Category: Uncategorized

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame hamwe n'ababyeyi bamwakiriye bidasanzwe #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasuye abaturage b'Akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu,abasezeranye byinshi mu iterambere ndetse aha umurongo ibibazo byabo.

    Uyu n'umunsi wa Gatatu wa gahunda Perezida Kagame yiyemeje yo kwegera abaturage mu Ntara y'Amajyepfo n'Iburengerazuba.

    Kuri uyu wa Gatandatu yakiriwe neza n'ababyeyi bo muri Nyamasheke bari bitwaje ibisabo n'inkongoro mu kumwakira.

    𝗠𝘂 𝗴𝘂𝘀𝗼𝘇𝗮 𝘂𝗿𝘂𝘇𝗶𝗻𝗱𝘂𝗸𝗼 𝗿𝘄𝗲 𝗶 𝗡𝘆𝗮𝗺𝗮𝘀𝗵𝗲𝗸𝗲, 𝗣𝗲𝗿𝗲𝘇𝗶𝗱𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝘆𝗮𝗳𝗮𝘀𝗵𝗲 𝗶𝗳𝗼𝘁𝗼 𝘆'𝘂𝗿𝘄𝗶𝗯𝘂𝘁𝘀𝗼 𝗻'𝗮𝗯𝗮 ba𝗴𝗼𝗿𝗲 𝗯𝗮𝗿𝗶 𝗯𝗶𝘁𝘄𝗮𝗷𝗲 𝗶𝗯𝗶𝘀𝗮𝗯𝗼 𝗻'𝗶𝗯𝗶𝘀𝗲𝗸𝗲 𝗺𝘂 𝗸𝘂𝗺𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮.

    Perezida Kagame yasezeranyije abaturage ba Nyamasheke kububakira ibikorwaremezo bitaragerwaho mu buryo bwihuse aho bishoboka.

    Mu bibazo byagaragarijwe Umukuru w'Igihugu harimo icy'ingo zituye mu manegeka. Meya wa Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yavuze ko mu byifuzo akarere gafite, harimo ko karamutse kabonye umudugudu w'icyitegererezo, byatuma abaturage bari batuye mu manegeka batuzwa neza.

    Harimo kandi ikibazo cy' imihanda igera ku kiyaga cya Kivu, n'indi mihanda igera ku bitaro bya Kibogora. Yanavuze ko mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, harimo ko nta mushinga w'iterambere ukomatanyije uri mu karere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-hamwe-n-ababyeyi-bamwakiriye-bidasanzwe

  • Nyamasheke: Perezida Kagame yasabye abaturage kurega abayobozi babaka ruswa #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasabye abaturage ba Nyamasheke kudatinya abayobozi babaka ruswa ahubwo ko bakwiriye kubaregera inzego zo hejuru zikabakurikirana.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 nibwo Perezida Kagame yasuye akarere ka Nyamasheke aho yasabye abaturage gutinyaka bakabaregera abayobozi babaka ruswa.

    Yagize ati “Igihe ubushobozi buhari abayobozi inshingano yabo n'ukuvuga ngo “ibi bikwiriye gukorwa vuba na bwangu.Bikaramira nabo bikwiriye kuramira kuko abantu bategereza ukwezi,umwaka,imyaka.Hagati aho hari n'ababigwamo kandi byari bifite uburyo bashobora kurengerwa ntibagire icyo baba.Bikava mu burangare gutinda no kubanza kwinyuza aha n'aha ndetse rimwe na rimwe ugategereza umuturage icyo aguha kugira ngo ugire icyo umuha.

    Ariko umuturage ushaka ko agira icyo aguha ntacyo afite wanamubujije kukigira kubera kudakora.Birumvikana ko ibyo aho bishoboka mujye mubyanga cyangwa mujye mubitubwira.Mujye mubivuga ntimugatinye,bariya bakora ibyo ngibyo ni n'abanyabwoba,iyo bamenyekanye nibwo biboneka…Uwo n'umuco tugomba guca byanze bikunze dufatanyije.”

    Nta ruswa, nta bituga ku kazi. Ubabwiye ibyo mujye mumubwira ajye kubibaza abayobozi bo hejuru aribo babimuha. Nibatugeraho tuzajya tubibaha.'

    Perezida Kagame yavuze ko abakanga abaturage leta yiteguye guhangana nabo kuko ibyo bakora babikora bihishe ndetse bagahimbira ku banyantege nke.Ati “Mujye mufatanya mubyange,murebe uko mubitugezaho.Nta ruswa, nta bituga ku kazi.Ubabwiye ibyo mujye mumubwira abitubaze….Nibatugeraho tuzajya tubibaha.”

    Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy'amavuriro adakora muri Nyamasheke ndetse yizeza ko ibibazo by'imihanda ndetse n'abatuye mu manegeka kizakemuka vuba.

    Ati 'Bambwiye ko 25% by'ibigo by'ubuzima aribyo bikora icyumweru ku kindi. Ibyo ni bike cyane, kandi ibindi bambwira ko bitanafite amashanyarazi cyangwa amazi. Ibyo ndabivuga ku buryo bw'umwihariko kugira ngo nerekane ko nubwo hari ibyiza byinshi tumaze kugeraho, haracyari imbogamizi z'ibibangamira abantu kandi bigatuma n'umuvuduko w'iterambere dukwiriye kuba tugenderaho ugabanuka cyangwa se ibintu bitihuta.'

    Perezida Kagame yavuze ko kuba akarere ka Nyamasheke gaturiye ishyamba n'ikiyaga cya Kivu bigomba gutuma kitabwaho kagakurura ba mukerarugendo.Mu gusoza ijambo rye yagize ati “Ibindi reka tujye mu bikorwa.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyamasheke-perezida-kagame-yasabye-abaturage-kwima-amatwi-abayobozi-babaka

  • What Factors Do Affect Your Age? #rwanda #RwOT

    What Factors Do Affect Your Age?The quantity of different types […]

    The post What Factors Do Affect Your Age? appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/what-factors-affect-age/

  • Umukino wa Rayon Sports na Police FC yo muri Kenya wasubitswe #rwanda #RwOT

    Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Police FC yo muri Kenya wasubitswe bitunguranye habura amasaha make ngo abe.

    Uyu mukino wasubitswe kubera ibihano byafatiwe umupira w'amaguru muri Kenya bityo amakipe y'aho ntiyemerewe kwitabira imikino mpuzamahanga yaba iy'amarushanwa cyangwa iya gicuti.

    Kenya Police FC yari yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022 izanye 'delegation' y'abantu 45 barimo abakinnyi 24.

    Iyi kipe ifite abakinnyi barimo Francis Kahata, David Oluoch, John Ndirangu Lesley Otieno bari yaje guhangana na Rayon Sports

    Umukino wari guhuza amakipe yombi wari kubera kuri Stade ya Kigali tariki 27 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukino-wa-rayon-sports-na-police-fc-yo-muri-kenya-wasubitswe

  • Amajyaruguru: Barashima iterambere Umuganda ukomeje kubagezaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, abaturage bakomeje kwishimira uko umuganda ugira uruhare mu kuzana impinduka ku bibazo bibugarije, bityo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-barashima-iterambere-umuganda-ukomeje-kubagezaho

  • Perezida Kagame yasabye abaturage kugaragaza ababaka ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, yasabye abaturage basiragizwa kubera kwakwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abaturage-kugaragaza-ababaka-ruswa

  • Nyamasheke: Perezida Kagame yabemereye ibikorwa remezo birimo imihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ibikorwa remezo by’imihanda, amashanyarazi n’amazi meza bigendanye n’imitere (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamasheke-perezida-kagame-yabemereye-ibikorwa-remezo-birimo-imihanda

  • Bitunguranye umukino wa Rayon Sports na Kenya Police FC wasubitswe #rwanda #RwOT

    Umukino mpuzamahanga wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Kenya Police FC wasubitswe ku munota wa nyuma, bifitanye isano n’ibihano FIFA yafatiye igihugu cya Kenya muri ruhago.

    Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2022 nibwo Kenya Police FC yageze mu Rwanda aho yari ije gukina umukino mpuzamahanga wa gicuti na Rayon Sports wagombaga kuba uyu munsi.

    Uyu mukino wari uteganyijwe saa 18h zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Mu buryo butunguranye uyu mukino wakuweho aho amakuru avuga ko bifitanye isano n’ibihano Kenya yafatiwe na FIFA.

    Muri Gashyantare 2022 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” yahagaritse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ndetse rinatakaza uburenganzira bwayo nk’umunyamuryango kugeza igihe kitazwi.

    Muri iyi baruwa bamenyesheje ko amakipe ya Kenya atemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kugeza ikibazo gikemutse, banihanagirije ibindi bihugu kuba hari ibikorwa bya ruhago byakwinjiramo bifitanye isano na Kenya.

