Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa ya mugenzi we wa Comores – #rwanda #RwOT

    Azali Assoumani ni Perezida wa Comores guhera muri Mata 2019. Yabaye Perezida kandi hagati ya 2002 na 2006 ndetse no mu 2016 kugeza mu 2019 ubwo yongeraga gutorwa. Yabaye Perezida bwa mbere mu 1999 ubwo yahirikaga ubutegetsi nyuma aza gutorwa mu 2002, 2016 na 2019.

    Ntabwo ibiro by'Umukuru w'Igihugu byigeze bitangaza ibyari bikubiye mu biganiro byabaye hagati y'impande zombi. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yari yitabiriye ibyo biganiro.

    Houmed asanzwe ari Minisitiri w'Ubuhinzi, Uburobyi, Ubukorikori n'Ubukerarugendo. Ni nawe muvugizi wa Guverinoma ya Comores.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter, yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bigamije inyungu ku mpande zombi.

    Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Houmed Msaidie, intumwa yihariye ya Perezida wa Comores


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-ya-mugenzi-we-wa-comores

  • DRC: Hifashishijwe ibisasu biremereye mu mirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Congo bivuga ko abagenzi bagenda n'amaguru, imodoka zitwara abagenzi n'imizigo ndetse na za motto bidashobora gucya muri uwo muhanda kubera ko imiryano yakajije umurego.

    Ibi bisasu ngo biri kuraswa na M23 biturutse ku birindiro byayo biherereye ku musozi wa Shwema na Mukarange mu gihe ingabo za FARDC zifite ibirindiro mu gace ka Bukengeri kegereye umuhanda wa Rangira nazo ziri gusubiza zirasa ibindi bisasu, byatumye uyu muhanda kugeza ubu utakiri nyabagendwa.

    Aya makuru akomeza avuga ko ubu impande zombi M23 na FARDC ziri kurasanira mu ntera ndende aho buri ruhande ruri mu birindiro byarwo.

    imirwano Hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuwa 17 kanama 2022 ubwo ingabo za FARDC zateraga ibirindiro bya M23 biherereye mu gace ka Bweza gurupoma ya Tanda ariko abaryanyi ba M23 babasha kukisubiza nyuma.

    ubu imirwano hagati ya M23 na FARDC irakomeje mu duce dutandukanye tugize teritwari ya Rushuru ndetse ikaba imaze gutuma abarenga 1000 batuye mu gace ka Rangira na Rwankuba muri gurupoma ya Jomba Teritware ya Rutshuru bata ingo zabo bahunga berekeza mu gace ka Matebe abandi bahunga berekeza i Kiwanja.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/drc-hifashishijwe-ibisasu-biremereye-hagati-ya-m23-na-fardc-mu-mirwano-ikomeye

  • Menya uko washyira amafaranga ku Ikarita ya BK Arena #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho Banki ya Kigali (BK Plc) igaragarije Ikarita yitwa BK Arena Card, ihesha uyiguze amahirwe menshi arimo no kwitabira imikino n’imyidagaduro muri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-uko-washyira-amafaranga-ku-ikarita-ya-bk-arena

  • Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'indege cya Uganda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Bamuturaki yafunganywe n'umuyobozi ushinzwe ibijyanye na 'engineering' muri iki kigo, Ephraim Kalyebara Bagenda bitegetswe n'Umuyobozi wa Komisiyo, Joel Ssenyonyi.

    Bamuturaki na Bagendamu byo bashinjwa harimo gutanga akazi kuri kompanyi yitwa Abbavater Group Limited, ko kwamamaza iyi sosiyete y'indege mu gihugu imbere no hanze yacyo nyuma yo kongera kuvugururwa ku giciro cya 540.000$ bitanyuze mu masoko nk'uko byagenwe.

