
Category: Uncategorized
-
Dosiye ya Edouard Bamporiki yashyikirijwe Ubushinjacyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yashyikirijwe Ubushinjacyaha. Ni dosiye yari imaze iminsi (…) -
Dosiye ya Bamporiki yashyikirijwe ubushinjacyaha #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Bamporiki Edouard ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.
Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ku wa 05 Gicurasi 2022 anatangira gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa yakekwagaho.
Ku mugoroba wo kuri uwo munsi yahagarikiweho, nibwo hasohotse itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.
Nyuma y'iryo tangazo, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangaza ko Edouard Bamporiki akurikiranyweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo, iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba ryari rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.
Nyuma y'umunsi umwe yasabye imbabazi Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, ati: 'Nyakubahwa Umukuru w'u Rwanda, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.'
hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo Umugenzacyaha yamutegetse, harimo no kutarenga imbago z'urugo rwe.''
Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Bamporiki yemeye ko yakoze, aramutse agihamijwe n'inkiko yahanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.
Bamporiki w'imyaka 39 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco mu mpinduka zakozwe n'Umukuru w'Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.
Mbere yari Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.
-
Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage muri Tanzania #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Itsinda ry’abaganga 15 bo mu ngabo z’u Rwanda bifatanyije na bagenzi babo baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ingabo-z-u-rwanda-zavuye-abaturage-muri-tanzania
-
Zuchu akomeje kwibasirwa n'abavuga ko imyabarire ye idafite aho ihurira n'izina afite #rwanda #RwOT
Ifoto ya Zuchu yambaye imyenda igaragaza umukondo ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania.
Bamwe bibasiriye uyu muhanzikazi bavuga ko atazi kwambara, kuko ngo akenshi mu birori agaragara yambaye bitajyanye n'izina afite, abandi bamugiriye inama yo gushaka umunyamideli uzajya umwambika mu rwego rwo kurinda izina rye.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bahanzzi babarizwa munzu wa Wasafi iyobowe na Diamond ndetse bakaba baranavuzwe mu rukundo nubwo bombi ntawigeze agira icyo abitangazaho.
-
Abarebwa n’ingendo zo mu kirere bariga uko ibibazo birimo byakemuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abayobozi bo mu bihugu 27 bya Afurika bafite aho bahuriye n’ingendo zo mu kirere, barimo kwigira hamwe uko ibibazo biri mu bwikorezi bwo mu kirere (…)
-
Madagascar: bashatse kwihorera bararaswa 18 bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT
Abantu 18 muri Madagascar bishwe na polisi kuri uyu wa Mbere ubwo yarasaga mu bigaragambyaga basaba kwihorera ku bantu bane bakekwaho gushimuta umwana ufite ubumuga bw'uruhu bakanica nyina.
Byabaye Kuri uyu wa Mbere, aho abantu babarirwa muri 500 bitwaje inzembe n'imihoro bagerageje gukoresha ingufu ngo binjire kuri sitasiyo ya polisi habaho ibiganiro ariko abaturage bakomeza gutsimbarara bashaka kwihorera ku bari bafunzwe.
Polisi yabanje kurasa imyuka iryana mu maso mu kirere igerageza kubatatanya ariko bakomeza kurwana bashaka kwinjira, ari nabwo babarasagaho.
Umuganga ku bitaro biri mu majyepfo ya Madagascar, Tango Oscar Toky, yavuze ko abantu icyenda baguye aho barasiwe abandi icyenda bagwa kwa muganga. Ni mu gihe ababarirwa muri mirongo bakomeretse harimo n'abo bikabije cyane.
Umuyobozi wa Polisi ya Madagascar, Andry Rakotondrazaka, yavuze ko ibyabaye bibabaje cyane kandi byagombaga kwirindwa ariko ntibyashoboka.
Yavuze ko polisi yakoze ibishoboka byose harimo no kuganira n'abaturage ariko biranga.
Kwihorera ni ibintu bimenyerewe cyane muri Madagascar. Muri Gashyantare 2017 abantu 800 bateye gereza ya Ikongo bashaka kwica uwakekwagaho ubwicanyi. Bakubise abarinzi bituma abantu 120 bacika gereza.

