Category: Uncategorized

  • Amwe mu magambo atazibagirana mu matwi y’abakunzi ba Gasobanuye yazanywe na Yanga witabye Imana #rwanda #RwOT

    Rurangiranwa mu mwuga wo gusoboanura filime, benshi bafata nka sekuru wa ko mu Rwanda, Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga yitabye Imana ariko ntazava mu mitima ya benshi bitewe n’uburyo yabikoragamo, amagambo yakoreshaga yatumaga abareba filime yasobanuye batarambirwa.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo inkuru y’incamugonga yamenyekanye ko Yanga wakunzwe mu gusobanura filime azikura mu rurimi rw’amahanga azishyira mu Kinyarwanda, yitabye Imana.

    Iyo yatangiraga avuga ati “The One Film Production”, aka ya mvugo y’ubu wahitaga umenya ko hagiye gushya.

    Ni umugabo wakunzwe na benshi ndetse kugeza uyu munsi muri benshi babikora harimo n’abavandimwe be, Junior na Sankara nta n’umwe urageza ku rwego rwe.

    Yanga yari afite uburyo akoramo aka kazi ke, yasobanuraga filime akagerageza kuyihuza n’ibyo asanzwe azi mu buzima busanzwe yaba Rwanda, abantu azi n’ibindi, umuco wakwiriye no muri bagenzi bakora uyu mwuga.

    Yari afite kandi uburyo asobanura asetsa abantu ku buryo bibafasha kutarambirwa na filime bareba kandi ikabaryohera. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka kuri amwe mu magambo yakoreshaga na n’ubu yanze gusibangana mu mitwe y’abanyarwanda.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI muri 2020, Yanga yagarutse ku buryo yaremagamo amagambo akamamara, yahereye ku ijambo 'Udutafari' benshi bafashe nko gushaka kuvuga ikibuno.

    Ati 'nashoboraga kureba ikintu nkakiremamo ikindi, nashoboye kurema amagambo nkayakura mu buryo wari uyazi nkayazana muri filime kandi agafata intera, tuvuge nk’urugero rw’udutafari, amatafari murayazi, amatafari nagize ntya nkareba abantu bambaye ubusa bari ku mazi nti dore udutafari, ijambo na ryo rifata imbaraga. Iyo uzwi amagambo uvuga aba akomeye, ashobora kurema cyangwa akangiza.'

    Yasoboraga kuba yareba nka gace runaka muri filime akaba yakagereranya n’akandi mu Rwanda ari ho 'Nyakariro'(muri Rwamagana) yabaye ikimenywa na bose mu Rwanda kubera Yanga wakundaga kirikoresha.

    Yashoboraga kandi kuba yanareba nka resitora abantu barimo kuriramo akaba yayigereranya n’indi azi zo mu Rwanda cyangwa inshuti ye baziranye ari ho havuye 'Kwa Myasiro' no 'Mu Ryinyo'.

    Ntiwavuga aya magambo kandi ngo wirengagize andi nk’Imihumetso, Uruzingo rw’Umwonjo, Nyakwicwa n’Uburoro, Imikasiro n’andi menshi.

    Yakundaga kugaruka kandi ku mazina nka Oscar na Kadugara, amazina avuga ko yavugaga bitewe n’uko abonye umuntu muri filime usa n’abo bantu asanzwe azi cyane cyane ariko babaga ari inshuti ze.

    Yanga yatangiye gusobanura filime mu 1998 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange ndetse akaba afatwa nk’umwe mu batangije uyu mwuga mu Rwanda yasigiye barumuna be barimo Sankara na Junior Giti.

    Uyu mwuga yaje kuwureka mbere gato ya 2013 ari nabwo yafataga umwanzuro wo gukizwa amaramaje yiyegurira Imana, inzogaya yanywaga arazireka.

    Muri 2018 ubwo yahuraga n’ikibazo cyo mu nda, akajya kumva akumva amezi nk’aho arimo gushya, agiye kwa muganga bamubwira ko gas ari nyinshi bamuha ibinini, buri uko hamuryaga ni byo yanywaga kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo uburwayi bwafataga indi ntera.

    Yagiye kwivuza muri Afurika y’Epfo basanga ari kanseri ndetse bamubwira ko agomba kubagwa ariko mbere gato y’uko abagwa, Imana yaje kumwiyereka imukiza iki kibyimba yari arwaye.

