Category: Uncategorized

  • Gicumbi: Umurambo w'umusore w'imyaka 20 wasanzwe mu mugozi – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu muhungu wabonywe kuri uyu wa 21 Kanama 2022 mu nzu yo hanze mu rugo rw'ababyeyi be. Byamenyekanye nyuma y'uko bagiye kumuhamagara ntiyitabe, bakingura bagasanga ari mu mugozi anagana.

    Umwe mu baturanyi yagize ati 'Mu rukerera nka saa Kumi zenda kuba n'Imwe, numvise ababyeyi be bamuhamagara ntiyitabe, nyuma numva baca urugi rw'inzu yabagamo mu gikari. Ni bwo naje kureba dusanga amanitse mu mugozi yapfuye. Ababyeyi be bavugaga ko bamuheruka ejo nka saa Saba z'amanywa.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Manyagiro, Rusizana Joseph, yemeje aya makuru.

    Yagize ati 'Nta kindi kibazo bamuziho kuko yitondaga agakora imirimo yo guhinga no kwikorera imizigo akabana neza n'ababyeyi be.'

    Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Byumba ngo hakorwe isuzuma.

    Akarere ka Gicumbi (kari mu mutuku) ni ho iri sanganya ryabereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umurambo-w-umusore-w-imyaka-20-wasanzwe-mu-mugozi

  • Karongi: Umugabo bahimbaga 'Musenyeri' bamusanze mu mwobo yapfuye – #rwanda #RwOT

    Ntasoni yacuganga imitungo y'umunyemari uvuka muri aka gace uba mu mujyi wa Kigali.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, nibwo umurambo wa Ntasoni wabonywe n'abaturage bari kumwe n'umugore we bari kumushakisha.

    Abaturage basanze uyu murambo mu mwobo w'umusarane w'umuturage mu isantere ya Rwabitaka umudugudu Nyagisozi Akagari ka Mataba umurenge wa Rubengera.

    Ababonye uyu murambo bavuga ko atazize impanuka kuko ngo iyo aza kugwamo by'impanuka ntabwo aba yabanjemo umutwe, yari kubanzamo amaguru.

    Mukamugema Helene, umugore wa Nyakwigendera yabwiye IGIHE ko umugabo we baherukanaga ku wa Gatanu nimugoroba ubwo ba nyiri amasambu n'imitungo yacugaga bari baje kureba iyo mitungo.

    Ba nyiri imitungo basigiye uyu mugabo amafaranga yo kugurira abaturage inzoga no kugurira abana amandazi.

    Mukamugema yabonye umugabo we adatashye akomeza guhamagara telefone ye ibura uyitaba, bukeye ajya kubaza aho umugabo we yanywereye, aramubura, abonye bigeze nimugoroba ataramubona ageza ikibazo ku buyobozi bw'akagari.

    Uyu mugore avuga ko yishinganisha kuko abishe umugabo we nawe bashobora kumwica. Akeka ko urupfu rw'umugabo we rwagizwemo uruhare n'abaherutse kwamburwa amasambu umugabo we yacungaga agahabwa abandi bantu bayakodesha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire mu murenge wa Rubengera Kabonga Etienne yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye saa moya za mu gitondo.

    Ati “Abaturage bavuga ko bamuherukaga ku wa Gatanu ku mugoroba. Muri rusange bafashe abantu 8 nibo bashyikirijwe RIB bagiye gukurikiranwa”.

    Mu butumwa abayobozi bahaye abaturage batuye ahabereye iki cyaha basabye abaturage gutanga amakuru bazi yafasha mu butabera, banabasaba kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ubutaha icyaha kige gikumirwa kitaraba.

    Nyakwigendera Ntasoni asize umugore n'abana 7. Umurambo we wajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma, abakekwa bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera.

