
Category: Uncategorized
-
Rayon Sports yatsinze Mukura VS mu mukino wa gicuti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS mu mukino wa gicuti wateguwe na Mukura VS ubwayo ariko ikawakirira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (…) -
Ishimwe rya Bruce Melodie wageze mu Burundi a… – #rwanda #RwOT
Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, yerekeza mu Burundi.
Akigera mu Burundi, yabwiye itangazamakuru ryaho ko yishimiye kuba agiye kuhakorera ibitaramo, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize abigerageza ariko bikanga.
Ati 'Ndishimye cyane! Nari maze igihe kinini ntagera aha ngaha ariko Imana ntiyashimye ko biba mu gihe cyatambutse, ariko turayishimye ko uyu munsi bibaye murabona ko n’ikirere cyabyemeye, ubwo rero hagiye gushya.”
Akomeza avuga ko mu myaka ishize yagiye agerageza gutaramira mu Burundi bikanga, ariko yabaga yiteguye.
Avuga ati “Ikintu cya mbere bakwitega ni uko nateguye uru rugendo neza, kandi narabiteguye cyane bihagije. Urumva icyo gihe cyose bitakunze nabaga niteguye. Ubu rero ibigiye kuba ni ibitangaza, nashishikariza buri wese ukunda umuziki w’u Burundi se cyangwa se wo mu Rwanda ko atazabura aho hantu kuko nabiteguye neza.”
Igitaramo cya mbere uyu muhanzi azagikora ku wa 2 Nzeri 2022, agikorera ahitwa Zion Beach. Kwinjira ni 3,000,000 muri VVIP; 350,000 muri VIP na 100,000 ahasanzwe.
Igitaramo cya kabiri uyu muhazi azagikora tariki 3 Nzeri 2022, ahitwa Mess des offciers, aho kwinjira ari 50,000 FBu muri VIP na 10,000 FBu ahasanzwe.
Mu ijoro ryo ku wa 18 Kanama 2022, nibwo Bruce Melodie yifashishije konti ye ya Instagram, yatangaje ko ku wa 2-3 Nzeri 2022 azakorera ibitaramo bibiri mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi yise 'Bruce Melodie Live Concert Burundi- Bujumbura.'
Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo 'Akinyuma' yabwiye Abarundi ko 'iki ni igihe cyo kubaha igitaramo gikomeye', asaba buri wese kuzirikana amatariki.
Muri Nyakanga 2021, Bruce Melodie yagombaga kuba yarakoreye ibitaramo nk'ibi mu Burundi, bisubikwa ahanini bitewe n'ingamba zo kwirinda Covid-19.
Icyo gihe, Minisitiri w'Umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yavuze ko mu rwego rwo kwirinda Covid-19, nta muhanzi w'umunyarwanda uzemererwa gutaramira muri iki gihugu.
InyaRwanda ifite amakuru avuga ko ubwo Bruce Melodie yatangazaga iki gitaramo, abarundi baguze amatike ku bwinshi, uwamutumiye nawe atangira imyiteguro irimo gukodesha aho kizabera, ibyuma, kwishyura abacuranzi n'ibindi bitandukanye.
Ubwo iki gitaramo cyasubikwaga, uwatumiye Bruce Melodie yamubwiye ko yamuhombeje Miliyoni 4 Frw, kuko abari baguze amatike yabasubije amafaranga, ndetse ko hari ibyo yari yamaze kwishyura atabona uko asaba abo yari yishyuye kuyamusubiza.Â
![]()
Bruce Melodie yageze mu Burundi kuri uyu wa Gatatu aho agiye gukorera ibitaramo bibiriÂ
![]()
Bruce Melodie yashimye Imana nyuma y'imyaka ibiri yari ishize, agerageza kujya gutaramira mu Burundi bikanga.
![]()
Bruce Melodie yateguje Abarundi igitaramo gikomeye, kuko amaze igihe abyiteguraÂ
![]()
Bruce Melodie yavuze ko yari anyotewe gutaramira mu Burundi, ari nayo mpamvu yateguye ibitaramo bibiriÂ
![]()
![]()
Bruce Melodie azataramira mu Burundi ku wa 2-3 Nzeri 2022
-
Umuturage ucyekwaho kubeshya Perezida Kagame arafunze #rwanda #RwOT
Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Muhizi Anatole, ukekwaho kubeshya Perezida wa Repubulika ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba, akaba yamubwiye ko yariganyijwe inzu ye.
