Category: Uncategorized

  • Afurika y'Epfo:Basezeye bwa nyuma ku murambo wa Yanga #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo muri Africa y'Epfo asezeye bwa nyuma kuri Nkusi Thomas wamamaye nka 'Yanga' mbere y'uko azanwa mu Rwanda.

    Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Johannesburg witabiriwe n'abantu batandukanye barimo inshuti ze zo muri Africa y'Epfo, abasanzwe bakorana n'umugore wa Yanga aho muri Africa y'Epfo dore ko ariho we atuye n'abana ndetse n'abandi Banyarwanda batandukanye baba muri iki gihugu.

    Kuri gahunda yatangajwe n'umuryango w'uyu mugabo witabye Imana azize uburwayi, nyuma yo kumusezeraho aha yapfiriye umubiri we urahita wohererezwa i Kigali ukazahagera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022.

    Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti n'umuryango we bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe uzabera mu Bugesera aho yari atuye.

    Kuwa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Yanga azashyingurwa mu cyubahiro.

    Yanga witabye Imana ku myaka 42 y'amavuko, yari yaragiye muri Afurika y'Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n'uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 17 Kanama 2022.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/afurika-y-epfo-yanga-yasezeweho-bwa-nyuma-mbere-yo-kuzanwa-mu-rwanda

  • Bwa mbere umunyarwanda yagaragaye muri Filime ya Hollywood y'imirwano #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Janvier Katabarwa yaciye agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wambere ugaragaye muri film ya Hollywood y'imirwano (Action Movie) kandi ari mubakinnyi filme ishingiyeho (Main actors).

    Uyu musore wavukiye mu Rwanda mu ntara y'amajyepfo aho yigiye n'amwe mu mashuri ye yagaragaye muri filme nshya yitwa “Bullet Proof” aho yakinnyemo “The Frenchman” ikaba yarateguwe n'imwe muri company zikomeye ku isi mugukora films yitwa 'Lionsgate'.

    Iyi film nshya yitwa “Bullet Proof” yakorewe muri Lionsgate(Imwe muri company zikomeye ku isi mugukora films)

    Muri iyi film umunyarwanda Janvier Katabarwa akinana nibihangage muri cinema ku isi nka Vinnie Jones, Lena Lecompte, James Clayton nabandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-umunyarwanda-yagaragaye-muri-filime-ya-hollywood-y-imirwano

  • Imvura nke iratangirana n’impera z’uku kwezi kandi hazashyuha cyane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje iteganyagihe ry’imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza 2022), ryerekana ko ikirere kizashyuha cyane (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imvura-nke-iratangirana-n-impera-z-uku-kwezi-kandi-hazashyuha-cyane

  • Umubyeyi yatawe muri yombi azira ko umuhungu we muto yatwaye imodoka akajya ku ishuri #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu w'imyaka icyenda wambaye umwenda w'ishuri yahagaritswe na polisi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya, ubwo yari atwaye imodoka yerekeza ku ishuri ari kumwe na se wari wicaye mu mwanya w'imbere w'umugenzi.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa 'saloon' yahagaritswe mbere yuko yinjira ku ishuri ritari irya leta ry'i Athi River, mu gace ko mu nkengero ya Nairobi.

    Hari nyuma yuko polisi yirukankanye iyo modoka ubwo uwo muhungu yayongereraga umuvuduko, amaze gusabwa guhagarara.

    Mushiki we muto kuri we, yasanzwe yicaye mu ntebe y'inyuma muri iyo modoka, na we yambaye umwenda w'ishuri.

    Mu mategeko ya Kenya, abantu bafite munsi y'imyaka 18 ntibemerewe gutwara imodoka.

    Amakuru avuga ko uwo muhungu yari arimo kugenda ku muvuduko mwinshi mu muhanda munini wa Nairobi-Mombasa, umwe mu yigendamo imodoka nyinshi.

