Category: Uncategorized

  • Volleyball U21: U Rwanda rutsinzwe umukino wa kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi yongeye gutakaza umukino, mu irushanwa ry’ingimbi zitarengeje imyaka 21 rikomeje kubera mu gihugu cya Tunisia, aho (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-u21-u-rwanda-rutsinzwe-umukino-wa-kabiri

  • Polisi yafatiye abantu batandukanye mu bucuruzi bwa magendu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yakajije umurego mu bikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu imyenda yambawe izwi ku izina rya caguwa, bikaba bikomeje (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafatiye-abantu-batandukanye-mu-bucuruzi-bwa-magendu

  • U Rwanda rwakeje William Ruto watorewe kuba Perezida mushya wa Kenya #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yandikiye ubutumwa bushimira Nyakubahwa William Ruto watowe nka Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.

    Mu butumwa bwanditse,Guverinoma y'u Rwanda yashimiye Perezida watowe muri Kenya, William Ruto, imwizeza ubufatanye mu gukomeza guteza imbere umubano umaze igihe ushinze imizi hagati y'ibihugu byombi.

    Iyi baruwa igira iti “Guverinoma n'abaturage ba Repubulika y'u Rwanda barashimira bivuye ku mutima Guverinoma ya Kenya n'abaturage ku bw'amatora meza mwagize kuwa 09 Kanama 2022.

    Guverinoma y'u Rwanda irashaka gushimira by'umwihariko nyakubahwa William Ruto watorewe kuba Perezida mushya wa Kenya.

    Guverinoma y'u Rwanda yishimiye ubufatanye buri hagati ya Kenya n'u Rwanda ndetse irashaka gukoresha aya mahirwe mu gushimangira ubushake bwayo mu kurushaho kunoza ubucuti busanzwe buhari hagati y'ibuhugu byombi.”

    U Rwanda rwiyongereye ku bindi bihugu n'abakuru b'ibihugu bahaye ubutumwa bwo gushimira William Ruto watsinze amatora ndetse no kumuha ikaze mu mikoranire.

    Aba Perezida bamwe bamaze gutangaza ko bashimira Ruto ku ntsinzi ye

    Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye,yanashimiye Abanya-Kenya ku gukora amatora arimo “ubwisanzure, anyuze mu mucyo kandi arimo amahoro”.

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yashimiye Abanya-Kenya ku gukora “amatora mu mahoro”, n'itangazwa ryayakurikiye rya Ruto nka Perezida watowe.

    Yavuze ko Tanzania izakomeza “gukorana na basaza bacu na bashiki bacu bo muri Kenya mu kongerera imbaraga umubano wacu wa hafi umaze igihe kirekire”.

    Ati: “Turi kumwe”.

    Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na we yashimiye Ruto ku ntsinzi ye, avuga ko baraye bavuganye kuri telefone.

    Yavuze ko yamubwiye ko Uganda izakomeza gukorana na Kenya mu guteza imbere gahunda zo ku rwego rw'umuryango w'Afurika y'uburasirazuba n'izo ku rwego rw'umugabane w'Afurika.

    Mu bandi batangaje ubutumwa bwo gushimira Ruto, barimo na Perezida w'Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa, wavuze ko afite “amashyushyu yo gukorana” na we ngo hagerwe kuri “Afurika twifuza”.

    Hari kandi Perezida wa Sudani y'Epfo Salva Kiir, na we wamushimiye ku ntsinzi ye, anamwizeza imikoranire.

    Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud na we yavuze ko “afite amashushyu yo gukorana bya hafi” na we mu nzego zose z'ubufatanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwakeje-william-ruto-watorewe-kuba-perezida-mushya-wa-kenya

  • Umugabo n'abahungu be batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica mwene wabo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye karere ka Rutsiro, umurenge wa Kigeyo, akagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Gasereganya.

    Amakuru y'urupfu rwa Munyentwari Anastase uri mu kigero cy'imyaka 40, yamenyekanye muri iki gitondo ubwo basangaga umurambo we ku muhanda, maze umugabo n'abahungu be batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bahita batabwa muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Kigeyo, Nikuze Aimée yemeje aya makuru, avuga ko bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba cyishe nyakwigendera.

    Ati “Amakuru twayamenye muri iki gitondo atanzwe n'umuturage wabonye umurambo ku muhanda, abakekwa barimo mo Se wabo n'abahungu batatu bari basanzwe bafitanye n'uwapfuye amakimbirane nibo bahise batabwa muri yombi. Bashyikirijwe RIB kugira ngo babazwe mu gihe iperereza rigikomeje.”

