
Category: Uncategorized
-
Dr Biruta yaganiriye na mugenzi we wa Uganda ku mutekano n’ubuhahirane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we wa Uganda Gen Odongo Jeje Abubakhar kuri uyu wa Kane, bumvikana uko (…) -
Indi ntambwe ikomeye mu mubano w’u Rwanda na Uganda #rwanda #RwOT
Byashimangiwe na Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’Ibihugu byombi kuri uyu wa Kane tariki 01 Nzeri 2022 ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahaga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yakiraga mugenzi we wa Uganda Gen. Abubakhar Odongo Jeje.
Nyuma yo kumwakira, aba bayobozi ba dipolomasi z’Ibihugu byombi, bagiranye ibiganiro byagarutse ku gushimangira imibanire y’ibi bihugu by’ibivandimwe.
Itangazo rihuriweho na Guverinoma z’Ibihugu byombi, ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, rivuga ko abaminisitiri bombi bashimiye intambwe ishimishije imaze guterwa mu kubyutsa umubano w’ibi bihugu.
Rigira riti ''Abaminisitiri bashimye imiyoborere y’Ibihugu byombi ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Repubulika ya Uganda ku bw’umuhate bakomeje kugaragaza mu kuzahura no gutsimbataza imibanire y’Ibihugu byombi.'
Bashimiye kandi kuba Abakuru b’Ibihugu byombi baragenderanye mu ngendo zitandukanye zirimo urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Uganda ndetse n’urwo Museveni yagiriye mu Rwanda mu nama ya CHOGM.

- Biruta yakiriye mugenzi we wa Uganda
-
Minisitiri wa Siporo n’uw’Ibikorwa remezo bashimye uko Stade Huye yavuguruwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana, basuye Stade Huye ku wa Gatatu tariki 31 (…)
-
Aubameyang ugiye kugaruka mu Bwongereza yavuze ku rugomo yakorewe #rwanda #RwOT
Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yavuze uko amerewe nyuma yo kwibasirwa n'abajura bamuteye iwe mu rugo mu mpera z'icyumweru.
Umukinnyi wa Barcelona yakubiswe icyuma ku kananwa ubwo yageragezaga kurinda umugore we n'abana be babiri aba bajura bari bamuteye.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Aubameyang yavuze ko “batagifite umutekano mu nzu yabo”.
Aubameyang yanditse kuri Instagram ati: “Muraho basore, mwakoze cyane ku butumwa bwose mwaduhaye.
“Ku cyumweru nijoro,ibigwari bimwe by'ibinyarugomo byinjiye mu rugo rwacu maze bitera ubwoba umuryango wanjye n'abana banjye, kugira ngo byibe ibintu bimwe.
Byankomerekeje ku kananwa ariko nzakira mu gihe gito kandi ndashimira Imana ko nta wundi wagize ikibazo ku mubiri.
“Kumva ko tutagifite umutekano mu rugo rwacu biragoye kubyumva no kubisobanura, ariko nk'umuryango, tuzabitsinda kandi turusheho gukomera kuruta mbere hose.
“Ndabashimira ku nkunga yose, mu by'ukuri bivuze byinshi kuri twe.”
Abajura bane banyuze mu busitani bw'inyuma mu rugo rwa Aubameyang binjira mu nzu baramukubita arakomereka ndetse batera ubwoba n'umuryango we.
Uyu munsi uyu rutahizamu araba umukinnyi mushya wa Chelsea nta gihindutse kuko iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma na FC Barcelona akinira.
-
Musanze : Habiyambere yamaze imyaka afungiranye mu nzu bimuviramo ubumuga n’ihungabana #rwanda #RwOT
Uwo musore utagira icyangombwa kimuranga, ntabwo abasha kuvuga, nta n’ubwo abasha kugenda. Kuva mu cyumba afungiyemo ajya kota akazuba mu gitondo agenda akambakamba.
