Category: Uncategorized

  • Itangazo: IJYIHOZABAYO Esther yasabye guhindura amazina akitwa IJYIHOZABAYO Esther Sylvie #rwanda #RwOT

    Uwitwa IJYIHOZABAYO Esther yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa IJYIHOZABAYO Esther Sylvie mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yabatijwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ijyihozabayo-esther-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ijyihozabayo

  • Burera: Ambasade ya Israel mu Rwanda yatanze inka 20 ku miryango itishoboye – #rwanda #RwOT

    Imiryango yahawe inka kuri uyu munsi, ni iyo mu Mirenge ya Nemba, Rwerere na Cyeru yo mu Karere ka Burera yiganjemo iyabarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe.

    Ambasaderi, Dr Ron Adam, yavuze ko bahisemo gutanga inka mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika igamije gukura abaturage mu bukene.

    Yagize ati “Koroza imiryango itishoboye, biri mu rwego rwo gushyigikira igitekerezo cyiza cya Perezida Paul Kagame, cyo gukura abaturage mu bukene binyuze mu nzira yo kuboroza inka. Ndizera ko zizatanga umusaruro ufatika kandi mu buryo burambye. Tuzakomeza gushyigikira iyi gahunda kuko turifuza kubona abana n'abo mu miryango yabo banywa amata. Inka ni ubukire kuko bazabona n'ifumbire bahinge beze.”

    Bamwe mu bo mu miryango yahawe inka, bavuze ko bagiye kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro kandi ko na bo biteguye gutera imbere kandi ko n'abaturanyi babo bazungukira kuri izo nka bahabwa amata ndetse bakorozwa.

    Maniraguha Didas umwe muri bo, yagize ati” Njye nari umukene kuko ndi mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe ariko kuba mpawe iyi nka ngiye kuyorora neza impe ifumbire mpinge neze. Izampa amata njye n'umuryango wanjye ndetse n'abaturanyi banjye bazayabona kandi niyororoka nzoroza n'abandi.”

    Uwamahoro Florence na we yagize ati” Nahingaga sineze neza kubera kutagira ifumbire ariko iyi nka bampaye ndayitaho nyorore neza izampe amata n'ifumbire kandi niteguye kwiteza imbere no koroza abandi. Ubu bampaye intangiriro y'iterambere. Turashimira cyane Perezida wacu Paul Kagame uhora atubanira neza n'abanyamahanga kugeza n'ubwo baduhaye inka.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yashimiye umuhate w'igihugu cya Israel mu kugabanya ibipimo by'imirire mibi n'igwingira mu bana no guhashya ubukene mu miryango.

    Yagize ati “Kuba aba baturage borojwe izi nka, bije kunganira gahunda twihaye ya buri mwaka, yo koroza abatishoboye. Icyo twifuza kuri aba baturage ni uko bazifata neza kugira ngo bazabone uko boroza n'abandi.”

    “Intego ni ukugira ngo tugabanye umubare w'abafite ibibazo by'imirire mibi n'igwingira mu miryango, kandi iki gikorwa igihugu cya Israel kidukoreye uyu munsi kiraduha icyizere cyo gukomeza kuzamura umubano dufitanye, cyane cyane mu bireba no kwihutisha gahunda zikura abaturage mu bukene.”

    Akarere ka Burera kabarurwamo inka zirenga ibihumbi 44, muri zo, izigera ku bihumbi 18 ni izatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

    Amasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, amaze gutanga inka zigera kuri 80 mu gihugu mu Turere twa Gisagara, Nyamasheke, Rulindo na Burera aho muri buri karere muri two ayagiye ahatanga inka 20.

    Mu nka zatanzwe imwe yahise ibyara

    Amb. Dr Ron Adam ashyikiriza inka abaturage bo mu Karere ka Burera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-ambasade-ya-israel-mu-rwanda-yatanze-inka-20-ku-miryango-itishoboye

  • Police yaburiye abakomeje kuvunira ibiti mu matwi ku ngingo yo kwiyambika ubusa #rwanda #RwOT

    Kuki ifungwa ry’uwafashwe yambaye ubusa ryateje ururondogoro?

    Nyuma y’uko umuvugizi wa police y’u Rwanda atangaje ko police itazihanganira abambara amashati yagakwiye kwambarirwa hejuru y’ipantalo, bo bagahitamo kuyambara yonyine ntakindi kintu kiriho, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram bacitse ururondogoro basa n’abigumura ndetse bamagana ibyo uyu muvugizi wa police Afande Kabera yatangaje.