    Ntasoni yaguye mu isantere ya Rwabitaka

    Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku cyateye urupfu rwa Ntasoni Innocent bahimbaga ‘Musenyeri’

    Mukamugema, umugore wa nyakwigendera arasaba ko abagize uruhare mu iyicwa ry’umugabo we bahanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umugabo-bahimbaga-musenyeri-bamusanze-mu-mwobo-yapfuye

  • Hari Ururimi rutagira ijambo 'Oya' na 'Yego' #rwanda #RwOT

    Ururimi rwitwa Kusunda muri Nepal nta nkomoko izwi yarwo kandi rufite ibindi byinshi bitangaje, nta magambo nka 'oya' cyangwa 'yego' rufite. Hasigaye kandi umuntu umwe gusa uruvuga neza.

    Mu misozi y'agace ka Terai muri Nepal, Hima Kusunda w'imyaka 18 aturutse ku ishuri yigaho anabayo, yambaye umupira wo kwifubika w'iroza.

    Hima ni umwe mu bantu bacye b'aba-Kusunda basigaye, ubwoko nyamucye mu basangwabutaka muri Nepal.

    Ururimi rwabo narwo rwitwa Kusunda, rurihariye; abahanga mu ndimi bacyeka ko nta rurimi rusa narwo ku isi.

    Kamala Khatri umuntu umwe usigaye uvuga Kusunda neza

    Kamala Khatri umuntu umwe usigaye uvuga Kusunda neza

    Abashakashatsi n'ubu ntabwo bazi inkomoko yarwo. Kandi rufite urunyurane rw'ibintu bidasanzwe, harimo kutagira amagambo yemeza n'ahakana, cyangwa ijambo na rimwe ry'amerekezo.

    Ibarura riheruka muri Nepal mu 2011, rivuga ko aba-Kusunda 273 ari bo bari basigaye. Ariko umugore umwe w'imyaka 48, Kamala Kharti, niwe gusa uzwi uvuga neza urwo rurimi.

    Aba-Kusunda basigajwe inyuma kandi barakennye cyane muri sosiyete ya Napal.

    Uyu munsi, benshi mu basigaye baba mu karere ka Dang ka Nepal, akarere k'imisozi, aha niho Komisiyo y'indimi ya Nepal yigishiriza ururimi rwa Kusunda kuva mu 2019 mu muhate wo kurubungabunga.

    Mu myaka 10 ishize, mu gihe letaya Nepal yatangiraga gufasha amoko y'abasangwabutaka, yatangiye no kwishyurira amashuri Hima n'abandi bana b'aba-Kusunda no kwiga baba ku ishuri ryisumbuye rya Mahindra mu karere ka Dang — aho bigishwa ururimi rwabo.

    Hima avuka mu cyaro cya Pyuthan, akarere kegeranye na Dang, amaze imyaka ibiri yiga Kusunda. Ubu abasha kuvuga uru rurimi byo ku rwego rw'ibanze.

    Ati: 'Mbere yo kuza ku ishuri muri Dang, nta kintu nari nzi mu rurimi rwa Kusunda, ariko ubu ntewe ishema no kumenya Kusunda, nubwo ntarwize nkivuka.'

    Hima avuga ko yakundaga kumva andi moko baturanye avuga indimi zayo akibaza icyo byaba bisobanura mu rurimi gakondo rwe, ariko ataruzi.

    Ati: 'Nibaza ko ari ingenzi cyane kuri njye no ku bandi kurengera uru rurimi.'

    Ururimi rugeramiwe no kuzimira

    Kuva cyera, aba-Kusunda babagaho basembera mu mashyamba yo mu burengerazuba bwa Nepal kugeza hagati mu kinyeshaka cya 20.

    Bari batunzwe no guhiga inyoni, ibyugu, bakajya kugurisha inyama n'ibikoro mu mijyi ibegereye kugira ngo babone umuceri n'ifu.

    Abatuye Nepal bariyongereye, ubuhinzi buraguka amashyamba arototerwa, bishyira igitutu ku buturo bw'aba-Kusunda. Nuko mu myaka ya 1950, leta ifata ingamba zo kurengera amashyamba maze bayabakuramo.

