Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Nyamvumba Andrew amuha ipeti rya Brigadier General #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba amuha ipeti rya Brig. General.

    Nyamvumba yaherukaga kuzamurwa mu ntera muri Nyakanga 2018, icyo gihe yari avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel. Yahise anahabwa inshingano zo kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare ryari risanzwe rizwi nka J2.

    Mbere yo guhabwa izo nshingano, Brig Gen Nyamvumba yakoraga mu Biro by'Umukuru w'Igihugu nk'ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda.

    Muri 2019, yahinduriwe imirimo, ahabwa kuyobora Ishami rishinzwe Iterambere n'Ubushakashatsi mu Gisirikare cy'u Rwanda. Kuva muri Kamena 2021, yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'amahugurwa mu Gisirikare cy'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-col-nyamvumba-andrew-amuha-ipeti-rya

  • APR FC yikuye mu nzara za Musanze FC bigoranye,Police FC itsindirwa I Gologota #rwanda #RwOT

    Bigoranye cyane,ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 ibona amanota 3 y'umunsi wa mbere wa shampiyona,mu gihe Police FC yatangiye nabi cyane itsindirwa I Nyagatare na Sunrise FC igitego 1-0.

    APR FC yatwaye ibikombe 3 bya shampiyona biheruka,yatangiye umunsi wa mbere ihura na musanze FC yayitsinze igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona baheruka guhura.

    Iyi Musanze FC yatangiye ikanga APR FC kuko yafunguye amazamu ku munota wa 39 ku gitego cyatsinzwe na Peter agbrevor ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

    APR FC yanze kurangiza igice cya mbere irimo umwenda,yishyura iki gitego ku munota wa 45 gitsinzwe na Mugunga Yves.

    Igice cya kabiri cyagoye cyane amakipe yombi ariko APR FC yari yakiriye umukino isatira Musanze FC yashakaga inota rimwe birangira iyitsinze igitego cyayishenguye ku munota wa 2 mu yo bari bangeye kuri 90 y'inyongera,gitsinzwe na Yannick Bizimana.APR FC yatangiranye amanota 3.

    Mu yindi mikino yabaye,AS Kigali ihabwa amahirwe menshi yo gutwara igikombe cy'uyu mwaka kubera ukuntu yiyubatse biteye ubwoba,yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Shabani Hussein uzwi nka Tshabalala byose mu gice cya mbere.

    Police FC niyo yagayitse cyane ku munsi wa mbere,kuko i Nyagatare yahatsindiwe na Sunrise FC izamutse vuba igitego 1-0 cyatsinzwe na Brian Ssali ku munota wa 5 w'umukino.

    Uko indi mikino yagenze:

    Sunrise 1-0 Police FC
    ESPOIR FC 1-0 Marines FC

    Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022

    Rwamagana City vs Gorilla FC
    Rayon Sports vs Rutsiro
    Gasogi United vs Mukura VS
    Bugesera FC vs Kiyovu Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yikuye-mu-nzara-za-musanze-fc-bigoranye-police-fc-itsindirwa-i-gologota

  • 101 barangije muri Kepler bahawe impamyabumenyi zo muri Amerika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo Kepler cyigishiriza mu Rwanda amasomo ya Kaminuza ya Southern New Hampshire University SNHU (USA), cyatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/101-barangije-muri-kepler-bahawe-impamyabumenyi-zo-muri-amerika

  • The Ben yunamiye umubyeyi wa Meddy anunamira… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku wa 14 Kanama 2022, nibwo Cyabukombe Alphonsine, umubyeyi w’umuhanzi Meddy yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu rucyererera rwo ku wa 17 Kanama 2022, nibwo inkuru y'incamugongo yatashye mu muryango ko umuririmbyi Buravan yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari amaze igihe yivuriza.

    Ahagana saa tanu z'amanywa zo kuri uwo munsi nyine [17 Kanama 2022], inkuru y'incamugongo yaturutse muri Afurika y'Epfo, ivuga ko Nkusi Thomas [Yanga] wamenyekanye mu gusobanura filime yitabye Imana.

    Umuvandimwe we Junior Giti yavuze ko Yanga 'yatabarutse azize uburwayi bw'umwijima, aho yari arwariye muri Afurika y'Epfo'.

