Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana azize indwara ya kanseri y’Urwagashya yari amaze iminsi arwaye.

    Uyu muhanzi akaba yaguye mu Buhinde aho yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza, yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022

    Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

    Ibi byahamijwe n’abashinzwe inyungu ze binyuze mu itangazo basohoye bavuga ko atakiri mu Isi y’abazima.

    Ni umuhanzi wafashwe akaremba mu gihe gito aho yatangiye kwivuza mu kwezi gushize, mu Rwanda byaranze, ajya muri Kenya n’aho biranga agaruka mu Rwanda muri uku kwezi ari na bwo yahitaga ajya kwivuriza mu Buhinde. Igihe cyose yari arwaye bavugaga ko ari igifu arwaye nyuma nibwo byaje kugaragara ko ari kanseri.

    Ni kenshi uyu muhanzi bitewe n’uburyo yari arembyemo yagiye abikwa ko yitabye Imana kugeza aho na we ubwe abinyomoje, gusa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, abashinzwe inyungu ze mu muziki bemeje ko noneho yamaze kwitaba Imana.

    Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-yvan-buravan-yitabye-imana

  • INKURU IBABAJE: Yvan Buravan yitabye Imana az… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe hanze n'abareberera inyungu z'uyu muhanzi, Yvan Buravan yitabye Imana muri iri joro kuri uyu wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri y'urwagashya.

    Yvan Buravan wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zanyuze benshi nka 'Malaika', 'Just a dance', 'Bigtime' n'izindi; yitabye Imana ku myaka 27 y'amavuko.

    Yitabye Imana ku myaka 27

    Itangazo ryashyizwe hanze n'abareberera inyungu za Yvan Buravan 

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KANDI IKOMEZE UMURYANGO WE N’INSHUTI 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120075/yvan-buravan-yitabye-imana-azize-kanseri-yurwagashya-120075.html

  • Hamisa Mobeto agiye kuza i Kigali mu birori b… – #rwanda #RwOT

    Amakuru inyaRwanda.com icyesha abari gutegura ibi birori ni uko mu gihe kitari icya kure Hamisa Mobeto araba yamaze gusesekara mu Rwanda.

    Hamisa Mobeto yamamaye cyane kubera kuba umwe mu bagore batatu babyaranye na Diamond Platnumz.

    Ubwiza bwe buri mu buvugisha benshi ndetse ni kenshi Rick Ross yagiye agaragara ari kumwe na we basohokanye hirya no hino ku isi.

    Ku myaka 27 Hamisa Mobeto ni umubyeyi w'abana 2, umwe w'umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz n’undi w'umukobwa yabyaranye Francis Ciza.

    Ubutunzi bwa Mobeto bubarirwa hagati ya miliyari 3Frw na miliyari 5Frw

    Hamisa Mobeto agiye kwitabira ibirori bya Bianca Fashion Hub bizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa gatandatuDylan umuhungu wa Diamond ari kumwe na nyina Hamisa Mobeto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120070/hamisa-mobeto-agiye-kuza-i-kigali-mu-birori-byimideli-bya-bianca-fashion-hub-120070.html

  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-yvan-buravan-yitabye-imana

  • Rubavu: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwinjiza forode mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Aba babiri batawe muri yombi ni umugabo w'imyaka 29 n'umugore ufite 28 bafashwe mu mugoroba wo kuri uyu wa 16 Kanama 2022, mu Murenge wa Gisenyi w'Akagari ka Mbugangari mu Mudugudu w'Akarundo.

    Aba bafashwe muri gahunda y'itsinda rishinzwe kurwanya abinjiza forode ryo mu Karere ka Rubavu ryari ryateguye yo kuza gufata abayinjiza muri iri joro, ryari itsinda ry'abantu benshi hafatwa babiri abandi umunani bariruka.

    Iri tsinda ryafashe ibicuruzwa bitandukanye byari bikuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babyambukije mu Rwanda mu buryo butemewe n'amategeko.

    Bimwe mu byafashwe harimo ibiro 69 by'imyenda ya caguwa, amapaki 3000 y'amashashi yo guhahiramo, amapaki 1534 y'amavuta atandukanye ahindura uruhu azwi nka mukorogo. Imiguru 35 y'inkweto yambawe, ibitenge 11 ndetse n'amapaki 11 y'ibinyobwa bya EXO.

