
Category: Uncategorized
-
Musanze: Uruhinja ruhitanywe n’impanuka inakomeretsa batatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Uruhinja rw’amezi ane rwahitanywe n’impanuka y’imodoka, yanakomerekeje abandi bantu batatu barimo umubyeyi wari uruhetse. -
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye siporo rusange #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, yitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free (…)
-
Santrafurika: Abanyarwanda bizihije Umuganura, basabwa gusigasira umuco #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, ku biro bya Mission Diplomatique y’u Rwanda i Bangui, Abanyarwanda batuye muri Santrafurika (…)
-
Ese harahanwa nde harekwe nde, ko hirya no hino ari ubwambure? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu duce tw’umujyi, hagenda hagaragara imyambarire bamwe bita igezweho, abandi bakayita urukozasoni no kwica umuco, (…)
-
Casemiro yakubiwe umushahara aba uwa 3 mu bah… – #rwanda #RwOT
Kuwa Gatanu w’iki Cyumweru, nibwo byamenyekanye ko Manchester United yamaze kumvikana imikoranire n’uyu kizigenza wo mu kibuga hagati, byitezwe ko bazakorana kugera nibura muri 2027.
Kimwe mu byatumye Manchester United ibasha gukurura Casemiro ndetse we ubwe akisabira kuva muri Real Madrid, ni uko mu Bwongereza yasezeranijwe kujya ahembwa asaga Miliyoni 18.2 z’Amayero ku mwaka, mu gihe i Madrid yahembwaga Miliyoni 10.2 gusa.
Gutumbwagizwa k’umushahara wa Casemiro byatumye ugera ku bihumbi 350 by’Amayero ku Cyumweru kimwe, aho anganya na Jodon Sancho, bakaba ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abakinnyi bahembwa akayabo muri ‘Red Devils’.
Casemiro na Sancho ku rutonde rw’abahembwa akayabo, bakurikiye David DeGea wa kabiri uhembwa ibihumbi 375 by’Amayero ku Cyumweru ndetse na Cristiano Ronaldo wa mbere uhembwa ibihumbi 480 by’Amayero buri Cyumweru.
![]()
Abahembwa menshi muri Man Utd
Biteganijwe ko Henrique Casemiro aza gutangazwa ku mugaragaro na Manchester United kuri iki Cyumweru cyangwa ejo kuwa Mbere, ubwo bazaba bitegura umukino w’umunsi wa Gatatu bafitanye na Liverpool.
Casemiro w’imyaka 30 y’amavuko yari amaze imyaka 9 muri Real Madrid yo muri Espagne, aho yageze muri 2013 avuye muri Sao Paulo FC y’iwabo muri Brazil.
Amaze gukinira Real Madrid imikino 222 y’amarushanwa, aho yatsinzemo ibitego 24 nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubigaragaza ndetse ni umwe mu bafashije iyi kipe gutwara ibikombe bitanu bya UEFA Champions League, kuva mu myaka 10 ishize.
![]()
Casemiro ari mu bava i Madrid
-
Barasaba ko serivisi za RFL zagezwa mu turere twose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abayobozi mu nzego z’ibanze barasaba ko serivisi za Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda (…)
-
Umujyi wa Kigali wasubije umuturage umaze iminsi awushinja kumurenganya #rwanda #RwOT
Umulisa Kamuhanda Odette utuye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, amaze iminsi yumvikana ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri YouTube ashinja Umujyi wa Kigali kumurenganya.
Umulisa avuga ko Umujyi wa Kigali wanyujije umuhanda mu kibanza cye ariko akaba atarahabwa ingurane ikwiye.
Itegeko ry'ingurane rivuga ko iyo umuntu agiye kwimurwa n'igikorwa cy'inyungu rusange agomba guhabwa ingurane ikwiye hashingiwe ku buryo ibarwa, nuko yishyurwa.
Umushinga w'ibikorwa by'inyungu rusange wemezwa n'inama njyanama.
Aho Umulisa agomba kwimurwa mu gace ko mu Kabuga ka Nyarutarama, hazubakwa umuhanda nk'igikorwa cy'inyungu rusange.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bugaragaza ko ikibanza cya Umulisa giherereye mu kagari ka Gacuriro, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo kikaba gifite ubuso bwa metero kare 1,057 na UPI 1/02/10/01/203.
Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel yagiranye n'ikinyamakuru Mama Urwagasabo TV yavuze ko ikibanza Umulisa avuga kitamwanditseho.
Yagize ati 'Kiriya kibanza ntabwo cyanditse ku Umulisa, uwo cyanditseho ni we twavuganye kuko ni we wagurishije na Kamuhanda turabahamagara kugira ngo babashe gukora mutation'.
Asaba akomeza avuga ko mu byo basabye Umulisa nta na kimwe yakoze kugira ngo hakorwe ihererekanya ry'ubutaka.
Ati 'Iyo twimura tureba uwo ubutaka bwanditseho mu rwego rwemewe n'amategeko. Hari ikigaragaza ko umutungo w'umuntu awutunze mu buryo bwemewe n'amategeko'.
Umujyi wa Kigali uvuga ko warebye uwanditse ku butaka akaba ari we wandikira ko bugiye kumwimura ndetse yerekwa n'igenagaciro.
Munyaneza Charles yandikiye Umujyi wa Kigali awumenyesha ko umutungo uri mu kibanza gifite UPI 1/02/10/01/203, utakiri uwe binamenyeshwa Umulisa Odette.
Tariki 23 Gicurasi 2022, Umujyi wa Kigali wandikiye Munyaneza umumenyesha ko ari we ufite uburenganzira ku mutungo hashingiwe ku makuru atangwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka.