    Se w'uwo muhungu yatawe muri yombi nyuma y'ibyo byabaye ku wa gatatu, ariko abo bana babiri nyuma bajyanwe ku ishuri batwawe mu modoka ya polisi, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru the Daily Nation cyo muri Kenya.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, polisi yagize iti: 'Iki gikorwa, kitari icyo kudashyira mu gaciro gusa ahubwo kirenga no ku mategeko yo kugenda mu muhanda, cyashyize mu byago bikomeye umwana n'abandi bakoresha umuhanda'.

    Polisi yavuze ko se w'abo bana azagezwa mu rukiko.

    Yongeyeho iti: 'Ucyekwa yanarenze ku mategeko arengera abana aha inshingano ababyeyi yo kurinda abana icyabagirira nabi n'icyabateza ibyago'.

    @BBC

    The post Umubyeyi yatawe muri yombi azira ko umuhungu we muto yatwaye imodoka akajya ku ishuri appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/26/umubyeyi-yatawe-muri-yombi-azira-ko-umuhungu-we-muto-yatwaye-imodoka-akajya-ku-ishuri/

  • Amavubi yaguye miswi na Wallia Ibex ya Ethiop… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’ u Rwanda yaserukiye kuri Stade ya Benjamin Mkapa i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho yakiriwe na Ethiopia idakinira iwayo kubera kutagira stade yemewe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa.

    Mu mukino watangiye i Saa Cyenda (15:00) ku isaha y’i Kigali, Amavubi y’ u Rwanda yari yubatse ku buryo abasha kugarira nta nkomyi, bisa n’aho umutoza Carlos Ferrer yari agambiriye cyane kurinda izamu kurusha gusatira.

    Mu minota ya mbere y’umukino, Ethiopia yihariye umupira ku rwego rwo hejuru, aho ahanini wakinwaga n’abo hagati ba Wallia Ibex bayobowe na Git Kinean.

    Bishira Latif, Niyigena Clement na Ndayishimiye Thierry bari mu bwugarizi bw’ikipe y’ u Rwanda bakinaga bitonze ariko badahagarara kuko buri kanya basabwa gukiza izamu kandi badakora amakosa.

    Ruboneka Bosco agerageze gutambutsa umupira

    Ethiopia yabashije kwinjirana umupira mu rubuga rw’amahina inshuro nyinshi, ariko abasore b’Amavubi bahagarara neza kugeza igice cya mbere kirangiye hatabonetse uburyo bukanganye bw’igitego.

    Mu gice cya kabiri, Amavubi yongeje akagufu mu kibuga hagati, atangira guhana neza umupira, byanatumye Ethiopia igabanya igitutu ku izamu ry’ u Rwanda ndetse n’uburyo bwayo bwo kwinjira mu rubuga rw’amahina buragabanuka.

    Ku munota wa 55′ ikipe y’ u Rwanda yabonye uburyo bukomeye bw’igitego, ubwo umupira wari uvuya mu bakina hagati, usanga Muhozi Fred wawucunze neza, awuha Tuyisenge Jacques wateye ishoti rikomeye rikagarurwa n’igiti cy’izamu.

    Mu minota 30 ya nyuma y’umukino, amakipe yombi yasatiraga ku buryo bungana, nubwo Ethiopia yihariraga uburyo bwo kugumana umupira, nubwo bitigeze bitanga igitego na kimwe mu mukino.

    Umukino wo kwishyura uteganijwe ku ya 3 Nzeri, aho uzabera kuri Stade ya Huye mu majyepfo y’ u Rwanda, ukazasiga hamenyekanye ikipe izerekeza mu mikino ya nyuma ya CHAN2023 hagati ya Ethiopia n’ u Rwanda.

    Amavubi yabanje mu kibuga: Ntwari Fiacre (GK), Bishira Latif, Niyigena Clement, Ndayishimiye Thierry, Niyomugabo Claude, Serumogo Ally, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Haruna Niyonzima, Niyibizi Ramadhan na Iradukunda Bertrand

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120346/amavubi-yaguye-miswi-na-wallia-ibex-ya-ethiopia-120346.html

  • Yanga yasezeweho bwa nyuma muri Afurika y’Epfo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nkusi Thomas [Yanga] yasezeweho bwa nyuma n’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, ni mbere y’uko umubiri we uzanwa mu Rwanda.