    Yavuze ko Mukuru we yitabye Imana ku munsi w'isabukuru y'amavuko y'umukobwa we Bubuna [Umwana wa Junior]. Ati 'Umunsi utazibagirana.'

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, nibwo byatangajwe ko The Ben n'umukunzi we Pamella Uwicyeza bagizwe ba 'Brand Ambassadors' ba sosiyete ifasha abantu gutega ku mukino ya Gorilla Games.

    Ni mu muhango wabereye kuri Sheraton Hotel. Mbere y’uko The Ben avuga byinshi kuri aya masezerano, yasabye abanyamakuru n'abandi bari muri uyu muhango gufatanya nawe mu gihe cy'umunota umwe kuzirikana umubyeyi wa Meddy, umuririmbyi Yvan Buravan ndetse na Nkusi Thomas [Yanga].

    Ati 'Nifuzaga ko twafata umwanya ungana n’umunota wo kwibuka abantu babiri hamwe n’umubyeyi wa Meddy ubwo ni batatu, twabuze mu minsi ishize.' 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120157/the-ben-yunamiye-umubyeyi-wa-meddy-anunamira-buravan-na-yanga-120157.html

  • Col Nyamvumba Andrew yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General – #rwanda #RwOT

    Nyamvumba yaherukaga kuzamurwa mu ntera muri Nyakanga 2018, icyo gihe yari avuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel. Yahise anahabwa inshingano zo kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare ryari risanzwe rizwi nka J2.

    Mbere yo guhabwa izo nshingano, Brig Gen Nyamvumba yakoraga mu Biro by'Umukuru w'Igihugu nk'ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda.

    Muri 2019, yahinduriwe imirimo, ahabwa kuyobora Ishami rishinzwe Iterambere n'Ubushakashatsi mu Gisirikare cy'u Rwanda. Kuva muri Kamena 2021, yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'amahugurwa mu Gisirikare cy'u Rwanda.

    Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera agirwa Brigadier General


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-nyamvumba-andrew-yazamuwe-mu-ntera-agirwa-brigadier-general

  • Hashyizweho ibiciro bishya by'ingendo kuri moto – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022.

    Ni umwanzuro ufashwe mbere y'uko imyaka ibiri RURA yari yarihaye ngo ibi biciro byongere kuvugururwa igeze. Ikindi kandi ry'izamuka ry'igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli rikomeje kuzamuka.

    RURA ishingiye ku izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli yazamuye igiciro cy'ingendo kuri moto mu buryo bukurikira.

    Igiciro ku rugendo rutarenze ibilometero bibiri ni 400Frw. Igiciro kuri buri kilometero hagati y'ebyiri na 40 ni 117Frw/km.

    Igiciro cya buri kilometero kirenga ku bilometero 40 ni 205Frw/km, mu gihe yari asanzwe ari 181 Frw.

    RURA yagenye kandi ko amafaranga yishyurwa iyo moto itegereje umugenzi ari 21Frw kuri buri munota urenga ku minota 10 ya mbere itishyurwa.

    Ibi biciro bishya bizatangira gukurizwa guhera ku wa Mbere tariki ya 22 Kanama 2022.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-ibiciro-bishya-by-ingendo-kuri-moto

  • PNL: Rwatubyaye, Babuwa na Ishimwe Fiston mu… – #rwanda #RwOT

    Ni benshi beza baguzwe ndetse byasabye imbaraga nyinshi ngo amakipe yiyubake ku buryo abakinnyi barenga 190 binjiye mu makipe mashya, bisobanuye ko isoko ry’igura n’igurisha ryitabiriwe ku buryo bukomeye, hitegurwa Primus National League ya 2022-2023.

    Uhereye ku makipe asanzwe afite amazina akomeye ukageza kuri Rwamagana FC na Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere, ahenshi baguze abakinnyi barenga 10 mu rwego rwo kugira imbaraga zisumbyeho zizabafasha guhatana.

    InyaRwanda yegeranije ikipe y’abakinnyi 11 beza, bakomeye kandi bitezweho byinshi baguzwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, bakajya mu makipe mashya.

