Category: Uncategorized

  • IBIVUGWA ku Banyarwanda barimo umugore ufite uruhinja bamaze Icyumweru bafungiwe i Goma #rwanda #RwOT

    Umwana witwa Nyirarukundo wari kumwe n’abafashwe ni we watanze amakuru ko bagenzi be bafatiwe ku butaka bwa Congo.

    Na we yari yafashwe ariko aza gucika ababafashe agaruka mu Rwanda.

    Amakuru avuga ko abaturage ari uwitwa NIRAGIRE Speciose w’imyaka 65, BYUKUSENGE Dative w’imyaka 30, uyu ari kumwe n’umwana we w’uruhinja rw’amezi atandatu.

    Abandi ni UZAMUKUNDA Clementine w’imyaka 26, NYIRARUGENDO w’imyaka 24 n’umwana w’imyaka irindwi (7).

    Bariya baturage ngo bafashwe n’Ingabo za Congo (FARDC), bagiye gutashya inkwi mu kibaya gihuza Rubavu na Congo, ariko ngo bari ku ruhande rwa Congo.

    Abafashwe ni abo mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ku wa Kane w’icyumweru gishize yagiye kuganiriza abaturage, abasaba kunyurwa n’uko bameze aho kumva ko amakiriro y’ubuzima bwabo ari muri Congo.

    Yagize ati '…Ukambuka bisanzwe ukumva ko ari ibisanzwe, harya ubwo bagutandukanye ? Iki kintu cyatujemo twumva ko udashobora kubaho utambutse hariya hakurya. Kiriya gihugu ni icyanyu ?'

    Kambogo avuga ko abaturage b’i Rubavu bumva ko batakora ngo batere imbere, ngo umutima wabo uba uri hakurya muri Congo.

    Yavuze ko abaturage badakwiye kuganya, ahubwo bakwiye kuvugana n’ubuyobozi bakamenya ibibazo bafite bakabafasha kubikemura.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutarabona igisubizo cy’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku cyaba kiri gukorwa ngo aba baturage barekurwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/IBIVUGWA-ku-Banyarwanda-barimo-umugore-ufite-uruhinja-bamaze-Icyumweru-bafungiwe-i-Goma

  • Uko hacuzwe Umugambi wagejeje Maj Gen Rwarakabije i Kigali n’Uruhare Gen James Kabarebe yabigizemo #rwanda #RwOT

    Gen Rwarakabije yari asoje urugendo rurerure nk’umugabo wabaye umuyobozi w’umutwe wa FDLR/FOCA, umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS.

    Tugiye kugaruka ku nzira Maj Gen Paul Rwarakabije yaciyemo muri FDLR kugeza atashye mu Rwanda, mu buryo bw’ibanga. Turifashisha inyandiko zakoreshejwe mu rubanza rw’abahoze ari abayobozi bakuru ba FDLR, rwabereye mu Budage.

    Abo barimo Ignace Murwanashyaka wari umuyobozi mukuru wa FDLR na visi perezida we Straton Musoni. Ni urubanza rwapfundikiwe tariki ya 28 Nzeli 2015.

    Murwanashyaka yahamwe n’ibyaha byakozwe na FDLR yari abereye umuyobozi, akatirwa imyaka 13 y’igifungo, naho visi perezida wa FDLR Straton Musoni akatirwa imyaka umunani.

    Mu batanze ubuhamya mu rubanza rwabeyere mu mujyi wa Stuttgart harimo na Maj Gen Paul Rwarakabije wari ukuriye ingabo za FDLR, arizo FOCA.

    Tumenye gutandukanya FDLR na FOCA. FDLR ni umutwe wa Politiki ufite ingabo zizwi nka FOCA.

    Dusubiye inyuma gato mu mateka, ingabo zahoze ari iza Leta ya Habyarimana zimaze kurimbura imbaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zahungiye muri Zaire muri Nyakanga 1994.

    Nyuma y’amezi make, abasirikare bakuru barateraniye i Goma bashinga icyiswe ishyirahamwe rigamije gucyura impunzi, bise Le “Rassemblement pour le retour des réfugiés et la démocratie au Rwanda, RDR. Yari iyobowe na General Augustin Bizimungu.

