Category: Uncategorized

  • AS Kigali itsinze APR FC iyitwara igikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, kuri sitade ya Kigali hakinwe umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda Super Cup 2022, ikipe ya AS Kigali ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/AS-Kigali-itsinze-APR-FC-iyitwara-igikombe

  • Miss Nishimwe biravugwa ko yambuwe uburenganz… – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuwa Gatandatu  tariki ya 13 Kamena 2022, rigaragaza ko Miss University Burundi 2022 wari wambitswe ikamba tariki ya 5 Kanama 2022 agomba gusimburwa na Miss Niteka Marvella, umukobwa w’imyaka 19.

    Niteka Marvella umukobwa w’imyaka 19 uzahagararira igihugu cy’u Burundi ni umunyeshuri wiga mu  mwaka wa kabiri, muri Kaminuza yitwa Université  Lumière de Bujumbura. Uyu mukobwa akaba yaritabiriye n’amarushwa ya Miss Burundi 2022, kandi yatoranyijwe mu bakobwa 25 bageze mu cyiciro cya Miss Burundi yari yitabiriwe n’abakobwa 136.

    Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu yatumye Miss University Burundi 2022 Nishimwe Claudie Laurie, yamburwa uburenganzira bwo guhagararira u Burundi mu marushanwa ya Miss University Africa 2022.

    Source: Magazine la jeunesse 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119993/miss-nishimwe-biravugwa-ko-yambuwe-uburenganzira-bwo-kujya-mu-marushanwa-asimbuzwa-miss-me-119993.html

  • AS Kigali yatsinze APR FC ku nshuro ya 3 yikurikiranya iyitwara Super Cup (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    AS Kigali yegukanye igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup 2022), ni nyuma yo gutsinda APR FC kuri penaliti 5-3, amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Uyu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu wahuje APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2021-22 ndetse na AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2022.

    Amakipe yombi yagiye guhura nyuma y’uko umutoza Casa Mbungo André yabatsinze mu mikino ibiri baheruka guhura muri shampiyona no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

    Mu bakinnyi bashya bari babanje mu kibuga amakipe yombi yaguze, AS Kigali yari yabanjemo rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Man Ykre na Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports ni mu gihe APR FC yari yabanjemo Niyigena Clement wavuye muri Rayon Sports na Niyibizi Ramadhan wavuye muri AS Kigali.

    Mu minota 10 ya mbere amakipe yombi yageragezaga gusatira hari hamaze kuboneka koruneri 3, 2 za APR FC n’imwe ya AS Kigali yari yanamaze gutera ishoti rigana mu izamu rya Tchabalala ku munota wa 7.

    Umukino wakomeje gukinirwa hagati ubona ko atinyana, nta mahirwe menshi yigeze aboneka ku mpande zombi.

    Ku munota wa 27, Byiringiro Lague yahushije penaliti yateye umunyezamu Fiacre akawufata, ni nyuma y’ikosa Haruna Niyonzima yakoreye Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw’amahina ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel.

    Ku munota wa 42, Mugisha Bonheur yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Ntwari Fiacre arawufata. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Man Ykre na Dusingizimana Gilbert hajyamo Akayezu Jean Bosco na Ahoyikuye Jean Paul Mukonya.

    Ku munota wa 56, Ishimwe Pierre yakuyemo umupira w’umutwe ukomeye wa Tchabalala yari ahawe na Haruna Niyonzima. Kuri uyu munota APR FC yakoze impinduka Lague aha umwanya Ishimwe Anicet. AS Kigali ku munota wa 61 na yo yakuyemo Kalisa Rashid hinjiramo Juma Lawrence.

    Manishimwe Djabel yateye ishoti rikomeye ku munota wa 71 ariko unyura hanze gato yaryo.

    APR FC yakoze impanuka za kabiri ku munota wa 72, Manishimwe Djabel aha umwanya Ishimwe Fiston.

