Category: Uncategorized

  • Zaba Missedcall yaba yabonye umukobwa w'ikizungerezi yasimbuje Miss Lynda ? (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe hashize iminsi havugwa urukundo hagati y'umunyarwenya Zaba Missedcall na Miss Lynda Nkusi ndetse aba bombi bakaba baramaze kwemera ko bakundana kuri ubu harimo kwibazwa niba Zaba Missedcall yaba yabonye umukobwa asimbuza Miss Lynda mu mutima we. Ni nyuma yuko Zaba Missedcall abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto y'umukobwa mwiza maze akayaherekesha amagambo agira ati ” Mpba❤️ Lynda arica imbwa 😂 @grace_gaelle_ “.

    Mu kiganiro YEGOB yagiranye na Zaba Missedcall yatubwiye ko umukobwa amaze iminsi apostinga kuri instagram ye yitwa Grace Gaëlle akaba ari umukobwa yongeye mu bakobwa be. Yagize ati ” Uriya mukobwa yitwa Grace Gaëlle, ni umukobwa nongeye mu bakobwa banjye ntabwo namusimbuje Lynda “.

    Tubibutse ko kuri ubu abakobwa ba Zaba Missedcall bamaze kuba 3 aribo Miss Lynda, Miss Cadette ndetse na Grace Gaëlle wiyongereyemo nkuko Zaba Missedcall yabitubwiye.

    Twifuje kubakusanyiriza amwe mu mafoto ya Gaëlle, ayo twabahitiyemo ni aya akurikira:

     

    Source : https://yegob.rw/zaba-missedcall-yaba-yabonye-umukobwa-wikizungerezi-yasimbuje-miss-lynda-amafoto/

  • Rayon Sports yashyize hanze amatike y'umwaka w'imikino arimo ifite agaciro ka miliyoni FRW #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatangaje ko ubu abafana bayo batangira kugura amatike y'umwaka w'imikino ari mu byiciro bitandukanye kugeza ku mafaranga angana na Miliyoni.

    Ibi yabitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama 2022 cyagarukaga kuri gahunda yayo y'umwaka w'imikino wa 2022-23.

    Amakarita yamuritswe ari mu byiciro bibiri birimo 'Ikarita y'Umwaka w'Imikino ndetse n'Ikarita y'Umunyamuryango'. Zose zamuritswe kuri uyu wa 11 Kanama 2022.

    Ikarita y'Umunyamuryango yashyizweho izajya imara umwaka, aho uyigura azajya yishyura ibihumbi 10 Frw agashyirwa mu Cyiciro cy'Imena mu gihe uwishyuye ibihumbi 5 Frw azashyirwa mu cy'Inyamibwa n'aho uwishyuye 2000 Frw akazaba mu Cyiciro cy'Imanzi.

    Ni mu gihe Ikarita y'Umwaka w'Imikino yo ifite ibyiciro bitatu birimo icya 'Gold' ku muntu wishyuye miliyoni 1 Frw.

    Iyi izajya ituma umuntu wayiguze yicara muri VVIP,kugira icyo afata (kunywa no kurya) igihe amakipe agiye mu karuhuko, azajya atumirwa mu nama za Rayon Sports, ahabwe umupira wo kwambara wa Rayon Sports ndetse yemererwe gukurikirana imyitozo y'iyi kipe ku buntu.Uzayigura azahita ashyirwa mu bagize Akanama Ngishwanama k'iyi kipe.

    Itike ya 2 yiswe 'Silver' n'ibihumbi 400 Frw.Uwayiguze azajya yicara muri VIP ndetse anemerwe kwiyakira mu gihe amakipe asoje akaruhuko, iyi tike izaba imwemerera kureba imikino yose Rayon Sports yakiriye mu mwaka wose yaba shampiyona, igikombe cy'Amahoro cyangwa se iya gicuti, azaba anemerewe kwitabira inama zose za Rayon Sports.

