Category: Uncategorized

  • Miss Iradukunda Elsa yagaragaye ari mu modoka ye akanyamuneza ari kose (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 yagaragaye afite akanyamuneza kenshi ari mu modoka ye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Miss Elsa yerekanye amafoto aho yari afite akanyamuneza kenshi agaragaza n'inseko mu maso ye maze ayaherekesha amagambo agira ati ” Bloom with Grace “.

    Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-iradukunda-elsa-yagaragaye-ari-mu-modoka-ye-akanyamuneza-ari-kose-amafoto/

  • dore uko byari bimeze Ikipe ya Vipers igeze mu rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda yamaze gusesekara mu rwanda aho ije kwifatanya na Rayon Sports ku munsi mukuru wa Rayon.Iyi kipe yatwaye Shampiyona yo muri Uganda, yageze ku Kibuga cy'Indege i Kanombe saa saba n'iminota makumyabiri.

    Umutoza wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports Robertihno, yavuze ko yari akumbuye umurindi w'abareyo ndetse ko yari akumbuye mu rwanda.

    Ati 'Mu Rwanda ni mu rugo ha kabiri, nari nkumbuye abafana ba Rayon Sports twagiranye ibihe byiza. Buri gihe nibuka igitego Sarpong yatsinze kuri penaliti ndetse n'amashyi yabo ya 'Huuuu'

    umunsi mukuru wa Rayon uzaba ku wa 15 Kanama 2022,  hakaba hazaba ibikorwabyinshi ko kumurika imyenda bazakoresha, kumurika abakinnyi bashya, ndetse no gukina na Vipers itozwa na Robertinho.

    umurindi w'abafana wari wose ndetse haba ku kibuga ndetse no mu nzira, iyi kipe yari yishimiwe cyane.

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-byari-bimeze-ikipe-ya-vipers-igeze-mu-rwanda/

  • Umuhanzikazi wimyaka 14 yatunguranye mu gita… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa 21:25 ni bwo abashyushyarugamba bageze ku rubyiniro batangira gushyushya abari bamaze kuhagera. Dj Ira yaje guhabwa umwanya wo kuvanga umuziki ku isaha ya 21:44. Ku isaha ya 21:45 hakiriwe umuhanzi wa mbere ku rubyiniro ari we Sky2 agerageza gushyushya abantu nubwo byagaragaraga ko bagikonje.

    Ubwo yavaga ku rubyiniro hakiriwe ku rubyiniro umwe mu bahanzikazi bakizamuka w'imyaka 14 wo muri Nigeria waririmbye indirimbo ze zitandukanye mu gihe cy'iminota micye, ashimangira ko yakunze uko abanyarwanda bameze anavuga ko ari beza cyane.

    Umushyushyarugamba Lynda ubica bigacika muri Uganda yakiriwe na Anita Pendo ku isaha ya saa 22:07 yongera uburyohe mu gitaramo.

    Ku isaha ya saa 22:14 ni bwo umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gais Baba, ukomoka muri Nigeria yahamagawe ari kumwe n'abacuranzi n’abamufasha kuririmba nubwo yaririmbaga mu cyongereza n'indimi gakondo zo mu gihugu cy'iwabo ariko abantu bari bamwishimiye.

    Kolade Bless umwe mu bahanzi bo muri Nigeria yaririmbiye abanyabirori bitabiriye iki gitaramo, aririmba indirimbo ze zirimo Helpyourself.

    Umuhanzikazi w’imyaka 14 wo muri Nigeria watunguranye ku rubyiniro

    Sky 2 ari mu bahanzi basusurukije abitabiriye
    Anita Pendo na Tino ni bo bayoboye igitaramo cya Kizz Daniel

    Abantu babucyereye 

    Abahanzi biganjemo abo muri Nigeria nibo bamaze gususurutsa abitabiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119982/umuhanzikazi-wimyaka-14-yatunguranye-mu-gitaramo-cya-kizz-daniel-amafoto-119982.html

  • Manchester United ikomeje gutera intambwe igan aharindimuka muri Premier League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United ikomeje kugana ahabi cyane muri shampiyona y'Ubwongereza ndetse no guta ikuzo mu mupira w'amaguru muri rusange kuko ikomeje gutsindwa cyane muri shampiyona.

    Kuri uyu wa Gatandatu,yatsinzwe ibitego 4-0 na Brentford mu mukino wa kabiri wa shampiyona kandi byose byinjiye mu gice cya mbere.

    Brentford yakinnye umukino utangaje mu gice cya mbere kuko yatsinze ibitego bine mu minota 35 yandagaza cyane Manchester United ikomeje gutsindwa cyane.Uyu mukino wabereye ju kibuga cyayo Gtech Community Stadium.

    Josh Dasilva yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 10 ku mupira wambuwe Cristiano Ronaldo mu kibuga hagati uherezwa uyu musore,atera ishoti rigana mu izamu,umunyezamu wa United David de Gea,ashatse gufata umupira uramucika wigira mu izamu.

