Category: Uncategorized

  • APR FC ikomeje kugaraguza agati Jeaque Tuyisenge na AS Kigali yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC imaze igihe itandukanye na rutahizamu wayo Jeaque Tuyisenge wahise yumvikana n'ikipe ya AS Kigali kuba yayerekezamo akaba ariho yakomereza akazi ke.

    Kuva Tuyisenge yamara kumvikana na AS Kigali ntago yari yahabwa ibaruwa imwemerera gukomeza akajya kwishakira indi kipe kandi nta kipe yamusinyisha mu gihe nta baruwa isinyweho n'ikipe yahoze akinira afite.

    Aya makuru y'uko yimwe ibaruwa turayakesha umunyamakuru w'imikino Niyibizi Aime wa Radiyo Fine FM,ndetse amakuru akaba yemeza ko ashobora kuzahabwa iyi baruwa imusohora muri APR FC nyuma y'iki cyumweru.

    Tuyisenge Jacques yanyuze mu amakipe atandukanye arimo Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC, Gor Mahia FC, Petro Atletico de Luanda, APR FC na AS Kigali agiye kwerekezamo.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ikomeje-kugaraguza-agati-jeaque-tuyisenge-na-as-kigali-yose/

  • Imvura y’ibitego, Rayon Sports isinyishije rutahizamu wazonze amahanga uzerekanwa mu ndege kuri Rayon day – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guca impaka akazi k'abayobozi karimo gakorwa neza kugira ngo abareyo banyotewe n'ibyishimo bongere bagarure akanyamuneza nagatwenge.

    Rutahizamu waciye muri rayon ariwe Bonfils Caleb yamaze gusinyira ikipe ya Murera ku masezerano y'amezi atandatu nkuko umunyamakuru Axel wa RBA abitangaza.

    Ikindi kandi uyu mukinnyi agomba kuzerekanwa mu ndege ku munsi wa Rayon day

    Bimenyimana Bonfils Caleb yabonye izuba ku wa 21 Ugushyingo 1997, yakiniye amakipe arimo Vital'O, Raigas FS, Atlantas, Pohronie FC na Kaisar FC ari nayo aheruka gukinira.

    Source : https://yegob.rw/imvura-yibitego-rayon-sports-isinyishije-rutahizamu-wazonze-amahanga-uzerekanwa-mu-ndege-kuri-rayon-day/

  • Amakuru mabi; Umubyeyi wa Meddy yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mama wa Meddy wari umaze igihe arwariye muri Kenya, kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru, yitabye Imana azize uburwayi.

    benshi batangiye kumwandikira ku mbuga nkoranya mbaga bamusaba kwihangana muri ibi bihe bikomeye.

    umunyamakuru Bayingana David uri mu nshuti za hafi za Meddy wanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati 'Kubura umubyeyi [Mama] aba ari ibyago bikomeye. Komera cyane Meddy. Roho ye [Mama wa Meddy] iruhukire muri paradizo.'

    Mu 2019, Meddy yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram amushimira. Icyo gihe yagize ati 'Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.'

    Meddy ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu rwanda uba mu gihugu cya leta zunze ubumwe z'amerika akaba ari naho ibikorwa bye by'umuziki abikorera.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mabi-umubyeyi-wa-meddy-yitabye-imana/

  • Iyahigaga yahiye ijanja, APR FC igaraguwe na AS Kigali ubugira gatatu mu mwaka umwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamukandagira mu kibuga asigaye agenda yomboka kugira ngo hatagira umenya ko yahageze, ikipe iyitwariyeho ibikombe bibiri ndetse yaranatamitse Kiyovu Sports igikombe ariko nayo ikananirwa kunywa ayo yakamiwe.

    Wa murindi wasimbuwe no kugenda yihishahisha yicyekacyeka dore ko namakuru kuyabona ari ikibazo bikavugwa ko ari ukugira ngo abafana bayo badakomeza kwiheba.

    Adil wamaze imikino 40 adatsindwa ashobora kuzamara indi adatsinda dore ko ejo bundi yatsinzwe na Gasogi hanyuma anganya na Policew nuyu munsi anganya atsindirwa kuri penality na AS Kigali.