    Twihuse mu mateka, ubwo ingabo zari iza AFDL (L’Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) zari ziyobowe na Laurent Desire Kabila – zishyigikiwe n’ingabo za APR – zahirikaga ubutegetsi bw’umunyagitugu Mobutu, inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zari hafi y’umupaka zarasenywe, abarenga miliyoni bataha mu Rwanda. Abandi bakomeje mu mashyamba ya Congo.

    Uko ingabo za AFDL zakomezaga kwigira imbere, niko n’impunzi n’abasirikari bakuru ba FAR n’interahamwe bakomezaga bagenda. Ubwo Kinshasa yafatwaga, abenshi bahungiye mu bihugu bituranye na Congo birimo Congo Brazzaville, Zambia, Centrafrique n’ibindi.

    Hagati aho, ingabo zose za FAR n’Interahamwe ntabwo zakomeje urugendo rugana kure, cyane cyane izari mu nkambi ya Mugunga na Katale.

    Abahoze ari ingabo za FAR bari bayobowe na Lt Col Leonard Nkundiye ndetse na Lt Col Paul Rwarakabije, bahungiye mu mashyamba ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, ahitwa i Gatoyi, kugeza Mobutu akuwe ku butegetsi.

    Aho i Masisi, niho ingabo za ALiR (Armée de libération du Rwanda) zavukiye zishamikiye ku ishyaka rya politiki, PALiR (Parti pour la Liberation du Rwanda).

    Umukuru wa ALiR yabaye Lt Col Leonard Nkundiye, naho Lt Col Paul Rwarakabije na Lt Col Dr Mugemanyi baramwungiriza. Abibuka intambara y’abacengezi yayogoje amajyaruguru n’uburengerezuba bw’u Rwanda, yari yatewe n’ingabo za ALiR.

    Ubwo umukuru wa ALiR, Lt Col Leonard Nkundiye yicwaga mu bitero bagabye mu cyahoze ari Komini Giciye – ubu ni mu karere ka Ngororero muri Nyakanga 1998, byakomye mu nkokora ingabo za ALiR dore ko umurambo we werekanwe kuri televiziyo zitandukanye.

    Nyuma y’ibyumweru bibiri, uwari umwungirije Lt Col Dr Mugemanyi yiciwe mu yahoze ari Komini Nyarutovu, ubu ni mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyarugu, yicanwa n’abasirikari benshi.

    Kuko yari afite imiti myinshi y’izo ngabo, no kurwana ngo umurambo we nawo uterekanwa kuri televiziyo, ingabo za ALiR zarahashiriye. Umurambo wa Dr Lt Col Mugemanyi wamenyekanye kubera uwahoze amurinda wari warinjiye mu ngabo z’igihugu, APR, (ntabwo zari zakabaye RDF), wawerekanye.

    Mu basirikare bakuru ba ALiR hari hasigaye Lt Col Rwarakabije, aba ariwe ujya ku buyobozi bwayo.

    Ingabo za ALiR zari zimaze gukubitwa inshuro, izari zisigaye Rwarakabije azitumaho zisubira muri Congo kwisuganya. Bafashijwe na Leta ya Laurent-Désiré Kabila, binyuze ku muhungu we Joseph Kabila.

    Ku wa 15 Gashyantare 2003, nibwo Ingabo za ALiR zari muri Kivu y’Amajyepfo zitwaga ALiR I zari zivuye i Kamina ziyobowe na Col Sylvestre Mudacumura, zahuye n’ingabo zivuye muri Kivu y’amajyaruguru (ALiR II) ziyobowe na Col Paul Rwarakabije, zihurira ahitwa Kilembwe mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.

    Iyo tariki nibwo Paul Rwarakabije yabaye umukuru w’ingabo za FDLR zizwi nka FOCA, yungirizwa na Lt Col Sylvestre Mudacumura.

    Indi myanya nayo yaratanzwe maze Maj Pacifique Ntawunguka Alias Omega ashingwa ingabo zo mu majyaruguru ya Kivu naho Lt Col Leodomir Mugaragu akurira diviziyo y’ingabo zo muri Kivu y’amajyepfo.

    Abandi basirikare bakuru bahoze muri FAR barimo Gen Augustin Bizimungu na Col Renzaho, bari bafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha , mu gihe abandi nka Col Ntiwiragabo yari yahungiye muri Sudan.

