Category: Uncategorized

  • Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0 #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2022 nibwo habaye umunsi witiriwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nka 'Rayon Day', ni umunsi w'ibirori wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Ni ibirori byabereyemo ibikorwa bitandukanye byo kwereka abakunzi ba Gikundiro bamwe mu bakinnyi bashya ndetse n'abatoza babo, hanabaye kandi umukino wa gishuti wahuje ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda yanabonye itsinzi yo kuri uyu munsi y'igitego kimwe ku busa.

    Ikipe ya Rayon Sports yari yateguye uyu munsi, yatangiye yerekana abakinnyi na nimero bazambara muri uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023, ni igikorwa cyabere mu kibuga cya Sitade ya Kigali kiyoborwa na Perezida wa Rayon Jean Fidele Uwayezu.

    Abakinnyi berekanywe ni Hakizimana Adolphe (22), Rwatubyaye Abdul (4), Hirwa Jean de Dieu (2), Ngendahimana Eric (5), Hategekimana Bonheur (1), Nishimwe Blaise (6), Manishimwe Eric (8), Kanamugire Roger (11) na Muvandimwe JVM (12).

    Mucyo Didier Junior (14), Mugisha Master (15), Ganijuru Elie Ishimwe (16), Ndekwé Bavakure Félix (17), Nkurunziza Félicien (26), Musa Esenu (20), Tuyisenge Arsène (19), Onana Essomba Willy (10), Mitima Isaac (23) na Mbirizi Eric (66).

    Rudasingwa Prince (27), Iraguha Hadji (29), Ndizeye Samuel (25), Twagirayezu Aman (28), Paul Were (9), Iradukunda Pascal (24), Raphael Osaluwe (7) na Traoré Boubacar utarabona nimero.


    Rayon Sports Day 2022 yasojwe n'umukino mpuzamahanga wa gicuti wayihuje na Vipers SC yo muri Uganda, ni umukino warangiye ikipe ya Vipers isanzwe itozwa na Robertihno wahoze muri Gikundiro, uyu warangiye ari 1-0.


    Iki gitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino cyatsinze na Bobosi Byaruhanga, ni igitego kimwe cyabonetse ku munota wa 4 w'umukino.


    Mu bindi byaranze uyu munsi harimo abahanzi batandukanye baririmbye muri ibi birori, harimo Afrique uzwi mu ndirimbo Agatunda, Eric Senderi ndetse na Ish Kevin.

    The post Amafoto — Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-rayon-sports-day-yaranzwe-no-kwerekana-abakinnyi-27-na-nimero-bazambara-vipers-yari-umutumirwa-itsinda-mu-mukino-wa-gishuti-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-rayon-sports-day-yaranzwe-no-kwerekana-abakinnyi-27-na-nimero-bazambara-vipers-yari-umutumirwa-itsinda-mu-mukino-wa-gishuti-1-0

  • Vipers SC yatumye Rayon Sports isoza nabi “Umunsi w'Igikundiro 2022” #rwanda #RwOT

    Imyaka 2 yikurikiranya Rayon Sports idatsinda k' Umunsi w'Igikundiro kuko nyuma y'umwaka ushize yatsinzwe na Kiyovu Sports ndetse kuri uyu wa Mbere yatsinzwe na Vipers igitego 1-0.

    Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni wo wasoje ibirori byiswe 'Rayon Sports Day' cyangwa 'Umunsi w'Igikundiro'.

    Hakiri kare ku munota wa kane gusa w'umukino ni bwo Ikipe ya Vipers SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Bobosi Byaruhanga ndetse Rayon Sports irwana no kucyishyura birangira ntabyo igezeho.

    Ikipe ya Vipers yihariye umukino mu gice cya mbere ariko ntiyabasha kwinjiza ikindi gitego nubwo yahushije byinshi.

    Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakangutse iha akazi gakomeye Vipers ariko ba rutahizamu bayo ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonetse.

    Ku munota wa 75, uyu musore yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu rya Vipers SC, umupira ujya hanze mbere y'uko na Mbirizi Eric ahusha uburyo bukomeye ku mupira yari ateresheje umutwe ukajya hanze y'izamu.

    Abakinnyi ba Rayon Sports yaba abashya n'abo yaguze beretse abakunzi bayo umukino mwiza ndetse bataha bafite icyizere ko ikipe yabo izitwara neza.

    Vipers SC yatwaye shampiyona ya Uganda umwaka ushize,iheruka gutsinda Young Africans ibitego 2-0 ku munsi mukuru wayo uzwi nka 'Yanga Day'.Iri kwitegura imikino ya CAF Champions League mu gihe Rayon Sports iri kwitegura shampiyona.