Muhizi akurikiranweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy'inzego z'ubutabera no gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano, ibyaha biteganywa kandi bihanwa n'ingingo za 262 na 276 z'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Uyu Muhizi Anatole, yabeshye ko yimwe ibyangombwa by'ubutaka birimo inzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, kandi ahubwo ariwe wanze kuva mu nzu nk'uko byemejwe n'Urukiko, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.

Umuturage Muhizi Muhizi yari yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), igihe yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 7 Kanama 2022, avuga ko BNR yamwambuye umutungo we ugizwe n'inzu yari yaraguze n'uwahoze ari umukozi wa BNR witwa Rutagengwa Jean Leon muri 2015, ngo yabikoze nyuma yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya Banki.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira agira ati 'Iperereza ry'ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye, ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n'Urukiko kuva muri iyo nzu. Iperereza rigaragaza nanone ko iyo nzu yari yaratanzwe nk'ingwate y'umwenda wa miliyoni 31Frw, Rutagengwa Jean Leon yari yarafashe muri BNR'.
RIB ikomeza igaragaza ko BNR yaje kwandikira ibiro bishinzwe ubutaka ibasaba gushyiraho itambambira kuri iyo nzu, nyuma yo gutsinda urubanza rwo gukoresha inyandiko mpimbano yaregagamo Rutagengwa.
Muhizi avuga ko mu gushaka ibyangombwa by'umutungo aribwo yaje kumenya ko iyo nzu yagurishijwe mu buriganya, kuko yari ingwate muri banki. Yaje gutsindwa n'urubanza yari yarezemo ibiro by'ubutaka mu rukiko Rukuru rwa Nyanza.
Icyo gihe Perezida Kagame amaze kumva ikibazo cya Muhizi, yahise asaba inzego zirimo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Polisi n'izindi gushakira igisubizo icyo kibazo bitarenze iminsi itatu.
Muhizi wasezerewe mu Ngabo z'u Rwanda, yavuze ko ikibazo cye cyari kizwi n'inzego nyinshi zirimo na Sena, ndetse avuga ko muri zo hari abamubwiye ngo 'asenge Imana' niba ashaka kubona icyangombwa yirukankaho.
RIB ivuga ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye ya Muhizi irimo gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
SRC:KT
The post Umuturage ucyekwaho kubeshya Perezida Kagame arafunze appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/08/31/umuturage-ucyekwaho-kubeshya-perezida-kagame-arafunze/
-
Junior Giti yashimiye abamubaye hafi mu bihe byo guherekza umuvandimwe we Yanga #rwanda #RwOT
Junior Giti yifashishije imbugankoranyambaga akoresha yashimiye abantu bose babaye hafi mu bihe bitoroshye barimo ndetse ashimangira ko byatumye asobanukirwa ko abantu ariyo mpano ikomeye mu buzima.
Mu butumwa yanditse yagize ati”Mu izina ry'umuryango wa Nkusi Thomas(Yanga) mfashe uyu mwanya ngo mbashimire mbikuye ku mutima mwanyeretse ko ubutunzi bwa mbere ari abantu kandi ko abantu aribo bagira umuryango”.
Yakomeje yifuriza imigisha buri umwe wababaye hafi ati” Urukundo mwanyeretse sinzarupfusha ubusa, mwarakoze kwifatanya natwe Imana ibahe umugisha”.

Junior Giti avuga ko yashenguwe n'urupfu rw'umuvandimwe we cyane ko kuri we yamufataga nka Se umubyara.
Avuga ku burwayi bwa Yanga ari nabwo bwamuhitanye Junior avuga ko Yanga yafashwe n'umwijima ndetse n'abaganga bakababwira ko atazakira nubwo kubyakira byari bibagoye nk'umuryango.
Yanga wakunzwe nabatari bake mu gusobanura Filime yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 aza gushyingurwa kuwa 29 Kanama 2022 mu irimbi rya Rusororo mu muhango witabiriwe n'imbaga y'abantu baturuka mu bisata bitandukanye.

