Category: Uncategorized

  • Abarimu bifuza guhindura ibigo bamenyeshejwe… – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu cy'Uburezi REB cyamenyesheje abarimu bose ko igihe cyo gusabira kwimurwa kizatangira tariki 17 Kanama 2022, aho hazakoreshwa uburyo bw'ikoranabuhanga bwitwa TMIS. Mu itangazo ryanyujijwe kuri Tweet ya Rwanda Education Board (REB), rivuga ko abarimu bose bifuza kwimuka bazatangira kubisaba tariki 17 Kanama 2022. Iri tangazo riragira riti

    'REB iramenyesha abarimu bifuza gusaba 'mutation' ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 uburyo bw'ikoranabuhanga (TMIS) buzaba bufunguye kugira ngo batangire basabe. Amabwiriza arambuye ajyanye n'iki gikorwa muzayamenyeshwa ku wa 2 tariki ya 16 Kanama 2022.

    Ubusanzwe abarimu basaba kwimurwa ni abarezi batuye kure y'ikigo bigishaho, cyangwa abandi bafite impamvu zumvikana. Mbere y'uko hatekerezwa ku buryo bw'ikoranabuhanga, abarezi bakoreshaga uburyo bw'inyandiko yagezwaga ku biro by'Akarere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119958/abarimu-bifuza-guhindura-ibigo-bamenyeshejwe-igihe-uburyo-bwikoranabuhanga-tmis-buzatangir-119958.html

  • Rwanda: Umukobwa yakubise Inkoni kugeza yambitswe ubusa (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi ku rubuga rwa twitter hasakajwe amashusho uri gukubitwa n'abagenzi be kugeza aho yambitswe ubusa ku karubanda.

    Uyu mukobwa utamenyekanye amazina yagaragaye yandagajwe n'abagenzi bakubitaga ngo yambare imyenda mu gihe we yabuze icyo akora kubera Inkoni.

    Ingingo va 121: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
    Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana. umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Kumakuru mashyashya nuko byagenze😥😥😂😂😂 pic.twitter.com/UUo3wV9b6p

    — General Sir 🇷🇼🇷🇼⭕⭕ (@Nyakubahwa_) August 12, 2022

    Abakubise uyu mukobwa mu gihe bazafatwa ndetse bagahamwa n'icyaha bashobora guhanishwa iyi ngingo 121 yo mu bitabo by'amategeko.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umukobwa-yakubise-inkoni-kugeza-yambitswe-ubusa-video/

  • Kenya: Akanama gashinzwe amatora kahakanye ibihuha bivugwa ku cyatindije gutangaza uwatsinze #rwanda #RwOT

    Umutegetsi wo hejuru wo mu kanama k'amatora ka Kenya yavuze ko uburyo bwo kubara amajwi butinjiriwe mu ikoranabuhanga, ibizwi nka 'hacking', mu gihe hakomeje gutegerezwa ibyavuye mu matora ya perezida yo ku wa kabiri.

    Marjan Hussein Marjan, umuyobozi nshingwabikorwa w'aka kanama, yagize ati: “Nta kintu na kimwe nk'icyo cyabayeho. [Ibyo] Ni amakuru atari ukuri yo kuyobya”.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa ibirego byuko hari ibyavuye mu matora bitari ukuri byabaruwe mu majwi, mu gihe cy'igenzura ry'amajwi.

    Imibare y'amajwi itangazwa n'ibitangazamakuru yerekana ko abakandida babiri bakomeye – Raila Odinga na William Ruto – bahatanye cyane.

    Ariko akanama k'amatora konyine ni ko gashobora gutangaza uwatsinze amatora – kandi gafite iminsi irindwi, uhereye ku munsi w'amatora, yo kuba kamutangaje.

    Ku wa gatanu nyuma ya saa sita z'amanywa, Marjan yabwiye abanyamakuru ati: “Twateganyije ko abantu bazagerageza kwinjirira uburyo bwacu… turizeza igihugu cyose ko uburyo bwacu mu by'ukuri bufite umutekano”.

    Mbere yaho, umukuru w'akanama k'amatora Wafula Chebukati yashimangiye ko nta mpamvu ihari yo guta umutwe mu gihe abantu babonye imibare itandukanye itangazwa n'ibitangazamakuru bitandukanye kuko mu mpera imibare yose izaba isa.