Umuturanyi we witwa Mutuyimana Josiane, yabwiye Kigali Today ko kubera agahinda gakabije k’uwo musore hari ubwo acika umuryango we akajya kuba mu buvumo buri hafi y’urugo.
Ati 'Hari ubwo twamuburaga umunsi wose tukamusanga mu buvumo ari ho aryamye. Twigeze kumubura icyumweru cyose turebye mu buvumo aba ari ho tumusanga. Kumenya icyo ashaka biragoye kuko uburwayi bwe burakabije. Turamuvugisha akatureba agaceceka, iyo akwishimiye araseka'.
Mu kumenya byimbitse amakuru ku mabyiruka ya Habiyambere, Kigali Today yageze iwabo mu rugo aho abana na nyina nyuma y’uko Nyirakuru wamureraga yitabye Imana. Nyina ndetse na Mushiki we bavuga ko batangiye kubona ibimenyetso by’uburwayi bwe afite imyaka itandatu, ubwo yiteguraga kujya mu ishuri.
Mushiki we witwa Nyirampakaniye Béâtrice avuga ko akurikirwa na Phocas mu bana b’iwabo, aho yemeza ko Phocas yavutse ari umwana ufite ubuzima bwiza. Akigera ku ishuri ngo nibwo babonye neza ko afite ikibazo mu mutwe.
Ati 'Ni musaza wanjye, ninjye akurikira, yavutse ari muzima pe tubona ari umwana udafite ikibazo na gito, akimara gutangira amashuri abanza tubona aracagagura amakaye, ari nako atera abana biganaga amabuye'.
Avuga ko uburwayi bwakomeje kwiyongera, abarimu basaba ko atagaruka ku ishuri, bitewe n’uburyo yari akomeje kugira urugomo aterwa n’uburwayi.
Ati 'Abarimu bageze aho batubwira bati, mujye kumwicaza mu rugo bigeze aho asohoka mu ishuri agatera abana amabuye. Twaramuzanye birakomeza agira imyaka icumi tubona ko bikomeye, ari gutera abaturanyi amabuye, bagera ubwo bamuboha'.
Uwo mwana warerwaga na nyirakuru nyuma y’uko nyina amubyaye ntiyamwitaho, ngo uburwayi bwakomeje gukomera, ubuyobozi bw’Akagari bufata umwanzuro wo kumujyana kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri, ariko biba iby’ubusa uburwayi burakomeza.
Nyirampakaniye avuga ko nyuma y’uko kwa muganga byanze, umuryango wafashe umwanzuro wo kumufungirana mu cyumba, avuga ko bamurindaga abazaga mu rugo bamuha akato bamwita igisimba, bamurinda n’abana bagenzi be bashakaga kumukubita.
Ati 'Twamugejeje mu bitaro bya Ruhengeri abamo afungiranye mu cyumba aho abaganga bamukurikiraniraga, hari ubwo yagize agahenge badusaba kumusubiza mu rugo, tukimugeza mu rugo uburwayi bwaragarutse bigera n’aho nyirakuru amujyana mu nsengero ngo barebe niba ari amashitani, ariko biranga'.
Arongera ati 'Yageze ubwo aremba aba mu nzu ntiyongera gusohoka imitsi iba nk’ihinamiranye, bamufungirana mu cyumba cye wenyine, tukavuga tuti ubwo azapfiramo, tukajya tumusohora nko kumwanika no kumwanura, aribwo muri uko guhinamirana intege zanze kurambuka kubera kuryama yikunje, birangira abaye kuriya'.
Nyirampakaniye yagaragaje gahunda y’umunsi ya Habiyambere Phocas, ati 'Iyo mu gitondo bakinguye arakambakamba akaza kota akazuba, kwiherera byose abikorera mu cyumba araramo, iyo ashonje tubibwirwa no kumva asunika urugi'.
