
Category: Uncategorized
-
#COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 2,639 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19 akaba yarabonetse mu (…) -
MU MAFOTO 15: Bianca yashimangiye ko ari we n… – #rwanda #RwOT
Uhereye ku mutwe, Bianca yari yogoshe mu buryo bugezweho ku nkumi nyinshi z'iyi minsi, arungisha umusatsi we amabara y'umutuku. Birumvikana mu maso ho ntawabitindaho kuko mbere yo kubyuka umukobwa w'iyi minsi abanza kureba aho 'Make Up' iri ntawasohoka atayiteye.
Ku matwi hariho amaherena asa n'urunigi rufatanye n'ikanzu rw'ibara rya kaki irabagira. Ikanzu yaserutse yambaye isa n'ibara ry'umukara ifite mu mpande ahazwi nko mu mataye mu kinyarwanda cyiza. Inkweto Bianca yaje yambaye ni ndende cyangwa izihagaze z'ibara ry'icyatsi.
Uyu munyamakurukazi wamaze kwinjira neza mu ruganda rw'imideli nka rw'iyemezamirimo mu mpande zose, ni we umaze iminsi yarihariye urupapuro rwa mbere rw'ibinyamakuru byinshi havugwa ku birori bye by'imideli.
Ibi birori byahagurukije benshi mu byamamare byo muri East Africa nka Hamissa Mobeto, Eddy Kenzo, Sheila Gashumba, Abryanz n'abandi batandukanye.
![]()
Bianca yari yambariye ibirori bye ![]()
Bianca Fashion Hub ibaye ku nshuro ya kabiri
Bianca yari yambaye ikanzu nziza![]()
Akanyamuneza kari kose kuri BiancaÂ
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Bianca cyangwa umwite nyiri ibirori
AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM
-
Ubwiza bwahuye numwambaro! Uko Hamisa Mobeto… – #rwanda #RwOT
Ni mu birori by’imideri bya Bianca Fashion Hub byabereye Camp Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2022. Byitabiriwe n’abarimo Eddy Kenzo na Hamissa Mobeto.
Uhereye ku kirenge cya Hamissa Mobeto yari yambaye inkweto zisa n'igice cyo hejuru cy'ikanzu yari yambaye kibengerana nka zahabu. Ku gice cyo hasi cy'ikanzu Mobeto yaserukanye yasaga umutuku.Â
Yari imufashe ukuntu yagera aho ihereye ariko ifite igice gitaratse kigana ku birenge. Iyi kanzu kandi yari ifite igice kigaragaza ukuguru kw’ibumuso uhereye hejuru gato y'ivi kumanuka.
Ku mutwe wa Mobeto yari afite imisatsi ikoze neza nayo yo mu ibara risa nk'iry'ikanzu, mu ntoki afite agakapu gato. Mobeto ubwo yatambukaga ku itapi y'umutuku yavuze ko yishimiye uko u Rwanda rumeze ko rufite abantu beza kandi ari igihugu cyiza.
![]()
Hamisa Mobeto yari yajyanishijeÂ
![]()
Yahamije ko yishimiye kuba mu Rwanda
![]()
Ari mu baza gufata umwanzuro w’abambaye neza
![]()
![]()
Ubwiza bwahuye n’umwambaro, Mobeto yari aberewe cyaneÂ
AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM
-
Hahishuwe uko Bill Gates yarinze Biden guhomba miliyari 370$ – #rwanda #RwOT
Ukuboko k'uyu muherwe kwatumye Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika iha umugisha iteka ryo kurengera ibidukikije.
Iki kinyamakuru kivuga ko mu gihe hari umusenateri witwa Joe Machin utarakozwaga iby'iyi, Bill Gates yavuganye kuri telefoni n'Umuyobozi wa Sena, Chuck Schumer maze bitunguranye nyuma y'igihe gito Manchin aza gutangaza ko yemeranyije na Schumer gutora ingengo y'imari hagamijwe kubungabunga ikirere.
Nyuma yo kubona ko umushinga ugamije gushora muri gahunda zo kubungabunga ikirere utavugwaho rumwe n'abasenateri bose muri rusange, Bloomberg ivuga ko mu 2019, Bill Gates yatangiye asa n'urambagiza Joe Machin kimwe n'abandi basenateri bari bahuje imyumvire na we, ibi bikaba byaratangiriye mu musangiro wari wabereye i Washington D.C.