    Aba-Kusunda bahatiwe guturana n'abandi ku mihana, bagahinga bakorora nk'abandi.

    Nubwo ubu batuye mu mihana irimo n'andi moko bo baracyiyita 'Ban rajas', bivuze abami b'ishyamba.

    Umubare wabo wari muto watumye biba ngombwa ko bashakana n'andi moko basanze. Bituma ururimi rwabo habura gato ngo ruzimire.

    Hima Kusunda ari ku ishuri ryisumbuye aho yiga ibirimo ururimi rwe gakondo rwa Kusunda

    Hima Kusunda ari ku ishuri ryisumbuye aho yiga ibirimo ururimi rwe gakondo rwa Kusunda

    Kuri bo, kubura ururimi rwabo bisobanuye kubura ihuriro n'amateka yabo no gutakaza abo ari bo.

    Mu mboni y'ubuhanga mu ndimi, ni igihombo no mu bundi buryo.

    Madhav Pokharel, 'emeritus professor' mu ndimi muri kaminuza ya Tribhuvan yo mu murwa mukuru wa Nepal, Kathmandu, yize ubushyinguranyandiko bw'ururimi rwa Kusunda mu myaka 15 ishize.

    Asobanura ko inyigo nyinshi zagerageje kuruhuza n'izindi ndimi bijya gusa nka Burushaski rwo muri Pakistan na Nihali rwo mu Buhinde, ariko bakabura umwanzuro ufatika.

    Ubu, abashakashatsi mu ndimi bavuga ko Kusunda ari ururimi rwarokotse ku ndimi gakondo za cyera cyane zavugwaga n'abantu bo karere ko munsi y'imisozi ya Himalaya mbere y'uko amoko y'aba Tibetan-Burman na Indo-Aryan ahagera.

    Professor Madhav ati: 'Dushobora gucukumbura tukabona inkomoko y'izindi ndimi zose z'amoko yo muri Nepal ku bantu bavuye hanze ya Nepal, Kasunda yonyine niyo tutazi inkomo yayo.

    Iruhande rw'inkomo yarwo y'amayobera, abahanga mu ndimi banabonye ibindi bintu byihariye ku rurimi Kusunda.

    Bhojraj Gautam, umunyendimi wibanze cyane kuri Kusunda, avugamo kimwe mu byihariye cyane ari uko: nta buryo rufite bwo guhakana. Mu by'ukuri uru rurimi rufite amagambo macye cyane arimo ibintu bihakana.

    Urugero iyo ushaka kuvuga ngo 'sinshaka icyacyi' ushobora gukoresha ijambo kunywa ariko mu buryo buhinduye bwerekana amarangumutima asobanura ko amahirwe yo kunywa icyayi ari ku rugero rwo hasi.

    Kusunda kandi nta magambo ifite asobanura byimazeyo amerekezo, nk'iburyo cyangwa ibumoso, ahubwo uvuga akoresha amagambo nka 'kuri uru ruhande' na 'kuri ruriya ruhande'

    Hagati aho, abahanga mu ndimi bavuga ko Kusunda nta mategeko y'ikibonezamvugo igira cyangwa imiterere y'ururimi iboneka mu zindi zo ku isi.

    Umunyeshuri urimo kwiga Kusunda ku ishuri rya Mahindra High School

    Umunyeshuri urimo kwiga Kusunda ku ishuri rya Mahindra High School

    Ni ururimi rworoshya imvugo, kandi intururo zigize amagambo yarwo zigasobanurwa n'uvuga gusa.

    Urugero, ibikorwa ntabwo bigabanyije mu nzagihe, indagihe cyangwa impitagihe.

    Iyo uvuga Kusunda agize ati: 'Nabonye [cyera] inyoni' ugereranyije na 'Nzabona inyoni', agaragaza ko ari cyera ari uko gusa asobanuye uko byamugendekeye. Naho inzagihe yo ikomeza kuba rusange idafite ikintu ihuzwa nayo.

