Category: Uncategorized

  • Icyamamare Lewis Hamilton yasuye ingagi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Lewis Hamilton ukinira Mercedes muri Formula 1, uri kugirira ibihuruko muri Afurika, yasangije abamukurikira amafoto ye ari mu Rwanda aho yasuye pariki y'Igihugu y'Ibirunga.

    Hamilton, umwongereza w'imyaka 37,ari mu biruhuko. Nyuma yo gusura Namibia mu cyumweru gishize, yavuze ko yakurikijeho mu Rwanda.

    Lewis Hamilton abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko yishimiye cyane kubona ingagi zo mu Birunga azegereye, ikintu atazigera yibagirwa.

    Yashimiye abakora ibishoboka byose bakita kuri izi ngagi, ashimira n'u Rwanda (ubutumwa yaje kubukuraho nyuma).

    Ku kubona ingagi, yagize ati: 'Byari birenze ubwenge. Zari zituje kandi ari nziza, kuzegera ni ibintu bitangaje nyuzemo ntazibagirwa.'

    Ku rutonde rwa F1 rw'uko abatwara imodoka bakurikirana mu 2022, Hamilton ni uwa 6.

    Hamilton amaze gutwara shampiyona y'Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, ibintu byatumye ahabwa ishimwe n'Umwamikazi w'u Bwomgereza, Elizabeth II mu kumushimira guhesha ishema igihugu.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/icyamamare-lewis-hamilton-yasuye-ingagi-mu-rwanda

  • Gatsibo: Koperative yatangiye guha abanyamuryango amafaranga y’izabukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri 'COPRORIZ Ntende’ bageze mu zabukuru barenga 360, batangiye guhabwa amafaranga y’izabukuru abafasha mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-koperative-yatangiye-guha-abanyamuryango-amafaranga-y-izabukuru

  • StarTimes igiye gukomeza gufasha urubyiruko rurererwa muri SOS Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    StarTimes, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, yagiranye amasezerano y’imikoranire n’umuryango SOS Rwanda wita ku bana n’urubyiruko badafite (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/startimes-igiye-gukomeza-gufasha-urubyiruko-rurererwa-muri-sos-rwanda

  • Yakuyemo inkweto ararambya – Ibihe bya nyuma by’umunyamakuru w’imikino Shyaka Claver umaze imyaka 12 yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Imyaka 12 irashize inkuru y’incamugongo itashye mu muryango mugari wa siporo mu Rwanda cyane mu itangazamakuru ubwo uwari umunyamakuru wa siporo ukunzwe na benshi ndetse benshi mu banyamakuru bafatiraho icyitegererezo, Shyaka Claver yitabaga Imana mu buryo butunguranye.

    Uyu munyamakuru wari ukunzwe na benshi wakoreraga Radio10, yitabye Imana ahagana Saa Tanu za mu gitondo(11:00′) zo ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2010.

    Shyaka Claver afatwa nk’imwe mu nkingi z’ibiganiro bya siporo mu Rwanda dore ko uburyo bwinshi bukoreshwa bw’ibiganiro mu maradiyo ari ubwo yahanze, ni na we mu munyamakuru wakoze ibiganiro bya siporo bwa mbere ku maradiyo y’igenga.

    Imyaka 12 irashize Shyaka Claver yitabye Imana

    Ibihe bya nyuma bya Shyaka Claver

    Nk’uko muri 2014, Didace Niyifasha, Umuyobozi wa Radio Inkoramutima umwe mu bakoranaga na Shyaka Claver, yavuze ko byari bigoranye kumenya ko Shyaka Claver agiye kwitaba Imana kuko uwo munsi yari avuye mu ncamake za mu gitondo.

    Yagize ati' Hari mu gitondo amaze gukora incamake z’amakuru ya mu gitondo, yicara muri News Room (Inzu itegurirwamo amakuru), nyuma aza kuvuga ko yumva atameze neza, ko yumva afite umunaniro, agakeka ko ari uko yaraye aryamye nabi. Yahise akuramo inkweto, yicara hasi ararambya, nyuma aza kuvuga ko yumva mu gatuza hamurya. Kuva ubwo yatangiye kuremba, bamujyana kwa Nyirinkwaya ibitaro bya La Croix du Sud, apfira mu marembo.'

