Category: Uncategorized

  • Hari Ishyaka Ryemeje ko rizatanga Joseph Kabila nk’umukandida mu matora ya Perezida ya 2023 #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’umuyobozi w’iri shyaka PPRD, Christophe Kolomoni wavuze ko bari gutegura Inteko Rusange yaryo izigirwamo ingingo zinyuranye.

    Yavuze ko iyi Nteko Rusange izabera i Kinshasa, bateganya kuzatangarizamo ku mugaragaro ko bazatanga Joseph Kabila nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023.

    Christophe Kolomoni yagize ati 'Ntabwo turi ishyaka ryo kubaho ari ukwinezeza gusa. Ni ukuvuga ko kuri iyi nshuro twiyemeje kuzatsinda atari mu miyoborere yacu ahubwo n’abo twifuza ko bazaduhagararira.'

    Ibi bitangajwe n’iri shyaka nyuma yuko irya Joseph Kabila FCC (Le Front Commun pour le Congo) na ryo ritangije igisa n’imbanzirizamushinga yo kumuharura inzira yo kuziyamamariza kuzongera kuyobora DRCongo.

    Néhémie Mwilanya Wilondja wahoze ari Umuhuzabikorwa wa FCC, mu kiganiro yagiranye n’abayoboke b’iri shyaka mu Mujyi wa Bukavu tariki 27 Kanama 2022, yagaragaje ko bifuza ko Joseph Kabila yongera kuyobozi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri iki kiganiro, Néhémie Mwilanya Wilondja yavuze ko nyuma yuko Kabila avuye ku butegetsi, Igihugu cyabo cyatangiye kwinjira mu bibazo uruhuri mu gihe akiburiho cyari gikomeje kugera ku byiza byinshi.

    Muri iki kiganiro yasabye abayoboke b’iri shyaka kumugezaho ibitekerezo abashyirira Kabila 'kugira ngo bizaduhe umurongo wo kubaka ibyasenywe n’Ubutegetsi bwadusimbuye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/Hari-Ishyaka-Ryemeje-ko-rizatanga-Joseph-Kabila-nk-umukandida-mu-matora-ya-Perezida-ya-2023

  • Abagabo bane b’i Huye bavuze uko bishe umusaza w’imyaka 68 bamuziza amarozi #rwanda #RwOT

    Dosiye y’ikirego kiregwamo aba bagabo bane, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.

    Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buvuga ko aba bagabo bane bakekwaho kuba barishe uyu musaza mu ijoro ryo ku ya 23 Kanama 2022.

    Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo basanze nyakwigendera iwe mu rugo aho yari atuye mu mudugudu wa Mbagabaga, Akagari ka Ruhashya mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, bakamukubita isuku, inkoni n’amabuye, bakamwica.

    Mu ibazwa ryabo, abakekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi, bavuga ko bakubise nyakwigendera bamuziza kuba ari we wishe ababyeyi abaroze bagapfa bakurikiranye.

    Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, rukaba rwaratangiye kubaza abaregwa kugira ngo buzabashyikirize Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruzababuranisha.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA

    ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

    Ingingo ya 107 : Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

    Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Abagabo-bane-b-i-Huye-bavuze-uko-bishe-umusaza-w-imyaka-68-bamuziza-amarozi

  • Manchester United yaguze Antony Matheus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yaguze umukinnyi Antony w’imyaka 22 y’amavuko, wakiniraga ikipe ya Ajax yo mu Buholandi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/manchester-united-yaguze-antony-matheus

  • #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 3,332 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 6 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-6-banduye-babonetse-mu-bipimo-3-332

  • #KwitaIzina: Masamba, Mike Kayihura na Ruti J… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo 'Kwita Izina Gala Night' cyatumiwemo Youssou N’Dour wamamaye mu ndirimbo 'Sama Yaye' kizaba ku wa 4 Nzeri 2022 mu Intare Conference Arena. Kwinjira ni 30,000 Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP.

    Masamba watumiwe muri iki gitaramo azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Kanjongera injogi', 'Ikizungerezi', 'Amararo', 'Wirira' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bamaze kuririmba mu bitaramo bikomeye yaba mu Rwanda no mu mahanga.