    Abafashwe mu bisobanuro batanze bavuze ko ibi bicuruzwa atari ibyabo ahubwo bari bahawe akazi ko kubikura muri Congo bakabigeza Karundo, bishyuwe na Ndungutse Issa alias Duniya, usanzwe utuye muri aka karere.

    Inzego zibishinzwe zatangaje ko zigiye gushakisha uyu Ndungutse agakurikiranwaho ku byo ashinjwa.

    Batawe muri yombi bagerageza kwinjiza forode mu gihugu iturutse muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwinjiza-forode-mu-gihugu

  • RIB yatangiye guhugura abayobozi b'inzego z'ibanze ku ihohoterwa – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gutangiza aya mahugurwa ku mugaragaro cyabereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima, kiyoborwa na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB akaba n'Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubushakashatsi no gukumira ibyaha muri uru rwego.

    Yari ari kumwe n'uhagarariye RIB muri aka Karere, Gakwaya Eulade, Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu muri Bugesera, SSP Kabera Vincent, ndetse n'umuyobozi w'ishami ry'Imiyoborere mu Karere, Sebatware Magellan.

    Amahugurwa y'abayobozi mu nzego z'ibanze yateguwe na RIB nyuma y'uko hagiye hagaragara icyuho ku ruhare rw'abayobozi, aho bamwe bahishira ibyaha by'ihohoterwa akenshi rikorerwa mu ngo bayobora cyangwa bakunga umuryango w'umwana wasambanyijwe n'umuryango w'uwamusambanije, ndetse hari n'abasaba ruswa abakekwaho ibyaha kugira ngo badatanga amakuru.

    Mu bushakashatsi RIB yakoze hagati y'ukwezi kwa Nyakanga 2018 na Kamena 2021 ku cyaha cyo gusambanya abana, Intara y'Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere, aho RIB yakoze amadosiye kuri iki cyaha angana na 4,662, igakurikirwa n'Umujyi wa Kigali n'amadosiye 2,337, Intara y'Amajyepfo n'amadosiye 2,288, Iy'Uburengerazuba ifite amadosiye 1,983, iy'Amajyaruguru ikaza ku mwanya wa nyuma n'amadosiye 1,570.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu Karere ka Bugesera, Sebatware Magellan yashimiye RIB kuba yarateguye aya mahugurwa, avuga ko aziye igihe bitewe n'ibyaha by'ihohoterwa bigenda byiyongera muri aka Karere kandi akenshi ugasanga abayobozi mu nzego z'ibanze babigiramo uruhare mu buryo butandukanye.

    Sebatware yasabye abayobozi bo mu Murenge wa Rilima guhindura imyifatire kuri bamwe ndetse kunoza imikorere n'abo bayobora kugira ngo uwakorewe icyaha ahabwe ubutabera kandi ku gihe.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yagaragarije abayobozi bo mu Murenge wa Rilima uburemere n'ingaruka mbi z'ibi byaha ku muryango nyarwanda ndetse n'ejo hazaza ku bana.

    Yavuze ko aya mahugurwa harimo amasomo atandukanye azafasha abayobozi guhindura imyumvire no guhabwa ubumenyi kuri ibi byaha hagamijwe kunoza uruhare rwabo mu bufatanye bwo kubikumira no kubirwanya.

    Ati 'Muri izi nyigisho harimo izijyanye n'imyitwarire myiza igomba kuranga umuyobozi, kumenya icyo amategeko avuga ku byaha by'ihohoterwa rushingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, uko bakora raporo ku ihohoterwa irimo amakuru yuzuye yafasha ubugenzacyaha, gutabariza inzego zibishinzwe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba ndetse no kurinda ibimenyetso bifasha mu gutanga ubutabera.'

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bishimiye ubumenyi bahungukiye bavuga amasomo bahigiye agiye kubafasha mu guhindura imikorere ya buri munsi kui bibazo bagendaga bahura nabyo.

    Gatera Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudgu wa Nyabagendwa muri uyu Murenge wa Rilima yavuze ko yungukiye byinshi cyane cyane mu isomo ryo gukora raporo.

