Category: Uncategorized

  • Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw'abari munsi y'imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023 #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Carlos Alos Ferrer yaraye ashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 24 bitegura guhatana na Ethiopia mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.


    Ni irushanwa rizwi nka CHAN (The African Nations Championship), ni irushana rihuza abakinnyi bakina imbere muri shanmpiyona z'iwabo mu bihugu bitandukanye bihuriye mu impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika.


    Muri urwo rutonde hagaragaramo amwe mu mazina mashya ahamagawe bwa mbere, harimo myugariro wa Rayon Sports Ganijuru Didier, Niyibizi Ramadhan ukinira ikipe ya APR FC, aha harimo kandi Rwatubyaye Abdoul winjiye muri shampiyona y'u Rwanda avuye muriMacedonia, gusa kuri we si ubwambere agaragara mu Amavubi.

    Nk'uko byatangajwe na FERWAFA, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, aba bakinnyi bahamagawe bazatangira umwiherero ku cyumweru tariki 21 Kanama 2022.


    Umukino ubanza uzabera muri Tanzania kuri Benjamin Mkapa Stadium tariki ya 26 Kanama 2022 naho uwi kwishyura wo uzabera i Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.

    Urutonde rw'abakinnyi 24 bahamagawe na Carlos Alos: 

    Abanyezamu:
    Ntwari Fiacre
    Pierre Ishimwe
    Emery Mvuyekure

    Abakina inyuma:
    Claude Niyomugabo
    Samuel Ndizeye
    Prince Buregeya
    Marc Nkubana
    Elie Ganijuru
    Thierry Ndayishimiye
    Abdul Rwatubyaye
    Ali Serumogo
    Clement Niyigena

    Abakina hagati:
    Olivier Niyonzima
    Blaise Nishimwe
    Bonheur Mugisha
    Jean Bosco Ruboneka
    Eric Nsabimana
    Haruna Niyonzima

    Abataha izamu:
    Tuyisenge Jacques
    Jean Bertrand Iradukunda
    Ramadhan Niyibizi
    Muhozi Fred
    Savio Nshuti Dominique
    Antoine Dominique Ndayishimiye

    Kuri uyu wa kane kandi habaye tombola y'uko amakipe azahura mu ijonjora ribanza ry'igikombe cya Afurika 2023 cy'abari munsi y'imyaka 23, u Rwanda rwisanze ruzahura na Libya ndetse ikipe izakomeza ikazahura na Mali mu ijonjora rya kabiri.


    Biteganyijwe ko umukino ubanza uzakinwa hagati ya tariki ya 21 na 23 Ukwakira. naho uwo kwishyura uzabe hagati ya 28 na 30 Ukwakira 2022.

    Uko amakipe yatomboranye azahurira mu ijonjora rya mbere rya CAN 2023 U-23:

    Guinea Bissau v Niger
    Tanzania v South Sudan
    Eswatini v Botswana
    Mauritania v Togo
    Ethiopia v DR Congo
    Mozambique v Mauritius
    Burkina Faso v Gambia
    Madagascar v Seychelles
    Angola vs Namibia

    The post Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw'abari munsi y'imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-gukina-na-ethiopia-muri-chan2023-yahamagawe-u-rwanda-rwabari-munsi-yimyaka-23-bazahura-na-libya-mu-ijonjora-ribanza-rya-can2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-gukina-na-ethiopia-muri-chan2023-yahamagawe-u-rwanda-rwabari-munsi-yimyaka-23-bazahura-na-libya-mu-ijonjora-ribanza-rya-can2023

  • Umunyamakurukazi w’imikino ukunzwe, Clarisse Uwimana yasezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi, Uwimana Clarisse wa B&B FM yasezeranye imbere y’amategeko na Festus Bertrand bitegura gukora ubukwe.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo Clarisse Uwimana na Festus Bertrand basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko.