    Haruna Niyonzima yahannye ikosa ryakorewe Niyonzima Olivier Seif, yateye umupira mwiza ariko Tchabalala ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 80, Juma wa AS Kigali yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Ruboneka Bosco ariko rihanwe na Ishimwe Anicet ntiryagira icyo ritanga.

    Ku munota wa 84, AS Kigali yakuyemo Kakule Mugheni Fabrice hinjiramo Landry.

    Umukino warangiye ari 0-0 biba ngombwa ko hitatabazwa iminota 30 y’inyongera.

    Iyi minota 30 nacyo yatanze kuko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa bahita bitabaza penaliti.

    AS Kigali yaje kwegukana iki gikombe kuri penaliti 5-3. Abakinnyi ba AS Kigali bose bazinjije ari bo Haruna Niyonzima, Bishira Latif, Rugirayabo Hassan, Kwitonda Ally na Akayezu Jean Bosco

    APR FC, Ishimwe Christian yayihushije ni mu gihe Omborenga Fitina, Ruboneka Bosco na Ishimwe Fiston bazinjije.

    11 amakipe yombi yabanje mu kibuga

    APR FC: Ishimwe Pierre, Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Niyigena Clement, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves

    AS Kigali: Ntwari Fiacre, Dusingizimana Gilbert Rugirayabo Hassan, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Niyonzima Olivier Seif, Kakule Mugheni Fabrice, Niyonzima Haruna, Kalisa Rashid, Shabani Hussein Tchabalala na Man Ykre

    Mugunga Yves yagerageje kugora AS Kigali

    Wari umukino utanogeye ijisho

    Hagaragaye kwitanga ku mpande zombi

    Ikosa Haruna Niyonzima yakoze ryavuyemo penaliti

    Umusifuzi Abdul yahise atanga penaliti

    Ntabwo Haruna yemeraga iri kosa

    Iyi penaliti yateje imvururu kugeza aho Seif yahawe ikarita y’umuhondo

    Penaliti ya Lague, Fiacre yahise ayikuramo

    Haruna Niyonzima yagoye APR FC cyane

    Kalisa Rashid hagati y’abakinnyi ba APR FC, Ruboneka Bosco na Bonheur

    Abakinnyi ba APR FC bazibira Tchabalala

    Byageze aho Adil imibare imubana myinshi

    Iminota yose Casa Mbungo yari ahagaze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsinze-apr-fc-ku-nshuro-ya-3-yikurikiranya-iyitwara-super-cup-amafoto

  • Ukraine: Zelensky yaburiye abasirikare ba Russia bari ku ruganda rw'ingufu kirimbuzi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Ukraine yaburiye ko abasirikare b'Uburusiya abo ari bo bose barasa ku ruganda rugoswe rw'ingufu za nikleyeri rwa Zaporizhzhia bazaraswaho n'inzego z'umutekano.

    Mu ijambo avuga buri joro yavuze ku wa gatandatu, Volodymyr Zelensky yavuze ko umusirikare uwo ari we wese w'Uburusiya urasa kuri urwo ruganda cyangwa urasira kuri urwo ruganda azaba uwo “kuraswaho mu buryo bwihariye” na Ukraine.

    Yanashinje Uburusiya guhindura urwo ruganda ikigo cya gisirikare no kurukoresha nk'”igikangisho cya nikleyeri”.

    Uburusiya bwafashe urwo ruganda mu kwezi kwa gatatu nyuma y'imirwano ikomeye.

    Ni rwo ruganda rwa mbere runini rw'ingufu za nikleyeri i Burayi, kandi ruri ahantu h'ingenzi mu mujyi wa Nikopol wo mu majyepfo ya Ukraine.

    Abakozi mu bya tekinike b'Abanya-Ukraine baracyakoresha urwo ruganda, nubwo rwigaruriwe n'Uburusiya.

    Muri iki cyumweru, uru ruganda rwarashweho n'imbunda za rutura, Uburusiya na Ukraine buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwarashe kuri urwo ruganda.