    Ati: “Ibyavuye mu matora biva ahantu hamwe ku rubuga ruri ku mugaragaro; imikorere [ya buri gitangazamakuru] iratandukanye”.

    Ni iki kirimo kubera ku biro bikuru bikusanyirizwamo amajwi?

    Ibi biro biri ku kigo ndangamuco kizwi nka Bomas, mu murwa mukuru Nairobi, ni ho abakozi b'akanama k'amatora kazwi nka 'Independent Electoral and Boundaries Commission' (IEBC) bahugiye bagenzura ibyavuye mu matora.

    Ku wa gatanu, Chebukati yemeye ko abona ko iki gikorwa kirimo gufata igihe kirekire cyane, abyegeka ku ndorerezi z'amashyaka.

    Abakozi bo muri iki kigo barimo kugereranya amafoto y'impapuro z'ibyavuye mu matora zo mu biro by'itora birenga 46,000 byo mu gihugu, babihuza n'impapuro z'umwimerere zirimo kuzanwa kuri ibi biro n'abakozi b'akanama k'amatora bavuye muri buri karere mu turere 290 twose hamwe.

    Ibi ni mu rwego rwo kugenzura ko ibyavuye mu matora bihura.

    Ibi biba birebwa n'indorerezi z'amashyaka akomeye yitabiriye amatora.

    Chebukati avuga ko izo ndorerezi zikomeza gutinza iki gikorwa ubusanzwe cyoroshye, zigatuma kiba icy'”ubushakashatsi”.

    Yavuze ko abategetsi badakwiye kurenza iminota 15 mu kugenzura buri gice cy'ibyavuye mu matora.

    Kubara amajwi mu biro bimwe na bimwe by'itora kwaranakererejwe, ndetse ingendo zerekeza i Nairobi, cyane cyane z'abakozi bavuye mu turere twa kure, na zo zishobora kuba zaragize uruhare mu gutuma ibintu bigenda gahoro.

    Kugenzura ibyavuye mu matora kwanahagaritsweho gato ku wa gatanu, nyuma yo guterana amagambo kwabayeho, bivugwa ko kwari kurimo umuntu udafite icyangombwa wabonywe afite mudasobwa igendanwa (laptop) – ariko akanama IEBC kavuze ko kaje gusanga nta makenga iteje.

    Amakusanya y'ibitangazamakuru akorwa gute?

    Amatsinda y'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ari mu gikorwa kirimo akazi kenshi cyo kohereza mu bitangazamakuru byayo imibare babonye ivuye muri buri biro by'itora, ibiro bimwe ku bindi.

    Buri gitangazamakuru kirimo kubikora ku muvuduko utandukanye n'uw'ikindi, ndetse kigahitamo ibiro by'itora, gihereye ku biro bitandukanye n'ibyo ikindi cyahereyeho.

    Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatanu, ibitangazamakuru byo muri Kenya byari byagabanyije umuvuduko wabyo mu gutangaza ibarura ry'amajwi – nubwo impamvu yabiteye itazwi neza, bamwe bakavuga ko abanyamakuru bari bananiwe cyane.

    Chebukati yavuze ko yari yizeye ko ibitangazamakuru bizishyira hamwe mu gukusanya ibiva mu matora, ariko ko ibitangazamakuru byafashe icyemezo cyuko buri kimwe kibikora ukwacyo.

    Abanya-Kenya barimo kwiyumva gute?

    Hari uguhangayika mu gihugu, kubera ko mu gihe cyashize impaka ku byavuye mu matora zateje urugomo cyangwa amatora yose akaburizwamo.

    Nyuma y'amatora yo mu 2007, abantu batari munsi ya 1200 barishwe, naho abandi 600,000 bata ingo zabo, nyuma y'ibyavuzwe byuko amatora yabayemo ubujura bw'amajwi.

    Mu mwaka wa 2017, ibibazo bikomeye mu mikorere byatumye urukiko rw'ikirenga ruhindura impfabusa ibyavuye mu matora, rutegeka ko amatora ya perezida asubirwamo.

