Category: Uncategorized

  • Amavubi azahura na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN yahamagawe #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Carlos Alos Ferrer, yamaze guhamagara abakinnyi bazavamo abazakina na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2022 izabera muri Algeria mu ntangiriro z'umwaka utaha.

    Samuel Ndizeye na Elia Ganijuru bakinira Rayon Sports bahamagawe bwa mbere.

    Haruna na Tuyisenge bagarutse mu ikipe y'igihugu.Rwatubyaye Abdul,Emery na Bertrand nabo bahamagawe.

    U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Ethiopia mu mukino uzabera i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 26 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzabera i Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.

    Abakinnyi bahamagawe bazajya mu mwiherero ku Cyumweru nyuma y'imikino y'Umunsi wa Mbere wa Shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-azahura-na-ethiopia-mu-gushaka-itike-ya-chan-yahamagawe

  • Hamisa Mobeto yageze bwa mbere mu Rwanda ahis… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro gito yagiranye n'itangazamakuru, Hamisa Mobeto yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ati: 'Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, kandi nzi ko ari igihugu cyiza kigira abakobwa b'akataraboneka mu bwiza.'

    Abajijwe ku kijyanye n'impano aheruka kwerekana, yagize ati: 'Ni impano nahawe n'umukunzi wanjye.' Uyu munyamidelikazi yirinze kugira icyo avuga kuri Rick Ross, ahamya ko ariko atariwe mukunzi we.

    Hamisa Mobeto yamamaye cyane kubera kuba umwe mu bagore batatu babyaranye na Diamond Platnumz.

    Ubwiza bwe buri mu buvugisha benshi, ndetse ni kenshi Rick Ross yagiye agaragara ari kumwe nawe basohokanye hirya no hino ku isi.

    Ku myaka 27 Hamisa Mobeto ni umubyeyi w'abana 2, umwe w'umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz n’undi w'umukobwa yabyaranye Francis Ciza.

    Ubutunzi bwa Mobeto bubarirwa hagati ya miliyari 3Frw na miliyari 5Frw.

    Ubwo Hamisa Mobeto yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe n’abakobwa bo muri Kigali Protocal na Bianca ubwe wanamutumiyeUbwo Hamisa Mobeto yageraga ku kibuga cy’indegeAbakobwa bo muri Kigali Protocal bari babucyereye baje kwakira MobetoUmujyanama w’abahanzi n’abanyamideli Rwema ari mu baje kwakira Hamisa Mobeto

    Hamisa Mobeto yavuze ko yahuriye na Bianca wari waje kumwakira ku mbuga nkoranyambaga 

    KANDA HANO UREBE UKO HAMISA MOBETO YAKIRIWE KU KIBUGA CY’INDEGE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120100/hamisa-mobeto-yageze-bwa-mbere-mu-rwanda-ahishura-ko-afite-umukunzi-mushya-utari-rick-ross-120100.html

  • Yabajijwe kuri Diamond babyaranye arataruka:… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 17 Kanama 2022 nibwo Hamisa Mobeto yageze mu Rwanda, aho ategerejwe mu birori by'imideli bya Bianca Fashion Hub bizaba kuwa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022.

    Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege, mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ku mwana we na Diamond Platnumz, Young Simba.

    Asobanura Young Simba yagize ati: 'Ni umuhanga, uw'igikundiro n'ubwiza.' Abajijwe niba yaba yoroherwa no gufatanya kurera na Diamond, Hamisa Mobeto yasubije agira ati: 'Sinshaka kubyinjiramo cyane, sinshaka kuvuga ku muryango wanjye, abana n'ibindi.'

    Imibanire ya Hamisa Mobeto na Diamond Platnumz ikaba idakunze kumenyekana.

    Mu minsi micye ishize, umuhungu wabo Dylan uzwi nka Young Simba [hari kuwa 07 Kanama 2022] nibwo yujuje imyaka 5.

    Hamisa Mobeto ubwo yageraga mu Rwanda yakiriwe n’ibyamamare bitandukanye n’itangazamakuruMobeto yishimiye kugera bwa mbere mu RwandaYahamije ko aje kugirira ibihe byiza mu RwandaHamisa Mobeto afite abana 2 barimo n'umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz

    AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120101/yabajijwe-kuri-diamond-babyaranye-arataruka-hamisa-mobeto-yatangaje-ibintu-3-bisobanura-um-120101.html

  • Kigali: Imodoka irakongotse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 imodoka y’ivatiri y’umuntu utahise amenyekana ikongokeye mu Mujyi rwagati wa Kigali hafi y’inyubako (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-imodoka-irakongotse

  • Akamaro k'amasomo ya 'Coding & Robotics' ku bana bato – #rwanda #RwOT

    Aya ni amasomo afasha mu gukora porogaramu zifashishwa mu gukemura ibibazo mu mibereho ya muntu, ariko ku bana, bitangirira ku byoroshye cyane bakabyiga bameze nk'abari mu mikino.

