Category: Uncategorized

  • #COVID19: Abanduye 2 babonetse mu bipimo 3,418 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-2-babonetse-mu-bipimo-3-418

  • #KwitaIzina: Umunya-Senegal Youssou NDour at… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo Kwita Izina uzaba ku wa 2 Nzeri 2022 mu Karere ka Musanze mu Kinigi, imbona nkubone nyuma y'imyaka ibiri yari ishize uba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Uyu muhango uzaherekezwa n'igitaramo 'Gala Night Kwiza Izina' kizaba ku wa 4 Nzeri 2022 kizabera mu Intare Conference Arena, aho cyatumiwemo Youssou Ndour wo muri Senegal.

    Abana b'ingagi 20 nibo bazitwa amazina mu muhango uzabera mu Mudugudu wa Nyagisenyi Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi.

    Kuva umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi watangira, abana 354 bamaze kwitwa amazina.

    Uyu muhango uhuza ibihumbi by'abantu, barimo abayobozi, ibyamamare, abaturage n'abandi baba bacyereye kwihera ijisho uyu muhango unyura benshi.

    Mu bihe bitandukanye, uyu muhango wagiye usozwa n'igitaramo gikomeye cy'abahanzi. Kuri uyu nshuro hatumiwe umuririmbyi Youssou Ndour.

    Ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo ukina filime akaba umucuruzi n'umunyapolitike ukomeye muri Senegal.

    Yavukiye mu mujyi wa Dakar mu gihugu cya Senegal tariki 1 Ukwakira mu 1959. Atangira umuziki afite imyaka cumi n'ibiri akaba ari bwo yatangiye kuririmbana n'itsinda ry'abacuranzi b'ibyamamare bo muri Star Band bamamaye mu myaka ya 1970.

    Mu myaka ya 1991 ni bwo Youssou N’Dour yafunguye studio ye ku giti cye maze mu 1995 aba ari bwo afungura inzu ifasha abandi bahanzi 'record label' yise Jololi.

    Mu 1994 ni bwo Youssou N’Dour yashyize hanze indirimbo yamamaye ku Isi nzima yitwa 7 Seconds akaba yarayiririmbanye n'umuririmbyikazi w'umunya Sweden witwa Nene Cherry.

    Youssou yanditse anaririmba indirimbo yaririmbiye igikombe cy'Isi mu 1998 cyabereye mu gihugu cy'u Bufaransa. Ni indirimbo yakoranye n'umubiligikazi Axelle Red bakaba bari bayise 'La Cour des Grands'.

    Mu bijyanye na Politike uyu muhanzi yabyinjiyemo muri 2012, aho yiyamamarije kuba Perezida wa Senegal aho yari ahanganye na Abdoulaye Wade, icyakora ntiyaza kubasha gutsinda.

    Nyuma y'amatora Youssou N’Dour yaje kugirwa Minisitiri w'Umuco n'Ubukerarugendo muri Mata 2012 muri Cabinet yari iyobowe na Abdoul Mbaye.

    Youssou N’Dour yaje guhindurirwa inshingano agirwa Minisitiri w'Ubukerarugendo n'Imyidagaduro umwanya yavuyeho tariki 2 Nzeli 2013 ubwo hari hamaze guhindurwa Minisitiri w'intebe hakajyaho Amina Toure, aha uyu muhanzi akaba yaragizwe Umujyanama wihariye wa Perezida ariko nanone ushinzwe kwamamaza igihugu hanze yacyo.


    Youssou wamamaye mu ndirimbo zirimo 7 Seconds, Birima, Sama Yaye, Djino n’izindi ategerejwe mu gitaramo cyo gusoza umuhango wo Kwita Izina


    Youssou N'Dour yamamaye ku isi nk'ikirangirire binyuze mu muziki wo bwoko bwa Salsa 

    Imyiteguro y'umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 18 igeze kure mu Kinigi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120370/kwitaizina-umunya-senegal-youssou-ndour-ategerejwe-mu-gitaramo-i-kigali-120370.html

  • Nyamasheke: Umusizi Uwababyeyi Viviane yavuze… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuri, atuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, ni umwe mu bihumbi by'abantu baganiriye na Perezida Paul Kagame mu ruzinduko rw'akazi yagiriye muri aka karere kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022.

