Category: Uncategorized

  • U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika Icyizere cyo kubaho kiri hejuru #rwanda #RwOT

    Nk'uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na OMS ku ya 4 Kanama bubitangaza, icyizere cyo kubaho /ubuzima muri Afurika cyiyongereyeho imyaka icyenda hagati ya 2000 na 2019, kiva ku myaka 47 kigera ku myaka 56 – ugereranije n'imyaka 64 ku batuye isi muri rusange.

    Iterambere riri kure cyane muri Afurika, ugereranyije n'bihugu byateye imbere aho n'icyizere cy'ubuzima kiri hejuru.

    Abanyafurika babaho nibura imyaka igera ku icumi 'bafite ubuzima bwiza' hashingiwe ku mpuzandengo. RFI ivuga ko ari ubushakashatsi buherutse gukorwa n'Umuryango w'Abibumbye wita ku Buzima.

    Raporo itanga imibare ikurikije uturere ibihugu biherereyemo, ariko ntabwo itanga igihugu kimwe gusa. Afurika y'Iburasirazuba n'ibihugu umunani bya Igad bateye imbere cyane, bava ku ijanisha ry'imyaka 43 na 45 mu mibereho myiza bariho mu 2000 bagera kuri 58 na 57 muri 2019.

    Nyamara, ibihugu biri mu ntambara n'umutekano muke utuma ubukene bwiyongera ntihashorwe imari mu buvuzi ariyo mpamvu byaje ku myanya ya nyuma.

    Ibihugu nka Repubulika ya Centrafrique, Nigeria, Siera Leone, Tchad na Lesotho biri inyuma kuri uru rutonde rw'ibihugu bifite icyizere cyo kubaho kiri hasi cyane. Repubulika ya Centrafrique niyo ya nyuma ku isi.

    Reba urutonde rw'ibihugu Icyizere cyo kubaho kiri hejuru n'ijanisha ry'amafaranga buri muturage yinjiza ku mwaka:

    Reba ibihugu iki cyizere cyo kubaho kiri hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/menya-ibihugu-10-by-afurika-icyizere-cy-ubuzima-kiri-hasi-n-aho-kiri-hejuru

  • Manchester United mu nzira zo kubona kizigenza Casemiro #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United iri gushaka abakinnyi bashya batanu mbere y'uko isoko rifunga aho bivugwa ko ishobora kubona umukinnyi wo hagati wa Real Madrid, Casemiro,wemeye kumva ibyo ishaka kumuha.

    Amakuru aravuga ko habaye inama hagati ya Florentino Perez usanzwe ari Perezida wa Madrid na Casemiro ejo ku kibuga cy'imyitozo cya Valdebebas.

    Real Madrid yabwiye Casemiro ko idashaka kumugurisha, ariko imubwira ko afite uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka

    Casemiro ngo yiteguye kwakira icyifuzo cya United igihe cyose yamuha ibyo yifuza birimo umushahara uri hejuru.

    The Telegraph ivuga ko United ishaka kuzana abakinnyi 5 barimo Pierre-Emerick Aubameyang,abo hagati 2 barimo:Sergej Milinkovic-Savic na Casemiro, Thomas Meunier, na Christian Pulisic.

    United iri ku mwanya wa nyuma muri Premier League ngo iri gukubita inzu ibipfunsi kugira ngo irebe ko yakwiyubaka isko ritarafunga ndetse ngo yiteguye gutanga akayabo ku bakinnyi yifuza.

    Umuhanga mu gutangaza amakuru ku isoko w'Umwongereza David Ornstein yavuze ko United iri mu biganiro byihariye na Casemiro ndetse bari hafi kumvikana kugira ngo ayerekezemo.

    Byatangiye ari ibihuha ariko uyu munsi iyi nkuru yabaye impamo ko Casemiro umaze gutwara Champions League 5 yifuza kujya muri Premier League.

    Amashitani atukura ashimangira ko uyu musore w'imyaka 30, yashyizwe ku rutonde rwabo yifuza mu ntangiriro z'iyi mpeshyi.

    United ngo yizera ko, izanye uyu mukinnyi wo hagati wo hagati, yazana impinduka kuri Old Trafford mu bijyanye no kugura abakinnyi ndetse bikanayifasha kubona umusaruro muri Fred.