    Abana bayakuramo ubumenyi butandukanye nubwo hari abatekereza ko ari ibintu bikomeye ugereranyije n'ubushobozi bwabo.

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Tufts muri Leta ya Massachusetts muri Amerika, bagaragaje ko abana kuva ku bari hagati y'imyaka itanu n'irindwi bashobora kwiga ndetse bakamenya iby'ibanze kuri porogaramu za mudasobwa na 'robots'.

    Bavuze ko iyo robots zikoreshejwe mu myigishirize byoroha kwigisha amasomo ya siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare (STEM) kuko abana babyiga bishimye, akabafasha mu kuzamura ubushobozi bwo gutekereza mu bwisanzure no guhanga ibishya.

    Abaremamo kwihangana no gukomeza kugerageza no mu gihe batsinzwe, bakigira ku makosa bakoze.

    Nanone, ngo bifasha abana kwiga binyuze mu gukora, gusesengura ibintu no kubaka ubushobozi bwo gukemura ibibazo bahura na byo mu buzima hakiri kare, maze mu gihe umuntu abaye mukuru bikaba ngombwa ko akomeza bene aya masomo, akaba yarabonye intangiriro nziza.

    Ikindi ni uko aya masomo atuma abana bakunda kwiga, kubera ko ibyigwa babigiramo uruhare, ishuri ntiribarambire, ahubwo bakarushaho kwigirira icyizere nk'uko byagaragajwe n'itsinda ry'abashakashatsi bo muri École polytechnique fédérale de Lausanne mu Busuwisi na Kaminuza ya Lisbon muri Portugal.

    Aba bashakashatsi bakoze robot ikora nk'umuntu wandika nabi, maze abana bagasabwa gukosora amakosa yakozwe na robot.

    Ibyo ngo byafashije abo bana kuvugurura imyandikire yabo no kurushaho kwigira icyizere.

    Mu Rwanda byifashe bite?

    Nubwo u Rwanda rushyira imbaraga mu bijyanye n'ikoranabuhanga by'umwihariko mu myigire y'abanyeshuri, inzira iracyari ndende cyane cyane mu mashuri ya leta.

    Ibigo byinshi by'amashuri byakunze gufata 'ikoranabuhanga' nk'isomo riciriritse, bigatuma rihabwa umwarimu uwo ari we wese hatitawe ku cyo yize, bityo umunyeshuri ntabone ubumenyi buhagije.

    Porogaramu ya 'Mudasobwa ku mwana' yashoboraga gufasha mu kuzamura urwego rw'ikoranabuhanga mu bakiri bato, bisa nk'aho itatanze umusaruro wari witezwe ukurikije ibibazo byagiye biyigaragaramo kandi na bwo mudasobwa zageraga ku bana bakuru.

    Nta mpinduka zifatika kugeza ubu kuko n'ishuri ryo ku rwego rw'ayisumbuye ryigisha ibijyanye na 'Coding' (Rwanda Coding Academy) riherereye mu Karere ka Nyabihu, ryakira abanyeshuri bari hejuru y'imyaka 15 baba barangije Icyiciro Rusange.

    New Generation Academy, ni ishuri riherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ryatangije porogaramu y'amasomo ya 'Coding & Robotics' uhereye ku bana bari munsi y'imyaka 10.

    Tuyisenge Jean Claude, umwe mu bayobozi baryo, yavuze ko batekereje kuzanamo igice cya porogaramu za mudasobwa na 'robots' (Coding & Robotics) kugira ngo abana batangire kumenya ibyo bintu batarakererwa.

    Ati “Kimwe mu bibazo biri mu burezi ni uko hano iwacu abana barimo babyiga ku myaka yo hejuru nko muri Rwanda Coding Academy kandi ni byo isi irimo iganamo. Iyo ubabajie bavuga ko abana basa nk'aho baba barakererewe.”