    Yanga wamamaye mu gusobanura filime z’iri mu ndimi z’amahanga azishyira mu kinyarwanda, yitabye Imana tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara y’umwijima akaba yaraguye muri Afurika y’Epfo aho yari yashyiriye abana be gusura nyina kuko ari ho akorera.

    Mbere y’uko umubiri we uzanwa mu Rwanda akaba yasezeweho bwa nyuma uyu munsi n’abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Johannesburg.

    Biteganyijwe ko mu gitondo cy’ejo ku wa Gatandatu saa 7h ari bwo umubiri we uzagera mu Rwanda. Ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, inshuti n’umuryango wa Yanga bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe, uzabera mu Bugesera aho yari atuye. Azashyingurwa ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.

    Yanga yasezeweho bwa nyuma

    Bari baje kumusezeraho ari benshi

    Abana bari bifashe mapfubyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yanga-yasezeweho-bwa-nyuma-muri-afurika-y-epfo-amafoto

  • Amavubi yaguye miswi na Ethiopia #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yanganyije ubusa ku busa na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

    Uyu mukino wabereye kuri Uwanja wa Mkapa aho Ehiopia yakiriye u Rwanda, igice cya mbere Amavubi y’u Rwanda yarushijwe cyane ndetse ntabwo yigeze agera imbere y’izamu rya Ethiopia inshuro nyinshi uretse nk’umupira wo ku munota wa 34 Serumogo yahinduye mu rubuga rw’amahina ariko Bertrand akananirwa kuwufunga.

    Ethiopia yahererekanyaga neza cyane, yagerageje inshuro nyinshi kwinjira mu rubuga rw’amahina rw’u Rwanda ndetse ibigeraho ariko bagorwa cyane no kuba batsinda igitego mu izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

    Abakinnyi ba Ethiopia bakaba bahaye akazi gakomeye cyane ubwugarizi bw’u Rwanda ariko ku bwumvikane n’umunyezamu wa bo Fiacre, byagoye Ethiopia kuba yabona igitego.

    Muri iki gice, abasore bakinaga hagati mu kibuga h’u Rwanda cyane cyane Ruboneka Bosco baranzwe no gutakaza imipira myinshi kandi mu buryo butari ngombwa. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Ruboneka Bosco avamo aha umwanya Nishimwe Blaise.

    Amavubi yatangiye gukina bahererekanya neza ubona barimo kubonana ndetse batangira no gusatira cyane, byaje kuba byiza ubwo umutoza yazaga gushyiramo Jacques Tuyisenge na Muhozi Fred hakavamo Bertrand na Ramadhan ni nabwo yaje kubona amahirwe ariko Jacques Tuyisenge umupira awuteye akubita umutambiko w’izamu.

    Yaje no gukora izindi mpinduka, Zidane asimbura Mugisha Bonheur ni mu gihe Haruna Niyonzima yahaye umwanya Nshuti Dominique Savio.

    Amakipe yongerageje gutsinda igitego ariko biranga umukino urangira ari 0-0. Kugira ngo Amavubi abone itike ya CHAN, birasaba ko azatsindira Ethiopia mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2022.

    11 Amavubi yabanjemo

    Umukino warangiye ari ubusa ku busa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-ethiopia

  • Perezida Kagame yijeje guhangana n'abayobozi badakemura ibibazo by'abaturage vuba #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko agiye guhangana n'imikorere ya bamwe mu bayobozi bananirwa gukemura ibibazo by'abaturage bikaba ngombwa ko abaturage bamutegereza bakamugezaho ibyo bibazo.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022,nibwo Abaturage ba Nyamagabe bakiriye ku bwinshi Nyakubahwa Perezida Kagame, ku Kibuga cy'Umupira cya Nyagisenyi.