    Ssenyonyi yategetse aba bombi gusobanura uruhare rwabo muri ibyo bikorwa ariko bavuga ko batabyibuka babwira Komisiyo ko yabaza urwego rushinzwe iby'amasoko muri Uganda Airlines rutari ruhagarariwe ubwo bahatwaga ibibazo.

    Bamuturaki na Bagenda hamwe n'abandi bayobozi bakuru ba Uganda Airlines bitabye komisiyo inshuro eshatu ngo basubize ibibazo bitandukanye bifitanye isano n'ibibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi w'Imari y'umwaka wa 2020/2021 birimo iby'imiyoborere, ihinduka ry'imishahara y'abakozi, amasoko atemewe n'amategeko, imicungire y'amadosiye n'ibindi.

    Ubwo yabazwaga ibyangombwa byerekana ko yarangije amasomo muri kaminuza ya Makerere, yasubije ko atigeze ajya kubifata nyuma y'imyaka 28 ishize.Yananiwe no kugaragaza icyemezo cy'uko yarangije amashuri yisumbuye nk'uko The Observer cyabitangaje.

    Abajijwe uburyo yagiye ahabwa akazi mu nzego zo kwakira abantu n'izo gutwara abantu mu ndege nta byangombwa bya nyabyo afite, yavuze ko yagiye agira amahirwe yo guhabwa akazi kose yasabye.

    Mu bigo yakoreye harimo Sheraton Hotel, East African Airlines na Air Uganda mu myanya itandukanye.

    Ikindi kintu gikomeye kuri Bamuturaki byagaragaye ko yahinduye amazina mu gikorwa cy'ikusanyamakuru cyo mu 2019 cyakozwe n'urwego rushinzwe ibyo kwandika abantu muri Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/umuyobozi-mukuru-w-ikigo-cy-indege-cya-uganda-yatawe-muri-yombi

  • Leta yashyize ibitaro 9 mu byigishirizwamo abiga ubuvuzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yashyize ibitaro icyenda ku rwego rwo kwigishirizamo abiga ubuvuzi mu Rwanda, mu kongera inzobere (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/leta-yashyize-ibitaro-9-mu-byigishirizwamo-abiga-ubuvuzi

  • Abapilote babiri barasinziriye indege irenga… – #rwanda #RwOT

    Abashinzwe ingendo z'indege bagerageje kubavugisha nyuma y'uko barenze aho bagombaga gutangira kururutsa indege mu kirere cya Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia. Amaherezo aba bapilote baje gukanguka bagarura indege bayimanura neza, nk'uko Aviation Hearld ibivuga. Abo bakozi ba Ethiopian Airlines bahise bashyirwa mu kiruhuko mu gihe hari gukorwa iperereza, nk'uko bivugwa n'igitangazamakuru cya Leta Fana.

    Iyo ndege yari yahagurutse ku kibuga cy'indege cya Khartoum muri Sudan kuwa mbere. Iyo Boeing 737, itwara abagenzi 154, ubusanzwe ifata munsi y'amasaha abiri kuri uru rugendo rw'ibihugu bituranyi. Abavuze kuri uku gusinzira kw'abapilote bamwe bifatanya nabo ko akazi kabo kagoye, abandi bagatangazwa n'uburyo basinziriye mu kazi nk'ako.

    Ku rubuga Aviation Herald, umwe mu basubije kuri iyi nkuru yagize ati: 'Hano ntabwo naveba abapilote ba Ethiopian — ibi ni ibintu bishobora kuba ku bapilote bose ku isi, ndetse bishobora kuba byarabayeho…Ikibazo kiri kuri kompanyi n'abagenzuzi.'

    Undi avuga ko hari ikintu kimwe gusa gishoboka: 'Kubirukana. Umusozo w'inkuru. Akadomo.'Abandi babibonamo ibisekeje, umwe kuri Twitter ati: 'Gusinzira mu kazi ku rundi rwego!' Umwe mu nzobere mu by'ingendo z'indege yanditse kuri Twitter avuga ko ibi 'biteye impungenge cyane'. Iyi nzobere yitwa Alex Macheras ati: 'Umunaniro w'abapilote si ikintu gishya, kandi ukomeje kuba kimwe mu bibazo by'ingendo — mpuzamahanga – zo mu kirere.”

