Source : https://www.intyoza.com/2022/08/29/itangazo-rya-uwamahoro-adeline-risaba-guhindura-izina/
Category: Uncategorized
-
Nyuma ya Mukura Rayon Sports yateguye indi mi… – #rwanda #RwOT
Rayon Sports iri kuzenguruka CECAFA yose uko yishakiye, mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yabaye isubitswe kubera imikino y’ikipe y’igihugu. Iyi kipe nyuma yo gukina na Vipers SC yo muri Uganda ku mukino wa Rayon Sports Day, ikaza gutsindwa igitego 1-0, yaje gutumira ikipe ya Kenya Police FC ariko umukino ntiwaba kuko igihugu cya Kenya nta kipe yaho yemerewe gukina umukino mpuzamahanga.
Muri iki gitondo nibwo byemejwe ko Rayon Sports izakina na Mukura kuri uyu wa gatatu, mu mukino ugamije gushakisha amafaranga yo kwishyura uwahoze ari umutoza wa Mukura wirukanwe binyuranyije n’amategeko. Nyuma y’uyu mukino Rayon Sports izakira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya UR FC yo muri Uganda, mu mukino uzatangira ku isaha ya saa 18:00.
Ku cyumweru tariki 4 nabwo Rayon Sports izakira Singida Big Stars, mu mukino ukomeye nawo uzabera i Nyamirambo. Singida Big Stars ni ikipe ihagaze neza muri Tanzania, dore ko yabashije no kugura abakinnyi ba Simba SC barimo umunyarwanda Kagere Meddie na Pascal Wawa.
Gahunda yose y’imikino Rayon sports ifiteÂ
Iyi mikino yose igamije kwagura umubano hagati ya Rayon Sports n’amakipe yo mu Karere k’ibiyaga bigari, ndetse no gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona izasubukurwa tariki 8 hakinwa umunsi wa kabiri.
Rayon Sports izagaruka ikina na Police FCÂ
Kagere ategerejwe mu Rwanda ari kumwe n’ikipe ye yambara umuhondo
-
Abayobozi barasabwa gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga uburyo abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage ku buryo hari ibyo agezwaho kandi byakabaye byarakemutse kera. (…)
-
#rwanda #RwOT
Ndagijimana Felecien uri mu kigero cy'imyaka 30Â arakekwa kwica Karangwa Moise uri mu kigero cy'imyaka 60, Uyu ukekwa yari asanzwe acumbitse (akodesha) kwa nyakwigendera.
Ibi byabaye ahagana saa tanu z'ijoro zo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022, bibera mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Gatare mu Karere ka Gasabo.ÂUmunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gasharu, Mukantwari M.Sandrine ,yabwiye UMUSEKE ko umugabo ukekwa yari asanzwe afitanye Ibibazo na nyakwigendera ahanini bitewe n'uko atishyuraga icumbi.
Asobanurira umunyamakuru yagize ati'Amakimbirane yari ahari ni uko amaze igihe mu nzu atari kwishyura,yari yarasabwe kuva mu nzu,ntabikore. Akajya kunywa, akaza avuga nabi atongana ku manywa, arongera aragenda.

Atashye nimugoroba, ataha nabwo ari kuvuga yitotomba, kubera ko yari afite amarembo abakodesha abapangayi binjiriramo, nyiri nzu agira ngo wenda abandi (abakodesha) bamukingiranye, abyuka agiye kumukingurira, akimara gusohoka ahita amutera icyuma (tourne-vis) mu mutwe.'
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bakemura ibibazo hatajemo amakimbirane.
Yagize ati' Abaturage ni uko bakwirinda amakimbirane, niba umuntu adafite ubushobozi bwo kuba yakwishyura inzu ntabwo agomba kuyigwatira cyangwa se kwanga kuyivamo, ikiza ni uko yakumvikana na nyiri nzu. Abaturage ni ukujya baganira, bakagerageza kugaragaza bibazo bafite aho kubyiherana, n'ubwiwe akagerageza kubyumva kugira ngo impande zose zibashe koroherana.'
Ukekwa yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Kinyinya.
Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise utwarwa ku Bitaro bya Nyarugenge mu gihe utegerejwe ko gushyingurwa.@UMUSEKEThe post appeared first on IRIBA NEWS.
-
AMAFOTO: Yanga yashyinguwe mu cyubahiro #rwanda #RwOT
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Yanga watangiye saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ubwo umurambo wa nyakwigendera wakurwaga mu buruhukiro bw'ibitaro bya Polisi ku Kacyiru ugezwa mu rugo aho yasezeweho bwa nyuma.
Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma, inshuti n'umuryango wa Yanga wagiye kumusabira mu isengesho ryabereye mu rusengero rwa 'New Life Bible Church'.

Nyuma y'isengesho abitabiriye umuhango wo guherekeza Yanga, bakomereje mu irimbi rya Rusororo aho umubiri we ugomba gushyingurwa.
Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Yanga, wabaye kuri uyu wa Mbere mu gihe mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022 habayeho igitaramo cyo kwizihiza ubuzima yabayemo.
Yanga yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye muri Afurika y'Epfo aho yarari kwivuriza.
Buri wese wafashe ijambo yaba mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Yanga ndetse no mu muhango wo kumuherekeza mu cyubahiro yashimiye Leta y'u Rwanda yabafashije mu kugira ngo umubiri w'uyu mugabo ubashe kugezwa mu Rwanda.

Junior Giti yashenguwe n'urupfu rw'umuvandimwe we

Umugore wa Yanga yagerageje gukomera nubwo bitari byoroshye

Umugore wa Junior Giti nawe ari mu basabiraga isengesho Yanga












Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-yanga-yashyinguwe-mu-cyubahiro
-
U Rwanda rurifuza imijyi itoshye yiganjemo ibiti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, aganira na Kigali Today, yagaragaje ko u Rwanda rwifuza imijyi n’imidugudu bitoshye, mbese biri mu (…)
-
Rayon Sports igiye kuzana Kagere i Kigali #rwanda #RwOT
Rayon Sports yateguye imikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga yose izabera i Kigali harimo n’uwa Singida Big Stars ikinamo rutahizamu Meddie Kagere.
Ni nyuma y’uko umukino wagombaga guhuza iyi kipe n’ikipe y’igipolisi cya Kenya wari kuba mu mpera z’icyumweru gishize usubitswe bitewe n’ibihano FIFA yafatiye Kenya muri ruhago.
Rayon Sports yamaze kwemeza ko muri iki cyumweru izakinamo imikino 3 ya gicuti harimo 2 mpuzamahanga.
Iyi mikino izabimburirwa n’uwo Rayon Sports izakinamo na Mukura VS ku munsi wo ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022.
Uyu mukino uzakurikirwa n’uwo Rayon Sports izakiramo URA yo muri Uganda ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 ndetse n’uwo bazakiramo Singida Big Stars ya Meddie Kagere ku Cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022.
Iyi mikino yose izabera kuri Stade Regional i Nyamirambo ariko iyi kipe ntabwo yigeze itangaza amasaha iyi mikino izaberaho.
Meddie Kagere agiye kuza mu Rwanda n’ikipe ye gukina na Rayon SportsSource : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-igiye-kuzana-kagere-i-kigali
-
Olivier Niyungeko wajyanye u Burundi mu gikom… – #rwanda #RwOT
Niyungeko uzwi ku kazi ka Mutombora, niwe mutoza rukumbi wabashije kugeza ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cyabereye mu Misiri mu 2019. Mu itangazo ryasinyweho na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, Brigadier General Alexandre Muyenge, yemeje ko Olivier Niyungeko yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Burundi mu batarengeje imyaka 17, akazungirizwa na Jean Pierre Gishikizo.
Kuva mu 2017 kugera mu 2020, Olivier Niyungeko yari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi ayivamo asimbuwe na Jimmy Ndayizeye, nyuma yerekeza mu ikipe ya Bumamuru FC, gusa kuri ubu nta kipe yari afite.
