Category: Uncategorized

  • Ibinyampeke bivuye muri Ukraine byageze muri Afrika #rwanda #RwOT

    Ibinyampeke bya mbere bizanwe muri Afurika n'ubwato buvuye muri Ukraine kuva intambara n'Uburusiya yatangira, byageze ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Djibouti kiri ku nyanja itukura (Red Sea/Mer Rouge).

    Ubwato MV Brave Commander buriho ibendera rya Liban, butwaye toni 23,000 z'ingano zijyanwe mu gihugu cya Ethiopia gituranye na Djibouti.

    Byabufashe ibyumweru bibiri kugira ngo bugere hano buvuye ku nyanja y'umukara (Black Sea/Mer Noire).

    Ni gacye cyane abanyamakuru bemererwa kugera kuri iki cyambu cya Djibouti.

    Ariko ubu turi hano kubera ukuntu uku kuhagera kw'izi ngano ari ikintu cy'agaciro gakomeye.

    Iki gihugu cya Djibouti, kiri ku buso bwa km² 23,200, gituwe n'abaturage 900,000. Ariko gifite kimwe mu byambu bikoreshwa cyane ku mugabane w'Afurika.

    Urugendo rw'ubwato 'the Brave Commander' butwaye ibinyampeke rwateguwe na ONU

    Ubu, abakozi batangiye kwinjira muri ubu bwato ngo babupakurure. Inzego ebyiri nini zashyizweho kugira ngo zibafashe muri iki gikorwa.

    Urugendo rwabwo rwateguwe n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) kugira ngo ingano zigezwe mu bihugu birimo abantu bari mu byago byo kwicwa n'inzara.

    Bizatwara hafi icyumweru kugira ingo izi ngano zishyirwe mu mifuka zigezwe muri Ethiopia zinyujijwe mu nzira yo ku butaka, nkuko bivugwa n'ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP).

    Muri icyo gihugu, abantu barenga miliyoni 20 bacyeneye imfashanyo y'ibiribwa.

    Ethiopia irimo kwibasirwa n'amapfa (izuba ryinshi) ya mbere mabi cyane abayeho mu myaka 40 ishize, hamwe n'intambara.

    Izi ngano zizanwe n'ubu bwato ni igitonyanga mu nyanja ugereranyije n'izicyenewe mu bihugu byo muri Afurika y'uburasirazuba — aho byinshi birimo amapfa.

    @BBC

    The post Ibinyampeke bivuye muri Ukraine byageze muri Afrika appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/30/ibinyampeke-bivuye-muri-ukraine-byageze-muri-afrika/

  • Kwigira ku ikoranabuhanga byoroshye kurusha kuba imbere y’umwarimu – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, cyatambutse kuri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/article/kwigira-ku-ikoranabuhanga-byoroshye-kurusha-kuba-imbere-y-umwarimu-impuguke

  • Tito Rutaremara yahishuye Umunsi wa mbere yahuye na Kagame #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ushobora kuba wibaza umunsi wa mbere, Gen James Kabarebe yahuye na Gen Jean Bosco Kazura, umunsi wa mbere bahuye na Tito Rutaremara ndetse n’umunsi wa mbere aba bose bahuye na Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu uyu munsi akaba ari Perezida w’u Rwanda.

    Muri iyi nkuru turagaruka ku munsi wa mbere Tito Rutaremara yahuye na Paul Kagame. Aba bombi bagize uruhare muri gahunda yo kubohora igihugu kuko Tito Rutaremara yari umwe mu banyepolitiki bakomeye ba FPR ndetse bagiye bayihagararira mu mishyikirano n’ibiganiro bya Arusha.

    Ku rundi ruhande Paul Kagame ni we wayoboye ingabo zahoze ari iza RPA kugeza zihoboye u Rwanda muri Nyakanga 1994.

    Tito Rutaremara kuri ubu uyoboye Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yagarutse ku munsi wa mbere yamenye Paul Kagame n’ibiganiro bitandukanye bagiye bagirana biganisha ku kubohora igihugu.