    Basezeranye imbere y’amategeko mu gihe bitegura gukora bukwe tariki ya 3 Nzeri 2022. Gusaba no gukwa bizaba saa tatu i Rebero muri Heaven Garden, imbere y’Imana bazasezeranira Sainte Famille n’aho abatumiwe bazakirirwa muri Heaven Garden.

    Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022 ni bwo Turan Festus Bertrand yasabye Uwimana Clarisse ko yazamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.

    Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by’umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y’ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n’abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk’uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati “navuze nti yego”.

    Uwimana Clarisse na Turan Festus Bertrand usanzwe ukora kwa muganga bahisemo kubana nyuma y’imyaka 2 bakundana.

    Uwimana Clarisse, ni umunyamakuru wa siporo ukunzwe mu Rwanda kandi unabimazemo igihe, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

    Clarisse Uwimana na Festus basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakurukazi-w-imikino-ukunzwe-clarisse-uwimana-yasezeranye-imbere-y-amategeko

  • Nyagatare : Umugabo yararanye umukobwa arapfa nawe agwa muri koma #rwanda #RwOT

    Hari amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, ubwo uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano ku iduka riherereye ku isoko rya Nyagatare, yahengereye sebuja wari waramugiriye ikizere akamuha imfunguzo agiye iwe mu rugo nawe agahita yinjiza uwo mukobwa bakararana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare,Ingabire Jane, yahamije aya makuru ko ari ukuri ndetse ko kuri ubu umugabo arembeye mu Bitaro bya Nyagatare.

    Uyu muyobozi yavuze ko umuntu atakwemeza ko kuba bararanye ariyo ntandaro y’urwo rupfu kuko ku ruhande rwabo hari imbabura iriho amakara bikekwa ko nayo yaba intandaro nubwo hagikorwa iperereza.

    Yagize ati 'Nibyo koko yari yararanye n’umugabo ukurikije uko twabasanze.Umugabo bararanye ntabwo turamenya niba ari umugabo cyangwa atari umugabo we ariko bombi ntawushobora kuvuga kuko umwe yapfuye undi ariho ntarashobora kuvuga ari muri koma.'

    Yongeyeho ko umukoresha we yahamije ko atari umugore we ahubwo yari asanzwe ari umukiriya wabo.

    Yakomeje ati 'Ikigaragara ni uko ahantu baryamye, twasanze bari bameze nk’abantu bari baryamanye,iruhande rwabo hari Imbabura,irimo amakara.Icyo umuntu yahita akeka cyo iyo mbabura bashobora kuba bayinjije mu nzu batayijimije noneho bakaba baje kugira ikibazo cyo kubura umwuka.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage bafite ibikorwa by’ubucuruzi mu isoko kubahiriza amabwiriza bahawe arimo kutarara mu iduka.

    Yagize ati 'Hari amazu y’ubucuruzi agira aho kurara ariko hari andi y’ubucuruzi acurururizwamo bagataha.'

    Yongeye gusaba abaturage kudasiga Imbabura icanye ngo bajye kuryama.

    Ubwo twakoraga inkuru inzego zishinzwe iperereza zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zahageze ngo zirikore.Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yapfiriye nyuma ukaza gukorerwa isuzuma. Mu gihe urembye we ari mu Bitaro bya Nyagatare.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Umugabo-yararanye-umukobwa-arapfa-nawe-agwa-muri-koma

  • Urutonde rw’Abakinnyi b’Amavubi bahamagawe mu gushakisha itike ya CHAN 2023 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo umutoza w’ikpe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Carlos Alos Ferrer yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi bagomba gutoranywa abakinnyi bazakina umukino wo guhatanira itike ya CHAN 2023.

    Mu bakinnyi 24 bahamagawe harimo amaraso mashya, aho twavuga nka ba myugariro baa Rayon Sports nka Ndizeye Samuel na Rwatubyaye Abdul wari umaze iminsi akina hanze y’u Rwanda.

    Mu bandi bakinnyi bahamagawe harimo kapiteni w’ikipe y’igihugu “AMAVUBI” Haruna Niyonzima utari wahamagwe mu mikino ibiri y’Amavubi iheruka, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wari warahagaritswe.