    Itike ya 3 yiswe 'Bronze' yishyurwa ibihumbi 100 Frw.uyifite azajya aba yemerewe kureba imikino yose ya Rayon Sports yakiriye yicaye ahatwikiriye. Abicara ahasigaye hose nta tike y'umwaka bashyiriweho.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko gushyiraho iyi tike y'umwaka w'imikino n'ikarita y'Umunyamuryango, bigamije kugira ngo abakunzi b'iyi kipe babashe kuyishyigikira uko bikwiye.

    Ati “Twari turi aho twitwa abakunzi, abandi twitwa abafana ariko icya ngombwa ni uko bose Rayon ibaba ku mutima. Igihe kirageze ngo ikipe tuyibe inyuma, nzayiguma inyuma, nzayifasha gutera imbere.”

    Yakomeje agira ati “Muzi ko tugira abakunzi benshi, tujye tunamenya binadufashe kubicaza kuko twifuza ko Rayon Sports iba icyitegererezo mu mikorere, igatera imbere ireba abadusize uko bakora.”

    Rayon Sports iri kwitegura kwizihiza umunsi wayihariwe uzwi nka 'Rayon Day' mu birori by'akataraboneka biteganyijwe kuba kuba ku wa 15 Kanama 2022.


    Ibizagenerwa uwaguze itike y'umwaka ya Miliyoni

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yashyize-hanze-amatike-y-umwaka-w-imikino-arimo-ifite-agaciro-ka

  • Yahoo Car Ltd yongerewe mu bigo bizajya bitwara abagenzi muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni mu rwego rwo kunganira imodoka nke zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali.

    Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, Jari Transport, Royal Express na Volcano iherutse kongerwamo mu cyumweru gishize.

    RURA yatangaje ko guhera ejo kuwa Gatanu tariki 12Kanama 2022, Yahoo Car Ltd, izatangira gutwara abagenzi mu mihanda Gikondo (Bwerankori)-Nyabugogo ufite nimero 206 na Gikondo (Bwerankori)-Kimironko gare ufite nimero 215.

    RURA yatangaje ko 'ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira imodoka zitwara abagenzi zidahagije mu Mujyi wa Kigali kandi bizakomeza no ku yindi mihanda ifite imodoka nke uko hazagenda haboneka izo kuhakorera'.

    Yahoo Car Ltd yari isanzwe ikorera ingendo zijya n'iziva mu ntara y'Iburasirazuba.

    RURA ifashe iki cyemezo mu gihe abatuye Umujyi wa Kigali bamaze igihe kinini bagaragaza ko batanyurwa na gahunda yo gutwara abantu muri uyu mujyi, aho benshi bamara igihe kinini ku mirongo bikabaviramo gukererwa muri gahunda baba bagiyemo.

    Ni ikibazo Umujyi wa Kigali wagaragaje ko giterwa n'uko imodoka zitwara abantu zisigaye ari nke cyane ugereranyije n'uko iyi gahunda yatangiye zingana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yahoo-car-ltd-yongerewe-mu-bigo-bizajya-bitwara-abagenzi-muri-kigali

  • Tasha Mwiza yasohoye filime Abagore baragwir… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 8 Kanama 2022, nibwo Tasha Mwiza yatangiye kunyuza kuri shene ye ya Youtube iyi filime nyuma y'igihe yari amaze ayandika anayitunganya.

    Ni filime yakiniwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali. Igaragaramo abakinnyi b'imena bane barimo Gasasira Jean Pierre (Thadeo), Dancilla (Honorine), Nyirandegeya Zubeda (zubeda) ndetse na Umutesi Ange Laurence (Maliyana).

    Tasha Mwiza yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi filime ashingiye ku buzima bwa buri munsi n'ibyo yagiye abona mu buzima bwe, ku bagabo bahura n'ihohoterwa ariko ntibarivuge kenshi kuko sosiyete itapfa kubyemera.