    Abategetsi bo mu kanama k'amatora bari ku gitutu cyo gutuma noneho kuri iyi nshuro babikora neza.

    Akenshi mu gihe cy'amatora ubuzima mu gihugu buba bumeze nk'ubwahagaze.

    Ibikorwa mu gihugu birimo kugenda gahoro ndetse amashuri akomeje gufunga imiryango kugeza nibura ku wa mbere w'icyumweru gitaha.

    Mu gice cyahariwe ubucuruzi cy'i Nairobi rwagati, imihanda ubusanzwe iba yuzuye abantu, ubu ahanini irimo ubusa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-akanama-gashinzwe-amatora-kahakanye-ibihuha-byavugwaga-ku-cyatindije

  • Kabuga Félicien agiye kwitaba Urukiko mu nama itegura urubanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT) rwatangaje ko ku ya 18 Kanama 2022 ari bwo Félicien Kabuga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/kabuga-felicien-agiye-kwitaba-urukiko-mu-nama-itegura-urubanza

  • Mu mvugo ikomeye Kecapu wo muri Bamenya yabwije ukuri abageze intorezo ubukwe bwe harimo n’umukinnyi wa filime wavuze ko ahubutse (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mukayizere Jalia Nelly [Kecapu] ukunzwe muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yavuze ko yababajwe cyane n’abantu bagiye bagera intorezo ubukwe bwe bavuga ko butazaba barimo n’umwe mu bakinnyi ba sinema nyarwanda wavuze ko ahubutse, gusa ngo Imana icyo yatangiye iranagisoza.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022 ni bwo Kecapu yakoze ubukwe na Mutabazi Jean Luc bari bamaze imyaka 10 bakunda.

    Ni ubukwe butavuzweho rumwe cyane kuko kuva muri Gicurasi 2022 yamwambika impeta ya fiançailles abantu batabyemeraga babifataga nka filime arimo gukina.

    Byagiye bifata indi ntera kugera aho abantu batangira na we kumubwira ko ubukwe bwe butazaba, abandi bakumubwira ko azamera nka mugenzi we bakinana muri Bamenya, Bijoux bivugwa ko yahise atandukana n’umugabo nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Kecapu mu mvugo yumvikanamo uburakari, yasabye abantu kugabanya imitekerereze mibi kandi ko uko wakifuriza umuntu ikintu kibi atari ko gihita kimubaho.

    Ati 'Abantu bajye bagabanya imitekerereze ipfuye, bagomba no kugira ibintu bizima batekereza, bajye bareka no guhora batekereza ibintu bibi ku muntu, kuko kunyifuriza ikintu kibi ntabwo kizambaho kuko ngo wowe ubishaka, kizaba kuko Imana ariko yabigennye.'

    Yaniyamye abantu bafata inkuru ya Bijoux bakayigereranya n’iye, icya mbere ngo si impanga ye ikindi ngo n’abantu bifatiye ku gahanga Bijoux ariko nyamara nta wuzi ikibazo yagiranye n’umugabo we.

    Ati 'Abantu bafata inkuru ya Bijoux bakayisanisha n’iyanjye, ese mbere hose Bijoux ababwira uko yitwa yigeze ababwira ngo mfite impanga yitwa Kecapu? N’impanga zimwe na zimwe ntabwo zihuza ubuzima, ikindi ntibigeze bumva Bijoux ajya imbere y’itangazamakuru ngo agire icyo abivugaho.'

    'Bajye bavuga baziga kandi niba abantu bagiranye ibibazo bajye bareka kujya ku ruhande rumwe ngo bihe umuntu, bihaye Bijoux ntibazi ukuri kw’ibintu bye n’umugabo we, bampe amahoro rero byibuze njye na Bojoux ntibatubonye, hari ukuntu abantu baba ari inshuti bahorana bya hafi, ibyo ntabwo babituziho, ntibatuzi mu gakungu, bampe amahoro.'

    Ngo ni benshi bagiye bagera ubukwe bwe intorezo bavuga ko butazaba, abandi bamwita ikirara n’ibindi, nyuma yabwo ngo bamubwiye ko ari umunyamahirwe.