    Ibura ry’akazi mu urubyiruko rikomeje kuvuza ubuhuhu bityo bamwe bahisemo inzira zitandukanye zo gushaka amafaranga. Gahunda yo kwihangira imirimo Leta ishishikariza abakiri bato gukora ikomeje gutera benshi mu kuyingira n’ahadakwiye.
    Kwambara ubusa, ibyiswe uburenganzira bwa muntu bwo kwambara uko ashatse bimaze gufata intera ndende aho usanga urubyiruko rwiyemeza gushyira ubwambure bwabo ku karubanda ngo rukunde rukurikirwe n’abahisi n’abagenzi rugamije kubona indonke iturutse mu gukurikirwa (Views), ndetse hari n’abavugako baba bagamije gukurura abagabo.

    Ibintu bijyanye no kwiyandarika benshi bakomeje gusigiriza cyane cyane ibyamamare bikurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bihishe byinshi birimo indonke bamwe bakura kuri izo mbuga. Byagaragaye kenshi aho rumwe mu rubyiruko rwifata rugakora ibiteye isoni ku mbuga nka YouTube, Instagram na FaceBook.

    Mu kwezi kwa 7 umwaka wa 2021, RIB yafashe inerekana abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 18 na 27 bari bakoresheje imbuga nkoranyambaga berekana ubwambure bwabo biyemerera ko bashutswe kugirango babone Views kuri Instagram.
    Ubuyobozi bufata urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza. Bukaba bugomba kurufata munshingano hato ejo igihugu kitazagira abayobozi bagenda bambaye ubusa buriburi mu nzira.

    Source : https://imirasire.com/?Police-yaburiye-abakomeje-kuvunira-ibiti-mu-matwi-ku-ngingo-yo-kwiyambika-ubusa

  • Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umubiri wa Yvan Buravan wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cy'uyu munsi tariki 19 Kanama 2022 uvanywe mu Buhinde aho yapfiriye.

    Uyu mubiri ukigezwa ku kibuga cy'indege cya Kigali wakiriwe n'umuryango we ujyanwa mu buruhukiro mu gihe benshi bategereje kumenya umunsi azashyingurwa.

    Yvan Buravan w'imyaka 27 y'amavuko yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa Kanseri y'urwagashya yari yaragiye kwivuriza mu Buhinde.

    Ni inkuru mbi yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ishavuza abatari bake mu bakundaga umuziki we ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

    Kugeza ubu abantu banyuranye barimo n'abakomeye, ibyamamare ndetse n'abandi banyuranye bakomeje kugaragaza agahinda batewe n'urupfu rwa Yvan Buravan.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umubiri-wa-yvan-buravan-wagejejwe-mu-rwanda

  • Police FC yabambiwe i Golgotha umugande atsinda igitego gifungura shampiyona, AS Kigali itsinda Etincelles #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru 2022-23 yatangiye uyu munsi AS Kigali itsinda Etincelles 2-0 ni mu gihe Police yatsinzwe na Sunrise FC 1-0.

    Uyu munsi hateganyijwe imikino 4 aho 3 yarangiye, hagiye gukurikiraho uwo APR FC yakira Musanze. Indi mikino 4 izaba ku munsi w’ejo.

    Umugande ukinira ikipe ya Sunrise FC, Brian Ssali ni we watsinze igitego gifungura shampiyona ya 2022-23.

    Ni igitego yatsinze Police FC ku munota wa 5 mu mukino Sunrise batsinzemo iyi kipe y’abashinzwe umutekano 1-0.

    Undi mukino wabaye ni uwo Espoir FC yatsinzemo Marines i Rusizi 1-0 cya Irokan Samson Ikechuku.

    Muri Stade Regional i AS Kigali yari yakiriye Etincelles FC ibitego 2-0 bya Shabani Hussein Tchabalala ku munota wa 32 na 37.

    Imikino y’umunsi wa 1 izaba ejo

    Rwamagana City vs Gorilla FC
    Rayon Sports vs Rutsiro
    Gasogi United vs Mukura VS
    Bugesera FC vs Kiyovu Sports

    Tchabalala watsinze ibitego 2

    Kalisa Rashid yari ahagaze neza

    Juma Lawrence, umukinnyi mushya wa AS Kigali ahagaze neza

    Bishimira ibitego bya Tchabalala

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yabambiwe-i-golgotha-umugande-atsinda-igitego-gifungura-shampiyona-as-kigali-itsinda-etincelles

  • I Tunis hagiye guteranira inama ihuza u Buyapani na Afurika izanitabirwa n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi nama izahuriza hamwe abayobozi bakuru b'u Buyapani n'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Afurika izatangira ku wa 27-28 Kanama 2022.