    Yagize ati 'Iyi filime ‘Abagore baragwira’, ivuga ku ihohoterwa muri rusange rikorerwa abagabo. Abagabo umugore amukubise ntabwo ashobora kuvuga ngo umugore yankubise. Akenshi n'abagerageza kubivuga tubafataho nk’aho babeshya muri rubanda.

    Akomeza ati “Rero ivuga kuri iryo hohoterwa abagabo bakorerwa, n’uburyo abagore babonye uburenganzira ariko bakishyira hejuru.”

    Umwanditsi w'iyi filime yubakiye inkuru ye ku mugore ujujubya umugabo we Thadeo. Izerekana uburyo uyu mugore ahohotera umugabo we, ariko umugabo akagira ipfunwe ryo kubivuga ku mugaragaro n'ibindi.

    Tasha Mwiza avuga ko iyi filime ayitezeho guhindura imyumvire y’abagore bahohotera abagabo. 

    Tasha ni umugore wubatse w’umwana umwe, akaba n’umunyamideli. Yagaragaye muri filime zirimo nka ‘Wrong turn in Africa’ igice cya kabiri igaruka ku mbaraga z’ikuzimu, Miss Mulenge n'izindi zitandukanye. 

    Umukinnyi wa filime Tasha Mwiza yasohoye filime ya ye mbere yise 'Abagore baragwira'    

    Tasha avuga ko nta mugabo ukwiye guterwa ipfunwe no kuvuga ihohoterwa akorerwa n'umugore we cyangwa se undi 

    Tasha yavuze ko nyuma yo gukina muri filime z'abandi ubu yatangiye urugendo rwo gukora filime ze bwite

    KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE KA FILIME 'ABAGORE BARAGWIRA'

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119934/tasha-mwiza-yasohoye-filime-abagore-baragwira-ivuga-ku-ihohoterwa-rikorerwa-abagabo-video-119934.html

  • Rusesabagina azarangiza igihano cye-Min. Biruta #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yongeye gukurira inzira ku murima, abatekereza ko ishobora kurekura umunyabyaha uwo ari we wese kubera igitutu cy'amahanga.

    Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje guhanyanyaza ngo zirebe ko uwitwa Paul Rusesabagina wakatiwe n'inkiko z'u Rwanda kubera ibyaha zamuhamije, yarekurwa atarangije igihano yakatiwe.

    Rusesabagina yakatiwe n'ubutabera bw'u Rwanda igifungo cy'imyaka 25, nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n'umutwe w'iterabwoba wa MCD/FLN bigahitana bamwe mu Burengerazuba no mu Majyepfo y'u Rwanda abandi bagakomereka ndetse n'imitungo yabo ikahatikirira.

    Abagizweho ingaruka n'ibyo bitero bari bifuje kuganira n'umunyamabanga wa Leta Zumwe za Amerika, Anthony Blinken ariko ntibyashobotse.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru, Blinken yavuze ko nubwo atabonanye nabo ariko yumva neza akababaro kabo, ngo kuko amenyereye guhura n'amatsinda y'abagizweho ingaruka n'intambara n'amakimbirane.

    Ikibazo cya Paul Rusesabagina ni kimwe mu byagarutsweho mu ruzinduko rw'iminsi ibiri umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Anthony Blinken yagiriye mu Rwanda.

    Blinken wakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro, yavuze ko nubwo ikibazo cya Rusesabagina cyaganiriweho kitigeze gifatwaho umwanzuro.

    Yagize ati 'Ku kibazo cya Paul Rusesabagina, icyo navuga ni uko uyu munsi nakigejeje kuri Perezida Kagame tukiganiraho ariko kubera imiterere yacyo tuzakomeza kukiganiraho no gufatanya n'umuryango we kugikurikirana.'

    Mu kiganiro n'abanyamakuru Blinken yavuze ko igihugu cye gisanga Rusesabagina atarabonye ubutabera bwuzuye, ariko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta yongera kubitera utwatsi.

