoresha mubazi mu kazi kabo bakora dore ko mubazi ibatera igihombo cyane bigahumira ku mirari nyuma y'uko igiciro cya lisansi kizamutse.

    kuri uyu wa7 Kanama 2022, nibwo RURA yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere igiciro cya mazutu kigomba kugura 1607Frw.Naho lisansi ikagura 1609frw.

    abamotari bakimara kubona iri tangazo, bahise bavuga ko batazongera gukoresha mubazi kuko lisansi yiyongereyte kandi amafaranga baka abagenzi akab atiyongereye bityo bikabashyira mu gihombo.

    icyakora abayobozi ntago babikozwa bo baravuga ko bagomba kubishyiramo ingufu kuko abakoresha mubazi bagabanutse cyane.

    Umuyobozi wa RURA uhagarariye abamotari yagize ati Yagize ati 'Koko habayeho igabanuka ry'imikoreshereze ya mubazi gusa bishobora kuva ku mpamvu zitandukanye ariko nibyo dutekereza kuko abatazikoresha nibo babizi neza nubwo bavuga ko biterwa n'ibiciro.

    Source : https://yegob.rw/abamotari-bongeye-bakora-imyigaragambyo/