Category: Uncategorized

  • Imbere ya Tanzania , Perezida Tshisekedi mu mvugo yeruye yashinje u Rwanda kumuteza ibibazo rwanyuzemo #rwanda #RwOT

    Perezida Felix Tsisekedi ubwo yakiraga Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
    Yanitabiriye inama y’abagize umuryango ugamije guteza imbere ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo, SADC, yasoje imirimo yayo ikaba yabaga ku nshuro ya 42.

    Ni ubutumire yahawe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Samia yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu.

    Abaperezida bombi bagiranye ibiganiro imbonankubone (bitari mu muhezo), baganira ku ngingo zitandukanye zireba ibihugu byombi.

    Samia wabanje kwitabira inama ya SADC, yatangiye kuva ku wa 17 Kanama 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yahamagariye abagize uyu muryango kwita cyane ku mibereho y’abaturage hibandwa mu kwihaza mu birirwa.

    Ikindi ni uko muri iyi nama yahamagariye ibihugu kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire nk’uko ibiro by’umukuru byabitangaje.

    Tanzania mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, imyanya myinshi mu nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, ububanyin’amahanga, ubukerarugendo no mu nzego z’ubuzima ndetse no mu inteko Ishingamategeko zirimo abagore.

    Perezida Samia kandi yagejeje icyifuzo ku bagize umuryango wa SADC ko igiswahili cyakoreshwa cyane mu bihugu.

    Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania

    Ibibazo bya Congo byegetswe ku Rwanda

    Ku kibazo cy’umutekano mu Karere, Perezida Felix Tsisekedi yavuze ko kuva ageze ku butegetsi yagerageje ko yakubaka amahoro no guturana neza n’abaturanyi.

    Ati 'Ubu nishimiye kuvuga ko nasuye ibihugu 9 bituranye na Congo kandi nkababwira imishinga ishobora kudufasha twese mu iterambere.'

    Yavuze ko ingabo z’Akarere zizajya kugarura amahoro nta gihe nta rengwa zifite, kuko ngo Abagaba Bakuru b’ingabo bamaze guhura. Gusa yemeje ko bamwe batangiye gufata ibirindiro nk’ingabo z’u Burundi mu ntangiriro z’iki Cyumweru zagiye muri Congo.

    Felix Tsisekedi yemeza ko inzobere ari zo zishobora kumenya igihe imyiteguro ya nyuma y’izo ngabo izaba yarangiye, ariko ngo gahunda yo iri mu nzira nziza.

    Mu ijambo yabwiye Abanyamakuru ari kumwe na Perezida Suluhu, Felix Tsisekedi yashinje u Rwanda 'kumuteza ikibazo rwanyuzemo'.

    Ati 'Dufite inshingano yo kugarura amahoro, si uguca hejuru ikibazo ko ari bwo twagarura amahoro, murabyumva ko ni jye wa mbere byagiraho ingaruka kuko, sinyuzwe n’uburyo Repubulika ya Demokarasi ya congo, igihugu cyange kiri kubaho ubu bitewe n’umuturanyi wacu u Rwanda, niba naruvuga nyamara na rwo rwabaye muri ibi bibazo ariko uyu munsi ni rwo rudeteza ibibazo. Tugomga kubivuga ku mugaragaro.'

    Yavuze ko amahoro agomba kugaruka kugira ngo agere ku murongo w’intego yiyemeje kugeraho.

    U Rwanda ruvugwa mu bibazo bya Congo rwo rwakomeje kubihakana rugaragaza ko iki gihugu kiri mu binini muri Africa gikwiye gukemura ibibazo byacyo mu mizi aho kubishyiramo abaturanyi 'mu byo rwita kurangaza amahanga.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Imbere-ya-Tanzania-Perezida-Tshisekedi-mu-mvugo-yeruye-yashinje-u-Rwanda-kumuteza-ibibazo-rwanyuzemo

  • U Rwanda rwakiriye impunzi zirenga 100 ziturutse muri Libya #rwanda #RwOT

    Bagizwe n’Abanya-Eritrea 68, Abanya-Sudan 33, umwe wo muri Sudan y’Epfo n’umwe wo muri Ethiopia, nkuko bitangazwa na minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

    Aba ni ababa baheze muri Libya mu rugendo rwabo rwo kwerekeza i Burayi gushakisha imibereho myiza, banyuze mu nyanja ya Méditerranée.