    Kamala Khatri, umuntu wenyine usigaye ubasha kuvuga neza Kusunda, aba mu gace ka Ghorani. Ntiyigeze yigisha abana be uru rurimi, nk'uko abivuga.

    Ati: 'Nibajije ko bagoma kwiga iki-Nepal kuko aricyo cy'ingenzi. Abantu basekaga ururimi rwacu, bakavuga ko rudasanzwe. Abavuga Kusunda bahuye no kunenwa gukabije. Ariko ubu ndicuza ko ntabasha kuvugana n'abana banjye mu rurimi rwacu.'

    Kamala ubu arimo gukorana na Komisiyo y'indimi mu kwigisha Kusunda abantu 10 bo muri aka gace.

    Ati: 'Nitubasha gusubiramo buri gihe, tukaruvuga, tukaririmba indirimbo zacu, nibwo tuzabasha gusigasira ururimi rwacu.'

    Professor Madhav Pokharel we avuga ko bishobotse aba-Kusunda basigaye bashyirwa hamwe bakabana, bakajya baganira, bakibukirana amateka yabo bigafasha mu gusubiranya amateka n'ururimi byabo.

    Ikoranabuhanga naryo ririmo gukoreshwa mu kugerageza kuzahura uru rurimi n'amateka yarwo.

    NowHere Media, radio ikorera i Berlin mu Budage, imaze igihe ikorana n'aba-Kusunda mu kubafasha kwandika inyandiko z'ururimi wabo, umuco n'imigenzo.

    NowHere yakoze 'documentary' mu mashusho asa n'ukuri ya '3D animation' agerageza kwerekana imibereho yo guhiga y'aba-Kusunda ba cyera.

    Abayikoze bavuga ko abayireba batwarwa no kwinjira muri ubwo buzima kandi bakagomba kwiga kuvuga amagambo amwe y'iki-Kusunda kugira ngo babashe kumva no gukomeza kuryoherwa n'inkuru.

    Intego yabo ni uko abantu b'imbere ahazaza bazabona ibintu bibitse mu buryo bwa 'digital' ku mateka n'ururimi rwa Kusunda.

    Izindi mpirimbanyi ariko zo zihangayikishijwe n'umuhate ushyirwa mu bushakashatsi ku rurimi rwa Kusunda mu gihe benshi mu ba Kasunda bacye basigaye babayeho mu bukene bukabije.

    Bahadur Lopchan, umunyamabanga wa Komisiyo y'indimi ya Nepal ati: 'Kuri bo gusigasira ururimi ni ikintu cy'amarangamutima gusa. Ntacyo bibazanira gifatika cy'inyungu.'

    Ku bandi, 'Niba aba-Kusunda nta rurimi bafite, ntakizabatandukanya n'andi moko yasigajwe inyuma muri Nepal. Ururimi rubaha umwihariko n'ikibaranga, bigatuma leta ibitaho', nk'uko Lopchan abivuga.

    Ku muhate w'abashakashatsi, ubu barimo gushaka ubutaka bwihariye aho aba-Kusunda bose basigaye batuzwa.

    Aba bashakashatsi bavuga ko bitabaha gusa uburenganzira ku butaka, imibereho myiza n'uburezi, ahubwo byanongera kubahuza bakiga kandi bakagarura ururimi rwabo.

    Kuzahura ururimi, kuzahura imibereho

    Hari ubushakashatsi bwerekanye ko kuzahura indimi gakondo z'abasangwabutaka bifitanye isano no kumererwa neza kwabo mu mutwe no mu mibereho.

    Bwerekanye ko gukoresha indimi gakondo muri Amerika ya ruguru byafashije kugabanya kunywa itabi muri rubanda, bikongera imitekerereze myiza kandi bikagabanya indwara nka diabetes.

    Hagati aho, ubushakashatsi bwa Britishi Columbia muri Canada, bwerekanye ko kwiyahura mu rubyiruko ari inshuro esheshatu mu moko y'abasangwabutaka aho munsi ya 50% by'abayagize ari bo bavuga indimi gakondo zabo.