    Urutonde rurambuye

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Urutonde-rw-Abakinnyi-b-Amavubi-bahamagawe-mu-gushakisha-itike-ya-CHAN-2023

  • Kenya: Abakomiseri b'akanama k'amatora barashinjwa kugerageza kubangamira itegekonshinga #rwanda #RwOT

    Umukuru w'akanama k'amatora ka Kenya yashinje bane mu bakozi bakuru (abakomiseri) bako batemeje ibyavuye mu matora ya perezida kugerageza guhungabanya itegekonshinga.

    Mu itangazo, Wafula Chebukati yavuze ukuntu yabonye ibyihishe inyuma y'akavuyo kabayeho ku wa mbere ubwo itangazwa ryari riteganyijwe ry'ibyavuye mu matora ryatinzwagaho amasaha menshi.

    Yavuze ko abo bakomiseri bane – nyuma baje kwitandukanya n'ibyatangajwe ko byavuye mu matora – “basabye ko umukuru w'akanama yoroshya ibyavuye mu matora hagamijwe gutuma amatora asubirwamo bitandukanye n'indahiro bakoze y'akazi.

    “Ibi bingana no guhungabanya Itegekonshinga n'ugushaka ko ku rwego rw'ikirenga kw'abaturage ba Kenya”.

    Chebukati yashyigikiye igikorwa cye cyo gutangaza ko William Ruto yatsinze, nubwo habayeho uko kubyanga kw'abo bakomiseri, avuga ko yabikoze mu gukurikiza amategeko.

    Abo bakomiseri bane bavuze ko bafite ibibazo ku kuri kw'amajwi yakusanyijwe kandi ko batahawe akanya ko kugenzura ibyavuye mu matora.

    Uburyo bwo kubara bakoresheje mu gusobanura izo mpamvu zabo kurashidikanywaho.

    Raila Odinga, wari uhatanye bikomeye na Ruto, yanze kwemera ibyavuye mu matora kandi yasobanuye ko azabitambamira mu bucamanza.

    Imwe mu ngingo atanga ni uko Chebukati nta burenganzira yari afite bwo gutangaza ibyavuye mu matora.

    Iki gishobora kuba ari ikibazo kimwe abacamanza bo mu rukiko rw'ikirenga rwa Kenya bazagomba gufataho umwanzuro.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-abakomiseri-b-akanama-k-amatora-barashinjwa-kugerageza-kubangamira

  • Musanze : Baratabariza abaturanyi babo barembejwe n’amavunja #rwanda #RwOT

    Mu myaka ishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’amavunja mu baturage kigomba gucika burundu mu baturage.

    Muri aka kagari hari imiryango biboneka ko yasabitswe n’amavunja, benshi bafite ipfunwe ryo kugira icyo babwira umunyamakuru kubera amavunja bafite.

    Umukecuru w’imyaka 76 yibasiye, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ayaterwa n’ubumuga bw’ingingo no kuba nta n’umwuzukuru afite ngo amuhandure.

    Muri zimwe mu ngo, abana bato barwaye amavunja ku buryo biteye impungenge abaturanyi babo.

    Umuturage utifuje gutangazwa ati : 'Ni ikibazo kiduhangayikishije cyane kuko abo bana ni abana birirwana n’abacu kuko amavunja aranduzanya.

    “Amavunja agira imigi, ya migi rero niyo ibyara izindi mbaragasa, rero natwe dutekereza ko abana bacu bashobora kurwara amavunja.'

    Aba baturage bavuga ko bagerageza gukemura ikibazo mu buryo rusange no gufatanya, ariko nta musaruro biratanga.

    Undi muturage wa hano ati : 'Aba bana ba hano njyewe nagerageje ubwanjye kubahandura, bikagera igihe mbwira ababyeyi babo ngo bajye bajya kugura umuti babasigemo, kuko nanjye ubwanjye bashobora kuyantera.'

