Category: Uncategorized

  • Mu marira menshi umumotari asabye ikintu gikomeye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Hirya no hino cyane mu mugi wa Kigali, hagiye humvikana abamotari binubira ibyo basabwa na leta kwishyura, bakavuga ko birenze kure ubushobozi bwabo.

    Aba bavuga ko isoko bariho ridahura n'ibyo basabwa kwishyura, bityo ko Leta ikwiye kubumva nabo bakabasha kwitungira imiryango nk'abandi Banyarwanda.

    Amariya y'abamotari ashobora guhanagurwa vuba, niba uruhare Perezida wa repuburika y'Urwanda Paulo Kagame yemeye rwihutishijwe.

    Ni nyuma y'uko umwe mu bamotari yahisemo kwibwirira umukuru w'Igihugu agahinda bamaranye iminsi,kagiye gakururira bamwe muri bagenzi be gukora igisa n'imyigaragambyo.

    Uwatanze ikirego yitwa Bizimana Pierre ukorera ikimotari mu karere ka ruhango, ari naho Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi.

    Yagize ati ' Nyakubahwa Perezida, abamotari twishyura asuranse ingana n'165000frw ,yiyongeraho indi misoro myinshi bakaw. Bituma batabasha kugira icyo basigarana mu Mufuka kuburyo batakibasha no gutunga imiryango yabo'

    N'ikibazo cyururukije imitima ya benshi cyane abakora umwuga wo gutwara moto bari bamaze igihe binubira ikiguzi gihanitse bakwa nk'umusoro.

    Bizimana Pierre yasabye Perezida Kagame Stade mu Karere ka Ruhango, maze Umukuru w'Igihugu amusubiza ko hazashakwa uburyo haboneka stade zajya zikoreshwa n'uturere twegeranye.

    Ku kibazo cy'abamotari, Bizimana yavuze ko hari ikibazo cy'ubwishingizi buhenze, ibyangombwa bindi ndetse n'imisoro ku buryo abantu badashobora gukora ngo babone inyungu.

    Perezida Kagame yamusubije ati 'Ndabyumva.'

    Umukuru w'Igihugu yasabye Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana, avuga ko hari inzego ziri kugikoraho ndetse ko mu mezi abiri kizaba cyakemutse.

    Perezida Kagame ati 'Nanjye ndagishyiramo imbaraga ku buryo kizaba cyakemutse.'

    Abamotari bavuze ko igiciro cy'ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka.

    Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bwageze mu bihumbi 200 Frw.

    Guhera ku itariki 7 Mutarama 2022, mu Mujyi wa Kigali ikoreshwa rya mubazi ni itegeko. Ni nyuma y'uko zageragejwe inshuro nyinshi ariko ntibitange umusaruro.

    Kimwe mu byo abamotari batishimira ni uko bakatwa amafaranga menshi ku rugendo, bakibaza impamvu iri koranabuhanga rigiye gukiza abandi bo bari mu gihombo.

    Perezida Kagame yijeje abaturage bo mu Karere ka Ruhango, ko ibikorwa bemerewe na Guverinoma bitaragendwaho, bitigeze byibagirana, ko ahagaragaye intege nke mu myaka ishize, hari gahunda yo kongera ingufu ku buryo bigerwaho iterambere rikihuta.

    Yabigarutseho ubwo yasuraga Akarere ka Ruhango, ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe mu Ntara y'Amajyepfo n'Iburengerazuba aho azasura utundi turere turimo Nyamagabe, Nyamasheke na Karongi.

    Perezida Kagame yaherukaga mu Karere ka Ruhango ku wa 14 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya gatatu imaze imyaka itanu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/mu-marira-menshi-umumotari-asabye-ikintu-gikomeye-perezida-kagame

  • Wa musazi Thomas Nahimana ngo 'kuvuga gusa' ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri youtube, wa mupadiri warumbiye Imana n'abantu, Thomas Nahimana, yivugiye ku mugaragaro ko ari umusazi, ndetse anashishikariza abasazi bagenzi be kwiyahura batera u Rwanda, ngo kuko bamaze imyaka babwejagura bikaba ntacyo byabagejejeho.

