Category: Uncategorized

  • #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 4,035 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-wanduye-yabonetse-mu-bipimo-4-035

  • Ibyishimo kwa Perezida Kagame : Umuhungu we yahawe Ipetit rya Sous Lieutenant mu ishuri rya Gisirikare rifite ibigwi #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ingabo, avuga ko Ian Kagame yasoje aya masomo yo ku rwego rwa Ofisiye muto, hamwe n’abandi Banyarwanda babiri ari bo Park Udahemuka ndetse na David Nsengiyumva.

    Ian Kagame ubusanzwe ni umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame. Iri shuri asorejemo amasomo mu bya gisirikare, rifite ibigwi bikomeye mu gutoza abasirikare bakuru, bo mu gihugu cy’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’i Bwami, aho bongererwa ubumenyi mu kuyobora ingabo.

    Asoje aya masomo amushyira kuri uru rwego, yiyongera ku yo yaherukaga gusoza mu mwaka wa 2019 y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Master’s), mu bijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza yitiriwe Williams (Williams College) muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ibyishimo-kwa-Perezida-Kagame-Umuhungu-we-yahawe-Ipetit-rya-Sous-Lieutenant-mu-ishuri-rya-Gisirikare-rifite-ibigwi

  • Ian Kagame yaherewe ipeti rya Sous Lieutenant mu ishuri rya Gisirikare ry'Ubwami bw'Abongereza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Kanama 2022, Umuhungu wa Perezida Kagame na Jeannette Kagame, Ian Kagame Yasoje amasomo mu ishuri rya Gisirikare ry'Ubwami bw'Ubwongereza( Royal Military Academy) aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant. Ni umuhango wabereye i Sandhurt mu gihugu cy'Ubwongereza, aho wanitabiriwe na Perezida Kagame na Madame we Jeannette Kagame.

    Uretse uyu muhungu wa Perezida Kagame na Jeannette Kagame, warangije aya masomo ya Gisirikare akambikwa ipeti rya Sous Lieutenant, hari n'abandi Banyarwanda babiri basoje aya masomo ku rwego rumwe barimo; Park Udahemuka hamwe na David Nsengiyumva nkuko byatangajwe n'Igisirikare cy'u Rwanda.

    Perezida Kagame yitabiriye uyu muhango warimo n'abandi banyarwanda 2.
    Perezida Kagame na Madame we Jeannette Kagame bakiranywe icyubahiro gikwiye Umukuru w'Igihugu hanaririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu.
    Ian Kagame na bagenzi be basozanije amasomo.

    Igisirikare cy'u Rwanda cyishimiye kurangiza amasomo kw'aba banyarwanda barimo umwana wa Perezida Kagame. 

    Munyaneza

    Source : https://www.intyoza.com/ian-kagame-yaherewe-ipeti-rya-sous-lieutenant-mu-ishuri-rya-gisirikare-ryubwami-bwabongereza/

  • Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yakebuye inzego z'Abagore mu kwesa Imihigo  #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimiye uturere twitwaye neza mu kwesa imihigo ku gipimo cyo hejuru, akebura abagaragaje intege nke, abasaba kureba aho baguye bityo bakanoza ibyo batakoze mu mwaka mushya w'Imihigo wa 2022-2023. Ibi yabigarutseho mu nama y'inteko rusange yahuje abagize inzego z'Inama y'Igihugu y'abagore mu ntara y'Amajyepfo.

    Yagize ati' Ndashimira abagerageje kugera ku ntego zari zarahizwe mu mihigo ya ba Mutimawurugo ya 2021-2022 yo gufasha abaturage kugera ku ntego nziza zo kurandura imbireho mibi y'umuryango ndetse no kurandura ibibazo bikigaragara bibangamiye abaturage'.

    Guverineri Kayitesi, yongeyeho ko abatarabashije kugera ku ntego zabo zo kubona amanota hagendewe ku bikorwa bakoze, ko imihigo bahize bakwiye kureba aho bagize intege nkeya bityo bakabasha kuzamura ibipimo byatumye batagera kubyo bari barahize mu 2021-2022 ari nako bategura umwaka mushya w'Imihigo bahizemo wa 2022-2023.

    Ni iki abesheje inihigo ku kigero cyo hejuru barushije abandi ?

    Umuyobozi wungirije mu karere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dusabe Denyse avuga ko bagiye baba hafi ya Komite zatowe z'abagore no kujya inama no kurandatana hagamijwe kwesa imihigo, hamwe no kugabanya ibibazo bibangamiye imiryango kandi  buri wese akabigiramo uruhare rwo gufasha abo ayobora kubyitaho.