    Tito Rutaremara yavuze ko mbere yo kumenya Paul Kagame yabanje kumenya umuryango we cyane cyane Mama we kuko bakomokaga mu gace kamwe.

    Ati 'Njye ababyeyi be nari mbazi cyane cyane mama we kuko yavukaga mu bice by’iwacu, nari mbazi kuko nari na mukuru ariko we (Kagame) ntaramubona.'

    Tito Rutaremara yavuze ko nyuma yo guhungira muri Uganda, yongeye kumva amakuru ya Kagame ubwo yigishaga mu ishuri ribanza ryo mu nkambi ya Nshungerezi na Nakivale, muri icyo gihe Kagame we yigaga mu ishuri ribanza rya Rwengoro mu nkambi y’impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore muri Uganda.

    Umwarimu (Nyabutsitsi Augustin) wigishaga Kagame icyo gihe yari yariganye na Tito Rutaremara ibijyanye no kwigisha, bityo aza kumenya ko yiga kuri icyo kigo abibwiwe n’uyu mugenzi we.

    Ati 'Nigishaga mu nkambi za Nshungerezi na Nakivale we icyo gihe yigiraga mu nkambi ya Gahunge, umuntu twari hamwe ni Nyabutsitsi twari twarahunganye hanyuma tujya no kwiga ibyo kwigisha tuti ‘reka tujye kwigisha impunzi.’Nyabutsitsi ni we wagiye kwigisha mu nkambi ya Gahunge.'

    Gusa muri icyo gihe, Tito Rutaremera na bwo ntiyigeze abonana na Paul Kagame amaso ku yandi kugeza ubwo agiye i Burayi.

    Tito Rutaremara yavuze ko yabonye bwa mbere Paul Kagame amaso ku maso ubwo urugamba rwo kubohora Uganda rwari rurangiye mu 1986. Muri icyo gihe Tito na we ngo yari yaravuye i Burayi.

    Ati 'Namubonye bwa mbere avuye ku rugamba intambara ya Uganda irangiye Kampala yafashwe nanjye mvuye i Burayi, nkajya mubona duhuriye mu nama hari nubwo twajyaga kumureba tukaganira.'

    Yavuze ko muri uwo mwaka ari bwo bwa mbere yabonanye na Paul Kagame nyuma batangira kugenda babona ndetse birushaho kwiyongera ubwo hatangizwaga gahunda yo gushinga FPR- Inkotanyi.

    Ni umuyobozi udasanzwe

    Tito Rutaremara yavuze ko ku munsi wa mbere abona Paul Kagame yamubonyemo umuyobozi w’umuhanga, ushishoza kandi akamenya gufata icyemezo kiboneye.

    Ibi Tito Rutaremara abihuriyeho na Nyabutsitsi Augustin wigishije Kagame wigeze kubwira itangazamakuru ko yari umunyeshuri w’umuhanga.

    Ati 'Aho natangiye kumubonera mu wa 6 n’uwa 7 ; yari umuhanga cyane, yajyaga aba n’uwa mbere, agatsinda cyane amasomo y’Imibare n’Icyongereza. Akenshi wabonaga yibereye mu masomo n’abandi bana bajya impaka hanyuma akaza kubaza mwalimu ibyo atasobanukiwe.'

    'Yari umwana ushabutse, mu isomo ntabwo yagendaga ikibazo atacyumvise ngo bishoboke ! Yarabazaga kugeza abyumvise. Yakundaga kubaza cyane.'

    Tito Rutaremara yavuze ko kuba uyu munsi u Rwanda rufite umuyobozi nka Paul Kagame ari amahirwe kuko ashyira imbere kuzamura imibereho y’abaturage kandi akamenya uko abana n’amahanga muri dipolomasi ishingiye ku bwubahane no gukwepa imitego bamutega.

    Ati 'Umuyobozi ushobora guca muri iyi mitego yose agakomeza agakora kandi bigakunda burya aba ari umuyobozi w’indashyikirwa, ni we dufite rero kandi dukwiye kumufata nk’amata y’abashyitsi kugira ngo atagira aho ajya, atagira icyo aba.'