    'Gukora raporo ku ihohoterwa cyangwa n'ibindi byaha, hari igihe woherezaga ifoto gusa ku muyobozi n'ayandi makuru make, ariko batweretse raporo yuzuye uko iba imeze n'ibigomba kuba biyigize, kugira ngo ifashe mu iperereza, bikazadufasha noneho kujya tuzikora kinyamwuga nyuma y'amahugurwa twahawe.'

    Uwimana Charlotte, Umunjyanama w'ubuzima muri uyu Murenge yavuze ko hari ibikorwa byakorwaga ariko akaba atari azi ko bigize icyaha ariko ubu akaba nabyo azajya abikorera raporo nk'ibyaha.

    Yagize ati 'Hari ibyo twabonaga ari ibisanzwe, nko gukomeretsa umuntu ariko nyuma y'aya mahugurwa twamenye ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n'amamategeko kandi kiri muri byinshi bikorerwa mu miryango y'abo tuyobora. Namenye ko na mudugudu abaye adahari nanjye iyo raporo nayikora kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubutabera mu gihe cyihuse.'

    Aya mahugurwa biteganyijwe ko mu ntangiriro azahabwa abayobozi b'inzego z'ibanze mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Kayonza na Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, nyuma akazakomereza no mu zindi Ntara n'Umujyi wa Kigali.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yagaragarije abayobozi bo mu Murenge wa Rilima uburemere n'ingaruka mbi z'ibi byaha ku muryango nyarwanda ndetse n'ejo hazaza ku bana

    Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu muri Bugesera, SSP Kabera Vincent yeretse aba bayobozi ububi bw’ibyaha bifitanye isano n’ihohotera

    Abayobozi b’inzego z’ibanze muri Bugesera bitabiriye aya mahugurwa

    Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bayungukiyemo byinshi

    Aba bayobozi bahuguwe ku byaha bitandukanye bifite aho bihuriye n’ihohotera

    Ku ikubitiro aya mahugurwa yahereye ku bayobozi b’inzego z’ibanze muri Bugesera ariko akazagenda agera n’ahandi

    Nyuma y’amahugurwa hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yatangiye-guhugura-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-ku-ihohoterwa

  • Umunyezamu bivugwa ko Rayon Sports yifuza yayihaye ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'umurundi, Rukundo Onesme bivugwa ko yifuzwa na Rayon Sports yatangaje ko ayihaye karibu mu biganiro cyane ko ngo bataramuvugisha na rimwe.

    Uyu munyezamu yateye utwatsi ibivugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports ahubwo ngo ntabwo iramwegera nkuko yabitangarije Ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru.

    Uyu munyezamu yabwiye Ikinyamakuru ISIMBI ati 'nanjye mbyumva uko, ndindiriye ko bamvugisha. Nta muntu uramvugisha. Amasezerano yanjye nta kibazo na kimwe, banshatse bambona mu buryo bwroshye.'

    Rayon Sports yifuzaga umunyezamu Jonathan Nahimana nawe w'Umurundi ariko yongereye amasezerano muri Namungo FC yo muri Tanzania ntibyayikundira.

    Biravugwa ko yerekeje amaso kuri mugenzi we ukinira Le Messager Ngozi yasoje ku mwanya wa 7 mu mwaka w'imikino wa 2021-22 mu Burundi.

    Rukundo Onesme usanzwe ari n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Burundi, bamuzanye yaba aje gufatanya na Hakizimana Adolphe ubu utarimo gukina kubera imvune, Hategekimana Bonheur na Twagirayezu Amani.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyezamu-bivugwa-ko-rayon-sports-yifuza-yayihaye-ubutumwa-bukomeye

  • Dore Ingaruka zo kubura ibitotsi n'uburyo wakoresha ugasinzira #rwanda #RwOT

    Gusa nubwo akenshi tuvuga kubura ibitotsi hagahita humvikana kurara ijoro ryose ukanuye nyamara si byo gusa. Iyo tuvuze kubura ibitotsi haba havuzwe:
    • Kuryama ugatinda gusinzira
    • Gukanguka mu gicuku kongera gusinzira bikagorana
    • Gukanguka kare cyane butaracya neza ntiwongere gusinzira
    • Gusinzira ibice, ukajya ukanguka ukongera ugasinzira gato