    Inkomoko: BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120171/abapilote-babiri-barasinziriye-indege-irenga-aho-yari-kugwa-120171.html

  • Ikiryabarezi cyarikoze : Nsekanabo yishe Nyina amukubise isuka mu mutwe #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Jean Marie Vianney, ahabereye ubu bwicanyi, avuga ko Nsekanabo yishe nyina mu ijoro ryakeye ryo ku wa 18 Kanama 2022, ubwo uyu mubyeyi we yamubuzaga gukubita umugore we witwa Bitegwamaso Jacqueline.

    Ati 'Uyu mugabo Nsekanabo yiriwe muri santere, akina ibyo bita ibiryabarezi ageze mu rugo umugore we amubaza niba amafaranga igihumbi na maganatanu (1500 frw) yari yamuhaye ariyo yanjyanye gukinira ikiryabarezi mu kabari ka Tufurahi, uzwi ku izina rya Gashoza, Nuko Nsekanabo ahita yadukira umugore we aramukubita'.

    Nyakwigendera Mukangenzi ngo yahise aza gutabara urugo rw’umuhungu we, amubuza gukubita umugore, ako kanya uyu mugabo yahise ahindukirana nyina aramwirukankana amukubita isuka mu mutwe ahita apfa.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Byumba kugira ngo usuzumwe, naho Nsekanabo ahita ajyanwa kuri Sitatiyo ya RIB kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

    Mu buzima busanzwe Nsekanabo ngo asanzwe yitwara nabi, kuko akunze kugaragara mu bikorwa by’urugomo birimo gukina urusimbi ndetse n’ubusinzi.

    Gitifu Gahano atanga ubutumwa ku bantu bose bajya mu bikorwa bibi byo gukina urusimbi, kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi, ko babireka kuko biri mu bintu bikurura amakimbirane mu ngo.

    Ivomo:Kigali Today

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ikiryabarezi-cyarikoze-Nsekanabo-yishe-Nyina-amukubise-isuka-mu-mutwe

  • CANAL+ yorohereje abanyarwanda gutunga Dekoderi kugira ngo baryoherwe n’imikino y’iburayi #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 05 Kanama 2022, shampiyona zikomeye ku mugabane w’iburayi zarasubukuwe, ndetse by’umwihariko, CANAL+ GROUP yongera amasezerano y’uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino yose harimo SERIE A yo mu butaliyani, BUNDESLIGA yo mu budage, LALIGA yo muri Espgane, LIGUE 1 yo mu bufaransa, Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubwongereza, Premier League ndetse n’imikino y’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’iburayi cya UEFA Champions League.

    Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuryoherwa n’ibi byiza, CANAL+ yatangije poromosiyo igenewe abanyarwanda bifuza gutunga ibikoresho byayo. Guhera kuri uyu wa gatanu tariki 19 Kanama 2022 kugeza tariki 31 Kanama 2022, Dekoderi ya CANAL+ ubu iragura amafaranga 5,000 gusa mu gihe igiciro cya Installation nacyo cyashyizwe ku mafaranga 5,000 gusa.

    Ikipe ishinzwe ubucuruzi muri CANAL+ RWANDA yatangaje ko iyi poromosiyo yashyizweho mu rwego rwo kurushaho korohereza abanyarwanda kubona serivisi za CANAL+ mu buryo bworoshye ndetse no kuryoherwa na porogaramu z’ingeri zose CANAL+ ibagezaho.