    Perezida Kagame yavuze ko agiye guhangana n'abayobozi bamarana ibibazo by'abaturage imyaka myinshi kandi bafite ubushobozi bwo kubikemura,bikarangira ariwe biregewe kandi babifitiye ubushobozi.

    Yagize ati 'Buri kintu cyose cya ngombwa ,gikenewe cyihutirwa icyashoboraga gukorwa mu cyumweru kimwe cyangwa ukwezi kigakorwa mu myaka 3.Iyo mikorere ntabwo ariyo.

    Kuba ufite ikibazo ukacyicarana ntugire icyo ugikorera ahubwo ugahora ukivuga,ndaza kubisubiramo,ndaza kubaza abayobozi bari hano.Kujya bategereza naje hano bakambwira urutonde rw'ibibazo kandi bimwe banafitiye ubushobozi n'ibyangombwa bigakemuka,ntabwo mbyumva.Ukamubaza uti habuze iki? ati tugiye kubikora.Ubwo n'ukuvuga ngo nta cyabaye mu by'ukuri,nta cyabuze kuko gihari yakivuga.

    Utakaje imyaka 5,utaye igihe cy'imyaka 5 ariko urambwira ubu ngo ngiye kubikora …kandi nibigenda bigaruka, ukabaza ngo habuze iki,hakabura ugusobanurira icyabuze.Iyo adashoboye kubisobanura aba nta cyabuze ahubwo niwe uba wabuze kuko niwe wagombaga kubikora.Iyo mikorere ntabwo ariyo njye numva twasezeranye,..ibishoboka bibuzwa niki gukorwa?.”

    Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy'uruganda rw'Ingano aho yasabye Meya wa Nyamagabe, Niyomwungeri Ildrebrand, ko yatanga ubusobanuro.

    Meya yavuze ko rwubatswe mu 1990, rutangira rukorera mu Murenge wa Gatare. Mu 2004 ngo rwaje kugurwa n'uwikorera, arwimurira mu Murenge wa Tare ku muhanda ugana i Rusizi.

    Perezida Kagame yavuze ko atumva uburyo abikorera bahura n'ikibazo, ariko n'abaturage bahinga bagahura n'ikibazo cyo kubona aho umusaruro wabo ujya.

    Yavuze ko leta yari ikwiriye gufatanya n'uwo wikorera, ikamugira inama, hatekerezwa aho abaturage bahinga ingano umusaruro wabo uzajya.

    Yagize ati “Ndifuza ko dukemura ikibazo cy'ubuyobozi butindana ibintu, ibibazo, n'ibifite ibisubizo ntibiboneke. Ibyo ndibwira ko turaza kubisubiramo, turebe ko ibishoboka byakorwa.'

    Ubwo umwe mu baturage ba Nyamagabe yabazaga ikibazo cye na bagenzi be bambuwe na Rwiyemezamirimo,yabajije abayobozi ati “Ubundi iyo urukiko rufashe icyemezo, hakurikiraho iki? Kuki bidakorwa? Ko bitagoranye, bibananiriza iki gukora ibyo mugomba gukora.”

    Perezida Kagame yasezeranyije abo muri Nyamagabe kurushaho kubagezaho ibikorwa by'iterambere birimo imihanda n'ibindi bitandukanye.

    Yagize ati “Aho tujya ni kure ugereranyije n'aho twifuza.Iyo ushaka kugera ku 100% ukaba uri kuri 40% ntabwo biba ari byiza, ndashaka ko tuzamuka tukarenga nka 50%.”

    Yabasezeranyije amazi meza kandi abegereye, ndetse hatirengagijwe muhora wa Kaduha -Gitwe.Ati “Guteza igihugu imbere ni uguteza ibice by'igihugu byose.
    Nyamagabe igomba kugira amajyambere nayo igasa n'ibindi bice by'igihugu.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yiyemeje-guhangana-n-abayobozi-badakora-inshingano-zabo