    Ati 'Hari abantu benshi bumvaga ko ubukwe butazaba kubera ko, ubundi se bwaba gute uriya ni ikirara, abasitari ntabwo bubaka, ngo bizahita bimera nk’ibya Bijoux namubwira iki, ngo cyokora uriya musore na we arahubutse. '

    'Ubukwe bwarabaye bambwira ukuntu ndi umunyamahirwe kuba nkoze ubukwe ntarozwe, ariko naravuze ngo Imana yagennye ko ngomba gukora ubukwe izanandinda, yarandinze ubukwe buraba, buba bwiza cyane.'

    Kecapu kandi yanahishuye ko hari umukinnyi wa filime nyarwanda na we wavuze ko ahubutse, kandi nyamara ngo na we abonye ayo mahirwe yayasamira hejuru.

    Ati 'Hari umuturage umwe turakorana, aba muri sinema, yaravuze ngo ndahubutse. Ngo ndahubutse Mana wee, uzi iyo agira ayo mahirwe na we agahubuka nkanjye? Uzi ukuntu yirirwa azenguruka, ahahaha! Ntabwo nsetse kubera ko ari mu bintu bijagaraye ariko nsetswa n’ibyo bintu bye.'

    Kecapu ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunzwe ndetse n’izina rye rikaba rimaze gutumbagira muri sinema, ubu akunzwe muri filime y’uruhererekane itambuka kuri YouTube ya Bamenya n’izindi.

    Ubukwe bwabo bwagezwe intorezo kenshi

    Ashima Imana ko bwageze neza

    Ubu urugo rwabo rumeze nezaaaa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mvugo-ikomeye-kecapu-wo-muri-bamenya-yabwije-ukuri-abageze-intorezo-ubukwe-bwe-harimo-n-umukinnyi-wa-filime-wavuze-ko-ahubutse-video

  • Mbaye narabikoze ari byo ikosa ryaba ari irihe? – Miss Mutesi Jolly avuga kubamushinja ifungwa rya Prince Kid #rwanda #RwOT

    Nyampina w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly avuga ko nta ruhare na ruto yagize mu ifungwa rya Isimwe Dieudonne [Prince Kid], umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda, ariko ngo ibivugwa bibaye ari na byo yumva nta kosa yaba yarakoze.

    Tariki ya 26 Mata 2022 nibwo Prince Kid, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitatu; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose yakorewe abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Ubwo yatwabwaga muri yombi hagiye havugwa byinshi ndetse benshi bashyira mu majwi Miss Mutesi Jolly ko yaba ari umwe mu bihishe inyuma y’ifungwa rye, aho yafatanyije na Miss Nshuti Muheto Divine, Nyampinga w’u Rwanda 2022 cyane ko hanagiye hanze amajwi ye avugana na Prince Kid.

    Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Mutesi Jolly yavuze ko ibyo ari ukumubeshyera kuko nta bushobozi bwo kubeshya inzego z’umutekano afite ndetse nta n’undi ubufite.

    Ati 'Ese reka nkubaze icya mbere cyo ntabwo mfite ubushobozi bwabeshya inzego z’ubutabera ibyo ni no gusuzugura, nta muntu n’umwe ufite ubushobozi bubeshya inzego z’ubutabera, ikindi intego z’ubutabera ntabwo zirenganya, ziriho kugira ngo zirenganure abarengana.'

    Yakomeje kandi avuga ko ibyavuzwe kuri Prince Kid bibaye ari byo, we aramutse yarakoze ibyo bamushinja ntiyumva ikosa yaba yarakoze.

    Ati 'Kwibwira ko ari njye ubyihishe inyuma, ariko ubundi reka mbaze, mbaye narabikoze, ari byo ikosa ryaba ari irihe? Reka dutekereze ko ibivugwa ari byo ukabikora ikibazo cyaba kirimo ni ikihe? '

    Yakomeje avuga ko abantu icyo bakwiye gukora ari ugusaba Imana ikamworohereza akaba umwere ariko na none icyaha nikimuhama ngo azihangane.

    Ati 'Umuvandimwe reka tumureke Imana izamworohereze kuko urubuga (Miss Rwanda) ni rwiza twese rwatugiriye akamaro muri rusange wenda uko yakorwaga n’ibiki tureke inzego z’ubutabera zibigemo kuko aracyari umwere kugeza icyaha kimuhamye, ashobora kuba umwere, naba umwere ni ukumwakira muri sosiyete tubishimire Imana ariko n’ataba n’umwere icyaha kikamuhama ubwo na we azabibazwa.'