    Mu gutoranya aba bakinnyi, twagendeye ku musaruro batanze mu bihe byashize, uko basanzwe bazwi kandi bizewe mu makipe yabaguze ndetse n’amahirwe menshi bahabwa ku kuzagera ku ntego bategerejweho.

    Umunyezamu

    Ramadhan Kabwili: Awam Kabwili w’imyaka 21 y’amavuko, ni umunyezamu mushya wa Rayon Sports, wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iki Cyumweru avuye muri Young Africans yo muri Tanzania.

    Uyu musore muto usanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Tanzania, yitezweho gukuza ubuhanga bwe agafasha Rayon Sports mu guhatanira igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka itanu ishize. 

    Ramadhan yageze muri ‘Gikundiro’ mu gihe abafana bayo bari bamaze igihe bafite impungenge z’izamu ryabo ryasigaranywe na Hategekimana Bonheur mu gihe Kwizera Olivier wakinaga mu mwaka ushize yerekeje muri Aziya ndetse na Hakizimana Adolpe wari umunyezamu wa kabiri akaba arwaye.

    Ba Myugariro

    Rwatubyaye Abdoul: Nubwo amaze amezi 8 adakina kubera imvune, ntabwo warenza amaso ‘Kimoto’ kuko ari umwe mu bugarizi bizerwa kandi badateshwa umutwe n’imikino akina nyuma yo gukira imvune.

    Rwatubyaye Abdoul ‘Kimoto’

    Uyu myugariro wagarutse muri Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu agenda u Burayi n’America, yitezweho kugarura Rayon Sports mu bihe byiza ndetse no kugira uruhare mu kugurura abafana ku bibuga mu buryo bwuzuye kuko ari umwe mu bakunzwe mu Rwanda.

    Rwatubyaye wahawe igitambaro cy’ubukapiteni muri Rayon Sports akanahamagarwa mu ikipe y’ u Rwanda ‘Amavubi’ yitegura imikino ya CHAN, ahanzwe amaso muri Shampiyona y’ uyu mwaka.

    Niyigena Clement: Uyu myugariro w’imyaka 21 werekanwe mu bakinnyi bashya ba APR FC, aherutse guhembwa nk’umukinnyi mwiza wahize abakiri bato mu bihembo bya Hyper Football Awards.

    Clement warwaniye Rayon Sports mu myaka ibiri iheruka, yagarutse mu ikipe y’ingabo yamuzamuye, aho ategerejweho kuzaba umusimbura mwiza wa Nsabimana Aimable uherutse kwerekeza muri Aziya.

    Nkubana Marc: Mu bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo, uyu myugariro wavuye muri Gasogi United akajya muri Police FC ni umwe mu batanzweho akayabo, aho bivugwa ko ikipe ye yahawe Miliyoni 10FRW ku bw’umwaka yari asigaje ku masezerano ye muri Gasogi United.

    Nkubana wagize uruhare runini mu musaruro wa Gasogi United mu myaka ibiri ishize, yanahamagawe mu ikipe y’igihugu ku nshuro ye ya mbere, abisikana na Ombolenga Fitina wa APR FC bakina ku mwanya umwe.

    Ishimwe Christian: Uyu myugariro w’ibumoso, yaguzwe na APR FC avuye muri AS Kigali, aho azahatanira umwanya wo kubanza mu kibuga na Niyomugabo Claude, haba muri APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu aho bombi bahamagawe.

    Ishimwe Chriss yagiye mu ikipe y’ingabo nyuma y’imyaka ine yari amaze akinira AS Kigali yafashije mu gutwara igikombe cy’Amahoro cya 2022. Ni umuhanga mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse ni umwe mu banyarwanda bazi gutera neza imipira iteretse.

    Mu kibuga hagati

    Rafael Olise: Uyu munya-Nigeria wageze muri Rayon Sports avuye muri Bugesera FC ni umwe mu bitezweho gukomeza hagati hayo, aho yageze asimbuye Nsengiyumva Isaac werekeje muri Musanze FC.

    Osakuwe Olise w’ibigango n’umupira mwinshi, ni umunyembaraga ku buryo yoroherwa no gufasha abugarira ndetse no gutera amashoti menshi ku izamu aho byabaye ngombwa. Ni umwe mu bitezweho kuzahura umusaruro wa Rayon Sports.

