Category: Uncategorized

  • Aho twifuza ntiturahagera- Guverineri Kayitesi ku mikoranire y'amadini na Leta – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama 2022, mu birori byo kwizihiza Isabukuru y'imyaka 30 Diyoseze ya Shyogwe y'Itorero rya Angilikani ry'u Rwanda (EAR) imaze ishinzwe, yanahuriranye na Yubile y'imyaka 25 Musenyeri Dr. Kalimba Jered amaze ari umwepisikopi wayo.

    Guverineri Kayitesi yashimye umuhate wa EAR mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage, ashimangira ko ivugabutumwa ikora ritaba iryo mu magambo gusa ko ahubwa ibikorwa byayo byigaragaza.

    Yagize ati 'Ivugabutumwa ryanyu ni iry'ibikorwa, si iry'amagambo. Dufatanya byinshi mu gufasha Umunyarwanda gutera imbere no kugira imibereho myiza, yaba mu isanamitima, mu kubungabunga ubumwe n'ubwiyunge, mu burezi, ubuvuzi n'ibindi bikorwa byinshi tubashimira kandi tuzakomeza gukorana kugira ngo byaguke.'

    Yavuze ko ivugabutumwa nyaryo ari irishingira ku muryango, cyane ko igihugu gishingiye ku muryango, ndetse n'iterambere ryose rikaba rishingira ku muryango.

    Yakomeje ati 'Ni yo mpamvu tutubatse itorero rizima, ntabwo twategereza kuzagira umuryango muzima cyangwa se igihugu kizima. Nitugira umuryango muzima tuzaba umusemburo mwiza w'impinduka aho dutuye no kubatureba.'

    Mu butumwa bwe, yavuze ko Leta yifuza ko imyitwarire iranga umukirisitu mu rusengero, ari nayo yakomeza kugendana na yo mu mudugudu aho atuye.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko ubufatanye bwa Leta n'amatorero buhari ariko urugendo rukomeje kuko aho igihugu cyifuza kugera kitarahagera.

    Yagize ati 'Hari intambwe nini yatewe kandi ubona dufatanya neza muri gahunda nyinshi za Leta, mu nkingi za guverinoma, yaba imiyoborere myiza n'ubutabera, yaba imibereho myiza ndetse n'ubukungu turafatanya, gusa aho twifuza kugera ntabwo turahagera.'

    Umwepisikopi Mukuru w'Itorero rya Angilikani mu Rwanda, Rev. Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko mu mirongo migari y'iri torero, harimo no gukorana n'inzego za Leta, mu kwita ku muturage ari na we wa mukirisitu w'itorero.

    Yagize ati 'Turi kwiga uburyo bwo gukorana n'inzego z'igihugu cyacu, kugira ngo twite ku muturage ari we wa mukirisitu wacu. Ni umuntu umwe tureba twese, si benshi. Tugomba kuvuga ubutumwa buhindura imyumvire, bugahindura imitima, bugakura abantu mu byaha, dushishikariza abantu kwita ku bana bakiri bato, urubyiruko rukitabwaho, tukita ku muryango kugira ngo tugire umuryango mwiza uhesha Imana icyubahiro.'

    Yavuze ko Itorero rya EAR ryafashe gahunda yo gufatanya na Leta mu buvuzi, uburezi mu ivugabutumwa rihindura, gukura mu bukene abaturanye n'ibindi bikorwa byinshi bizamura umuturage ariwe mukirisitu.

    Umwepisikopi wa Diyosezi ya Shyogwe, Mgr. Dr. Jered Kalimba, wanagize Yubile y'imyaka 25 ayiyobora, yashimangiye ko mu yindi myaka 30 iri imbere bazaba barageze kuri byinshi bihambaye, birimo no kubaka umuryango utajegajega.

    Yagize ati 'Mu yindi myaka 30 ni ugukomeza ibyo twatangiye kuko bifite umusingi ukomeye cyane. Twifuza ko amashuri y'imyuga ari muri diyosezi yacu agira intambwe ihagije, ibikoresho bihagije na buri mwana w'Umunyarwanda uzahaza azahavane ubumenyi buhagije. Kaminuza yacu iri mu Karere ka Nyanza na yo turashaka kuyishyira ku rwego ruhanitse. Ikindi dushaka gushyiramo imbaraga nyinshi ni ukubaka umuryango ukomeye cyane ndetse unahesha Imana icyubahiro.'