Muri iyo baruwa, Munyaneza yasabwe gushyikiriza ibyangombwa Umujyi wa Kigali kugira ngo ahabwe ingurane ikwiye y'umutungo.
Ibaruwa yanditswe tariki 03 Kamena 2022 n'Umujyi wa Kigali yandikiwe Munyaneza, Umulisa akamenyeshwa, Umujyi wa Kigali warongeye umumenyesha ko mu gihe haba hatabaye ihererekanya bubasha rishingiye ku butaka, indishyi ikwiye izasubizwa mu isanduka ya Leta mu rwego rwo gukomeza umushinga w'inyungu rusange.
Muri iyo baruwa, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali indishyi ikwiye yagombaga guhabwa uwanditse ku byangombwa by'ubutaka ari na we nyir'umutungo mu mategeko, ingana na miliyoni 88,587,433.
Avuga ko batemeye gukora ihererekanya.
Ati 'Ntabwo itegeko rigena ko iyo habayeho agasigane yuko ibikorwa by'inyungu rusange bikomeza bikadindira, byo birakomeza hanyuma ibyo amategeko ateganya akaba ari byo byubahirizwa ariko umushinga w'inyungu rusange ugakomeza'.
IVOMO: IMVAHO NSHYA
-
Ingabo z'u Rwanda ziri muri Sudani y'Epfo zakoze ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria – #rwanda #RwOT
Aba baturage bavuwe Malaria n'Ingabo z'u Rwanda kuri uyu wa 20 Kanama 2022, ni abo mu bice by'Umujyi wa Juba ndetse n'ahitwa Konyo-Konyo.
Abari mu butumwa bw'amahoro ku bufatanye n'Umuryango wita ku guteza imbere ubuzima wa SFH [Society for Family Health] ndetse n'Umujyi wa Juba kandi bakoze umuganda rusange mu Nkambi ya Mahad [Mahad IDP Camp].
Uretse gukora amasuku muri uwo muganda kandi hatanzwe inzitiramubu ziteye umuti , hasibwa ibinogo by'amazi, ndetse banatema ibihuru bikikije iyo Nkambi ya Mahad.
Itangazo ry'Ingabo z'u Rwanda, RDF rivuga ko nyuma y'umuganda, abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya Malaria ndetse abagera kuri 40 bahabwa ubuvuzi bw'iyi ndwara iri mu zihitana benshi muri Sudani y'Epfo.
Mu izina ry'ubuyobozi bw'Umujyi wa Juba, Philp Petia yashimiye iki gikorwa cyo kwegereza abaturage ubuvuzi avuga ko bifasha mu kugabanya umubare w'abarwaye Malaria by'umwihariko muri iyi Nkambi ya Mahad ndetse no mu bayituriye muri rusange.
Umuyobozi wa Rwanbatt-1, Ltd Col Shyaka Emmanuel yasabye abatuye mu Nkambi ya Moahad n'abaturage muri rusange gusukura uduce batuyemo batema ibihuru banaziba ibizenga by'amazi kugira ngo babashe kwirinda indwara z'ibyorezo bitandukanye birimo na Malaria.
Imibare yo mu 2020, igaragaza ko mu baturage 100,000 ba Sudani y'Epfo nibura abagera kuri 286,9 bari barwaye Malaria. Ni mu gihe uwo mubare wiyongereye cyane kuko abayirwaye bageze kuri 357,1/100,000.
Abana bo muri Sudani y’Epfo nabo basuzumwe Malaria
Abageze mu za bukuru bari mu bibasirwa cyane na Malaria nabo basuzumwe banahabwa ubuvuzi
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudan y’Epfo zanakoranye umuganda n’abaturage
Umuyobozi wa Rwanbatt-1, Ltd Col Shyaka Emmanuel yahaye abaturage bo muri Sudani y’Epfo ubutumwa bwo kwirinda Malaria -
Bianca yaserutse mu ikanzu itangaje, umwe mu banyamideli aza yambaye inoti ya bitanu #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryakeye ni bwo habaye ibirori by’imideli bya Bianca Fashion Hub byabaga ku nshuro ya kabiri, ni ibirori byaranzwe n’udushya dutandukanye.
Ni ibirori byabereye muri Camp Kigali, aho byageze hagati hagafatwa n’umwanya wo kwibuka umuhanzi Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana. Haririmbwe indirimbo ze mu rwego rwo kumuzirikana.
Umuntu wa mbere watunguye abantu ni Bianca ubwe wateguye ibi birori.
Imyambarire ye yatunguye benshi, yaserutse mu ikanzu y’umukara idoze mu buryo butangaje. Ku matako cyangwa ku mataye yari ifiteho utuntu tumeze nk’udusego.
Ahagana mu gatuza hariho akantu kameze cadre ijyamo amafoto, kazmukaga kakagera hejuru y’umutwe ariko hagati nta kintu cyarimo, yanyuzagamo umutwe we.
Undi mukobwa watunguranye ni Tanichou, umunyamideli umaze kugenda azamura izina rye muri uru ruganda, yaje yambaye ikanzu ikoze mu gitambaro gishushanyijeho inoti y’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, ni ikanzu yatunguye benshi ndetse banibaza uko yabitekereje.
Ni ibirori kandi byari byitabiriwe n’umuhanzi akaba n’umunyamideli ukomoka muri Tanzania, Hamisa Mobetto wacanye umucyo ku itapi itukura bitewe n’uko yari yambaye, akaba ari na we wari umukemurampaka.
Ikanzu ya Bianca yatunguye benshi
Hamisa Mobetto ni uko yaserutse
Umunyamideli Tanichou yatunguye benshiAMAFOTO: Inyarwanda
-
Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoze ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ubukangurambaga n’ibikorwa (…)