    Ishimwe Fiston: ‘Messi’ w’abanyarwanda nk’uko abyitirirwa na benshi, yagize umusaruro uryoheye amaso mu mwaka ushize wa Shampiyona, aho yakiniraga Marine FC, akayitsindira ibitego 11 ndetse agatanga imipira 10 yavuyemo ibitego.

    Fiston 

    Uyu musore w’amacenga menshi no kwihuta bimufasha gutsinda no gutanga ‘Assists’ nyinshi, yahise azamurwa muri APR FC nkuru, nyuma y’imyaka ine yari ishize avuye muri ‘Intare FA’ ikipe y’abato ya APR FC. Fiston ukina imyanya yose y’imbere, yitezweho kongera ibitego bya APR FC.

    Mbirizi Eric: Ni indi nkingi ikomeye yashyizwe mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, aho yageze mu byumweru bishize avuye mu mikino y’ikipe y’igihugu y’ u Burundi yari abereye Kapiteni mu ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023.

    Mbirizi w’imyaka 24 wavuye muri Les Messager Ngozi ni umwe muri benshi baguzwe na Rayon Sports bitezweho gusubiza Rayon Sports ishema haba mu Rwanda ndetse no mu mikino mpuzamahanga iherukamo mu mwaka wa 2018-2019.

    Ba rutahizamu

    Niyibizi Ramadhan: Ni umwe mu bakinnyi batandatu baguzwe na APR FC muri iyi mpeshyi, nyuma y’aho yagize ibihe byiza mu mwaka w’imikino umwe rukumbi yakiniye AS Kigali, aho yari yageze avuye muri Etincelles FC.

    Peter Agblevor: Uyu rutahizamu uca ku mpande muri Musanze FC, ni umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bagize ibihe byiza mu mwaka ushize, aho we ubwe yakoreye byinshi ikipe ya Etoile de L’Est nubwo byanze ikajya mu cyiciro cya kabiri.

    Agblevor muremure, wihuta, ucenga kandi utera amashoti menshi ku izamu, ategerejweho byinshi na Musanze FC ndetse ni umwe mu bakinnyi bayo baherutse guhiga imbere y’ubuyobozi bwabo ko bazakora ibishoboka bakaza mu makipe atanu ya mbere muri Shampiyona.

    Babuwa Samson: Ni undi munya-Nigeria umaze guhirwa n’umupira w’u Rwanda yagezemo bwa mbere muri 2016, aho yakiniye Sunrise FC imyaka ine yose, mbere yo gusinyira Sagrada Esperança yo muri Angola yakiniye mu mwaka ushize w’imikino.

    Samson Omoviare

    Babuwa wahisemo kwigarukira aho yambariye inkindi muri iyi mpeshyi, yongeye kwishimirwa n’ab’ i Nyagatare yagarutse gukinira kuri Stade Golgota nyuma y’umwaka wari ushize ahavuye.

    Babuwa watsinze ibitego 16 mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 akaba uwahize abandi muri Shampiyona y’ u Rwanda, yitezweho kongera kunyeganyeza inshundura z’amakipe yo mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022-2023, agafasha Sunrise FC kongera kuryoherwa nyuma y’umwaka wari ushize iri mu cyiciro cya kabiri.

    Abakinnyi 11 beza ba InyaRwanda baguzwe muri iyi mpeshyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120145/pnl-rwatubyaye-babuwa-na-ishimwe-fiston-mu-ikipe-yabakinnyi-11-beza-baguzwe-mu-mpeshyi-ya–120145.html

  • Bianca Fashion Hub yahumuye! Eddy Kenzo yavuz… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Kanama 2022, Bianca, Eddy Kenzo, Hamisa Mobeto, Rwema Denis, Alex Muyoboke n'abafatanyabikorwa babo batandukanye barimo Forzza, Ndoli Safaris, abahagarariye Century Park n'abandi banyuranye batangaje uko bizaba byifashe.

    Ku isaha ya saa 16:05 ni bwo abashyitsi bari bategerejwe batangiye kuhagera aho babimburiwe n'umuhangamideli Abryanz waje akurikirwa na Hamisa Mobeto. Abryanz yagize ati:'Nishimiye kuba hano, ndashima Bianca kuntumira, kandi intego ni ukugeza kure uruganda rw'imideli.'