    Muri uyu mwaka Mike Kayihura yagaragaye mu bitaramo bikomeye i Kigali, abifashishijwemo n'indirimbo ze zirimo nka 'Tuza', 'Anytime', 'Zuba' n'izindi.

    Ni mu gihe Ruti Joel yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo yise 'Igikobwa'. Hari kandi indirimbo nka 'You', 'Rumata' n'izindi zitandukanye.

    Umuhango wo Kwita Izina uzaba ku wa 2 Nzeri 2022 mu Karere ka Musanze mu Kinigi, imbona nkubone nyuma y'imyaka ibiri yari ishize uba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abana b'ingagi 20 nibo bazitwa amazina mu muhango uzabera mu Mudugudu wa Nyagisenyi Akagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi.

    Kuva umuhango wo Kwita Izina abana b'ingagi watangira, abana 354 bamaze kwitwa amazina.

    Uyu muhango uhuza ibihumbi by'abantu, barimo abayobozi, ibyamamare, abaturage n'abandi baba bacyereye kwihera ijisho uyu muhango unyura benshi.

    Mu bihe bitandukanye, uyu muhango wagiye usozwa n'igitaramo gikomeye cy'abahanzi. Kuri uyu nshuro hatumiwe umuririmbyi Youssou Ndour.

    Ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo ukina filime akaba umucuruzi n'umunyapolitike ukomeye muri Senegal.

    Yavukiye mu mujyi wa Dakar mu gihugu cya Senegal tariki 1 Ukwakira mu 1959. Atangira umuziki afite imyaka cumi n'ibiri akaba ari bwo yatangiye kuririmbana n'itsinda ry'abacuranzi b'ibyamamare bo muri Star Band bamamaye mu myaka ya 1970.

    Mu myaka ya 1991 ni bwo Youssou N’Dour yafunguye studio ye ku giti cye maze mu 1995 aba ari bwo afungura inzu ifasha abandi bahanzi 'record label' yise Jololi.

    Mu 1994 ni bwo Youssou N’Dour yashyize hanze indirimbo yamamaye ku Isi nzima yitwa 7 Seconds akaba yarayiririmbanye n'umuririmbyikazi w'umunya Sweden witwa Nene Cherry.

    Youssou yanditse anaririmba indirimbo yaririmbiye igikombe cy'Isi mu 1998 cyabereye mu gihugu cy'u Bufaransa. Ni indirimbo yakoranye n'umubiligikazi Axelle Red bakaba bari bayise 'La Cour des Grands'.

    Mu bijyanye na Politike uyu muhanzi yabyinjiyemo muri 2012, aho yiyamamarije kuba Perezida wa Senegal aho yari ahanganye na Abdoulaye Wade, icyakora ntiyaza kubasha gutsinda.

    Nyuma y'amatora Youssou N’Dour yaje kugirwa Minisitiri w'Umuco n'Ubukerarugendo muri Mata 2012 muri Cabinet yari iyobowe na Abdoul Mbaye.

    Youssou N’Dour yaje guhindurirwa inshingano agirwa Minisitiri w'Ubukerarugendo n'Imyidagaduro umwanya yavuyeho tariki 2 Nzeli 2013 ubwo hari hamaze guhindurwa Minisitiri w'intebe hakajyaho Amina Toure.

    Uyu muhanzi yagizwe Umujyanama wihariye wa Perezida ariko nanone ushinzwe kwamamaza igihugu hanze yacyo. 

    Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo

    Youssou N’Dour wabaye Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Senegal, ni we muhanzi Mukuru mu gitaramo kizasusurutsa Abanyarwanda n'abandi


    Massamba Intore azaririmba mu gitaramo cyo guhekereza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 

    Ruti Joel uzwi cyane ‘Igikobwa’ yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo kizabera mu Intare Conference Arena 

    Mike Kayihura uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Zuba’ n’izindi azaririmba muri iki gitaramo 


    Iki gitaramo ‘Kwiza Izina Gala Night’ kizaba ku wa 4 Nzeri 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120452/masamba-mike-kayihura-na-ruti-joel-bazahurira-ku-rubyiniro-na-youssou-ndour-120452.html

  • Safi Madiba yashyizwe ku rutonde rwabahanzi… – #rwanda #RwOT

    Safi Madiba ni umwe mu bahanzi b'imena bazagaragara muri iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri kuva kuwa Gatandatu kugeza ku Cyumweru. Azaririmba ku munsi wo ku Cyumweru nk'uko bigaragara ku nteguza y’iri serukiramuco (Festival).

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Safi Madiba yemeje aya makuru anasobanura byinshi kuri yo. Yavuze ko ari iby’agaciro kuri we no ku muziki nyarwanda muri rusange kuba agiye kuririmba muri iyi Festival ikomeye kandi imaze imyaka iba.

    Ati: ''Ni byo nzaririmba muri Festival “The Last Summer Fest”, isanzwe itegurwa na Harambe Couver, nk'ibisanzwe nkaba niteguye kuzamura ibendera ry'u Rwanda cyane ko umuziki nyarwanda wamaze gutera intambwe nini.''

    Mu busanzwe muri Canada haba ama-Festival atandukanye, iyi ya The Last Summer Fest ikaba ari yo isoza ibihe by’impeshyi.


    Safi Madiba azataramira abazitabira iserukiramuco rya The Last Summer Fest

    The Last Summer Fest, ni iserukiramuco rizabera kuri Thornton Park muri Canada, guhera ku itariki 3 na tariki 4 Nzeri 2022, guhera saa yine za mu gitondo kugera saa mbiri n'igice z'ijoro muri iyo minsi.

    Usibye Safi Madiba umwe mu b’imena bazayigaragaramo, harimo umuhanzikazi Sade Awele, Ola Dada, Ice, Turunesh, Abavanzi b'imiziki batandukanye n'abandi benshi bazafatanya nabo kwizihira abazitabira.

    Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bakomeye bazagaragara muri iyi Festival


    Safi Madiba ni umwe mu bahanzi b’imena bazagaragara muri iyi Festival



    Iyi Festival ihera mu gitondo ikagera nimugoroba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120443/safi-madiba-yashizwe-ku-rutonde-rwabahanzi-bazaririmba-muri-festival-ikomeye-muri-canada-a-120443.html

  • Impamvu Kevin Kade ari we uzaririmba mu gitar… – #rwanda #RwOT

    Aba banyarwenya bamaze iminsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo, bifata amashusho bakubura (gukubura) mu muhanda ari nako bashishikariza abantu kuzitabira igitaramo cyabo bise 'Bigomba Guhinduka Edition 3 Comedy Show.'

    Kizaba ku wa 2 Nzeri 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho kwinjira ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP na 150,000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

    Japhet na Etienne bazwi cyane muri iki gihe binyuze mu rwenya bise 'Muhamagare', ariko bagize izina rikomeye binyuze mu rwenya rw'inyigisho bise 'Bigomba Guhinduka'.

    Batangaje ko Kevin Kade uzwi mu ndirimbo nka 'Nana' ari we muhanzi rukumbi uzaririmba, muri iki gitaramo cyabo bagiye gukora nyuma y'imyaka ibiri.

    Japhet uri mu bagize itsinda 'Bigomba Guhinduka' yabwiye InyaRwanda ko bahisemo Kevin Kade, kubera ko ari umuhanzi ufite abafana banakunda urwenya rwa 'Bigomba Guhinduka'.

    Ati 'Ni uko umuziki we twabonye ujyanye na 'audience ya 'Bigomba Guhinduka'. Azi gucuranga, azi kuririmba kandi umuziki we urubyiruko ruwisangamo ndetse ubona ko ari we muhanzi ukora indirimbo zisirimutse nko muri Top 2 mu Rwanda Kade arimo.'

    'Rero twaramushakaga cyane kandi muzabona udushya azakora bizaba bishyushye cyane.'