    Mathias Jensen yashyizemo igitego cya 2 ku munota wa 18 ku ikosa rikomeye ryakozwe na David de Gea wahereje umupira Christian Eriksen ari mu rubuga rw'amahina,kubera imbaraga nke afite uyu mukinnyi wa Brentford arawumwaka ashyira mu izamu.

    Ku munota wa 30,Manchester United yananiwe gukiza izamu ryayo ku mupira wari uvuye muri koloneri usanga Ben Mee aho yari ahagaze asumbya uburebure myugariro Martinez mushya mu ikipe ashyiramo igitego cya 3.

    Ibintu byazambye ku munota wa 35 ubwo Bryan Mbeumo yibaga umugono ubwugarizi bwa United bwari bwagiye gushaka igitego hanyuma asigarana na Luke Shaw aramusiga niko kuroba umunyezamu De Gea.

    Iki gice cya mbere kidasanzwe cyafashije umutoza Thomas Frank kubona amanota 3 ye ya mbere muri uyu mwaka w'imikino ndetse akoreraho amateka United.

    Uku gutsindwa kwa United kubaye ukwa karindwi yikurikiranya yasuye,ibintu bitaherukaga kuva mu 1936 – ni mu gihe ari ku nshuro ya karindwi batsinzwe nibura ibitego bine mu mukino wa shampiyona kuva umwaka w'imikino ushize watangira.

    Mu gihe Brentford iri kwishimira iyi ntsinzi ikomeye mu mateka, umutoza wa United Erik ten Hag afite akazi katoroshye ko kuzamura urwego rw'abakinnyi be bagomba gusura Liverpool kuri Old Trafford kuwa mbere, 22 Kanama.

    Mu cyumweru gishize,United yatsinzwe na Brighton ibitego 2-1 ku kibuga cyayo ndetse urwego rw'abakinnyi bayo runengwa na benshi cyane ko nta mbaraga n'ubushake bafite byakubitiraho ubwugarizi bwayo bikaba ikibazo gikomeye.

    Nyuma y'uyu mukino,umutoza Erik Ten Hag wa United yabwiye Sky Sports ati “Ikipe igomba gufata inshingano. Mbabajwe n'abafana.

    Nabasabye gukina bafite icyizere no gufata inshingano, nibyo batakoze.”

    Mu yindi mikino yabaye,ikipe ya Arsenal yatsinze Leicester ibitego 4-2 byatsinzwe na Gabriel Jesus watsinze 2,Granit Xhaka na Gabriel Martinelli bashyiramo ibindi mu gihe Leicester yatsindiwe na Saliba witsinze na Maddison.

    Manchester City yo yatsinze ibitego 4-0 Bournemouth ibifashijwemo na Gundogan,De Bruyne,Foden na Lerma witsinze.

    Ikipe ya Aston Villa yabonye amanota 3 ya mbere muri Premier League itsinze Everton ibitego 2-1.Kuri iki cyumweru,Chelsea izesurana na Tottenham.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-ikomeje-gutera-intambwe-igan-aharindimuka-muri-premier-league

  • Manchester United 0-4 Brentford: Hahindutse i… – #rwanda #RwOT

    Manchester United itsinzwe umukino wa kabiri wa Shampiyona nyuma yo gutsindwa na Brighton & Hove Albion F.C. ibitego 2-1 mu mukino ufungura wa shampiyona. 

    Kuri uyu munsi Manchester United yari yasuye Brentford ishaka kugaruka mu murongo w’intsinzi dore ko iyi kipe yari yitwaye neza mu mikino ya gicuti.

    Dasilva rutahizamu wa Brentford ntabwo yahaye agahenge Manchester United kuko ku munota wa 10 gusa yahise afungura amazamu. Ku munota wa 18 Jensen yatsinze igitego cya kabiri ndetse ibintu bikomeza kuba bibi imbere ya Manchester United.

    Ku munota wa 30 Mee yatsinze igitego cya 3 mu gihe Manchester United ikitekerezaho Mbeumo yabatsinze igitego ku munota wa 36 ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 4 ku busa bwa Manchester United.

    Mu gice cya kabiri Manchester United yakoze impinduka ishyiramo Malacia, Raphael Varane na Scott McTominay.

    Manchester United yakomeje gushaka ibitego ariko biranga umukino urinda urangira bikiri ibitego 4-0 bwa Manchester United. 

    Manchester United yongeye gutangira nabi Shampiyona ndetse no kugaragara icyizere gike nk’uko mu myaka ibanza byagenze.

    Manchester United itsinzwe umukino wa 7 wikurikiranya muri shampiyona mu mikino yakiniye hanze.

    Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Manchester United ubu iraye ku mwanya wa nyuma n’ubusa bw’amanota ikaba ifite umwenda w’ibitego 5.