    Yagize ati 'Paul Rusesabagina ni Umunyarwanda, yarafashwe araburanishwa ibyaha biramuhama kimwe n'abandi 20 baregwa hamwe nawe kubera ibyaha bikomeye bakoreye Abanyarwanda, ibyaha Rusesabaganina yakoze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyakozwe byose rero byakozwe mu buryo bukurikije amategeko yaba ay'u Rwanda cyangwa mpuzamahanga, undi uwo ari we wese ashobora kubyita uko ashaka ariko iyo dukemura ikibazo cy'abakorera ibyaha igihugu cyacu n'abaturage bacu dukurikiza amategeko yaba ay'igihugu ndetse na mpuzamahanga, niyo mpamvu rero u Rwanda ruzakomeza kugendera ku mategeko no kubahiriza ibyemezo by'ubutabera bwacu, turasaba rero Abafatanyabikorwa bacu kubaha ubusugire bw'u Rwanda, amategeko yarwo n'inzego z'igihugu.'

    Aha ni naho Minisitiri Biruta yahereye maze mu buryo busesuye, akurira inzira ku murima abatekereza ko u Rwanda rushobora kugamburuzwa n'amahanga rukarekura Rusesabagina.

    Dr Biruta yagize ati 'Kugamburuzwa kwa guverinoma y'u Rwanda ngirango ni ubwa mbere byaba bibayeho mu mateka y'iki gihugu, ariko ntabwo biteganyijwe, yarakatiwe, afite igihano yahawe arafunze, azarangiza igihano cye, ibindi bijyanye no kuba yarekurwa cyangwa yagira ate ibyo byose bifite amategeko abigenga kandi hari ibiba bikeneye kuzuzwa kugira ngo n'ayo mategeko abashe gukurikizwa. Rero gutekereza ko hari igitutu kizatuma abanyarwanda bazabyuka mu gitondo bakumva ngo hari umuntu wafunguwe kubera igitutu cy'amahanga ntabiriho, ntabyo. N'aba bose nibyo baba batekereza ngo igitutu, ngo biracika.. ntabwo bizabaho.!'

    Blinken yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, ashyira indabo ku mva rusange y'abaruhukiye muri uru rwibutso arabunamira.

    Nyuma yo gusura igice ndangamateka, Blinken yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ko nk'umuntu uva mu muryango warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, ashima ubudatsimburwa bw'abarokotse ndetse n'iterambere ry'u Rwanda bityo ngo Leta Zumwe za Amerika zizakomeza gushyigikira u Rwanda mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge no kwiyubaka.

    Ati 'Ibi biratwibutsa mu buryo bukomeye nk'ikiremwamuntu kandi bikaba n'intabaza y'uko dukwiye gukora ibishoboka byose mu bubasha dufite kugira ngo ibintu nk'ibi bitazagira ahandi byongera kuba. Ni ingenzi kubyibuka mu buryo buhoraho kubera ko dukomeje kubona amakimbirane n'urwango hirya no hino ku Isi kuburyo bishobora gutuma amateka yisubiramo. Ariko nanone icyo nabonye gikomeye kuri uru rwibutso ni uko ibyabaye ari ibintu bigoye kwakira aho abantu miliyoni mu gihe gito nk'iki abagabo, abana, abagore bambuwe ubuzima amateka yabo akarangirira aho kubera urwango na jenoside.'

    Mu Rwanda niho umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Anthony Blinken yasoroje uruzinduko yagiriraga ku mugabane wa Afurika nyuma yo gusura Afurika y'Epfo na DRC.

