Category: Uncategorized

  • U Bushinwa: Hari kompanyi ihanisha abakozi bayo kurya amagi mabisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iby’iyo kompanyi byasohowe n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza, witwa Du, ubwo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ibyamubayeho ubwo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-bushinwa-hari-kompanyi-ihanisha-abakozi-bayo-kurya-amagi-mabisi

  • #KwitaIzina2022: Imyiteguro irarimbanyije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka ibiri ishize umuhango wo Kwita izina abana b’Ingagi, uba mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya Covid-19, abaturage biganjemo abo mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/kwitaizina2022-imyiteguro-irarimbanyije

  • Umukuru w’Igihugu arasura Intara y’Iburengerazuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yageze mu Karere ka Rusizi, muri gahunda y’ingendo arimo zo gusura abaturage, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umukuru-w-igihugu-arasura-intara-y-iburengerazuba

  • Axel wari umunyamakuru w’imikino mu ‘Rukiko rw’Ubujurire’ yerekeje muri Amerika #rwanda #RwOT

    Horaho Axel wari umunyamakuru w’imikino mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cya Fine FM, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guturayo n’umugore we.

    Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 nibwo Axel na Masera Nicole Nirira bafashe rutemikirere berekeza muri Amerika guturayo aho n’ubundi uyu mugore asanzwe atuye.

    Berekejeyo nyuma y’uko tariki 11 Kamena 2022 bakoze ubukwe habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana.

    Hari nyuma y’uko tariki ya 18 Werurwe 2021 basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Ntara y’Amagepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Maraba aho bemeye kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.

    Masera usanzwe wibera muri Amerika, yambitswe impeta ya fiançailles tariki ya 14 Werurwe 2021 mu muhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.

    Horaho Axel yamenyekanye mu kiganiro Salus Sports cyo kuri Radio Salus aho yaje kuva muri 2019 ajya kuri Radio 10 yavuye yerekeza kuri Fine FM akinira kugeza uyu munsi.

    Horaho Axel n’umugore we Masera berekeje muri Amerika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/axel-wari-umunyamakuru-w-imikino-mu-rukiko-rw-ubujurire-yerekeje-muri-amerika

  • DR Congo: FARDC yashyamiranye n'abaturage bamwe barakomereka #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe niwe wakomeretse mu mishyamirano hagati y'urubyiruko n'igisirikare cya FARDC muri congo, mu gace ka territoire ya Rutshuru (Nord-Kivu).

    Amakuru yatanzwe n'abaturage muri ako gace avuga ko uwakomeretse yari mu gatsiko kigaragambya katatswe n'ingabo za MONUSCO zifatanije n'abasirikare ba FARDC
    Amakuru akomeza avuga kandi ko igisirikare cyateye urwo rubyiruko ibyotsi biryani n'ibishashi by'umuriro bagamije kubatatanya.

    N'imishyamirano yabaye hafi ijoro ryose ryo kuri uyu wa 25 kanama 2022, ubwo itsinda ry'urubyiruko ryageragezaga kwinjira mu kigo cya Monusco rigamije kubarwanya no kubereka ko batabashaka mu gihugu cyabo

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu,abasirikare ba congo bazindukiye mu mihanda bagerageza gukura munzira ibyo urwo rubyiruko rwatayemo byabuzaga kugira ikinyabiziga kibatambukana nkuko byatangajwe na burugumesitiri wa Kiwandja, Jason Tawiha.

    Yatangaje kandi ko ubuzima bwari bwahagaze mu masaha ya mugitondo, aho amaduka yari agifunze n'izindi service zose z'ubuzima kubera iyo myigaragambyo
    Imishyamirano hagati y'urubyiruko n'igisirikare cya Congo yakuruwe ahanini n'ishyaka ry'abaturage bavuga ko baharanira impinduka (LUCHA) bashishikarije uru rubyiruko kwigaragambya.

    Ubushyamirane buje bukurikira ubundi bwakozwe n'urubyiruko kuwa 22 kanama2022, aho bwibasiye imodoka za MONUSCO bakazitera amabuye no gukora urugomo rukabije rugamije kubarwanya nk'uko Okapi dukesha iyi nkuru yabitangaje

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-fardc-yashyamiranye-n-abaturage-bamwe-barakomereka

  • Inyeshyamba za TPLF zibye lisansi ONU yagombaga kwifashisha itabara abababaye #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryatangaje ko inyeshyamba za TPLF zirwanira mu Majyaruguru ya Ethiopia, zibye litiro 570,000 z'ibikomoka kuri peteroli byagombaga kwifashishwa mu kugeza imfashanyo ku bababaye.

    Ku wa Gatatu nibwo imirwano yubuye hagati y'inyeshyamba za TPLF zishaka ko intara ya Tigray yigenga, n'ingabo za Leta ya Ethiopia. Hari hashize iminsi impande zombi zituje.

    PAM yatangaje ko mu mujyi wa Mekelle ufatwa nk'umurwa mukuru wa Tigray, ariho ubwo bujura bwabereye mu gitondo cyo ku wa Gatatu.