    Mu Rwanda, bacumbikirwa by’igihe gito mu nkambi yubatse mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’igihugu.

    Leta y’u Rwanda yakira izi mpunzi mu gikorwa yise icy’ubutabazi kubera akaga ziba zirimo muri Libya irangwamo umutekano mucye.

    Izo mu cyiciro cya mbere zari zifungiwe mu bigo muri Libya.

    Ni gahunda ijyanye n’amasezerano yo mu mwaka wa 2019 leta y’u Rwanda yagiranye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).

    Muri uwo mwaka, aya masezerano yatumye impunzi hafi 650 zizanwa mu Rwanda mu ngendo esheshatu z’indege.

    Icyo gihe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ko ibi ari ikimenyetso ko “Afurika ubwayo na yo ni ahantu hava bisubizo”, asaba ibindi bihugu by’Afurika “kugira ubufatanye nk’ubu”.

    Ishyaka PS-Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi – igice cyaryo kitemewe n’amategeko mu Rwanda – ryo ryavuze ko izi mpunzi zidakwiye koherezwa mu Rwanda kuko “ubutegetsi buhonyanga uburenganzira bwa muntu harimwo n’ubw’impunzi”.

    Kuva mu kwezi kwa cyenda mu 2019, inkambi ya Gashora imaze kwakira impunzi zigera ku 1,055, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Times kibogamiye ku butegetsi.

    Mbere y’iki cyiciro cya 10 cyageze mu Rwanda, iyi nkambi yari isigayemo impunzi 457, mu gihe izindi zatujwe mu bindi bihugu nka Canada, Ubufaransa na Suède, nkuko The New Times ibitangaza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rwakiriye-impunzi-zirenga-100-ziturutse-muri-Libya

  • Rulindo: Babiri bagwiriwe n’ikirombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo ku wa Kane tari 18 Kanama 2022, bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka, ibikorwa byo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rulindo-babiri-bagwiriwe-n-ikirombe

  • U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 10 cy'impunzi n'abasaba ubuhunzi baturutse muri Libya – #rwanda #RwOT

    Abageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2022, ni 103 aho bose berekeje mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora [Gashora Emergency Transit Mechanism] mu Karere ka Bugesera.

    Ubwo bageraga ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali ahagana Saa 20:48 , bakiriwe n'abakozi ba Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA n'ab'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR.

    Ni abagore 36, abagabo 56 ndetse n'abana 11. Bahawe ikaze, bafashwa kwinjira mu modoka zibajyana i Gashora. Ubwo twatunganyaga iyi nkuru bari bamaze kugerayo amahoro.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri iri tsinda ry'impunzi n'abasaba ubuhunzi ryagejejwe mu Rwanda harimo abakomoka muri Eritrea , Sudani, Sudani y'Epfo ndetse n'umwe wo muri Ethiopia.

    MINEMA itangaza ko kugeza ubu muri Gashora ETM hacumbikiwe abagera kuri 421 bagiye bazanwa mu bihe bitandukanye.

    Amasezerano yo kwakira impunzi, abasaba ubuhunzi n'abimukira yasinywe ku wa 10 Nzeri 2019 hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (AU) na UNHCR.

    Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w'u Burayi.

    Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bakananiwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk'uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

    Bahise bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by'agateganyo mu Rwanda, mu gihe bategereje ko haboneka ibindi bihugu bibakira.