    Muri zimwe mu ngo zirwaje amavunja babwiye BBC ko hari ubwo biba ngombwa ko abajyanama b’ubuzima aribo baza kubafasha iki kibazo.

    Umugore utifuje gutangazwa ati : 'Ahubwo iyo babaye benshi twajya kubahandura bagasa n’abateye amahane ubwo rero bikaba ngombwa ko abanyabuzima [abajyanama b’ubuzima] babadufasha.

    'Wabahandura se wabivamo ? Barabahandura akagaruka. Nonese wabahandura buri munsi ?'

    Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier ntiyasubije BBC kuri iki kibazo, gusa mu minsi ishize yumvikanye avuga ko muri ako gace abantu basaga 50 bari barwaye amavunja kandi ko mu ngamba bafite harimo guhandura abayarwaye urugo ku rundi.

    Ubukene n’umwanda ?

    Abategetsi mu Rwanda bavuga ko amavunja ava ku ngeso yo kugira umwanda.

    Abaturage bo amavunja bayahuza n’ubukene, no kuba mu nzu bamwe babanamo n’amatungo.

    Aba batifuje gutangaza amazina yabo bo mu kagari ka Kabazungu, umwe ati :

    'None iyo amavunja agarutse hari uyatangira ? Izi nzu zitagira ikintu hepfo no haruguru ni imicucu [imikungugu] iba irimo, imicucu nayo rero izana amavunja.'

    Undi ati : 'Impamvu ni ukubura amazi, wenda wabuze n’amafaranga yo kugura amazi n’agasabune ubwo rero umwanda waza, me ! [nayo akaza]'

    Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yumvikanye ategeka abategetsi ku nzego z’ibanze guhagurukira iki kibazo cy’amavunja.

    Ariko uko bigaragara hari aho amavunja acyugarije abantu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Baratabariza-abaturanyi-babo-barembejwe-n-amavunja

  • Gutungurana mu Mavubi yahamagawe #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze guhamagara abakinnyi 24 bazavamo abazakina na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023.

    Muri rusange abakinnyi umutoza yahamagaye ntabwo barimo abakinnyi nka Omborenga Fitina ndetse na Manishimwe Djabel ba APR FC bari bamenyerewe mu ikipe y’igihugu ariko muri iyi minsi ntabwo bahagaze neza mu ikipe ya bo.

    Hahamagawe kandi Haruna Niyonzima wa AS Kigali utari wahamagawe mu ikipe y’igihugu yakinnye na Mozambique na Senegal.

    Nyuma y’igihe kirekire, rutahizamu Jacques Tuyisenge na we yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, ni nyuma y’iminsi mike asinyiye AS Kigali.

    Ukundi gutungurana kwabayemo ni Ganijuru Elie wa Rayon Sports wayamagawe ku nshuro ye ya mbere mu Mavubi.

    Amavubi yahamagawe akaba azatangira umwiherero ku Cyumweru yitegura umukino ubanza aho Ethiopia izakirira u Rwanda kuri Uwanja wa Mkapa tariki ya 26 Kanama 2022 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022. CHAN ikaba izabera muri Algeria umwaka utaha.

    Abakinnyi umutoza yahamagaye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/gutungurana-mu-mavubi-yahamagawe

  • Ku isegonda rya nyuma Rayon Sports yasinyishije 2 #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda, Rayon Sports yaraye isinyishije rutahizamu w’umunya-Mali Boubacar Traoré wari umaze iminsi mu Rwanda ndetse n’umunyezamu, Ramadhan Kabwili ukomoka muri Tanzania.

    Aba bakinnyi bombi bakaba buri umwe yasinye amasezerano y’umwaka umwe w’imikino.

    Boubacar Traoré wakiniraga Salitas yo muri Burkina Faso yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki ya 10 Kanama 2022 ariko ntiyahita asinya kubera ko iyi kipe yari yaketse ko afite ikibazo cy’imvune.