    Mu mvugo ye bwite, Nahimana yagize ati:' Ndasaba batayo y'abantu igihumbi basaze nkanjye, biyumva muri politiki yacu, guhaguruka  tukagaba igitero mu Rwanda, maze tugafata Kigali. Tumaze imyaka tubwejagura gusa ariko nta kintu na kimwe twagezeho. Ntituzemera ko amatora ataha aba mu mahoro. '

    Ibisazi bya Thomas Nahimana Abanyarwanda bari basanzwe babizi, ariko we ubwe yari atarerura ngo yivugire ku mugaragaro ko yazahajwe n'uburwayi bwo mu mutwe.  Kuba yifuza abantu 1.000 bo gutera u Rwanda bagafata Kigali, ni ikimenyetso gishimangira ko Nahimana atazi ibyo arimo. Ese ni hehe yumvise abasazi bagiye ku rugamba, rukabahira. Abo basazi be se bazaba barusha ibisazi ibihumbi n'ibihumbagiza bya Ex-FAR n'Interahamwe, batsinzwe ruhenu! 

    Zimwe mu ngero zerekana ko ibisazi bya Nahimana bimaze igihe, ni ukuntu yihanukiriye agahimba igihuha ngo Perezida wa Repubulika yitabye Imana. Kubera ko nta murwayi wo mu mutwe ugira ikimwaro, ntiyigeze ava ku izima yakomeje gukwiza ibihuha bye, atitaye ku kuba Perezida Kagame ahorana n'abaturage. 

    Nahimana Thomas yarihanukiriye ati'nshyizeho guverinoma ikorera mu buhungiro'. Erega ashyiraho inzererezi Jean Paul Ntagara ngo ni minisitiri w'intebe, yadukana n'izindi ndindagire ngo ni abaminisitiri. Erega bakanavugira ku maradiyo ngo ni abategetsi b'u Rwanda! Amenyo ni amabuye gusa.

    Kubwejagura ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga  nabyo koko  arabirambanye  nk'uko abyivugira, ariko icyiza ni uko yiyemerera ko we n'abandi babwejaguzi  bagenzi be ntacyo byabamariye, nta n'icyo bizigera bibamarira. Iri ni isomo ryiza ku bantu nka Gasana Anastase, Faustin Twagiramungu, Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, abo kwa Rusesabagina, abavuzanduru bo muri za FDU-Inkingi, Jambo Asbl, ARC-Urunana, RNC n'abandi bataye umutwe. Twizere ko ubwo babwiwe n'umusazi mugenzi wabo, Nahimana,  bumva neza ko ibyo barimo ari ibitabapfu.

    Icyo twashimira Thomas Nahimana ni uko yeruye akiyemerera ko ari umurwayi, kandi burya ujya gukira indwara arayirata. Kuba yiyemerera ko amaze imyaka abwejagura nabyo  ni ubutwari, kandi ubwo abonye ko ntacyo byamumariye, twizere ko agiye kubireka.

    Inama twagira Nahimana nk'uko tutahwemye kubimubwira, ni ukwibuka ko uRwanda rutera rudaterwa. Uretse ko bitanamworohera kubona 'batayo y'abasazi 1.000' biyahura ngo baje gufata Kigali, azabaze  n'abandi babigerageje urwo bahuye narwo. Niyegere inzobere mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe zimutabare, naho ibyo kwisukira Ingabo z'uRwanda abigumane mu nzozi atazigera akabya.

    The post Wa musazi Thomas Nahimana ngo 'kuvuga gusa' ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/wa-musazi-thomas-nahimana-ngo-kuvuga-gusa-ntacyo-byamugejejeho-none-ngo-agiye-kumena-amaraso-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=wa-musazi-thomas-nahimana-ngo-kuvuga-gusa-ntacyo-byamugejejeho-none-ngo-agiye-kumena-amaraso-mu-rwanda

  • Umugore wa Kobe Bryant agomba kwishyurwa arenga miliyari 1.6 #rwanda #RwOT

    Vanessa Marie Bryant umugore wa nyakwigendera wari ikirangirire mu mukino wa Basketball ku Isi, Kobe Bryant urukiko rwategetse ko agomba kwishyurwa miliyoni 16 z’amadorali kubera amafoto y’umugabo we yakwirakwijwe n’umupolisi ubwo yari amaze gukora impanuka ya kajugujugu.