    Diyosezi ya Shyogwe ihuje uturere tune two mu Ntara y'Amajyepfo, aritwo Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza. Ifite icyicaro mu Karere ka Muhanga. Ibikorwa byayo bikora mu ngeri zitandukanye z'ubuzima binyuze mu mashuri, amavuriro n'ibindi bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aho-twifuza-ntiturahagera-guverineri-kayitesi-ku-mikoranire-y-amadini-na-leta

  • Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu birori by'agatangaza [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022,nibwo habaye umunsi mukuru w'Ikipe ya Rayon Sports wiswe “Umunsi w'Igikundiro”waranzwe n'udushya twinshi turimo no kuzana indege.

    Uyu muhango witabiriwe n'abafana benshi,waranzwe no kuririmba kw'abahanzi batandukanye n'ibindi.

    Ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi 26 Rayon Sports izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2022/23 bazaba bayobowe na Kapiteni,Rwatubyaye Abdul ndetse hanavugwa nimero bazambara.

    Aberekanwe ni Hakizimana Adolphe (22), Rwatubyaye Abdul (4), Hirwa Jean de Dieu (2), Ngendahimana Eric (5), Hategekimana Bonheur (1), Nishimwe Blaise (6), Manishimwe Eric (8), Kanamugire Roger (11) na Muvandimwe JVM (12).

    Hari kandi Mucyo Didier Junior (14), Mugisha Francois uzwi nka Master (15), Ganijuru Elie Ishimwe (16), Ndekwé Bavakure Félix (17), Nkurunziza Félicien (26), Musa Esenu (20), Tuyisenge Arsène (19), Onana Essomba Willy (10), Mitima Isaac (23),Mbirizi Eric (66).

    Hari kandi Rudasingwa Prince (27), Iraguha Hadji (29), Ndizeye Samuel (25), Twagirayezu Aman (28), Paul Were (9), Iradukunda Pascal (24), Raphael Osaluwe (7) na Traoré Boubacar utarahwa nimero.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yerekanye-abakinnyi-abakinnyi-izakoresha-mu-birori-by-agatangaza

  • William Ruto yavuze amagambo akomeye nyuma yo gutorerwa kuba Perezida wa Kenya #rwanda #RwOT

    William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya yatorewe kuyobora iki gihugu, atsinze abandi bakandida barimo Raila Odinga bari bahanganye cyane.

    Amatora ya Perezida n'inteko ishinga amategeko ndetse n'izindi nzego yabaye ku wa 9 Kanama 2022,ariko umuyobozi ukomeye kurusha abandi mu gihugu cya Kenya yatangajwe uyu munsi.

    Abaturage ba Kenya bari bategereje kumenya Umukuru w'Igihugu ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta wari umaze imyaka 10 kuri uwo mwanya ariko nyuma y'iminsi itandatu,yarangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu matora.

    William Ruto ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya ku majwi 50.49% mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize amajwi 48.85% nk'uko komisiyo y'amatora yabitangaje

    Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, William Ruto yashimiye Imana n'abaturage ba Kenya kuko ngo 'hari ibyari byitezwe ko tutagera hano'.

    Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y'umucyo, na demokarasi kandi ko iki ari igihe cy'uko abanya-Kenya bashyira hamwe mu guteza imbere igihugu cyabo aho guta umwanya batungana intoki.

    Yagize ati: 'Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose — uwo batoye wese — ko iyi izaba guverinoma yabo.

    'Ndashaka kubwira abari bahanganye natwe ko ntacyo bakwiye kwikanga,ntibakwiriye kugira ubwoba.Nta mwanya uhari wo kwihorera,nta mwanya wo kureba inyuma,turareba ahazaza. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose kugira ngo kijye imbere.

    'Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinjanya. Tugomba…gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.'

    Uyu mugabo yinjiye muri politiki mu 1992, kandi yari asanzwe ari Visi-Perezida wa Uhuru Kenyatta.Ybaye Perezida wa Gatanu wa Kenya yigenga.

