Category: Uncategorized

  • Aimable Twahirwa yavuze uko Buravan yamugishi… – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, nyuma y'umuhango wo gushyingura Buravan mu irimbi rya Rusororo.

    Buravan yaherekejwe n'abantu amagana barimo inshuti ze, abahanzi, umuryango we, abanyamadini, aba ambasaderi n'abandi.

    Twahirwa yavuze ko bitoroshye kugira icyo uvuga mu muhango nk'uyu, ariko ijambo ryiza ni ukubwira buri wese gukomera mu bihe nk'ibi bitorohera umutima kubyakira.

    Yisunze amwe mu magambo yavuzwe n'umubyeyi wa Buravan, Michael Burabyo yavugiye mu mugoroba wo gusezera Buravan wabereye muri Camp Kigali, Twahirwa yashimangiye ko Buravan ari umunyamuziki wabayeho ubuzima butamenywa na buri wese.

    Avuga ko kuba abantu ibihumbi n'ibihumbi bahuriye mu muhango wo kumuhekereza, bigaragaza ibikorwa byamuranze no kugisha inama.

    Twahirwa yavuze ko nka Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ari abahamya b'uko 'Buravan yari ahagaze neza mu ndangagaciro twigisha buri munsi'.

    Yungamo ati 'Impamvu mubona twicaye hano twese, impamvu mubona igihugu cyose cyahagaze, ni umuhanzi w'imyaka 27.'

    Uyu muyobozi yavuze ko yasubije amaso inyuma, yongera kujya muri telefoni ye areba neza ubutumwa yandikiranaga na Buravan bifashishije urubuga rwa Whatsapp.

    Yatanze urugero avuga ko muri Gashyantare 2021, yakiriye telefoni ya Buravan amusaba kumuha umwanya bakaganira, bemeranya isaha hanyuma bahurira kuri Milles Collines mu Mujyi wa Kigali.

    Twahirwa yavuze ko buri wese yatungurwa no kumva icyo Buravan yamushakiraga, ku buryo n'uyu munsi iyo abitekerejeho bimurenga.

    Yavuze ko abahanzi bose baramutse bagenjeje nka Buravan nta muntu wakongera kugira icyo abashinja.

    Yakomeje avuga ko mbere y'uko ahura na Buravan yari yamwandikiye amubaza niba yabonye 'Dread' yashyizeho, amubaza niba ntacyo bitwaye.

    Ati 'Yabanje (yarabanje) aranyandikira ngo 'dread' zanjye wazibonye? Urazivugaho iki? Kandi ntumbeshye duhure tuganire. Tujya kuri Milles Collines kuganira nk'umuhanzi ufite 'dread'.'

    'Ni ukuvuga ngo yavuze (yaravuze) ati Bwana Muyobozi w'umuco ninkora 'dread' bikagaragara nabi, reka mbanze mbaze…ndamubwira nti urasa neza bitarabaho. Ashyiraho 'dread' yumva atababaje igihugu. Mwumve icyo kintu… Niko byagenze.'

    Twahirwa yavuze ko Buravan yamenye gukora inganzo avomye mu murage, avomye mu muco, agendera mu ndangagaciro z'umuco nyarwanda, kandi bimugira umuhanzi w'indashyikirwa mu muziki mu gihe cy'imyaka isatira umunani yari amaze mu muziki.

    Yavuze ko Buravan yari umuhanzi wemye, umusore mwiza wumutse, byamufashije kuzenguruka Isi yose. Ndetse ko ubwo yegukanaga Prix Découvertes RFI 2018, abantu bose yagiye amuhuza nabo bacyeje ubuhange bwe n'imibanire ye n'abandi.

    Twahirwa yasabye abahanzi bagenzi be gukora bakurikije indangagaciro z'u Rwanda, nk'uko Buravan yabigenje.

    Ati 'Bahanzi ushobora gukora wambaye neza, ushobora kuba uri ku mbuga nkoranyambaga zose zishoboka, ushobora kuba abantu bakureba benshi ariko icyo uri cyose mukore mukurikije indangagaciro z'u Rwanda nk'uko Buravan yabikoze. Ndabibasabye, ndabinginze, mukore nka Buravan.'

    Yavuze ko Buravan w'imyaka 27 y'amavuko asize indirimbo zubakiye ku muco, wabibona mu butumwa yanyujije mu ndirimbo ze, uburyo yakoraga amashusho y'indirimbo n'ibindi bitandukanye, asaba abahanzi kumwigiraho mu rugendo rwe rw'umuziki. 