    Uyu muhangamideli kandi yavuze ko intego yatangiranye ubwo yinjiraga mu mideli atangiye kuyigeraho, ahereye ku kuba ari mu Rwanda. Eddy Kenzo we yaje nyuma gato ikiganiro cyatangiye, hari ku isaha ya saa 16:14.

    Hamisa Mobeto nawe yavuze byinshi bitandukanye aho yatangiye agira ati: 'Ni ubwa mbere nje hano kandi mfite amatsiko yo kureba icyo u Rwanda rufite mu ruganda rw'imideli, kandi nka rwiyemezamirimo mu mideli.'

    Hamisa kandi yavuze ko afitiye amatsiko kureba niba abakobwa abona ku mbuga nkoranyambaga n'uko u Rwanda ruvugwaho kugira abeza aribyo, anaboneraho kugira inama abifuza kubyaza umusaruro izi mbuga, avuga ko ubwiza ari kimwe ariko biba byiza iyo buhujwe n'ibindi bintu yaba umuziki, imideli n'ibindi.

    Mobeto kandi yavuze ko uko ateye ariko yaremwe, anongera guhunga ibibazo bivuga kuri Diomond Platnumz na Rick Ross avuga ko atari mu mwanya mwiza wo kubivugaho ariko wenda Imana nibishaka bizakunda, anakomoza ku kuba adakunda kuvuga ku buzima bwe bwite budafite aho buhuriye n'akazi.

    Rwema Denis uri mu itsinda riri gutegura iki gikorwa nawe yatangaje byinshi birimo no kugaruka ku kuba barabuze uko bahagarika ibirori bya Bianca Fashion Hub, kubera aho imyiteguro yari igeze.

    Ati:' N'ubwo iki gitaramo kigiye kuba mu gihe twabuze umuvandimwe wacu, gusa hari ibintu bidahagarara kandi abantu bose bazaeruka bariteguye ku ikubitiro Eddy Kenzo ariteguye cyane. Mbasezeranije kandi kuzabona ibirori bikomeye mu mateka y'imideli.'

    Muri iki kiganiro n'itangazamakuru kandi ku isaha ya 16:19 hafashwe umunota wo kwibuka Yvan Buravan, ndetse hanatangazwa ko ejo hari igihe cyamugenewe mu buryo bwo gutarama dore ko nk'uko Alex Muyoboke yabivuze Yvan Buravan, Yanga na Mama wa Meddy aho bari batakifuza ko abantu bagira agahinda, ahubwo bakishimira kubona bishimira umurage babasigiye.

    Eddy Kenzo nawe yafashe umwanya asobanura uko yiyumva ati:' Nishimiye kuba hano kandi u Rwanda ni mu rugo. Ndi hano gufasha mushiki wanjye kandi imideli n'umuziki iyo bihujwe bibyara ikintu kidasanzwe. Nzakora Live, nazanye na Band y'abantu 25 bizaba ari ibidasanzwe.'

    Yakomoje kandi ku biheruka kuba mu gitaramo yakoze aho yakubise umufana microphone wari umuteye inzoga, avuga ko yamusuguye n'ubwo atahakanye ko uburyo yabikozemo butari buboneye nk'umuntu w'icyamamare.

    Undi muntu wari utegerejwe akaba ari umunyamakurukazi n'umushyushyarugamba Sheila Gashumba bitabashije gukunda ko aba ari mu kiganiro cyashyizweho akadomo saa 17:10, kuko ari bugere mu Rwanda ku isaha ya saa 22:00 z'ijoro.

    Hafashwe umunota wo kwibuka Yvan Buravan

    Abryanz yavuze ko kugera mu Rwanda ari ikimenyetso cyo kwaguka ku mwuga weIbirori bya Bianca Fashion Hub batangaje ko bizagaragaramo udushya twinshiHamisa Mobeto yavuze ko afite amatsiko yo kureba amaso ku yandi ubwiza bw’abari b’u Rwanda buvugwa anabona ku mbuga nkoranyambaga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120153/bianca-fashion-hub-yahumuye-eddy-kenzo-yavuze-ko-yazanye-band-yabantu-25-hamisa-mobeto-ako-120153.html

  • Rotary Club Kigali Mont Jali yahawe umuyobozi mushya – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Kanama 2022, nibwo habaye umuhango w'ihererekanya bubasha hagati ya Dr Jean Baptiste na Kalima Jean Malic wari umaze umwaka ayobora iyi club.