    Yagize ati' Twagiye tuba hafi komite z'Abagize inama z'Abagore kugirango zibashe kurandatana hagamijwe kuzamurana mu kwesa imihigo no kugabanya ibibazo bibangamiye imiryango kandi buri wese akabigiramo uruhare ruziguye rwo gufasha abayobora kubyitaho, bityo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage bikagabanuka n'ibihari bigafatirwa ingamba'.

    Perezidante w'Inama y'Igihugu y'abagore mu karere ka Muhanga, Mukasekuru Marcelline avuga ko umwanya wa Kabiri babonye bawukesha gufatanya n'inzego zitandukanye harimo n'abafatanyabikorwa mu gufasha abaturage kuva mu bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo ndetse hakanategurwa uko ibi bibazo bikigaragara byakwitabwaho hagakorwa ubukangurambaga.

    Yagize ati' Nibyo twabonye umwanya mwiza kubera ko twabashije gufatanya n'inzego zitandukanye harimo n'abafatanyabikorwa bagiye begera abaturage bakabafasha kuva mu bibazo bitandukanye bibangamira imibereho myiza y'abaturage ndetse tugafatanya gutegura uburyo bwo guhangana n'ibibazo bitandukanye, hagakorwa ubukangurambaga bwo kwereka abaturage bacu uko twanononsora ibijyanye n'inshingano zacu'.

    Muri iyi ntara, haracyari imiryango ibana mu makimbirane ndetse indi ikabana mu buryo butemewe n'amategeko, aho akenshi usanga ibi bigira uruhare mu byaha birimo no guterwa inda kw'Abangavu batarageza imyaka y'ubukure, abandi bakishora mu ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ibindi byangiza ejo heza h'umuryango. Gusa na none, muri iyi ntara abakoze ubugenzuzi ku bijyanye no kwesa imihigo, bavuga ko hari aho bagiye basanga hari ibikorwa ariko bakabura za Raporo ziherekeza ibikorwa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/amajyepfo-guverineri-kayitesi-yakebuye-inzego-zabagore-mu-kwesa-imihigo/

  • Umukobwa yabaye umumiliyoneri nyuma yo kugurisha ibice by'umubiri we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi udasanzwe yahindutse umucuruzi winjiza miriyoni y'amadolari mugurisha ibintu bidasanzwe kuri interineti harimo urutoki, imyenda y'imbere.

    Rebekka Blue, ufite imyaka 28, wiyita 'The Professional Goddess', yagize amahirwe yo kugurisha ibintu bidasanzwe binyuze muri imwe mu mishinga ye yo kuri interineti.

    Rebekka yagiye akora imirimo myinshi mu myaka yashize, harimo kwakira podcast, kwandika igitabo no kubaka ikirango gikora ibyuma bigamije isoko ry'umugore ryiswe 'Blade for Babes'.

    Ariko nubwo afite inshingano nyinshi, yinjiza amafaranga menshi ,uyu mukobwa yinjiza hagati y amadorali $ 5,000 na 10,000 $ 'ugereranije' ku kwezi — mugurisha ibintu bidasanzwe kuri interineti.

    Yagurishije imyenda yakoreshejwe,na zimwe muntoki ze ,nimpeta. urutoki kandi yambaye cyane, kandi abira ibyuya, imyenda muri Amerika yose.

    Umunyembaraga Rebekka, ukomoka i Wilmington, muri Leta ya Carolina y'Amajyaruguru, yavuye mu mashuri yisumbuye afite imyaka 18 ntiyiga kaminuza.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yabaye-umumiliyoneri-nyuma-yo-kugurisha-ibice-byumubiri-we/

  • Mama Sava avuze ku mugabo ugiye kumurongora||umva ibyo atangaje kuri Bijoux – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyana Analysa umaze kwamamara cyane mu ruganda rwa cinema nka Mama sava muri film y'uruhererekana ya papa sava, yagize icyo avuga ku bukwe bwe bwa kabiri ndetse n'umugabo bazabana dore ko Atari ubwa mbere azaba ashatse umugabo.

    Mu kiganiro yagiranye na Chita, Analysa yavuze ko afite umugabo wamwambitse impeta ndetse bikaba biteganijwe ko bazabana, igihe bizaba bibaye akaba ari umugabo wa kabiri azaba ashakanye na we kubera ko hari uwo batandukanye kera bari barasezeranye, aho uwo batandukanye bari barakoze ubukwe mu kwezi kwa ukwakira 2015.