    Ibaruwa FIFA yandikiye Kenya iyihagarika

    Kenya Police FC yari yaramaze kugera mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bitunguranye-umukino-wa-rayon-sports-na-kenya-police-fc-wasubitswe

  • Benshi bahasize ubuzima bigirwa Ibanga : Imwe mu mwitwe y’Inyeshyamba yatangiye kwivana mu rugamba rwa M23 #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro umwe mu ba Komanda bahagarariye Umutwe wa FPP/AP KABIDO wo ku rwego rwa Koloneri utashatse ko amazina ye atangazwa yagiranye na Rwandatribune.

    Uyu Musilikare ukomeye yavuze ko ingabo zabo zari zikambitse mu gace ka Ntamugenga ,yeruriye Rwandatribune ko umutwe wabo wafashe icyemezo cyo gukura abasilikare bawo Ntamugenga kuko basanga barigupfira ubusa kandi ingabo za Congo FARDC zikaba zitabiha agaciro.

    Uyu musikare yagize ati :Ntawe uvuga abo yapfushije ku rugamba ariko twatakaje abantu benshi muri iyi ntambara ya M23 sitwe gusa yaba CMC/NYATURA, NDCR/NDUMA na FDLR twese twaratakaje ariko ikibabaje Leta nta gaciro yabihaye ari nayo mpamvu twese twafashe icyemezo cyo gukura Abasilikare bacu mu ntambara.

    Uyu musilikare avuga ko mu masezerano y’ubufatanye n’igisilikare cya Leta yabereye iPinga yavugaga ko abarwanyi bazahabwa imyambaro,imiti,amasasu ndetse n’ibiribwa ariko ibyo byose ntibyakozwe uko bikwiye ndetse hari benshi bagiye bakomerekera mu ntambara ntibahabwe ubuvuzi bw’ibanze uyu musilikare yashije avuga ko usibye bo na FDLR iri mu nzira yo gusubiza abasilikare bayo inyuma.

    Umutwe wa (FPP/AP) mu magambo arambuye bivuga Front des patriotes pour la paix, aarmée du peuple de Kabido ukaba waravutse biturutse ku makimbirane yari hagati ya Col.Bwira na Gen.Guidon Shimirayi washinze NDC NDUME,nyuma y’ubwunvikane buke Col.Bwira yagumukanye n’abasilikare bake babanaga muri NDC NDUME,bashinga umutwe wa FPP/AP uyu mutwe ufite icyicaro mu gace ka Lubero ukaba ugizwe n’abakongomani bo mu bwoko bw’Abakobo.

    Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko hashize icyumweru n’igice umutwe wa NDC NDUME wa gen.Guidon ukuye abasilikare bawo iRutshuro ubasubiza ahitwa Pinga nyuma y’ubwunvikane buke bwabaye hagati yabo barwanyi n’umutwe wa FDLR.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Benshi-bahasize-ubuzima-bigirwa-Ibanga-Imwe-mu-mwitwe-y-Inyeshyamba-yatangiye-kwivana-mu-rugamba-rwa-M23

  • Umubiri wa Yanga wagejejwe mu Rwanda, agahinda mu maso y’umugore we n’abana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yaguye muri Afurika y’Epfo tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara y’umwijima, hari nyuma y’uko muri Mata 2022 yari yashyiriye abana gusura nyina kuko ari ho akorera aza gufatirwayo n’uburwayi bwaje kumuhitana, yasezeweho bwa nyuma muri iki gihugu ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu.

    Muri iki gitondo akaba ari bwo umubiri we wagejejwe mu Rwanda, yaje aherekejwe n’umugore we ndetse n’abana be byagaragaraga ko mu maso bafite agahinda kenshi, batarabasha kwakira neza ko Yanga yitabye Imana.

    Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki ya 28 Kanama 2022 mu Bugesera aho yari atuye ari bwo inshuti ze n’umuryango bazizihiza ubuzima bwe.

    Ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Yanga azashyingurwa nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

    Agahinda niko kagaragaraga mu maso y’umugore wa Yanga n’abana be
    Murumuna wa Yanga, Junior ari kumwe n’umugore wa Yanga ku kibuga cy’indege cya Kanombe
    Imodoka yajyanye umubiri wa Yanga mu buruhukiro

    AMAFOTO : IGIHE

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umubiri-wa-Yanga-wagejejwe-mu-Rwanda-agahinda-mu-maso-y-umugore-we-n-abana-AMAFOTO