    Dr Jean Baptiste Habyarimana ugiye kuyobora mu gihe cy'umwaka, yabaye umunyamuryango wa Rotary Club Kigali Mont Jali mu 2001 nyuma gato yaje kuba umuyobozi w'iyi club mu 2004 akora ibikorwa bitandukanye byo gufasha ababaye.

    Uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro guhera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yabaga Umuyobozi w'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, avayo ajya kuyobora Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge aza no kuba Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville.

    Mu muhango wo guhererekanya ububasha witabiriwe n'abanyamuryango ba Rotary Club, Dr Jean Baptiste, yavuze ko anejejwe no kuba bamugiriye icyizere bakongera kumutorera kuyobora iyi club bityo agiye gushyira imbaraga mu kwigisha abanyamuryango imikorere ya Rotary.

    Ati 'Ikintu cya mbere ni ukubaka abagize club kugira ngo bamenye Rotary icyo aricyo kuko ni umuryango ufite imikorere n'imibereho isaba kuyimenya kugira ngo ube wakuramo inyungu.'

    'N'iyo ku Isi hose ifite ubushobozi ariko kugira ngo igirire Abanyarwanda akamaro tugomba kumenya imikorere yayo, abanyamuryango bashya dufite tugomba kubigisha kugira ngo bamenye icyo aricyo. Ni ujya gukora umushinga uzajya ku rwego rw'Isi ubashe kuwukora neza bikubyarire inyungu.'

    Yakomeje avuga ko ikindi ashyize imbere ari ugukomeza ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro by'umwihariko akaba azibanda ku mushinga iyi club ifite wo gutanga imashini zidoda muri gereza zitandukanye.

    Ati 'Dufite umusihinga wo kujyana imashini zidoda muri za gereza kugira ngo abagororwa babashe kwidodera imyenda yo kwambara. Dufite n'imishinga yo gufasha ibigo by'ipfubyi n'abafite ubumuga baba bakeneye ubufasha.'

    Mu magambo ya Dr Jean Baptiste Habyarimana avuga ko ikindi ashyize imbere ari uguhuza abanyamuryango ndetse no gushyira imbaraga mu gushaka abashya by'umwihariko urubyiruko n'abagore.

    Rotary Club Kigali Mont Jali ni imwe mu matsinda agize umuryango mugari wa Rotary Club mu Rwanda umaze imyaka 22 ushinzwe, aho itanga inkunga zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y'abaturarwanda, birimo kurwanya ubujiji n'ubukene, kunoza imitangire y'amazi meza, kuzamura ireme ry'uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha ababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

    Kalima Jean Malic (iburyo) wari umaze umwaka ayoboye Rotary Club Kigali Mont Jali yahererekanyije ububasha na Dr Jean Baptiste Habyarimana wamusimbuye

    Ubwo Dr Habyarimana Jean Baptiste yahabwaga inshingano zo gutangira kuyobora Rotary Club Kigali Mont Jali

    Dr Habyarimana yanejejwe n’icyizere yagiriwe cyo kongera gutorerwa kuyobora Rotary Club Kigali Mont Jali

    Dr Jean Baptiste Habyarimana yongeye guhabwa inshingano zo kuyobora Rotary Club Kigali Mont Jali, ahiga gukomeza ibikorwa by'ubugiraneza by'uyu muryango no kuzamura umubare w'abanyamuryango

    Kalima Jean Malic yasoje manda ye y’umwaka muri Rotary Club Kigali Mont Jali

    Mbungiramihigo Peacemaker na we yitabiriye uyu muhango

    Dr Jean Baptiste Habyarimana (ibumoso) yasimbuye Kalima Jean Malic wari umaze umwaka ayoboye Rotary Club Kigali Mont Jali

    Byari ibyishimo bikomeye ubwo Rotary Club Kigali Mont Jali yabonaga umuyobozi mushya

    Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali n’inshuti zabo zitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-mont-jali-yahawe-umuyobozi-mushya