    'Gukwepa ayo masasu, iyo myambi n’ayo mabuye ariko igihugu kigakomeza gutera imbere kugira ngo ubibashe ni ubuhanga buhambaye kuko bisaba gutekereza cyane birenze uko bo batekereza. Twagize Imana kuba dufite umuyobozi nk’uwo.'

    Tito Rutaremara yagaragaje ko urukundo Abanyarwanda bafitiye Perezida Kagame rwatewe n’ubushobozi yaberetse mu bijyanye n’imiyoborere bikaba na kimwe mu bituma atorwa ku kigero cyo hejuru.

    Ati 'Impamvu ni uko yabohoye iki gihugu agiha umutekano, agiha ubumwe, agiha iterambere yahaye Abanyarwanda agaciro. Abanyarwanda bose n’Abanyafurika babona ko akiganisha heza, bakimukeneye.'

    Yakomeje avuga ko kuba Perezida Kagame atorwa ku kigero cyo hejuru amahanga atari akwiye kubigiraho ikibazo kuko usanga ahanini bishingira ku mpande ebyiri zijyanye n’imiterere ya politiki y’u Rwanda nk’uko bitangazwa na IGIHE.

    Ati 'Abanyarwanda baba mu mashyaka bashaka guhiganwa na Kagame abenshi baba bataragira imihigo ingana n’iye. Abandi ni abaza bashyigikiye amacakubiri Abanyarwanda batakibonamo, batagishaka. Urugero Twagiramungu yaraje abona 3%. Abandi baza bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside bagahanwa n’amategeko.'

    Tito Rutaremara na Perezida Kagame bakunze guhurira mu bikorwa bya gahunda zo kubohora igihugu

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Tito-Rutaremara-yahishuye-Umunsi-wa-mbere-yahuye-na-Kagame

  • Yasize inyandiko : Nsabimana w’i Kamonyi yishe umugore we nawe ariyahura #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022, bibera mu Kagali ka Kazirabonde, mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Majyambere Samuel, yemeje iby’aya makuru. Yavuze ko uriya mugabo yashinjaga uwo bashakanye kumuca inyuma.Yavuze ko Nsabimana Didace mbere yo gufata icyemezo cyo kwica uwo bashakanye, yafashe ikaramu yandika mu ikayi nini impamvu yatumye yica uwo bashakanye avuga n’uwo ashinja ko basambanaga.

    Hari amakuru ko hari umugabo wari ushinzwe umutekano kuri SACCO, ushyirwa mu majwi mu byo uriya mugabo yasize yanditse.

    Yavuze ko muri iyo nyandiko yagennye n’uburyo abana babo basize bazasaranganya imitungo, ndetse n’uko bazabashyingura.

    Yagize ati 'Yandikiye Umuryango awusobanurira ko kumuca inyuma aribyo amujijije.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba avuga ko ayo mahano akimara kuba, inzego z’Ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza.

    Ba nyakwigendera bari bafitanye abana bane (4) barimo abahungu batatu n’umukobwa.

    Imirambo yabo yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo isuzumwe. Kuri uyu wa Mbere nibwo bashyinguwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Yasize-inyandiko-Umugabo-w-i-Kamonyi-aravugwaho-kwica-umugore-we-nawe-akiyahura

  • Umugore wa Yanga wumuyapanikazi yavuze ku ru… – #rwanda #RwOT

    Atangira yashimye abantu bose baje kubafata mu mugongo, anavuga igihe bamenyaniye ati: 'Mwakoze cyane kuza muri benshi ngo tumuherekeze neza. Namenye Tom kuva mu mwaka wa 2006  kugera mu mwaka wa 2008 ubwo nakoraga muri Kenya nkajya nsura u Rwanda, yari umuntu w'umutima mwiza namumenye gutyo iminsi yose.'

    Avuga ku buryo baje gufata umwanzuro wo kubana ati: 'Mu gihe nazaga kuba mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009 twakomeje kuba inshuti nziza, ariko mu mwaka wa 2011 twafashe umwanzuro wo kubana. Murabizi nk'umugore w'umuyapani gushyingiranwa n'umunyafurika byansabaga kubanza gutekereza icyo nari ngiye gukora, ariko bitewe n'umutima we mwiza nari nzi neza ko tugiye kugira umuryango mwiza wishimye, kandi ufite amahoro.'