    Perezida Kagame yasuye Nyamasheke nyuma yo gusura abatuye Akarere ka Nyamasheke n'abatuye Akarere ka Ruhango. Ni mu rugendo rw'iminsi Ine ari kugirira mu Ntara y'Amajyepfo n'Iburengerazuba, ruzasozwa kuri iki Cyumweru.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibanze ku gusaba abatuye  Nyamasheke kutemera imigirire y'abayobozi babasiragiza aho kubakemurira ibibazo.

    Umukuru w'Igihugu yaherukaga muri aka karere muri Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida w'u Rwanda.

    Yabwiye abatuye aka karere ko Leta igiye gukora ibishoboka igakora imihanda ihuza aka karere n'utundi, kugeza amazi n'amashanyarazi ku baturage, gukemura ikibazo cy'amanegeka n'ibindi.

    Umusizi Uwabyeyi Viviane yazamuye amarangamutima ya benshi:

    Uyu mwana w'umukobwa yavuze umuvugo yise 'Mfura ifubitse u Rwanda', aho mu nyikirizo yawo aba avuga ati 'Nagume ku isonga yaradusobanuye'.

    Mu muvugo we, avuga ko ntawahiga Perezida Paul Kagame ‘mu bo twumvise, mu bo twabonye no mu bo twabanye’.

    Avuga ko Perezida Kagame ari impano Imana yihaye Abanyarwanda, akaba umutoza mwiza.

    Akomeza avuga uko Perezida Kagame yahaye ijambo umugore, akumvikanisha ko ibyo byatumye umugore yisanga mu nzego zose z’ubuzima, ariga kandi arayobora bigakunda.

    Ati “Anayoboye neza Akarere kacu [Yavugaga Meya Mukamasabo Appolonie ] mu miyoborore myiza ndetse n’ubukungu tugeze aheza tugufatiye iry’iburyo.”

    Uyu mukobwa avuga ko kuva ku Mudugudu kugeza ku Karere hose umuturage ahabwa ikaze, ntawikandagira. Akavuga ko i Nyamashake bashikamye badashinyiriza.

    Yavuze ko gahunda ya Girinka yagaruriye icyizere ubuzima bwa benshi, akagaruka kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, amazi meza, umuriro, gahunda ya Ejo Heza n’ibindi.

    Anagaruka ku bigo by’imari na Banki byegerejwe abaturage, benshi babasha gutera imbere kubwabyo.

    Uwababyeyi yanagarutse ku bikorwa by’iterambere nk’inganda ‘tutigeze kugira tutarakugira’.

    Avuga ko Perezida Kagame ari umutoza mwiza. Kandi abahinzi bahawe inyongeramusaruro, ku buryo ntawe igisarurira mu gipfunsi.

    Yavuze ko u Rwanda rugeze aheza hazira ivangura, himakajwe ubumwe n’ubwiyunge. Anumvikanisha ko u Rwanda rufite umutekano ‘tugeze aho tuwutwerera abatawufite bagatekana’.

    Akomeza avuga ko Perezida Kagame asezeranya kandi agasohoza bwangu. Yavuze ko Abanyarwanda bageze aheza.

    Anagaruka ku kanyamuneza k’abarimu baherutse kongererwa umushahara. Ati “Uri Uwacu. Turi abawe. Byaratunganye.”

    Uyu mukobwa asaba Abanyarwanda gukomeza kubaka u Rwanda, akavuga ko kuba hari abatangarira aho igihugu cyigeze ari ‘ikimenyetso cy’ibihambaye tuzageraho’.

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Uwababyeyi yavuze ko yahisemo gutura uyu muvugo Perezida Kagame kubera ko ‘mubonamo ububyeyi, mubona ubudasa, mubonamo ubushobozi budasanzwe, mubona ipfundo ry’iterambere’.

    Uyu mukobwa abajijwe urwibutso rudasaza asigaranye kuri uru ruzinduko rwa Perezida Kagame i Nyamasheke, yagize ati “Ni umukoro ansigiye. Buri uko mpuye na Nyakubahwa Perezida [Si ubwa mbere bahuye] ansigira umukoro wo gukorana cyane ngo mwereke ko muteye ingabo mu bitugu kandi atari wenyine. Urugamba rwo guteza imbere abanyarwanda atarurwana wenyine. Natwe urubyiruko tufitemo uruhare.”    