    Muri Mutarama 2020 ni bwo Kobe Bryant yakoze impanuka ya Kajugujugu yaje kumuhitana n’abo bari kumwe barimo n’umwana we Gianna Bryant.

    Umwe mu bapolisi bageze aho iyi mpanuka yabereye agafata amafoto, mu kwezi kwakurikiyeho kwa Gashyantare 2022 yatangiye gukwirakwiza amafoto y’imibiri y’aba bantu baguye mu mpanuka.

    Umugore wa Kobe Bryant akaba yarahise atanga ikirego arega polisi ya Los Angeles (LAPD) kubera aya mafoto yagiye hanze yita ko ari ugushinyagura no gutesha agaciro abaguye mu mpanuka.

    Muri iki kirego arega umuyobozi wa polisi muri Los Angeles, Sheriff Alex Villanueva kuba atarigeze abwira imiryango y’abaguye mu mpanuka ibijyanye n’amafoto yafashwe n’abapolisi bagera ku munani bageze ahebereye iyi mpanuka, bakaza kubona amafoto ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibintu avuga byamuhungabanyije cyane bituma abana n’ubwoba yiteze ko hari n’andi mafoto ashobora kujya hanze kuko polisi yanze kubaha ibisubizo byuzuye.

    Uyu mugore mu rukiko yavuze ko hari n’igihe cyageze akumva yakwiruka akijugunya nko mu mazi cyangwa agasakuza kuko yari abonye polisi yizeye imutengushye.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa 24 Kanama 2022, Urukiko rwanzuye ko Polisi ya Los Angeles igomba kwishyura Vanessa Bryant miliyoni 16 z’amadorali, ni ukuvuga arenga miliyari 1.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iyi polisi kandi igomba kwishyura Chris Chester waburiye umugore n’umwana muri iyi mpanuka miliyoni 15 z’amadorali.

    Amafoto y’impanuka ya Kober Bryant n’umukobwa we yateje ikibazo polisi

    Vanessa Bryant Urukiko rwategetse ko agomba kwishyurwa miliyoni 16 z’amadorali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umugore-wa-kobe-bryant-agomba-kwishyurwa-arenga-miliyari-1-6-8262

  • Umupfakazi wa Kobe Bryant yagenewe impozamarira ya miliyoni $16 #rwanda #RwOT

    Umupfakazi wa Kobe Brayant yagenewe impozamarira ya miliyoni $16 kubera amafoto yasohowe y'ahabereye impanuka ya kajugujugu yishe umugabo we n'umukobwa we mu 2020. 

    Vanessa Bryant w'imyaka 40, yavuze ko yagize ihungabana nyuma yo kumenya ko ayo mafoto yafashwe n'abapolisi ba Los Angeles n'abazimya umuriro bakayakwirakwiza.

    Abacamanza bavuze ko ubutegetsi bw'agace kabereyemo iyo mpanuka muri Los Angeles bugomba kwishyura Vanessa impozamarira z'ihungabana ibi byamuteye.

    Christopher Chester watanze ikirego afatanyije na Vanessa nawe azishyurwa miliyoni $15.

    Kobe Bryant wari ufite imyaka 41, umukobwa we Gianna, 13, n'abandi batandatu b'inshuti z'umuryango we bapfiriye muri iyo mpanuka muri Mutarama(1) 2020.

    kobe Bryant n'umugore we Vanessa Bryant

    Chester nawe yayiburiyemo umugore we Sarah n'umukobwa we Payton.

    Inkuru ya Los Angeles Times yavugaga ko abakozi b'ibiro by'ubutegetsi by'aka gace bafashe amafoto y'aho impanuka yabereye bakayakwiza mu bandi bikababaza ababuze ababo.

    Mu Ugushyingo(11) gushize, ubutegetsi bw'ako gace bwemeye kwishyura miliyoni $2.5 kubera ihungabana ibi byateye imiryango yabuze ababo — ariko ibi Vanessa Bryant yarabyanze.

    Vanessa Bryant na Chris Chester bagejeje ikirego cyabo mu rukiko rwa leta ya California.

    Mu cyumweru gishize, aririra aho abatangabuhamya bavugira, Vanessa yibutse uko yari ari mu rugo n'abana be agasoma inkuru ya LA Times.