Yavuze ku kato gakomeje gukorerwa Habiyambere, ati 'Iyo asohotse abantu barahurura, abana bati dore igisimba, bati dore uyu ntabwo ari umuntu, ntagenda ntanavuga'.
Umubyeyi we witwa Annonciata Nyirampakaniye, avuga ko kuvuza Habiyambere Phocas byateje ubukene mu muryango aho amasambu bari bafite yagurishijwe. Avuga ko batakigira ubushobozi bwo kumutunga.
Ati 'Kumuvuza byo byaranze, ariko nifuza ko Leta yamumfashiriza ikamuha utwo kurya, kuko ubukene bumeze nabi n’ubu turaburaye, amasambu yadushizeho'.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, abona ko kuba Habiyambare yaragize ubumuga bukomatanyije byaraturutse ku rugomo yakorewe rwo kumufungirana agashyirwa mu kato.
Avuga ko agiye gukurikirana icyo kibazo, ati 'Ikibazo cyo guhohotera umuntu uteye gutyo haba harimo kurengera, kuko akenshi uba uhohotera umuntu udashobora kwirwanaho, udashobora kwivugira biba birenze ukwemera, icyo kibazo cye, nk’umuyobozi ngiye kukigira icyanjye'.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwiteguye gufasha uwo muryango, ugashyirwa muri gahunda zigenewe abatishoboye, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, abivuga.
Ati 'Ikibazo cy’umuturage witwa Habiyambere Phocas, ufite ubumuga bukomatanyije, iyo dufite urugo rufite ibibazo by’ubukene, dufite gahunda zitandukanye bagenda bafashirizwamo bitewe n’icyiciro barimo, byanyura muri VUP no mu bandi bafatanyabikorwa bafasha Akarere kwita ku bantu batishoboye'.
Arongera ati 'Umuryango wa Phocas na wo turareba gahunda tuwushyiramo. Asanzwe afashwa na nyirakuru wahabwaga inkunga y’ingoboka none yitabye Imana, tukibutsa abagiha abantu bafite ubumuga akato ko nta muntu n’umwe ukwiye kubuzwa amahoro, ahubwo ko agomba guhumurizwa no kwitabwaho mu gihe cy’ibibazo'.

- Umuryango wa Habiyambere Phocas ngo wamufungiranye umurinda akato, dore ko ngo na we yagiraga n’amahane
-
Andi makuru kuri Dosiye ya Bamporiki ,Aritaba Urukiko VUBA AHA #rwanda #RwOT
Azatangira kwitaba Taliki 16, Nzeri, 2022.
Yahagaritswe mu bagize Guverinoma muri Gicurasi, 2022 ahita atangira gukorwaho iperereza, ategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe.
Agiye kwitaba urukiko nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutunganyije dosiye rukayishyikiriza Ubushinjacyaha ku wa 7 Nyakanga 2022.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira iyo dosiye, kandi yagejejwe mu rukiko.
Ati 'Twayakiriye tariki ya 8 Nyakanga 2022, tuyiregera Urukiko ku wa 24 Kanama 2022. Izaburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 16 Nzeri 2022.'
Ubwo yahagarikwaga mu kazi, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke.
Ati : ' Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.'
Perezida Kagame yahise avuga ko Bamporiki amaze gusaba imbabazi inshuro nyinshi.
Ati 'Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro, kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa ! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.'
Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.
-
U Burundi bwataye muri yombi Bruce Melodie ashinjwa ubwambuzi bushukana #rwanda #RwOT
Mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter bagize bati 'Bruce Melodie yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana”
@BruceMelodie est gardé à vue, sous enquête pour escroquerie.
â” MininterInfosBi (@MininterInfosBi) August 31, 2022
Iri tangazo risohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze amasaha menshi mu maboko ya Polisi abazwa ku byaha by’ubwambuzi bushukana yaba yarakoreye sosiyete yari yamutumiye mu 2018 ntabashe kwitabira igitaramo yatumiwemo.