    Yanga yakunzwe na benshi bitewe n’uburyo yasobanuraga filime ze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amwe-mu-magambo-atazibagirana-mu-matwi-y-abakunzi-ba-gasobanuye-yazanywe-na-yanga-witabye-imana

  • Bugesera: Barasabwa kudahishira abasambanya abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, abana 234 basambanyijwe bagaterwa inda, mu gihe abagera kuri 58 ari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-barasabwa-kudahishira-abasambanya-abana

  • Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda mu bashenguwe n'urupfu rwa Buravan #rwanda #RwOT

    Amabasaderi wa Israel mu Rwanda,Ron Adams yavuze ko umutima we ushenguwe no kumva urupfu rw'umuhanzi Yvan Buravan avuga ko yari inshuti nziza.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 rishyira kuwa 17 Kanama 2022,nibwo hamenyekanye inkuru mbi y'urupfu rw'Umuhanzi Yvan Buravan, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza uburwayi bwa kanseri y'urwagashya yari amaze igihe ahanganye nabwo.

    Benshi mu banyarwanda n'abanyamahanga bashenguwe bikomeye n'urupfu rw'uyu musore wari ufite imyaka 27 ariko inganzo ye ikaba yari ku rwego rwo hejuru cyane.

    Ambasaderi Ron Adams abinyujije kuri Twitter yagize ati “Mbabajwe n'urupfu rutunguranye rw'inshuti yanjye [email protected] ukuntu yari umuntu utangaje!Ubugingo bwawe buruhukire mumahoro iteka.”

    Uretse Amb.Ron Adams,Abahanzi batandukanye n'ibyamamare byinshi byifurije iruhuko ridashira Yvan Buravan ndetse bisabiraimbaraga umuryango we n'abafana be.

    Yvan Burabyo, uzwi cyane nka Buravan, yari amaze iminsi yivuriza mu Buhinde cancer y'urwagashya ari nayo yamuhitanye, nk'uko biri mu itangazo ry'ikigo kireberera inyungu ze.

    Buravan yivurije mu Rwanda, muri Kenya no mu Buhinde mbere y'uko iyi ndwara imuhitana.

    ,Yvan Buravan yavutse kuwa 27 Gicurasi1995, avukira i Gikondo. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Avukana n'abana batandatu.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ambasaderi-wa-isiraheli-mu-rwanda-mu-bashenguwe-n-urupfu-rwa-buravan

  • Uko imitungo yose ya HAJI wamamaye i Nyanza yatejwe Cyamunara bigashyira akadomo ku bucuruzi bwe #rwanda #RwOT

    Ni mu isura yo kuri Nyirangarama, ku bakorera ingendo mu majyaruguru no mu burengerazuba. Mu 2017 byabarwaga ko ubucuruzi bwe bugeze muri miliyoni 500 Frw.

    Avuga ko mu 2015 ubwo ingendo z’u Burundi zahise zfungwa , ndetse ko no muri Congo bitari byifashe neza bitewe n’ibibazo byabaga biri muri Nyungwe noneho ngo byahumiye ku mirari ubwo icyorezo COVID-19 cyadukaga.

    Ati 'Twari dufite amasoko i Burundi bafunga imipaka, Covid-19 iratera akazi karahagarara. Twebwe twakoranaga n’ibihugu byo hanze birimo u Burundi, Congo, Uganda, imipaka irafungwa nyine dusigara twipfumbase.'

    Avuga ko kubera ibi byose kandi ubucuzi bwe bwari bushingiye ku bakora ingendo kandi yari afite inguzanyo ya Banki , ngo igihe cyo guteza cyamunara cyarageze maze mu gihe cya Covid-19 baje guteza cyamunara ikigo cy’ubucuruzi, kigurishwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 86 n’ibihumbi 500.

    HAJI mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko yasabye inguzanyo ashaka kubaka uruganda rw’amata rwagombaga kuzuzwa na Miliyoni 380 ariko ahabwa inguzanyo ya Miliyoni 165 ati” Muruko rero kutabyuzuza, nta nubwo narukoreyemo kuko ntacyo rwinjije , ubuzima butangiye kugeda gakeya rero nyine , ubucuruzi bucyogoye ntabwo nabonye amafaranga yo gukomeza kubaka rwa ruganda ngo rwuzure”

    Avuga ko haje kuzamo inzitizi kuko mu kwaka iyi nguzanyo yari yahawe ubwishingizi n’Umushinga wa Minagri witwa PASP gusa ngo ukimara kubona ko ibikorwa bye birimo gucumbagira wahise ubumwambura bizakurangira Banki imubwiye ko ntacyo bamumarira kuva umwishingizi we avuyemo.