-
Ruhango : Ba Gitifu barataka gusiragizwa ku Karere bajya guhatwa ibibazo ku mihigo #rwanda #RwOT
Abavuganye n’UMUSEKE ni bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Imirenge yo mu Karere ka Ruhango.
Aba bayobozi ku rwego rw’Utugari bavuga ko kubazwa inshingano babyemera kandi bakavuga ko ntacyo bibatwaye.
Gusa bavuga ko umwanya batakaza bajya cyangwa bava mu cyumba cy’inama y’Akarere bajyanywe no kwisobanura ari munini kuko iyo ubaze inshuro bahamagarwa n’amasaha bahamara bahatwa ibibazo, usanga ari igihe kinini bari gukoresha begera abaturage.
Umwe muri ba Gitifu bakabakaba 10 twavuganye utashatse ko imyirondoro ye ishyirwa mu Nkuru yagize ati 'Hari ubwo badutumira kabiri mu cyumweru kandi amasaha tuhamara ni menshi kuko hari igihe badusezerera abandi bakozi b’Akarere batashye.'
Mugenzi we avuga ko hari ubwo babahamagara bitunguranye batitaye ku rugendo n’amatike bakoresha baza kwisobanura imbere y’Ubuyobozi.
Ati 'Ibaze nka Gitifu uba wavuye mu Kagari ka Rwoga mu Murenge wa Kabagali urugendo akoresha n’amafaranga y’itike asabwa guha umumotari ntabwo babibara.'
Aba bayobozi bifuje ko aho kubahoza mu nzira, bajya babaha umusanzu w’abakozi baza gufatanya nabo gukora ubukangurambaga mu mihigo igenda biguru ntege.
Bavuze ko iyo batangiye kubahata ibibazo batabaha umwanya wo gusobanura imiterere ya buri kibazo cyo mu mihigo yo mu nkingi y’Imibereho myiza y’abaturage.
Bakavuga ko hari imwe mu mihigo isaba amafaranga Akagari kadafite kandi ko umushahara bahembwa batawucamo kabiri ngo bawukoreshe mu kuzamura iyo mihigo Akarere kabashinja kuba iri inyuma.
Cyakora bamwe bavuga ko hari bake muri bagenzi babo baba bafite intege nkeya muri gahunda yo gukora ubukangurambaga guhozwa mu nzira n’umwanya munini bamara bahatwa ibibazo bikadindiza iyo mihigo iri hasi.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko iyo mukorana mwicara mu gafatira ngamba hamwe bitakwiriye kwitwa cyangwa ngo bifatwe mu buryo bubi.
Ati 'Ntabwo tubahata ibibazo ni inama zisanzwe kandi tubikora ku neza y’abaturage bareke kubyinubira.'
Mukangenzi yavuze ko babaha umwanya wo kwisobanura, yavuze ko bazakomeza kujya inama y’icyakorwa kugira ngo umuturage amererwe neza.
Nta mibare y’abadafite amacumbi, ubwiherero n’abararana n’amatungo Ubuyobozi bwatangaje.
Gusa abamaze gutanga umusanzu wa mutuweli mu mwaka wa 2022-2023 bagera kuri 87,4%.
Si ubwa mbere abakozi b’Akarere ka Ruhango bashinja bamwe muri Komite Nyobozi kubatoteza no kubatuka kuko no mu minsi ishize bavuze ko ibyo gutukwa no kubwira amagambo akarishye mu kazi bibarambiye.
-
Ingabire Victoire arashinja u Rwanda icyo yise ‘ Icyaha Kidasaza’ avuga ko hari abe yabuze bikamutera ihungabana #rwanda #RwOT
UN yongeraho ko 'guhungabana kuva kuri ibi bikorwa ntabwo kugarukira ku bantu ba hafi y’abashimuswe bakabura gusa, ahubwo bigera no kuri sosiyete yose muri rusange'.