Ku ikubitiro ry'iyi mishinga igamije gufasha mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, bivugwa ko umuryango washinzwe na Bill Gates wahise utanga amafaranga abarirwa mu binyacumi bya miliyoni z'amadolari mu gutangiza itunganywa rya sima itangiza ikirere harimo izizwi ku mazina ya Ecocem, CHEment na Brimstone.
Itunganywa rya sima ryiharira 8% by'imyuka ya dioxide de carbone ihumanya ikirere mu Isi yose, ibi bikaba ari yo mpamvu Ecocem ifite icyicaro i Dublin muri Irlande yitezwe nk'igisubizo kuri iki kibazo ndetse nubwo bikiri mu ntangiriro, imibare igaragaza ko toni 14 z'imyuka ya C02 zimaze kugabanuka mu kirere cy'u Burayi kubera Ecocem.
CHEMent nayo muri iyi gahunda y'ikorwa rya sima hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere, igaragaza ko ifite ubushobozi bwo kugabanya umwuka uhumanya ikirere wa CO2 ku rugero rwa 50%.
Bill Gates yumvishije Abasenateri ko bagomba gutora umushinga w’itegeko ryo kurengera ibidukikije mu gihe bari bari barinangiye -
Urugomero rwa Rusumo rugeze kuri 95% – #rwanda #RwOT
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2022 ubwo abaminisitiri b'ibihugu bitatu bihururira ku rugomero rwa Rusumo barusuraga bagamije kureba aho imirimo yo kurwubaka igeze.
Mu bice basuye harimo ibice by'uru rugomero byubatswe ku ruhande rw'u Rwanda mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe ndetse n'ibikorwa byubatse mu Karere ka Ngara ku ruhande rwa Tanzania.
Mu basuye uru rugomero harimo Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr, Erneste Nsabimana; Minisitiri w'Ingufu mu Burundi, Ibrahim Uwizeye ndetse na Minisitiri w'Ingufu muri Tanzania, Makamba Yusuf.
Urugomero rwa Rusumo ni rumwe mu zitezweho gutanga umuriro w'amashanyarazi mwinshi ungana na Megawati 80, buri gihugu kizahabwa Megawati 26,6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n'ibihumbi 146 barimo Abarundi ibihumbi 520, Abanyarwanda ibihumbi 467 n'Abanya-Tanzania ibihumbi 159.
Kuri ubu aba bayobozi basanze imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Rusumo igeze kuri 95% mu gihe imirimo yo kubaka amapoto no gushyiraho insinga n'ahazakirirwa uyu muriro igeze kuri 97%.
Minisitiri w'Ingufu mu Burundi, Ibrahim Uwizeye, yabwiye itangazamakuru ko kuri ubu bahumuriza abaturage bazagerwaho n'aya mashanyarazi ko noneho imirimo igeze kure ngo nubwo yatinzeho gato.
Ati ' Muri rusange navuga ko ibikorwa bigeze kuri 95% twabwiye abari kubikurikirana ko bongera imbaraga kugira ngo umuriro uboneke vuba.'
Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr Erneste Nsabimana, yavuze ko abubaka bagiye bahura n'ingorane zitandukanye zirimo Covid-19 zatumye ibikorwa byo kubaka bidindira gusa ngo kuri ubu ibikorwa byo kubaka biri kwihuta cyane aho ngo hari ibikorwa byagombaga gukorwa byarangiye ibindi byo ngo bikaba nabyo byenda kurangira.
Ati 'Ubu turizera ko umushinga ugizwe n'ibice bitatu bitanga amashanyarazi, hari igice kimwe kiri imbere y'ibindi twizera ko mu Ugushyingo kizaba cyatangiye gutanga amashanyarazi, mu Ukuboza ikindi nacyo kizaba cyatangiye gutanga amashanyarazi mu gihe icya gatatu nacyo kizatangira kuyatanga muri Mutarama umwaka utaha.'
Dr Nsabimana yijeje abaturage ko muri Gashyantare umwaka utaha abaturage bo muri ibi bihugu bitatu bazaba bakoresha amashanyarazi aturuka kuri uru rugomero.