-
Chelsea ishobora guhagarika ibya Aubameyang w… – #rwanda #RwOT
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo Aubameyang n’umuryango we batewe n’abajura bane mu rugo rwabo, abo bajura basahura imwe mu mitungo y’igiciro ndetse basiga bakomerekeje Aubameyang mu musaya, aho bamukubise ibyuma (Fer a beton).
Sky Sports yatangaje ko uyu rutahizamu wa FC Barcelona arashobora gusaba kubagwa kugirango akire neza aho yakomerekejwe n’abajura baherutse kumutera bitwaje imbunda n’ibyuma.
![]()
Aubameyang
Ni mu gihe kuva mu byumweru bibiri bishize, hariho ibiganiro hagati y’ikipe ya Chelsea yifuzaga gutizwa Aubameyang ndetse na FC Barcelona akinira kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Inkuru ya The Athletic iravuga ko Aubameyang atazabasha gukina nibura mbere y’ibyumweu bine uhereye uyu munsi, bityo ikipe ya Chelsea ishhobora guhita ihindura gahunda igashaka undi rutahizamu, mu gihe biragaragara ko ubusatirizi bwayo budakarishye muri iyi minsi.
Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, FC Barcelona yimuriye Aubameyang n’umuryango we muri Hoteli y’inyenyeri eshanu mu mujyi wa Barcelonna, aho bizeye umutekano mu gihe kandi bafite abaganga bari kwita ku bibazo by’ihungabana batewe n’abajura.
![]()
Aubameyang n’umugore we Bahague
The Athletic ivuga ko Chelsea itaremeza cyangwa ngo ihakane niba iki kibazo Aubameyang yagize kiyibuza kumusinyisha, mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi, rifungwa kuri uyu wa Kane.
-
Itangazamakuru ryakumiriwe! The Ben yasezeranye na Pamela mu muhango witabiriwe n’ibyamamare #rwanda #RwOT
Umuhanzi nyarwanda The Ben yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamela bamaze igihe bakundana.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2022 nibwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben usanzwe ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasezeranye imbere y’amategeko na Pamela.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi ubera ku murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Aba bombi basezeranye mu muhezo cyane ko itangazamakuru ryari ryakumiriwe ryabujijwe gufata amashusho n’amafoto.
Ibi byanatumye nyuma yo gusezerana batinda gusohoka mu cyumba basezeraniyemo batinya camera z’itangazamakuru zari nyinshi. Bamaze iminota irenga 30 batarasohoka.
Nyuma y’igitaramo aheruka gukorera muri Kigali Arena tariki ya 6 Kanama 2022 bivugwa ko The Ben yagiye gufata irembo kwa Pamela.
Gusezerana imbere y’amategeko The Ben yari yaherekejwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Meddy na we uba muri Amerika ariko akaba yari yaje mu Rwanda gushyingura nyina.
Hari kandi producer Lick Lick n’umuraperi K8 Kavuyo nabo baba muri Amerika na bo bari bamuherekeje n’abandi.
Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y’Abahinde mu gice cyo mu magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamella ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.
Kuva muri 2020 nibwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo The Ben na Pamella bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.
Ntibyari byoroshye gufata amashusho cyangwa amafoto
The Ben yamaze gusezerana imbere y’amategeko na PamelaSource : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-ibanga-rikomeye-the-ben-yasezeranye-na-pamela
-
Nyagatare: Bahangayikishijwe n'imvura imaze iminsi igwa yabangirije imyaka #rwanda #RwOT
Abatuye mu mirenge itandukanye mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko imvura imaze iminsi igwa yabangirije imyaka, isenya n'amazu k'uburyo butunguranye, ku buryo nihatagira igikorwa bashobora kubaho nabi.
Mu mezi yiganjemo Kanama na Nzeri, n'ayandi imvura iba ari nyinshi mu Rwanda, mu bice bitandukanye hakunze kumvikana abahinzi bataka ko imyaka bahinze yangijwe n'imyuzure, umuyaga ndetse n'urubura, n'abubaka amazu iyo adakomeye akaguruka cyangwa akabagwira, ibikunze kubatera igihombo, nyamara ngo ntako baba batagize.
Umwe yagize ati 'Urubura rwaraguye, avoka ziragwa, tubura aho duhungira imvura.'
