
Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-ishobora-kudakomeza-shampiyona

Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-ishobora-kudakomeza-shampiyona
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Carlos Alos Ferrer yamaze guhitamo 11 agomba kwitabaza imbere ya Ethiopia mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.
Uyu mukino ukaba ugiye kubera muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa aho Ethiopia yahisemo kwakirira u Rwanda, uraba kuri uyu wa Gatanu saa 15h.
Umukino wo kwishyura ukaba uzabera mu Rwanda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki ya 3 Nzeri 2022.
Mu bakinnyi umutoza yahisemo kubanza mu kibiga ntabarimo Niyonzima Olivier Seif, umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibiga hagati.
Abakinnyi umutoza Carlos yahise kubanzamo
Amavubi: Ntwari Fiacre, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Bishira Latif, Ndayishimiye Thierry, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Haruna Niyonzima, Niyibizi Ramadhan na Iradukunda Jean Bertrand
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-ntari-muri-11-amavubi-agiye-kwitabaza-imbere-ya-ethiopia
Uyu mukecuru wasuwe na Perezida Paul Kagame mu rugo iwe, yakunze kuramutsa umukuru w’u Rwanda mu ruzinduko yagiye agirira mu Ntara y’Amajyepfo.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ine rwo gusura abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yasuye uyu mukecuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022.
Umukuru w’u Rwanda yakiriwe mu rugo na Rachel Nyiramandwa, bararamukanya ubundi baraganira.
Muri Gashyantare 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri aka Karere ka Nyamagabe, nab wo yari yabonanye na Rachel Nyiramandwa wari waje hamwe n’abaturage kwakira umukuru w’Igihugu cyabo.
Icyo gihe ubwo Perezida Kagame yari agiye gutaha, yabanje kuramukanya n’uyu muturage wahise amwegera atangira kumushimira.
Icyo gihe Nyiramandwa yabwiye Perezida Kagame ko inka ebyiri yamuhaye, imwe yaje gupfa ko icyo gihe yari asigaye anyway amata ayaguze.
Perezida Kagame yahise amubwira ati 'Nzaguha ifite amata.' Umukecuru ahita yongera gushimira Perezida Kagame ati 'Urakoze cyane Imana izagufasheâ¦'
Umukuru w’u Rwanda yamusuye uyu munsi mu rugo iwe aho amaze kugira imyaka 110. Nyiramandwa ubu aranywa amata ndetse yanabwiye Umukuru w’u Rwanda ko uretse kuba Inka ze zimuha amata yo kunywa, abasha no gukamira abaturanyi be.
Nyiramandwa wakunze gushimangira ko akunda Perezida Paul Kagame, no muri 2010 bari bahuye na bwo bararamukanya ubwo umukuru w’u Rwanda yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse bongera kuramukanya muri 2017 ubwo na bwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza.



Inkuru mbi y’uko Nkusi Thomas wamenyekanye mu gusobanura filime azikura mu rurimi rw’amahanga azishyira mu Kinyarwanda nka Yanga yitabye Imana, yamanyekanye mu gitondo cyo ku wa 17 Kanama 2022.
Uyu mugabo akaba yaraguye muri Afurika y’Epfo aho yari yashyiriye abana nyina kuko ari ho akorera, yaje kurwarirayo araremba aza kwitaba Imana azize uburwayi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 ari bwo abamurwaje ndetse n’abandi banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bazakora umuhango wo kumusezeraho, bikazabera mu Mujyi wa Johannesburg.
Umubiri we ukaba uzahita uzanwa mu Rwanda aho uzagera i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 saa 7h ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 ari bwo hazaba umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura.

Tips to Improve Wi-Fi Connectivity for Streaming and Gaming in [â¦]
The post Tips to Improve Wi-Fi Connectivity for Streaming and Gaming appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/tips-improve-wi-fi-connectivity-streaming-gaming/

Ni imikino izaba ibayeho bwa mbere ikaba iri gutegurwa na Federation Internationale de Football Veterans (FIFVE). Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), FIFVE na Minisiteri ya siporo berekanye aho imyiteguro y’iyi mikino igeze.
Irushanwa rizaba riteye gute?Â
Iri rushanwa rizaba ririmo ibice 2 igice cya mbere cy’irushanwa, ndetse n’igice y’ihuriro kizabamo n’unwotange. Hazitabira amakipe 8 azaba afite abakinnyi bagera ku 150 harimo 40 b’abenegihugu, hakazakimwa imikino 20.

“N’iby’umugisha kwakira iri rushanwa nk’u Rwanda kuko tuzungukiramo byinshi” Shema Maboko Didier umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo aganira n’itangazamakuru. “iri rushanwa rizafasha igihugu kuzamura ubukungu kandi rizongera imibereho y’abaturage binyuze mu bazaryitabira. Igihugu cyacu kizarushaho kumenyekana ndetse urubyuruko rwigire ku bakinnyi bazaba bitabiriye.”Â
Shema Maboko Didier wari uhagarariye Minisiteri ya siporoÂ
Ki mwe mu bikorwa bigomba kubimburira ibindi ni abavetera bagera kuri 6 bagomba kuza mu Rwanda mu Kwakira hagati ya tariki 12 na 14. Abo bakinnyi b’abavetera ni; Laura Stéphanie Georges, Khalilou Fadiga, Anthony Baffoe, Gatete Jimmy, Patrick Mboma na Roger Milla.
Marcel Matiku wari uhagarariye FERWAFA yatangaje ko iri rushanwa biteguye ko rizazana impinduka mu mupira w’u Rwanda. Yagize ati ” iri rushanwa twiteze ko rizazana impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ubwo twagiranaga amasezerano n’iyi federasiyo, twasanzwe harimo byinshi tuzunguka kubera abanyabigwi tuzakira. Iyo ufite umuntu ureberaho mu buzima busanzwe biragufasha kuko uba uziko yageze kuri byinshi kubera gukora.”
Marcel Matiku Perezida wungirije wa FERWAFAÂ
Iyi mikino y’igikombe cy’Isi mu bavetera izaba igamije kuzamurira ubushobozi amakipe y’abavetera, gushishikariza abanyarwanda baba hanze kwitabira iyi mikino, kuzamura umubano mu itangazamakuru, ubucuruzi n’imyubakire, ndetse no gushyigikira Visit Rwanda.
Itangazamakuru ryari ryabucyereyeÂ

Herekanwe abakanyujijeho batandukanye bazaza mu Rwanda mu Kwakira uyu mwaka