    Igikombe cya Super kikaba kibonye nyiracyo nyuma yo gutwara n'igikombe cy'amahoro.

    Source : https://yegob.rw/iyahigaga-yahiye-ijanja-apr-fc-igaraguwe-na-as-kigali-ubugira-gatatu-mu-mwaka-umwe/

  • Kepler mu rugendo rwo kuzamura umubare w'abagore mu nzego z'imirimo – #rwanda #RwOT

    Kepler ni ishuri rikuru ryakira abahungu n'abakobwa ku kigero kingana, ni ukuvuga ko ari 50% kuri buri ruhande.

    Bijyanye na gahunda yayo yo kudaheza, yihaye intego yo kongera umubare w'abagore bakora muri iki kigo, ubu bagera kuri 34%.

    Ku wa Gatanu, tariki 12 Kanama 2022, Kepler yateguye igikorwa yise 'Women Networking Event', cyahuje abagore baturutse mu nzego zirimo iza leta, abikorera n'imiryango itari iya leta, cyabereye aho ikorera i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

    Abacyitabiriye basobanuriwe imiterere ya Kepler, ibikorwa byayo n'amahirwe ayibonekamo by'umwihariko ku bagore, banagira umwanya w'ibiganiro mu matsinda bitewe n'urwego rw'ubumenyi buri wese yibonamo.

    Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kepler, Kayihunga Jane, yatangaje ko ari ikigo gihuriwemo n'abantu b'ingeri zitandukanye, baba Abanyarwanda n'abanyamahanga, ariko ngo abagore baracyari bake.

    Ati 'Iyo turebye abakozi bacu dusanga hari icyuho mu buringanire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore. Uyu munsi twateguye iki gikorwa tugira ngo dukangure abagore baturutse hirya no hino – nubwo nta mirimo ihari uyu munsi ngo tuvuge ngo tugiye kubaha akazi – ariko mu bihe bizaza nihaba hari amahirwe y'akazi na bo bazabe babasha kuyabyaza umusaruro, nyuma yo gusobanukirwa Kepler n'ibikorwa byayo.'

    'Turatekereza ko abaje uyu munsi bafite uko bari bujyane amakuru yerekeye Kepler, ku buryo mu bihe biri imbere hari umusaruro bizatanga niharamuka hari imirimo ihari n'abagore bazashishikarira gusaba akazi.'

    Mulinda Olive witabiriye iki gikorwa aturutse mu kigo gikora ibijyanye n'itumanaho, yavuze ko mu byo yungutse harimo kumenya neza ibyo Kepler ikora, ikaba ari intambwe y'ubufatanye hagati yayo n'abitabiriye iyi gahunda.

    Ati 'Ubu ni bwo nsobanukiwe iki kigo neza. Ubundi nari nsanzwe nkizi ariko ntazi neza abo gikorana na bo, uko gahunda zacyo zifasha abantu batandukanye. Icyo ni cyo kintu cya mbere nkuyemo.'

    Ishimwe Gaelle witabiriye waturutse muri sosiyete ikora ibijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, we yavuze ko yishimiye guhura n'abagore bafite ubunararibonye butandukanye bakamenyana, bakungurana ibitekerezo.

    Ati 'Hari abo twagiye tuganira ku bunararibonye bwabo ariko icyari cyatuzanye ni ukumenya ibyo Kepler ikora. Ni ikigo kinini kandi gifite ibikorwa byiza, bishimishije. Ku bwanjye nabonye igikorwa cyo guhuza abagore ari ingirakamaro.'

    Nyuma y'iki gikorwa, hashyizweho urubuga ruhuza abacyitabiriye bose ruzajya rwifashishwa mu guhitamo aho buri wese yisanga mu gihe habonetse amahirwe runaka muri Kepler, bityo abe yabimenyeshwa.

    Kepler yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2004 nka Orphans of Rwanda, bigeze mu 2008 ihindura izina yitwa Generation Rwanda. Yafashaga abana b'abahanga bakomoka mu miryango itishoboye kwiga mu mashuri makuru y'imbere mu gihugu.