    Yabwiye UKWEZI ko uyu mushinga wa Minagri witwa PASP wazanye abatekenisiye bo kumwigira uyu mushinga w’uruganda urababishura ndetse wamwerekaga ko uzaziba icyuho cya mafaranga yaburaga ngo umushinga ukomeze.

    Avuga ko umushinga PASP utakoze ibi ngo umuhime ko ahubwo nabo bahuye n’amabwiriza y’umuterankunga bakisanga nta kindi bamufasha.

    Avuga ko byabaye ubwo yari atekereza gusatira amasoko y’imbere mu gihugu aho yari yasabye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 50 ndetse asabwa kongera ingwate nabyo arabikora ati”Ubwo rero bahise bampinduka ntabwo byakomeje’‘

    Haji uvuga ko ubuzima bwahindutse dore ko ubu arimo guhinga ibyo gutunga umuryango we mu isambu yatiwe n’Akarere ka Nyanza naho iby’ubucuruzi bikaba byararangiye kuri we kuko imitungo ye yari ifite agaciro ka Miliyoni 500 Frw yose yatejwe ndetse ngo nubwo yatejwe cyamunara ubu akirimo umwenda ugera kuri Miliyoni 200 Frw ati” Ntaho mbona nyine haturuka ayo kuyishura , ntabwo bishoboka”

    Avuga ko ntaho ateganya gukura ayo mafaranga, kuko nta mutungo n’umwe asigaranye.

    Akomeza avuga ko kuva mu 2016 kugeza mu 2020 buri kwezi yishyuraga Miliyoni 3 Frw, nyuma y’uko ubucuruzi bwe butangiye gucumbagira no kwishyura bigatangira kugorana nibwo hagiye hiyongeraho ibihano.

    HAJI avuga ko ubu usanga hari benshi yagiriye neza bamwita imbwa bamufata nk’umuntu warangiye ahubwo ko atungurwa no kubona abantu atazi aribo bagira icyo bamumarira bikamurenga amarira agatemba ati” Keretse abantu dufitanye isano nibo babizirikana, ariko abo dufitenye isano bakoze iwanjye barwaniye kubohoza ikigo, baranyanga cyane pe ku buryo n’umwana wanjye afite kuhanyura yiruka”

    Nyo yagiye kubaza amakuru ku bijyanye n’Ikigega Nzahurabukungu, kuri Banki ya BK ari nayo yamutereje cyamunara bamubwira ko iyi gahunda ireba gusa abahombejwe na COVID-19 gusa atari abo yasanze batangiye guhomba.

    Ati”Barambwiye bati icyo kigega kirarebana n’abantu bagize ikibazo murI Covid honyine , nimba Covid yarasanze waratangiye kugira ikibazo nayo ikaza wenda iguhuhura ntabwo bikureba, ni uko bansobanuriye, mpita ndekera aho ntakindi nari gukora”

    Iyi nyubako izwi cyane ku bakorera ingendo mu Ntara y’Amajyepfo n’uburengerazuba

    Imitungo ye yatejwe cyamunara, irimo inzu y’ubucuruzi, inzu atuyemo ndetse n’uruganda yari yatangiye kubaka.

    Nari mfite umutungo urenga miliyoni 500 none byose barabiteje||Abo nakijije bose banyita imbwa||Haji

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-imitungo-yose-ya-HAJI-wamamaye-i-Nyanza-yatejwe-Cyamunara-bigashyira-akadomo-ku-bucuruzi-bwe

  • Araburira abashaka kujya muri Amerika bibwira ko ari Paradizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yavuye mu Rwanda muri 2012 arangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR), yerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), agira ngo agiye muri Paradizo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umuco/ibitabo/article/araburira-abashaka-kujya-muri-amerika-bibwira-ko-ari-paradizo

  • Kwigaragambya bucece, Mafia y'abakarasi…Impamvu gutwara abagenzi mu ntara byabaye ihurizo – #rwanda #RwOT

    Abagenzi bashaka kuva mu Mujyi wa Kigali berekeza mu ntara zitandukanye cyangwa abazivamo berekeza i Kigali, bakomeje kwinubira ko imodoka zabuze ku buryo hari n'abarara muri gare bategereje ko wenda mu gitondo babaheraho.

    Urugero ni Nyiramana Daphrose, umunyamakuru wa IGIHE yasanze muri gare ya Nyabugogo ahagana saa moya n'igice z'ijoro. Yari yashashe hasi igitenge yicaranyeho n'abandi bagore batatu bikikije ibikapu byabo biyakiriye.