    Eriko agaruka ku buryo yahamanije n'umutima we ko Yanga ari we bakwiye kubana ati: 'Hirya yo gucibwa intege n'abantu bamwe na bamwe naravuze nti nzi neza uwo mpisemo kandi ko atari aho uvuka cyangwa uruhu rwawe byubaka, ahubwo ni umutima w'umuntu. Kuva twashyingiranwa yanyemeje ko ari umuntu w'umutima mwiza, yari umubyeyi mwiza.'

    Nk'umukozi w'Umuryango w'Abibumbye, Eriko yahawe inshingano zo kujya gukorera muri Afurika y'Epfo ariko Tom yamubereye umugabo mwiza arera abana wenyine. Ati: 'Ubwo nahabwaga inshingano zimvana mu Rwanda njya muri Lesotho [South Africa] hagati ya 2017 na 2018, naramwizeye kubijyanye n'inshingano zo kurera abana wenyine ariko yabitagaho cyane abamenyera iteka buri kimwe.'

    Ashimangira ko Yanga yari umunyamahoro ati: 'Mwe mushobora kuba mwaramumenye nka Yanga ariko kuri njye nari muzi nka Tom, kuko ibyo kuba icyamamare nta na rimwe yigeze abikoresha mu rugo. Yari umuntu wiyoroshya w'agatangaza kandi ugira ukwihangana, yari umunyamahoro, yakundaga amahoro.'

    Ahamya ko yamukundaga cyane kandi amushimira kuba yaratumye aba umukirisitu ati: 'Namukundaga cyane, abana banjya bamukundaga cyane uretse n'ibyo byonyine yaranabaye nk'umuntu uturuka ku mugabane wa Asia mushobora kwitega ko ndi umubudisite yewe n'umuryango wanjye n'inshuti zanjye zose ni aba Budist kuko aricyo kintu cyonyine tuzi. Nanjye nariwe kandi mbikunda cyane nkakunda kujya gusenga ariko Tom ni we wanyigishije indagagaciro za gikirisitu ibyo byampesheje umugisha kubera we.'

    Mu bihe bikomeye kandi yavuze ko Yanga yabaga yizeye Imana ati:'Mu mwaka wa 2013 ubwo nari ntwite Agnes nagize ibibazo mu gutwita kwanjye, ndetse abadogiteri bansaba gukuramo inda. Tom yarabwiye ngo reka tujye muri Uganda hari urusengero basengera abantu bagakira. Yajyanyeyo aba Pasiteri baransengera, nyuma nerekeza mu Buyapani kubyara mbere y'ibyumweru 2 ibintu byarahindutse nabyaye neza.'

    Nyuma y'icyo gihe avuga ku buryo yafashe umwanzuro wo kuba umukirisitu ati:'Twaje gusubira kuri rwa Rusengero turabashimira, ibyo nibyo byamfunguye ubwenge ko hari ibitangaza biba ariko bitari ukubera ibyo bitangaza gusa ahubwo ko hari imbaraga zitagaragara, byatumye mpita mpinduka umukirisitu.'

    Yinjira mu buryo Imana yakijije bwa mbere Yanga Kanseri ati:'Tom yagiye akomeza kutujyana mu nsengero zitandukanye dukomeza gusenga, maze ubwo mu mwaka wa 2019 yafatwaga na Kanseri twafashe umwanzuro w'uko aza muri Lesotho kuko ubuvuzi bwo muri Afurika y'Epfo buteye imbere cyane. Hirya yo kuba yari arwaye yari afite ukwizera, akomeza gusenga akajya mu rusengero aba n'umunyamuryango w'itorero ryacu muri Lesotho, agirana ubucuti n'abapasiteri benshi, icyo gihe ubwo yari anarwaye Junior Giti yaje kudufasha.'