    Mu 2013 yatangije ubufatanye na Southern New Hampshire University (SNHU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (SNHU), abanyeshuri bayo bagakurikirana amasomo hakoreshejwe iyakure, bakabona impamyabumenyi z'iyi kaminuza.

    Mu 2015 yafunguye agashami mu Nkambi ya Kiziba mu Ntara y'Iburengerazuba, mu rwego rwo kwegereza impunzi z'Abanye-Congo amahirwe yo kwiga bakabona impamyabumenyi ya kaminuza.

    Mu mwaka wa 2021, Kepler yatangiye gukorana na Rwanda Polytechnic mu gufasha abanyeshuri barangije amasomo kubona ubumenyi nkenerwa bw'inyongera (soft skills), kugira ngo bazarusheho gutanga umusaruro nibagera mu kazi. Ni gahunda y'amasomo kandi yatangijwe muri Ethiopia, aho Kepler ifite ishami.

    Muri Mata 2022 nibwo hatangiye Kepler College, noneho yemererwa gutanga amasomo ajyanye n'isoko ry'umurimo mu Rwanda n'impamyabumenyi zayo, ihereye ku masomo ajyanye n'imicungire y'imishinga (project management).

    Itanga amasomo ategurira umunyeshuri kugira ubumenyi bumufasha kwisanga ku isoko ry'umurimo, aho nibura 90% baba bamaze kubona akazi nyuma y'amezi atandatu basoje amasomo.

    Abagera kuri 662 bamaze gusoza amasomo muri Kepler, barimo 30% baturuka mu miryango itishoboye. Biteganyijwe ko mu 2025 Kepler izaba imaze kwakira abanyeshuri bagera ku bihumbi 25.

    Wabaye umwanya wo kumenyana, gusabana no kungurana ibitekerezo ku bitabiriye iki gikorwa

    Bahuye barasabana ndetse bagirana ibiganiro mu matsinda bitewe n’icyiciro cy’ubumenyi buri wese yisangamo

    Muri ‘Women Network Event’ abagore basobanuriwe ibikorwa bya Kepler n’amahirwe ashobora kuyibonekamo

    Women Network Event muri Kepler ni igikorwa abitabiriye babona nk’intangiriro y’imikoranire hagati y’impande zombi

    Bari bahuze bari kuzuza imyirondoro izatuma mu gihe kizaza bigaragara aho buri wese yisanga mu gihe hari amahirwe abonetse bityo akaba yabimenyeshwa

    Hashyizweho urubuga abitabiriye buzuzagamo amakuru aberekeye

    Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kepler, Kayihunga Jane, yatangaje ko iki kigo cyifuza kuzamura umubare w’abagore mu nzego z’imirimo

    Nyuma y’iki gikorwa abagore bacyitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Munyakuri Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kepler-mu-rugendo-rwo-kuzamura-umubare-w-abagore-mu-nzego-z-imirimo

  • Rayon Sports yatangaje kapiteni wayo mushya #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko kapiteni wayo mushya ari myugariro Rwatubyaye Abdul uherutse kuyisinyira amasezerano y'imyaka 2 avuye Muri Macedonia.

    Mu kiganiro Rayon Sports yagiranye n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena 2022, nibwo yemeje uyu kapiteni.

    Umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko iyi kipe ikwiriye kapiteni nka Rwatubyaye kuko agaragaza ubushobozi budasanzwe bwo kuba yabikora.

    Yagize ati 'Mu minsi mike maranye na Rwatubyaye yanyeretse ko ari umuyobozi mwiza wazamfasha kuyobora bagenzi be mu kibuga mu mwaka w'imikino wa 2022-2023. Ni iby'agaciro kumugira nk'umukinnyi mukuru ndetse uyobora bagenzi be.'

    Rwatubyaye na we yashimiye umutoza ku bw'icyizere yamugiriye cyo kongera kumuha igitambaro cy'ubukapiteni. Yavuze ko atari akazi koroshye ariko katazamugora kuko atari bishya kuri we.