    “Byatumye twegera Minisiteri y'Ikoranabuhanga ngo badufashe kugira icyo twakora. Ubu abana b'imyaka irindwi n'umunani bashobora gukora porogaramu z'imikino nka basketball bakoresheje ikoranabuhanga.”

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr Niyizamwiyitira Christine, muri Gicurasi uyu mwaka yabwiye IGIHE ko mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw'umunyeshuri (CBC), abana batangira kwigishwa ikoranabuhanga bahereye mu mashuri abanza.

    Yavuze ko hifuzwa ko n'abo mu cyiciro cyo hasi baryigishwa.

    Ibi bisa n'ibyo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagarutseho ubwo yasuraga New Generation Academy kuri uyu wa Kabiri.

    Ati “Abana bakiri bato ubwonko bwabo buba bushobora guhanga ibintu bishya kandi ibyo uberetse byose babasha kubimenya. Birashimishije kubona abana b'imyaka kuva kuri itanu kugeza ku icyenda bakurikira porogaramu za Coding & Robotics, bashobora gutekereza ku gikorwa runaka nk'aho ari ibintu byoroshye.”

    “Nka Minisiteri y'Uburezi na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, turashaka gutangiza porogaramu ya Coding & Robotics mu mashuri mu byiciro bitandukanye by'uburezi.”

    Ruzirabwoba Vedaste, umwarimu muri iri shuri, yavuze ko uburyo integanyanyigisho bagenderaho iteye, ikemura ikibazo cy'imyigishirize n'imyigire y'imibare aho usanga abantu benshi bayitinya bitewe n'uko haba harabayemo ibyuho mu myigire bigatuma hari ibyo batumva neza.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yasuraga abana bigishwa amasomo ya ‘Coding & Robotics’ muri New Generation Academy

    Minisitiri Ingabire Paula hamwe n’abana bo muri New Generation Academy nyuma yo kubasura no kureba intambwe bagezeho mu masomo y’ikoranabuhanga

    Today, minister @MusoniPaula paid a courtesy visit to New Generation Academy where young children between the age of 5-9 are learning coding and robotics. Kids showcased their coding projects and the robots they built. pic.twitter.com/cCeqdGRqvw

    — Ministry of ICT and Innovation | Rwanda (@RwandaICT) August 16, 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akamaro-k-amasomo-ya-coding-robotics-ku-bana-bato

  • Yvan Buravan na Yanga batabarutse #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, abantu bo mu ngeri zinyuranye bagaragaje agahinda gakomeye batewe n'urupfu rw'umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Buravan witabye Imana azize uburwayi bwa Cancer, ndetse na Nkusi Thomas uzwi cyane ku izina rya Yanga, nawe witabye Imana azize uburwayi.

    Yvan Buravan wamenyekanye cyane ku izina rya Buravan yavutse ku wa 27 Mata 1995, yari bucura mu muryango w'abana 6.

    Buravan 'Not In Relationship but Seeing Someone' â€

    Yitabye Imana afite imyaka 27 y'amavuko azize Cancer, aho yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy'u Buhinde.

    Imyaka 7 yari amaze atangiye umuziki, yakundwaga n'abantu b'ingeri zinyuranye bitewe ahanini n'ubutumwa yatambutsaga mu ndirimbo ze ahanini ziganisha ku rukundo.

    Mu gihe yari amaze ariririmba, Buravan yakoze Album ebyiri zirimo 'Love lab' yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2018.

    Yari aherutse gushyira hanze Album ya kabiri yise 'Twaje', yiteguraga kumurikira abakunzi be mu gitaramo gikomeye.

    Image

    Umwaka wa 2018 wabaye umwaka udasanzwe kuri Buravan kuko aribwo yegukanye Prix découvertes RFI, igihembo gitangwa na Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa, RFI.

    Yakoranye indirimbo n'abahanzi benshi bo mu Rwanda ndetse nabo ku rwego mpuzamahanga.

    Kuri uyu wa Gatatu kandi Nkusi Thomas wamenyekanye nka 'Yanga' mu gusobanura filimi, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi nkuko byatangajwe n'abo mu muryango we.

    Benshi bamwibuka muri film yasemuraga mu rurimi rw' i Kinyarwanda zizwi nk'Agasobanuye.

    Abantu b'ingeri zinyuranye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangangazamakuru, bagaragaje ko batewe agahinda n'urupfu  rwa Buravan na Yanga.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yagize ati' Mbega umubabaro!.