    Ingabo za FDLR ziswe FOCA mu 2003, aho Paul Rwarakabije azibereye Umugaba Mukuru nkuko yabibwiye urukiko rwa Stuttgart nk’umutangabuhamya.

    Inshingano Paul Rwarakabije yihutiye gushyiraho ni amahame n’amategeko agenga ingabo za FOCA, no gutegura ibitero ku Rwanda. Icyo gihe yari muri Kivu y’Amajyepfo.

    Uko yatashye mu Rwanda n’uruhare rwa Gen James Kabarebe

    Nyuma y’ibyo bikorwa byose, Rwarakabije yaje kubivamo, ataha mu Rwanda. Yambutse umupaka ku wa 14 Ugushyingo 2003.

    Ni igikorwa cyari kimaze igihe gitegurwa. Nk’uko yigeze kubitangariza TV1 mu 2019, ndetse tukifashisha n’inyandiko zo mu rubanzwa rwa Ignace Murwanashyaka, Rwarakabije yanyuze mu nzira nyinshi ngo atahe mu Rwanda.

    Akimara kuba umugaba mukuru wa FOCA, Rwarakabije yafashe icyemezo cyo kohereza igitero mu Rwanda kigizwe n’abasirikari bari hagati ya 2000-3000.

    Yasanze abaturage barahinduye imyumvire, noneho akaba aribo babifatira bagashyikirizwa ingabo z’u Rwanda ubundi bakajyanwa mu kigo cya Mutobo, bitandukanye n’uko mbere abaturage bababeraga ibyitso.

    Uwari uyoboye icyo gitero cyiswe “Operation Oracle du Seigneur”, Col Pierre Claver Habimana Alias Bemera, na we yafashwe n’ingabo kubera ubufatanye n’abaturage i Nyakinama. Uyu Bemera ngo yarasengaga cyane, ku buryo yari yeretswe ko Imana yamuhaye u Rwanda.

    Rwarakabije yavuze ko yakoze isesengurantambara asanga ntaho bagana. Yagerageje kuvugisha bamwe mu bayobozi b’u Rwanda harimo uwari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Rucagu Boniface, amwemerera bakoresheje inyandiko ko azamuhuza n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

    Gen Rwarakabije yatumye umupasiteri w’umunye-Congo azana ibaruwa mu ntoki.

    Nyuma haje umunye-Congo waje kumuhuza na Gen Kabarebe wari umugaba w’ingabo icyo gihe, baravugana hakoreshejwe telefone izwi nka Valise Satelitaire yari yarahawe na Joseph Kabila ngo ahuze ibikorwa by’ingabo za Congo na FDLR.

    Ubwa mbere bavuganye igihe gito ntiyabyumva neza, ubundi Gen Kabarebe amuhamagara igihe kirekire bagirana ibiganiro binyuranye.

    Nibwo Gen Kabarebe yamubwiye aba Ex FAR bari mu buyobozi bw’Ingabo na Polisi, amubwira amazina arimo Juvenal Marizamunda na Stany Nsabimana n’abandi, hanyuma asaba Paul Rwarakabije kohereza intumwa ze zigasura u Rwanda ubundi zigasubirayo kumubwira ibyo ziboneye.

    Mu bindi Kabarebe yamubwiye harimo ko izo ngabo za FDLR zihuje n’iz’u Rwanda zavamo umutwe w’ingabo ukomeye, aho kugira ngo amaraso y’Abanyarwanda akomeze ameneke.

    Gen Maj Rwarakabije yabwiye TV1 ko uwo yabwiraga wese yamusubizaga ko adashobora kuza mu Rwanda, ahubwo ko ashaka kumuroha.

    Yaje kubona ko nakomeza umugambi we uzatahurwa ahubwo akabura gutaha no kuguma muri FDLR. Yahisemo kutongera kugira uwo abibwira. Gen Rwarakabije umunsi mwe yabwiye bamwe mu ngabo zimurinda harimo n’abasirikari bakuru ko agiye kuganira n’intumwa z’u Rwanda baramuherekeza. Yafashe nk’abasirikari 100 muri 600 bamurindaga.

    Gen Rwarakabije yemeje ko Gen Kabarebe yabafashije mu buryo bwo kubona ikibakura muri Congo, aboherereza amakamyo n’umunyarwanda wari wigize umunye-Congo, bityo bambuka umupaka nijoro kuko ku manywa ntibari kubasha kwambuka i Bukavu.

