Urutonde rw'abazita aba bana b'ingagi 20 bavutse muri uyu mwaka rwatangiye gushyirwa hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.
Mu bandi bazita izina abana b'ingagi harimo umuhanzi ukomoka muri Côte d'Ivoire, Youssou Ndour, Umunyamakuru akaba n'umuhanga mu buvuzi bw'inyamaswa, Dr. Evan Antin, Umunyemari ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Laurene Powell Jobs.
Biteganyijwe ko abandi bazagira uruhare mu kwita aba bana b'ingagi bazagenda batangazwa.
Mukansanga ni umwe mu basifuzi bakomoka mu Rwanda bamaze kwandika izina ku ruhando mpuzamahanga.
Mu 2007 ni bwo yatangiye gusifura, ariko ngo yahuye na byinshi bimuca intege birimo no kuba hari abakoraga uyu mwuga bahisemo kuwureka, ariko we ahitamo gukomeza kuko hari aho yashakaga kugera nubwo atari azi ko uyu munsi yaba ari mu bayoboye Igikombe cya Afurika cy'Abagabo.
Mukansanga yatangiye afite inshingano z'umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.
Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y'abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.
Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy'Isi cy'Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n'umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.
Mu 2019, yasifuye Igikombe cy'Isi cy'Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n'iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy'Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.
Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ubwami bw'u Bwongereza na Chili i Tokyo.
Aheruka kandi gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy'Isi cy'Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.
Mu mpera za 2020, uyu musifuzi w'Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y'umwaka umwe na CAF.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/salima-mukansanga-yashyizwe-mu-bazita-izina-abana-b-ingagi








K8 Kavuyo, Mama we n’abavandimwe be baje guherekeza umubyeyi wa Meddy

Bruce Melodie yifatanije na Meddy ku munsi wo gushyingura umubyeyi we 
Christopher Muneza yifatanije na Meddy

Abahanzi barimo Uncle Austin bahagarariye abandi gushyiraho indabo
 Lil G yafashe mu mugongo Meddy
Si ibihe biba byoroshye kubura umubyeyi
 Luckman Nzeyimana yatabaye Meddy
 Meddy yagerageje gukomeraÂ
Meddy yashimye ChristianÂ
Mushiki wa Meddy witwa Ange
 Meddy asuhuza Mushyoma wari mu baje kubafata mu mugongoÂ
Jerard Mbabazi yaje kwifatanya na Meddy
 Derrick usa na Meddy na we yari yaje kumufata mu mugongo
Ubwo ibikorwa byo gushyingura byari bihumuje i Rusororo Meddy ajya mu modoka
Umwe mu baririmbyi bayoboye umuhango mu buryo bw’indirimbo



AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM
Edouce Softman yapfukamye asaba Nyinawumuntu kuzamubera umugore






Christian ubwo yashyiraga umusaraba ku mva y’umubyeyi wabo
Byasabye gukomera no gukomezwa ku bana be
Kari agahinda gakomeye kuri Meddy wabaye inshuti y’umubyeyi yabuze
N'ubwo bitari byoroshye bagize abababa hafi barimo abo mu muryango wabo basigaranye nk’ababyeyi
Abasigiye agahinda ariko bafite umunezero n’ibyiringiro by'uko agiye aheza bitewe n'ukuri ku buzima bazi bwamuranze