    Yongeraho ati:'Ibisubizo ariko nyuma y'amezi atandatu arindwi byaje bigaragaza ko yamaze gukira, ndetse n'ibyo n'ibikorwa bijyanye no kwivuza afite kubihagarika kuko byazamwangiza. Yagarutse mu Rwanda muri 2020, COVID-19 yaje kuza byatumye tutongera kubonana mu gihe kingana n'umwaka kuko we yari mu Rwanda njyewe ndi kumwe n'abana muri Lesotho.'

    Akomeza agira ati: 'Mu mwaka wa 2021 yaragarutse ariko yari arwaye, ariko akomeza no gusenga akajya asura izindi nsengero aho yagendaga yigisha kandi ubutumwa bwe iteka bwabaga ari icyaba cyose izere Imana. Mu burwayi bwe ntiyigeze acika intege, yakomeje gusenga.'

    N'ubwo kandi Yanga yagiye arwara ariko ntiyigeze areka Imana, kandi yabaga akomeye anuzuye ukwizera. Ati:'Sinigeze mbona amarira ye, sinigeze namwumva avuga ibintu bibi nko kuvuga ngo ngiye gupfa n'ibindi nkibyo. Iteka yabaga avuga ibyubaka, avuga ku mbaraga z'Imana no gukizwa nayo, gusa njyewe ubwo yarembaga tukamujyana kwa muganga nahise mbona ko igihe hamwe natwe ari gito.'

    Kuba Eriko yarabonye ko Yanga agiye kugenda byatumye areka byose ngo amube hafi, kuko yamwubahaga kandi akamukunda cyane. Ati:'Niyo mpamvu nk'umugore wubaha utewe ishema n'uwanjye ukunda kwari ukuhaba kubwe nkamwakira, nkumva icyo yifuza gukora nkamuba hafi ngo mwereke ko umuryango we umukunda. Niyo mpamvu yifuje kujya muri Johanesburg, twarabikoze maze Imana imuha umugisha wo kumenya Pasiteri John n'abandi, abo bose kandi mu kwezi kwe kwa nyuma batubereye umugisha kuko bazaga kudusengera no kubana natwe.'

    Eriko avuga ko azakomeza ibyo Yanga yatangiye birimo no gusenga ati:'Binyuze mu buzima bwe twarasenze cyane kandi tuzakomeza kubikora, kandi ibyo yatubwiye adusigiye tuzabikomeza. Twaganiye byinshi ariko by'umwihariko ku gaciro k'ubukirisitu. Umunsi umwe yarambwiye ati 'Eriko nshobora kugusengera na Thompson na Agnes, nasengera umuryango wanjye, ariko ni wowe wo guhitamo niba uzajya mu buzima bw'iteka cyangwa utazajyayo', kandi ibyo nzahora mbyubaha.'

    Mu gusoza yasabye ko abantu bose icyo baba barumvanye cyangwa baba bazi kuri Tom, bafite kukizirikana ntibazatume kizima. Agaruka kandi ku kuntu uyu mugabo yafashaga abantu cyane mu bihe bya COVID-19, kandi ibyo yabishimiraga umugabo kuko nawe akunda gufasha kandi azabikomeza, n'ubwo umugabo we adahari afasha abatagira kivurira.

    Eriko yasabye ko n'ubwo bigoye ariko gukomera bizatuma Yanga uri mu ijuru aterwa ishema n'abo asizeImyaka yari ibaye 16 bombi bamenyanye n'ubwo 11 ariyo bari bamaze babana nk’umugore n’umugaboYanga na Eriko bari bafitanye abana 2 aribo Thompson na AgnesEriko yavuze ko azakomeza kuba umukirisitu kandi agakomeza ibyo Yanga yatangije byoseThompson umuhungu rukumbi wa Yanga ari nawe wamushyinguye

    KANDA HANO UREBE ERIKO AVUGA KU RUKUNDO RUKOMEYE RWE NA YANGA

    “>

    AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYWARWANDA.COM

    VIDEWO: BACHIR NYETERA-INYARWANDA.COM

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120426/umugore-wa-yanga-wumuyapanikazi-yavuze-ku-rukundo-yamukunze-bizamura-amarangamutima-ya-ben-120426.html

  • Ihuriro rya 5 ku bufatanye bw’itangazamakuru… – #rwanda #RwOT

    Ihuriro ryateguwe n'ubuyobozi bukuru bwa Radiyo na Televiziyo by'Ubushinwa, guverinoma y’abaturage ya Beijing hamwe n'umuryango nyafurika w'itangazamakuru. 