Bruce Melodie yatawe muri yombi saa kumi zirengaho iminota mike z’umugoroba ubwo yari akimara kugera mu Mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa 31 Kanama 2022, aho byari biteganyijwe ko azakorera ibitaramo.
Akimara gusohoka ku kibuga cy’indege yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri Polisi gusobanura ibyaha yashinjwaga n’umugabo witwa Toussaint wari wamutumiye mu 2018.
Bruce Melodie yagombaga gutaramira mu Burundi ku wa 25 Ukuboza 2018, icyakora birangira atabashije kujyayo. Nyuma hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati ye n’uwari wamutumiye wifuzaga ko uyu muhanzi amwishyura amafaranga ye ndetse akarenzaho n’indishyi z’igihombo yatewe no kutitabira kwe.
Uyu mugabo akurikiranyeho Bruce Melodie kutamwishyura ibihumbi 2$ yamuhaye nk’igice cy’ibihumbi 6$ bari bemeranyije ko azakorera na miliyoni 30 z’amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.
Biravugwa ko ko uyu muhanzi kugeza nimugoroba yemeraga kwishyura ibihumbi 2$ yafashe, ariko agahamya ko izo miliyoni 30 z’amarundi zo atazemera kuko atazi n’uko zagiye.
Ingingo ya 301 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga 50 000 by’amarundi kugeza ku 200 000 by’amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Kugeza hafi saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2022, abanyamakuru bari bagitegereje Bruce Melodie mu kiganiro bagombaga kugirana gusa biza kurangira byemejwe ko cyimuriwe ku wa 1 Nzeri 2022.
Bruce Melodie afite ibitaramo bibiri mu Burundi, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kizaba ku wa 3 Nzeri muri Messe des officiers.
Ivomo:Igihe
-
Irateganya gukoresha Robot! Kayonza hasorej… – #rwanda #RwOT
Ni ubukangurambaga bwatangijwe n'Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana atangira ashimira iki kigo kitamaze imyaka myinshi kibayeho ariko kikaba gifite uburyo bwo kuba cyakwerekana ibimenyetso bya gihanga kugira ngo u Rwanda rukomeze rugire Ubutabera.
Guverineri w'intara y'iburasirazuba yavuze ko intambwe iki kigo kimaze gutera hari n'igihe kizagera iki kigo kikagera no muri buri karere, kugira ngo ntihazagire umuturage wongera gusubira ku kicaro gikuru cya RFL ku kacyiru.
Mu ijambo rye Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Charles Karangwa, yagejeje ku bayobozi batandukanye bari bitabiriye, yavuze ko ubu bukangurambaga bwateguwe kugira ngo bamenyekanishe serivisi leta yashizeho, kugira ngo cyane cyane abayobozi b'inzego z'ibanze bashobore kugeza kubo bashinzwe kuyobora.
Dr Karangwa yavuze ko ubu bukangurambaga buzamara amezi abiri, bukaba buri mu byiciro bibiri. Ikiciro cya mbere kikaba ari ukuganira n'Abayobozi bashinzwe kuyobora abandi, 'tubabwire ibyo dukora, imikorere na serivisi dutanga ariko nabo batubwire nihe dushobora kunononsora kuko izi serivisi aribo batuma zibaho ndetse zinakora', ariyo mpamvu bahisemo kugira ngo baganire n'abayobozi.
Mu karere ka Kayonza niho hasorejwe ubukangurambaga bwa 'Menya Rfl' bwatangiriye mu ntara y'amajyaruguru mu Karere ka Musanze, Mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Huye, mu ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Rubavu ndetse no mu mujyi wa Kigali.
Dr Karangwa yavuze ko iki kiciro cya kabiri kizatangirira n'ubundi mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, kuva ku itariki 09 Nzeri 2022, gikomereze muri ngoma kuri Sitade Cyasemakamba, aho bazegera n'abaturage kugira ngo nabo babyiyumvire ariko bakaba barahisemo gutangirira ku bayobozi kugira ngo bazabe babateguye kubera ko iyo bavuze bumva ururimi bakoresha kurusha bo.