    Mu ijambo rye rya nijoro ari mu murwa mukuru Kyiv, Zelensky yavuze ko Uburusiya burimo gukora “ubushotoranyi buhoraho” mu kurasa kuri urwo ruganda.

    Yavuze ko abasirikare bari kuri urwo ruganda barukoresheje nk'ibirindiro byabo byo kurasiramo umujyi wa Nikopol n'umujyi bituranye wa Marganets.

    Yagize ati: “Buri musirikare w'Uburusiya urasa ku ruganda, cyangwa akarasa yikinze ku ruganda, agomba kumva ko ahinduka uwo kuraswaho mu buryo bwihariye n'ubutasi bwacu, inzego z'umutekano zihariye zacu, igisirikare cyacu”.

    Yongeyeho ko “buri munsi” kwigarurira urwo ruganda kw'Uburusiya “kongera inkeke y'iyoherezwa ry'ingufu [zarwo] ku Burayi”.

    Ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine na bwo bwashinje Uburusiya ubushotoranyi mu gushyira igifaru cyigendesha cya Pion hanze y'umujyi uri hafi aho, no kugisiga irangi mu mabara y'ibendera rya Ukraine, mu kugerageza guhindanya isura (izina) ya Ukraine.

    Muri iki cyumweru, iperereza rya BBC ryahishuye ko abakozi benshi b'Abanya-Ukraine bo kuri urwo ruganda bakora bacunzwe n'abarinzi bitwaje intwaro, kandi bagakorera mu buryo bugoye cyane.

    Ku wa kane, ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga bo mu bihugu bikize cyane ku isi bihuriye mu itsinda rya G7, basabye ko Uburusiya buva kuri urwo ruganda ako kanya.

    Kuburira kwabo kwunze mu bikubiye mu matangazo y'ikigo mpuzamahanga cy'umuryango w'abibumbye cy'ubugenzuzi bw'ingufu za nikleyeri (IAEA), yasabye ko harangira “ibikorwa bya gisirikare byose bishyira mu kaga umutekano wa nikleyeri”.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres yaburiye ko uko ibintu bimeze kuri urwo ruganda bishobora “kugeza ku makuba”.

    Ariko Uburusiya bwakomeje guhakana buvuga ko nta kibi bwakoze kuri uru ruganda.

    Ndetse na Vladimir Rogov, umutegetsi washyizweho n'Uburusiya muri ako gace, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko abasirikare ba Ukraine barimo kurasa kuri urwo ruganda.

    Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Uburusiya yavuze ko yigaruriye urwo ruganda mu gukumira ko hagira ibintu by'ubumara birusohokamo mu gihe cy'imirwano muri ako karere.

    Abategetsi bo muri iyi minisiteri bakorera muri ONU basabye ko haba inama yihutirwa y'akanama k'umutekano ka ONU yo kwiga ku kuntu ibintu bimeze kuri urwo ruganda. Iyi nama izabera i New York ku wa kane.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-zelensky-yaburiye-abasirikare-ba-russia-bari-ku-ruganda-rw-ingufu

  • Icyatumye Bimenyimana Bonfils Caleb ava muri… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwizengurukaho ishakisha rutahizamu w’umwaka, Kaizer Chiefs yagaruye amaso kuri rutahizamu ukomoka mu Burundi Bimenyimana Bonfils Caleb. Uyu musore w’imyaka 24 yamaze ibyumweru 3 ari mu igerageza mu ikipe ya Kaizer Chiefs, gusa umutoza w’iyi kipe Arthur Zwane ntiyashima urwego rwe byatumye uyu mukinnyi bamusezerera agaruka mu Rwanda aho yari amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports.

    Ku nshuro ya mbere uyu mutoza yari yatangaje ko ibyo bashakaga muri rutahizamu bidahuye n'ibyo Caleb yari afite. 'Turashaka umwataka ukomeye w’umuhigi kandi ufite imbaraga. Abo turi kubona usanga batagurishwa, cyangwa se bahenze.” Celeb nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Kaizer Chiefs yatumijeho abandi bakinnyi ariko isanga bari ku rwego rwo hasi kuruta Caleb.