    Abajijwe itandukaniro abona hagati y'umubano n'umugabo bari hafi kurushinga ndetse n'uwo batandukanye, ndetse n'ikintu yicuza ku rugo rwe rwabanje yagize ati' nshaka umugabo bwa mbere nari umwana, kuko nari mfite imyaka 19, birumvikana nari ntarakura, naho itandukaniro riri hagati y'ubu n'ahashize ni uko nzashaka umugabo ukuze kandi uzi kubaka icyo aricyo'.

    Yakomeje avuga ko ikintu yicuza ku rugo rwe rwabanje n'umugabo batandukanye, ari uko atagize ukwihangana guhagije, bikaba byaramuhaye isomo ku buryo undi bazashakana bitazigera bisaba kwihangana kuko azaba azi ibyo arimo ndetse n'icyo ashaka cyane ko noneho yamaze gusobanukirwa n'ibitagenda neza n'uburyo bwo kubyitaho nk'umuntu mukuru.

    Yakomeje avuga ku nkundo z'iki gihe ariko aserereza itangazamakuru, atanga urugero kuri Bijoux Aline wo muri Bamenya, avuga ko buri muntu wese yagakwiye guhitamo bigendanye n'amahitamo ye ndetse n'icyo akeneye, gusa ariko nanone ntiyabura kuvuga ko aho kugira ngo ahinduranye umugabo yahinduranya umukunzi batarashakana.

    Abajijwe ku mugabo bateganya kuzabana ndetse wanamwambitse impeta ariko yita ko Atari impeta yo kumusaba kuba umugore, yavuze ko ataragera igihe cyo kumutangaza, ariko yemeza ko ari umugabo ukuze kandi wigeze kubaka urugo, akaba ari umunyarwanda unatuye mu Rwanda, dore ko abajijwe niba ari umu diaspora yahakaniye kure avuga ko atakundana n'umuntu wo muri diaspora kuko adakunda urukundo rw'ahantu kure.

    Source : https://yegob.rw/mama-sava-avuze-ku-mugabo-ugiye-kumurongoraumva-ibyo-atangaje-kuri-bijoux/

  • Mpesa Agent Commission Chart 2022 rates #rwanda #RwOT

    Mpesa agent commission chart rates for the year 2022. Becoming […]

    The post Mpesa Agent Commission Chart 2022 rates appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/mpesa-agent-commission-chart/

  • Urubyiruko rwashishikarijwe kwicarana n'abakuze bagasasa inzobe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022, ni bwo uyu muryango wahurije hamwe urubyiruko n'abakuze barenga 100, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko.

    Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Christiane Rulinda, yavuze ko guhuza urubyiruko n'abasheshe akanguhe ari bumwe mu buryo bashyizeho, mu kunoza umubano w'urubyiruko n'abafata ibyemezo hagamijwe ubwumvikane n'ubufatanye hagati yabo.

    Imibare igaragaza ko Afurika ari yo ifite icyuho kinini hagati y'ibisekuru mu myaka 40 ishize. Ni mu gihe 40% by'abatuye Afurika bari munsi y'imyaka 15, ndetse mu Rwanda, 71% bari munsi y'imyaka 30.

    Rulinda yavuze ko ibiganiro n'uru rubyiruko n'abakuze, birufasha kumvwa n'abafata ibyemezo ku rwego rw'igihugu.

    Yakomeje ati “Ndizera ko koroshya ibiganiro hagati y'ibyiciro byombi bizazamura imyifatire, aho ibibazo bigaragara nk'amahirwe, aho kwibanda ku ngaruka mbi zishobora kuvuka.”

    Ni mu gihe ngo muri iyi minsi hagaragara cyane ivangura n'imyumvire idahwitse mu bisekuru bitandukanye.

    Ibyo ngo biba inzitizi ku ruhare bagira muri sosiyete, kandi ahanini bigaterwa no kutamenya ukuri ku bijyanye n'imibereho y'ibindi byiciro.

    Yakomeje ati “Guteza imbere imikoranire isanzwe hagati y'abantu batanganya imyaka bishobora gufasha mu kugabanya imyumvire idahwitse, kuzamura imyumvire itandukanya abantu mu byiciro hagendewe ku myaka n'ibibazo bahuriyeho.”

    Rulinda avuga ko kwimakaza ubu bufatanye birimo inyungu kuri sosiyete.