Kuri Ingabire, ibikorwa byo gushimuta abantu 'biba bigamije gutera abantu ubwoba, imiryango yabo, abakorana nawe ndetse n’umuryango mugari w’abanyarwanda ugira ubwoba ukavuga uti 'niba umuntu ashobora kuburirwa irengero mu gihugu gitoya gutya ntiyongere kuboneka’, ugasanga biteye ubwoba n’impungenge mu bantu.'
Illuminée Iragena (2016), Boniface Twagirimana (2018), Eugène Ndereyimana (2019), na Venant Abayisenga(2020), ni bamwe mu bakoranaga na Victoire Ingabire baburiwe irengero muri iyo myaka.
Umwe mu bagore b’aba bagabo babuze utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko byamuteye kubaho mu bwoba, bikaviramo umwe mu bana be 'ihungabana rikomeye’, nawe ubwe bikamutera uburwayi.
BBC ivuga ko yagerageje kuvugana n’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda ku ibura rya bariya bantu bane, ntirurasubiza ubusabe bwo kugira rubivuzeho.
Umwaka ushize, uwari minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje ko iby’abantu baburirwa irengero mu Rwanda bigabanuka, ko hagati ya 2019 na 2020 hakiriwe ibirego bigera ku 1,301 by’ababuriwe irengero ariko 291 aribo gusa bari bataraboneka.
Mme Ingabire Victoire we yabwiye BBC ko abakoranaga nawe bashimuswe mu buryo budasanzwe kubera ibitekerezo byabo bya politiki.
Asubiramo amakuru yabwiwe ko Boniface yavanywe aho yari afungiye muri gereza ya Mpanga hagati mu gihugu, ko Illuminée yashimuswe agashyirwa mu modoka ku ngufu ari hafi y’aho yakoraga nk’umuforomakazi ku bitaro bya Faisal i Kigali, n’uko Eugène yabuze yari agiye kubonana n’abarwanashyaka babo Iburasirazuba.
Ati : 'Ababikora bagombye kumenya ko ari icyaha kidasaza kuko cyashyizwe mu rwego rw’ibyaha bikorerwa inyokomuntu, bikaba ari ibyaha bidasaza.
'Ababikoze bashobora kuvuga bati 'turabikora kuko nta udukoraho’ ariko ni icyaha kidasaza, hari igihe u Rwanda ruzaba rwahindutse igihugu kigendera ku mategeko icyo gihe abo bantu bazadusobanurira aho bashyize aba bantu, ibyo bizakorwa hari ubwisanzure hari amategeko yubahirizwa.'
Johnston Busingye, ubu usigaye ari intumwa y’u Rwanda mu Bwongereza, umwaka ushize yavuze ko basanze zimwe mu mpamvu zitera abantu kuburirwa irengero mu Rwanda ari :
Ukwimuka kutandikwa kw’abava mu byaro bajya mu mujyi,
Kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko ukamara igihe mu bindi bihugu,
Guhunga imyenda,
Ibibazo mu bashakanye
Abajya mu mitwe y’inyeshyamba mu bihugu bituranye n’u RwandaMu kuzirikana uyu munsi, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yatangaje ko “Nta mpamvu yasobanura kubirirwa irengero k’umuntu”.
Guterres yanditse kuri Twitter ati : 'Imiryango na sosiyete bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri ku byabaye ku bantu baboâ¦Ndasaba ibihugu gufasha guhagarika iki cyaha cy’ubugome'
Umwe mu bagore ufite umugabo waburiwe irengero mu Rwanda ubu hakaba hashize imyaka, yabwiye BBC ko yabanje kubaho mu gahinda, ubwoba, n’abaturanyi bakamwishika ngo 'dore wa mugore w’umunyapolitiki wabuze.'
Avuga ko umwe mu bana be w’imyaka itanu yabikuyemo ihungabana rikomeye, ati : 'N’ubu nyuma y’iyi myaka arifata akarira cyane abaza aho papa we yagiye'
Yongeraho ati : 'Nanjye nabikuyemo kurwara umutwe udakira kubera gutekereza ibintu bikandenga, no gusigara urera abana wenyine kandi wari ufite uwo mufatanyije, ntunamenye niba akiriho cyangwa yarapfuye.'