    Julia Sallabank, umwalimu w'indimi no kuzizahura muri Kaminuza ya Londres ati: 'Guhindura ururimi akenshi bifatwa nk'icyago mu mateka kiva ku bukoroni cyangwa gutsikamirwa no kwitakariza agaciro.

    'Bityo, ibyo twabihindura mu gusubiza umuntu ururimi n'umuco bye bikamutera imbaraga, yaba we ubwe cyangwa sosiyete ye.'

    Tugarutse i Dang, umwe mu ba Kusunda wiyumva gutyo ni Hima w'imyaka 18.

    Ati: 'Ndumva nshobora guteza imbere uru rurimi. Buri gihe dushoboye kuvuga Kusunda nibwo rwakomeza kubaho. Ni ugukunda ururimi rwacu, niryo shema ryacu nibo turi bo.'

    Hima Kusunda avuga ko azi icyo azaba cyo ahazaza; umwalimu w'indimi wigisha igi-Kusunda.

    @BBC

    The post Hari Ururimi rutagira ijambo 'Oya' na 'Yego' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/21/hari-ururimi-rutagira-ijambo-oya-na-yego/

  • Rwamagana: Hakozwe umwitozo werekana uko inzego zatabara abagizweho ingaruka n'ibiza (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Shyira umutima hamwe, ntabwo byabaye! Ariko se uratekereza byaba bimeze gute biramutse bibaye? Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA], inzego z'umutekano n'abaturage muri rusange byakwitwara gute muri ibyo bihe bikomeye?

    Icyakorwa cya mbere ni ukuramira abagiye kubura amagara, hagatangwa ubuvuzi bw'ibanze, ibiribwa, imiryango yasenyewe igashakirwa aho kurambika umusaya, abahuye n'ihungabana bagahumurizwa nyuma ibyo byarangira hakazakurikiraho gusana ibyangiritse no kongera kubakira ababa basenyewe n'ibyo biza.

    Kumwe ibyago biza bidateguje, ni yo mpamvu MINEMA ifatanyije n'Intara y'Uburasirazuba bateguye amahugurwa yagenewe abayobozi bashinzwe gukumira ibiza mu turere [District Disaster Management Committees, 'DIDIMAC'] n'abayobozi batandukanye ku bijyanye no gutabara abaturage bashobora kuba bagwiririwe n'ibiza.

    Hagamijwe kandi kubongerera ubumenyi kugira ngo babashe kubona ibikorwa by'ubutabazi no gukumira ibiza. Arimo kubera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Polisi y'u Rwanda, i Gishari ku nsanganyamatsiko igira iti “Kumira-irinde ibiza, witungurwa'.

    Kuri uyu wa 20 Kanama 2022, abarimo guhugurwa bagaragaje umukoro ngiro (simulation exercise) w'uko bashobora kubigenza mu gihe haba habayeho ibiza. Ni mu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange na Guverineri Gasana Emmanuel bari kumwe n'abayobozi mu nzego z'umutekano.

    Uko byagenda haramutse habaye ibiza

    Muri aya mahugurwa y'iminsi itatu, abayobozi bibumbiye mu matsinda atandukanye aho bagenda barebera hamwe icyakorwa mu gihe haba habayeho ibiza birimo amapfa, imyuzure, inkuba n'ibindi.

    Hari nk'itsinda ryahuguwe ku mukorongiro w'umwuzure watewe n'imvura nyinshi yaguye [ntabwo yaguye bavugaga nk'urugero biramutse byabaye] mu Burasirazuba by'umwihariko mu Karere ka Rwamagana abaturage 1472 bakava mu byabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Umutoni Jeanne ni we wasobanuye uko inzego zitandukanye zakora mu gutabara abaturage.

    Ati 'Imvura ejo yaraguye, Muhazi iruzura, hari Akagari ka Rudahanga mu Murenge wa Musha kagize ibibazo by'umwuzure, amazi yabaye menshi, amazu arasenyuka abaturage 1470, ejo ntabwo bari bafite aho kuba, hanyuma rero duhita twicaza DIDIMAC, duhita dushaka igisubizo.'