    Yakomeje ati “Guteza imbere ubufatanye bw'ibisekuruza byaba igisubizo ku bibazo bimwe duhura na byo muri sosiyete, mu gukoresha neza ibyo twese dushobora gutanga hatagendewe ku myaka yacu, kandi bikagira inyungu mu bukungu n'imibereho myiza kuri bose.”

    Ibi biganiro ngo bituma habaho ubwumvane hagati y'ibyiciro byombi, abakuru bagakura amasomo ku bibazo urubyiruko ruhura nabyo, abato nabo bakigira ku ntambwe z'abababanjirije.

    Rulinda yakomeje ati “Ni muri urwo rwego, amajwi y'urubyiruko, cyane cyane abakobwa bakiri bato, agomba kumvwa n'ibitekerezo byabo bikinjizwa mu bikorwa bya politiki.”

    Elie Mugabowishema washize Umuryango Nsindagiza Organization mu 2014, yavuze ko mu guhangana kw'ibisekuru, yasanze Isi yita cyane ku bakiri bato, ntihe umwanya abakuze kandi bose ariho bagana.

    Yavuze ko buri cyiciro gikwiye kuba gitekereza ku kindi.

    Ati “Abakiri bato bakeneye kwita ku bageze mu zabukuru, kugira ngo bafashe abageze mu za bukuru batanze imbaraga zabo, batanze ubushobozi bwabo, kugira ngo tube tugeze aho turi uyu munsi.”

    Yavuze ko binyuze mu mbaraga bashyize hamwe, bishimira ko hamaze gushyirwaho politiki y'igihugu y'abageze mu zabukuru, yemejwe muri Gicurasi 2021.

    Mu ngingo enye ziyigize, ngo hateganyijwemo ubusabane bw'abakiri bato n'abageze mu za bukuru, kandi ngo ni ikintu gikomeye.

    Yavuze ko bakomeje n'ubukangurambaga kugira ngo hasinywe amasezerano Nyafurika y'inyongera y'abageze mu zabukuru, ari na ko basaba Umuryango w'Abibumbye gushyiraho amasezerano mpuzamahanga y'abageze mu zabukuru.

    Marthe Mukantwari wabaye umwarimu igihe kirekire, yavuze ko hakenewe ko ababyeyi bongera imishyikirano n'abana babo, ari nacyo gutuma bashobora kubabwira ibyo batekereza.

    Ni ibintu muri iki gihe ngo bitacyoroha, kubera ko ubuzima busigaye bugoye, ari ukuzinduka abantu bajya gushakisha, ugasanga “umwana ahita aba umukozi wo mu rugo, nyina akajya gushaka imibereho.”

    Ibyo ngo bituma abana batagihuza umuco, ababyeyi bamwe ntibabatoze indangagaciro.

    Icyakora ngo hari urubyiruko usanga rurangaye, rushukwa cyane n'ibyo rubona mu ikoranabuhanga, rimwe na rimwe rukabikoresha nabi.

    Yashimye iki gitekerezo cyo gushyira hamwe abakuru n'abato ngo barusheho kuganira, “kugira ngo turebe ko hari icyo twakosora amazi atararenga inkombe.”

    Mu gihe hatabayeho ibiganiro bihagije, ngo usanga habaho kwigagaza haba ku ruhande rw'ababyeyi cyangwa rw'abana.

    Umukozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Alfred Karekezi, yasabye ko imiryango irushaho gufatanya mu kunga ubumwe, kandi abana ntibahezwe mu biganiro bijyanye nayo.

    Yakanguriye ababyeyi guha abana umwanya uhagije ngo baganire kandi bakita ku kumenya ibyo abana bareba ku ikoranabuhanga, kuko ari bimwe mu bishobora kubayobya.

    Umuyobozi wungirije wa Never Again Rwanda, Christiane Rulinda, yavuze ko guhuza urubyiruko n'abasheshe akanguhe ari uburyo bwo kunoza umubano w'urubyiruko n'abafata ibyemezo

    Marthe Mukantwari yasabye ababyeyi kwita ku kuganiriza abana babo

    Elie Mugabowishema washinze Umuryango Nsindagiza Organization, yasabye ko urubyiruko rurushaho gufasha abakuze

    Urubyiruko n’abakuze bunguranye ibitekerezo mu matsinda

    Iki kiganiro cyabaye umwanya wo gushyikirana ku rubyiruko n’abakuru

    Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu

    Umukozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Alfred Karekezi, yasabye ko imiryango irushaho gufatanya mu kunga ubumwe, kandi abana ntibahezwe mu biganiro bijyanye na yo