    Iri huriro ryitabjriwe n’intumwa zirenga 240 zaturutse mu nzego za leta, mu bigo by'itangazamakuru, imishinga itunganya amajwi n’amashusho, abadiporomate, intumwa za diplomasi buturuka mu Bushinwa no mu bihugu 42 bya Afurika, Komisiyo y'umuryango w'ubumwe bw'Afrika hamwe n’umuryango w'ubumwe bw'Afurika wita ku Itangazamakuru.

    Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa na Perezida Macky Sall wa Senegal bohereje amabaruwa y’ishimwe muri iri huriro, aho baganiriye cyane ku ruhare rwiza rwaryo mu guteza imbere ibiganiro n'ubufatanye hagati y'itangazamakuru ry'Ubushinwa n'Itangazamakuru ryo muri Afurika, guteza imbere imyigire hagati y'imico, no gushimangira ingamba nyazo z'ubufatanye bwa China-Africa.

    Iradukunda Yves, umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y'ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda, yatumiwe muri iryo huriro.

    Bwana Iradukunda yavuze ko yishimiye kwitabira iri huriro rya 5 riganira ku bufatanye bw’ubushinwa na Afurika. Mu myaka icumi ishize, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, rwungukiye mu bufatanye n’ubuvandimwe bw’itangazamakuru mu Bushinwa, harimo ishoramari ry’ibikorwa remezo,  kugeza TV hose, kubaka ubushobozi, guhanga imirimo, no kugera ku bigezweho.

    Mu rwego rwo guteza imbere itumanaho hagati y'u Rwanda n'Ubushinwa, yagize ati “U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 2 muri Afurika mu koroshya ishoramari muri raporo ya Banki y'isi ishinzwe ubucuruzi muri 2020. Ubukungu bushingiye ku bikorera mu Rwanda bwatanze isura kubashaka gushora imari muri ku mugabane kubera ko inzitizi zo kwinjira zitagihari. Turizera ko tuzabona amasosiyete y’Abashinwa ashora imari mu bikorwa remezo, nk’inganda za TV zaho n’imishinga y’ubucuruzi igezweho kugira ngo igabanye igiciro cyo kugera ku byiza kandi hakorwe ubushakashatsi kugirango haboneke ibisubizo bikwiye ku masoko nyafurika.”

    Uyu mwaka hizihijwe isabukuru y’imyaka 10 ihuriro ry'ubufatanye bw'itangazamakuru ry'Ubushinwa na Afurika rimaze. Mu gushimira byimazeyo no gusubiza amaso inyuma ku musaruro w’ibisubizo byiza impande zombi zagezeho mu myaka icumi ishize, inzego za leta z'impande zombi zashyizeho uburyo bunoze bwo gutumanaho kugira ngo bwumvikane kuri politiki n’ibitekerezo bya buri wese.

    Amashyirahamwe y’itangazamakuru yagiye mu bufatanye mu gutangaza amakuru ndetse no mu bindi bikorwa byo gufatanya kuvuga inkuru z’ubifatanye bwimpande zombi.

    Muri iyi myaka, hashyizweho umushinga wa Satelite TV ku midugudu 10,000 yo muri Afrika hamwe na ‘Integrated Digital Switch-over Project’ aho byihutishije iterambere ry’urwego rw’itumanaho muri Afrika, kandi bigirira akamaro abanyafurika.

    Ubushinwa kandi bwakoze gahunda zitandukanye z’amahugurwa y’inzobere mu bitangazamakuru byo muri Afurika mu gusangira ubumenyi bufatika no gushimangira ihanahana ry'abakozi.