    Ibyo kuvuga ngo ni we na Muheto bamugambaniye si byo kuko nta nyungu bari babifitemo, ngo ibivugwa ni sinema abanyarwanda bakunda kwikinira.

    Ati 'Tumurangize bigende bite? Dutegure Miss Rwanda? Izo ni sinema z’abanyarwanda baba bifitiye bakunda gukina agasobanuye kakarangira, bitandukanye n’ukuri, ukuri kuzamenyekana, inzego z’umutekano tuzireke zikore akazi ka zo, tureke guca imanza.'

    Mu majwi yagiye hanze ya Muheto avugana na Prince Kid amusaba kumushimisha, yumvikanye avuga ko azamufasha kugera aho Mutesi Jolly na Nimwiza Meghan bageze, benshi babifashe nk’aho na bo baryamanye na we, gusa Jolly si ko abibona kuko yabifashe nko kuba Prince Kid yarimo yiteretera umwana amubwira ibyo azamugezaho.

    Ati 'None se niba umuntu arimo kwiteretera umwana, akamubwira ngo ndashaka kuzakugira nka Jolly kuba akwereka icyitegererezo bihuriye he no kuba mwararyamanye? Njye nta kintu kibi mbibona kumvuga, ikibazo ni uko yankoresheje wenda ashaka gufatirana umwana w’umukobwa ariko kuvuga ko ashaka kumugeza aho Jolly ageze nta kibazo kirimo, yatangaga urugero abantu iyo batereta se ntubizi, arakubwira ngo nzaguha ikiyaga cya Kivu, yakiguha ate se?'

    Prince Kid yaburanye ku ifungwa n’infungurwa by’agateganya ariko Urukiko rwanga icyifuzo cye cyo kuburana ari hanze maze akatirwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Mutesi Jolly yahakanye ibyo ashinjwa ariko ngo binabaye ari ukuri yumva nta kosa yaba yarakoze

    Miss Nshuti Divine Muheto ni we watanze ikirego

    Prince Kid yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mbaye-narabikoze-ari-byo-ikosa-ryaba-ari-irihe-miss-mutesi-jolly-avuga-kubamushinja-ifungwa-rya-prince-kid

  • Kigali:Hari Igiti kidasanzwe Kimaze Imyaka 300 #rwanda #RwOT

    Icyakora mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rutunga naho hari igiti abahatuye bita Icubya cyangwa Umuvugangoma cyangwa Ikigumbashi cyangwa Imana ya Nyakalima kimaze imyaka 300 nk’uko babivuga.

    Ni igiti abahanga bita Cordia Africana.

    Abagituriye babwiye bagenzi bacu ba The New Times ko bakunze bumva ko umuntu wese wageragezaga kugitema, bitamuhiraga.

    Utararwaraga ngo anegekare, yahitaga ahasiga ubuzima.

    Amateka yacyo ngo yatangiye ku ngoma y’umwami Cyilima II Rujugira.

    Uyu yategetse Rwanda guhera mu mwaka wa 1675 kugeza mu mwaka wa 1708.

    Iby’uko uwashakaga kugitema yahuraga n’ibibazo bishobora kuba bigendanye n’imihango y’ubupfumu yakorerwaga mu nsi y’amashami yacyo.

    Iyi mihango yatumye cyamamara kandi gifatwa nk’igiti gitagatifu.

    Rujugira uyu niwe wazanye imvugo ngo 'u RWANDA RURATERA NTIRUTERWA’

    Iyo mvugo yaje nyuma y’uko atsinze ubwami bune bwari bwaragambanye ko buzatera u Rwanda ariko intasi zarwo zirabimenya ni ko gutera mbere y’abo banzi b’u Rwanda.

    Abo banzi bari abo mu bwami bwa Ndorwa, Burundi, Bugesera na Gisaka.

    Imitwe y’ingabo za Cyilima Rujugira yari myinshi ariko iyabaye ingenzi ni izitwaga Urukatsa, Imvejuru, Abadahemuka, Inyaruguru, Inyakare, Ababanda, Abakemba, Ababito n’Intarindwa.