    Uyu wari umukandida w'ihuriro Kenya Kwanza yasezeranyije guteza imbere abacyene, kandi agashyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/william-ruto-yavuze-amagambo-akomeye-nyuma-yo-gutorerwa-kuba-perezida-wa-kenya

  • Vipers SC yabihije ibirori bya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Vipers SC yo muri Uganda yabihije “Rayon Sports Day” umunsi iyi kipe yerekanyeho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23, ni nyuma yo kuyitsinda 1-0.

    Aya makipe yombi yahuye mu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gufasha Rayon Sports kwizihiza “Umunsi w’Igikundiro” cyangwa “Rayon Sports Day” wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.

    Ni umuhango wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo aho ibirori byabanjirijwe no kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2022-23.

    Hakurikiyeho umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Vipers SC yo muri Uganda.

    Umukino waje kurangira ari igitego 1 rukumbi cya Vipers SC cyabonetse ku munota wa 5 gistsinzwe na Byaruhanga Bobosi.

    Ni umukino abakinnyi bashya ba Rayon Sports biyeretse abakunzi b’iyi kipe nka Ndekwe Felix, Mbirizi Eric, Boubacar Traoré, Paul Were, Ganijuru Elie, Felicien, Osalue Rafael babanje mu kibuga ni mu gihe abarimo Mucyo Didier na Tuyisenge Arsené binjiye basimbura.

    Abafana bo bari benshi

    Ndizeye Samuel ni we wari kapiteni kuri uyu mukino

    Vipers SC yabihije ibirori bya Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/vipers-sc-yabihije-ibirori-bya-rayon-sports

  • Kenya ifite Perezida mushya #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y'amatora ya Kenya yatangaje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya perezida n'amajwi 50.49%.

    Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y'amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya ahatangarijwe ibi, bajya kuganira n'abanyamakuru.

    Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko bo bitandukanye n'ibigiye gutangazwa byavuye mu matora kubera 'umwijima muri iki kiciro cya nyuma' cyo kubara amajwi.

    Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, William Ruto yashimiye Imana n'abaturage ba Kenya kuko ngo 'hari ibyari byitezwe ko tutagera hano'.

    Kenya's Ruto: '[I] will accept the outcome of the election whichever way it  goes'

    William Ruto niwe watsinze amatora ya perezida n'amajwi 50.49%.

    Wafula Chebukati, perezida wa komisiyo y'amatora yavuze ko ibintu bitari byoroshye ndetse abakomiseri babiri bakomeretse, ntiyavuze byinshi kuri ibi.

    Chebukati yavuze ko komisiyo izahagarara imbere y'abayitera ubwoba.

    Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y'umucyo, na demokarasi.

    Ati: 'Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose — uwo batoye wese — ko iyi izaba guverinoma yabo.

    'Ndashaka kubabwira [ba mukeba] ko ntacyo bakwiye kwikanga — nta mwanya uhari wo kwihora. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose ngo kijye imbere.

    'Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinja. Tugomba…gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.'

    Ibyavuye mu matora:

    • William Ruto yatagangajwe nka perezida watowe n'amajwi 50.49%
    • Raila Odinga, yagize amajwi 48.85% nk'uko komisiyo y'amatora yabivuze
    • George Wajackoyah na David Mwaure bombi hamwe bagize munsi ya 1%

    Martha Karua wari umukandida visi perezida wa Raila Odinga yanditse kuri Twitter avuga ko ibi bitarangiye.

    Akajagari n'imirwano mbere ya hano

    Mu gihe perezida wa komisiyo y'amatora Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y'impande zitandukanye.

    Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni.

    Abashyigikiye Raila Odinga muri iki cyumba cya Bomas of Kenya bagaragaje ko batishimiye ibyaba bigiye gutangazwa.

    Komisiyo y'amatora ifite bitarenze kuwa kabiri tariki 16 Kanama(8) kuba yatangaje ibyavuye mu matora.

    Abakandida William Ruto, George Wojackoyah na David Mwaure Waihiga bari kuri Bomas of Kenya aho ibi byabereye, Raila Odinga ntabwo yahagaragaye.