    Yagize ati: 'Nahise mvuduka njya hanze y'inzu nirukira iruhande rw'inzu kugira ngo abakobwa [abana be na Kobe] batambona…Nashatse kwiruka…ngo njye hanze mvuze induru.'

    Vanessa Bryant avuga ko yumvise 'mpumye, nzahaye, mbabajwe kandi ngambaniwe' n'inkuru y'uko amafoto yasohotse, kandi '[mbayeho] mu bwoba buri munsi ko…ayo mafoto aboneka nanone' ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati: 'Sinshaka kuzongera kubona aya mafoto, ndashaka kwibuka umugabo wanjye n'umukobwa wanjye uko bari bameze.'

    Abacamanza mu rubanza bumvise uburyo abapolisi n'abazimya umuriro bafashe amafoto agaragaza abapfuye na telephone zabo bakayereka abantu, harimo abari mu kabari.

    Graphic photos of the Kobe Bryant crash scene and victims' remains were  shared by LA County deputies, sources say

    Umuryango wa kobe Bryant

    Aba bakozi 'basutse umunyu mu gisebe gifunguye maze bawubyorogamo' muri ibi bikorwa byabo, nk'uko mu cyumweru gishize byavuzwe n'umunyamategeko wa Vanessa witwa Luis Li.

    Umunyamategeko w'ibiro by'ubutegetsi biregwa yavugaga ko 'gufotora ahabereye impanuka ari ingenzi' kandi amafoto nta hantu yatangajwe ku karubanda, ibitaremewe n'urukiko.

    Kobe Bryant, watwaye igikombe cya NBA inshuro eshanu, yakiniye LA Lakers imyaka yose yamaze muri NBA kandi afatwa nk'umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya basketball.

    @BBC

    The post Umupfakazi wa Kobe Bryant yagenewe impozamarira ya miliyoni $16 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/25/umupfakazi-wa-kobe-bryant-yagenewe-impozamarira-ya-miliyoni-16/

  • Ikibuga Rayon Sports yitorezagaho cyafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibuga cyo mu Nzove gisanzwe gikoreshwa n’ikipe ya Rayon Sports mu myitozo, cyafunzwe kugira ngo kivugururwe gishyirwe ku rwego rwiza bityo biyifashe kujya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ikibuga-rayon-sports-yitorezagaho-cyafunzwe

  • Mukankiko yimennye Inda yandagaza Abarwanya Leta y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mukankiko wahoze muri Guverinoma ivugako ikorera mu buhugniro yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas, akaba n’umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda , yemeza ko Opozisiyo nyarwanda ikorera hanze, imaze imyaka uruhuri irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikoresheje amagambo, ariko ko ntacyo byayifashije ubu amagambo akaba yarashize ivuga bityo ko bakwiye guhindura umuvuno bakajya mu bikorwa.

    Yagize ati :'Dusigaje kuvuga iki ?. N’iki tutavuze dusigaje kuvuga ?. Njye mbona ntacyo dusigaje kuvuga ,ahubwo nabagira inama yo kureka amagmbo tukajya mu bikorwa. Ibintu byo kujya kuri za Social Media naza Youtube Channels tukavuga ntacyo byatugejejeho. Nta bitekerezo dusigaranye byose byararangiye. Igisigaye n’ugucunga ahabaye akantu tukakavugaho, abarwanye tukabavugaho, uwafunzwe tukavuga ariko nta gitekerezo cya politikiki kizima dusigaranye. Tuve mu magambo kuko yadushiranye ahubwo tujye ku rugamba.'

    Mukankiko akomeza avuga ko amagambo opozisiyo ikorera hanze isigaranye ari ukwivuga ibigwi no guterana amagambo hagati yabo buri mutwe ugamije kwishyira hejuru ariko ibitekerezo bya Politiki byubaka byabashiranye, bityo ko nibatabihagarika bazisinga bamaranye hagati yabo.