    Gusa we yababwiye ko imvune afite itamubuza gukina kuko amaze igihe kinini ayikiniraho, byabaye ngombwa ko bagomba kumugeragereza ku mukino wa gicuti bakinnye na Vipers SC ku wa Mbere w’iki cyumweru, nyuma ni bwo bahisemo kumuha amasezerano.

    Rayon Sports ikaba yasinyishije umunyezamu Ramadhan Kabwili wakiniraga ikipe ya Yanga muri Tanzania, akaba yari umunyezamu wa kabiri w’iyi kipe.

    Aba bombi bakaba baje gufatanya na Rayon Sports mu rugamba rwo gushaka igikombe mu mwaka w’imikino wa 2022-23 uzatangira ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

    Boubacar Traoré, rutahizamu ukomoka muri Mali yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umyaka umwe

    Ramadhan Kabwili yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-isegonda-rya-nyuma-rayon-sports-yasinyishije-2

  • Abaturage bagaragarijwe ko ibiza byinshi bikomoka ku mvura bashobora kubyirinda – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatangiye mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, ku wa 16 Kanama 2022, ubwo yari mu bikorwa by'ubukanguramba bwo gukumira no kugabanya ingaruka z'ibiza hubakwa ubudahangarwa.

    Abaturage bigishijwe uko umuntu yazirika neza igisenge cy'inzu hirindwa ko cyatwarwa n'umuyaga, kubaka umusingi n'inzira z'amazi ku nzu hakumirwa ko yazinjira mu nkuta no gusibura imirwanyasuri mu mirima hakumirwa isuri.

    Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, inzu zasenywe n'ibiza bikomoka ku mvura ari 4346. Akarere ka Burera niko kibasiwe cyane kuko kangiritsemo inzu 635 mu gihe Akarere ka Rusizi inzu zangijwe n'ibiza ari 112.

    Habinshuti yavuze ko ibyinshi muri ibi biza bikomoka ku mvura bishobora gukumirwa ari nayo mpamvu ubuyobozi bwa MINEMA bufatanyije n'inzego zitandukanye bukomeje gukangurira abaturage gukumira ibiza.

    Ati 'Niba buri gihe uko imvura iguye tubona ko inzu ziguruka, ibintu bikangirika ari byinshi ntabwo twazajya turindira buri gihe ko imvura igwa kugira ngo tubone gutanga ubutumwa nk'ubu, twegere abaturage dufatanye nabo gukumira ibi bibazo no kubikemura ku buryo ibibazo bizaba bike kandi byanaba bigasanga abaturage bariteguye kubikemura.'

    By'umwihariko muri aka karere ka Rusizi gakunze kwibasirwa n'ibiza birimo inkangu iterwa n'imvura nyinshi bityo ubuyobozi bukaba bwibukije abaturage ko guca imirwanyasuri no kuzibura imiyoboro y'amazi ari uburyo bwiza bwo kwirinda.

    Aka karere gakunze kandi no kwibasirwa n'imitingito cyane nayo isenya inzu z'abaturage ikanangiza ibyabo.

    Abaturage basenyewe n'ibiza bagaragaza ko imvura nyinshi yagiye igwa ikabasenyera ibikorwa ndetse bamwe bakahasiga ubuzima ari nayo mpamvu ubu bahagurukiye kuzirika ibisenge by'inzu zabo.

    Niyonzima Rachel wo mu Mudugudu wa Cyarukara, Akagari ka Murama mu Murenge wa Musaga, Akarere ka Rusizi ni umwe mu basenyewe n'ibiza by'isuri yatewe n'imvura yaguye mu mpera za 2021.

    Aganira na IGIHE yagize ati 'Umugezi witwa Cyarukara wari wuzuye, imvura yaguye amazi araza adusanga mu nzu ari nijoro, ubwo tugerageza guhunga nari ndi kumwe n'abana banjye ku bw'amahirwe abaturage baradutabanye tuvamo ntawe uhatakarije ubuzima ariko ibintu n'inzu byose byaragiye.'