    Guverinoma y'u Rwanda n'inzego zifatanya biheruka kongera aya masezerano yo kwakira izi mpunzi n'abimukira, binazamura umubare w'abashobora kwakirwa mu nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

    Akanyamuneza kari kose ubwo bari begeze i Kigali

    Abo u Rwanda rwakiriye ni icyiciro cya kabiri cy’impunzi zimaze igihe zifungiye muri Libya

    Abiganjemo abagabo nibo bageze mu Rwanda bavanywe muri Libya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-10-cy-impunzi-n-abasaba-ubuhunzi-baturutse-muri

  • Harimo nuwimyaka 3: Abavandimwe bane bashyi… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'inyaRwanda.com, umwe muribo yatangiye asobanura impamvu bahisemo kwiyita 'The 4 Brothers' ati: 'Ni  izina twahitiwemo n'ababyeyi kuko ubwo hazaga igitekerezo cyo gusohora indirimbo ya mbere, twari dufite undi muvandimwe wacu muto twifuza ko nawe azakura akisanga muri team.'

    Bakomeza bavuga ko umuziki bawukora ariko atari ukuba abanyempano gusa, ahubwo banawiga. Bati: 'Twatangiye kwiga umuziki mu mwaka wa 2018, gusa hari igihe hazaga imbogamizi bigatuma tumara igihe runaka tutiga. Dutangira kwiga buri wese yari yagiye ahitamo ibyo yifuza kwiga, gusa kuko gitari yaturyaga intoki bituma duhitamo piano twese.'

    Umukuru yitwa Ganza Muhire Chris, afite imyaka 14. Asoje umwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye. Akurikirwa na Gabiro Muhire Kevin ufite imyaka 11 ugiye kujya mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye. Uwa gatatu ni Gisa Muhire Brian w'imyaka 10, nawe ugiye kujya mu mwaka wa gatandatu  naho Gatete Muhire Nolan w'imyaka 3 yiga mu mashuri y'incuke.

    The 4 Brothers gukora umuziki si ikintu bahatirwa ahubwo barawukunda, ngo kuko ubafasha muri byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi, bahamya ko mu gihe hari ababibona nk'ikibazo bo wababereye igisubizo.

    Indirimbo 'Ndamushima' niyo ya mbere bashyize hanze ariko baanzwe basubiramo indirimbo z'abandi bahanzi nka 'Holy Spirit' ya Meddy, 'No Body Loves Me Like You' ya Chris Tomlin, '10000 Reasons' ya Matt Redman n'izindi gusa bakaba bafite umuhate kandi biteguye gukomeza gukora umuziki.

    Mu babafasha mu muziki wabo harimo ababyeyi babo ndetse n'abarimu babo barimo Albert Mutsinzi, wasoje amasomo ye ku Nyundo agashinga ishuri ry'umuziki kimwe na Kamikazi.

    The 4 Brothers, itsinda ry’abaririmbyi bavukana bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere yitwa ‘Ndamushima’Bavuga ko umuziki ubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NDAMUSHIMA’ YA THE 4 BROTHERS

    “>

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120125/harimo-nuwimyaka-3-abavandimwe-bane-bashyize-hanze-indirimbo-bise-ndamushima-yirebe-120125.html

  • Polisi yihanangirije 'abambara ubusa n'abakora ibiteye isoni mu ruhame' – #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije kuri Twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

    Iti 'Polisi y'u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n'uha inzoga umwana uri munsi y'imyaka y'ubukure aba akoze cyaha.'

    Yakomeje isaba ababyeyi kwita ku burere bw'abana babo. Iti ' Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.'

    Ubu butumwa bwa Polisi butanzwe mu gihe hashize iminsi mike mu Rwanda hari impaka ku bijyanye n'imyambarire iboneye ndetse n'ibifatwa nko kwambara ubusa.

    Ni nyuma y'uko hagaragaye amashusho y'umukobwa Mugabekazi Liliane witabiriye igitaramo cya Tayc mu myambarire itaravuzweho rumwe ndetse bikaza gutuma atabwa muri yombi.

    Uyu mukobwa yagejejwe imbere y'urukiko kuri uyu wa Kane akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame ndetse Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by'agateganyo.

    Uru rubanza rwakuruye impaka, bamwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga batangira kugaragaza ko ibyo uyu mukobwa yakorewe ari ihohoterwa kuko umuntu afite uburenganzira bwo kwambara uko ashaka.