    Yakiriwe n’ukuriye Diviziyo y’ingabo muri ako gace, wari kumwe n’abasirikari bari bambaye imyenda ya gisiviri kuko na Rwarakabije n’ingabo ze bari bambaye sivile, ariko bafite imbunda. Kwishishanya byarashize.

    Mu gitondo, Gen Rwarakabije yafashe indege ya Kajugujugu yari yoherejwe na Gen Kabarebe maze imugeza ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho yari amutegereje.

    'Uraho Rwarakabije ? Duherukana muri CND', aya niyo magambo Gen Kabarebe yabwiye Rwarakabije amuhereza ikiganza, nk’uko tubikesha ikinyamakuru ' Ingabo Magazine', cyari icya Minisiteri y’Ingabo.

    Rwarakabije yazanye na Col Andre Bizimana, Col Jerome Ngendahimana n’abandi. Uyu Ngendahimana uri mu kiruhuko cy’izabukuru yanabaye Umugaba mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

    Gen Rwarakabije yahise yakiranwa icyubahiro cya gisirikare, maze ahita afata amafunguro mu nzu abasirikari bakuru biyakiriramo (Officers Mess).

    Maj Gen Rwarakabije akigera i Kigali

    Nyuma y’umunsi umwe yakiriwe na William Swing wari ukuriye intumwa za Loni muri Congo (MONUC), wamubwiye ko igikorwa yakoze ari icy’ubutwari.

    Gen Rwarakabije yanayoboye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS

    Nyuma y’iminsi ibiri, Maj Gen Rwarakabije yagiye kuri Radiyo Rwanda avuga ko umutwe wa FDLR/FOCA usheshwe, ko ingabo zigomba gutaha mu Rwanda nta yandi mananiza.

    Muri 2004, nibwo Rwarakabije hamwe na bamwe mu basirikare bazanye, bahise binjizwa mu ngabo, abandi basubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bitangazwa na IGIHE.

    Mu butumwa yatanze, Maj Gen Rwarakabije yavuze ko ikibazo cya FDLR atari umubare w’abasirikare, ahubwo ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside bagenderaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-hacuzwe-Umugambi-wagejeje-Maj-Gen-Rwarakabije-i-Kigali-n-Uruhare-Gen-James-Kabarebe-yabigizemo

  • Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ivuye muri Tanzania gukina umukino ubanza wo guhatanira itike yo gukina imikino y'igikombe cy Afurika ku makipe y'ibihugu akoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyoza z'iwabo, kuri iki cyumweru yatangiye imyitozo kuri Sitade ya Huye.

    Iyi myitozo yabereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo yitegura gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 3 Nzeri 2022, ni nyuma y'umukino wabaye kuwa gatanu w'icyumweru gishize warangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi.

    Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino wo kwishyura, umutoza w'Amavubi Carlos Alos yahisemo ko imyiteguro yabera ku kibuga bazakiniraho na Ethiopie, icyo kibuga kikaba ari icya sitade ya Huye.

    Iyi Sitade Mpuzamahanga ya Huye igiye kwakira umukino wayo wa mbere nyuma yaho CAF yari yandikiye u Rwanda babwirwa ko nta sitade ihari yakwakira imikino mpuzamahanga, bityo Minisiteri ya Siporo ikaba yarahisemo ko iyi sitade ariyo yavugururwa ikajya yakira iyi mikino.

    The post Amafoto — Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yakoreye-imyitozo-ya-mbere-kuri-sitade-ya-huye-yitegura-gukina-na-ethiopie-mu-gushaka-itike-yo-gukina-chan2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yakoreye-imyitozo-ya-mbere-kuri-sitade-ya-huye-yitegura-gukina-na-ethiopie-mu-gushaka-itike-yo-gukina-chan2023

  • Perezida Kagame yasezeranije Abaturanyi ikintu gikomeye, anabaha umukoro #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba mu cyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko mu bice binyuranye by’Igihugu.

    Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko umubano hagati y’Ibihugu ugirwamo uruhare n’impande zombi, kandi ko ibi akunze no kubibwira Ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda.

    Ati 'Rwose kuri twe ntibazagire impungenge ngo bibwire ko hari ikizabangamira umutekano wabo giturutse mu Rwanda, ariko nanjye nkabasaba, ariko bivuze ko nta n’umutekano w’u Rwanda ukwiye guhungabana biturutse mu baturanyi. Ni magirirane rero, turuzuzanya.'