    @RBA

    The post Rusesabagina azarangiza igihano cye-Min. Biruta appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/11/rusesabagina-azarangiza-igihano-cye-min-biruta/

  • Itangazo: NIZEYIMANA Theogene yasabye guhindura amazina akitwa KAZINDU Theogene #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIZEYIMANA Theogene yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KAZINDU Theogene mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina y'umuryango.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-nizeyimana-theogene-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kazindu-theogene

  • U Rwanda rwahakanye kuba hari inkunga ruha M23 – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Impuguke z'Umuryango w'Abibumbye iheruka kuvuga ko Ingabo z'u Rwanda zagiye muri RDC, ndetse ko zagize uruhare mu kurwanya Umutwe wa FDLR na RUD Urunana.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko icyakorwa cyose n'Ingabo z'u Rwanda, cyaba kigamije kubungabunga ubusugire bw'igihugu, no kurinda umutekano w'abaturage.

    Yagize ati 'UN iravuga ko ifite ibimenyetso bigaragaza ko Ingabo z'u Rwanda zagiye muri Congo, icyo navuze aha ngaha cyasubizaga ikibazo cy'uko u Rwanda rwaba rushyigikira M23, navuze ko atari byo.'

    'Navuze ko icyakorwa cyose n'Ingabo z'u Rwanda cyaba kijyanye no kubungabunga ubusugire bw'igihugu ndetse no kurinda umutekano w'abaturage bacu.'

    Yavuze ko nubwo M23 ikomeje gutindwaho ihuzwa n'u Rwanda, yaturutse ku mutekano muke wakomeje kuranga Uburasirazuba bwa RDC, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ibyo ngo byari bifitanye isano n'Ingengabitekerezo ya Jenoside yimukiye muri RDC, ijyanywe na FDLR.

    Muri ibyo bibazo, ngo hari imitwe yagiye ishingwa mu buryo bwo kwirwanaho irimo na M23, ngo bahangane n'iyo yindi irimo FDLR.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko umuntu ushaka ko Akarere kabona amahoro, agomba kureba ikibazo cya FDLR.

    Yakomeje ati 'Ni cyo kibazo gishamikiyeho n'ibindi byose. Imikoranire ya FDLR n'Ingabo za Congo na yo irazwi, n'izo raporo zivugwa nabyo birimo. Iyo bagiye bagashinguzamo M23 na Guverinoma y'u Rwanda, icyo biba bigamije ni ukwerekana ngo dore ikibazo ni kiriya, ariko hari n'ibindi bibazo byinshi.'

    Ni ibibazo ngo birimo amagambo akoreshwa muri Congo bivugwa n'abayobozi batandukanye bigamije gukurura urwango rureba cyane cyane abavuga Ikinyarwanda, by'umwihariko abatutsi, ari nabo bashinze M23.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko gufata akabazo k'ejobundi ugasiga icyabiteye, bitazana umutekano urambye.

    Yavuze ko u Rwanda rukeneye umutekano kandi hari uburyo bwashyizweho n'akarere n'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, u Rwanda rurimo kandi rwiteguye gutanga umusanzu kugira ngo umutekano ugaruke muri aka karere.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda nta nkunga ruha M23, ndetse ko nta ngabo zarwo zagiye muri RDC bitandukanye n'ibikomeje kuvugwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahakanye-kuba-hari-inkunga-ruha-m23

  • U Rwanda rwabwije ukuri Amerika ku kibazo cya Paul Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda, Dr Vincent hamwe n'Umunyamabanga wa Amerika,Ushinzwe Ububanyi n'Amahanga,Antony Blinken bagiranye Ikiganiro n'itangazamakuru ku mubano hagati y'ibihugu nyombi n'umutekano wo mu karere.

    Nkuko byatangajwe nyuma y'Uko Bwana Blinken yemeje ko azasura u Rwanda,byari byitezwe ko haganirwa ku buryo u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bwa muntu by'umwihariko ku kibazo cya Rusesabagina.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ataragera mu Rwanda,Blinken yari yavuze ko nahagera azashyira igitutu kuri Perezida Kagame akarekura Rusesabagina.

    Ku kibazo cya Paul Rusesabagina, Minisitiri Biruta yagize ati: Leta y'u Rwanda yemeza ko Paul Rusesabagina ari umunyarwanda wakoze ibyaha bizwi by'iterabwoba.