    'Burabyo Yvan (BURAVAN) na NKUSI Thomas (YANGA) mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye, tubashimiye umusanzu wanyu mu kubaka igihugu cyacu no gutuma abanyarwanda bishima, Imana ibahe irihuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.'

    Buravan wari watangije urubuga 'Yvanburavan.com' yari yateganyije kurucururizaho ibihangano bye ndetse n'ibindi binyuranye birimo imitako ya Kinyarwanda, imyenda ikoze mu mazina ye.

    Image

    Ni mu gihe Nkusi Thomas wamenyekanye nka 'Yanga' yari amaze igihe avuga ko yiyeguriye gukorera Imana.

    Imana ibahe iruhuko ridashira.

    @RBA

    The post Yvan Buravan na Yanga batabarutse appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/17/yvan-buravan-na-yanga-batabarutse/

  • 'Amabuye y'inzara' mu Burayi #rwanda #RwOT

    Imvura nkeya n'ubushyuhe bukomeje gutinda biri gutera amapfa yibasiye ibihugu byinshi Iburayi. Birimo kandi kugabanya ingano y'amazi mu migezi imwe n'imwe maze bigahishura imiburo y'abantu babayeho cyera ku bihe by'akanda.

    Amabuye yiswe 'amabuye y'inzara' ni ibitare biri ku nkombe z'imigezi, aboneka gusa iyo amazi yagabanutse ku buryo bukomeye.

    Kuri yo handitsweho ubutumwa bwasizwe n'abantu bo mu bihe bya cyera bavuga ku biza biterwa n'ibura ry'imvura, bikibutsa ibihe bibi baciyemo mu bihe by'amapfa.

    Ubwo butumwa bumaze imyaka amagana, nk'uko byerekanwa n'umuntu ukoresha Twitter @Batallitass mu butumwa bw'uruhererekane yanditse tariki 8 Kanama(8) bwakwiriye henshi.

    Image

    Ubukuru cyane muri ziriya nyandiko zo kumabuye ni ubwabonywe ku nkombe z'uruzi Elbe bwo mu 1616 bwanditse mu Kidage.

    Bugira buti: 'Numbona, urire'.

    Ingengabihe y'amapfa

    Iri ni 'ibuye ry'inzara' ryamamaye by'umwihariko kuko rifite amatariki y'amapfa akabije aryanditseho.

    (Iyi tweet iri hepfo irerekana ifoto y'inyandiko mu Kidage. Isobanuye ngo: 'Numbona, urire.'

    Kubw'inyigo yakozwe mu 2013 n'itsinda ry'abahanga mu byataburuwe mu matongo (archaeologists) bo muri Repubulika ya Czech, imyaka ya 1417, 1616, 1707, 1746, 1790, 1800, 1811, 1830, 1842, 1868, 1892 na 1893 ishobora gusomwa kuri iri buye.

    Kuri iri buye handitseho kandi ngo 'Ubuzima buzongera kuba bwiza ubwo iri buye rizabura'.

    Irindi ryanditseho ngo: 'Uwambonye, yararize. Umbonye aka kanya nawe ararira.'

    'Nubona iri buye nanone. Urarira. Uku niko amazi yari yagabanutse mu mwaka wa 1417', irindi niko ryanditseho,

    Amabuye atangaza ubukene

    Hambere cyera, iyo imigezi yakamaga kuri urwo rugero, byabaga bisobanuye ubukene, n'ingorane ku bantu benshi.

    Amapfa yateraga kurumba kw'ibihingwa ariko akanica inzira z'amazi zifashishwaga mu gutwara ibintu. Nyuma hakurikiragaho inzara ikomeye.

    Cyera, hagati mu Uburayi, hagizwe n'ibice bya Autriche, Repubulika ya Czech, Ubudage, Hongriya, Pologne, n'Ubusuwisi, byatungwaga n'ubutaka bwera iruhande rw'inzuzi.

    Umunyamakuru w'Umudage, Olaf Koens, nawe yanditse kuri Twitter asobanura ko hari n'ijambo mu Kidage risobanura ayo mabuye — 'hungersteine' (bisobanuye 'amabuye y'inzara').

    Iyo nyito iva ku nyandiko yabonywe kuri rimwe muri aya mabuye, isobanura umwaka wa 1947 nka 'umwaka w'inzara'.

    Hepfo hari ubutumwa kuri Twitter bw'umunyamakuru Olaf Koens yerekana 'ibuye ry'inzara' rivuga ko umwaka wa 1947 ari 'umwaka w'inzara'.