    Umukuru w’u Rwanda yavugiye ibi mu Karere ka Rusizi gahana imbibi n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kimaze iminsi gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC.

    Ni ibirego u Rwanda rwakunze kwamaganira kure, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe ugizwe n’Abanye-Congo bafite icyo barwanira cyanze kubahirizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

    Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranaga n’abavuga rikumvikana, yibukije Abanyarwanda ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’Igihugu cyabo.

    Ati 'Dukore ibishoboka byose ntihazagire ibishobora kuduhungabanyiriza umutekano hanyuma tubane n’abaturanyi neza, twita ku mutekano wabo, tunabasaba ngo bite ku mutekano wacu.'

    U Rwanda ahubwo rushinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, wanakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ubu bufasha igisirikare cya DRCongo (FARDC) giha FDLR, bwanahungabanyije umutekano w’u Rwanda mu minsi ishize, ubwo barasaga ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda birimo n’ibyakomerekeje bamwe mu Banyarwanda ndetse bikanangiza imwe mu mitungo yabo.

    Uyu mutwe w’iterabwoba na wo ubwawo wiyemereye ko uri gufatanya na FARDC, mu matangazo washyize hanze mu minsi ishize.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yasezeranije-Abaturanyi-ikintu-gikomeye-anabaha-umukoro

  • Mukansanga Salima ari ku rutonde rw'abazita abana b'ingagi amazina #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Mukansanga Salima ari ku rutonde rw'abazita amazina ku bana b'ingagi mu muhango wo Kwita Izina uzaba muri iki cyumweru mu Rwanda.

    Mukansanaga amaze kubaka izina mu gusifura umupira w'amaguru.Aherutse gusifura umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika cy'abagore bikaba binateganyijwe ko azasifura n'Igikombe cy'Isi mu bagabo, kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.

    Yatoranyijwe mu basifuzi 36 bazaba basifura hagati, aho abandi bagore batoranyijwe ari Stéphanie Frappart wo mu Bufaransa, Yoshimi Yamashita wo mu Buyapani n'abandi.

    Mukansanga Salima Rhadia kandi aherutse kugirwa Ambasaderi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana [Unicef Rwanda] mu kuvugira abana.

    Umuhango wo Kwita izina abana b'ingagi 20 bavutse uteganyijwe kuwa 2 Nzeri 2022.

    Urutonde rw'abazita aba bana b'ingagi 20 bavutse muri uyu mwaka rwatangiye gushyirwa hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukansanga-salima-ari-ku-rutonde-rw-abazita-abana-b-ingagi-amazina

  • Kigali : Ibitaravuzwe ku Mukarani w’Ibarura wariwe n’imbwa aho yari agiye kubarura, Umukire yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru yavugaga ko hari umugore uri mu bakarani bari mu gikorwa cy’ibarura rusange, wariwe washumurijwe imbwa n’umukire wo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Jabana ubwo yajyaga kubarura muri uru rugo.

    Gusa aya makuru yahise anyomozwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwavuze ko uyu mukarani w’ibarura yariwe n’imbwa koko ari ko atayishumurijwe.

    Ubuyobozi bw’Akarere bwihanganishije uyu mukarani w’ibarura, bwavuze ko 'Ubwo yagera kwa Kanani yasanze hakinguye arinjira, umwana yaje kureba uwinjiye ari kumwe n’imbwa ayibonye agira ubwoba ahungira ku mwana aragwa ihita imurya arakomereka.'

    Amakuru mashya ubu avuga ko uyu mugabo witwa Kanani Jean Robert, yamaze gutabwa muri yombi ndetse akaba afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nduba akurikiranyweho icyaha cyo kubabaza undi umubiri atabigambiriye.

    Umwe mu bari muri uru rugo rwo kwa Kanani ubwo iyi mbwa yasagariraga uyu mukarani w’ibarura, yavuze ko batigeze bayimushumuriza nkuko byabanje guhwihwiswa.

    Uyu wari uri gukora akazi k’ubwibatsi muri uru rugo, yavuze ko uyu mukarani w’ibarura koko yabanje kugira igihunga cy’iyi mbwa, agahungira ku mwana wari uje kumukingurira bigatuma iri tungo rigira umujinya rikajya gutabara uwo mwana.