    Mu gihe aba bavugaga ibi hari urundi ruhande rw'abantu rwagaragazaga ko Mugabekazi akwiriye kuryozwa ibyo yakoze agahanwa mu buryo bwihanukiriye ku buryo abera abandi isomo.

    MUGABEKAZI LILIANE wambaye ubusa muri ARENA arimo kuburana yikwije hose 😂ngayo nguko ndakomeza mbakurikiranire uko bimeze pic.twitter.com/sNBvvHwKiO

    — AGAPIPI 🍁 (@Agapipigato) August 18, 2022

    This is exactly what I was talking about. This example here shows that the people who are fighting our country🇷🇼are currently jumping on the current issue and trying to interfere. Be aware! https://t.co/WVcgMsrCPp

    — Marie Kresbach ✝️🇷🇼🇩🇪🇮🇱🙌🏽 (@MarieKresbach) August 18, 2022

    Ndumiwe! Someone should remind @Rwandapolice, @RIB_Rw and prosecutors that Rwanda is a country, not a seminarian dormitory. https://t.co/OPi8N7e9ni

    — Ivan R. Mugisha (@RushAfrican) August 18, 2022

    Still can’t believe this really happened here in Rwanda in 2022! Our prosecutors really sat, went through their most urgent files and said : “ANHAAAA! Let’s go with this one.” pic.twitter.com/7Fp8pvRItk

    — Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) August 18, 2022

    I am told that the young lady has just been released! All is well that ends well 🙏🏾🙏🏾

    — Gatete Nyiringabo Ruhumuliza (@gateteviews) August 18, 2022

    Ibaze kubona iPhoto ya mama wawe mubuto bwe yambaye gutya 🤌💀 pic.twitter.com/IQpcFwxwxG

    — LIVINGMAN➐ (@ish_james1) August 18, 2022

    Ingingo ya 143 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

    Ingingo ya 66 y'itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19 Gashyantare 2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha, iteganya ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

    Muri iri tegeko bagaragaza ko ukurikiranwe ashobora gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy'igifungo cy'imyaka ibiri nibura.

    Polisi yihanangirije 'abambara ubusa n'abakora ibiteye isoni mu ruhame'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yihanangirije-abambara-ubusa-n-abakora-ibiteye-isoni-mu-ruhame

  • MTN Rwanda yegereje abakiriya bayo internet y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane Tariki ya 18 Kanama 2022, nibwo MTN Rwanda yahuye n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye n’abakiriya bayo mu Karere ka Musanze, ibatangariza gahunda nshya ndetse batangarizwa ko MTN yazanye service nshyashya kubayikoresha.

    Uwatsindiye Telefoni ya SmartPhone yahise ayitahana

    Innocent Abaho, umuyobozi wa MTN Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko igikorwa cyabaye gisanzwe kibaho buri mwaka mu rwego rwo gusobanura service nshyashya MTN iba yashyiriyeho abakiriya.

     Innocent yagize ati “Uyu munsi twari dufite ibikorwa byinshi nk’uko bisanzwe buri mwaka, na cyane ko iki gikorwa kibaho kugira ngo abakiriya bacu bongere bibutswe zimwe muri service batari baheruka gukoresha kimwe n’inshyashya, bigendanye n’uburyo bazazikoresha.

    Nyuma ya Covid-19, abantu benshi batakaje akazi kabo kuburyo bamwe bahinduye akazi bakajya bakorera mu rugo, ari nabyo byatumye tubazanira internet yo mu rugo mu bigo ndetse n’iz'abantu ku giti cyabo. Twabazaniye ‘MTN Home Fiber’ izajya ibafasha gukoresha internet neza yihuta kandi kuri make, gukoresha uburyo bwo kohereza ubutumwa ku bantu benshi icyarimwe, kugurira abakoze internet mu gihe runaka kuri make, kuba twabafasha kubika amakuru cyangwa bagakorerwa Website zabo (We hosting) na gahunda ya Prestige benshi batazi ariko ibafitiye akamaro gakomeye cyane dore ko ari umunyenga”.