    Yakomeje agira ati 'Igisubizo twagishakiye mu Murenge wa Gahengeri, aho twahise dushyira inkambi nto y'abavanywe mu byabo n'ibiza [IDP, Internally displaced person], aha rero twahatoranyije kuko hari ubutumburuke kandi hakaba ari ku muhanda bishobora koroha ko ibikorwa byose bihagera, hari amavuriro, ikigo cya gisirikare [ni ukuvuga ko abahashyizwe nta kibazo cy'umutekano bashobora kugira ], ndetse n'ibiribwa bibagenewe bikaba byahagera mu buryo bworoshye.'

    Visi Meya Umutoni avuga ko ari ahantu hari ibindi bikorwaremezo by'amashanyarazi n'amazi, hakaba ibigo by'amashuri bibiri ku buryo abafite ibibazo by'ubuhumekero, abana n'abagore baraba bashyizwe muri ayo mashuri mu gihe abandi bacumbikiwe muri ihema.

    Ikindi cyakozwe ni ugushaka imiti ndetse na Minisiteri y'Ubuzima yahagejeje abaganga. Icyo gihe kandi hari indwara zandurira mu mazi, iziterwa n'umwanda.

    Muri uyu mukorongiro, bagaragaza ibyakorwa nyuma yo kuba abaturage bagejejwe muri iyo nkambi, uburyo bahabwa ibikoresho ndetse no kureba abafatanyabikorwa bashobora gufasha mu kugira ngo aba baturage babe basohoka muri ibyo bibazo, ababasha gusanirwa inzu zisanwe ndetse n'abubakirwa inzu nshya bikorwe.

    Muri rusange ibikorwa by'ubutabazi byose bishobora kumara igihe cy'iminsi ibiri cyangwa itatu bikaba byarangiye ndetse hagafatwa n'ingamba zo mu bihe bizaza kugira ngo ibyo biza ntibizongere kubaho.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi,Kayisire Marie Solange na Guverineri Gasana Emmanuel bagenzuye umukoro ngiro ku buryo bwo gutabara abahuye n’ibiza

    Ibyakorwa birimo guca imirwanyasuri, gufata amazi amanuka ku nzu, kwimura abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima mu byago n'ibindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko muri rusange Uburasirazuba bukunze kwibasirwa n'ibiza birimo imyuzure itwara imyaka, umuyaga udasanzwe utwara ibisenge by'amazu n'amashuri n'ibindi.

    Meya Mutabazi unakuriye iri tsinda riri guhugurirwa i Gishari yagize ati 'Hari ibiza bitubaho kandi dufite ubushobozi bwo kubikumira, niyo mpamvu twaje hano kwihugura no kongera ubumenyi mu bijyanye no gukumira. Ni ibintu tuzamanuka tukajya no kubyigisha abaturage bacu.'

    U Rwanda rwiteguye guhangana n'ibiza ibyo aribyo byose

    Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko gukora uyu mwitozo ari ukugira ngo inzego zitandukanye zongererwe ubushobozi n'amakuru yo gukumira ibiza.

    Ati 'Ni uburyo bwo kumenya ngo mpuye n'ibiza nabyitwaramo gute nk'umuyobozi, natabara abaturage gute, nabaha ibikorwa by'ibanze mu mibereho yabo gute, ariko nabasha na gute gusubiranya ibyangiritse mu buryo bwihuse kandi burambye?'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi aya mahugurwa ararangira abayitabiriye babashije kumenya ibice by'ingenzi mu micungire y'ibiza, aho bitangirira ku kwiga gukumira no kugabanya ibishobora guterwa n'ibiza. Igikorwa nyamukuru ni ukwiga gukumira kugira ngo dukomeze kubaka ubudahangarwa nk'igihugu ariko no kureba ibyuho bikirimo.'