    Yagize ati 'Nanjye naramubwiraga nti 'rekura uwo mwana iyo mbwa itakurya’ Kubera na we igihunga n’ubwoba, arakomeza afata umwana, birangira baguye hasi, n’umwana yakomeretse ku mazuru.'

    Akomeza agira ati 'Imbwa rero ibona kumwataka neza yaguye hasi, ihita imurya iramukomeretsa.'

    Umuturanyi w’uru rugo, yavuze ko Kanani yari mu nzu, na we akumva hanze byadogereye hari kuvuzwa urusaku rw’imbwa ye yari irimo kurya uyu mukarani w’ibarura, agasohoka yiruka ngo amukize.

    Uyu muturanyi yagize ati 'Yari mu nzu hanyuma yumvise akaruru, araza, noneho Kanani ajya kumuvuza kwa muganga.'

    Uyu mukarani w’Ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, wariwe n’iyi mbwa tariki 22 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Agatagara mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, we yavuze ko iyi mbwa yamuriye akavuza induru ariko akabura umutabara yaba ari ba nyiri urugo ndetse n’abahakodesha.

    Uyu mukarani w’ibarura wavugaga ko yifuza guhwa impozamarira, yatangaje ko atizeye ko imbwa yamuriye ikingiye bityo ko afite impungenge ko bishobora kumugiraho ingaruka.

    Gusa ngo Kanani yaje kuza nyuma iyi mbwa imuri hejuru, ahita ayibwira ngo 'Toka' ihita igenda, abaturanyi bamusaga ko yamujyana kwa muganga n’imodoka ye ariko aranga avuga ko ifite ikibazo, bajyayo n’amaguru na bwo bakimara kujyayo, ahita yigendera.

    Ivomo:Radiotv10

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Ibitaravuzwe-ku-Mukarani-w-Ibarura-wariwe-n-imbwa-aho-yari-agiye-kubarura-Umukire-yatawe-muri-yombi

  • Umugambi Mubisha wa Gen Makanaki ku Batutsi wamaganiwe kure n’Abanyamakuru ,Abanyamulenge bashobora kwibasirwa #rwanda #RwOT

    Gen Kasimbira yari aheruka gutangaza ko agiye gukusanya abarwanyi be hanyuma bakibasira abanyamulenge n’abandi banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri DR congo we avuga ko ari abanyarwanda.

    Nyuma y’aya magambo y’uzuye urwango, ishirahamwe ry’Abanyamakuru bo muri DRCongo, u Burundi n’u Rwanda rizwi nka NDH( Non aux Discours de haine) Bari kumwe n’imiryango itegamiye kuri Leta nka ' Benevolencija Grand Lac bamaganye imvugo ya Gen Makanaki John zigamije kwibasira bamwe mu banyekongo bavuga ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

    Bagize bati :' ntacyo byatumarira muri iki gihe kwishora mu bikorwa byateza akaduruvayo n’amakimbirane y’Amoko, kuko byazakomeza kuduteza ibibazo mu bihe birimbere. Twifuza ko Abana bacu bakurira mu gihugu cy’amahoro.

    Nitwe dufite izo inshingano nk’Ababyeyi ndetse tugaharanira ayo amahoro muri ibi bihe, kugirango dutegurire ejo heza abana bacu.

    Twamaganye ibikorwa byose n’imvugo z’urwango zigamije kwibasira umuryango mugari w’Abanyamulenge utuye muri DRCongo no kugerageza kubirukana muri gakondo yabo. Ibi ntago byazatuzanira amahoro na busa. Kubwiyo mpamvu twe nk’Abanyamakuru twishize hamwe twamaganye ibi bikorwa,kuko twifuza ko igihugu cyacu n’akarere duherereyemo haba ahantu ,buri wese atura yubaha uburengazira bwa mugenzi we.'