    Caleb ubwo yari mu igerageza muri Kaizer Chiefs 

    Umwaka ushize w’imikino Kaizer Chiefs yarekuye abakinnyi bane barimo Leonardo Castro, Samir Nurkovic, Lazalous Kambole na Bernard Parker ariko na n'ubu babuze abasimbura babo. Wayde Lakay na Darren Smith ni bamwe mu bakinnyi baje mu igerageza muri iyi kipe ariko basanga bari hasi cyane.

    Kaizer Chiefs imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 7 gusa, Ashley du Preez ni mwe mubakinnyi utaha izamu bafite kandi babona ko adahagije. Imwe mu mpamvu nyamukuru twamenye zatumye Caleb atumizwaho igutaraganya ni uko iyi kipe yatsinzwe umukino ufungura shampiyona igitego 1-0, bahita babona ko igihe cyabajyanye basinyisha Caleb, ahubwo bakazashaka Rutahizamu nyuma.

    Amakuru ducyesha umwe mubareberera uyu mukinnyi avuga ko Caleb ashobora kuzasinya amasezerano y’umwaka umwe, akajya ahembwa miliyoni zigera kuri 4 z’amanyarwanda.

    Caleb yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119989/icyatumye-bimenyimana-bonfils-caleb-ava-muri-afurika-yepfo-cyakemutse-azatangwaho-angahe-119989.html

  • Amafoto; dore iminzani yeruye ivuga ku gisebo cya Manchester united – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bikomeye nka ESPN, Sky Sports, Goal ndetse nibindi butandukanye byagiye bigira icyo bivuga ku itsindwa n'iyandagazwa rya Manchester united nyuma yo gutsindwa ibitego bine ku busa.

    Ni amwe mu mafoto agaragaza uburyo Ten Hag yabyitwaragamo nuko yahitaga yifata iyo byabaga bimubayeho (hinjiye ikindi😂).

    Source : https://yegob.rw/amafoto-dore-iminzani-yeruye-ivuga-ku-gisebo-cya-manchester-united/

  • Nyanza: Umugabo yaguwe gitumo ari gusambana na nyirabukwe #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 45 wo mu mudugudu Kigarama mu Kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza yaguwe gitumo n'umugore we ari gusambana na nyirabukwe w'imyaka 72.

    Byabaye kuri uyu wa Gatanu. Iyi nkuru ikimara kuba kimomo inzego z'ibanze zahise zihagoboka zijyana uwo mugabo na nyirabukwe hirindwa ko bagirirwa nabi.

    Uyu mugore wifashwe na nyina asambana n'umugabo we yemereye BTN ko yabasanganye ku buriri anashimangira ko yabaye iciro ry'imigani muri ako gace bitewe n'ibyabaye.

    Yagize ati 'Nabasanze ku buriri none nabaye iciro ry'umugani, ndifuza ko babafungura njye nkigendera,kuko bari kuvuga ngo nafungishije mama n'umugabo.'

    Abaturage bo muri aka gace.babwiye BTN ko batunguwe n'iyi nkuru y'uyu mugabo wafashwe n'umugore we ari gusambana na nyirabukwe bakanashimangira ko ijbyabaye ari amahano.

    Umugore umwe yagize 'Njye nibwo bwa mbere numvise umuntu warongoye nyirabukwe.'

    Umusaza umwe yagize 'Uko mbyumva numva ari amahano, kuva namenya ubwenge ibyo bintu ntabwo nigeze mbyumva.'

    Ubuyobozi bw'uyu murenge wa Mukingo bwavuze ko bukimenya aya makuru bwahise bwihutira gufata uyu mugabo na nyirabukwe bubakura muri urwo rugo kubera ko uwo mugore yari ari guteza amahane, ku buryo bashoboraga kugirirwa nabi.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyanza-umugabo-yaguwe-gitumo-ari-gusambana-na-nyirabukwe