    Kanda hano urebe amafoto 

    Aimable Twahirwa yavuze ko Buravan yanze gutatira indangagaciro z'u Rwanda, amubaza niba gusuka 'dread' ari ukwica umuco


    Mu rusengero rwa EAR Remera niho habereye amasengesho yo gusabira Buravan 

    Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma umuririmbyi Buravan 

    Umuhanzi Juno Kizigenza 

    Amagana y’abantu barimo abahanzi, abanyapolitiki, abakinnyi ba filime, inshuti ze n’abandi baramuherekeje


    Umuhanzi Andy Bumuntu n’umuraperikazi Ciney 

    Ange Tricia Niyonshuti [Umugore wa Tom Close] na Butera Knowless [Umugore wa Ishimwe Karake Clement]


    Umuryango we wagarutse ku buzima bwe, ubumuntu bwamurenze, ubusabane n’ibindi 

    Umuhazi Nel Ngabo ari kumwe na Igor Mabano uri imbere ye 

    Junior Giti uzwi mu basobanura filime mu Rwanda 

    Ababyeyi ba Buravan bamusezeyeho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120316/aimable-twahirwa-yavuze-uko-buravan-yamugishije-inama-yo-gusuka-dread-120316.html

  • Tuyishimire yegukaye miliyoni 2.4 Frw muri Inzozi Lotto – #rwanda #RwOT

    Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na Carousel Ltd, ukaba ufitemo imikino y'amahirwe itandukanye nka Quick lotto, Jackpot, Quick10 n'uwitwa Igitego Lotto.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo uwitwa Tuyishimire Elisa yakiriye inkuru nziza imubwira ko yatsinze nyuma yo kugura amatike arindwi ahwanye n'igihumbi 400Frw.

    Ati 'Nari naguze amatike arindwi ahwanye 1400Frw kuko naguraga itike ya Igitego Lotto kandi imwe igura 200Frw, hanyuma ejo bambwira ko natsindiye miliyoni 2,455,186Frw.”

    Tuyishimire akomeza avuga ko ayo mafaraga agiye kumufasha kwagura umushinga we w'ubworozi bw'inzuki no kuwukora kinyamwuga.

    Ati 'Mfite umushinga wo korora inzuki ariko kuba ngize amahirwe yo gutsindira aya mafaranga, ngiye kubikora kinyamwuga kandi ndashimira Inzozi lotto kuko iyo itabaho sinari buyabone.”

    Umukino wa IGITEGO LOTTO uwukina akanda *240# akawuhitamo. Agomba kuba afite byibura amafaranga 200 Frw kuri Mobile Money.

    Gukina uyu mukino uhitamo imibare ibiri gusa indi ine ukayihabwa na système kuko imibare isabwa kugira ngo utsinde igomba kuzura itandatu. Uwatsinze ahamagarwa kuri uwo munsi saa kumi n'imwe z'umugoroba.

    Abashaka gukina imikino ya inzozi lotto bakanda *240# cyangwa bagasura urubuga rwabo kuri www.inzozilotto.rw cyangwa bakegera abakozi ba inzozi lotto bari hirya no hino mu gihugu.

    Tuyishimire yatsinze nyuma yo gukina umukino ‘Igitego Lotto’

    Tuyishimire yiyemeje gukoresha amafaranga yahawe mu kwagura umushinga we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuyishimire-yegukaye-miliyoni-2-4-frw-muri-inzozi-lotto

  • FC Barcelona yisanze hamwe na Bayern Munich muri Champions League [AMATSINDA] #rwanda #RwOT

    Habaye Tombola y'amatsinda y'irushanwa rya UEFA Champions League yarangiye aho amakipe yose yitwaye neza ku mugabane w'I Burayi azesurana guhera kuwa 06 z'Ukwezi gutaha.

    Muri iyi tombola,yabaye kuri uyu wa Kane,itsinda C niryo rikomeye kurusha ayandi kuko ryahuriyemo Bayern Munich, Fc Barcelona, Inter Milan na Viktoria Plzen.

    Uko amatsinda apanze:

    Itsinda rya A: Ajax Amsterdam, Liverpool, Napoli, na Rangers.

    Itsinda rya B: FC Porto, Atletico Madrid, Bayer Leverkusen na Club Brugge.

    Itsinda rya C : Bayern Munich, Fc Barcelona, Inter Milan na Viktoria Plzen.

    Itsinda rya D:Eintracht Frankfurt, Tottenham, Sporting CP na Marseille.

    Itsinda rya Gatanu E : AC Milan, Chelsea, RB Salzburg na Dinamo Zagreb.