    Kenya ikeneye kuvugurura kubara no kugenzura amajwi

    Kubara amajwi, kuyagenzura, no kuyemeza byafashe iminsi itanndatu nyuma y'amatora yabaye kuwa kabiri w'icyumweru gishize.

    Ibi byateye igishyika ku banyakenya benshi bari bategereje, babona ko iki gikorwa cyatinze cyane.

    Kugeza ubu hari ubwoba bw'ibishobora gukurikiraho nyuma yo gutangazwa k'uwatsinze amatora ya perezida.

    Frederic Korir umunya-Kenya ukora ubucuruzi uba mu mujyi wa Kigali mu Rwanda ari naho yatoreye abona ko 'amatora yabayeho mu bwisanzure, bwa mbere mu mateka ya Kenya'.

    Yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: 'Ikintu kimwe gikenewe kuvugururwa ni ukubara no kugenzura amajwi hamwe n'inyandiko zayo.'

    @BBC

    The post Kenya ifite Perezida mushya appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/15/kenya-ifite-perezida-mushya/

  • Rayon Sports yerekanye abakinnyi 27 izakoresh… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi Rayon Sports yerekanye:

    Hakizana Adolphe No 22

    Rwatubyaye Abdul No 4

    Hirwa Jean de Dieu No 2

    Ngendahimana Eric No 5

    Hategekimana Bonheur No 1

    Nishimwe Blaise No 6

    Manishimwe Eric No 8

    Kanamugire Roger No 11

    Muvandimwe JVM No12

    Mucyo Didier Junior No 14

    Mugisha Master No 15

    Ganijuru Elie Ishimwe No 16

    Ndekwé Bavakure Félix No 17

    Nkurunziza Félicien No 26

    Musa Esenu No 20

    Tuyisenge Arsene No19

    Onana Essomba Willy No 10

    Mitima Isaac No 23

    Mbirizi Eric No 66

    Rudasingwa Prince No 27

    Iraguha Hadji No 29

    Ndizeye Samuel No 25

    Twagirayezu Aman No 28 

    Paul were No 9

    Iradukunda Pascal No 24

    Raphael Osaluwe No 7

    Traore Boubacar  utarabona nimero

    Kapiteni w’iyi kipe azaba ari Rwatubyaye Abdul, usimbuye Muhire Kevin wavuye muri iyi kipe mu kwezi gushize.

    Bimenyimana Bonfils Caleb yaje gusuhuza ikipe yakiniye ndetse ahoberana na Perezida wayo 

    Afrique waririmbye agatunda yabanje gususurutsa abafana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120028/rayon-sports-yerekanye-abakinnyi-27-izakoresha-na-nimero-bazambara-120028.html

  • Iburasirazuba: Bakoze umuganda wo kubakira abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze umuganda wo gusana no kubakira abatishoboye amazu yo kubamo ndetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburasirazuba-bakoze-umuganda-wo-kubakira-abatishoboye

  • William Ruto atorewe kuyobora Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amatora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, abaturage ba Kenya batangarijwe ko Perezida watowe ugiye gusimbura Uhuru Kenyatta umazeho imyaka 10, ari William (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/william-ruto-atorewe-kuyobora-kenya

  • Breaking news: Sugira Ernest yamaze kugera mu ikipe nshya yo hanze y'u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Sugira Ernest atandukanye na As Kigali yahise abona ikipe yo hanze y'u Rwanda mu gihugu cya Syria.

    Sugira Ernest yamaze guhabwa na nimero azajya yamabara mu mwaka w'imikino muri shampiyona y'icyiciro cya mbere.

    Al Wahda SC yaguze Sugira Ernest n'ikipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere Syrian Premier League aho yamaze kumvikana na Sugira kuri miliyoni 20 yamuguze.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-sugira-ernest-yamaze-mu-ikipe-nshya-yo-hanze-yu-rwanda/

  • Rutsiro: Barashakisha umwarimu ukekwaho gusambanya umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwarimu w’imyaka 30 ukorera ku ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, arimo arashakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rutsiro-barashakisha-umwarimu-ukekwaho-gusambanya-umwana