    Imikino ya shampiyona Rayon Sports yitegura gukina:

    20 Kanama: Rayon Sports v Rutsiro
    8 Nzeri: Police v Rayon
    1 Ukwakira: Marines v Rayon

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/vipers-sc-yatumye-rayon-sports-isoza-nabi-umunsi-w-igikundiro-2022

  • Volleyball U21: U Rwanda rutangiye rutsindwa na Misiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Sousse, ku nkengero z’inyanja ya Méditerranée, hatangiye irushanwa ry’imgimbi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-u21-u-rwanda-rutangiye-rutsindwa-na-misiri

  • #COVID19: Abantu 5 banduye babonetse mu bipimo 1,630 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 5 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-5-banduye-babonetse-mu-bipimo-1-630

  • Raila Odinga ashobora kugana inkiko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impuzamashyaka (Azimio) iyobowe na Raila Odinga, wari Umukandida-Perezida mu matora yabaye muri Kenya ku ya 09 Kanama 2022, ishobora kwitabaza Urukiko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/raila-odinga-ashobora-kugana-inkiko

  • Rutsiro: umwarimu arakekwaho gusambanya umunyeshuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y'umwarimu w'imyaka 30 ukorera ku ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w'umunyeshuri w'imyaka 13 baturanye.

    Mu makuru ava muri kariya Karere avuga ko barimo gushakisha uwo mwarimu wahise atoroka, kugira ngo abazwe ibyo akekwaho.

    Akomeza avuga ko umwana yasambanyijwe tariki 13 Kanama 2022, ubwo iwabo bari bamutumye mu rugo rw'uwo mwarimu, gusa umwana yatinze kubivuga kubera umwarimu ngo yamushyizeho iterabwoba.Gusa ngo uyu mwana yaje kubibwira mama we ari nako byahise bimenyekana.

    Source : https://yegob.rw/rutsiro-umwarimu-arakekwaho-gusambanya-umunyeshuri/

  • Buravan yazirikanwe mu isengesho, Misa yo kum… – #rwanda #RwOT

    Kuva byamenyekana ko Buravan arwaye, inshuti ze, abavandimwe n'abandi bifashisha imbuga nkoranyambaga basaba Imana kumurebana impuhwe.

    Uburwayi bwe ariko bwuririweho na benshi batangaza amakuru y'ibinyoma atari yo ku buzima bwe, bigakura benshi umutima.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, ahagana saa kumi n'ebyiri kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatigu Dominiko ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, habaye Misa yitabiriwe na bamwe mu bazi Buravan n'abandi.

    Bamwe mu bitabiriye iyi Misa bari bazi ko ari iyo gusengera Buravan nk'uko byakomeje gukwirirakwira ku mbuga nkoranyambaga, kuva ku gicamunsi cy'uyu wa Mbere.

    Ubwo Misa yari ihumuje, umwe mu bahereza yegereye Padiri amubwira ko hari abitabiriye iyi Misa bazi ko ari iyo gusabira Buravan wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Malaika'.

    Padiri Ngororabanga Benjamin yavuze ko batamenye neza gahunda yo gusengera Buravan, aboneraho no gutangaza ko uyu muhanzi akiri muzima bitandukanye n'ibyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku cyumweru, bivuga ko yitabye Imana.

    Padiri Ngororabanga yifurije Buravan gukira vuba, amwereka Imana hanyuma asaba abakristu gufata hafi umwanya bazirikana Buravan mu isengesho. Yavuze ko muri iki gihe, bagiye gutegura Misa yihariye yo gusengera Buravan.

    Muri iki gihe Buravan ari kubarizwa mu Buhinde, aho yagiye kwivuriza indwara amaranye igihe. Uyu muhanzi asanzwe ari umukirisitu muri kiliziya yitiriwe Mutagatigu Dominiko.

    Aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze, atangaza ko yagiye kwivuriza hanze y'u Rwanda, ashimira abakunzi be bakomeje kumusengera na Guverinoma y'u Rwanda yamuhaye ubufasha kugira ngo abashe kujya kwivuriza mu mahanga. 