    Minisitiri Kayisire yavuze ko ikigamijwe ari uguhuza inzego zose zifite mu.nshingano kurwanya ibiza, kuzongerera ubumenyi hagamijwe gukomeza ubudahangarwa mu guhangana n’biza kandi nta gusubira inyuma

    Minisitiri Kayisire avuga kandi ko mu gihe ibiza byaba byabaye igihugu cyiteguye kuba cyatanga ubutabazi ku baba bagizweho ingaruka n'ibyo biza haba mu kubafasha gusubiranya ibyangiritse n'ubundi bufasha.

    Ati 'Igihugu gihora cyiteguye, inzego zirubatse neza, zidufasha mu gusubiranya iyo hari ibyangiritse n'ibindi bikorwaremezo. Icyo tubona muri ibyo byose bikomeye mu buryo burambye, ni ugukumira, duca imirwanyasuri, dutera ibiti ku nkengero z'imigezi n'ibindi.'

    MINEMA igaragaza ko ibiza bihitana abantu nibura 90% biba bishobora kwirindwa mu gihe abaturage n'inzego zitandukanye baba bafatanyije kubikumira.

    Ibiza, umutwaro uremereye ku gihugu

    Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, imvura nyinshi yaraguye ihitana abantu umunani bo mu muryango umwe wari utuye mu Kagari ka Rumbi mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke.

    Kugira ngo wumve uburemere bwabyo, ni uko muri iryo joro rimwe, MINEMA yabaruye abantu bagera kuri 72 bishwe n'ibiza hirya no hino mu gihugu. Bose bari bishwe n'inzu zabasenyukiyeho, inkangu n'imyuzure. Ni ibiza byose byari byatewe n'imvura.

    Raporo ya MINEMA igaragaza ko imvura nyinshi yaguye mu 2020 yateje ibiza bitandukanye hirya hino mu gihugu byahitanye abantu 298 bikomeretsa abasaga 400.

    Iyi mibare IGIHE yahawe n'ubuyobozi bwa MINEMA igaragaza ko inzu z'abaturage zisaga 12,000 zasenyutse, abatari bake bacumbikirwa mu nsengero, mu mashuri, mu baturanyi naho abandi bakodesherezwa na Leta.

    Leta y'u Rwanda ibinyujije muri MINEMA ku bufatanye n'Uturere twose tw'igihugu yafashije abari bahuye n'ibi biza kongera kubona icumbi.

    Ingengo y'imari ingana na miliyari 8Frw, yakoreshejwe mu kubaka no gusana inzu 12, 659 no kugura ibibanza 1608 ku batari bafite ubushobozi bwo kubyibonera ahakwiye guturwa.

    MINEMA itangaza ko ibarura iherutse gukorera mu turere twose ryagaragaje ko inzu zisaga 6437 zikeneye gufashwa mu buryo bwihuse by'umwihariko mu mpeshyi kugira ngo imvura izongere kugwa barimutse ahateza akaga.

    Muri rusange, hafi buri mwaka by'umwihariko mu bihe by'imvura, ibiza biteza ibihombo bitandukanye birimo n'isenyuka ry'inzu z'abaturage.

    Inzego z’umutekano nazo zagaragaye nk’izafasha mu gutabara abahuye n’ibiza

    Inzego zitandukanye zagaragaje uko zakwitwara mu gihe haba habayeho ibiza bikomeye mu gihugu

    Inzego z’ibanze zahuguwe ku buryo bwo gutabara abahuye n’ibiza

    Aya mahugurwa yatangiriye mu Burasirazuba, hari gahunda yo kuyageza no mu bindi bice by’igihugu

    Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika umwitozongiro

    Ikarita igaragaza ahantu abaturage bashobora kwimurirwa mu gihe baba basenyewe n’ibiza

    Ikarita igaragaza uko byaba bimeze i Bugesera imvura nyinshi yateje imyuzure igatwara amazu y’abaturage ndetse n’imyaka irimo umuceri wo mu gishanga cya Mwogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hakozwe-umwitozo-werekana-uko-inzego-zatabara-abagizweho-ingaruka-n