    Nyuma yo kwamagana amagombo y’urwango yavuzwe na Gen Makanaki, aba banyamakuru basabye ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepho n’ubuyobozi bw’ingabo gushiraho gahunda zigamije kurinda ubuzima Bw’abanyamulenge batuye mu gace ka Muramvya Gurupoma ya Jomba mu Misozi miremire ya teritwari ya Uvira bashobora kwibasirwa mu buryo bw’umwihariko ,kubera amagambo yuzuye urwango aheruka gutangazwa na Gen Makanaki John Kasimbira umuyobozi w’Umutwe wa Mai Mai muri Uvira.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umugambi-Mubisha-wa-Gen-Makanaki-ku-Batutsi-wamaganiwe-kure-n-Abanyamakuru-Abanyamulenge-bashobora-kwibasirwa

  • Manchester United igiye kugura umukinnyi wa miliyoni 100 z'amayero #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United iri hafi kumvikana na Ajax ku mukinnyi wayo witwa Anthony ukomoka muri Brazil kugira ngo ayerekezemo.

    Umuhanga mu makuru ari ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi, Fabrizio Romano yagize ati “Manchester United iri hafi gusinyisha Antony! Ajax amaherezo yemeye kuganira ku mafaranga azagurwa ndetse n'ayo izongererwa niyitwara neza byitezwe ko azagera kuri miliyoni 100 z'amayero. Ibiganiro birakomeza uyu munsi.

    Ajax yari iheruka kwanga miliyoni zisaga 90 z'amayero kuri Antony,ariko yemeye 100 zatanzwe uyu munsi ndetse nta gihindutse uyu mukinnyi arerekanwa vuba nk'umukinnyi wa United.

    Uyu mukinnyi yakoranye na Erik Ten Hag mu mwaka ushize ubwo yari umutoza wa Ajax yatwaye igikombe cya shampiyona y'Ubuholandi giheruka.

    United imaze iminsi yiruka kuri uyu mukinnyi usatira aca ku mpande w'imyaka 22 ndetse uyu musore ntiyari ikipe ya Ajax ku cyumweru gishize yatsinze Sparta Rotterdam igitego 1-0, mu byerekana ko vuba aha azaba ari kuri Old Trafford.

    Abinyujije ku munyamakuru w'Umutaliyani,Fabrizio Romano mu kiganiro bagiranye kuri YouTube,Antony yagize ati: “Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, abakozi banjye baje i Amsterdam kumenyesha Ajax icyifuzo cyanjye cyo kuva muri iyi kipe kugira ngo njye gushaka guhangana gushya kandi ko hari amakipe azaza kunshaka azanye amafaranga meza…Ubwo bageragezaga kumpa amasezerano naberuriye ko nshaka kuva mu ikipe.”

    Muri Ajax,Anthony yakinnye imikino 57 muri shampiyona atsinda ibitego 18,atanga imipira yavuyemo ibitego 14,atera amashoti 147 hanyuma arema uburyo 75.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-igiye-kugura-umukinnyi-wa-miliyoni-100-z-amayero

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abasoje amasomo muri UGHE – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri basoje barimo 18 basoje mu masomo arebana n'Uburinganire n'ubuzima bw'imyororokere, 11 basoje mu buvuzi bukomatanyije ibizwi nka ,One Health na 15 basoje amasomo y'imiyoborere mu nzego z'ubuzima ibizwi nka Health Management.

    Aba banyeshuri bagizwe n'abakobwa 26 bagize 60% n'abagabo 18 bo mu bihugu binyuranye ku Isi.

    Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n'abayobozi banyuranye ba Kaminuza ya Global Health Equity ndetse n'Umuryango wita ku buzima, Partners In Health.

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Prof Agnes Binagwaho yagaragaje ko bishimiye kuba bongeye gutanga impamyabumenyi bateranye ku nshuro ya mbere nyuma ya Covid-19.

    Yagaragaje ko kimwe n'izindi nzego zitandukanye, Kaminuza nayo yahuye n'ibibazo bitewe na Covid-19 ariko kandi ikaba yaranagize ibyago by'urupfu rwa Dr. Paul Farmer wanayishinze.

    Ati 'Twahuye n'ibizazane bibiri harimo icyorezo ariko twebwe nk'umuryango wa Kaminuza twabuze umuntu ukomeye, Umujyanama, umuyobozi kandi akaba umwe muri twe, Umuganga mwiza Paul Farmer.'

    Prof Binagwaho yongeye kwibutsa ko gushinga iyi Kaminuza ari igitekerezo cyavuye ku nzozi zo guharanira ko ubuvuzi n'ubuzima bwiza bigera kuri bose no kuri ba bandi badafite amikoro ahagije ariyo mpamvu yubatsee mu gice cy'icyaro aho serivisi z'ubuzima n'ubuvuzi zikenewe cyane.