    Itsinda F: Real Madrid,RB Leipzig, Shakhtar Donetsk, Celtic

    Itsinda rya G: Manchester City,Sevilla, Dortmund na FC Copenhagen.

    Itsinda rya H: Paris Saint Germain, Juventus, Benfica na Maccabi Haifa.

    Imikino ya mbere mu matsinda izaba tariki 6 na 7 Nzeri 2022.

    Imikino itegerejwe na benshi mu matsinda ni izahuza Bayern Munich v Barcelona na Paris Saint Germain v Juventus.

    Umukino wa nyuma uzabera kuri Ataturk Olympic Stadium i Istanbul, muri Turkey, tariki ya 10/6/2023.

    Nyuma yo gutombora amatsinda,Karim Benzema yahembwe nk'umukinnyi mwiza wa UEFA 2021-2022.Umutoza mwiza yabaye Carlo Ancelotti.

    Karim Benzema yabigezeho nyuma yo gutwara Champions League umwaka ushize akayobora abatsinze ibitego byinshi muri iryo rushanwa na 15.

    Uko amakipe apanze:

    Karim Benzema yabaye umukinnyi w'umwaka wa UEFA:

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lewandowski-agiye-guhita-ahura-na-bayern-munich-muri-champions-league-amatsinda

  • Uko gahunda iteye yo gusezera kuri Yanga uher… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022 muri Afurika y’Epfo aho Yanga yari amaze igihe abarizwa, hazaba umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe.

    Ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, umubiri we uzagezwa ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo ahagana saa moya za mugitondo, wakirwe n’abo mu muryango we n’abandi.

    Ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, i Ntarama mu Murenge wa Nyamatara, inshuti ze, abavandimwe be, umuryango we n’abandi bazahurira mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe.

    Umuryango we uvuga ko ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, ari bwo Yanga azashyingurwa.

    Yanga yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bw’umwijima, aho yari arwariye muri Afurika y’Epfo.

    Uyu mugabo yamamaye mu gusobanura filimi zari zigezweho hagati y'umwaka wa 2000 kugera muri 2013, umwuga we umuhesha amafaranga menshi. Yamaze imyaka 10 akora aka kazi.

    Ku wa 20 Gicurasi 2020, Yanga yabwiye Isimbi TV urugendo rwo gukizwa, nyuma y'uko Imana imugiriye ubuntu.

    Yavuze ukuntu Imana yamusimbukije urupfu ubwo yari arwaye kanseri iri ku kigero cya nyuma, agomba kubagwa bakamukuramo igifu-Imana ikaza kumwiyereka agakira.

    Ni ikiganiro cyarebwe n'umubare munini ahanini bitewe n'inzira y'inzitane uyu mugabo wubatse yanyuzemo, yaratangiye no gutakaza icyizere cy'ubuzima.

    Yavuze ko yivurije mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda no mu mahanga, hose avugwa n'abaganga bakomeye rimwe na rimwe bakamubwira ko bishobora kuzarangira nabi.

    Muri iki kiganiro, avuga ko yashyize imbere isengesho Imana iza kumwiyereka ayishikamaho, atangira kwamamaza ingoma y'Imana kuva icyo gihe.

    Ubuzima yanyuzemo ahanganye na kanseri bwavuyemo indirimbo 'Garukira Uwiteka', umuhanzi Naason yasohoye ku wa Kabiri tariki 04 Kanama 2020. 

    Umuryango wa Yanga wagaragaje gahunda yo kumuherekeza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120318/uko-gahunda-iteye-yo-gusezera-kuri-yanga-uherutse-kwitaba-imana-120318.html

  • FC Barcelona yisanze mu bigugu, Totenham ijya… – #rwanda #RwOT

    Hari hateraniye abayobozi batandukanye b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi UEFA bayobowe na Alexander Caferin, mu gihe kandi hari abahagarariye amakipe 32 yatsindiye guhagararira ibihugu 15 muri Champions League.

    Ibihugu by’ u Bwongereza, u Budage, u Butaliyani na Espagne bihagarariwe n’amakipe 4 buri kimwe, Portugal ihagarariwe n’amakipe 3, u Bufaransa bugahagararirwa n’amakipe 2, mu gihe hari ibihugu 9 bihagarariwe n’ikipe imwe kuri imwe, ari byo; U Buholandi, Autriche, Scotland, Ukraine, U Bubiligi, Repubulika ya Checz, Denmark, Croatia na Israel.

    Amakipe 32 agiye gutangira imikino ya UEFA Champions League arimo atandatu yabanje guca mu majonjora, ari yo; Maccabi Haifa yo muri Israel, Rangers yo muri Scotland, Viktoria Plzen yo muri Checz, Copenhagen yo muri Denmark, Benfica yo muri Portugal na Dynamo Zagreb yo muri Croatia.