    Biteganyijwe ko izasuzumirwamo uko ishoramari n'ibikorwa by'u Buyapani bigamije kurengera ibidukikije, guteza imbere imishinga mito na gahunda zigamije kwihaza mu biribwa byarushaho kwiyongera muri Afurika.

    Iyi nama kandi izareberwamo uko u Buyapani bwakomeza gutera inkunga urwego rw'ubuzima cyane cyane muri gahunda zigamije guhangana n'ibyorezo, urw'uburezi ndetse n'ibijyanye no kubungabunga amahoro n'umutekano.

    Mu kiganiro Umuyobozi wungirije w'Ishami rishizwe ibijyanye na Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buyapani, Miyashita Tadayuki, yagiranye n'itangazamakuru ku wa 18 Kanama 2022, yavuze ko iyi nama ari amahirwe ku bihugu bizayitabira.

    Ati 'Umubano uri hagati y'u Buyapani na Afurika mu bijyanye n'ubucuruzi ukeneye gukomeza gushimangirwa, abikorera bo mu Buyapani bazitabira iyi nama kandi biteguye kugirana umubano na bagenzi babo bo muri Afurika, kandi hari amahirwe ku bacuruzi bo muri Afurika yo kuba bakorana na bagenzi babo ku buryo batangiza n'ibikorwa by'ubucuruzi mu Buyapani.'

    Yavuze ko u Buyapani bugiye kujya muri iyi nama bwiteguye gukorana n'ibihugu bya Afurika mu bijyanye no kubungabunga amahoro ndetse no kugarura umutekano.

    TICAD itegurwa ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Banki y'isi n'abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu byose bya Afurika.

    Kuva yatangira mu myaka irenga 20 ishize, TICAD yagiye ikora byinshi bigamije gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kuzamura iterambere rya Afurika binyuze mu ihame ry'uko Abanyafurika bakwiye kubigira ibyabo ndetse no gufatanya n'amahanga.

    Inama zose zabaye mu 1993, 1998, 2003, 2008 na 2013 zaberaga mu Buyapani.

    Mu 2016 nibwo iyi nama yabereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika kuko yakiriwe na Kenya ibera i Nairobi, icyo gihe yanitabiriwe na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame.

    Biteganyijwe ko n'iyi nama izabera i Tunis, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe kuko ruri mu bihugu byatumiwe ndetse bigasubiza byemera ubutumire.

    Ubusanzwe TICAD ifite inkingi eshatu z'ingenzi arizo Iterambere rirambye, Umuryango abaturage bose bibonamo ndetse n'amahoro n'umutekano.

    TICAD ni inama ihuriza hamwe u Buyapani n’ibihugu bya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-tunis-hagiye-guteranira-inama-ihuza-u-buyapani-na-afurika-izanitabirwa-n-u

  • Hatangajwe umubare w’amafaranga u Rwanda rwinjije muri CHOGM #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yabwiye abanyamakuru ko uko inama u Rwanda rwakira ziba nyinshi, ari nako abantu bazitabira baba benshi.

    Ni ibintu bitashobokaga mu myaka ibiri ishize kuko icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa.

    Kageruka yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yacu yagabanutse hejuru ya 70%. Ariko ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka. Inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, aho yavuye kuri miliyoni $131 igera ku $164.”

    “U Rwanda kandi rwagize izahuka rya 80% kugeza muri Kamena uyu mwaka ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2018 kuko twabonye miliyoni $168, nyamara mu gihe nk’icyo twari twabonyemo miliyoni $209.”

    Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwakira ibikorwa byinshi ndetse n’inama birimo BAL, CHOGM n’irushanwa rya Ironman riheruka kubera i Rubavu.

    Kageruka yakomeje ati “Ibi bikorwa n’ibindi byitabiriwe n’abantu benshi, ndetse byinjiza miliyoni nyinshi mu bukungu bw’igihugu. By’umwihariko, CHOGM yinjije miliyoni 17 mu bukungu bwacu.”

    Iyi nama yabaye ku wa 20-26 Kamena yitabirwa n’abantu basaga 4000.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hatangajwe-umubare-w-amafaranga-u-Rwanda-rwinjije-muri-CHOGM

  • Nyagatare: Umukobwa wararanye n'umugabo yasanzwe yapfuye, umugabo na we ajyanwa mu Bitaro #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha umuseke avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, ubwo uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano ku iduka riherereye ku isoko rya Nyagatare, yahengereye sebuja wari waramugiriye icyizere akamuha imfunguzo agiye iwe mu rugo na we agahita yinjiza uwo mukobwa barararana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jane yahamirije kiriya kinyamakuru ko ayo makuru ari ukuri ndetse ko kuri ubu umugabo arembeye mu Bitaro bya Nyagatare.