    Mu mirwano yakurikiyeho, abarwanyi b’i Ndorwa baje gufata igice cya Gasabo ariko umwana wa Cyilima witwaga Ndabarasa aza kuhigarurira.

    Rujugira yategetse Ndabarasa gutura iyo za Gasabo kugira ngo akomeze aharinde, uyu aza kuhatera kiriya giti twavuze haruguru.

    Yagiteye mu rwego rwo kwishimira intsinzi ku banya Ndorwa.

    Cyarakuze kiba inganzamarumbo k’uburyo abagituriye n’ubu baza gukorera inama munsi yacyo.

    Munsi yacyo kandi hakorerwaga ibikorwa by’imitsindo yo guha ingabo z’u Rwanda intsinzi yo kuzatsinda uruhenu abanzi barwo mu ntambara u Rwanda rwagabaga hirya no hino.

    Hari umuturage wabwiye umunyamakuru ko kuva yavuka nawe yasanze kiriya giti kingana kuriya ndetse ngo na Sekuru wavutse mu mwaka wa 1917 nawe yamubwiraga ko yavutse ari uko kingana.

    Ubusanzwe kandi mu gupima igihe ibintu bya kera mu mateka, hari ishami ry’amateka ryigwa muri Kaminuza rishinzwe kureba igihe amasubyo by’ibiti yafashe kugira isubyo rimwe rikure, n’igihe irindi ryafashe kugira ngo bigende gutyo bityo bakamenya ibihe bitandukanye icyo giti cyakuriyemo

    Baryita 'Dendrochronology’.

    N’ubwo iki giti kitaratemwa ngo harebwe mu by’ukuri igihe kimaze, kuba gihari ubwabyo ni amateka ubwayo akwiye kurindwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Hari-Igiti-kidasanzwe-Kimaze-Imyaka-300

  • IBUKA yatanze inama yo kwitabaza RIB ku kibazo cya Pasiteri wa ADEPR ushinjwa gutoteza mugenzi we warokotse Jenoside #rwanda #RwOT

    Ubushize Pedezida wa IBUKA Nkuranga Egide yvuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’itoteza n’imvugo ikomeretsa bishinjwa Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Itorero ADEPR, Past Budigiri Herman ko yabwiye mugenzi we Past Kalisa Jean Marie Vianney wayirokotse.

    Uwo munsi Nkuranga Egide yavuze ko nta kopi bigeze babona Past Kalisa yabageneye.

    Nkuranga avuga ko agiye gusaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftali gukurikirana ibya Past Budigiri ushinjwa iki cyaha.

    Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naftali yagiranye n’UMUSEKE avuga ko Past Kalisa Jean Marie Vianney wabwiwe amagambo akomeretsa ko agomba gutanga ikirego mu Bugenzacyaha kugira ngo arenganurwe.

    Ati :'Biriya biri mu byaha nshinjabyaha bihanwa n’amategeko, kuva aho abwiriwe ayo magambo, Past Kalisa ntabwo yigeze atanga ikirego mu Bugenzacyaha, niba afite ibimenyetso namugira inama yo kuregera RIB.'

    Ahishakiye yavuze ko Past Kalisa ari umuntu mukuru udakeneye ko urwego rumusimbura.

    Ati : 'Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zirakora kandi twizera ko zizamurenganura.'

    Uyu muyobozi avuga ko ubutabera aribwo buzagaragaza ukuri ko Past Kalisa yarenganijwe cyangwa ari ibinyoma.

    Yavuze ko agomba kwitabaza IBUKA cyangwa izindi nzego baramutse bamwimye serivisi yifuza.

    Ati : 'Kugeza ubu ntabwo yatubwira ngo tumwibukirize RIB, kubera ko atigeze abaregera atere intambwe atange ikirego.'

    Past Kalisa Jean Marie Vianney warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ashinja Past Budigiri Herman ko yabwiye abakozi barenga 100 bari mu mahugurwa i Muhanga ko atigeze arokoka ndetse ko nta muntu wo mu Muryango we wazize Jenoside.