    Mu matsinda yatombowe, iriganirwaho cyane kubera amakipe y’ibigugu aririmo ni irya gatatu ‘C’ ryahuriyemo Bayern Munich yo mu Budage, FC Barcelona yo mu Bwongereza, Inter Milan yo mu Butaliyani na Viktoria Plzen yo muri Repubulika ya Checz.

    Uretse Viktoria Plzen yonyine, andi makipe ahuriye muri iri tsinda yose yatwaye igikombe cya UEFA Champions League, nibura kimwe kuva mu myaka 12 ishize.

    Ni mu gihe kandi hari itsinda ‘D’ benshi bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko ryoroshye, ririmo Totenham yo mu Bwongereza, Sporting Cp yo muri Portugal, Marseille yo mu Bufaransa na Eintracht Frankfurt yo mu Budage.

    Amakipe ahuriye muri iri tsinda nta byinshi azi ku gikombe cya UEFA Champions League, kuko iheruka kugitwara ari Marseille mu 1993, mu gihe Totenham yo itaragikozaho intoki na rimwe.

    Uko amakipe ari mu matsinda

    Mu mikino y’amatsinda aho amakipe 32 agabanyije mu matsinda 8, bazatangira gukina ku ya 6 Nzeri, mu gihe imikino ya nyuma yo muri iki cyiciro izaba ku ya 2 Ugushyingo 2022 mbere y’uko haba tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8, ku ya 7 Ugushyingo 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120317/fc-barcelona-yisanze-mu-bigugu-totenham-ijya-ahoroshye-uko-tombola-ya-uefa-champions-leagu-120317.html

  • RIB irashakisha Ngabo na Gahamanyi kubera ibyaha bakekwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rurashakisha uwitwa Ngabo Felix bakunze kwita Bagabo, ukekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi na (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rib-irashakisha-ngabo-kubera-icyaha-akekwaho

  • Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali muri gahunda yo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze baconga ruhago.

    Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi (Féderation Internationale de Football Vétéran [FIFVE]) ryasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago “Veteran Club World Championship”.

    Biteganyijwe ko iki gikombe kizabera mu Rwanda umwaka utaha wa 2024 muri Nyakanga.

    Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza iki gikombe, tariki ya 12-14 Ukwakira 2022 mu Rwanda hazaba hateraniye ibihangange byakanyujijeho muri ruhago.

    Muri ibyo bihangange harimo na rutahizamu wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu Amavubi, benshi bitaga Imana y’ibitego, Jimmy Gatete.

    Uyu umukinnyi wafashije Amavubi kwitabira igikombe cy’Afurika cya 2004 kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye, benshi bamwibukira ku gitego yatsinze Ghana cyahise kinahesha u Rwanda itike.

    Nyuma yo gusoza umupira w’amaguru, uyu mukinnyi ibijyanye na ruhago ntiyakunze kubigaragaramo cyane aho ubu yinjiye mu bikorwa by’ubucuruzi, yibera muri Amerika.

    Abandi bakanyujijeho bazaba bahari ni abanya-Cameroun Roger Milla na Patrick Mboma, umufaransakazi Laura Georges, umunya-Senegal Khalilou Fadiga ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe.

    Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-gatete-ategerejwe-i-kigali

  • RFL irateganya gukoresha 'Robot’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), buravuga ko buteganya kuzajya bukoresha za (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rfl-irateganya-gukoresha-robot

  • Ibicuruzwa byo muri Uganda byongeye kuboneka ku masoko yo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umwe mu bacuruzi bakorera mu mugi wa kigali waganiriye numunyamakuru wa Radiiotv10 yagize ati 'Twarabyishimiye kuko twari tumaze igihe hari byinshi tutabona, bimwe na bimwe byamaze kuza ariko hari n'ibyo tutaratangira kubona.'

    Bimwe mu bicuruzwa byatangiye kuboneka, birimo amavuta yo kwisiga azwi nka Movit, isabune y'ifu yo kumesesha ndetse n'amavuta yo guteka na kawunga.

    Bavuga ko kuba ibi bicuruzwa byaratangiye kuza, bizeye ko bizanagira uruhare mu kumanura ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira, gusa bakavuga ko hanozwa inzira zose zatuma ibi bicuruzwa biza ku bwinshi kuko n'ibyaje byari bicye ndetse bigahita bishira ku babiranguye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/ibicuruzwa-byo-muri-uganda-byongeye-kuboneka-ku-masoko-yo-mu-rwanda