     

    Basangiye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abakoresha MTN Rwanda

    Abaho Innocent, yatangaje ko MTN Rwanda ifite ibikorwa byinshi imaze gukora mu Karere ka Musanze harimo gufasha abadamu babyaye, ibigo by’amashuri,… aha MTN itanga mudasobwa muri ibyo bigo ndetse no gufasha urubyiruko. Abaho yashimiye abakiriya ba MTN, avuga ko MTN Rwanda ihora irwanira icyatuma buri mukiriya wayo anogerwa nayo ndetse akishimira uko imugezaho ibyo akeneye.

    Umwe mubahawe impano na MTN witwa Nathan Rulinda, yavuze ko yishimiye impano yahawe na MTN ashimangira ko kuva muri 2008 kugeza ubu akiyikoresha, avuga ko atazigera ayivaho.

    Ati “MTN Rwanda turayishimira kuko igeza Service zose kubayikoresha, bityo nkaba ntazigera nyivaho na cyane ko natangiye kuyikoresha muri 2008 ubwo nari ndi mu mashuri ya Kaminuza niga.

    Uyu munsi wambereye umugisha ntabwo nari nzi ko bafite internet yo mu rugo, ku bigo bitandukanye n’ahandi. Nza hano nari nzi ko ndataha ngura Sim Card y’indi society ariko ntashye nyuzwe kandi nyishimira uburyo idufasha nk'abakiriya bayo, ntabwo nzigera nyivaho” .

    Innocent Abaho 

    Ubusanzwe MTN Rwanda isanzwe ihura n’abakiriya bayo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo rimwe buri mwaka, mu rwego rwo kubereka serivisi nshyashya iba yabateguriye. 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120130/mtn-rwanda-yegereje-abakiriya-bayo-internet-yo-mu-rugo-no-mu-nganda-amafoto-120130.html

  • Eddy Kenzo numuhangamideli Abryanz bageze i… – #rwanda #RwOT

    Kenzo wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Stya Loss' yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, ari kumwe n'ababyinnyi be 20 ndetse n'umuhangamideli Abyranz uri mu bakomeye muri Uganda.

    Ni ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka uyu muhanzi aje mu Rwanda. Ku wa 24 Gashyantare 2022, yaje mu Rwanda gukorana indirimbo na Bruce Melodie.

    Icyo gihe uyu muhanzi yavuze ko akunda umuziki wa Bruce Melodie ari na yo mpamvu yahisemo gukorana indirimbo. 

    Yanagarutse mu Rwanda ubwo ku wa 27 Mata 2022 yifatanyaga na Bruce Melodie kumurikira itangazamakuru indirimbo 'Nyola' bakoranye.

    Eddy Kenzo watumiwe muri ibi birori yakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka Sitya Loss, Tweyagale, Mariaroza n'izindi.

    Ni we washinze inzu y'umuziki ifasha bahanzi ya Big Talent Entertainment. Kuva mu 2014 yashyira hanze indirimbo 'Sitya Loss' yamufashije guhatana mu bihembo by'umuziki bikomeye, anafasha itsinda ry'ababyinnyi rya Ghetto Kids kwigaragaza.

    Uyu mugabo w'imyaka 33 y'amavuko wavukiye i Masaka, ni umuhanzi mu gucuranga ingoma no mu kuyobora amajwi.

    'Bianca Fashion Hub Edition 2' izanitabirwa n'umuhangamideli uzwi cyane muri Uganda, Abryanz, aho azaba ari mu Kanama Nkemurampaka kazatanga amanota ku barushije abandi kwambara bakaberwa.

    Uyu mugabo ari mu ruganda rw'imideli kuva mu mwaka w'2009, aho yamuritse ibyo akora mu bihugu birimo Nigeria, Afurika y'Epfo, ibirori by'imideli bya Africa Fashion Week n'ibindi.

    Abryanz wize muri Kaminuza ya Kyambogo, mu 2013 yatangije ibihembo ku banyamideli bikomeye bizwi nka 'Abryanz Style and Fashion Awards (ASFAs).    