    Umusizi Uwababyeyi Viviane yatuye Perezida Kagame umuvugo yise 'Mfura ifubitse u Rwanda' 

    Perezida Kagame yashimye Uwababyeyi Viviane wamutuye umuvugo. Mu nyikirizo y'uyu muvugo aba avuga ati 'Nagume ku isonga yaradusobanuye' 

    Perezida Kagame yabwiye abatuye Nyamasheke ko Leta igiye gukora ibishoboka kugira ngo hakorwe imihanda, babone amazi meza, amashanyarazi n'ibindi 

    Ibyishimo n'akanyamuneza ku batuye Nyamasheke bongeye guhura na Perezida Kagame baherukanaga mu mwaka w'2017  

    Perezida Kagame yasbaye abatuye Nyamasheke kutihanganira abayobozi babasiragiza 



    Abahanzi Senderi Hit na Tuyisenge Intore bafashije Abatuye Nyamasheke gususuruka 

    AMAFOTO: Village Urugwiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120369/umusizi-uwababyeyi-viviane-yavuze-imvano-yumuvugo-mfura-ifubitse-u-rwanda-yatuye-perezida–120369.html

  • Akeneye gufashwa kwiga: Ibyihariye kuri Uwababyeyi wanyuze benshi mu muvugo utaka Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Uwo mukobwa w'imyaka 19 y'amavuko yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Kanama 2022, ubwo yavugiraga umuvugo Perezida Kagame wari wasuye Akarere ka Nyamasheke.

    Ni Umuvugo wuje ubuhanga yise 'Mfura ifubitse u Rwanda', urata ibigwi by'Umukuru w'Igihugu aho mu nyikirizo yawo aba avuga ati 'Nagume ku isonga yaradusobanuye'.

    Nyuma y'umuvugo we, Perezida Kagame yashimiye umusizi Uwababyeyi Viviane, amukora mu ntoki, undi na we amushyikiriza umuvugo yamuhimbiye.

    Si ubwa mbere Uwababyeyi ahimbiye Umuvugo Perezida Kagame kuko no mu 2015 ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko byarabaye maze Umukuru w'Igihugu aramuhamagara aramuhobera.

    —  Ni umwana ufite inganzo

    Uwababyeyi Viviane yavukiye mu Mudugudu wa Bizinga mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo. Ni umwana wa gatanu mu muryango wabo.

    Yize mu Ishuri ribanza rya Tyazo anahakomereza Icyiciro rusange mu gihe amashuri yisumbuye yayize mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gihundwe. Kuri ubu yatangiye Kaminuza muri East African University aho yiga Amahoteli n'Ubukerarugendo.

    Yabwiye IGIHE ko akiri muto yiyumvagamo inganzo yo kuvuga imivugo ku buryo ubwo habaga amarushanwa batoranya uzahimba akanavugira umuvugo Perezida Kagame mu 2015 ubwo yari yasuye Akarere ka Nyamasheke, yahize abandi.

    Ati 'Perezida twahuye bwa mbere mu 2015 natoranyijwe mu baza kumwakira mu buryo bwo kuvuga umuvugo. Wari umunsi udasanzwe kuri njyewe.'

    Yanejejwe no kuvuga umuvugo yise 'Ntawe nkawe' utaka ibigwi bya Perezida Kagame ugashimisha Umukuru w'Igihugu akamuhamagara akamushimira.

    Ati 'Narawuvuze arawishimira arampamagara ndamuhobera ndawumushyikiriza ankora mu kiganza arambwira ngo 'komereza aho' biranezeza cyane.'

    Ijambo Perezida Kagame yamubwiye yumvise rimwubatse yiyemeza kuzakora ibishoboka byose ngo atere imbere mu nganzo no mu bundi buzima busanzwe.

    Ati 'Byanteye kumva ko ngomba gukora cyane ku buryo nzongera guhura na we naresheje imihigo hari ibindi maze kugeraho.'

    —  Yongeye guhura na Perezida Kagame

    Uwababyeyi avuga ko yishimiye kongera guhura n'Umukuru w'Igihugu akamuvugira umuvugo utaka ibigwi bye kandi akawishimira.

    Nyuma yo kuvuga uwo muvugo, Umukuru w'Igihugu yongeye kumuhamagara aramushimira maze na we amushyikiriza uwo muvugo.

    Ati 'Ni umuvugo ukubiyemo ibigwi bye, ibikorwa bye; numvaga ari bwo buryo bwiza mfite bwo kumubwira uburyo ibyo adukorera bitubera umusingi wo gutera imbere kandi tukaba twariyemeje gufatanya na we guteza imbere igihugu cyacu.'