Kuri ubu u Rwanda rugeze kuri 72% rugeza amashanyarazi ku baturage barwo mu gihe rwihaye intego y'uko mu 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n'amashanyarazi 100%. Minisitiri Nsabimana yavuze ko Megawati 27 zizaturuka muri uru rugomero ari inyongera nziza mu gufasha igihugu kugera ku ntego kihaye.
Mu bihugu bitatu bihuriye ku rugomero rwa Rusumo hubatswe ibikorwaremezo bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 15,5 z'amadolari bigamije gufasha abaturage batuye mu turere twegereye uru rugomero.
Mu bikorwaremezo byubatswe harimo amavuriro, kubaka imiyoboro y'amazi, kuvugurura imihanda mu turere twa Kirehe na Ngoma ku ruhanda rw'u Rwanda.
Ku ruhande rw'u Burundi mu turere twa Giteranyi na Busoni haguwe imiyoboro y'amazi, hubakwa ikigo cy'urubyiruko ndetse hanongerwa umusaruro w'ibihingwa birimo imyumbati, ibigori n'ibishyimbo.
Ku ruhande rwa Tanzania mu Karere ka Ngara hakozwe ibikorwa byo kongera umusaruro w'ibikomoka ku bworozi nk'amata, ubuki n'ibindi. Hanatunganyijwe imiyoboro y'amazi mu bice bine by'icyaro.
Uru rugomero byitezwe ko ruzajya rutanga Megawati 80
Abaminisitiri basobanuriwe ko imirimo igeze kuri 95%
Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr Erneste Nsabimana, yavuze ko uyu mwaka uzarangira hakozwe igerageza rya mbere
Abaminisitiri bashinzwe ingufu mu bihugu by’u Rwanda,u Burundi na Tanzania bahuriye i Rusumo kugira ngo barebe aho uyu mushinga ugeze -
Rutsiro: Inkuba yishe umuturage umwe undi arakomereka – #rwanda #RwOT
Iki kibazo cyabaye saa tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, mu Kagari ka Buhindure, Umudugudu wa Gacaca.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Kigeyo, Nikuze Aimée, yabwiye IGIHE ko muri uyu murenge imvura yazindukiye ku muryango, inkuba yakubise ikaba yahitanye Ntawukirasongwa Thérèse w'imyaka 42.
Ati 'Muri kano gace imvura yiriwe igwa inkuba yakubise muri iyo mvura ikubitira Ntawukirasongwa mu murima ahita apfa, umukobwa bahinganaga yakomeretse byorohereje yajyanywe kuvurirwa kuri Poste de Santé”.
Yasabye abaturage ko mu gihe cy'imvura irimo inkuba bajya birinda kugama munsi y'ibiti ariko avuga ko akurikije uko mbere inkuba zicaga abantu benshi muri aka karere, ubu asanga iki kibazo cyaragabanutse.
Ku itariki ya 7 Kanama 2021, muri aka Karere mu Murenge wa Mushonyi, inkuba yakubise umugore n'umugabo baryamye bombi barapfa.
Ntawukirasongwa Thérèse yasize umugabo n'abana batatu.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-inkuba-yishe-umuturage-umwe-undi-arakomereka
-
Yari aberewe cyane mu note ya bitanu: Ibying… – #rwanda #RwOT
Ibirori bya Bianca Fashion Hub byabereye muri Camp Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 byabereyemo udushya tunyuranye. Agashya tugiye kwibandaho ni ak’umukobwa waserutse yambaye ikanzu iri mu ishusho y’inote ya bitanu y’amanyarwanda.
Ubwo ibirori bya Bianca Fashion Hub byabaga bwa mbere umwaka ushize kuri Onomo Hotel, mu banyamideli babyitabiriye banahabwaga amahirwe yo kweguka ibihembo harimo Tanichou. Icyo gihe yari yambaye umwambaro wagaragariraga buri wese usa n’uw'umuco uri mu ibara ry'ibendera ry'Igihugu cy'u Rwanda.