    Ubufatanye hagati y’impande zombi buragenda burushaho gukora neza no kwaguka byimbitse no mu bice bishya bishimangira itangazamakuru rigezweho n’ikoranabuhanga rishya. 

    Hashimangiwe kandi ubufatanye mu itangazamakuru ry’impande zombi riharanira kurengera ubutabera, ndetse rivuga inkuru z'ubufatanye bw'Ubushinwa na Afurika, kuzamura iterambere ry'isi no guteza imbere indangagaciro rusange.

    Muri ibyo birori by'iminsi ibiri kandi habereyemo imurikagurisha ry’ibyagezweho mu myaka icumi y’ubufatanye bw'itangazamakuru mu Bushinwa na Afurika (2012-2022).

    Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Icyerekezo gishya, Iterambere rishya n’Ubufatanye bushya,' Ihuriro ryakoresheje ibiganiro kuri politiki yo guteza imbere itangazamakuru, ubufatanye bukubiyemo, guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga rishya, no guhuza imibare.

    Ihuriro ryasohoye ryasuzumye ibyo imyaka icumi isize mu bufatanye bw'itangazamakuru ry’ubushinwa na Afurika. Mu kwerekana icyerekezo na gahunda bigamije iterambere ry'itangazamakuru mu gihe kizaza, ryasabye ingamba eshanu zirimo guteza imbere ubufatanye n'itumanaho, gushyigikira iterambere ry'isi yose, kuvuga inkuru z'ubucuti bw'Ubushinwa na Afurika, guteza imbere itangazamakuru ry'ikoranabuhanga no gushimangira ihanahana ry’amakuru mu rubyiruko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120429/ihuriro-rya-5-ku-bufatanye-bwitangazamakuru-ryubushinwa-na-africa-ryabereye-i-beijing-120429.html

  • Itangazo: UWAMAHORO Alliance yasabye guhindura amazina akitwa UWAMAHORO HAKIZIMANA Alliance #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWAMAHORO Alliance yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWAMAHORO HAKIZIMANA Alliance mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'umuryango.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwamahoro-alliance-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwamahoro-65652

  • Ifoto yumunsi: Clapton na Japhet bongeye guh… – #rwanda #RwOT

    Mu rucyerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2019, nibwo 5K Etienne na Japhet basohoye itangazo rimenyesha ko batakibarizwa muri Daymakers ya Clapton.

    Kuva icyo gihe batangiye kwikorana ibikorwa bitandukanye, Clapton nawe atangira kuzamura impano z'abandi banyarwenya.

    Byari bigoranye kongera kubona aba bombi mu ruhame, nyuma y'uko bahagaritse imikoranire.

    Japhet na Etienne ndetse na Clapton ni bamwe mu bantu amagana bitabiriye igitaramo 'Inkuru ya Rusine', umunyarwenya Rukundo Patrick [Rusine] yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

    Ni cyo gitaramo cya mbere Rusine akoze cye kuva yatangira urugendo rwo gutera urwenya, agahitamo kwisanisha n'abasinzi.

    Yagikoze ashyigikiwe n'abanyarwenya bagenzi be, abahanzi, inshuti ze, abazwi mu ruganda rw'imyidagaduro n'abandi banyuzwe n'inganzo y'uyu musore.

    Mu gitaramo hagati, Rusine yatumiye ku rubyiniro Clapton amurata amashimwe ku bwo guherekeza impano ye kugeza n'uyu munsi.

    Yavuze ko Clapton ari we wavumbuye impano ye, avuga ko ari akarabo gahumura mu buzima bwe. Agaruka ku kuba Clapton yaratandukanye n'itsinda rya Japhet na Etienne.

    N'ubwo byari urwenya, ariko Rusine yumvikanishije ko Japhet na Etienne batandukanye na Clapton kubera ko nta nyungu babonaga mu byo bakoranaga.

    Mu rwego rwo kugaragaza ko nta kibazo afitanye na Japhet na Etienne bamamaye nka 'Bigomba Guhinduka', Clapton yamahagaye ku rubyiniro Japhet avuga ko nta kibazo bafitanye, ndetse amusaba ko yamutumira mu gitaramo bafite tariki 2 Nzeri 2022.