    Ikipe ya Manchester United irashaka gutanga miliyoni 60 z'ama pound kuri Casemiro ndetse akaba umwe mu bahembwa akayabo.

    Nyuma y'ibiganiro byo gusinyisha Adrien Rabiot wa Juventus byahagaze kubera ibyo umukinnyi yasabye, United yerekeje amaso kuri Casemiro mu gihe bashaka gukemura ikibazo kiri hagati mu kibuga mu ikipe ya Erik Ten Hag.

    Casemiro yageze muri Real muri2013, yegukana ibikombe bitatu bya La Liga na Champions League eshanu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-mu-nzira-zo-kubona-kizigenza-casemiro

  • Isura ya Bucyibaruta mu mboni za Me Karongozi na Me Gisagara baburaniye abiciwe ababo muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Bucyibaruta Laurent wavukiye i Musange mu 1944, yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

    Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz'umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

    Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye n'Abanyamategeko Me Richard Gisagara na Me André Martin Karongozi bamaze amezi abiri baburaniraga uruhande rw'abiciwe ababo, bagize igihe gihagije cyo gukurikirana byimbitse uru rubanza, kuri bo bavuga ko rudasanzwe kuko ari urwa mbere mu Bufaransa ruburanishije umwe mu bari mu buyobozi mu nzego nkuru zifata ibyemezo.

    Me Karongozi na Me Gisagara bagarutse ku isura nyayo ya Bucyibaruta no ku bikorwa byamuranze haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga n'uko Guverinoma y'Abatabazi yaje kumushimira kuko yitwaye neza bijyanye n'ibyo iyo Leta yagenderagaho.

    Me Karongozi ni ubwo yari umunyamategeko muri uru rubanza ariko nk'umuntu uvuka aho muri Gikongoro Bucyibaruta yayoboraga ni umuntu wari uzi umuryango wa Me Karongozi.

    Uyu yatangajwe n'ukuntu muri Gikongoro Jenoside yatangiye vuba cyane bucyeye bw'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvénal.

    Me Karongozi ati “Gikongoro yari kure cyane ya Kigali ku bijyanye no kuba hahita hatangizwa ubwicanyi, byerekana ko ari ahantu bari baramenyereye kwica vuba mu bihe byose byabayeho hatotezwa hakicwa Abatutsi guhera mu gihe cya Revolisiyo ya 1959.''

    Ikindi cyatangaje ni ukuntu ubwicanyi bwahise bushyirwa mu bikorwa kandi muri iki gice cy'igihugu Ishyaka ryari ku Butegetsi, MRND ryari ryaratakaje abayoboke benshi, ni ukuvuga ko hari umubare munini w'abatari bacyemera ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.

    Yakomeje avuga ko kwihuta kwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi ari icyemezo Perefe we ubwe yafashe n'Akanama ka Perefegitura gashinzwe Umutekano (Conseil Prefectorale de Securité).

    Ati 'Yari igizwe na Perefe, Komanda wa Gendarmerie, ushinzwe Iperereza, Su-Perefe ushinzwe iby'Imitegekere y'Igihugu, Umushinjacyaha wa Repubulika. Abo bantu ni bo bafataga ibyemezo bakagira n'ububasha bwo gufunga abantu cyangwa kubarekura.'

    Me Karongozi yakomeje avuga ko Bucyibaruta yakoze ingendo nyinshi hirya no hino zirimo izo yakoreye mu Cyanika, i Kibeho, i Kigali n'ahandi. Icyo gihe ubwicanyi bwari bwaratangiye kuko nka Kibeho Abatutsi bari barishwe.

    Me Karongozi ati 'Ku itariki 17 ni bwo guverinoma yashimye Bucyibaruta ihita ikuraho Perefe wa Butare n'uwa Kibungo. Ku wa 18 Mata, Sindikubwabo yagiye kumusura. Adusobanurira [Bucyibaruta] ko yamusuye amutunguye. Ikikwereka ko yari afite ububasha ni uko mu mwanya muto yahise akoranya ya nama y'umutekano.'