Olivier ubwo yari mu nshingano mu gikombe cy’afurika![]()
Olivier ni umwe mu batoza bazi umupira wo mu Burundi  -
Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye #rwanda #RwOT
Ingabire Victoire yatangaje inkuru mu kinyamakuru Le Vif aho yasubiyemo amagambo ya Pasteur Bizimungu yatangaje mu mwaka wa 2004 mu kinyamakuru cya Jeune Afrique aho yavuze ko mu bihe biri imbere abahutu bazongera bakegura imipanga bagatema Abatutsi.
Aya magambo kimwe n'ibindi bikorwa byo muri PDR Ubuyanja nibyo byatumye ubutabera bukatira Pasteur Bizimungu igihano cy'imyaka 15 ahamwe n'ibyaha byo kugumura rubanda, kurema umutwe w'abagizi ba nabi nyuma aza kubabarirwa na Perezida Kagame.
Ingabire Victoire yabisubiyemo mu bundi buryo ariko umenyereye imvugo z'ababiba amagambo y'urwango bahita bumva icyo ashaka kuvuga. Kamere ntirara bushyitsi koko, Ingabire akomeje kuba uwo ari we nk'umusigire wa Hutu Power. Uyu muhango wabaye igihe yatorerwaga kuyobora Interahamwe na Ex FAR mu cyiswe RDR yari igamije gucyura impunzi muri 1995.Â
Ingabire yatorewe uwo mwanya kuko ahuje ingengabitekerezo n'abari bamaze kurimbura Abatutsi ariko agakoresha iturufu yuko we yari hanze y'u Rwanda muri ya minsi ijana ubwo imbaga y'Abatutsi yarimburwaga.Â
Ku munsi w'ejo Minisiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda no gukunda igihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yamwibukije ibihe bitandukanye yagiye abiba ingengabitekerezo ya Jenoside amwibutsa ko ingengabitekerezo ya Jenoside nta mwanya ifite mu Rwanda.
Ingabire Victoire arasakuza ashaka kuganisha ku matora ya Perezida wa Repubulika aho ateza urusaku ariko nawe azi neza ko ibyaha yakoze agakatirwa bitamwemerera kuba ku rutonde, ikindi nta politiki ifite ihamye ahubwo kumva ko ari umuhutukazi bimuhagije.Â
Ingabire yibwira ko arinde ?
Hari igihe Ingabire Victoire yigira intama kandi ari ikirura ashaka kwerekana ko ari umunyapolitiki nyamara nta shyaka cyangwa ishyirahamwe rizwi ku mugaragaro ahubwo ari umunyabyaha wakatiwe n'inkiko akaba ari hanze ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.
Iyo habaye ikintu cyose ku Rwanda yaba ari raporo y'inzego z'u Rwanda. Ingabire ayamaganira kure, yaba raporo ivuga neza u Rwanda nabwo bikaba uko. Ariko iyo ari raporo yakozwe n'abari mu murongo nkuwe, ahita ayikwirakwiza vuba na bwangu. Mu minsi ishize hasohotse Itangazo rishyira mu myanya abayobozi batandukanye ariko Ingabire yahise yibasira Dr Bizimana Jean Damascene wagizwe Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Ingabire yahise ajya kumbuga nkoranyambaga yibasira Dr Bizimana kuko nawe adahwema kugaragaza ingengabitekerezo yabokamye, barazwe n'ababyeyi babo. Arikose ubundi Ingabire uvuga ibyo ninde? Dusubire mu mateka;
Muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hafashwe icyemezo cyiswe 'Deparmehutisation'. Icyo cyemezo ni ugucibwa muri politiki kwa MRND/CDR n'amashyaka yari ayishamikiyehoy nka PECO, PADER, PARERWA yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ntangiro za 2003, nyuma y'imyaka hafi icyenda, ishyaka MDR ryakoraga nka PARMEHUTU naryo ryaraciwe n'ubwo byatinze.
Ayo mashyaka uko yavuzwe, yaciwe kubera ingengabitekerezo yagenderagaho. Guhindura izina kwa MRND/CDR igahinduka RDR yayobowe na Ingabire Victoire bwacya ikabyara UFDR ikaza kwihindura FDU-Inkingi ukumva mu gitondo yabaye DALFA Umulinzi.