    Yakomeje agira ati 'Nari maze igihe nsembera ntafite aho kurambika umusaya, mukecuru wanjye niwe wantizaga aho kwikinga ariko kuri ubu namaze kubakirwa inzu, none nafashijwe kuzirika igisenge cyayo nizeye ko Ibiza bitazongera kunsenyera nk'uko byagenze ubushize.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet avuga ko ku bijyanye no kurwanya isuri abaturage bakomeje gufashwa n'ubuyobozi mu guca imirwanyasuri kandi hari n'abafatanyabikorwa binjiye muri iyi gahunda.

    Ati 'Icyo turimo gukora ni ugushishikariza abaturage guca imirwanyasuri kugira ngo birinde isuri ariko n'uyu munsi bakoze hegitari imwe dufatanyije nabo kandi ni ibikorwa bikomeje tunahamagarira abafatanyabikorwa kugira ngo tujyanemo.'

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi itangaza ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage bose gukumira ibiza bishobora kuzaterwa n'imvura igiye kugwa mu mezi ari imbere kugira ngo bahore biteguye.

    Habinshuti yanafashije abaturage ba Rusizi gusakarira umuturage wasenyewe n’ibiza

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, ubwo yafashaga abaturage b’i Rusizi kuzirika ibisenge by’inzu

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet yibukije abaturage ayoboye gucukura imirwanyasuri ku misozi no kuzibura imiyoboro y’amazi mu bishanga bya Bugarama n’ahandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bagaragarijwe-ko-ibiza-byinshi-bikomoka-ku-mvura-bashobora-kubyirinda

  • FERWACY yateguje irushanwa rya ‘Kibugabuga ra… – #rwanda #RwOT

    Iri siganwa rya Rwanda Cycling Cup rizakinwa n’abo mu byiciro by’abagabo, abagore, abangavu ndetse n’ingimbi kuwa 20 Nyakanga 2022, aho biteganijwe ko rizitabirwa n’amakipe 18 asanzwe abarizwa mu Rwanda.

    Hari amakipe 11 asanzwe ari abanyamuryango ba FERWACY, ariyo; Benection Club, Fly Cycling, CCA, Kigali CC, Kayonza Young Stars, Karongi, Bugesera CT, Les Amis Sportif, Nyabihu Cycling, Muhazi Cycling Generation na Cine Elmay.

    Hari amakipe atatu ya UCI Continental ya Benediction Ignite, May Stars na ProTouch ndetse n’atanu yatumiwe ariyo; Musanze Cycling Team, Twin Lakes Academy, Rukali Cycling Team na Impeesa.

    Irushanwa rya 'Kibugabuga Race' rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko kuwa 18 Ukuboza 2021 ryahagurukiye kuri Canal Olympia mu mujyi wa Kigali rikerekeza mu karere ka Bugesera ahazwi nka Kibugabuga.

    Kuri iyi nshuro, abagabo bakuze bazahagurukira i Kabuga mu karere ka Kicukiro, bazenguruke mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro berekeza i Kanombe, aho bazava bafata umuhanda wa Kicukiro – Nyamata – Ruhuha, basoreze ku rwunge rw’amashuri rwa Kamabare i Bugesera ku ntera ya Kilometero 116.

    Abo mu byiciro by’abagore bakuze, Ingimbi ndetse n’abangavu bo bazahagurukira i Nyanza ya Kicukiro banyure mu muhanda wa Nyamata – Ruhuha, basoreze ku rwunge rw’amashuri rwa Kamabare i Bugesera ku ntera ya Kilometero 86.

    Iri siganwa rigiye gukinwa nyuma ya Shampiyona y’igihugu yabaye muri Nyakanga 2022 ndetse n’imikino ya Commonwealth yabaye mu minsi ishize, aho abakinnyi 8 bari bahagarariye u Rwanda mu Bwongereza, aho batabashije gutsindira imidari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120099/ferwacy-yateguje-irushanwa-rya-kibugabuga-race-rigiye-kuba-ku-nshuro-ya-kabiri-120099.html