    Nyuma yaho ni bwo Abatutsi b'i Murambi bishwe bamaze igihe kirekire barafungiwe amazi, batabona uko bateka ibiribwa bari barahawe na Caritas ku buryo benshi nta mbaraga bari bagifite kubera inzara. Ikindi ni uko bari barabanje gusabwa na Bucyibaruta gutanga ibikoresho byose bashoboraga kwifashisha bitabara kuko bizezwaga umutekano usesuye.

    Mu rukerera rwo ku wa 21 Mata 1994 ni bwo Abajandarume bari bagose inkambi bafashijwe n'abaturage bambaye ibirere n'amashara batangiye kwica.

    Ibyo ngo byakozwe kimwe n'i Kaduha ariko ngo abaturage b'Abahutu bari batuye inyuma y'Inkambi i Murambi bari babanje guhungishwa bajyanwa mu Ishuri rya ACEPR kugira ngo batazitiranywa n'abagomba kwicwa.

    Abarangije kwica i Murambi muri icyo gitondo bahise bajya gukomereza mu Cyanika ku buryo muri icyo gihe hishwe abantu benshi. Bamwe bavuga ibihumbi 76, abandi ibihumbi 90 mu gihe hari n'abavuga abarenga ibihumbi 100.

    Me Gisagara Richard wari uhagarariye imiryango y'abiciwe ababo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta, yavuze ko uyu mugabo w'imyaka 78 yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 1994 ajya i Bukavu, akomereza i Tingitingi, inkambi yaho imaze gusenywa mu 1996, akomereza i Bangui muri Centrafrique aho yageze mu 1997.

    Mu Ugushyingo 1998 ni bwo yageze mu Bufaransa, asaba ubuhungiro barabumwima akaba yararinze aburanishwa atarabona icyangombwa cy'ubuhunzi.

    Me Gisagara yanagarutse ku myitwarire ya Bucyibaruta. Yagize ati “Ni umuntu w'umuhanga usubiza yitonze ibibazo byose abazwa naho yibeshye aragenda ejo akagaruka agashaka uko ahakosora, akavuga neza ururimi abazwamo rw'Igifaransa, akubahiriza gahunda zose ahabwa n'abacamanza, ni umusaza ukuze ugenda yishingikirije inkoni, aza aherekejwe n'abana be n'abuzukuru.''

    Abanyamategeko Me Richard Gisagara (ibumoso) na Me André Martin Karongozi bamaze amezi abiri baburaniraga uruhande rw'abiciwe ababo mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wakatiwe imyaka 20 ahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uko yasuye abanyeshuri bo muri Marie Merci

    Me Karongozi yavuze ko ku wa 4 Gicurasi, ubwo abanyeshuri bahitagamo uwari ubahagarariye ngo abavugire, bari baramwise Doyen w'Abatutsi, bivuze ko bari bageze aho batandukanuya abanyeshuri b'Abahutu n'Abatutsi.

    Yagize ati “Iyo delegation ya Bucyibaruta yagiye kubareba nyine mu bice bibiri bitandukanye, Abahutu ukwabo n'Abatutsi ukwabo, ariko ihera ku banyeshuri b'Abahutu kuko bari bavuze ko badashaka kugumana n'ab'Abatutsi. Aba banyeshuri ni ubwo hari mu biruhuko bari baragarutse ku ishuri gusoza amasomo batabashije gukora kubera imyigaragambyo yari yarabaye mu gihe cy'amashuri gisanzwe.”

    Uwo munyeshuri wari uhagarariye abandi mu gice cy'Abatutsi abwiye itsinda ryari riyobowe na Bucyibaruta ririmo uhagarariye Kiliziya, Musenyeri Misago, ushinzwe Iperereza, ushinzwe Amashuri na Komanda wa Jandarumori ati “mwebwe nimushaka ko tubaho, twabaho, mutabishatse kandi twakwicwa.''

    Bucyibaruta yagirirwaga icyizere n'abaturage

    Me Gisagara ati “Impunzi zimaze guhurizwa hamwe i Murambi mu cyemezo cyafashwe n'inama yari iyobowe na Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, bamaze kuhagera ubuzima bwabaye bubi cyane kuko nta mazi yo kunywa; bari barakase itiyo yayajyanagayo, nta byo kurya, babatera, ni bwo bandikiye ibarwa Perefe Bucyibaruta bamubwira bati 'uzaze kudusura no mu rubanza yiyemereye ko koko yagiyeyo tariki ya 15'.”