MRND yo mu 1975 yahinduye inyito mu 1991 iguma ari MRNDD (ivuguruye) hiyongereyemo ubukana bw'ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu mwaka w'1992 MRND ibyara CDR, muri 1993 havuka impuzabugome bwiswe Hutu-Pawa. Mu 1994 Hutu-Pawa ikora Jenoside yateguye yibwira ko ari yo nzira yo kugira ubutegetsi. Baratsindwa.
Iyo Pawa, cyane cyane abagize uruhare mu gushingwa kwa CDR, n'aba CDR nyirizina, mu 1995 bashinze 'Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda' (RDR) icyura 'Impunzi na Demokarasi'. Kubera ko gucyura impunzi byarangiye mu 1997, bakomeje kwitwa ko bazacyura impunzi basanga ntacyo bivuze.
Ingabire Victoire ntiwamuvuga utavuze MRND/CDR kuko ninko kuvuga inkomoko yawe ukirengangiza Sogokuru ndetse na Sogokuruza wawe.
MRND/CDR bamaze kurimbura Abatutsi (babyitaga gukora) bagombaga guhindura umuvuno bagashaka irindi zina (RDR) ndetse n'abayobozi batari bazwi, bityo bahitamo Ingabire Victoire kuko we atari mu Rwanda muri 1994. Ariko ikigaragara ntaho Ingabire ataniye n'amazina yakoze Jenoside, impamvu nyamukuru bamuhisemo nuko atari mu Rwanda.
Mu mwaka w'2003, RDR ihinduka 'Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda' (RDR), ivana gahunda yo gucyura impunzi mu nyito iyisimpuza 'Repubulika' cyakora inyito mu magambo ahinnye ikomeza kuba RDR. Icyo gihe cyo kwinjiza 'Abaharanira Repubulika' mu nyito RDR yayoborwaga na Ingabire Victoire.
Mu ngengabitekerezo ya MDR, CDR, MRND, RDR na FDLR amagambo 'Abaharanira Repubulika' na 'Demokarasi' ntibisobanura Repubulika na Demokarasi y'abanyarwanda. Ahubwo, bivuga ubutegetsi bw'Abahutu gusa kandi b'indobanure. Si na 'Repubulika' na 'Demokarasi' nkuko bizwi ahandi.
Uko RDR iyoborwa na Ingabire na Ndereyehe yahinduye izina hakavanwamo 'Impunzi' ni nako MRND yabigenje mu 1991. MRND yo mu 1975 yari 'Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement'. Ijambo 'révolutionnaire' rivamo risimburwa na 'Abaharanira Repubulika' na 'Demokarasi', bituma MRND nshya iba 'Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement'. Itandukaniro rya MRND na MDR, mu nyito ni uko hamwe harimo 'National' na 'Développement'.
Uwo mukino w'amagambo ahishahisha ingengabitekerezo y'ivangura na Jenoside unayibona aho l'Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) bakuraho ijambo 'Rwandaise' ahasigaye 'Union' igasimburwa na 'Unifiées' iza nyuma ya 'Forces Democratiques' bikabyara FDU hiyongereyeho Inkingi none ubu tukaba dufite DALF Umulinzi.
Guhindura amazina ingengabitekerezo ikaba ya yindi ntacyo bivuze. FDU-Inkingi ikwiye gucibwa muri politiki, no kuyamamaza bikaba icyaha kuko n'amategeko arahari. Ntibizaba ari ubwa mbere ntibikwiye no kuba ubwa nyuma. Amateka y'u Rwanda afite umwihariko muri Africa ariko si ku isi. Kureka FDU-Inkingi n'abayamamaza bakidegembya ni ukwibagirwa vuba.
The post Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye appeared first on RUSHYASHYA.
-
Yanga yasezeweho bwa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa 29 Kanama 2022, amarira n’agahinda byashenguye umuryango wa Nkusi Thomas wari uzwi nka Yanga mu gusobanura amafilimi, ubwo bamusezeragaho mu (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yanga-yasezeweho-bwa-nyuma