    Amagambo bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bemeza ko uyu mushumba yayavuze koko kandi byari saa saba z’amanywa, bongeraho ko bamwe mu bari aho bahungabanye bakayabwira na Past Kalisa.

    Past Budigiri Herman ushinjwa itoteza n’imvugo ikomeretsa yahakanye ko atigeze avuga ayo magambo ko na we ayumvana abantu batandukanye.

    Past Kalisa avuga ko yahisemo kwandikira Past Budigiri Herman agenera kopi inzego zitandukanye ashaka ko bikemuka mu nzira z’Ubumwe n’ubwiyunge.

    Kalisa akavuga ko Past Budirigi ashinja itoteza n’imvugo ikomeretsa, atasubije iyi baruwa mu nyandiko cyangwa akoresheje ubundi buryo, akavuga ko ari agasuzuguro akomeje kugaragaza kiyongera ku gahinda yamuteje.

    Hari amakuru avuga ko uyu Past Kalisa Jean Marie Vianney yiciwe abo mu muryango we batari bake, ndetse ko Umubyeyi we (Maman) umubiri we utaraboneka kugeza ubu kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

    Past Kalisa Jean Marie Vianney avuga ko ababajwe n’amagambo amukomeretsa yavuzwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Itorero ADEPR Past Budigiri Herman

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IBUKA-yatanze-inama-yo-kwitabaza-RIB-ku-kibazo-cya-Pasiteri-wa-ADEPR-ushinjwa-gutoteza-mugenzi-we-warokotse-Jenoside

  • Iby’Imikoranire ya M23 na ADF yemejwe n’abarimo Depite Chrispin Bandela ishinja gufasha FDLR #rwanda #RwOT

    Ni nyuma yaho kuri uyu wa 12 kanama 2022 Chrispin Bandela umudepite wUhagarariye umujyi wa Butembo mu nteko ishingamategeko ya Kivu y’Amajyaruguru atangaje ko M23 iri gukorana n’umutwe wa ADF ugizwe n'Abagande bagendera ku mahame akaze y’idini ya Islam .

    Uyu mudepite akomeza avuga ko ashingira ku kuba hari abarwanyi ba ADF bagaragaye bambaye impuzankano ya M23 mu mashusho amaze minsi acicikana ku mbuga nkoranyamba muri Butembo ndetse ko hari intwaro ADF ikoresha zisa nk’iza M23.

    Mu kiganiro Rwandatribune yagiranye na Maj Willy Ngoma kuri uyu mugoroba yavuze ko M23 ntaho ihuriye na ADF kuko yihagije ubwayo ndetse ko itakorana nayo ngo kuko ADF ikora amabi menshi harimo no kubaga abantu isuba riva.

    Akomeza , abwira abashinja M23 gukorana na ADF ko ibyo byaba ari nko kugeraranya inka n’ingurube kuko M23 ari umutwe w’Abakongomani barwanira uburenganzira bwabo mu gihe ADF ari umutwe w’iterabwoba uzwi n’Isi yose. Ikindi ngo n’uko M23 ubwayo yigeze gusaba Guverinoma gushyiraho Burigade ihuriweho kugirango bahashye ADF kubera ibikorwa byayo by’urugomo ariko Leta ya DRCongo ikabyanga.

    Yagize ati :' Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa. Ntago M23 ishobora kugirana imikoranire na ADF. Ibyo ni nko kugeraranya Inka n’Ingurube. Twebwe Ubwacu twigeze gusaba Guverinoma gukora Brigade ihuriweho kugirango duhashye ADF kuko ari abantu bakora ibibi byinshi muri DRC ongo birimo kubaga abantu ariko irabyanga. Twe turi Abakongomi bawanira uburenganzira bwacu mu gihe ADF ari umutwe w’iterabwoba'

    Maj Willy Ngoma yarangije avuga ko abari gushinja M23 gukorana na ADF ari abahezanguni biganjemo Sosiyete Sivile na Bamwe mu badepite bakoreshwa na Guverinoma ya DR Congo bagamije gusebya no gusiga icyasha M23 kandi nyamara aribo bakorana n’imitwe yiterabwoba nka FDLR.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Iby-Imikoranire-ya-M23-na-ADF-yemejwe-n-abarimo-Depite-Chrispin-Bandela-ishinja-gufasha-FDLR