    Mu kubahajyana yari yarababwiye ko ari uburyo bwo kubarinda, amaze kugerayo, Me Gisagara akomeza avuga ko ntacyo yabamariye.

    Yavuze ko mu rukiko babajije Bukibaruta niba nk'umuyobozi yarasuye abo baturage bari i Murambi ari na we waboherejeyo, bashakaga kumenya nyuma yo gusanga nta biribwa n'amazi bafite yarabikozeho iki? Bucyibaruta yasubije ko atari we wari ushinzwe amazi.

    Tariki 11 Mata 1994 Perefe Bucyibaruta yagiye mu nama ya Guverinoma i Kigali.

    Me Karongozi ati “Nibyo koko yatubwiye ko yayigiyemo ariko igitangaje ni uko twamubajije uko byari bimeze mu nzira agasubiza ko we yabonye bariyeri imwe kuva Gikongoro kugera i Kigali.

    Muri biriya bihe byerekana ko yari afite ubudahangarwa, yakoraga ingendo nk'izo ndende, afite abamurindiye umutekano ntacyo yishisha, iyo nama yaragiyemo yari iy'aba Perefe, ariko irimo na Minisitiri w'Intebe Kambanda, Minisitiri Nyiramasuhuko.

    Abayitabiriye ntiberura ngo bavuge ibyemezo byafatiwemo ariko ikigaragara ni uko havugiwemo amabanga akomeye yakoreshejwe mu minsi yakurikiyeho mbese igatanga umurongo ngenderwaho muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Ku Gikongoro bakimara kumva ko indege ya Habyarimana yahanuwe bahise batangira kwica.

    Batangiye kwica i Muko, Mudasomwa, mu Ruramba hafi y'Uruganda rw'Icyayi rwa Mata, nyuma tariki ya 13, bica mu Rukondo ahitwa Maheresho, ni ukuvuga ngo uko kwica kwahise gutangira vuba cyane biratangaje kubera ko Gikongoro yari kure ya Kigali.

    Kuva rero Bucyibaruta agisohoka muri iyo nama i Kigali, bahise bihutira kubwira abari ku Kigeme, i Sumba aho yari atuye, ngo bajye mu Ishuri ry'i Murambi bagenda baherekejwe n'abajandarume rwose ngo hatagira ubacika, bageze mu Nkambi ya Murambi ntibongeye gusohoka, cyane cyane ko bumvaga bafitiye Perefe wabo Bucyibaruta icyizere.

    Bariyeri yo ku Kabeza

    Ku bantu bari bayiriho hari Umugerefiye wa Kanto hari kandi Haguma Frodouard wahoze ari Superefe, mu rubanza Bucyibaruta yirinze kuvuga ko bakoranaga kuko yari azi neza amarorerwa yahakorewe.

    Kuva tariki 7 kugera ku wa 21 Mata hishwe abantu barenga 100.000.

    Me Karongozi yagize ati “Ni ho ubonera ukuntu hari gahunda nyayo yafashwe mu maguru mashya, ngira ngo ni nacyo cyatumye Bucyibaruta na Guverinoma y'Abatabazi imushima ku mugaragaro, inshuro nyinshi.''

    Tariki ya 17 Mata 1994, nk'i Kibeho bari bararangije kwica Abatutsi, i Mata ku Ruganda rw'Icyayi hari aba CDR baturuka mu Karere k'Amajyaruguru, harimo abayobozi bo mu Rukiga, hari nk'uwitwa Kamodoka, Bakundukize, cyane ko muri ako karere ka Gikongoro MRND yari yarataye abayoboke benshi, kubera Nzamurambaho Ferederiko wari warahashinze PSD.

    Bitangaje ukuntu ubwicanyi bwaho bwihuse kandi kari akarere kari karamaze kwigizayo Habyarimana, kwihuta kwabyo rero amabanga afitwe n'abateguye bakanakora Jenoside.