    Yakomeje avuga ko Shyaka Claver yari afite imishinga myinshi irimo gukorera ibiganiro mu baturage, kujya bakora ibiganiro bya siporo bicukumbuye nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Super Sports, RFI zibikora cyane ko yatabarutse nyuma y’iminsi mike avuye muri Afurika y’Epfo mu gikombe cy’Isi.

    Ni umuntu warangwaga no kubana neza n’abandi

    Shyaka Claver ni we munyamakuru wazanye gahunda yo gukora ibiganiro bya siporo buri munsi, ni mu gihe hari hamenyerewe Urubuga rw’Imikino rwa Radio Rwanda rwo ku wa Gatandatu. Ni na we munyamakuru wa mbere wabashije kuba yakora ikiganiro cya siporo ari wenyine isaha yose, ikiganiro cye cya siiporo kuri Radio10 cyatangiraga saa 12h-13h.

    Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda tariki ya 23 Ukwakira 1978. Ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.

    Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.

    Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.

    Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.

    Na we yajyaga anyuzamo agaconga ruhago(aho ni mu ikipe y’abanyamakuru ba siporo), hajyaga haba n’umukino wo kumwibuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yakuyemo-inkweto-ararambya-ibihe-bya-nyuma-by-umunyamakuru-w-imikino-shyaka-claver-umaze-imyaka-12-yitabye-imana

  • Mukankiko yongeye kwifatira mu gahanga ubutegetsi bwa Padiri Nahimana #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwanga kujya muri Guverinoma ye nshya aho yari yahawe umwanya w’umugenzuzi mukuru, Mukankiko yongeye kwibutsa Padiri Nahima Thomas ko agomba kureka ubujura n’uburiganya ngo kuko akomeje kwigira Perezida w’Abanyarwanda baba mu buhungiro kandi ntawamutoye.

    Mukankiko kandi avuga ko Nahimana ari umunyagitugu bityo ko adakwiriye kwigira Perezida ku ngufu ahubwo ko niba impunzi zikeneye Perezida wazo zigomba kwihitiramo.

    Yagize ati 'Twanze abajura, rubanda izihitiramo. Nta Butegetsi bw’igitugu dushaka.'

    Ibi yabivuze ubwo wa muhanuzi wa Padiri Nahimana Thomas yanengaga Mukankiko na Kazigaba Andre ngo kuko bateye utwatsi imyanya bahawe muri guverinoma ye nshya yise 'Guverinoma y’igihugu kiryoshye Ijuru rishya’ ndetse ngo bakanamuharabika bavuga ko ari Perezida wishyizeho kandi ko nta tegeko Leta ye Igenderaho.

    Kazigaba Andre akunda kunenga Padiri Nahimana kwiyoberanya mu gutanga ibitekerezo, ubujura n’uburiganya, guhangana no kwibasira abatumva ibintu kimwe nawe. Mukankiko na we akamugaya ibisa neza neza nk’ibyo.

    Uyu muhanuzi yarangije avuga ko Kazigaba na Mukankiko Imana yabahamagaye bakanangira imitima yabo banga kwifatanya na Padiri Nahima bityo ko izahamagara abandi ngo kuko abanyarwanda baba mu buhungiro ari benshi.

    Nubwo bimeze gutyo ariko hari ababona ko uyu mugabo wiyise umuhanuzi w’Imana ari igikoresho cya Padiri Nahima agamije kwisingiza no kuriganya abanyarwanda baba muri Opozisyo utwabo nkuko byashimangiwe na Mukankiko Sylvie na Andre Kazigaba.