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr Charles Karangwa, yibukije abayobozi ko bafite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha serivisi z'ibimenyetso byifashishwa mu butabera, mu gufasha abaturage kubona ubutabera bunoze.
![]()
Intore Tuyisenge niwe mushyushyarugamba muri ubu bukangurambagaÂ
Ati 'Leta ikaba yarashyizeho gahunda yo kugabanya ibiciro kugira ngo abaturage babone ubutabera bunoze, ititaye ko ibikoreshwa byose bivanwa hanze. Hari inzego zitureberera, tuzakomeza dufatanye turebe ko ibiciro bitazamuka cyane.”
Yibukije abayobozi ko muri RFL hatangwa serivisi nyinshi zirimo iz'uturemangingo ndangasano (ADN), Serivisi zo gupima inyandiko mpimbano, Gupima ibitero by'ikoranabuhanga, Serivisi yo gupima abantu bapfuye uhereye ku menyo n'amagufwa, uburozi n'ibindi.
![]()
Guverineri w'intara y'Iburasirazuba wari umushyitsi mukuru niwe wari uyoboye n'ikiganiro
Zimwe mu ntego z'Ubuyobozi bwa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), buvuga ko buteganya kuzajya bukoresha za Robot (Robotic machine) mu rwego rwo kwihutisha akazi.
Muri ubu bukangurambaga ubuyobozi bwa RFL buhura n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze n'abandi bakorana bya hafi, by'umwihariko abakunze kwifashisha gukoresha serivisi zabo.
RFL ifite Laboratwari 12 zitanga serivisi zitandukanye, zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y'abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n'ihohoterwa, gupima imbunda n'amasasu, gupima amajwi n'amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by'ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga hamwe no gusuzuma ibihumanya.
![]()
Umuyobozi wa RFl yashimye abayobozi abaha umukoro wo kugeza kubo bayobora ubu butumwa
Nyuma yo kugaragariza ishusho y'imikorere ya RFL abayobozi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa, yavuze ko Laboratwari zigenda zikura.
Yagize ati 'Zitangira ari nto, zishobora kwakira amadosiye macye, ariko iyo hamaze kugera umubare munini w'amadosiye icyo gihe ushakisha uburyo byakwihutishwa kugira ngo utange serivisi yihuse kandi inoze ntagipfuye. Ntabwo wabona umubare uvuye ku bihumbi 100 ngo ujye kuri miliyoni, uzavuge ngo uracyakoresha uburyo busanzwe'.
Yakomeje agira ati 'Niyo mpamvu Robot ikora yihuse kandi byose ikabicamo ku buryo ubona umusaruro wihuse. Niyo mpamvu igihe tuzaba twabonye umubare munini w'amadosiye ntabwo tuzaba tugikoresha buno buryo busanzwe, ahubwo tuzajya mu buryo bwakwihutisha nk'uko mu bindi bihugu biteye imbere, bufite amadosiye menshi bugenda bushakisha ikoranabuhanga rigezweho rijyanye n'igihe'.
![]()
Umuyobozi w'intara y'iburengerazuba yahaye umukoro abayobozi batandukanyeÂ
![]()
Inzego zitandukanye zari zateranye
Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bo mu Mu Ntara yIburengerazuba, bagaragaje ibyifuzo byabo babona ko bishobora kugirira abaturage akamaro mu gihe bakeneye gukoresha serivisi za RFL, birimo kugabanya ibiciro.
Kuva mu mwaka wa 2018 RFL yatangira gukora neza nka Laboratwari y'Igihugu, imaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 30 zirimo izo mu bihungu birenga 10 by'amahanga.