    Ni icyemezo cyafashwe rero n'abitwaga ( Conseil Préfectoral de Sécurité); iri ni itsinda ry'abayobozi b'ibanze bafataga ibyemezo yari igizwe na Perefe, Komanda wa Jandarumori, ushinzwe Iperereza, Superefe ushinzwe iby'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Umushinjacyaha mukuru ( Procureur de la République). Aba ni bo bafataga ibyemezo bakagira n'ububasha bwo gufunga no kurekura uwo bashatse.

    Perefe Bucyibaruta kubera ukuntu yitwaraga nka Padiri byagiye bituma abantu bamugirira icyizere akabarundira aho ashatse hose kuko bumvaga koko azabarinda.

    Me Gisagara yagaragaje ko ku Gikongoro ari ahantu bari bafite ubunararibonye mu kwica Abatutsi.

    Ati “Kuva kera na kare ibyo tutagomba kwibagirwa ni uko ibyakozwe mu 1994 byari byarakozwe muri za 1960 kuko ku Gikongoro hishwe abantu benshi, nko kuri Noheli ya 1963 hishwe abantu bagera ku bihumbi 20 kandi ugasanga abantu bari mu buyobozi icyo gihe, ari bo ba Burugumesitiri, Abakonseye, Burigadiye n'abandi ari na bo akenshi bishe muri iyo myaka ya 60, mu 1994 hageze ni ibintu byaboroheye kuko bari babimenyereye.''

    Hari umwe mu batangabuhamya wagize uti “mu muryango wacu nta na rimwe twararaga mu nzu yacu kuko twabaga twiteguye kwicwa nko mu 1963.''

    Me Gisagara yishimiye uko uru rubanza barwitwayemo nk'Abanyamategeko b'Abanyarwanda, kuko baba bumva neza amateka, kandi bakabasha kungurana ibitekerezo mu Kinyarwanda, no kubonera amagambo amwe n'amwe inyito ikwiye.

    Yatangaje ko yanyuzwe n'uruhare rwa Me Karongozi cyane ko uru rubanza rwamurebaga nk'umuntu uvuka mu Gikongoro.

    Me Gisagara yavuze ko inkuru nshya ari uko Bucyibaruta yongeye kujurira, urubanza rukazongera gutangira bundi bushya.

    Ese Bucyibaruta wajuriye azaburana afunze?

    Me Gisagara ati “Kuva tariki ya 12 Nyakanga yahise afatwa arara muri gereza uwo munsi, ni ukuvuga ko ubundi yakagombye kugumayo kugeza igihe icyo cyemezo kizafatwa. Abanyamategeko be bafite uburenganzira bwo gusaba Urukiko ko yafungurwa by'agateganyo mu gihe hategerejwe ko urwo rubanza yajuririye rutangira, birasaba rero ko Urukiko ruhaura babyigaho natwe ababuranira abiciwe bakaduhamagara tukavuga icyo tubitekerezaho.”

    Me Karongozi we yavuze ko yishimira ko baburanye urubanza rufite akamaro gakomeye mu mateka y'u Rwanda.

    Ati “Ntabwo ari uko turi abanyamategeko, urubanza nk'uru ruba rufite akamaro kuko, icyaha gikorwa mu 1994, abari baragiteguye bakagishyira mu bikorwa bari bazi ko bazamaraho Abatutsi noneho bakaba muri Leta bifuzaga, ariko byarabapfubanye kubera FPR Inkotanyi, kubera abantu babanyuranye bagiye berekana ko ibyakorwaga ari jenoside. Twakwishimira rero ko nubwo abantu bacu batazazuka ariko izi manza zibaho hakaburana abaregwa gukora Jenoside.''

    Yakomeje ati “Nko kuri Bucyibaruta kugira ngo agere mu Bufaransa yagiye agira ubufasha bw'abantu batandukanye, barimo Abafaransa kubera umubano wa Leta ya Habyarimana icyo gihe n'abo mu Bufaransa.''

    Izi manza rero zizajya zituma abakekwaho cyangwa koko bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi aho baherereye hose batumva ko badamaraye. Nubwo bivuna abarokotse, ubuhamya bazitangaho nta kindi cyabusimbura kuko ni bo batanga amakuru nyayo, abajenosideri badashobora kuvuga. Ikindi abantu benshi bakura amasomo mu bivugirwa mu manza, bakabona ko atari mu Rwanda honyine hashobora kuba Jenoside.