    Uyu muyobozi yavuze ko umuntu atakwemeza ko kuba bararanye ari yo ntandaro y'urwo rupfu kuko ku ruhande rwabo hari imbabura iriho amakara bikekwa ko na yo yaba intandaro nubwo hagikorwa iperereza.

    Yagize ati 'Nibyo koko yari yararanye n'umugabo ukurikije uko twabasanze. Umugabo bararanye ntabwo turamenya niba ari umugabo cyangwa atari umugabo we, ariko bombi nta we ushobora kuvuga kuko umwe yapfuye undi ariho ntarashobora kuvuga ari muri koma.'

    Yongeyeho ko umukoresha we yahamije ko atari umugore we ahubwo yari asanzwe ari umukiriya wabo.

    Yakomeje ati 'Ikigaragara ni uko ahantu baryamye, twasanze bari bameze nk'abantu bari baryamanye, iruhande rwabo hari imbabura irimo amakara. Icyo umuntu yahita akeka cyo iyo mbabura bashobora kuba bayinjije mu nzu batayijimije noneho bakaba baje kugira ikibazo cyo kubura umwuka.'

    uyu muyobozi yasabye abaturage bafite ibikorwa by'ubucuruzi mu isoko kubahiriza amabwiriza bahawe arimo kutarara mu iduka.
    Yagize ati 'Hari amazu y'ubucuruzi agira aho kurara ariko hari andi y'ubucuruzi acurururizwamo bagataha.'

    Yongeye gusaba abaturage kudasiga imbabura icanye ngo bajye kuryama.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/nyagatare-umukobwa-wararanye-n-umugabo-yasanzwe-yapfuye-umugabo-na-we-ajyanwa

  • UBURAKARI ku ifungwa rya Mugabekazi ritavugwaho rumwe kubera ikanzu yambaye muri Kigali Arena #rwanda #RwOT

    Umunyamategeko umwunganira yabwiye BBC Gahuzamiryango ko umukiliya we atagombaga gufungwa.

    Igitaramo Mugabekazi yari yitabiriye ni icy’umuhanzi Julien Bouadjie, uzwi cyane nka Tayc, Umufaransa ukomoka muri Cameroun.

    Cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena i Kigali ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa karindwi, cyitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi.

    Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko ifoto yafashwe muri icyo gitaramo ari yo yatumye atabwa muri yombi na polisi ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa munani, imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

    Mu iburanisha ryo ku wa kane, ubushinjacyaha bwamureze gukorera ibiterasoni mu ruhame, nkuko ibitangazamakuru byo mu Rwanda bibivuga, bumusabira kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

    Mu kwiregura, Mugabekazi avuga ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa kuko iyo biba ari ko byagenze abapolisi bari ku muryango w’iyo nyubako batari kuba bamwemereye kwinjira.
    Avuga ko mu gitaramo hagati ikoti rye ryaje gufunguka, umuntu atazi akamufotora, kandi ko kuba yaragaragaye yambaye gutyo byabazwa uwamufotoye.

    Kuri Twitter, bamwe bagaragaje ko babajwe cyane n’ifungwa rya Mugabekazi.

    Umuhanzi w’imivugo, Malaika Uwamahoro, yanditse ati : “Mujye mutwica tukivuka niba mutazatwemerera kubaho”.

    KILL US AT BIRTH IF YOU ARE NOT GOING TO LET US LIVE. #FreeLiliane NOW !

    — Malaika Uwamahoro Kayiteshonga (@MalaikaWamahoro) August 18, 2022

    Mugabe Robert we yavuze ko “igitekerezo cyo kugenzura imyambarire y’abagore kigaragaza ikibazo gishingiye ku bantu bo mu bihe bitandukanye.

    “Leta ikwiye kwibanda ku bintu bikomeye nk’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ifaranga rita agaciro, ikiguzi cy’imibereho kiri hejuru aho kuyobya uburari ijya mu bibazo bito”.

    The idea of policing women dress code show generational conflict. Government should focus on serious things like fuel hike, inflation, high cost of living than diverting the attention to minor issues.

    — Mugabe Bob (@MugabeBob) August 14, 2022

    Asubiza Mugabe, uwiyita “proud african”, yabajije ati : “ahubwo se igihugu kidashingiye ku muco nikihe ?