Mugenzi we ati 'Ntako tutari twaragize ariko haza umuyaga n'imvura nyinshi biraducanga, ibisenge bitangira kuguruka.'
Dr. Rugazura Ephraim, umwarimu muri Kaminuza ya East African Universty Rwanda, akaba n'impugucye mu majyambere y'icyaro no gutegura imishinga, avuga ko igishobora gufasha umuhinzi kwirinda ibiza mu gihe k'imvura, ari uko yategura neza umurima n'inkengero zawo, abubaka bakazirika ibisenge, bakanubakisha ibikoresho bifite ubuziranenge.
Yagize ati 'Ubutaka urabutegura mbere yo guhinga, ugaca imiringoti n'uduti tumwe dutuma ubutaka butagenda, ukubakisha ibikoresho bituma ubutaka butagenda. Mu mvura abantu barubaka ugomba gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge, ukazirika ibisenge ugashyiraho n'uburyo bwo gufata amazi kugira ngo ataba menshi''.
Murekatete Juliet, umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ufite imibereho myiza mu nshingano, ashishikariza abahinzi kwitabira ubwishingizi bw'imyaka aho bishoboka, n'abubaka bakitwararika.
Yagize ati 'Mwabonye ko mu minsi ishize twahuye n'icyiza cy'inkuba aho inkuba yakubise inka icyenda Karangazi, tubijyanirane n'imyaka ishobora gutwarwa n'umwuzure, turimo turigisha abaturage bacu kugira ngo bamenye akazi k'ubwishingizi na ny'iri nka zakubiswe n'inkuba nta bwishingizi yari afite, ndetse akamenya ko hari iby'ibanze byakozwe mu gukumira inkubi y'umuyaga n'umwuzure.'
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), yerekanye ko tariki ya 23 na 24 Mata 2022, imvura yaguye mu gihugu hose yatwaye ubuzima bw'abantu 11, naho abandi 13 barakomereka ndetse yangiza n'ibindi bikorwaremezo birimo imyaka, ibiraro n'inzu zigera ku 100.
Mu gihe abahinzi n'abubaka batubahirije inama bagirwa, birashoboka ko ibiza bizakomeza kubangiriza ibikorwa.
KWIGIRA Issa
The post Nyagatare: Bahangayikishijwe n'imvura imaze iminsi igwa yabangirije imyaka appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi, bamwizeza gusezerera Ethiopia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaraye asuye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi aho iri mu mwiherero mu karere ka (…)
-
Moussa Camara yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umunya-Mali Moussa Camara uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangira imyitozo n’abandi bakinnyi ku kibuga cy’imyitozo kiri ku (…)
-
Iherezo ry’Abanyarwanda bari bamaze iminsi bafungiwe i Goma #rwanda #RwOT
Aba baturage bafashwe batashya inkwi mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Goma kubera umubano mwiza bafitanye ari nawo watumye aba banyarwanda barekurwa.
Aba banyarwanda uko ari batandatu barekuwe banyuze ku mupaka munini wa La Corniche(Grande Barierre) saa munani kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephose yavuze ko aba banyarwanda batashye biturutse ku mubano mwiza uri hagati y’ubuyobozi bw’imijyi yombi, asaba abaturiye ikibaya gukomeza kwirinda kwambuka bitemewe.
Ati 'Twasabye ubuyobozi bw’umujyi wa Goma ko bwabadushakira ejo nibwo babadushubije. Nk’imijyi ihana imbibi dufitanye amasezerano twagiranye y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye. Iki ni igisubizo cy’urugendo twagiriyeyo.'
'Abaturiye ikibaya twabasabye kwirinda kwambuka bitemewe ubu babonye isomo kuko byasabye ko igihugu kijya kubashaka hari nubwo bari kuhagirira ibibazo bikomeye”.
Aba banyarwanda bafashwe tariki 22 Kanama 2022 ubwo barengaga urubibi barimo gutashya inkwi. Bafashwe n’ingabo za Congo nyuma baza gufungirwa ku biro by’agace ka 34 k’ibikorwa bya Gisirikare mu mujyi wa Goma. Bashinjwaga kuba intasi.

- Aba banyarwanda basubijwe u Rwanda kuri uyu wa Kabiri