    Yashinze umutwe w'iterabwoba uraza wica Abanyarwanda.Uwo mutwe n'uyu munsi ntabwo urasenyuka uracyariho.Yarafashwe acirwa urubanza mu buryo bwubahirije amategeko y'u Rwanda na mpuzamahanga.Ashyirwa imbere y'inkiko ku mugaragaro bishyirwa no mu ndimi zitandukanye ngo abatumva Ikinyarwanda bumve ibiriho.

    Kuri twebwe rero urubanza rwarangiye, rwaraciwe burundu, yarakatiwe arafunze nk'abandi banyabyaha bandi bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe imbere y'inkiko zikabacira urubanza zikabakatira.

    U Rwanda ruzakomeza kubahiriza amategeko n'ibyemezo byafashwe n'ubucamanza bwacu. Turasaba abafatanyabikorwa bacu kubaha ubusugire bw'u Rwanda, amategeko n'inzego zayo.”

    Yakomeje ati “Tuzi ko ibindi bihugu bifite uburyo bwabyo bwo guhangana n'aba bagizi ba nabi bakora ibyaha byibasira ibihugu bavukamo,uko byagenda kose u Rwanda tubikora twubahirije amategeko yacu n'amategeko mpuzamahanga.”

    Blinken yavuze ko Amerika yagaragaje aho ihagaze ku kibazo cya Rusesabagina n'uburyo yafunzwemo, 'cyane cyane kuba hatarabayeho ubucamanza bunyuze mu mucyo'.

    Yakomeje agira ati: 'Dukomeje kuvugana na Leta y'u Rwanda ngo ikemure impungenge zihari ku bwunganizi bw'amategeko bwamugenewe muri uru rubanza, no kwirinda ko hagira ibindi bibabo nk'ibyakozwe mu gihe kizaza.'

    Yakomeje agira ati: 'Nagize amahirwe yo kuganira iki kibazo na Perezida Kagame, ntabwo mbyinjiramo cyane, ariko tuzakomeza kubikurikirana.'

    Ku munsi w'ejo Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abakeka ko igitutu cy'Amerika gishobora gutuma u Rwanda rwisubiraho, agira ati: 'Nta mpungenge… Hari ibintu bidakora guto hano!'

    Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yatangiye kuburana ku italiki ya 20 Mutarama 2021, urubanza rwe rukaba rwarahujwe n'iz'abandi baburanyi barimo Ndabimana Callixte Sankara wari Umuvugizi w'Umutwe w'iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze akanawutera inkunga zitandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwabwije-ukuri-amerika-ku-kibazo-cya-paul-rusesabagina

  • Mu bitabo by'irangamimerere hongewemo serivisi ebyiri nshya – #rwanda #RwOT

    Izi serivisi zatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022 ubwo mu Karere ka Nyagatare hizihirizwaga Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere.

    Uyu munsi wizihizwaga ku nshuro ya gatanu mu kumenyekanisha muri rubanda akamaro ko kwandikisha ku gihe ibikorwa byose by'irangamimerere by'umwihariko ivuka n'urupfu.

    Ubusanzwe ibitabo by'irangamimerere byari ibitabo bitanu ariko kuri ubu u Rwanda rwongeyemo bibiri birimo kwemera umwana, bishatse kuvuga ko mu gihe umubyeyi amwemeye yari asanzwe yanditswe kuri umwe na we bazajya bamumwandikaho, indi serivisi ikaba ari ukubera umubyeyi umwana utabyaye.

    Ibi byahise bituma ikoranabuhanga ry'irangamimerere mu Rwanda rigira ibitabo birindwi bitanga serivisi ku baturage birimo Kwandika uwavutse, kwandukura uwapfuye, gutesha agaciro ishyingirwa, kwemera umwana, kubera umubyeyi umwana utabyaye, ubutane n'igitabo cy'ishyingirwa.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko kuri ubu ababyeyi bangana na 84,2% ari bo bandikisha abana mu bitabo by'irangamimerere asaba n'abandi kwibuka kubandikisha ngo kuko ari uburenganzira bw'ibanze bwa muntu.