    Yakomeje avuga ko uyu musaza ufunzwe akaba se wabo wa nyakwigendera, yigeze gukorerwa urugomo agaterwa amabuye, akanakubitwa maze bakarega uyu nyakwigendera muri RIB ibura ibimenyetso iramurekura arataha.

    Kiri ubu abakozi b'urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bageze ahabereye iri icyaha barimo gufata ibimenyetso.

    Ikarita igaragaza imirenge y’akarere ka Rutsiro ari naho uwa Kigeyo ubarizwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-n-abahungu-be-batatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwica-mwene-wabo

  • Perezida Kagame yifurije ishya n'ihirwe Ruto #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yifurije ishya n'ihirwe William Ruto watorewe kuyobora Kenya muri manda y'imyaka itanu iri imbere, anashimira abanya-Kenya ku matora bakoze mu mahoro.

    Tariki 9 Kanama 2022, nibwo abanya-Kenya baramukiye mu gikorwa cy'amatora ya Perezida usimbura Uhuru Kenyatta wari umaze

    Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa Twitter yerekanye inyungu zikomeye ziri mu mubano mwiza w'u Rwanda na Kenya.

    Ati 'Ku ruhande rwa Guverinoa y'u Rwanda n'abanyarwanda muri rusange, nshimiye abavandimwe b'abanya-Kenya ku matora bakoze mu mahoro tariki 9 Kanama 2022. Ndanashimira kandi William Ruto perezida watowe.'

    Umukuru w'igihugu yongeyeho ko Guverinoma y'u Rwanda ishimangira cyane umubano mwiza n'ubufatanye hagati ya Kenya n'u Rwanda.

    The post Perezida Kagame yifurije ishya n'ihirwe Ruto appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/16/perezida-kagame-yifurije-ishya-nihirwe-ruto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yifurije-ishya-nihirwe-ruto

  • Umurambo wa Munyentwari wasanzwe ku muhanda,Se wabo n’abahungu be 3 batabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye karere ka Rutsiro, umurenge wa Kigeyo, akagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Gasereganya.

    Amakuru y’urupfu rwa Munyentwari Anastase uri mu kigero cy’imyaka 40, yamenyekanye muri iki gitondo ubwo basangaga umurambo we ku muhanda, maze umugabo n’abahungu be batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bahita batabwa muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kigeyo, Nikuze Aimée yemeje aya makuru, avuga ko bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba cyishe nyakwigendera.

    Ati “Amakuru twayamenye muri iki gitondo atanzwe n’umuturage wabonye umurambo ku muhanda, abakekwa barimo mo Se wabo n’abahungu batatu bari basanzwe bafitanye n’uwapfuye amakimbirane nibo bahise batabwa muri yombi. Bashyikirijwe RIB kugira ngo babazwe mu gihe iperereza rigikomeje.”

    Yakomeje avuga ko uyu musaza ufunzwe akaba se wabo wa nyakwigendera, yigeze gukorerwa urugomo agaterwa amabuye, akanakubitwa maze bakarega uyu nyakwigendera muri RIB ibura ibimenyetso iramurekura arataha.

    Kiri ubu abakozi b’urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bageze ahabereye iri icyaha barimo gufata ibimenyetso.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Umurambo-wa-Munyentwari-wasanzwe-ku-muhanda-Se-wabo-n-abahungu-be-3-batabwa-muri-yombi

  • U Rwanda rwavuze ku ntsinzi ya William Ruto watorewe kuyobora Kenya #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022.

    Iri tangazo ritangira rigira riti 'Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bishimiye gushimira Guverinoma ya Kenya n’Abanyakenya ku bw’amatora rusange yagenze neza yabaye tariki 09 Kanama 2022.'

    Rikomeza rigira riti 'Guverinoma y’u Rwanda yifuje gushimira Nyakubahwa William Samoei Ruto ku bwo gutorerwa kuba Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.'

    Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko yishimiye imikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya ndetse ko yishimiye gukomeza gutsimbataza ubucuti n’imikoranire isanzweho.

    Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risohotse nyuma y’amasaha macye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya itangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu bigaragaza ko William Ruto yayegukanye ku majwi 50,47 % atsinze Raila Odinga bari bahanganye.

    Abakuru b’Ibihugu binyuranye ndetse n’abandi bakomeye, bakomeje kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida mushya William Ruto.

    Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ni umwe mu bashimiye Ruto aho yanaboneyeho gusaba impande zitanyuzwe n’ibyavuye mu matora, kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko.

    Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan na we yifurije ishya n’Ihirwe ndetse amwizeza ko Ibihugu byombi bizakomeza kurushaho gukorana nk’ibivandimwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rwavuze-ku-ntsinzi-ya-William-Ruto-watorewe-kuyobora-Kenya

  • Gicumbi: Abasengera mu mazi ya Rusumo baraburirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba abantu baturuka hirya no hino mu gihugu, bajya gusengera mu mazi yo ku Rusumo, mu Murenge wa Mutete muri ako (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gicumbi-abasengera-mu-mazi-ya-rusumo-baraburirwa

  • Rayon Sports irashaka umunyezamu hasi hejuru #rwanda #RwOT

    Umutoa wa Rayon Sports, Haringingo Francis Mbaya yavuze ko abanyezamu bafite ubu bibasaba kuba bobonye undi mbere y’uko shampiyona itangira.

    Ku munsi w’ejo Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 aho bakinnye umukino wa gicuti na Vipers SC yo muri Uganda ikabatsinda 1-0.

    Umuntu wese wari muri Stade yatashye avuga ko Rayon Sports ifite ikibazo mu izamu, ni nyuma y’uko Hategekimana Bonheur wafashe uyu mukino yagaragaje guhuzagurika cyane.

    Abandi banyezamu ba Rayon Sports ni Hakizimana Adolphe ufite ikibazo cy’imvine ndetse na Twagirayezu Amani baheruka kugura muri Bugesera FC na we watinze gutangira imyitozo.

    Haringingo Fracis yemeje ko hari umunyezamu bari mu biganiro ugomba kuza mu maguru mashya ndetse ngo bibaye byiza bazatangira shampiyona yaraje.

    Ati 'Hari umunyezamu dushaka ushobora kuza vuba, azaza afatanye n’abandi kuko Adolphe afite imvune na Amani yatangiye imyitozo atinze, rero dukeneye umuzamu byihutirwa.'

    Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda rizafungwa ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama ari nabwo uyu munyezamu ugomba kuba ari umunyamahanga azaba yamaze gusinyira Rayon Sports.

    Nta gihindutse azaba ari umurundi Nahimana Jonathan, gusa byagorana ko yahita akina umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona aho Rayon Sports izakina na Espoir FC saa 18h kuri Stade Regional i Nyamirambo ku wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022.

    Haringingo Francis avuga ko Rayon Sports ikeneye umunyezamu mu maguru mashya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-irashaka-umunyezamu-hasi-hejuru

  • Rutsiro:Umwalimu arahigwa bukware ashinjwa gusambanya umwana w’umuturanyi #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gushakisha uyu mwarimu, cyatangiye ubwo umwana ukekwaho gusambanywa, yavugaga ko yakorewe ibya mfura mbi n’uwo murezi ariko ko yabivuze yatinze kuko ukekwaho kumusambanya yamuteye ubwoba amubwira ko naramuka abivuze azamumerera nabi.

    Uyu mwarimu usanzwe wigisha ku Ishuri Ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, afite imyaka 30 mu gihe umwana w’umukobwa akekwaho gusambanya we afite imyaka 13 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

    Patrick Muhizi Munyamahoro uyobora uyu Murenge wa Kivumu yataganje ko uyu mwana yabihishuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama.

    Yagize ati 'Yabanje kurwana nabyo, nyuma yuko mwarimu amushyizeho iterabwoba ko nabivuga azamwica.'

    Avuga ko uyu mwana yabanje kubibwira umubyeyi we [Mama we] na we agahita abimenyesha inzego.

    Ati 'Icyo twihutiye gukora ni ukujyana umwana kwa muganga, naho inzego turimo kumushakisha [umwarimu ukekwa].'

    Uyu muyobozi avuga ko igikorwa cyo gusambanya uriya mwana gikekwa kuri uriya mwarimu yagikoze'Ku wa Gatandatu ahengereye umugore we adahari, asambanya umwana w’imyaka 13 w’umuturanyi.'

    Avuga ko uyu mwana w’umukobwa akekwaho gusambanywa tariki 13 Kanama 2022, ubwo iwabo bari bamutumye mu rugo rw’uwo mwarimu ukekwaho kumusambanya.

    Uyu mwarimu uri gushakishwa, asanzwe afite umugore n’abana batatu, bikaba bivugwa ko kiriya gikorwa akekwaho gukora cyabaye abandi bo muri uru rugo rwe badahari.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Umwalimu-arahigwa-bukware-ashinjwa-gusambanya-umwana-w-umuturanyi