    Uwo muvugo we urata ibigwi bya Perezida Kagame ariko utanga n'ubutumwa ku Banyarwanda bose ubakangurira gukunda igihugu cyabo no kugikorera.

    Yavuze ko ubwo Umukuru w'Igihugu yamushimiraga yamubwiye ngo 'Komereza aho' ijambo nanone ryamwongereye imbaraga yumva imbere he ari heza.

    Ati 'Icya mbere ntahanye ni ishema, icya kabiri ni ibyishimo, icya gatatu ntahanye umukoro wo gukora cyane ngo ntere intambwe ijya mbere.'

    —  Agorwa no kwiga kubera ubukene

    Uwababyeyi Viviane yabwiye IGIHE ko yavukiye mu muryango ukennye ku buryo bimugiraho ingaruka zo kwiga kuko atabona amafaranga y'ishuri n'ibikoresho ku buryo bworoshye.

    Uyu mukobwa uganira mu ijwi rituje yavuze ko bamwe mu bavandimwe be nabo bagerageje kwiga ariko bagacikiriza amashuri kubera ko ababyeyi bagiye babura ubushobozi.

    Ati 'Mu by'ukuri imyigire yanjye ntabwo yoroshye, biragoranye. Ni n'ikintu mba numva ngize amahirwe yo kuganira n'Umukuru w'Igihugu namusaba ko bamfasha mu bijyanye n'imyigire yanjye kuko ababyeyi banjye ni abantu batunzwe n'ubuhinzi buciriritse. Nta handi hantu bafite bakura ku buryo kubona amafaranga y'ishuri n'ibindi bikenewe biba bitoroshye.'

    Umunyamakuru yamubajije niba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze nta kintu bumufasha mu myigire ye cyangwa mu buzima busanzwe, asubiza ko ntacyo.

    Ati 'Ngiye mbona ubundi bufasha butari ubwo gutumirwa gusa […] gutanga umusanzu ni byiza ariko nanjye mba nkeneye ibintu binyubaka mu buzima busanzwe. Aho nakura wenda inganzo ariko n'ibindi bimfasha mu buzima busanzwe bwa buri munsi biba bikenewe nkabasha kwiga.'

    Mu byo ashimira Umukuru w'Igihugu yagejeje ku Rwanda no mu gace atuyemo by'umwihariko, harimo umutekano usesesuye; guha abagore uburenganzira n'ijambo; kurwanya ihohoterwa; uburezi budaheza; ibikorwaremezo birimo amazi meza, amashanyarazi n'imihanda; gukemura ibibazo by'abaturage n'ibindi.

    Indi nkuru wasoma ku ruzinduko rwa Perezida Kagame i Nyamasheke: Perezida Kagame yasuye Nyamasheke; abaturage bitwaje ibisabo, ibiseke n'inkongoro mu kumwakira (Amafoto na Video)

    Uwababyeyi Vivianne yatuye Perezida Kagame umuvugo yise 'Mfura ifubitse u Rwanda'

    Uwababyeyi Vivianne yashyikirije Umukuru w’Igihugu umuvugo yamuhimbiye

    Uwababyeyi yatangiye gusiga akiri muto ku buryo ari inshuro ya kabiri akoze mu ntoki za Perezida Kagame

    Umukuru w’Igihugu yashimiye Uwababyeyi ku muvugo we wuje ubuhanga

    Mu 2015 ubwo Uwababyeyi Viviane yavugiraga umuvugo Perezida Kagame i Nyamasheke

    Icyo gihe Perezida Kagame yashimiye Uwababyeyi ubwo yari amaze kumuvugira umuvugo utaka ibigwi bye

    Uwababyeyi Viviane yabwiye IGIHE ko akiri muto yiyumvisemo inganzo yo kuvuga imivugo

    [email protected]

    AMAFOTO: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akeneye-gufashwa-kwiga-ibyihariye-kuri-uwababyeyi-wanyuze-benshi-mu-muvugo

  • Best Reggae DJs in Kenya 2022 Top Ten Deejays #rwanda #RwOT

    Reggae music tunes and melodies plus a good lyrical composition […]

    The post Best Reggae DJs in Kenya 2022 Top Ten Deejays appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/best-reggae-djs-kenya/