    Manchester United igisubizo gikomeje kubura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119981/manchester-united-0-4-brentford-hahindutse-icupa-inzoga-iracyari-ya-yindi-119981.html

  • Hagiye kubaho impinduka mu kubara amanota y’ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kiratangaza ko hagiye kubaho impinduka mu manota y’ibizamini bya Leta (Grading System), (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/hagiye-kubaho-impinduka-mu-kubara-amanota-y-ibizamini-bya-leta

  • Birangiye Dore imbogo ahuye n’ibibazo bikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike uwitwa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dore imbogo, yiyunze na manager we Laila ku kibazo bari bagiranye, nyuma y'uko hari hakozwe video yamamaza Laila atabishaka, byatumye Vava ava iwabo I Nyamasheke akagaruka I Kigali gukomeza imishinga y'umuziki we na Laila nka manager.

    Kuri uyu wa 13 kanama 2022, mu kiganiro Vava ubwe yagiranye na urugendo tv, yatangaje ko umwanzuro afashe ari ndakuka wo gutandukana na manager we Laila kubwo kuba bapfuye kumwima agaciro, ndetse yewe nubwo byagizwe ibanga mbere ariko kuri ubu akaba yemera kubivuga, ahereye ku kwikunda ndetse no kumusahura, yagize ati' Laila arikunda cyane, ndetse yewe mfashe umwanzuro wo gutaha dore Bruce melody yanguriye kariya gakoresho ngiye kugira uko nigenza, naho kuba abafana banjye ndetse n'aba diaspora baranyohererezaga amafranga njye na Laila tukayagabanamo kabiri, nabyo abihombe ndagiye'.

    Abajijwe impamvu afashe umwanzuro wo kugenda akajya gushaka ahandi aba, Vava yavuze ko ubwo yamaraga kugaruka I Kigali yari azi ko agiye gukora akazi kajyanye n'umuziki ndetse akabona umwanya uhagije wo kubyitaho, ariko akihagera akazi ko mu rugo yakarekaga gusa igihe itangazamakuru ryabaga ryaje, ati' iyo itangazamakuru ryabaga ryaje nibwo narekaga akazi ko mu rugo, Laila namusabye ko yashaka undi mukozi byibura kugira ngo nanjye nshake umwanya wo kujya nsubiramo indirimbo mbere yo kuyikora arabyanga, ahubwo azana murumuna we ari nawe ntandaro yo kuba ngiye'.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-dore-imbogo-ahuye-nibibazo-bikomeye-cyane/

  • Vipers yageze I Kigali yitabiriye Rayon Sports Day #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Vipers yageze i Kigali gufatanya na Rayon Sports mu munsi mukuru wayo imurikaho abakinnyi bashya n'ingamba yinjiranye mu mwaka w'imikino.

    Iyi kipe yatwaye Shampiyona yo muri Uganda, yageze ku Kibuga cy'Indege i Kanombe saa saba n'iminota makumyabiri.

    Yaje idafite rutahizamu wayo ukomeye, Cezar Lobi Manzoki, urwaye ariko yari kumwe na Aboubakar Lawal uheruka mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali.

    Umutoza wa Vipers, Robertihno, yavuze ko yari akumbuye abafana ba Rayon Sports ndetse ko mu Rwanda ari mu rugo.

    Ati 'Mu Rwanda ni mu rugo ha kabiri, nari nkumbuye abafana ba Rayon Sports twagiranye ibihe byiza. Buri gihe nibuka igitego Sarpong yatsinze kuri penaliti ndetse n'amashyi yabo ya 'Huuuu'.

    Umunsi wa Rayon Day uteganyijwe ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, aho igikorwa nyamukuru ari umukino wa gishuti uzaba kuri uwo munsi saa kumi n'ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Uwo mukino uzabanzirizwa n'ibirori byo kwerekana abakinnyi bashya n'umwambaro Rayon Sports izambara mu mwaka mushya w'imikino wa 2022/23.

    Ku Cyumweru Vipers izatemberezwa i Kigali nyuma isure urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

    Nyuma ya saa sita amakipe yombi azasangira, nyuma habeho ikiganiro n'itangazamakuru, ubundi ku mugoroba ikorere imyitozo mu Nzove.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/vipers-yageze-i-kigali-yitabiriye-rayon-sports-day

  • Kenya: Bategerezanyije amatsiko ibiva mu matora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, ku bakandida babiri bakomeye bahanganye mu guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, ari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/kenya-bategerezanyije-amatsiko-ibiva-mu-matora

  • Nyuma ya Real Madrid nzasezera – Umutoza Carlo Ancelotti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Umutaliyani Carlos Ancelotti yahishuye ko nyuma y’uko azaba avuye muri iyi kipe ari gutoza kugeza ubu azahita asezera kuri uyu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nyuma-ya-real-madrid-nzasezera-umutoza-carlo-ancelotti