    Padiri Benjamin yatuye igitambo cya Misa, mu gusoza asaba abakristu kuzirikana Buravan mu isengesho 

    Korali yifashishijwe muri iki gitambo cya Misa mu guhimbaza Imana 

    Abakristu bafatanyirije hamwe mu isengesho ryabo basaba Imana kurebana impuhwe Buravan 

    Buravan ni umwe mu basengera kuri kiliziya yitiriwe Mutagatigu Dominiko ku Kacyiru

    AMAFOTO: Nathanie Ndayishimiye-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120033/buravan-yazirikanwe-mu-isengesho-misa-yo-kumusengera-yigizwa-imbere-amafoto-120033.html

  • Rayon Sports yatsindiwe mu munsi wayo mu muki… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ibindi bice by’ibirori bya Rayon Day, ahashyira i Saa 18:30, umusifuzi Uwikunda Samuel yatangije umukino hagati ya Rayon Sports ‘Gikundiro’ imwe mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda na Vipers SC ‘The Venoms’ ikunzwe na benshi muri Uganda. 

    Wari umukino wa mbere wa gicuti mpuzamahanga Rayon Sports ikinnye muri uyu mwaka, mu gihe Vipers SC yo yaje gukina nyuma y’iminsi micye ishize itsindiye Yanga SC muri Tanzania, nabwo mu birori bya ‘Yanga Day’. 

    Habanje kwerekanwa abakinnyi ba Rayon Sports

    Vipers itozwa na Robertinho wahoze muri Rayon Sports yakomeje gahunda yo gutsindira amakipe mu birori itateguye, itahana intsinzi y’igitego kimwe ku busa (1-0). 

    Byasabye iminota 4 gusa, kugira ngo Bobosi Byaruhanga wakuze atozwa n’abanyarwanda i Kisoro arebe mu izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Hategekimana Bonheur, aho yateye ishoti rikomeye umupira ukaruhukira mu rushundura. 

    Bobosi (18) na bagenzi be bishimira igitego

    Iminota 45 y’igice cya mbere, yasoje Vipers iyoboranye igitego cyayo, ndetse ntabwo yaranzwe no gusatirana gukabije ku mpande zombi, aho umupira wakinirwaga mu kibuga hagati. 

    Mu gice cya kabiri, Haringingo Francis utoza Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye mu kibuga, havamo Paul Were, Osalue Oliseh, Nkurunziza na Felicien, hinjira Mugisha François, Mucyo Didier na Tuyisenge Arsene. 

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira ndetse rutahizamu Andre Onana abona uburyo bubiri bwabazwe ku minota ya 48′ na 53′, ariko bwose ntiyabubyaza umusaruro mu gihe yabaga ari hafi cyane y’izamu.

     

    Aba-Rayon bari bacanye amatara

    Ku munota wa 75, Tuyisenge Arsene na we yateye ishoti rikomeye ku izamu rya Vipers yotswaga igitutu, umupira ujya hanze y’izamu mbere y’uko na Mbirizi Eric ahusha uburyo bukomeye ku mupira yari ateresheje umutwe ukajya hanze y’izamu. 

    Ku munota wa 89, Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma mu kibuga, rutahizamu Musa Esenu wo muri Uganda asimbura Bavakure Ndekwe Felix, mbere y’uko hashyirwaho iminota 5′ y’inyongera, itagize icyo ihindura ku mukino. 

    Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Rayon Sports: Hategekimana Bonheur (GK), Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ganijuru Elie, Nkurunziza Felicien, Osalue Oliseh, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Boubakar Traore, Paul Were na Willy Onana 

    Umutoza: Haringingo F. Christian 

    Vipers SC: Fabians Mutombola (GK), Isa Mubiru, Ashraf Mandera, Hilary Mukundane, Livingstone Mulondo, Saraje Sentamu, Yunus Sentamu, Bright Anukani, Bobosi Byaruhanga, Ibrahim Orit, Milton Kalisa 

    Umutoza: Robertinho Calmo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120030/rayon-sports-yatsindiwe-mu-munsi-wayo-mu-mukino-utahiriye-onana-120030.html

  • Nyuma yo kwandagazwa na AS Kigali, APR FC yacecekesheje AS Kigali – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umukino w'igikombe cya Super league hano mu Rwanda gihuza ikipe yabaye iya mbere akaba ari nayo yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse n'uwatwaye igikombe cy'amahoro hanyuma utsinze akegukana igikombe cya Super.

    Mu mukino wahuje APR FC na AS Kigali, byarangiye AS Kigali itwaye igikombe cya super cup iba iyikubise incuro eshatu zikurikiranya nta gukoramo.