    CANAL+ ifite abacuruzi hirya ni hino mu gihugu ndetse n’amaduka yayo mu mujyi wa Kigali afasha umukiliya kubona Dekoderi mu buryo bworoshye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/CANAL-yorohereje-abanyarwanda-gutunga-Dekoderi-kugira-ngo-baryoherwe-n-imikino-y-iburayi

  • Igisa na Filime i Kigali : Umugabo we umaze imyaka 11 yaraburiwe irengero bahuriye kuri RIB, Inzu ye yatejwe cyamunara atabizi #rwanda #RwOT

    Uwimana Catherine ubara inkuru ye ayihereye hasi, yabwiye RADIOTV10 ko umugabo we Bahizi Francis yaburiwe irengero kuva muri 2011, kandi ko bari bazi ko yapfuye ndetse bakiyambaza inzego z’iperereza.

    Avuga ko iki kirego cy’umugabo we waburiwe irengero cyakurikiranwaga n’Umuganzacyaha witwa Mbabazi Modeste ndetse ko ubwo yahuraga n’iki kibazo ari gukurikirana cyo gusohorwa mu nzu, yongeye gusubira kuri uyu Mugenzacyaha.

    Ati 'Tariki 25 z’ukwa karindwi Naragiye rero njyanye n’umuhungu wanjye wa gatatu witwa Yvan tugeze kuri RIB ku cyicaro gikuru cyayo, Mbabazi Modeste arambwira ati 'noneho uyu munsi turakorera kuri RIB Kicukiro’ adushyira mu modoka turaza, tugeze aha kuri iyi RIB yahamagaye uwitwa numvise witwa Murangira Thierry ibintu nkibyo, tumaze akanya tubona Bahizi Frank baramuzanye, nyuma ya ya myaka yose.'

    Umunyamakuru yahise amubaza aho RIB yari ikuye uwo mugabo we umaze imyaka yose batazi aho aherereye, asubiza agira ati 'Mbaza nkubaze.'

    Akomeza avuga ko umugabo we yaje mu modoka ya RIB ariko ko batamaranye umwanya kuko bahise bongera bakamujyana.

    Ati 'Bamuzanye mu modoka, RIB ntituzi aho yamukuye, ni nkuko waba uri mu cyumba ukabona umuntu baramuzanye…'

    Avuga ko na we ubwe yakubiswe n’inkuba, ati 'Amakuru twari dufite ni uko yapfuye.'

    Uwimana Catherine avuga ko kimwe mu byatumye asubira mu nzego za RIB kubaza iby’umugabo we ari uko yari amaranye iminsi ikibazo cyo kuba ari gusohorwa mu nzu yiguriye ndetse ko bamubwiye ko yamaze gutezwa cyamura ariko ko we nta rubanza yigeze agira ngo akeke ko ari rwo rwaba rubyihishe inyuma.

    Ari gusohorwa mu nzu ndetse batangiye kuyimusenyeraho

    Avuga ko tariki 18 Nyakanga 2022 iwe haje umuhesha w’inkiko ari kumwe n’abapolisi babiri bakamusaba gusohoka mu nzu abanamo n’abana be batanu bamubwira ko yatejwe cyamunara.

    Ati 'Baraza barambwira ngo nidusohoke mu nzu, nta n’ikindi bambwiye uretse kumbwira bati 'sohoka mu nzu’ nti 'ese byagenze gute ?’ bati 'twe ntubitubaze tuje kubasohora mu nzu n’abana bawe bose musohoke’.'

    Uyu mubyeyi avuga ko yabwiye aba bari baje kumusohora ko atabikora kuko nta rubanza na rumwe yigeze agira ndetse ko n’iyo nzu ubwayo nta rubanza yigeze igira.

    Bahise bamwambika amapingu ndetse bahita bakuraho urugi rwayo n’ibindi bikoresho byose byari mu nzu barabitwara, ubu ngo ntazi irengero ryabyo.

    Nyuma yuko atangiye gusabwa gusohoka mu nzu ye, ni bwo yasubiye kuri RIB kubura dosiye y’ikirego cy’umugabo we wabuze ari na bwo yongeraga kumuca iryera.