    Yakomeje agira ati 'Uretse izo mbogamizi twabashije kugera kuri byinshi, twabashije gushimirwa na UNESCO kandi hari ibindi bihembo bidutegereje. Turi mu murongo mwiza mu gutanga uburezi bufite ireme bugamije kugera kuri bose ubuvuzi.'

    Yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo guharanira gutanga umusanzu wabo muri sosiyete ariko bakirinda no kwihererana ibibazo kuko umuryango wa Global Health Equity uzakomeza kubaba hafi.

    Ati 'Ibyo muzanyuramo, icy'ingenzi muzatange ubuvuzi bwiza kuri bose kandi vuba, nizeye ko muzakomeza kudutera ishema. Muzabe indwanyi ariko ntimuzibagirwe ko mu kiri umuryango mugari. Ayo mahirwe ntimuzayateshe agaciro ahubwo muzayabyaze umusaruro. Ntimugatinye kuduhamagara, guhamagarana no guhamagara inshuti.'

    Umunyeshuri uhagarariye abasoje amasomo y'ubuvuzi bukomatanyije One Health, ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Evelyn Grace Bigini, yagaragaje ko inama bahawe by'umwihariko mu biganiro bya Paul Farmer bizababera impamba y'urugendo.

    Ati 'Ntitwakwibagirwa ibiganiro twagiranye n'abanyeshuri. Twibanze cyane ku kubaka ubufatanye ariko dukwiye kubyaza uko kumenyana umusaruro.'

    Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri basoje mu masomo ajyanye n'Imiyoborere mu nzego z'Ubuzima, Mbarubukeye Corneille yasabye bagenzi be gusenyera umugozi umwe muri byose.

    Ati 'Tugomba kuzabigeraho, dukeneye kungurana imbaraga, ibyo bizadufasha kugera ku ntego zacu. Ndababibutsa ko dushobora gukora buri kimwe cyose cyuje ubumuntu. Mukomere, muhatane kandi mureke tube indwanyi.'

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango Partners in Health, Ophelia Dahl, yasabye aba banyeshuri gukora cyane no guharanira kwiga no kugera ku mpinduka nziza muri sosiyete n'ibihugu baturukamo.

    UGHE ni kaminuza yakira abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye

    Aba banyeshuri 44 basoje amasomo yabo muri UGHE

    Abasoje amasomo yabo basabwe kuba intangarugero

    Ababyeyi n’abavandimwe bari baje gushyigikira aba banyeshuri barangije amasomo

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye uyu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abasoje amasomo muri UGHE

    Madamu Jeannette Kagame yashimye abanyeshuri barangije amasomo yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-umuhango-wo-gushyikiriza-impamyabumenyi

  • Bugesera: Urujijo ku rupfu rw'amarabira rw'abana babiri b'abavandimwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ahagana saa Mbili zijoro zo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE ko uburyo abo bana bapfuyemo bukiri urujijo kuko nyina yabasize mu nzu akajya mu gasantere ka Nkanika kari aho hafi yagaruka agasanga bapfuye.

    Yagize ati ' Ni ibintu bibaye mukanya saa Mbili, batubwiye ko uwo mugore yasize abana mu nzu ajya guhaha mu gasantere agarutse asanga abana batari guhumeka, uyu munsi rero haguye imvura nyinshi, uwo mugore yahise ajya guhuruza umugabo we mu isantere n'abandi benshi baraza babakoraho basanga bapfuye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu baturage bahise bakeka inkuba gusa ngo ntayigeze ikubita kuko ngo haguye imvura isanzwe nk'uko byemezwa n'abaturanyi babo.

    Yihanganishije umuryango wabuze abana, awizeza ko icyabishe kimenyekana.

    Ati ' Turihanganisha uwo muturage n'umuryango we, turi kujyayo n'izindi nzego kugira ngo dukore iperereza tumenye icyishe aba bana, ikindi turi bubapime tumenye icyabishe kuko n'abanga barahari.'

    Gitifu Sebaarundi yavuze ko nibagerayo bagapima ndetse bakanabaza amakuru aribwo bashobora kumenya amakuru y'ibanze y'ikishe abo bana babiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-urujijo-ku-rupfu-rw-amarabira-rw-abana-babiri-b-abavandimwe