    Inyeshyamba ngo zinjiye mu nyubako yari ibitsemo ibyo bikomoka kuri peteroli barabitwara, nk'uko byemejwe n'Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric.

    Abari barinze iyo nyubako bagerageje kwitambika ngo inyeshyamba zidatwara ibyo bikomoka kuri peteroli, ariko biba iby'ubusa.

    PAM yatangaje ko ibyo bikomoka kuri peteroli byari kwifashishwa mu kugeza ibiribwa, ifumbire n'ibindi byangombwa nkenerwa ku baturage bari mu kaga.

    Dujarric yamaganye ubwo bujura, yemeza ko bushobora gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi bari bategereje ubutabazi, mu Majyaruguru ya Ethiopia amaze imyaka ibiri mu ntambara.

    Ibice by'amajyaruguru ya Ethiopia kandi bimaze iminsi byibasiwe n'amapfa ku buryo abagera kuri miliyoni 17 bakeneye ubufasha bw'ibiribwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/inyeshyamba-za-tplf-zibye-ibitoro-onu-yagombaga-kwifashisha-itabara-abababaye

  • Umuyobozi w'Ikigo yafunzwe ashinjwa gusambanya umunyeshuri #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Amashuri w'imyaka 48 afunzwe akekwaho gufata ku ngufu umunyeshuri we w'imyaka 18 uherutse kurangiza ibizamini bya leta mu cyiciro rusange muri uyu mwaka.

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzacyaha gitangaza ko ibyabaye byabaye mu ntangiriro z'uku kwezi mu Murenge wa Mutete wo mu Karere ka Gicumbi gusa ukekwaho icyaha yatawe muri yombi ku ya 25 Kanama.

    Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB yagize ati: “Ukekwa yafashe ku ngufu uwahohotewe nyuma yo kumusezeranya ko azamufasha gutsindira ku manota meza mu kizamini cya leta.”

    Murangira yatangaje ko ibi byabaye nyuma y'uko uwahohotewe arangije ibizamini.

    Yavuze kandi ko ayo ari amayeri akunze gukoreshwa n'abasambanya ku gahato,basezeranya ibintu bidashoboka.

    Murangira yibukije Abanyarwanda ko batazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo gufata ku ngufu bitewe n'umwanya bafite ndetse anasaba buri wese gutanga amakuru ku gihe.

    Yongeyeho ati: “Ntibikwiye ko abantu bakoresha ububasha bafite kugira ngo bakore ibyaha.”

    Hagati aho, ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB Byumba .

    Iyo umuntu ahamwe n'icyaha cyo gusambanya ku gahato,ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n'ihazabu y'amafaranga 1.000.000 ariko atarenze amafaranga 2.000.000.

    IVOMO: THE NEW TIMES

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umuyobozi-w-ikigo-yafunzwe-ashinjwa-gusambanya-umunyeshuri

  • Miss Kayibanda Aurore yagize icya avuga ku myambarire y'urubyiruko itavugwaho rumwe #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Aurore yavuze ko abantu bakwiye kwambara mu buryo buhesha agaciro umuco wabo, kuko igihugu kitagira umuco gicika. Aha yakomozaga ku mpaka zimaze iminsi mu bijyanye n'imyambarire.

    Miss Aurore yabigarutseho mu kiganiro Breakfast with stars gica kuri Kiss FM, aho yabajijwe ku mpaka zimaze iminsi ku bijyanye n'imyambarire y'abakobwa, uyu mukobwa yirinze kugira uwo atunga agatoki, avuga ko Abanyarwanda bakwiye guharanira ko umuco wabo utazacika.

    Yagize ati “Bavuga ko igihugu kitagira umuco gicika kandi buri gihugu kigira umuco wacyo, bivuze ko abantu bakwiye kwita ku muco wabo kugira ngo tutazabura igihugu cyacu.”

    Miss Aurore ni umwe muri ba Nyampinga u Rwanda rufite bakunzwe na benshi ndetse bamwe usanga bavuga ko ariwe bafata nk'ikitegererezo mu myitwarire y'ubuzima bwabo bwa buri munsi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-kayibanda-aurore-yagize-icya-avuga-ku-myambarire-y-urubyiruko-itavugwaho

  • Hatashywe ikiraro gihuza Gicumbi na Gatsibo cyatwaye miliyoni 219 Frw – #rwanda #RwOT

    Usibye abanyeshuri cyabangamiraga, abaturiye utugari tuhegereye bavuga ko hari n'abandi byagoraga kwambuka bajya gushaka serivisi mu karere ka Gatsibo, nko kwivuza, kujya guhahira mu isoko rya Gatsibo n'ibindi.

    Iki kiraro cyubatswe mu kirere cyatashywe kuri uyu wa 26 Kanama 2022, mu mudugudu wa Nyagakizi, akagari ka Gihucye, mu murenge wa Bwisigye. Cyatwaye miliyoni 2019 Frw.

    Abatuye mu murenge wa Bwisigye mu karere ka Gicumbi, bavuga ko aribo byari bigoye cyane kuko serivisi nyinshi bajya kuzaka muri Gatsibo.