![]()
Abayobozi batandukanye ibyo bumvise babitwaye nk'impamba
![]()
Inzego zitandukanye zari zihari
![]()
Guverineri w'intara imbere y'abayobozi batandukanye
![]()
![]()
Inzego zitandukanye zari zihari
![]()
![]()
![]()
AMAFOTO: Sangwa Julien InyaRwanda.com
-
The Ben yasezeranye mu mategeko na Miss Pamel… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu Tariki 31 Kanama 2022, The Ben yamaze gutera intambwe nshya asezerana mu mategeko n'umukunzi we Uwicyeza Pamella.
Ni umuhango wabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura, aho mu cyumba aba bombi basezeraniyemo nta munyamakuru wari wemerewe kuhinjira.
Aherekejwe na Meddy, Kavuyo, Lick Lick n'abandi bavuye muri Amerika, The Ben yasezeranye na Miss Pamella.
![]()
The Ben yavuze ko anyuzwe cyaneÂ
Aganira na inyaRwanda.com, The Ben yagize ati 'Ndishimye n'ikimenyimenyi twabuze amagambo tubivugamo, turabashimiye abanyamakuru kuba mwaje kudushyigikira”.
Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.
![]()
The Ben na Miss Pamella basezeranya mu mategeko
![]()
The Ben ubwo yinjiraga mu modoka yagaragazaga umunezero ku masoÂ
![]()
![]()
Muyoboke Alex, umujyanama wa Chris Hat
![]()
David Bayingana, ni umwe mu baherekeje The Ben na Pamella
![]()
![]()
![]()
![]()
-
Bruce Melodie yafungiwe mu Burundi amasaha make ahita afungurwa [YAVUGURUWE] #rwanda #RwOT
Umuhanzi Bruce Melodie yatawe muri yombi na Polisi y'u Burundi, ashinjwa ko hari amafaranga abereyemo umwe mu bategura ibitaramo wo muri icyo gihugu gusa nyuma y'amasaha 3 yahise afungurwa.
Polisi y'u Burundi yumvise impande zombi ifungura uyu muhanzi mu masaha 3 gusa ndetse agiye gukomeza imyiteguro y'ibitaramo yateguye.
Uyu muhanzi uhagaze neza muri aka karere, yari yerekeje i Bujumbura mu Burundi kuhakorera ibitaramo mu mpera z'iki cyumweru ariko yafunzwe akihagera nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza.
Bruce Melodie yageze i Bujumbura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yakiranwa icyubahiro nk'umuhanzi ukomeye, cyane ko indirimbo ze zikundwa cyane muri iki gihugu.
Mu mpera za 2018 ni bwo hamenyakanye amakuru y'uko Bruce Melodie yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza Noheli, cyagombaga kubera mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 25 Ukuboza.
Bitewe n'ibibazo by'umutekano wari utaramera neza i Burundi, Bruce Melodie yafashe icyemezo cyo kutajya gutaramirayo, ntiyanasubiza 'avance' yari yahawe ku mafaranga yari guhembwa.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko ubwo abari bateguye iki gitaramo bumvaga ko uyu muhanzi agiye kujya i Burundi, batekerezaga ko wenda bakumvikana bagasubukura umushinga bari bafitanye.
Icyakora ngo si ko byagenze kuko uyu muhanzi atigeze avugisha uwari wamutumiye ndetse ngo nta n'ubwumvikane bwabayeho.
Uwari watumiye Bruce Melodie wari uzi ko uyu muhanzi agiye gukorera igitaramo i Bujumbura yakomeje kwizera ko bazaganira, ariko arategereza araheba kugeza ubwo uyu muhanzi ageze i Bujumbura, asanga undi yamaze kuregera Polisi yahise imuta muri yombi nubwo yaje kurekurwa nyuma.
Bruce Melodie afite ibitaramo bibiri mu Burundi, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kikaba ku wa 3 Nzeri muri Mess des officiers.

Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/bruce-melodie-yageze-mu-burundi-ahita-afungwa





















