
Category: Uncategorized
-
Iburengerazuba: Abazahagararira Intara muri ArtRwanda-Ubuhanzi bamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ijonjora ry’abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi ryarangiye 46 aribo bemerewe. -
Karongi: Perezida Kagame yemereye abahinzi b’icyayi ubutaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye abahinzi b’icyayi bo mu Murenge wa Rugabano muri Karongi, ubutaka bwo kwaguriraho ubuhinzi bwabo n’ibikorwa (…)
-
Perezida Kagame yasabye ko abatuye umudugudu wa Rugabano bafashwa gutera imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame wasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano mu Karere ka Karongi, yasabye ubuyobozi harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ibihugu, kwita ku (…)
-
Abanyarwanda batandatu bafashwe n'ingabo za Congo – #rwanda #RwOT
Aba Banyarwanda bafashwe tariki 22 Kanama 2022 barimo gutashya inkwi bashinjwa kurenga umupaka bakinjira ku butaka bwa Congo.
Mu bafunzwe harimo abagore bane n'abana babiri b'abahungu umwe w'imyaka irindwi n'undi w'amezi atandatu. Abo bagore harimo w'imyaka 65, imyaka 30, imyaka 26 n'uw'imyaka 24.
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu n'inzego zitandukanye kuri uyu wa Kane baganirije abaturage babasaba kwirinda kunyura muri iki kibaya gihuza ibihugu byombi, ku mpamvu z'umutekano wabo.
Umuyobozi wa Batayo ya 63 mu ngabo z'u Rwanda, Major Gatete Marcel yagize ati 'Ikibaya mukibagirwe kuko ni inzira munyuramo zitemewe, bikarangira mushyize igihugu mu bibazo byo gukurikirana icyaba cyababayeho iyo mu mahanga. Ikibaya mugerageze mugitere umugongo ibyo mukora mubikorere mu Rwanda.'
Major Gatete yakomeje yibutsa abaturage ko igihugu cy'u Rwanda gifite umwanzi ukomeye mu mashyamba ya Congo ari nayo mpamvu abaturage bashaka kwambuka bajya bakoresha umupaka uzwi aho gukoresha inzira z'ubusamo.
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yasabye abaturage kubahiriza amategeko birinda guca mu nzira zitemewe.
Ati 'Murahinga mu keza, ni gute mudatekereza ngo mwigirire icyizere umutima wanyu muwushyire ku Rwanda ahubwo ugakomeza kuba hakurya? Ugasanga umuturage yambutse anyura inzira z'ubusamo mu kibaya, abashinzwe umutekano w'Igihugu bazagutandukanya bate n'umwanzi?'
Aba baturage nyuma yo gufatwa ubu bajyanywe gufungirwa ku biro by'agace ka 34 k'ibikorwa bya Gisirikare mu mujyi wa Goma, bakaba bashinjwa kuba intasi.
Hari amakuru avuga ko ingabo za Congo zirimo kwaka amafaranga menshi kugira ngo aba baturage babashe kurekurwa.
Hashize iminsi umwuka utari mwiza hagati y'u Rwanda na Congo nyuma y'imirwano yubuye hagati ya FARDC n'umutwe wa M23. Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n'umutwe wa FDLR .
Meya Kambogo yasabye abaturage ba Busasamana kujya batangira amakuru ku gihe
Major Gatete Marcel yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira zitemewe kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga
Abaturage basabwe kwirinda kunyura mu kibaya hatemewe
Ikibaya abaturage bafatiwemo kiri munsi y’ikirunga cya NyiragongoSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batandatu-bafashwe-n-ingabo-za-congo
-
Batangije ikoranabuhanga bise 'Tekana’ rifasha kumenya amakuru yerekeye umukozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko bigaragaye ko abakoresha benshi bakoresha abakozi nyamara batabafiteho amakuru ahagije yerekeranye n’aho baba barakoze cyangwa yerekeranye (…)
-
Moussa Camara yaje gukinira Rayon Sports #rwanda #RwOT
Rutahizamu w'Umunya-Mali, Moussa Camara wakiniye Rayon Sports hagati ya 2016 na 2017,yageze mu Rwanda,aje gukinira iyi kipe,yasinyiye amasezerano y'umwaka umwe.
Ahagana saa saba z'urukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2022 nibwo Camara yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakirwa na Ishimwe Prince ushinzwe umutekano ku mikino yakiriwe na Rayon Sports, akaba na Visi Perezida wa Gikundiro Forever.
Camara ni umwe mu bakinnyi bakina hanze Rayon Sports imaze iminsi irambagiza kugira ngo bazayifashe mu mwaka w'imikino wa 2022/23.
Moussa Camara niwe wasoje isoko ry'igura n'igurisha muri Rayon Sports akaba agarutse ku nshuro ya kabiri muri iyi kipe nyuma y'umwaka wa 2016/17 ubwo yakiniraga Rayon akayivamo yerekeza mu Barabu.
Camara wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona ubwo aheruka kuyikinira, arahita atangira imyitozo na bagenzi be bitegura umunsi wa kabiri wa shampiyona na Police FC.
Mu 2018, Camara yerekeje muri MO Béjaïa yo muri Algérie, ayimaramo umwaka umwe mu gihe mu 2020 yasinyiye Sohar SC yo muri Oman. Yayivuyemo yerekeza muri CS Hammam-Lif yo muri Tunisia yakiniye kugeza mu mpeshyi y'uyu mwaka.
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/moussa-camara-yaje-gukinira-rayon-sports
-
Karongi: Perezida Kagame arasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano, aho biteganyijwe ko asura uruganda rw’icyayi rwa 'Rugabano Tea Company’, (…)
-
Barishimira ko babonye 'Cotex’ ishobora gukoreshwa mu myaka ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’abagore barishimira ubwoko bw’impapuro z’isuku y’abagore n’abakobwa (Cotex cyangwa Pads) bakenera mu gihe cy’imihango, zishobora (…)
-
Dutemberane mu bitaro by’imbwa no ku irimbi ryazo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Si kenshi wakwibwira ko hari ibitaro n’amarimbi byagenewe inyamaswa cyane cyane izitaribwa nk’imbwa n’injangwe, ariko mu Rwanda izo serivisi (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/dutemberane-mu-bitaro-by-imbwa-no-ku-irimbi-ryazo