    Mu myaka ya vuba, amapfa akabije yateye yabaye kimwe mu bimenyetso simusiga by'ingaruka z'ihindagurika ry'ikirere mu Uburayi bwo hagati.

    Ibyibutsa ibyahise

    Kamwe mu duce turimo ayo mabuye menshi ni Decin, mu majyaruguru ya Czech, hafi y'umupaka n'Ubudage aho uruzi Elbe na Ploucnice bihurira.

    Amabuye arenga 12 aboneka mu ngobyi y'uruzi Elbe, yibutsa abaturage baho ibihe bibi byabaye hambere.

    Irindi buye ry'inzara ryashyizwe mu nzu ndangamurange yo mu mujyi wa Schonebeck mu Budage. Ryakuwe ku nkombe z'umugezi wakamye.

    Kuboneka kw'iri buye byabwiraga amato ko amazi ari macye cyane ku buryo butabasha kuyogoga bukagenda.

    Menshi mu 'mabuye y'inzara' aboneka mu ruzi Elbe, nubwo kandi aboneka mu yindi migezi muri ako karere, nka Rhine, Mosel na Weser.

    Amapfa akabije

    Amapfa ubu ari kugira ingaruka ku butaka burenga 60% bw'Uburayi, nk'uko bivugwa n'ikigo European Drought Observatory (EDO). Inzuzi nini mu Budage, Ubwongereza n'Ubutaliyani amazi yazo yaragabanutse.

    Gusa amazi macye mu mujyi wa Mantua mu Butaliyani ntabwo yigeze yerekana 'amabuye y'inzara'. Ahubwo, icyavanywe mu ngobyi y'uruzi Po ni igisasu cyari kitaraturika gipima 450kg cyo mu ntambara ya kabiri y'isi.

    Mu byumweru bishize, ibihugu nk'Ubufaransa na Espagne byashyizeho amabwiriza mu kugabanya ikoreshwa ry'amazi.

    Mu bice bimwe by'ibi bihugu byombi, abategetsi bagabanyije ingano y'amazi baha rubanda mu bihe bimwe na bimwe.

    Ikarata

    Tariki 07 Kanama(8) abategetsi mu Bufaransa batangaje ko igihugu cyugarijwe n'amapfa akabije Ubufaransa butari bwabone kuva mu 1958.

    Mu Budage, amazi macye mu ruzi Rhine, ruva mu misozi ya Alpes mu Busuwisi rujya mu nyanja ya ruguru ari gutuma kompanyi z'ubwikorezi zitwara imizigo micyeya, nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

     

    The post 'Amabuye y'inzara' mu Burayi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/17/amabuye-yinzara-mu-burayi/

  • Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk'ubw'imfungwa. #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Ubwongereza, kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru hari imyigaragambyo ikomeye cyane y'abimukira bacumbikiwe mu nzu yitwa 'Milton Hilltop' iri mu mujyi wa Carlisle, hafi y'umupaka w'icyo gihugu na Ecosse. Abigaragambya bamaze kwangiza ibintu bitabarika, binubira kuba bari mu nzu imeze nk'iy'imbohe, ubuzima bwaho ngo bukaba ntaho butaniye n'ubw'imfungwa.

    Abo bimukira bavuga ko bakorerwa iyicarubozo, nko kubacunaguza ngo bataye ibihugu byabo baza gusabiriza no gusahura umutungo w'abasoreshwa b'Abongereza. Ngo bararwara ntibavurwe uko bikwiye, ibyo kurya no kunywa bitanahagije nabyo ngo babibajugunyira nk'ujugunyira imbwa, n'ibindi bikorwa bitesha agaciro ikiremwamuntu

    Ubuyobozi bwa Sosiyete 'Serco'ifitanye amasezerano na guverinoma y'Ubwongereza yo kwita ku bimukira, bwabwiye iitangazamakuru ryo muri icyo gihugu ko abimukira biyongera buri munsi, bigasaba imbaraga nyinshi zo kubitaho.

    Aba bimukira biganjemo abakomoka muri Aziya, Uburayi bw'Uburasirazuba na Afrika, bakaba bahunga ibihugu byabo kubera ahanini intambara n'ubukene. Bagera mu Bwongereza nyuma y'ibizazane bikomeye bahurira nabyo mu nzira, umubare minini ndetse ukaba ari uw'abapfa bataragera ku nzozi zo gutura muri'paradizo'.