    Mu gihe gusinzira neza ari umwe mu miti ya stress n'umunaniro nyamara kubura ibitotsi byo ni ikibazo gishobora guteza zimwe mu ngaruka zikurikira:
    • Umunaniro, umunabi no guhondobera ku manywa
    • Umubyibuho udasanzwe
    • Kugabanyuka k'ubudahangarwa bw'umubiri
    • Kuzamuka k'umuvuduko w'amaraso, bishobora gutera indwara z'umutima na
    diyabete
    • Ububabare buhoraho
    • Kwiheba no kwigunga
    • Kubura ingufu ku kazi

    Ahantu uryama n'uburyo uryamamo bigira uruhare runini mu misinzirire yawe bityo dore ibyo wakora maze ukabasha gusinzira neza

    Gerageza kuryama ku masaha adahinduka, buri munsi

    Jya ukora agasiporo katavunanye cyane kamara byibuze iminota 30 buri munsi nibiba byiza, ubikore mbere yo kuryama. Gusa wirinde siporo y'ingufu mu masaha y'umugoroba

    Shakisha uko wabona urumuri ruhagije mu masaha ya kumanywa. Ibi bituma ubwonko bukanguka bukabasha gutandukanya amanywa n'ijoro

    Mbere yo kuryama banza woge amazi ashyushye

    Aho uryamye hagomba kuba ari heza, hatari urumuri n'urusaku kandi nta mpumuro idasanzwe ihari. Kandi ntihagomba kuba hashyushye cyane cyangwa hakonje cyane

    Ahantu ho kuryama imenyereze ko ari aho kuryama gusa. Ikintu wemerewe kuba wahakorera kindi ni imibonano mpuzabitsina gusa. Ibindi nko kurya, gusoma, kureba filimi ntibyemewe kuba byakorerwa mu buriri

    Jya kuryama igihe wumva ko ari ngombwa cyangwa amasaha wiyemeje kuryamiraho yageze. Ntukaruhukire mu cyumba cyo kuryamamo

    Niba umaze iminota 20 mu buriri utarasinzira byuka ugire akantu ukora nko gusoma igitabo, cyangwa ukore imibonano, wongere uryame.

    Irinde kurya ugahaga cyane nijoro kuko nabyo bibangamira ibitotsi

    Gabanya amasaha uryama ku manywa

    Irinde gukoresha terefoni cyangwa ibindi bizana urumuri nka mudasobwa Urumuri rwa terefoni ruri mu bibangamira ibitotsi

    Muri macye ngibyo ibyo ugomba kuzirikana no kwitaho mu gihe ubura ibitotsi nijoro. Ibi nubigerageza bikanga kugira icyo bitanga niho wazagana ivuriro abaganga bakagufasha.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ingaruka-zo-kubura-ibitotsi-n-uburyo-wakoresha-ugasinzira

  • Wiz Khalifa yahishuye icyamufashije kongera ibiro ubu akaba yabasha kwirwanaho mu igihe yaterwa(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Wiz Khalifa ubwo yaganiraga na Bleacher Report, yavuze ko gukora Siporo byamufashije kwiyongeraho ibilo bigera kuri 14 kuko ubu asigaye apima ibilo hafi 82.

    Ati 'Nari ndambiwe kubona umubiri wanjye ku buryo natekereje ko ngomba kwihata imyitozo myinshi n' imikino njyarugamba .'

    Yongeyeho ko mu gihe amaze akora imyitozo ubu nta wakibeshya ngo ahangane na we.

    Ati 'Ntibyoroshye kunkubita ukundi.'

    Wiz Khalifa yavuze ko yabanje kwiga imirwanire ya jiu-jitsu (Umukino wo guturana hasi) mu gihe cy'amezi agera kuri abiri.

    Uyu muhanzi yongeraho ko kubera igihe amara muri siporo, byatumye yongera ibiryo yaryaga ku munsi.

    Ati: “Ubu nsigaye nsonza buri kanya. Hafi inshuro eshanu ku munsi.”

    Wiz Khalifa kandi avuga kuba yarakoze imyitozo ndetse akaba yabasha kwirwanirira atari yo gahunda afite yo kuba yarwana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wiz-khalifa-yahishuye-icyamufashije-kongera-ibiro-ubu-akaba-yabasha-kwirwanaho