    Ati 'Kwizihiza uyu munsi bidufasha gusubiza amaso inyuma tukareba aho tuvuye, tukareba n'imbere, tukareba ibibura kugira ngo Umunyarwanda agire serivisi nziza z'irangamimerere, twibuka ko ari n'uburenganzira bw'ibanze bwa muntu.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yavuze ko hari ababyeyi babyarira kwa muganga ntibahite bandikisha umwana ngo kuko nta mazina baba bateganyije.

    Yasobanuye ko kuri ubu bagiye gushyira imbaraga mu kuba aba babyeyi bajya bahita bandikisha umwana ku Murenge nibura iminsi 30 itarashira.

    Ababyeyi babiri bo mu Karere ka Nyagatare babana mu buryo butemewe n'amategeko bahise biyandikishaho abana bifashishije ikoranabuhanga.

    Muri uyu muhango hanatangirijwemo kandi uburyo bw'iyakure buzajya bufasha abanditsi b'irangamimerere gukurikirana amasomo abongerera ubumenyi mu gutanga serivisi z'irangamimerere ku baturage.

    Mu bitabo by'irangamimerere hongewemo serivisi ebyiri nshya

    Mu Karere ka Nyagatare hizihirijwe Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022

    Hatangijwe uburyo bw'iyakure buzafasha abanditsi b'irangamimerere gukurikirana amasomo abongerera ubumenyi mu gutanga serivisi z'irangamimerere ku baturage

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye ababyeyi kwandikisha abana kuko ari uburenganzira bw'ibanze bwa muntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bitabo-by-irangamimerere-hongewemo-serivisi-ebyiri-nshya

  • AMAHANO i Gisagara : Umugabo yemeye ko yishe umwana w’imyaka 9 yihimura kuri Nyirarume wamututse, Yabanje kumusambanya #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Magi mu Kagari ka Gitega. Uwo mwana w’umukobwa yabanje kuburirwa irengero ku wa Kabiri w’icyumweu gishize noneho uwo mugabo ukekwaho icyaha ahita atabwa muri yombi ariko ku wa Gatandatu ararekurwa.

    Bukeye bwaho ku Cyumweru, tariki ya 7 Kanama 2022, umurambo w’uwo mwana wabonetse mu gashyamba kari hafi aho bigaragara ko ashobora kuba yarishwe nyuma yo gusambanywa. Uwo mugabo ukekwaho kumusambanya yahise ayongera gutabwa muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jérome, yavuze ko uwo mugabo utarigeza ashaka umugore, akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe uwo mwana yihimura ku nyirarume wari waramwise ikiremba.

    Ati 'Ukekwa arabyemera yo yamwishe akavuga ko yihimuraga kuri nyirarume kuko yamwise ikiremba. Gusa ntabwo yemera ko yamusambanyije. Ni inkuru ibabaje y’ubugome.'

    Uwo mwana yari asanzwe aba kwa nyirakuru kuko ababyeyi be bari baramutaye.

    Bamwe mu baturage babonye umurambo w’uwo mwana w’umukobwa bavuga ko wari wambitse ubusa ndetse waratangiye kwangirika.

    Basaba ko inzego z’ubutabera zikwiye guhana by’intangarugero uwo mugabo ukekwaho kumusambanya no kumwica naramuka ahamwe n’icyo cyaha. Bagaragaje ko umuryango w’uwo mwana wazahabwa impozamarira kuko yishwe urw’agashinyaguro.

    Umurambo w’uwo mwana wajyanywe gupimwa mu Bitaro bya Kibirizi nyuma yaho urashyingurwa.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAHANO-i-Gisagara-Umugabo-yemeye-ko-yishe-umwana-w-imyaka-9-yihimura-kuri-Nyirarume-wamututse-Yabanje-kumusambanya