    Ucishije amaso muri gare yose cyane cyane ahategerwa imodoka zijya mu ntara, wibaza ikibazo cyabayeho kuko bidasanzwe kubona aho bakatira amatike hari umurongo ujya kungana n'uwabajya Kimironko.

    Nyiramana yavuze ko yageze muri Nyabugogo saa moya n'igice za mu gitondo ariko bamuhaye imodoka ya saa tanu z'ijoro yerekeza i Rusizi. Mugenzi we wari wahageze saa kumi n'ebyiri z'igitondo, yari yiyakiriye ko arara muri gare kuko imodoka imujyana i Karongi yari kuyibona saa kumi n'ebyiri z'undi munsi.

    Nyiramana ati 'Amatike yose ngo yashize turagenda saa tanu ariko nabwo nta cyizere kuko sindabona itike mu ntoki'.

    Ibi ni na ko bimeze ku modoka zijya mu Majyepfo, mu Burasirazuba bw'u Rwanda n'ahandi. Umwe mu bagenzi wari ugiye mu Karere ka Nyagatare yagize ati 'Nahageze saa tanu ariko imodoka zabuze ngiye gusubira mu rugo ndaza kuzinduka'.

    Bamwe mu baturage bavuga ko bishoboka ko ibigo bitwara abagenzi byagabanyije imodoka mu gisa no 'kwigaragambya bucece' kubera ko ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byazamutse ariko igiciro cy'urugendo nticyongerwe.

    Umwe mu bakata amatike utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yabwiye IGIHE ko 'hari bagenzi be bahagaritse mu kazi kuko imodoka zagabanyijwe ba nyirazo bakajya kuziparika izindi zikajya mu magaraje hagatangwa raporo ko zapfuye'.

    Agenekereje, avuga ko nibura hakora imodoka zingana na 40% izindi 60% ziparitse. Urugero niba nka Nyagatare hajyagayo imodoka umunani ubu birashoboka ko hasigaye nk'ebyiri zo gusigara ku izamu kugira ngo ikigo batacyambura uburenganzira bwo gukora (licence).

    Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice na we ari mu bakomoje kuri iyi myigaragambyo ya bucece yakozwe na ba nyir'imodoka. Yavugiye kuri Radio 10 ko 'ba nyiri Coaster bazifashe bakazijyana mu bipangu bagafunga [aya ngo ni amakuru yahawe n'abaturage].

    Ati 'Abantu ba Coaster babonye bari guhomba imodoka baraziparika, baravuga ngo nzajya ntegereza ikiraka cyo mu bukwe menye ko ndi bwunguke make ariko imodoka itari kurya amapine, idasajisha amavuta, nayo idasaza'.

    Apôtre Mutabazi yavuze ko yabwiwe n'umwe mu bakora mu kigo gitwara abagenzi ko yabaye ahagaze mu kazi kubera ko imodoka bari bafite iki kigo cyasigaje nk'ebyiri zo kwerekana ko bagikora.

    Ati 'Ba nyiri Coaster bakoze imyigaragambyo bucece. RURA nizamure ibiciro ni abaturage tuzayatanga kandi twiteguye kuyatanga aho kurara ku mihanda'.

    Nta modoka baparitse

    Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali n'Intara (ATPR), Mwunguzi Théoneste, ntiyemeranya n'abavuga ko hari imodoka zaparitswe kubera izamuka ry'ibikomoka kuri peteroli kuko leta yemeye nkunganire kandi itangwa.

    Ati 'Nta muntu wakagombye kwitwaza ngo igiciro cya mazutu cyarazamutse ahubwo wenda ikiriho ni uko ibindi bintu dukenera kugira ngo dukore umwuga wo gutwara abantu byo byarazamutse ku buryo bugaragara ariko uyu munsi ntabwo birashyirwa mu giciro umugenzi atanga'.

    Mwunguzi asanga impamvu imodoka zabuze ari uko abaturage bakomeje kwiyongera ariko umubare w'imodoka ntiwiyongere kuva Covid-19 yakwaduka, ku buryo hari n'izashaje zikava mu muhanda izindi zikaba zitagikora ingendo zingana n'izo zakoraga mbere.

    Ati 'Ikigo ntabwo cyaparika imodoka kuko buri wese afite aho akorera, aramutse aparika imodoka ikibazo cyahita kigaragara'.