Kuri iyi nshuro uyu mukobwa yongeye guseruka yambaye ikanzu yo mu gitambaro gisa n'inoti ya bitanu y’amafaranga y’u Rwanda. Mu kiganiro gito yagiranye na nyaRwanda.com, uyu mukobwa yagize ati: 'Bitewe n’uko muri BFH badusaba kwambara ibintu byihariye ni yo mpamvu nahisemo kwambara gutya kuko nabonaga ari wo mwabaro nkwiye guserukana.'
Tanichou yatangaje ko mu buzima bwe yifuza kuzavamo umuhangamideli agashinga inzu ye y'imideli inareberera inyungu z'abandi banyamideli. Yinjiye mu kumurika imideli ari mu mashuri abanza, ageze mu yisumbuye atangira kwambika n'abandi mu birori binyuranye byabaga byateguwe mu kigo.
Uyu munyamideli Tanichou14 yize Ubavanganzo (Literature) mu mashuri yisumbuye, muri Kaminuza yasoreje muri Davis College Akilah Campus mu ishami ry'Ubukerarugendo no Kwakira Abantu (Hospitality Management and Tourism).
Tanichou yavukiye mu mujyi wa Kigali mu gace ka Nyamirambo ari na ho atuye kugeza ubu. Avuka mu muryango w'abana bane barimo abahungu 2 n'abakobwa 2 akaba ari uwa gatatu.
![]()
Yaserukanye ikanzu isa n’inoti ya bitanu
![]()
Yifuza kugera kure mu ruganda rw’imideli
Ubushize yari yaserutse yambaye umwambaro usa n’ibendera ry’igihugu
Ifoto y’urwibutso ya Bianca na Tanichou 14 -
Abarimo Miss Maolithia na Nkusi Arthur bahage… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali hatangiye ibirori by'imideli bya Bianca Fashion Hub byari bimaze iminsi bitegerejwe na benshi. Aba mbere batangiye kuhagera ndetse urabona ko bari bamaze iminsi bategura imyambaro bazambara kuri uyu munsi. Umwe muri aba banyabirori babucyereye harimo umunyamakuru wa Isibo Tv Mbarubukeye Etienne Peacemaker uzwi nka Pundit.
Mu kiganiro gito Peacemaker yagiranye n'inyaRwanda.com yagize ati: 'Umwaka wari ushize nitegura kuzitabira ibi birori, nagiye nganira n’inzu y'imideli inyambika ya Urugero Fashion tuganira ku buryo bazanyambika kuri uyu munsi nanjye nkahacana umucyo. Ikiyongeye kuri ibyo mfite icyizere cy’uko ijisho rya Hamisa Mobeto riza kundambagiza.'
Mu bandi bamaze kuhagera harimo Arthur Nkusi wananyuze ku itapi y'umutuku. Si abanyarwanda bonyine bitabiriye ibi birori ahubwo harimo n'abazungu. Abakobwa babarizwa mu ikompanyi ya Protocol izwi nka Kigali Protocal imaze kuba ubukombe ni bo bari kwakira abitabiriye ibi birori. Aba bakobwa bambaye amakanzu meza bamwe yo mu ibara ry'iroze abandi mu ry'umuhondo n'inkweto ndende.
Ibi birori iby'imideli byateguwe n’umunyamakuru Bianca ku bufatanye bw'umuhangamideli Abryanz n’umuhanzikazi n'umunyamideli Hamisa Mobeto. Biraza guhemberwamo abaserutse neza kurusha abandi ariko hateganijwe n'ibikorwa by'umuziki harimo igice cyo guha icyubahiro Yvan Buravan.
Ibi birori biraza gususurutswa n'abahanzi barimo Chris Eazy, Bwiza, Symphony Band na Eddy Kenzo wazanye itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi bagera kuri 25 bo kumufasha gususurutsa abanyabirori bitabira Bianca Fashion Hub.
Ubwo abakobwa barimo Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia bahageraga
Mbarubukeye Peacemaker ari mu bitabiriye ibirori by’imideli, ni umwe mu basesenguzi bahagaze ne![]()
![]()
![]()
![]()
Umunyamakuru, umushyushyarugamba na rwiyemezamirimo Nkusi Artur ni umwe mu bitabiriye Bianca Fashion Hub
![]()
![]()
Abahageze bamaze gufata ibyicaro ![]()
![]()
![]()
Abakobwa bo muri Kigali Protocal ni bo bari kwakira abitabiriye ibirori bya Bianca FashionÂ
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
AMAFOTO: SANGWA Julien-INYARWANDA.COM
Â
-
Bigoranye Rayon Sports yikuye imbere ya Rutsiro, Kiyovu Sports itanga isomo rya ruhago #rwanda #RwOT
Shampiyona yari yakomeje hakinwa imikino 4 y’umunsi wa mbere yari isigaye, byasabye umunota wa 90 kugira ngo Rayon Sports ibone igitego cy’intsinzi imbere ya Rutsiro FC.