    Wakurikira ikiganiro cyihariye mu buryo burambuye unyuze hano:

    Me Gisagara Richard aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe

    Me André Martin Karongozi na we ari mu banyamategeko baburaniye abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/laurent-bucyibaruta

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangije ubucukuzi bwa Gaz mu Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangije umushinga wo gucukura no gutunganya gaz ivuye mu Kiyaga cya Kivu, ikazakoreshwa mu guteka amafunguro, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yatangije-ubucukuzi-bwa-gaz-mu-kivu

  • Mussa Camara yagarutse muri Rayon Sports yahesheje shampiyona #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Mali,Mussa Camara yamaze gusinya amasezerano y'imyaka 2 muri Rayon Sports yigeze gukinira mu myaka 5 ishize nyuma akayivamo.

    Uyu Rutahizamu yasinye amasezerano y'imyaka 2 kuri uyu wa Kane.

    Muri 2016 nibwo Moussa Camara yageze mu Rwanda aje gukiniraga Rayon Sports yari imaze gutakaza mwenewabo Ismaila Diarra nawe wari umaze kugurishwa muri Daring Club Motema Pembe Imana y'i Kinshasa.

    Uyu mugabo yakiniye Rayon Sports umwaka umwe,ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona hanyuma ayivamo yerekeza muri RS Berkane muri Maroc,yamutanzeho hafi miliyoni 65 z'amafaranga y'u Rwanda icyo gihe.

    Mu mwaka yamaze muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru,Camara yatsinze ibitego 10 muri shampiyona byanayifashije kwegukana igikombe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mussa-camara-yagarutse-muri-rayon-sports-yahesheje-shampiyona

  • Itangazo: HAKORIMANA Francois yasabye guhindura amazina akitwa DUSHIMIMANA Francois #rwanda #RwOT

    Uwitwa HAKORIMANA Francois yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa DUSHIMIMANA Francois mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mi ishuri.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-hakorimana-francois-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-dushimimana

  • Nyuma yo kujyana abasore muri RNC, arangiriye I Burayi mu bigarasha #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo Kigali yose yamumenye atwara taxi zi Nyamirambo. Taxi ye bakunda kuyita ” Ishemaryabasore “. Yari icyamamare ! Une star ! Yaje kuyobaka ishyaka rya Kayumba Nyamwasa (RNC), ndetse anarishakira abayobake benshi cyane cyane mu basore bo mu Mujyi wa Kigali. Abenshi baramwumvaga kandi bamwiyumvagamo. Nuko bariyoboka ku bwinshi, ababwira ko bagiye kwitoza i Kampala bakazagaruka bahirika ingoma yigitugu.

    Mu byo yakundaga kuvuga, wasangaga avuga cyane ko igitugu kitagomba gusimbuzwa ikindi, ko agatsiko kayoboye u Rwanda kiba abaturage ku mugaragaro, kakabayoboza igitugu kiyingayinga icyingoma ya cyami, kandi ko nibakomeza kubirebera, kazabamara. Yakundaga gusaba abasore ko bahaguruka nkumuntu umwe ngo bakakarwanya.

    Amagambo rero yashize ivuga ubwo inkuru ibaye kimomo mu murwa wa Kigali ko Kamufozi Samy yahambiriye utwangushye, amaguru akayabangira ingata uhungira i Bugande, Abenshi bemeza ko iri vogonyo ari ryo ryamuvuriyemo guhunga.

    Ageze hanze yu Rwanda, Kamufozi Samy ntiyatinze i Kampala, ahubwo yahise ajya i Burayi. Magingo aya ari mu Bubiligi ! Aho afatanya nabarwanya Leta yi Kigali bakoze impuzamashyaka RNC na FDU-Inkingi, kugirango yisuganye ndetse anegeranye inkunga hagamijwe guhangana no guhirika ishyaka FPR rikomeje gukandamiza abanyarwanda nkuko abayobaye ayo mashyaka babivuga.

    Nguwo Kamufozi Samy uhobagiriye i Burayi ngo arashaka guhirika Leta ya Kigali !