    Aba kandi bari mu bagombaga kwimurirwa mu Rwanda mu gihe batarabona ibyangombwa bibemerera gutura mu Bwongereza, nk'uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata uyu mwaka .

    Ni amasezerano agamije kurokora ubuzima bw'abantu biyahura buri munsi mu nzira zibatwara ubuzima, bashakisha uko babona ubuhungiro mu bihugu byo ku mugabane w'Uburanyi. Itsinda rya mbere ry'abimukira 50 ryagombye kuba ryarageze mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka, ariko kubera impamvu za politiki iyo gahunda isa n'ishyizwemo ibihato.

    Guverinoma y'u Rwanda isobanura ko yemeye kwakira abo bimukira bo mu Bwongereza nk'uko yakiriye abavuye muri Libiya na Afganistan, mu rwego rwo kubasubiza agaciro gakwiye ikiremwamuntu. Muri ya migambi yabo mitindi yo kubangamira gahunda zose z'u Rwanda ariko, bamwe mu babeshya ko baharanira uburenganzira bwa muntu, nka Human Rights Watch na Amnesty International, ndetse n'indi miryango nka HCR ifite inyungu mu gihe abimukira baba bagumye mu Bwongereza, barashikoye, bemeza ko nibagera mu Rwanda bazafatwa nabi, maze gahunda yo gutabara abo bantu itangira kugenda biguruntege. Magingo aya iki kibazo kiri mu nkiko, zikaba arizo zizafata umwanzuro ku ishyirwa mu bikorwa by'ayo masezerano hagati y'u Rwanda n'Ubwongereza.

    Kuba abimukira baragumishijwe mu Bwongereza none bakaba binubira uko bafashwe, byagombye kuba ikimwaro kuri abo biyita'impirimbanyi z'uburenganzira bw'ikiremwamuntu'. Isi yose yagombye kubona ko ibyegeranyo by' abo batekamutwe n'ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda, ari andi mayeri yo kwishakira indonke, kabone n'iyo ibihumbi by'abantu byakomeza gupfa nk'abatikirira mu nyanja ya Miditerane bagerageza guhungira mu Burayi.

     

    The post Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk'ubw'imfungwa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-bwongereza-ba-bimukira-bagombye-kuba-baroherejwe-mu-rwanda-bari-mu-myigaragambyo-ikomeye-binubira-ubuzima-nkubwimfungwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-bwongereza-ba-bimukira-bagombye-kuba-baroherejwe-mu-rwanda-bari-mu-myigaragambyo-ikomeye-binubira-ubuzima-nkubwimfungwa

  • DR Congo: Denis Mukwege afata kwinjiza ingabo z'abarundi mu gihugu nk'igisebo gikomeye #rwanda #RwOT

    Uwahawe igikombe cy'amahoro mu mwaka 218, Dr. Denis Mukwege yanenze bikomeye imigirire y'abategetsi ba EAC bohereje ingabo muri Kivu y'Epfo kugarura amahoro no guhangana n'imitwe yitwaje intwaro ihakorera.

    Kuriwe , ngo kwinjira kw'ingabo z'abaturundi mu gihugu cye n'ikimwaro gikomeye no kugaragaza icyuho muri diporomasi ya Congo Kinshasa, asaba ko igikeneye ari ugukora impinduka mu gisirikare cy'igihugu FARDC.

    Yagize ati' Kohereza itsinda ry'abasirikare b'Abarundi bo muri EAC byerekana ko diplomasi yacu yananiwe. ni ugusuzugura igihugu cyacu. mureke duhagarike ibikorwa bihungabanya umutekano , ubundi tuvugurure igisirikare cyacu gikore kinyamwuga.'

    Ni ubutumwa Denis Mukwege yanyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter kuri uyu wa 16 Kanama 2022.

    Denis wahawe igikombe cy'amaho muri 2018 kubera ibikorwa by'indashyikirwa yakoze mu gisirikare cya kongo, yagaragajke aya marangamutima kubera itangazo ry'igihugu cye riha Abarundi uburenganzira kuza gutera inkunga FARDC

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, nibwo FARDC yatangaje ko ingabo z'abatundi zinjiye mu gihugu zinyuze Uvira muri Sud-Kivu, aho zije gushakisha no kurandura imitwe yitwaje intwaro y'imbere mu gihugu n'iyo mu mahanga ihabarizwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-denis-mukwege-afata-kwinjiza-ingabo-z-abarundi-mu-gihugu-nk-igisebo