    Mukankiko yahoze ari muri Guverinoma ya Nahimana Thomas avuga ko ikorera mu buhungiro ariko nyuma aza kuyivamo amaze kubona ko ntakindi Padiri Nahima agamije kitari uburiganya n’ubujura. Ubu bakaba basigaye bahanganiye ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mukankiko-yongeye-kwifatira-mu-gahanga-ubutegetsi-bwa-Padiri-Nahimana

  • APR FC na AS Kigali zizakinira imikino Nyafurika i Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC na AS Kigali zizasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, CAF Champions League na CAF Confederation Cup, zizajya zakirira imikino yazo kuri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-na-as-kigali-zizakinira-imikino-nyafurika-i-huye

  • Umunyamakuru Sam Karenzi yavuze amagambo akomeye yakoze ku mutima aba Rayon – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kinini buri munsi Sam Karenzi yibasirwa na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports n'ubwo hari undi mubare munini ukunda uburyo avugisha ukuri kugamije kubaka iyi kipe igatera imbere ikongera kwegukana ibikombe nk'uko byahoze.

    Mu kiganiro Urukiko rw'Ubujurire rw'Imikino cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, umunyamakuru Sam Karenzi yavuze ko hari abakunzi ba Rayon Sports bamushimiye nyuma y'uko avuze ibitagenda ku buyobozi bigatuma bimwe bihinduka.

    Yagize ati 'Hari abakunzi benshi ba Rayon Sports bampamagaye barambwira ngo kuba Rayon Sports iguze Paul Were Ooko na Boubacar Traore ni ukubera igitutu washyize ku buyobozi, kandi koko abafana ba Rayon Sports bakwiye kunshimira kuko abanyamakuru twese tuje tugashimagiza ibidahari ikipe yakomeza kugana ahabi ariko kuvuga ibitagenda bituma bikosoka'.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-sam-karenzi-yavuze-amagambo-akomeye-yakoze-ku-mutima-aba-rayon/

  • Miss Pamella na The Ben bagaragaye barya ubuzima (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ataramiye Abanyarwanda mu gitaramo yakoreye muri BK Arena,igitaramo cyarimo Pamella Fiance wa The Ben.

    Kuri iyi nshuro yagaragaye amashusho y'aba bombi aho bivugwa ko bari kurira ubuzima ku mugabane w'i Burayi. Mu mashusho yasakaye kuri instagram agaragaza The Ben n'umukunzi we Uwicyeza Pamella bari ahantu muri hoteli ,ndetse hagaragayemo ijambo rigaragaza ko bari bafashe rutemikirere aho bagiye kuruhukira.

    Source : https://yegob.rw/miss-pamella-na-the-ben-bagaragaye-barya-ubuzima-video/

  • Sheebah Karungi udakunda abamwinjirira mu buz… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kanama 2022 habura amasaha mbarwa iserukiramuco ritegerejwe na benshi rigatangira, habaye ikiganiro n'itangazamakuru cyayobowe n'umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana.

    Mu masaha ya saa kumi n'ebyiri iki kiganiro ubwo cyafungurwaga, uhagarariye ATHF yateguye iki gitaramo ni we wabimburiye abandi atangira agira ati: 'ATHF ikorera muri Nigeria mu myaka myinshi ishize, iki kikaba aricyo gitaramo gifunguye imikorere yacu mu Rwanda. Si igitaramo kuko ari iserukiramuco ry'iminsi ibiri.'

    Yaw wari uhagarariye MTN iri mu baterankunga b'iki gikorwa, nawe yasobanuye impamvu nyamukuru yabateye kwifuza gutera inkunga iki gitaramo agira ati: 'Twishimiye gukorana nabo, kandi twabafashije kuko biri mu murongo umwe n'ibyo twasezeranije abakiriya. Rero ni mu rwego rwo kubibaha kandi tuzakomeze gufatanya, twiteguye kwishima no kubashimisha muri iri serukiramuco.'

    Manzi wari uhagarariye Bralirwa yateye inkunga iki gikorwa binyuze mu kinyobwa cyayo cya Amstel, yagize ati: 'Mu busanzwe intego yacu ni ugucuruza ibyishimo tubinyujije muri yacu platform yitwa inshuti za Amstel, twateye inkunga iki gikorwa cy'agashya mu gihugu kandi twizera ko kizashimangira intego yacu ahubwo abataragura amatike bihute.'

    Umushyushyarugamba Anitha Pendo uri mubazafatanya n'abandi kuyobora iri serukiramuco rizaba hagati ya tariki 12 na 13 Kanama 2022, yagize ati: 'Icyo nababwira ni uko imyiteguro ari yose, kandi bizaba ari ibyishimo byuzuye, hazashya.'