    Yagize ati 'Ndashimira umutoza ariko nta gishya ngiye gukora kuko umurimo nk'uyu ndawumenyereye. Icya mbere ni ukugirana ubufatanye n'abakinnyi bose, abayobozi ndetse n'abatoza. Urebye byose tubihurijeho kuko intego twese ni imwe, ni intsinzi. Nitubigenza gutyo nta kabuza tuzabigeraho.'

    Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports ayifasha kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup ndetse akanayihesha shampiyona 2.

    Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids na yo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-2017.

    Rwatubyaye yakuriye mu bakinnyi b'ingimbi (academy) ba APR FC aho yavuyemo yerekeza muri APR FC ayigiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yavuyemo mu mwaka wa 2019 yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatangaje-kapiteni-wayo-mushya

  • Umubyeyi w'umuhanzi Meddy yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Umubyeyi w'umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy],Cyabukombe Alphonsine, yitabye Imana azize uburwayi.

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mubyeyi yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, aho bivugwa ko yaguye muri Kenya aho yari amaze igihe kinini arwajwe na mukuru wa Meddy.IGIHE dukesha iyi nkuru kiravuga ko cyamenye iyi nkuru kiyikesha bamwe mu nshuti za hafi za Meddy.

    Byanashimangiwe n'umunyamakuru Bayingana David uri mu nshuti za hafi za Meddy wanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati 'Kubura umubyeyi [Mama] aba ari ibyago bikomeye. Komera cyane Meddy. Roho ye [Mama wa Meddy] iruhukire muri paradizo.'

    Kugeza ubu ariko Meddy cyangwa undi muntu wo mumuryango we ntarabasha kugira icyo avuga kuri aya makuru.

    Umuhanzi Meddy yakunze kugaragaza mama we nk'umuntu wicisha bugufi kandi urangwa n'urukundo.

    Mu 2019, yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram amushimira. Icyo gihe yagize ati 'Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.'

    Meddy yongeyeho ko mu bintu bikomeye nyina ahora amwibutsa mu biganiro bagirana ngo amubwira ko agomba gushyira isengesho imbere.

    Ati 'Ikintu cya mbere na nyuma akunda kumbwira, ni ukutazigera mpagarika gusenga.'

    Cyubukombe Alphonsine yashakanye na Sindayihebura Alphonse, ubwo babaga i Bujumbura mu Burundi ndetse ni naho Meddy yavukiye aho ari umwana wa kabiri mu bana bane uyu muryango wabyaye.

    Meddy ni kenshi yavuze ko yatangiye umuziki akiri muto nyuma y'uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by'umwihariko iyitwa Redemption song.

    Ababyeyi b'uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona amaso ku yandi kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

    Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umubyeyi-w-umuhanzi-meddy-yahitanwe-n-uburwayi

  • As Kigali yatsinze APR FC ku nshuro ya 3 yikurikiranya iyitwara Super Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup 2022) nyuma yo gutsinda APR FC kuri penaliti 5-3, nyuma y'umukino wamaze iminota 120 Nta kipe yinjije igitego.

    Uyu mukino wahuje APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2021-22 ndetse na AS Kigali yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2022.

    Aya makipe yaherukaga guhura muri shampiyona no ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro,iyo mikino yose AS Kigali itahana intsinzi.

    Mu bakinnyi bashya bari babanje mu kibuga amakipe yombi yaguze, AS Kigali yari yabanjemo rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Man Ykre na Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports ni mu gihe APR FC yari yabanjemo Niyigena Clement wavuye muri Rayon Sports na Niyibizi Ramadhan wavuye muri AS Kigali.

    Ku munota wa 27, Byiringiro Lague yahushije penaliti yakuwemo n'umunyezamu Fiacre Ntwari,nyuma y'ikosa Haruna Niyonzima yakoreye Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw'amahina ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel.

    Umukino warangiye ari 0-0 biba ngombwa ko hitatabazwa iminota 30 y'inyongera nayo itagize icyo itanga,hitabazwa penaliti.