    N’ubwo Mukankiko avuga gutya , imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze, ubu isa niyabuze ayo icira nayo imira kuko usibye amagambo, yagerageje no gushinga imitwe yitwaje intwaro nka FDLR,FLN, RUD Urunana,FPP na P5 bagamije guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu nzira y’Intambara ,ariko biranga birananirana ahubwo benshi mu bayobozi n’abarwanyi bayo bahasiga ubuzima abandi bafatwa mpiri ,ubu bakaba bari kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda abandi bo bamaze gukatirwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Mukankiko-yimennye-Inda-yandagaza-Abarwanya-Leta-y-u-Rwanda

  • Yakoresheje Amayeri adasanzwe : IBUKA yavuze ku ifungwa ry’Umukire w’i Rubavu umaze imyaka yihishahisha ku byaha bya Jenoside #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe nyuma y’uko tariki 22 Kanama 2022, urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Baharakubuye Jean w’Imyaka 52 wo mu karere ka Rubavu, akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

    Icyaha akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye mu murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge, Umudugudu wa Busanganya.

    Uyu Baharakubuye yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we wari usanzwe ari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero, aherutse gufungwa akekwaho kohereza umutetsi guhagararira akarere mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugerero.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Baharakubuye yafashwe kubera iperereza ryakozwe kuva muri 2021.

    Ati 'Muri 2021 nibwo umubiri wa Sebunyoni Jean wabonetse ushyingurwa mu cyubahiro, iperereza rirakomeza hanyuma haza gufatwa Baharakubuye Jean. Kuri akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.'

    Perezida wa Ibuka Nkuranga Egide, avuga ko Baharakubuye Janvier yabashije kwihisha akoresheje uburiganya no kubana n’abayobozi nk’umuntu ufite amafaranga.

    Ati 'Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko na we akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko hari uburyo yitwaragamo ku bayobozi kugira ngo azinzike ibyo yakoze ngira ngo harimo no kuba ari umuntu ukomeye kandi ufite n’amafaranga nibyo byatumaga adafatwa ngo afungwe.'

    'Iperereza ryaje kugaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi kuri bariyeri yari mu murenge wa Busasamana aho yagize uruhare mu rupfu rw’umusaza wayiguyeho warimo ahunga ajya muri Congo.'

    Nkuranga yavuze ko niba hari n’abandi bacyihishahisha bakwiriye kwishyikiriza ubutabera, kuko isaha n’isaha bazafatwa.

    Ati 'Simpamya ko n’iyo umuntu yaba afite amafaranga yagura abantu bose, biratinda ariko ukuri kugeraho kukagera ahagaragara kuko n’uriya nyuma y’imyaka 28 yafashwe.'

    Mu karere ka Rubavu n’ahandi mu gihugu haracyari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakidegenbya bakoresheje amayeri menshi yo kwiyoberanya cyangwa bagakoresha ubushobozi bafite kugira ngo ababizi babahishire.

    Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide avuga ko mu karere ka Rubavu hari abagikoresha uburiganya bakihisha ariko ko bazafatwa

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yakoresheje-Amayeri-adasanzwe-IBUKA-yavuze-ku-ifungwa-ry-Umugabo-wa-Nyiraneza-watumye-Umukwikwi-guhagarira-Akarere-ka-Rubavu-mu-gikorwa-Cyo-Kwibuka

  • Ake Portions, Resitora yaje kuba igisubizo mu… – #rwanda #RwOT

    Ake Portions ikuzanira ibyo kurya byiza n'ibyo kunywa byiza aho uri hose, kandi bakabikorera ku gihe. Abantu bashaka ibyo kurya gakondo, ibya kizungu kandi bitekanye ubuhanga, ushobora gutanga komande bikakugeraho byihuse.

    Ake Portions ipfunyika amafunguro neza kandi akakugeraho byihuse

    Ake Portions kandi ifite ubushobozi bwo gutekera ubukwe, abakozi bo mu biro, ndetse n’ibindi birori bitandukanye. Akarusho iyi Resitora ifite n’uko bashobora gukurikirana bya buri munsi umuntu ushaka kubyibuha cyangwa kugabanya umubyibuho, kuburyo bamuha amafunguro atuma agira umubiri ashaka. Ake Portions ifite abakozi benshi batuma akazi ikora kihuta cyane, cyane cyane mu birori batumiwemo.


    Sandra AKE, nyiri Ake Portions.  Aha yari yashyiriye amafunguro abo muri HUAWEI.

    Bakuzanira ibyo kurya by’amoko yose aho waba uri hose






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120226/ake-portions-resitora-yaje-kuba-igisubizo-muri-kigali-120226.html