    Clapton ati “Wampaye ikiraka? Ndabyemeye gusaba uwo wimye 'ni danger' ariko rero turi abavandimwe.'

    Byageze aho Clapton abaza Japhet uwatumye batandukana nawe. Avuga ko n'ubwo batandukanye kubera impamvu zitandukanye ariko nawe mu buzima 'ntacyahindutse'.

    Ati 'Ntimufite igitaramo hari icyo mfite? Ariko abanyarwanda nta n'ubwo duseba. Njye nta 'show' mfite, none mwe mwateguye.'

    Clapton yaboneyeho gushishikariza abantu kuzitabira igitaramo cya Japhet na Etienne, kizaba ku wa 2 Nzeri 2022.

    Clapton yasabye Japhet kumutumira mu gitaramo “Bigomba Guhinduka” kizaba ku wa 2 Nzeri 2022 

    Japhet yavuze ko nta kibazo bafitanye na Clapton n'ubwo batandukanye 

    Rusine yabwiye Clapton ko gutandukana na Japhet na Etienne ntacyo byamugejejeho

    Clapton yumvikanishaga ko ntakidasanzwe yagezeho kuva yatandukana n'itsinda 'Bigomba Guhinduka' 


    Mu gitaramo hagati, Rusine yunamiye Buravan [Yamwicaje ku ntebe y’iburyo], Yanga [Yamwicaje ku ntebe yo hagati], yunamira n’abandi bitabye Imana mu minsi ishize [Yabicaje ku ntebe y’ibumoso]

    KANDA HANO UREBE ICYO ABANYARWENYA BATANDUKANYE BATANGAJE

    “>

    AMAFOTO: Marlon muhizi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120423/ifoto-yumunsi-clapton-na-japhet-bongeye-guhurira-ku-rubyiniro-baherukanaga-mu-2019-120423.html

  • Luc Buntu agiye kubimburira abandi baramyi mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muramyi wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Shimwa Mana nziza wangiriye' azaririmba mu ruhererekane rw'ibitaramo rwateguwe na RG Consult ifatanyije na Prayer House.

    Ibi bitaramo bizajya biba buri Cyumweru cya mbere cy'ukwezi, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n'abandi kuramya no guhimbaza Imana.

    Bati 'Ibi bitaramo bigamije gufasha abakunzi b'umuziki w'indirimbo zihimbaza Imana kubona aho bashobora guhurira, bakaramya Imana babifashishijwe n'abaramyi.'

    Ibi bitaramo bizabimburirwa n'igitaramo cya Luc Buntu cyiswe 'Igicaniro Concert Series', kizaba ku wa 4 Nzeri 2022.

    Luc Buntu watumiwe muri iki gitaramo kizabera kuri Prayer House ni umuhanzi wakoreye umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, awukorera mu matorero akomeye ya hano mu Rwanda.

    Uyu muramyi yatanze umusanzu ukomeye muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse afasha bikomeye abahanzi bagenzi be.

    Umuhanzi Luc Buntu yabimburiye abaririmbye, yinjije abantu mu mwuka wo kuramya yishimirwa na benshi mu ndirimbo zirimo “Shimwa Mana” n'izindi.

    Luc Buntu uzwi mu ndirimbo nka 'Sinzibagirwa’ yaririmbye mu gitaramo Israel Mbonyi yamurikiyemo album “Intashyo” iriho indirimbo zivuga ubutumwa bw'ihumure, Igitaramo 'Fragrance of Worship' gitegurwa n'umuramyi Fortrand Bigirimana n'ibindi bitandukanye.


    Luc Buntu agiye kuba umuhanzi wa mbere uririmbye mu bitaramo ngaruka kwezi byo kuramya no guhimbaza Imana 

    Buntu yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Sinzibagirwa', 'Shimwa Mana nziza wangiriye' n'izindi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MANA NZIZA WANGIRIYE NEZA' YA LUC BUNTU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120421/luc-buntu-agiye-kubimburira-abandi-baramyi-mu-bitaramo-ngaruka-kwezi-120421.html