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyuma-yo-kujyana-abasore-muri-RNC-arangiriye-I-Burayi-mu-bigarasha

  • Umukobwa wagaragaye muri Kigali ARENA yambaye ikanzu igaragaza 'ikariso' ari mu mazi abira, yasabiwe gufungwa by’agateganyo #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha Bwiza.com ivuga ko uriya mukobwa wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Julien Bouadjie wamamaye nka Tayc cyabereye i Kigali mu mpera za Nyakanga 2022, yambaye mu buryo budasanzwe, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 18 Kanama, 2022.

    Ubushinjacyaha burega Mugabekazi wavutse mu 1998 icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame, busobanura ko uyu mukobwa usanzwe acururiza ibinyobwa bisembuye ku Gisimenti, yagaragaye muri iki gitaramo yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.

    Igitaramo cya Tayc cyabereye muri B.K Arena mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2022. Kuva ubwo ifoto yafashwe na IGIHE igaragaza imyambarire ya Mugabekazi yatangiye gusakara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ikurura impaka kuva ubwo.

    Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumaze kubona iyi foto rwatangiye kumukoraho iperereza, rumutumizaho kugira ngo rumuhate ibibazo.

    Dosiye ye yaje kugezwa mu Bushinjacyaha, mu ibazwa ryabereye muri izi nzego zombi, yemera ko ari we wagaragaye yambaye muri buriya buryo.

    Umushinjacyaha yasabiye Mugabekazi gufungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Nyuma y’ubu busabe, umunyamategeko yahise asaba urukiko kuburanishiriza uru rubanza mu muhezo.

    Inzego z’umutekano, Polisi imaze igihe yihanangiriza abakobwa bambara imyambaro idahwitse, ndetse ngo hari abasigaye bambara amashati yonyine bakajya mu bantu.

    IVOMO : BWIZA.COM

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umukobwa-wagaragaye-muri-Kigali-ARENA-yambaye-ikanzu-igaragaza-ikariso-ari-mu-mazi-abira-yasabiwe-gufungwa-by-agateganyo

  • Musanze : Umuturage arembeye mu Bitaro nyuma yo gukomeretswa n’imbogo #rwanda #RwOT

    Nzamakuba Emmanuel, ni umubyeyi w’uyu mugabo w’umugore n’umwana bo mu Murenge wa Nyange ,Akagari ka Ninda,Umudugudu wa Kabara mu Karere ka Musanze.

    Uyu yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2022, ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo umwana we yari yagiye kurinda umurima w’ibirayi agamije gutesha imbogo ariko akaza gusagarirwa nayo.

    Ubwo yarari mu murima, imbogo yaraje imutera ihembe ku kananwa maze abandi baratabara, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima.

    Asobanurira umunyamakuru yagize ati 'Imbogo yamusanze mu birayi yarari kurinda iramuhweza neza neza.Ntabwo yari wenyine na ruguru hari abandi, baratabaza ,bamuzana ari intere, duhita tumuzana ku bitaro.'

    Uyu mubyeyi yavuze ko umuhungu we yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyange ariko aza kujyanwa ku Bitaro bya Kigali(CHUK).

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda,Tuyishimire Mediatrice, yabwiye ko hafashwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda ko imbogo zikomeza konera abaturage no kubasagarira.

    Yagize ati 'Ingamba ziba zihari ni izo gukomeza gushyiraho urukuta rutandukanya Pariki y’ibirunga n’imirima y’abaturage ariko urwo rukuta rushyirwaho ntabwo ruba rufite ubudahangarwa ku buryo izo mbogo zitarusimbuka.Ni ugukomeza gusanasana.'

    Uyu muyobozi yatangaje ko uyu muturage ari gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bangirijwe n’imbogo.

    Yagize ati'Umuryango we waregerewe, uraganirizwa kuko iyo bigenze gutyo ugomba gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bantu baba bangirijwe n’imbogo yaba afite ubwishingizi mu kwivuza cyangwa atabufite bagomba kumuvura.'

    Si ubwa mbere humvikanye inkuru z’abaturage baturiye pariki y’ibirunga basagarirwa n’imbogo bityo icyifuzo cyabo ni uko yazitirwa hadakoreshejwe urukuta rw’amabuye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umuturage-arembeye-mu-Bitaro-nyuma-yo-gukomeretswa-n-imbogo