    Umuhanzikazi Momolava we yagize ati: 'Twiteguye neza kandi twizeye ko ibintu bizagenda neza.' Abandi bahanzi nabo bagiye bashimangira ko biteguye, kandi abantu bafite kugura amatike kuko bazabona ubudasa. Muri abo harimo Kivumbi, Ariel Wayz, K Shot, Soja Kid na Major Fabla ugiye guseruka bwa mbere ku rubyiniro rukomeye ariko wahamije ko abantu bazahora bifuza kumubona kuko yiteguye birenze.

    Sheebah uri mu bahanzi b'abanyamahanga bazagaragara muri iri serukiramuco hamwe na Kizz Daniel, nawe yongeye gushimangira ko yishimiye kuba mu rugo. Uyu muhanzikazi mu magambo ye ati: 'Buri gihe mpora nishimira kuba mu rugo, ndishimye cyane ndabashimira abanyarwanda gushyigikira umuziki wanjye dore ko ari naho watangiriye mbyina, kandi icyo nababwira ni uko igihe kizaba gito.'

    Agaruka ku kibazo cya Weasel uvugwa guhohotera umugore we Sandra Teta, Sheebah Karungi ati: 'Si ubwa mbere Weasel akubita Teta, yasebeje abagabo b'abagande rero ibyo yakoze bikojeje isoni kandi biteye agahinda. Mu busanzwe sinkunda abagabo bahohotera abagore ntitaye kuwo uriwe. Niba mudashobokanye wamureka akigendera mu mahoro, kandi abari namwe bategarugori niba ukubiswe rimwe hita wigendera.'

    Mu bindi uyu muhanzikazi yavuzeho ni ibijyanye niba koko yaba akundana n'abandi bakobwa cyangwa niba afite umukunzi, ati: 'Kuva mu bwana bwanjye ubuzima bwanjye bwite mbugira ibanga. Kuba naba mfite umukunzi cyangwa nkundana n'abandi bakobwa ni ibindeba sibyo?'

    Hagarutswe ku kibazo kimaze iminsi cy'abahanzi nyarwanda bakora ariko ntibishyurwe, babaza niba koko abahanzi bo mu Rwanda bagiye kuririmba muri iki gitaramo bo baba bishyuwe ngo abafana bazaze bazi ko byarangiye dore ko iyo batishyuwe bataririmba abafana akaba aribo babigenderamo kandi bo (abafana) baba babishyuye ayabo. Umuyobozi wa ATHF yavuze ko icyo cyacyemutse.Ubwo Sheebah Karungi yageraga ahabereye ikiganiro n’itangazamakuru yakiriwe n’abakobwa babarizwa muri Kigali ProtocalYaw Ankoma Agyapong ni we wari uhagarariye MTN yateye inkunga iri serukiramuco Abahanzi, abaterankunga n’ubuyobozi bwa ATHF bari babucyereyeHaganiwe kuri byinshi ariko byose byahurije ku kuba iri serukiramuco rizasiga ibyishimo mubazaryitabiraBamwe mu bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco ry’umuziki bari kumwe na Nzeyimana umunyamakuru wa RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119940/sheebah-karungi-udakunda-abamwinjirira-mu-buzima-bwite-bibaza-niba-akundana-nabakobwa-yeme-119940.html

  • Ibyavuzwe n'abafana ba Miss Kayumba Darina ubwo bamubonaga arimo kugirana ibihe byiza n'imbwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Kayumba Darina wegukanye ikamba ry'Igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 yagaragaye arimo kugirana ibihe byiza n'imbwa. Ni nyuma yuko Miss Darina yari amaze gushyira hanze videwo igaragaza aho yari kumwe n'imbwa mu bihe bitandukanye harimo aho bari kumwe mu modoka ndetse no hanze aho bari bishimanye.

    Nyuma yuko iyi videwo igiye hanze, bamwe mu bafana ba Miss Kayumba Darina babonye iyi videwo ye bavuze ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-nabafana-ba-miss-kayumba-darina-ubwo-bamubonaga-arimo-kugirana-ibihe-byiza-nimbwa/