Victoire Ingabire avuga ko uko abantu be bagendaga bashimutwa byamuhungabanyije ati : 'usigara uvuga uti 'njyewe umutekano wanjye uri hehe ?’ bituma ugenda wikandagira uvuga uti 'uwabatwaye nanjye ashobora kuza akantwara’.'
Yongeraho ati : 'Bitera abantu ihungabana n’ubwoba, usibye ko njyewe iby’ubwoba nabirenze, umuntu apfa iyo umunsi we wageze niko nemera, ntabwo ibyo bikintera ubwoba.
'Bituma numva ko ngomba gukomeza guharanira ko tugira igihugu cyubahiriza amategeko kuko iyo tuba igihugu cyubahiriza mategeko ntabwo abantu baba baburirwa irengero muri ubu buryo ngo bihere birangire habure uwabatwaye, habure n’umuntu uhanwa kubera icyo cyaha, abantu bagende babure burundu.'
-
Paul Rusesabagina yaba afite umugambi wo kwiyahura ngo asige icyasha Leta y'u Rwanda. Abamushinzwe murabe maso. #rwanda #RwOT
Nyuma yo kugerageza uburyo bwose ngo arekurwe ariko Leta y'u Rwanda ikanga kujya ku gitutu cy'abashaka kumufunguza ku ngufu, amakuru yizewe atugeraho aravuga ko Paul Rusesabagina yaba afite umugambi wo kwiyahurira muri gereza ya Mageragere, kugirango bizitwe ko yishwe, nk'uko byagenze kuri Kizito Mihigo wimanitse muri kasho, urupfu rwe rukagerekwa kuri Leta y'u Rwanda.
Carine Kanimba, 'umukobwa' wa Rusesabagina aherutse kubitsa ibanga inkoramutima y'umuryango wabo ko yavuganye na 'Papa' kuri telephone, ngo akamubwira ko niba badakoze ibishoboka byose ngo arekurwe, nta kindi azaba asigaje uretse kwiyahura, ngo kuko yumva atazarangiza igifungo cy'imyaka 25 yakatiwe.
Iyo'nkoramutima'niyo yabyongoreye Rushyashya, kugirango itabaze, maze hafatwe ingamba za ngombwa.
Rusesabagina asanganywe indwara y'umutima, bigatuma afata buri munsi imiti ikomeye imworohereza. Bumwe mu buryo ateganya gukoresha mu kwiyambura ubuzima rero, ngo ni ukubika iyo miti ntayinywe uko bikwiye, akazayinywera rimwe ikamuhitana, kuko azaba yafashe irenze urugero(overdose).
Ibi imfungwa nyinshi mu magereza cyane cyane ayo muri Amerika n'Uburayi zikunze kubikoresha mu kwiyahura, iyo zamaze kuzinukwa ubuzima. No mu Rwanda kandi ntibyaba bibaye ubwa mbere, kuko muri Kamena 2016, umunya Sierra Léone Alex Tamba Brima wari ufungiye mu Rwanda, yiyahuriye muri bimwe mu bitaro bikomeye muri Kigali, anyweye imiti irenze urugero.
Nk'uko atahwemye kubigenza rero, Paul Rusesabagina yongeye gutegura umugambi wo gusiga isura mbi Leta y'uRwanda. Kubaho ntacyo bikimubwiye, kandi ibyihebe ntacyo bitinya. Inzego zikurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi rero zirusheho kuba maso.
Abaganga barebe neza ko imiti bamuhaye yayinyoye uko bikwiye, kuko hari ubwo bashobora kuyimusigira ababeshya ko aza kuyinywa, akayibika kugirango nimara kuba myinshi azayinywere rimwe imwice, bityo abambari be bavuze induru ngo yarozwe. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!
The post Paul Rusesabagina yaba afite umugambi wo kwiyahura ngo asige icyasha Leta y'u Rwanda. Abamushinzwe murabe maso. appeared first on RUSHYASHYA.