Ku munsi w’ejo APR FC yari yatsinze Musanze FC 2-1, AS Kigali itsinda Etincelles 2-0, Sunrise FC itsinda Police FC 1-0 na Espoir FC itsinda Marines FC 1-0.
Uyu munsi shampiyona ya 2022-23 yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 1 yari isigaye.
I Ngoma Rwamagana City yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yari yakiriye Gorilla FC. Gorilla FC yaje kubyitwaramo neza itsinda uyu mukino igitego 1-0 cya Victor Murdah.
Kuri Stade ya Kigali, Gasogi United yari yakiriye Mukura VS yari ifite abakinnyi 13 gusa kuko itigeze ijya ku isoko bitewe n’uko iri mu bihano y’imyaka 2 byo kutagura abakinnyi.
Gasogi United byaje kuyisaba iminota 87 kugira ngo Eloundou Ngono ayitsindire igitego cya mbere ari nacyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho uwo Rayon Sports yakiriyemo Rutsiro FC saa 18h30′.
Benshi baketse ko uyu mukino uri buze korohera Rayon Sports cyane ko Mbirizi Eric yari yafunguye amazamu ku munota wa 26.
Rayon Sports yagerageje andi mahirwe atandukanye ariko bajya kuruhuka ari 1-0.
Amakipe yombi wabonaga akina umupira w’imbaraga, byaje gutuma Rutsiro yishyura iki gitego ku munota wa 54 gitsinzwe na Mumbere.
Rayon Sports yakomeje kuyishyiraho igitutu ariko ikomeza kwihagararaho, akagozi ka yo kaje gucika ku munota wa 87 ubwo Mucyo Junior Didier yayitsindiraga igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-1.
Mbirizi watsinze igitego cya mbere
Yishimira igitego cye
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Rayon SportsMu Bugesera, Bugesera FC yari imbere y’abafana ba yo, Kiyovu Sports yayihahereye isomo rya ruhago iyitsinda ibitego 3-1.
Mugenzi Bienvenue ku munota wa 9, Hakizimana Felicien ku munota wa 34 na Mutyaba Muzamiru ku munota wa 72 ni bo batsindiye Kiyovu Sports ni mu gihe igitego cy’impozamarira cya Bugesera FC cyatsinzwe na Théophile Nyandwi ku munota wa 55.
Bugesera FC ntiyorohewe n’umukino
Hakizimana Felicien yatsindiye Kiyovu Sports igitego cye cya mbere
Kiyovu Sports yishimira intsinzi -
Rayon Sports itsinze Rutsiro FC ku munota wa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, niyo yasoje umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, yakira Rutsiro FC kuri (…)

Bianca yari yambariye ibirori bye 
Bianca yari yambaye ikanzu nziza







Ni mu birori by’imideri bya Bianca Fashion Hub byabereye Camp Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2022. Byitabiriwe n’abarimo Eddy Kenzo na Hamissa Mobeto.





Ibirori bya Bianca Fashion Hub byabereye muri Camp Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 byabereyemo udushya tunyuranye. Agashya tugiye kwibandaho ni ak’umukobwa waserutse yambaye ikanzu iri mu ishusho y’inote ya bitanu y’amanyarwanda.


Ubushize yari yaserutse yambaye umwambaro usa n’ibendera ry’igihugu
Ifoto y’urwibutso ya Bianca na Tanichou 14
Ubwo abakobwa barimo Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Keza Maolithia bahageraga
Mbarubukeye Peacemaker ari mu bitabiriye ibirori by’imideli, ni umwe mu basesenguzi bahagaze ne





Abahageze bamaze gufata ibyicaro 