    Avuga ko muri uku kumusohora ku gahato, banamukuriyeho urugi ku buryo ubu we n’abana be baba mu nzu irangaye.

    Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda, Me Munyaneza Valerie avuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi batakizi, ndetse ko n’iyi cyamunara itazwi.

    Ati 'Wenda amakosa yakorwa mu kubishyira mu bikorwa ariko nta Muhesha w’Inkiko wajya gusohora umuntu mu nzu nta gipapuro afite kibimwemerera ntabwo bibaho. Gusenya byo ntabwo mbyemera rwose, byo yanabihanirwa.'

    Cyamunara yaturutse ku mwenda wafashwe n’umugabo we

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hidaya yavuze ko cyamunara y’iyi nzu ya Uwimana Catherine, yabayeho kugira ngo hishyurwe umwenda wafashwe n’umugabo we yafashe muri Banki.

    Ati 'Yananiwe kuwishyura kandi iyo nzu ari yo yatanzeho ingwate hanyuma uwayiguze asaba ko urubanza rwe rurangizwa ku bwumvikane ntibyakunda, urubanza ruza kurangizwa.'

    Uyu muyobozi avuga ko ubwo iyi nzu yatezwaga cyamunara, Banki yiyishyuye hakagira andi amafaranga asaguka ahabwa Uwimana Catherine ariko arayanga ahita asubizwa mu isanduku ya Leta.

    Uwimana Catherine we avuga ko ntakibazo na gito azi kuri iyi nzu ndetse ko yifuza ko inzugi zakuweho n’ibikoresho byose byajyanywe abisubizwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Igisa-na-Filime-i-Kigali-Umugabo-we-umaze-imyaka-11-yaraburiwe-irengero-bahuriye-kuri-RIB-Inzu-ye-yatejwe-cyamunara-atabizi

  • Minisitiri w’Intebe yagaragaye mu Kabyiniro abyinana ingwatira n’umugoba utari uwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu hasakaye amashusho agaragaza Sanna Marin ari mu kabari kazwi cyane muri Helsinki mu ijoro ari kubyinana n’umugabo utari uwe.

    Aya mashusho yagiye hanze nyuma y’amasaha 36 hasakaye andi yashyizwe kuri Instragram, agaragaza Marin usanzwe ari Minisitiri w’Intebe muto wabayeho mu mateka akiri muto, aririmba anabyina mu birori bizwi nka House Party.

    Muri ibi birosi bisanzwe bitegurwa mu rwego rwo kwinezeza hagati y’abakiri bato bahuje urungano, Minisitiri w’Intebe Marin yari kumwe na bimwe mu byamamare bifite izina rikomeye muri kiriya Gihugu cye.

    Ibi kandi byatumye bamwe bahuza iby’aya mashusho na Politiki, bavuga ko ibi bidakwiye gukorwa n’umuyobozi wo kuri uru rwego.

    Hari na bamwe mu Banya-Finland bakomeje gusaba ko uyu muyobozi ahagarika inshingano ndetse agasuzumwa niba atanywa ibiyubyabwenge dore ko muri amwe mu mashusho yashyizwe hanze, yumvikanamo abatura bagahamagaza ikiyobyabwenge cya Cocaine.

    Uyu muyobozi ukomeye, yagize icyo avuga kuri aya mashusho, avuga ko kuri we yumva ntakidasanzwe yakoze ahubwo ko ikibazo ari uwafashe ariya mashusho akanayashyira hanze.

    Ntahakana ko ugaragara muri ayo mashusho ari we, ahubwo akavuga ko yafashwe ari mu buzima bwe bwite ari kwishimana n’inshuti ze, baririmba banaceza umuziki.

    Yari aherutse kugaragara abyinana n’inshuti ze muri house Party

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Minisitiri-w-Intebe-yagaragaye-mu-Kabyiniro-abyinana-ingwatira-n-umugoba-utari-uwe