    Birashakwa Jean Marie utuye mu murenge wa Bwisigye agira yagize ati 'Abana bajyaga kwiga ku ishuri rya G.S Gihengeri muri Gatsibo imvura yaba yaguye ikiraro kikarengerwa abana ntibabone uko bajya kwiga, gusa kuba kimaze kubakwa kandi kigashyirwa mu kirere ntabwo imvura izongera kugera hejuru kuko bacyubatse mu kirere'.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyagakizi, Munyengaju Ephrem yagize ati 'Amashuri y'abana bacu yubatse mu karere ka Gatsibo, isoko niho ryubatse, ivuriro naryo niho abantu bajya kwivuza ndetse na paruwasi basengeraho. Ubuhahirane ku bijyanye n'isoko nabyo n'uko byari bimeze, ariko ubu ikibazo kiracyemutse abaturage barahita bava mu bwigunge'.

    Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye abaturage ko n'ibindi bikorwa remezo babona ko bibabangamiye bagomba kujya begera inzego z'ibanze bakababwira bigashakirwa umuti.

    Ati 'Tugomba kuganira kugira ngo tumenye byose mukeneye. Nubwo twubatse iki kiraro, dufite n'ibindi dukeneye kubaka kugira abaturage bacu babashe guhahirana, kwiga, n' ibindi kuko ariwo mutekano wanyu, ntitwifuza ko umuturage wacu yarwara ngo ntiyivuze'.

    Ikiraro cya Nyagakizi gifite metero 77 z'uburebure cyubatswe gitwaye amafaranga Miliyoni 219, ubuyobozi bw' akarere ka Gicumbi bwatanze Miliyoni 109, naho umufatanyabikorwa wako witwa Bridges to Prosperity atanga Miliyoni 110.

    Abanyeshuri bari mu babangamirwaga no kuba iki kiraro kidakoze neza

    Iki kiraro cyafunguriwe abaturage kuri uyu wa Gatanu

    Ikiraro gisanzwe cyari gishaje kandi gishyira mu kaga ubuzima bw’abakinyuraho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hubatswe-ikiraro-gihuza-gicumbi-na-gatsibo-cyatwaye-miliyoni-219-frw

  • Kepler College yakiriye abanyeshuri 150 bashya – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi ane yemerewe gukorera mu Rwanda nka Kaminuza yigenga, Kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Kanama 2022, Kepler College yakiriye icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri.

    Ni icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri 150 bazatangira kwiga muri Nzeri, mu ishami rishya rya Art in Project Management, icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

    Umuyobozi wa Kepler College, Prof Baylie Damtie Yeshita, yavuze ko bizeye ko amasomo bazatanga azafasha abanyeshuri ku isoko ry'umurimo.

    Yagize ati'Twibanda ku bintu bibiri, icya mbere ni uko dutanga amasomo ajyanye n'igikenewe ku isoko ry'umurimo. Icya kabiri ni uko twigisha mu buryo butandukanye n'ubusanzwe bwitwa iga ukora 'Learning by doing'.'

    Yakomeje avuga ko Kepler ikorana bya hafi n'abatanga akazi ku buryo amakuru bahawe nabo ariyo bashingiraho bigisha.

    Sibyo gusa kuko banafasha abanyeshuri kubona aho bimenyereza umwuga ndetse bakanabona akazi mu buryo bworoshye.

    Ikuzwe Kevin Marius yavuze ko yishimiye kwiga muri Kepler, kandi ko ubumenyi ngiro bigamo aribyo byamukuruye kuza muri iyi kaminuza.

    Agasaro Gakuba Shalina we yavuze ko uretse ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo bahabwa, kwita ku banyeshuri kugeza na nyuma y'amasomo biri mu byatumye ahitamo kuza kwiga muri Kepler College.

    Kepler College ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu nkambi ya Kiziba ibamo impunzi z'abanye-Congo. Mu 2021 yafunguye ishami muri Ethiopia.

    Abanyeshuri bayo babanza gutegurwa binyuze mu masomo y'ingenzi atangwa muri gahunda y'ibanze ya Kepler (Kepler Foundation Program), bakabona ubumenyi bw'ibanze nko mu ikoranabuhanga, gukoresha ururimi n'ubundi bumenyi butuma umunyeshuri azabasha guhatana ku isoko ry'umurimo.

    Kepler ivuga ko mu igenzura yakoze, nibura abanyeshuri 90% barangizamo amasomo babona akazi mu gihe cy'amezi atandatu.

    Abanyeshuri bijejwe ko ntacyo bazaburana Kepler College

    Abanyeshuri bashya bahawe umwanya wo kubaza ibibazo by’amatsiko

    Abanyeshuri 150 nibo bazatangirana n’icyiciro cya mbere

    Abarimu basobanura uburyo bigishamo

    Abanyeshuri n’ababyeyi bari bakurikiye ibiganiro byatangwaga

    Umuyobozi wa Kepler College, Prof Baylie Damtie Yeshita,yatanze ikaze ku banyeshuri bashya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kepler-college-yakiriye-abanyeshuri-150-bashya