    “wazaretse umugore nabana bawe bakambara nyampenure uzambaze umusaruro nyuma”.

    David Butera we yakomoje ku kindi gikorwa cyari cyateguwe na leta, aho umwe mu bari bakitabiriye nta kibazo yahuye na cyo.

    And meanwhile at an official govt sponsored event…Chogm fashion https://t.co/JVmnw9EjT3 pic.twitter.com/4OyM1yyDQP

    — David Butera (@Butdavie) August 18, 2022

    Sanny Ntayombya we yavuze ko ibyabaye kuri Mugabekazi birenze kumutera isesemi, ajya inama ati : “… niba ari ikintu kikubangamiye, reba hirya. Ntabwo bigoye rwose Banyarwanda bagenzi banjye”.

    We really need to stop policing women’s bodies (and clothes). It’s weird. My advice, if something is bothering your sensibilities then just avert your eyes. It’s really not that hard my fellow Rwandans.

    — Sanny Ntayombya (@SannyNtayombya) August 12, 2022

    Hari amakuru amwe avuga ko Mugabekazi yaba yafunguwe by’agateganyo, ariko Vincent Ndikumana, umunyamategeko umwunganira, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko atifuza kugira icyo abivugaho, avuga ko “ari muri état yari asanzwemo”, ariko atasobanuye.

    Gusa yavuze ko umukiliya we atari kuba yaraburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuko itegeko riteganya ko icyaha akurikiranweho gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri iyo umuntu agihamijwe n’urukiko.

    Ko rero uburana kuri iyi ngingo y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ari uhanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

    Ndikumana avuga ko indi impamvu umukiliya we atari gufungwa ari uko afite abishingizi bo kuriha ingurane, ndetse icyaha akurikiranweho kikaba atari icy’ubugome.

    Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu muri uku kwezi kwa munani, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko polisi itazemera “kwambara impenure”.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi we yavuze ko ibyo atari umuco.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UBURAKARI-ku-ifungwa-rya-Mugabekazi-ritavugwaho-rumwe-kubera-ikanzu-yambaye-muri-Kigali-Arena

  • Navuga ko dufite umutwaro uremereye – Migi #rwanda #RwOT

    Mugiraneza Jean Baptiste [Migi] ahamya ko we na bagenzi be bakinana muri Police FC bafite umutwaro ukomeye wo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona, igikombe itazi uko kimera kuva yashingwa.

    Ubwo berekanaga abakinnyi ba Police FC izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubuyobozi bwa Police FC bwavuze ko kimwe mu byo basabye umutoza Mashami Vincent wasinye umwaka umwe harimo ko bamusabye kwegukana igikombe cya shampiyona, yakibura akegukana icy’Amahoro.

    Mugiraneza Jean Baptitse Migi wahoze akinira KMC muri Tanzania akaba yarasinyiye Police FC ndetse bikaba binavugwa ko ari we ushobora kugirwa kapiteni w’iyi kipe, yavuze ko we na bagenzi be bagiye gukora cyane kugira ngo arebe ko ibyo bakoze muri APR FC (ikipe yakiniye bagatwarana ibikombe) babikora no muri Police FC.

    Ati 'Ntabwo byoroshye ariko turashaka kureba ko ibyo twakoze muri APR FC twabikora no muri Police FC, ni ikipe itagize icyo ibuze, ihembera igihe, turifuza gukorera hamwe nka police FC (…) impamvu idatwara igikombe navuga ko nta gitutu kinshi baba bariho, ubuyobozi bukwiye gusa n’ubudushyira kuri icyo gitutu.'

    Yakomeje kandi avuga ko kwiha intego yo gutwara igikombe bitoroshye kuko ari nko kwikorera umutwaro uremereye cyane ko ari ibintu itegeze ikoraho.

    Ati 'Ibyo ni byo, navuga ko dufite umutwaro uremereye kugira ngo tugeze kuri Police FC ku byo itarageraho birimo n’igikombe cya shampiyona, birashoboka kuko urebye ikipe dufite n’abakinnyi barimo ni abantu bamenyereye shampiyona.'

    Migi akurikije abakinnyi Police FC ifite, ahamya ko bishoboka cyane kuba bahanganira igikombe bakanacyegukana. Migi yakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na APR FC zo mu Rwanda, Azam FC na KMC FC zo muri Tanzania ndetse na Gor Mahia yo muri Kenya.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/navuga-ko-dufite-umutwaro-uremereye-migi