    Abitabiriye ibi biganiro beretswe umukino wiswe “Urunana rw'Abato n'Abakuru turukomereho”

    Urubyiruko rwagaragaje ko kujya inama n’abakuze ari ingenzi, aho kuba hakora amabwiriza ahabwa abana gusa

    Uru rubyiruko n’abakuze bagize umwanya wo kuganirira mu matsinda ku ngingo zireba impande zombi

    Iki kiganiro cyahurije hamwe abarenga 100


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwashishikarijwe-kwicarana-n-abakuze-bagasasa-inzobe

  • Lionel Messi yabuze mu bahatanira Ballon d'Or bwa mbere kuva 2005 #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru France Football cyatangaje abakinnyi 30 bahatanira Ballon d'or mu mwaka wa 22 mu bagabo,abagore,abatoza n'abana, aho umukinnyi mwiza ku isi agomba gutangazwa mu birori bizaba mu Kwakira.

    Lionel Messi watwaye Ballon d'or iheruka yabuze ku rutonde rw'abakinnyi 30 bazakurwamo uzayihabwa uyu mwaka nyuma yo kutitwara neza muri PSG.

    Bwa 1 mu myaka 17 Messi yabuze mu bakinnyi 30 beza batorwamo uwa mbere ku isi.

    Umukinnyi bamaze igihe kinini bahanganye, Cristiano Ronaldo yabonetse ku rutonde ariko kizigenza Neymar Jr nawe ntiyabashije kwinjiramo.

    Kuva muri 2005,Lionel Messi ntiyigeze abura kuri uru rutonde ariko kuri iyi nshuro atanze Cristiano Ronaldo utararuburaho kuva icyo gihe.

    Karim Benzema wa Real Madrid niwe ufite amahirwe menshi cyane yo kwegukana iki gihembo nyuma yo gufasha Real Madrid gutwara La Liga na Champions League mu mwaka w'imikino ushize.Abo bahanganye baza hafi ni Kevin De Bruyne, Sadio Mane na Kylian Mbappe.

    Lionel Messi yegukanye Ballon d'Or ya karindwi muri 2021 ariko uyu munya Argentine yahuye n'ibihe bitoroshye muri Paris Saint-Germain yagezemo mu mpeshyi ishize byatumye atigaragaza.

    Ikipe ya Liverpool ifitemo abakinnyi 6 inganya na Real Madrid zahuriye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

    Abakinnyi 30 batoranyijwe:

    1.Erling Haaland (Manchester City)
    2.Dusan Vlahovic (Juventus)
    3.Joao Cancelo (Manchester City)
    4.Kylian Mbappe (PSG)
    5.Virgil van Dijk (Liverpool)
    6.Sebastian Haller (Borussia Dortmund)
    7.Cristiano Ronaldo (Manchester United)
    8.Antonio Rudiger (Real Madrid)
    9.Kevin De Bruyne (Manchester City)
    10.Luka Modric (Real Madrid)
    11.Mike Maignan (AC Milan)
    12.Harry Kane (Tottenham)
    13.Darwin Núñez (Liverpool)
    14.Phil Foden (Man City)
    15.Sadio Mané (Bayern)
    16.Riyad Mahrez (Man City)
    17.Casemiro (Real Madrid)
    18.Heung-Min Son (Tottenham)
    19.Fabinho (Liverpool)
    20.Karim Benzema (Real Madrid)
    21.Trent Alexander-Arnold (Liverpool)
    22.Vinicius JR (Real Madrid)
    23.Bernardo Silva (Man City)
    24.Luis Díaz (Liverpool)
    25.Robert Lewandowski (Barcelona)
    26.Thibaut Courtois (Real Madrid)
    27.Rafael Leão (AC Milan)
    28.Christopher Nkunku (RB Leipzig)
    29.Mohamed Salah (Liverpool)
    30.Joshua Kimmich (Bayern)

    Ibyo Benzema uhabwa amahirwe menshi yakoze muri 2021/2022:

    Imikino:56
    Ibitego: 50
    Imipira ivamo ibitego :16

    Yatwaye:

    LaLiga
    Supercopa
    Nations League
    Champions League
    UCL Player of the Season
    UCL Golden Boot
    Pichichi Trophy

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yabuze-mu-bahatanira-ballon-d-or-ku-nshuro-ya-mbere-kuva-2005