  • Abanyeshuri bari mu biruhuko bateguriwe irushanwa ryo kugaragaza impano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango UMRI Foundation washinzwe n’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi, Jimmy Mulisa, kuri ubu akaba ari umutoza, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abanyeshuri-bari-mu-biruhuko-bateguriwe-irushanwa-ryo-kugaragaza-impano

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abayobozi batandukanye mu masengesho yo gusabira Igihugu azwi nka 'Young Leaders Prayer Breakfast’, yabaye kuri iki (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-amasengesho-yo-gusabira-igihugu

  • Sobanukirwa amateka ya 'Nyabingi’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    N’ubwo izina ryamamaye cyane ari Nyabingi ariko izina rye ry’Ikinyarwanda ni Nyabyinshi, bivuze umuntu ufite ubutunzi bwinshi, ni izina ryahawe umukobwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/sobanukirwa-amateka-ya-nyabingi

  • Amafoto:Ihere ijisho ibyaranze ibirori bya Bianca Fashion Hub byaranzwe n'imyambarire idasanzwe #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali aho byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo Hamissa Mobetto umunyamideli akaba n'umuhanzikazi ukomoka mu Gihugu cya Tanzania wari mu bayoboye akanama Nkemurampaka ndetse na Eddy Kenzo umuhanzi umaze kubaka izina muri Afurika ukomoka mu Gihugu cya Uganda.

    Abahanzi Nyarwanda barimo Alyn Sano, uri mu bagezweho mu Rwanda na Bwiza nibo basusurukije abitabiriye ibirori.

    Mu bindi byamamare byitabiriye ibi birori harimo umunyarwenya Arthur Nkusi, Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2022 ndetse n'abandi benshi biganjemo abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ihere-ijisho-ibyaranze-ibirori-bya-bianca-fashion-hub-byaranzwe-n

  • Umuhanzi Tevin Jermod Campbell yahishuye ko ari umwe mu baryamana bahuje igitsina #rwanda #RwOT

    Tevin yatangiye gukekwa n'abakurikiranira hafi umuziki we ko yaba akunda abagabo bagenzi be mu 1993 ubwo yasohoraga indirimbo yise 'Can We Talk' yaganishaga kuri iyo ngingo.

    Nubwo benshi babyibazagaho ariko ntabwo yigeze abyitangariza ku giti cye gusa mu ntangiriro z'uyu mwaka ku rukuta rwe rwa Twitter yanditseho amagambo avuga ngo Tevin ni [..] arenzaho ikirango kigaragaza umukororombya gikunda gukoreshwa n'abaryamana bahuje ibitsina.

    Ku wa 19 Kanama ubwo yatangaga ikiganiro kuri People Every Day Podcast yiyemereye ko akunda abagabo bagenzi be ndetse asobanura impamvu atigeze abitangaza mbere.

    Yagize ati 'Ntabwo nigeze nihishira cyangwa ngo nshake kuba uwo ntari we, ntabwo byari koroha kwerekana ko ukunda abagabo bagenzi bawe muri biriya bihe byashize.'

    Uyu muhanzi yakomeje avuga kandi ko anejejwe no kuba ubu abahanzi bagaragaje ko bakunda abo bahuje ibitsina batigeze bahabwa akato, bakaba barageze ku ntego zabo nka Frank Ocean na Lil Nas X.

    Tevin Jermod Campbell ni umuhanzi wamamaye mu kwandika no kuririmba ijyana ya R&B, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Always in My Heart, Ready, Goodbye, Standout n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-tevin-jermod-campbell-yahishuye-ko-ari-umwe-mu-baryamana-bahuje

  • Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo bizihije Umuganura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda batuye muri Repubulika Congo (Brazzaville), ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, bahuriye ku cyicaro cya Ambasade, bizihiza umunsi mukuru (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/abanyarwanda-batuye-muri-repubulika-ya-congo-bizihije-umuganura