    AS Kigali yinjije penaliti zose,yegukana iki gikombe kuri penaliti 5-3. Abakinnyi ba AS Kigali bateye ni Haruna Niyonzima, Bishira Latif, Rugirayabo Hassan, Kwitonda Ally na Akayezu Jean Bosco

    APR FC yinjije penaliti 4 nyuma y'aho Ishimwe Christian ayiteye mu kirere. Abazinjije ni Omborenga Fitina, Ruboneka Bosco na Ishimwe Fiston.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yatsinze-apr-fc-ku-nshuro-ya-3-yikurikiranya-iyitwara-super-cup

  • Umuhanzi Meddy ari mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meddy ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana.

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ni bwo inkuru y’uko Cyabukombe Alphonsine, nyina w’umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] yitabye Imana azize uburwayi yamenyekanye.

    Amakuru akaba avuga ko uyu mubyeyi yaguye muri Kenya aho yari arwariye.

    Ntabwo Meddy yigeze agira ikintu atangaza kuri uru rupfu rwa nyina, gusa benshi mu nshuti ze za hafi harimo n’umunyanakuru Ally Soudy, inshuti ye ndetse banabana muri Amerika bamwihanganishije muri ibi bihe bikomeye arimo byo kubura umubyeyi.

    Meddy muri 2019 abinyujije kuri Instagram ye yavuze ko nyina ari umuntu wihangana kandi ugira urukundo, ngo ikintu kimwe akunda kumubwira ni ukudahagarika gusenga.

    Ati “Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye. Ikintu cya mbere na nyuma akunda kumbwira, ni ukutazigera mpagarika gusenga.'

    Aheruka kuvuga ko nyina ari umuntu wicisha bugufi

    Nyina wa Meddy yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-meddy-ari-mu-gahinda-gakomeye

  • Kylian Mbappe yahishuye abakinnyi 3 bakwiriye kuvamo utwara Ballon d'Or n'uwo aha amahirwe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé, yatangaje ko kapiteni wa Real Madrid, Karim Benzema ariwe mukinnyi ufite amahirwe menshi yo gutsindira Ballon d'or 2022.

    Mbappé atekereza ko Benzema akwiye gutwara Ballon d'or nyuma yo gufasha Real Madrid gutwara igikombe cya Champions League uyu mwaka.

    Benzema w'imyaka 34, yagaragaje ko ari umunyabigwi w'ukuri wa Real Madrid mu myaka ishize kubera ibitego yayitsindiye n'ibitego yayihesheje.

    Benzema, hamwe na Mbappé, bashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi 30 bahatanira Ballon d'Or y'uyu mwaka rwashyizwe ahagaragara ku wa gatanu.

    Kuri uyu wa gatandatu, Kylian Mbappé ari mu kiganiro na France Football, mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro abahatanira Ballon d'or. By'umwihariko yatanze abakinnyi 3 bakwiriye kuvamo utwara iki gihembo muri uyu mwaka wa 2022.

    Ati: 'Batatu banjye ba mbere? Navuga Benzema, njye ubwanjye, na Mané. Navuga ko uyu mwaka ari intsinzi kuri Benzema.

    Afite imyaka 34, yagize umwaka mwiza cyane mu buzima bwe, yegukanye ikindi gikombe cya Champions League kandi akenshi itanga amahirwe.”

    Yongeyeho ati: 'Ndi Karim,ndatsinze uyu mwaka, nareka gutekereza kuri Ballon d'or ubuziraherezo. Ndashaka gutsinda Ballon d'or vuba aha. Kimwe na benshi. Usibye ko ahari hari benshi badatinyuka kubyemera. Ndacyizera neza ko igikomeye ari ugutwara iya mbere.

    Umwaka ushize, Lionel Messi mugenzi wa Mbappe muri Paris Saint Germain niwe watwaye iki gihembo atsinze Robert Lewandowski na Jorginho.

    Ariko, ayo mazina uko ari atatu yasigaye muri batatu ba mbere ubushize nta n'umwe wabonetse mu bo Mbappe aha amahirwe uyu mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yahishuye-abakinnyi-3-bakwiriye-kuvamo-utwara-ballon-d-or-n-uwo