    Gusa ikibazo gihari ni uburyo abagenzi muri iki gihe babaye benshi kandi n'iyindi myaka barabaga benshi ariko imodoka zikaboneka.

    ATPR igizwe n'ibigo 26 bitwara abagenzi harimo 24 bikorera mu ntara n'ibindi bibiri (KBS na Royal Express) bikorera mu mujyi. Ibi bigo byose bifite imodoka 1350.

    Mwunguzi avuga ko kuba umwuga wo gutwara abantu ntacyo wafashijwe mu kuzahura imikorere yashegeshwe na Covid-19, byatumye nta modoka ziyongera, bagasaba ko bahabwa inguzanyo ziri ku nyungu nkeya kugira ngo bashobore kuba bakora irindi shoramari.

    Mafia y'abakarasi n'abakata amatike

    Kuba imodoka zabaye ingume byatumye havuka ba rusahuriramunduru benshi. Abagenzi baragera ahagurishirizwa amatike bakabwirwa ko yashize ariko ku ruhande hakaba abakarasi bagurisha ayakaswe ku giciro cyo hejuru.

    Ubu ni ubusambo bukorwa na bamwe mu bakata amatike n'abakarasi [ba bandi bashaka abagenzi], aho abacuruza amatike bayagura bakayaha abakomisiyoneri [abakarasi] bakajya kuyagurisha muri gare ku giciro cy'umurengera.

    Niba kuva i Kigali werekeza i Nyanza ari 2000Frw, ubu ni 7000Frw, kujya i Muhanga ni hagati ya 2500Frw na 3000Frw ku itike yagurishijwe n'umukarasi.

    Uwitwa Hakorineza Daniel yagize ati 'Karongi-Kigali abakarasi baca amatike bakayamara mugitondo, wahagera bakakubwira ko ntayahari, ariko hafi aho hakaba ugutungira agatoki uri kuyagurisha forode, imwe ikagura 5000, mu gihe ari 2800Frw'.

    Hatungimana Alexis na we yagize ati 'Ubu tuvugana Rwamagana -Remera ni 3000Frw ibaze kugera Nyabugogo ikiguzi byagutwara'.

    Hari umugore wari ugiye i Muhanga ageze muri gare Nyabugogo saa mbili abwirwa ko imodoka ihari ari iya saa kumi n'imwe, mu kanya gato hari umukarasi wamubwiye ko amuha itike akamwishyura 2500Frw, yarabikoze kugira ngo abone uko ataha ubukwe kare.

    Ati 'Naguze amatike abiri nabonaga afite andi menshi. Imodoka zirahari ariko udafite ayo kugura itike ihenze ubwo ntayibona ategereza yayindi imwe batagurishije mu bakarasi'.

    Mugenzi we yabwiye IGIHE yashakaga kujya i Nyanza gushyingura ariko yaguze itike ya 7000Frw, kandi uwayimugurishije yabonaga afite izindi.

    Ati 'Ni ubujura burimo kuba inzego zibishinzwe nizitabare. Bariya bakata amatike bakubwira ko ntayahari undi muntu agahita aza akakubwira ko niba wihuta yahita aguha iye ukagenda'.

    Ikibazo ntabwo kiri ku bashaka kuva muri Kigali bajya mu ntara kuko n'abava mu ntara bajya i Kigali bitoroshye.

    Uwizeye Jean Paul, yabwiye IGIHE ko yahereye kuwa Kane ashaka kuva i Kiramuruzi mu ntara y'Iburasirazuba akabona imodoka kuwa Gatandatu.

    Ati 'Nabwo byansabye kuhagera saa cyenda z'ijoro bampa itike saa yine za mu gitondo'.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo w'Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Eng. Deo Muvunyi, aherutse kuvuga ko mu buryo bwa rusange hakenewe imodoka nyinshi ari yo mpamvu barimo gusaba abashoramari ngo bagire uruhare mu gukemura ikibazo.

    RURA kandi irimo gutegura amavugurura y'igiciro ku buryo burambuye. Kuri ubu ibiciro byo gutwara abagenzi bikurikizwa ni ibyo mu 2019, aho ubu umugenzi yishyura 21Frw ku kilometero, leta ikamutangira nkunganire ya 8.8Frw.

    Gare ya Nyabugogo aho abagenzi bajya mu Ntara bategera imodoka

    Kubona imodoka zitwara abagenzi ziva n’izijya mu Ntara muri iki gihe ni ibintu bitoroshye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwigaragambya-bucece-mafia-y-abakarasi-gutwara-abagenzi-mu-ntara-byabaye