    Kwinjira muri iki gitaramo ‘Bianca Fashion Hub Edition II’ ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 20,000 Frw muri VIP na 300,000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

    Ibi birori kandi bizaririmbamo Chriss Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Symphony Band na El Cheza. Bizayoborwa na Sheilla Gashumba. 

    Eddy Kenzo yasohotse mu kibuga cy’indege ajya mu ihema riri aho abantu basohokera, ategereza abamwakira- Aha yasohokaga mu ihema 

    Eddy Kenzo agisohoka mu ihema, yahawe indabo n’abakobwa bo muri Kigali Protocal bamuha ikaze mu Rwanda 

    Ni ku nshuro ya gatatu Eddy Kenzo ageze i Kigali muri uyu mwaka muri gahunda z’umuziki 

    Alex Muyoboke ni umwe mu bakiriye Eddy Kenzo, barakoranye mu bihe bitandukanye mu kumenyekanisha ibikorwa bye mu Rwanda n’ahandi 

    Umusore uzwi nka Ya Ntare ni we wari ucungiye umutekano Eddy Kenzo ubwo yageraga i Kigali 

    Titus Brian Ahumuza [Abryanz], umuhangamideli ukomeye muri Uganda yageze i Kigali 

    Abryanz yari yizihiwe akigera i Kigali. Ni umwe mu banyamideli bakoze byinshi mu ruganda rw’imideli rwa Uganda 

    Abryanz azaba ari mu Kanama Nkemurampaka kazatanga amanota ku bazaseruka neza muri ‘Bianca Fashion Hub Edition II’ 

    Kuva mu 2009, Abryanz ahanga imideli, kandi yamwambukije imipaka 

    Abakobwa bo muri Kigali Protocal bakiriye Eddy Kenzo na Abryanz 

    KANDA HANO UREBE UBWO EDDY KENZO YAGERAGA I KIGALI KURI UYU WA KANE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120132/eddy-kenzo-numuhangamideli-abryanz-bageze-i-kigali-amafotovideo-120132.html

  • Jimmy Mulisa yatangije irushanwa ryo gushaka… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho icyiciro cya mbere cyaryo cyabaye umwaka ushize mu Ukuboza.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Jimmy Mulisa washinze Umuri Foundation ari nayo itegura iri rushanwa, yatangaje ko yishimiye uburyo abana bitabiriye ku minsi wa mbere. “Ni irushanwa duteguye bwa kabiri, aho nabwo rigamije kureba impano z’abana ndetse tugashaka n’uburyo twabazamura. Twishimiye uburyo abana bitabiriye ku nshuro ya mbere, biduha ikizere ko aho tuzajya hose bizagenda neza. Iri rushanwa twaryise 'Street Aside Football' bishatse kwerekana ko ahantu hose wahakinira umupira. Tuzazenguruka Kigali yose, aho muri Kicukiro twahisemo i Mburabuturo ari naho twahereye, muri Nyarugenge tuzajya ahantu bita Karama tuhave twerekeza muri Nyabisindu muri Gasabo.”

    Abana bavuye mu bice bitandukanye bya Gikondo bari bitabiriye bazanye n’abatoza babo

    Iri rushanwa rizamara ibyumweru 2, aho amakipe agera kuri 16 azahurira hano ku mikino ya nyuma izamara iminsi 2.

    Karim Kamanzi wakinanye na Jimmy Mulisa mu ikipe y’igihugu akaba nawe arimo kumufasha muri iki gikorwa, yatangaje ko abana yabonye bafite impano zitangaje. Yagize ati ” Harimo abana bafite impano, bafite ishyaka, ndetse bakunze gukina. Hari byinshi bakibura ariko twizeye ko bizagenda neza nibatangira gukura.'

    Ikibuga cya Mburabuturo kiba cyaciwemo ibice

    Ku munsi wa mbere hatangiye hakina icyiciro cy’abahungu, abakobwa bakaba bazatangira gukina kuri uyu wa gatanu.


    REBA HANO UBURYO ABANA BACONGA RUHAGO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120126/jimmy-mulisa-yatangije-irushanwa-ryo-gushaka-impano-mu-bana-bato-rizazenguruka-umujyi-wa-k-120126.html