    Kevin Kade uzaririmba muri iki gitaramo cy'urwenya azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Ma Bea', 'Wankaniye', 'Tiana', 'Nana' n’izindi zitandukanye.

    Ni umwe mu bahanzi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya Incredible Records, yashinzwe na Bagenzi Bernard. 

    Kevin Kade ni we muhanzi rukumbi uzaririmba mu gitaramo cy'urwenya 'Bigomba Guhinduka' kigiye kuba ku nshuro ya Gatatu 

    Kevin Kade azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Like you' yakoranye na Seyn na Davis D 

    Japhet na Etienne bavuga ko bahisemo Kevin Kade kubera ko ahuje abafana nabo'

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NANA’ YA KEVIN KADE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120464/impamvu-kevin-kade-ari-we-uzaririmba-mu-gitaramo-bigomba-guhinduka-120464.html

  • Muze turye inyama muri Meat&Greet! Mc Becky y… – #rwanda #RwOT

    Mc Becky Hillary uri kubarizwa i kigali aho yahageze kugicamunsi cyo kuri uyu wa Kabari, mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda akigera ku kibuga cy'indege I Kanombe yatangiye atubwira uko ameze  n'aho yari amaze iminsi abarizwa, n'uko yatekereje gukora igikorwa yise “Meat & Greet”. Ati ” Ubuzima ni ubusanzwe ntacyahindutse, muri Uganda Ni nko mu rugo. Hanyuma ku gikorwa cya Meat & Greet ni igitecyerezo nagize cyo guhuza inshuti n’abandi babyifuza tugasangira, tugasabana twidagadura, twambaye neza. Ikindi kandi tuzaba dufite insanganyamatsiko tuzaganira n’abantu batandukanye ku nzozi (Dreams). Nigute umuntu yakurikira inzozi ze, nigute wazigeraho, ni iyihe mpamvu abantu batagera ku nzozi zabo ndetse n'icyatuma umuntu abaho afite inzozi, akaba mu buzima bufite intego. Tuzaba dufite abazatuganiriza bafite ubuhamya, bafite aho bavuye n'aho bageze batugaragariza urugendo rw'inzozi zabo.

    Mc Becky yakiriwe n’inshuti n'abavandimwe akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe 

    Yakomeje avuga ko iki gikorwa cya Meat & Greet atari igikorwa yateguriye inshuti ze gusa n'umuryango we, ko ari igikorwa gitumiwemo buri wese. Ati ' Nshuti ibyishimo birahenda twifuza ko abantu bishima bakava mu kwiheba (depression), abantu bakanezerwa dore ko tuzaba dufite abaririmbyi bazadufasha nka Billy Irakoze ndetse na Pianist Frank'.

    Mu byishimo bigaragarira ku maso ye agarutse mu Rwanda

    Biteganyijwe ko iki gikorwa cya Meat & Greet kizaba tariki 11 Nzeri 2022, kuva saa cyenda z’amanywa muri M Hotel mu mujyi wa Kigali. Kwitabira ibi birori “Nta kintu bisaba kidasanzwe, usibye kwishyura 25,000 Frw yo kwiyakira.

    Mu migani ri ibice icumi umurongo wa kane niho dusanga intego y'icyi gikorwa haravuga ngo 'Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k'umunyamwete gutera ubukire' iyi ni intego izagenderwaho muri iki gikorwa cya 'Meat & Greet ' cyateguwe na Mc Becky Hillary 





    Mc Becky ubwo yari ategerejwe ku kibuga cy’indege i Kanombe inshuti n'abavandimwe bari biteguye 

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE AKIGERA I KIGALI

    https://www.youtube.com/watch?v=yFTRoUeczTE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120468/muze-turye-inyama-muri-meatgreet-mc-becky-yateguye-ibirori-bya-meatgreet-kunshuro-ya-kabir-120468.html

  • Home Pregnancy Test Using Urine and Salt #rwanda #RwOT

    Home pregnancy test using Urine and Salt. First of all, […]

    The post Home Pregnancy Test Using Urine and Salt appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/urine-salt-pregnancy-test/