    APR FC yashimiye abafana bayo bahora bayiri inyuma ndetse no mu minsi baba batabaha ibyo bayisaba ndetse bababaza abafana bayo ndetse banasaba abakinnyi kujya abmenya icyo gukora bakongera bagaha ibyishimo abafana bayo.

    bibukije AS Kigali imyaka yose bamaze guhura nayo uko ari 59 hanyuma APR FC itsinda  40, AS Kigali itsinda 09, banganya inshuro 10.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwandagazwa-na-as-kigali-apr-fc-yacecekesheje-as-kigali/

  • Yakomoje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi: Ubutumwa bw'Intumwa ya Papa mu Rwanda kuri Asomusiyo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 15 Kanama 2022 ubwo yari i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Asomusiyo.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yakoranywe ubugome n'ubukana ihitana abarenga miliyoni. Ifite umwihariko mubi kuko abaturage bashowe mu bwicanyi bica abaturanyi babo, inshuti n'abavandimwe.

    Mu ijambo rye, Musenyeri Arnaldo, yabanje gushimira ubutumire yahawe bwo kujya i Kibeho kwifatanya n'abandi kwizihiza Asomusiyo.

    Yagize ati 'Uyu munsi kandi turizihiza isabukuru y'imyaka 40 ya rya bonekerwa ryabereye hano i Kibeho mu 1982 kuri Asomusiyo ubwo hatangazwaga ubutumwa buteye ubwoba.'

    'Iyo ubutumwa bwa Bikira Mariya buza kwakirwa abantu bakabwumva bakisubiraho ibyabaye mu 1994 [Jenoside yakorewe Abatutsi] ntibyashoboraga kuba kuko ayo mabonekerwa ari byo yahanuraga.'

    Yavuze ko impamvu Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho akaburira abantu bose ibintu biteye ubwoba kandi bibabaje ari uko ari muzima mu buzima bwa Kirisitu no muri Kirlziya kuko ari umubyeyi w'Imana n'uw'abantu bose.

    Ati 'Papa Fancisco atwibutsa ko Bikira Mariya afite umwanya w'umwihariko. Ni umubyeyi w'abantu bose atitaye ku bwoko cyangwa ku gihugu runaka.'

    Yavuze ko bityo abantu bakwiye kunga ubumwe nk'abavandimwe birinda amacakubiri.

    Ntimukwiye gutahira ibirori gusa!

    Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, ni we wayoboye igitambo cya Misa yo kwizihiza Asomusiyo i Kibeho. Yasabye abakirisitu kugira impinduka nziza mu mibereho yabo ya buri munsi baharanira kubana neza no kudatahira ibirori bibera i Kibeho gusa.

    Ati 'Ntabwo bakwiye gutaha amara masa ngo batahe uko baje ahubwo hari ikintu batahana. Bafite amahoro n'umutekano kandi buzuye imigisha Bikira Mariya yabahaye ariko cyane cyane batohagiye kuko turabuhira.'

    Yavuze ko Bikira Mariya bamusabye gukomeza guha amahoro u Rwanda n'Isi muri rusange.

    Ati 'Twamusabye ko yadukomereza amahoro kuko yatuburiye ku munsi nk'uyu nguyu kuri 15 z'ukwa Munani mu 1982 ubwo yaje arira afite agahinda yababaye avuga ko abantu batakira ubutumwa, ko abantu badahinduka ko abantu bashyamiranye. Twamusabye rero ko atagaruka arira ko yagaruka aseka yishimye, yishimira ko twahindutse twakiriye ubutumwa bwe kandi turi kugenda twigizayo ingeso mbi zose twimika indangagaciro za gikirisitu za kinyarwanda.'

    Bamwe mu bakirisitu bitabiriye uyu munsi bavuze ko bishimiye ko bongeye guhura nyuma y'imyaka ibiri icyorezo cya Covid-19 kibabuza kuwizihiza neza.

    Bavuze ko batahanye ibisubizo by'ibibazo bitandukanye baje bafite.

    Uwamariya Marie Golette ati 'Nazanye ibyifuzo byanjye kandi ntashye nyuzwe nkurikije ukuntu mfite ubwuzu. Hari umwana wanjye uri muri Amerika ushaka kuzaza gukorera ubukwe mu Rwanda, yabimbwiye ngo mbimusabire umubyeyi Bikira Mariya azamuzane akorere ubukwe inaha.'

    Bishimiye ko baje i Kibeho bagenda neza mu muhanda wa kaburimbo uherutse kubakwa.

    Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku wa 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy'Isezerano rya kera n'Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.

    Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982 aho bagiye baganirizwa inshuro zirenze imwe na Bikira Mariya.

    Kuri iyi nshuro abitabiriye kwizihiza Asomusiyo i Kibeho babarirwa hagati y'ibihumbi 40 na 50. Baturutse mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Afrika y'Epfo, Tanzanie, u Bubiligi, Pologne, Kenya, Congo Kinshasa, Gabon, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Rwanda.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakomoje-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi-ubutumwa-bw-intumwa-ya-papa-mu-rwanda